logo

NEW TALENTS

Stories Group

MURAMU WANJYE S01 EP02

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
NewtalentsG

_JAMES_

Mwa bantu mwe, burya habaho ibintu binezeza umuntu, habaho ibintu bibabaza umuntu
Habaho ibyiza hakabaho ibibi, habaho ibihangayikisha hakaba n’ibitera akanyabugabo
Gusa hanabaho ibintu bidukura mu byacu tukibagirwa abo turi bo neza neza.

Muri kwibaza impamvu ntangiye gutya se?

Umugore wanjye tumaranye imyaka hafi 10. Ndamukunda arankunda ndetse mba numva ntifuza na kimwe cyazana agatotsi mu mubano wacu.
Ibi wenda muri bwumve ari ibikabyo ariko burya nubwo nta mutagatifu uba ku isi, kuba umugore mumaranye imyaka 10 utaratongana na we, mutariteza abaturanyi, mutarahuruza mutwarasibo ngo aze kubakemurira ibyababananiye, burya mba numva mugerageza kubana neza.

Ni ko iwacu natwe tubanye.

Ndibuka umunsi mpura na we bwa mbere, nari nsohotse mu masomo ya nimugoroba ndi gutaha ngana aho nari ncumbitse nuko mbona umukobwa mwiza utagira inenge n’amakemwa, ahagaze ku muhanda.

*Uko byagenze, mu myaka 12 ishize*

*James:* bite se?

…: Ni byiza. 

*James:* ko uhagaze aha se, bugorobye? Ni amahoro?

…: yego ni amahoro. Ni umuntu nje kureba none ntegereje ko ampamagara, jyewe unites zanshiranyeho kandi yambwiye ngo aho ndi simpave

Naramurebye, nuko nkura telefoni mu mufuka ndamuhereza ngo ahamagare uwo muntu.

Yavuganye na we nuko bamaze kuvugana ansubiza telefoni

…: Urakoze cyane, ambwiye ko ari mu nzira aza.

*James:* hagati aho jyewe nitwa James. Wowe se witwa nde?

…: Nanjye nitwa Janet.

*James:* urakoze Janet we. Uwagusaba se igihembo kuri serivise nguhaye, wabyemera?

Nahise mbona agizemo akantu k’ubwoba ariko arihangana

*Janet:* nta kibazo mbaye ngifite naguhemba rwose.

Nahise muhereza telefoni yanjye

*James:* mpa akanimero kawe, nta gihembo cyaruta icyo.

Yayifashe amwenyura yandikamo nimero ze, arayinsubiza.

*Janet:* nari nzi ko ugiye kunsaba ibintu bya danger. Naho ni nimero washakaga 

*James:* yego nimero buriya ishobora kubyara ibindi byinshi, ntawamenya. Urakoze rero reka nkomeze urugendo rwanjye, ndi bukuvugishe nimara guhuguka neza. Ndacyeka umuntu utegereje ari bube akugezeho mu kanya

*Janet:* urakoze James. Umugoroba mwiza.

Uwo munsi navuye aho numva nabaye undi muntu muri jye. Siwe mukobwa wa mbere nari nsabye nimero ariko numvaga muri jye hari izindi mbaraga zinyinjiyemo kuva namuvugisha.
Nguko uko nahuye na Janet. Iryo joro namuvugishije bwa mbere umubano utangira ubwo, noneho nanabyungukiyemo kuko aho yari aje ari kwa benewabo akahatinda. Najyaga musura, turushaho kumenyana no gukuza umubano kugera ubwo, nyuma y’imyaka 2 niyemeje kubana na we akaramata nuko imbere y’Imana n’abantu nemera ko ambera umugore nkamubera umugabo
None tubyaranye kabiri hungu na kobwa, Imana yaduhaye umugisha dufite icyo dukora kiduteza imbere.

************


Ahari muri kwibaza ngo ibi byose mbivugiye iki?

Nta kindi kibinteye uretse Jessica.

Jessica uri hariya ni igisasu. Ni umukobwa uteye neza, umusore wese yamwifuza. Nyamara Jessica yakuze ndeba, ni murumuna wa madamu amukurikira bwa kabiri. Ariko kuva yagera muri S5, nibwo natangiye kumva rukuruzi inkurura imunganishaho

Iyo yabaga aje mu biruhuko nibwo namwitegerezaga nkamira amagoti. Yakuze neza, ateye neza, noneho ikigeretse kuri ibyo, agaragaza ubwitonzi ntagereranywa kandi rwose iyo umuganiriza aba avugana ubwitonzi, yubashye.
Ibi kuri jye rero ni nko kumena essence mu muriro kuko aho kumumbuza ahubwo bimunkururiraho nkumva sinamureka.

