logo

NEW TALENTS

Stories Group

MURAMU WANJYE S01 EP03

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.

JESSICA

Ubwo nafunguraga nkabona ni mukuru wanjye wakomangaga narikanze. Mu mezi arenga 6 maze hano ni ubwa mbere aje mu rugo izi saha.
Naramurebye mu maso numva ubwoba nibutse chat James yanyoherereje mu kanya. None se ko ntigeze nsubiza uyu mugabo koko ubu singiye kurengana mwa bantu mwe?
Ubusanzwe n’iyo mpamagaye sis nkamubura sinandikira umugabo ahubwo ndamuhamagara akamumpa. Ni ubwa mbere yari anyandikiye noneho akanandika ibintu bingana kuriya.
Narebye aho narambitse telefoni umutima uradihagura.

*Janet:* bite se?

*Jessica:* ni…ni byiza. Ko utashye se izi saha?

*Janet:* ese ko mbona udatuje wabaye iki? Uzi ko wagirango ni umwana basanze mu nkono cyangwa umukozi basanze aryamanye na shebuja neza neza. 

*Jessica:* ubanza ari uko mvuye koga ndumva mfite akabeho.

Yahise yinjira mu cyumba cyanjye, aricara. Narongeye nkingaho, niteguye ibisubizo byinshi ku bibazo byose ngiye kubazwa. Nuko maze gusubizaho urugi ndaza nicara iruhande rwe. Nafashe amavuta ngo nisige kuko nari ntarisiga, chat ya muramu wanjye yari yandangaje.
Nuko mfashe amavuta mbona na we afashe telefoni yanjye
Ubwoba nagize bwatumye amavuta ahita ancika agwa hasi. 

Nibajije niba nyimushikuza cyangwa se mureka biranyobera. Yarayakije arebaho arongera ayisubiza ku buriri. 
Ahuiiii. Igitima cyari kimvuyemo neza neza

*Janet:* ndabona isaha zo kujya gufata abana zigiye kugera. Nashakaga ko tubanza kuganira akanya gato ariko ntibikubuze gukomeza kwitegura. Ese ako ka essui-main uragakenyera ukajya no hanze?

*Jessica:* oyaaa. Ni uko nari ndi mu cyumba. Ubu natinyuka kujya hanze amannyo ari hejuru koko? Naba narataye umuco neza neza

*Janet:* none se ko wari uje gukingura utabanje gushyiraho agatenge basi cyangwa ngo ubanze wambare?

*Jessica:* yewe numvaga uko byamera kose ari umukozi uje kundeba kandi urabona bose ni urungano rwanjye sinabishisha. Ntabwo numvaga ko waza hano izi saha 

*Janet:* ubu se iyo usanga ari James wari kubigenza ute?

*Jessica:* mbega ibimwaro we. Ubanza nari guhita nikubita hasi neza neza. None se ko utashye izi saha ni amahoro?

*Janet:* yego ni amahoro. Mama yambwiye ko anshaka ngo ndare ngiyeyo tuvugane, ubu nje kwitegura nkagenda. Gusa mbere yuko ngenda nashakaga kubanza kuvugana nawe akanya gato ku bya hano.

*Jessica:* none se uzatindayo? Aragushakira iki se ahubwo?

*Janet:* ese kuki ushaka kumenya byose we? Ni amahoro anshakira ndabizi nubwo atabimbwiye ariko nanjye ntiyigeze abinsobanurira. Gusa nkurikije ijwi uko ryari rimeze iyo biba ari ibitagenda neza yari kuba yavugaga ijwi ritameze neza. Rero nshobora kuzamarayo iminsi ibiri gusa, ibaye myinshi yaba itatu.

*Jessica:* ubwo se iyo minsi yose koko uzaba ugikorayo iki? Cyangwa uzanaprofita usure abantu kubera udaherukayo?

*Janet:* nawe urabyumva nyine. Rero mu gihe ntahari uzamenye urugo. Burya abakozi ni abakozi iteka bisaba kubaha gahunda, kubakangara no kubahwitura. Ujye urara buri wese umuhaye gahunda ya mugitondo, nako urabizi uko mbigenza, amezi umaze hano urabisobanukiwe. Abana na bo ibyabo bikomeze uko bisanzwe, ni wowe usanzwe ubikora aho ho sinigora nkubwiriza cyangwa nkwibutsa. 

*Jessica:* yego byose bizagenda neza nta kibazo.

*Janet:* sawa noneho, ngaho itegure ujye kubazana nanjye reka nitegure. Ubwo nindangiza ibyokurya ndabyijyanira ariko indi minsi uzabikomeze ujya umushyira ibyokurya, ntuzanyicishirize inzara umugabo.

Yahise ahaguruka aragenda nanjye ndiruhutsa. Nakekaga ko wenda hari ikindi kimuzanye da. Ariko nabaye ntaratuza aba aragarutse

*Janet:* umva ikindi nari nibagiwe. Nindamuka maze iminsi ibiri ntaraza uzahindure amashuka James araramo usase ayandi. Ndagusigira imfunguzo z’icyumba ujye umusasira numva kujyana abana ku modoka, wongere ufungeho. Ndabizi James ntiyabyuka ngo asase, ubwo ujye ubyitaho unarebe ko isuku mu cyumba imeze neza. Ariko ujye ubikora yamaze kujya mu kazi. Hanyuma imyenda yo irahari iteye ipasi nta kibazo, wenda wajya umutegurira amasogisi gusa kuko nabonye inkweto zo azitunganyiriza bigendeye ku ipantalo ari bwambare. 

