logo

NEW TALENTS

Stories Group

MURAMU WANJYE S01 EP04

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
NewtalentsG

JAMES

Ubwo umugore yavaga ku kazi atashye nasigaye nibaza ibibazo byinshi ntafitiye igisubizo. Numvaga neza neza ibyanjye bindangiriyeho. Ariko se koko ubundi ubu nafashwe n’ibiki mwa bantu mwe? Icya mbere uriya mwana aranyubaha nka muramu we ndetse unarebye erega uretse irari, umuntu ndusha imyaka 19 yose ni nk’aho mubyaye pee. 
Afite 21 none jyewe 40 ndayujuje hafi kuyirenza ariko natangiye guta inkonda imbere ye.
Nyuma yabyo kandi, ndanibaza niba koko umugore atabimenye kuko ni ubwa mbere namusanganye telefoni yanjye mu ntoki ze. None se ubu koko ibi ni ibiki mwa bantu mwe?
Ariko se ubundi aramutse abyemeye, bitwaye iki? Ko bitari bumbuze gukomeza gukunda umugore wanjye no kwita ku rugo rwose?
Jyewe uretse amategeko ubundi ugirango umpaye uburenganzira sinanazana abagore benshi? Erega uramuzana nyuma y’umwaka ukaba umenyanye n’abandi bamurenzeho haba mu bwiza cyangwa ibindi…
Gusa uwanjye we ntacyo mushinja nanone nubwo umuhagaritse hamwe na murumuna we atamurya inamba. Ariko se ndamurenganya. Abana babiri namukuyemo, imyaka irenga 30 undi akiri muri 20, ntabwo bamera kimwe.

Nari nkiri kwibaza ibyo byose ni bwo mu iduka hinjiraga inshuti yanjye Paul. 

*Paul:* ese wabuze abakiriya bituma uhindura isura muvandi? Ko mbona indoro yahindutse ni amahoro 

*James:* sha biba byivanze muvandimwe rwose, hari igihe ubwenge bukurusha ubwenge

*Paul:* ariko nawe noneho. Ushaka kuba nka wawundi ngo umutwe we wamutesheje umutwe cyangwa wawundi ngo ibintu byarenze akavuga ati Mana yanjye Imana iguhe umugisha. Byivanze bite se ko ubusanzwe nkwizera papa?

*James:* umva mwana, rwose sinaguhisha, ariko muramu wanjye uri hariya agiye kunkura mu gakiza neza neza

*Paul:* aka kanya se atangiye kubananira? Wamushubije iwabo se ibintu bitaraba bibi mwana ko nta mpamvu yo kubuzwa amahoro na rubanda? 

*James:* iyaba byari ibyo wenda byo byaba byoroshye ahubwo ibintu wa mugani wa wa muririmbyi ndabona biri guhindura isura. Uriya mukobwa sinkubeshye arankururaaaaaaaaa

Paul yahise akoma akamo buhoro yifata ku munwa arandeba azunguza umutwe

*Paul:* ukaba ushaka kumbwira ko ugiye se kumuharika mukuru we? Waba utakiri James ahubwo waba ubaye Rwabuzisoni pee.  

*James:* ukaba uhise ungira ruharwa erega neza neza. Ndakubwira ko byancanze none aho kungira inama uhise unyita rwabuzisoni neza neza?

*Paul:* niba ari inama ushaka reka nyiguhe, gusa si itegeko ngo uyikurikize, burya umuntu aguha inama agendeye ku myumvire ye, ahasigaye ni ahawe kuyikurikiza cyangwa kuyireka. Rero sinshaka kukwigiraho umwere ngo nkubwire ko ndi intahemuka ku mugore wanjye, nako urabizi bimwe. Ariko burya jyewe hari imyanzuro itatu nafashe, kandi mbona imfasha pee

*James:* kagire inkuru rero. Iyo myanzuro se ikaba ari iyihe muvandimwe?

*Paul:* umwanzuro wa mbere nafashe, niyo nacika intege ngaca inyuma umugore wajye ntabwo nshobora kuryamana n’umuntu azi. Iyo mvuga umuntu azi, ni abantu nashyira mu byiciro bine by’ingenzi. Icyiciro cya mbere kirimo benewabo. Ubwo hazamo barumuna cyangwa bakuru be, babyara be se, n’abandi bose bafitanye isano. Icya kabiri nshyiramo abo biganye, abo bakorana se, inshuti ze se mbese abantu be ba hafi. Icya gatatu hazamo abaturanyi bacu ba bugufi, mbese wawundi munahura ati usuhuze madamu. Hanyuma icya kane hazamo abantu tubana mu rugo, muri make abakozi baba abo nkoresha cyangwa se abakozi dukorana ahandi naba nkora. Abo ni abantu narahiriye ko niyo naba nashyutswe uwunyica ntashobora kuryamana na bo. Ibyo mbikorera mu kwirinda ko amakuru yamugeraho byoroshye cyangwa se yabikeka byihuse.

*James:* ahubwo ndumva wowe undenzeho. Ibyo byose uba warabiteguye kera neza neza ugategura ikibuga. Hanyuma umwanzuro wa kabiri?

*Paul:* umwanzuro wa kabiri, buriya nahakanye kuzashora imitungo y’urugo mu busambanyi. Yego nshobora gucikwa nkabikora, ariko se uwo tubikoranye antegerejeho iki we? Niba na we ashaka kuryoshya no gushimisha umubiri, aho rwose ntacyo bizaba bimbwiye. Naho niba hagiye kuzamo guhonga, gutanga impano, kunywekesha boshye imodoka igiye I Juba, aho narabihakanye rwose. 