Gusa mba nibaza, nzakora iki ngo uyu mwari mwiza, mbashe kwigarurira umutima we koko? Kuko iyo murebye, ndushaho kumwifuza, nubwo ashobora kuba wenda atari mwiza mu buriri kurenza mukuru we, ariko irari mufitiye rigiye kuzansaza.

Uko nakibajije cyane kuri we, ni bwo nafashe telefoni niyemeza gukora ikosa rikomeye mu buzima bwanjye, ariko nanone ntawiyima kandi umwima ahari, ngomba  kuvuga akandi ku mutima, ikibyimbye kikameneka.

Nahise mpurutura ibintu byinshi byandwaniragamo, ntatekereza ku ngaruka bishobora kungiraho cyangwa se kumugiraho.

Nanditse urwandiko rurerure, rwuzuye amagambo meza rwose kandi ndabizi neza igitsinagore bakunda kubwirwa amagambo meza akora ku mutima. Iyi ni impano nanjye niyiziho kandi amagambo asize umunyu nzamubwira ninyakurikiza ibikorwa, natagwamo nzaba ntari James.

Namaze kumwandikira ndicara nibaza ibyo maze gukora. Ibi byose nabikoraga umugore adahari, yari yagiye kurangura nsigara jyenyine ncuruza.

Nimvuga ngo ubwonko bwanjye ako kanya iyo ubusuzuma wari gusanga bwuzuyemo Jessica gusa ntugirengo ndakabya cyangwa ndi kubeshya, ni ko kuri rwose pee. Kera kabaye, umugore yavuye kurangura araza bapakurura ibyo twaranguye, nuko aba yicaye aho aruhuka
Namwitegereje umwanya. Mfite umugore mwiza pee. Ariko murumuna we sinzi igituma akomeza kunkurura rwose.

Naje kujya hanze, nuko ngarutse mu iduka nsanga umugore afite telefoni yanjye mu ntoki ze.
Nkibibona umutima warasimbutse. Yarandebyee

*Janet:* cheri ndumva nshaka kujya mu rugo

*James:* mu rugo? Ko dufite mu rugo hatatu uravuga mu rugo hehe ubwo?

*Janet:* hatatu? Ubwo uravuga hatatu hehe?

*James:* hari mu rugo aho mbana nawe, hakaba mu rugo aho uvuka hakaba no mu rugo aho mvuka. Sinzi rero muri hatatu aho uri kuvuga ushaka kujya

*Janet:* eeeh, nshaka kujya mu rugo aho tubana, hanyuma ariko nkavayo njya aho mvuka. Hari ibintu nshaka kujya kuganira na mama, yamvugishije nagiye kurangura. Numvaga nararayo nkazagaruka ejobundi niba ntacyo bigutwaye.

*James:* ndumva nta kibazo. Ahubwo genda witegure vuba, urabizi hariya urugendo rwaho ni rurerure.

*Janet:* yego. Reka ngende nitegure, ubwo ndakuzanira ibyokurya Jessica ntiyirirwa aza, byaba ari ukumuvuna kandi ndi bube ngarutse gutega imodoka nanjye.

Yahise asohoka.

Gusa simbabeshye nahise nsigarana ibibazo mu mutima: ese yaba yabonye chat noherereje murumuna we akaba agiye kubwira nyina ibyanjye? Ariko ndumva namaze kuyohereza nkayisiba. None se naba nibagiwe kuyisiba? Ese ko adasanzwe amfatira telefoni yaba yayifashe ubundi ashaka kurebamo iki?
Ibyo bibazo byose nta gisubizo nari mbifitiye, kuko ubwo nafunguraga telefoni ngo ndebe ko chat naba nayisibye, nasanze ikirimo.
Ubwoba bwahise butuma numva ndwaye diarrhea. Mana undinde uyu munsi pee.

*_Ese ya chat Jessica yasomye ni muramu we wamwandikiraga? None se ubwo si mukuru we wakomanze? Yashakaga kumubaza iki se ubwo? Agace ka 3 ntuzagacikwe_*

Comments