Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
MURAMU WANJYE S01 EP1

MURAMU WANJYE S01 EP1

Loading verse...
NewtalentsG

Ubwo narangizaga amashuri yisumbuye, byabaye ngombwa ko njya kubana na mukuru wanjye, aho yashyingiwe.
Ni urugo nisanzuyemo, dore ko yaba mukuru wanjye na muramu wanjye bose ari abajama, turumvikana cyane ndetse n’abana babo barankunda nanjye nkabakunda.
Kubayo kwanjye ntabwo bintera ikibazo kuko nta kazi kenshi kahaba ndetse agahari n’ubundi gafite abakozi bagashinzwe.
Hari ushinzwe kurera abana, no guteka. Hakaba ushinzwe guhaha no kuvoma igihe amazi yabuze, akanakora isuku y’inzu yose
Urebye jyewe navuga ko ari ukuhaba gusa, icyakora ni jye ngemurira mukuru wanjye na muramu wanjye ibyokurya ku manywa aho bacururiza muri centre.

Nubwo ntawivuga amabi kuko ameza ahari, ndi umukobwa utamwaye rwose haba ku miterere, indeshyo n’inzobe yanjye izira mukorogo. Nubwo ntavutse mu rugo rukize, ariko nanone iwacu ntabwo basaba umunyu da.
Mba kwa muramu wanjye ndi no kwitegura gutangira kaminuza dore ko aho baba, ku Mukoni, ni hafi cyane ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kandi ndumva nizeye kuzahabwa bourse uko byamera kose nkajya kwiga.

Nitwa UMUTESI Jessica, mfite ubu imyaka 21.

Muramu wanjye yitwa James, ari mu myaka nka 40 naho mukuru wanjye Janet we afite 34. Muramu wanjye mbona atuje, ntavuga menshi. Na bimwe ngo abandi banywa bakavuga akabarenga we ahubwo iyo yagahamije ahinduka ibubu, nta jambo na rimwe wakiyumvira akubwira. Ahubwo mukuru wanjye ni we unagamo kamwe agasara agasizora akavuga n’ayo yumvise muri za 80.

Abana babo ni babiri, hari Brian ni we mukuru ubu afite imyaka 9 naho ka Stella ni ko gato ubu gafite imyaka 4.

Birumvikana kuko ari jyewe muri uru rugo navuga ko ntafite akazi, ni jye mbyuka njyana abana aho imodoka ibajyana ku ishuri iza kubafata, nkanajya kubafata bavuye ku ishuri ngahita nanjye ngemurira abandi aho bacururiza.
Iyo mvuyeyo nsanga ahanini abana bamaze kurya, umukuru agasubira ku ishuri naho umuto ngahita mukarabya akaryama.

Ese ubwo ni iki kindi ntavuze ra?

Eeeh. Jye na mukuru wanjye iwacu ni mu burengerazuba za Nyamasheke, tukaba dufite musaza wacu umwe na murumuna wacu umwe, tuvuka turi abana bane iwacu. Musaza wacu ni we wa kabiri, naho uyu mukuru wanjye ni we mfura iwacu.
Data yitabye Imana ubu hashize imyaka 4 naho mama we aracyari muzima.

******


Uyu munsi numvaga naniwe nuko nirirwa ndyamye ariko ndumva naruhutse. 
Narabyutse mbanza gusasa, ndara mu cyumba cya jyenyine.
Ubwo namaraga gusasa nahise niyambura agakanzu ndarana ngo ndebe ko najya koga. Icyumba cyanjye kibamo ubwogero, ntabwo bigorana ngo ndashaka ibitenge nkenyera cyangwa za essui-main ndende, nikenyerera ako gukinga ku mabere kugera munsi gato y’ikibuno.
Nabwo ni igihe mba ntafunze icyumba nk’iyo abana bari mu rugo kuko bashobora kuza mu cyumba igihe bashatse, sinjya mbabuza ariko nabwo akenshi babanza gukomanga, ni ko nabatoje.

Nahise ninjira muri douche. Ntabwo natinzemo, kuko koga kwanjye nabyita kwitera amazi. Ikintu kintwara umwanya munini ni ukwisiga cyane cyane iyo ngiye kugenda kuko byanantwara isaha yose ndi kwitunganya. Sinjya nshaka ko hari uwazancishamo ijisho anziza gusa nabi da.