Yahise agenda numva mu mutima ibibazo bimbanye igihumbi neza neza. Ubu se koko, kuki agiye nyuma yo kwandikirwa iyi chat mwa bantu mwe? None ageze aho anshinga urugo rwose? Bivuze ko anyizera kandi anizera umugabo we?
Ibi bintu ndabona bigiye kunkomerana pee. Ngomba gushaka icyo nkora cyihuse uyu munsi kuko ntinze gato byangerana kure rwose
Ntabwo nifuza gukundana na muramu wanjye na gato. Ku ruhande rumwe naba mpemukiye mukuru wanjye naho ku rundi ruhande naba nihemukiye nanjye. Ubu se koko twaba dukundana ngo bitange iki? Ko atangira umugore wa kabiri, kuko niyo byaba byemewe jyewe sinakemera guharikwa mukuru wanjye na gato rwose.  Byaba bikabije, ari bibi cyane pee.

Ubwo namaraga kwitegura naragiye kuzana abana, nibwo ngeze mu nzira ngenda nahuye na Chantal. Na we aba agiye gucyura gasaza ke na karumuna ke. Natekereje niba namugisha inama, kuko we byibuze mbona andushaho imyaka mike. Kandi burya ngo igi ryahanuye inyoni.

*Jessica:* we Chanto. Bimeze bite se mwa?

*Chantal:* ni amahoro. Uyu munsi urakeye ariko shahu. Ese we ko ntarakubona wambaye ka mini nukuntu uteye neza koko? Ndamutse nteye nka we najya mbunuza bakagirango nabuze umwenda nambara mfata uwa murumuna wanjye

*Jessica:* nyumvira ibyo bitekerezo. Umva mwana nifitiye shida ahubwo nshaka ungire inama, ibintu byankomeranye.

*Chantal:* ahoo. Ntabivuga. Abitonda nimwe mubikora rimwe inda ikaba irinjiye. Ubu se shahu mwana ko muganga ujya ufasha abantu abaca agatubutse mukuru wawe azayaguha cyangwa ikigabo cyayiguteye kirayaguha? Ko abagabo b’ubu agutera inda wavuga kuyikuramo akenda kukwica? Aba ashaka umubyarire da.

Namurebye ahuragura ibigamboooo, numva namukuramo iyo kotsa. Inda?

*Jessica:* ariko se ubwo ibyo bigambo byose uhuraguye nigeze nkubwira ko ntwite? Binambayeho jyewe nayibyara rwose singiye kuzakora ibyaha bibiri. Ahubwo umva, reba iyi message nubwo ari ndende ariko wihangane uyisoze

Namuhereje telefoni arasomaaaaa, arangije ansubiza telefoni.

*Chantal:* aha hantu nta kibazo mbonyemo ahubwo harimo amamiriyaridi y’ibisubizo. Abantu bazi gutera imitoma gutya baracyabaho se burya? Mbega umusore we. Uyu aramutse ankunda nabyibuha buri segonda.

*Jessica:* ikibazo ntabwo ukizi wowe. Uyu si umusore ahubwo ni muramu wanjye wanyandikiye ibi. None nabuze icyo musubiza neza neza.

Yahise akubita agatwenge ku buryo abantu bose bahise batureba nkumva ikimwaro

*Chantal:* uravuga papa Brian se cyangwa murumuna we?

*Jessica:* papa Brian yewe. Ubwo se yaba murumuna we nkagira ikibazo?

*Chantal:* ntabwo numva nubundi ikigutera ikibazo. Umva wa muswa we. Umugabo ukize kuriya, arakubwira ko agukunda ntuhite ufatiraho? Ubu se uri umwana wowe? Kwanza mpereza iyo telefoni nkwereke.

Narayimuhereje ahita afata ya chat ya James aba arayisibye arongera ansubiza telefoni

*Jessica:* none se? uyisibiye iki?

*Chantal:* abagore ndabazi baneka kubi. Kandi aramutse asanze ujya uvugana na muramu wawe ntugirengo si wowe byakoraho. Wowe nuvugana na we, jya ugenda usiba ntukabike chat zanyu. Ibisigaye nawe ntube injije cyangwa ngo wirangareho, ubu ubonye umuterankunga utirutse. Ubu se ubona turangije za kaminuza nta bourse ugakeka ko iwacu ari bo batwishyuriye ra? Eleee

Yakomeje kumbwira byinshi anangira inama y’uburyo nakitwara kuri muramu wanjye na mukuru wanjye. Gusa byose numvaga bitamfataho. Natekerezaga ahazaza hanjye naba nangije, ngatekereza byinshi nkumva sinshaka pee.

Twavuye gucyura abana nsanga mukuru wanjye na we yamaze kwitegura nuko ansigira imfunguzo aragenda. Nahise njya mu cyumba ndaryama, gusa sinabashije gusinzira, na chat natinye kuyisubiraho ngo James atambona online akanyandikira nanone.
Hashize nk’isaha ndyamye, nahise mbona ampamagaye. Ubwoba bwarongeye buramfata nibaza icyo agiye kumbwira. Mana umbe hafi.

*_Urugo bararumusigiye, Chantal ati wiboneye ikirombe ucukuramo none ugiye kwirangaraho. Ese biragenda bite? James se we kuki amuhamagaye? Agace ka 4 ntuzagacikwe_*

*

NewtalentsG

Comments