*James:* none uzatereta umuntu uti nshakako umpa gusa nta n’icupa muri kuganiriraho se? aho nawe waba umbeshye

*Paul:* ariko ni nk’uko nawe twasohokana mu kabari nkakugurira, kugurira umuntu ni ibisanzwe rwose. Wanamugurira utagamije kumutereta ahubwo ushaka ko muganira bisanzwe, ibyo bibaho. Icyo navugaga ni ukumva ko ugomba gushora boshye ushora mu kirombe cya zahabu. Hanyuma icya gatatu rero, navuze yuko ntawe nzahisha ko ndi umugabo, icya kane nahakanye ko ntawe nzabeshya urukundo ntafite. Nzavuga ikingenza anyumve cyangwa abireke, bitanga amahoro papa wanjye.

*James:* ndumva wowe ibintu byawe ushyiramo imibare myinshi. Rero buriya ikibazo mfite nyamukuru si icyo, ahubwo ndacyeka ko mukuru we ndavuga mama Brian yaba yafashe chat nandikiye Jessica mu kanya. Kuko nagiye hanze ngarutse nsanga afite telefoni yanjye mu ntoki. Ubu byancanze rwose. Niba yabisomye sinzi

*Paul:* sha cyakora nubwo nahoze nkwitwa Rwabuzisoni ahubwo ndumva ukiri umwana mu gakino. Wa muswa we se ni uwuhe mugabo ugitereta akoresheje chat cyangwa indi nyandiko yose? Erega niyo umugore atabibona uwo wandikiye ashobora kubyifashisha agutesha umutwe cyangwa aguteza umugore wawe. Banza umenye neza ko uwo muntu adakoresha smartphone, muri make ko atabasha gukora record y’ibyo mwaganiriye, ubundi ujye umuhamagara, kandi igihe atari kure yawe umusabe muhure muganire imbonankubone. Hanyuma ibyo bizakurinda kuba wagwa mu mutego wo gufatwa. Nyuma ubonye muri mu nzira imwe, nibwo byibuze mwakandikirana nabwo kandi muganira ibisanzwe, apana gutereta cyangwa se ibindi birenzeho. 

{}Korana natwe tukwamamarize twandikire unyuze AHA{}



*James:* ntiwumva se yuko ahubwo umpaye inama ya kigabo. Gusa ntumbwiye. Niba madamu yabibonye ndabigenza nte koko?

*Paul:* ntabyo yabonye yewe. Abagore batamenyereye gucibwa inyuma anabonye wandikiye umuntu umwia cherie gusa induru ye ntiwayikira. Ahubwo biveho cyangwa se wige ibituma udafatwa. Ndabona mama Brian anaje reka nigendere ntakurira ku biryo kuko inzara mfite ndabona rwose nagucura.

Yavuze atyo ahita asohoka, akubitana na madamu yinjira na we. Ntabwo yatinze yahise ampereza ibyokurya nuko ambwira ko agiye hakiri kare atabura imodoka dore ko guca muri Nyungwe ari urugendo rutari rugufi.
Gusa nanjye nkurikije uko namubonaga mu maso, nabonaga ashobora kuba nta makuru yandi afite, buriya uko umuntu akuvugisha cyangwa se akureba bishobora kukwereka niba yishimye, ababaye se cyangwa yarengejeho. Kandi umuntu tumaranye imyaka 10 yose ntabwo nananirwa kubimenya.

Ubwo namaraga kurya, nashatse gufata amakuru nyayo ndetse nashakaga no kumenya neza uko Jessica yakiriye ibyo namubwiye nuko mfata telefoni ndamuhamagara.

_JESSICA_

Ubwo nabonaga ampamagaye nabanje gutinya kumwitaba. Ese ndamwitaba mu ijwi rituje? Mu ijwi ryishimye? Ribabaye se? cyangwa mwiryeho? Ese mubwire nabi kandi ndi mu rugo rwe? Ese niba koko ankunda nkuko Chantal yabimbwiye? Kuko mu byo naganiriye na Chantal yanambwiye ko ashobora kuba anankunda kurenza uko akunda mukuru wanjye ananyongereraho ko turi mu isi kandi mu isi buri wese akurura yishyira.
Gusa igitima cyakomeje kudiha, telefoni iracika arongera arahamagara nuko mbanza kureba ko ntawe unyumva, ndafunga icyuma njya mu buriri ndiyorosa ku buryo nkora soundproof ntawe uri bunyumve maze nditaba

*Jessica:* karame bofre

*James:* bite se ko uba wariye umuntu seen? Uba wumva byatuma Yesu agaruka vuba?

Nkunda ukuntu ubuzima abworoshya kandi avuga atuje.

*Jessica:* oya ahubwo nagizengo mwibeshye yayobye? Gusa nasomye ibyanditse mu gifaransa mbona koko ni jye bigenewe. Ariko…

*James:* ariko iki? Hari ikibazo byaguteye se?

*Jessica:* oya ntacyo, gusa amagambo mwambwiye arakomeye pee. Biransaba umwanya nkabitekerezaho gusa mwakoze kuba munkunda.

*James:* none se birasaba umwanya munini kubitekerezaho koko? Ahubwo bitekerezeho, nintaha nijoro urampa igisubizo, kandi ndumva nizeye ko kiri bube ari cyiza. Erega ndagukunda kandi ntabwo ari amareshyamugeni. Nako urabizi uranabibona nawe.

Yahise akupa ansiga mu rindi hurizo. Ubu se ndemera cyangwa ndahakana? 

*_Ari wowe wabigenza ute? Kuki ari wo mwanzuro wafata se? agace ka 5 ntuzagacikwe_*

Comments