Ubwo navaga koga nibwo nafashe telefoni ngo mbanze ndebe chats nsubize abanyandikiye.
Narafunguye ngenda zimwe nzifungura ngasoma sinsubize, ariko nza kugera kuyindi nabonaga ari ndende, nyitindaho ndayisoma nitonze. Yagiraga iti:

Nubwo ari ndende ihangane uyisome

Kuva nakumenya mu myaka ishize yose nabonaga uri umukobwa w’icyitegererezo, umukobwa mwiza witonda kandi ugaragaza uburere mu byo akora byose no mu magambo avuga

Uko wagendaga ukura, narushagaho kukwitegereza, nkavuga nti hahirwa umusore uzakugira umugore kuko rwose wa mukobwa we uri agatangaza pee. Uri mwiza imbere n’inyuma, hasi no hejuru

Ninkubwira ko nkunda uko uteye, ngakunda uko uvuga, ngakunda uko usa, ntiwumve ko ari imitoma ishaje ahubwo wumve ko nkubwiye akandi ku mutima. Burya nubwo ubona ntajya nkunda kukuvugisha kenshi, si uko mba ntafite amagambo nakubwira ahubwo hari byinshi mba ndi kurengera. Gusa wumve ngo uko wagiye ukura nkureba wagiye ushinga imizi mu ntekerezo zanjye, none wagirango aho bigeze wateyemo umusumari wa 15 neza neza, urangije uzirikaho umunyururu w’icyuma. Bivuze ko wawugizemo icyicaro kinini kandi ntawe uzakigukuramo

Ahari urasoma ibi ukanseka uti uyu na we ubanza yarataye umutwe cyangwa se ari gushaka kumva akamvamo, nyamara mukobwa mwiza, ibyo nkubwiye ni amagambo avuye ku ndiba y’umutima wanjye, ndetse nindamuka mbashije kugira umwanya, nzi neza yuko uzabona ko ibyo nanditse uyu munsi n’ikindi gihe nazabisubiramo. Niba wumva ndi kuzimiza umbabarire ariko ndabizi ni wowe uheruka mu ishuri vuba reka nkoreshe ururimi umenyereye cyane. Si igifaransa se?

UMUTESI Jessica
Mon coeur te dis je t’aime
Unique parmi les autres
Ton coeur et ton corps m’attirent
Et je pense a toi jour et nuit
Si tu pouvais voir dans mon coeur
Il n’y a que toi qui y reigne

Je voudrais te prouver mon amour
En esperant la reciprocite
Si tu savais comment je me sens
Surtout quand tu es pres de moi
Innonde mon coeur de ton amour
Car je veux t’aimer
Aujourd’hui et pour toujours

Sinzi niba ahari mbashije kubohoka umutima, ariko nkubwije ukuri, NDAGUKUNDA ndagukunda pee. Ku bwawe niteguye gukora byose, ku bwawe ntacyo ntazakora igihe cyose nzaba ngifitiye ubushobozi ndetse ku bwawe, nzaharanira kugushimisha. Nzakurinda kwigunga, nkurinde kubabara. Nzakwambika kuva ku birenge kugera ku mutwe, nzagusiga kuva ku nzara kugera ku ngohe. Kubera urwo ngukunda rusumba Kilimandjalo, rukarusha ubunini Groenland, nzakora byinshi

Narondogoye, gusa nzasubira ikindi gihe, reka nkureke. Wibuke kandi ko umubano wa babiri uba uwabo bwite, bimenywa n’abandi iyo ba nyirubwite babyumvikanyeho, icyo mvuga uracyumva nturi umwana
_________________  


Narangije gusoma iki kinyamakuru nduzi ko ari ikinyamakuru, umutima wanjye uri gusimbuka. Ese kuki? Kuki aya magambo? Kuki se ari we uyambwiye? Ese kuki ayambwiye? None se ubu ashaka kugera kuki koko? Ese arakomeje cyangwa ashaka kunyumva?
Uko nakibajije byinshi kuri ayo magambo, narambitse telefoni hasi nuko ntangira kwisiga.
Niyambuye essui-main maze kwihanagura nuko ubwo nari nicaye ku gitanda ntangiye kwisiga, numvise umuntu akomanze.
Nahise nibaza izi saha uwaba akomanze uwo ari we biranyobera. Abana ntibarava ku ishuri, mukuru wanjye n’umugabo bari ku kazi, abakozi ntibajya baza mu cyumba cyanjye.
Narongeye nkenyera essui-main, ingera munsi gato y’ikibuno, nuko njya gukingura
Ngikingura naratunguwe. 
.
.

Atunguwe n’uko amanze se cyangwa atunguwe n’ibindi? Ese uyu ni nde wamwandikiye iki kinyamakuru mugani we? Agace ka 2 ntuzagacikwe
.

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane