logo

NEW TALENTS

Stories Group

MURAMU WANJYE S01 FINAL

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


_JANET_

Mana nsenga Mana nsaba. Ndaraburije      nabera pee. Numvise isi inyituye hejuru numva mbaye zezenge mu buzima bwanjye
Gusa nibutse ibitereko nasheshe. James nta kibi yankoreye cyari gutuma muca inyuma nkabyara abana babiri akabitirirwa, ngo ni ugukurikira ubutunzi no kwanga kubisiga.
Imana irampannye inanyeretse ko nashatse kwirwanirira, kuko kuba abashije kuvurwa agakira, na kiriya gihe iyo mbimubwira tuba twarabyaye ubu disi.
Narebye aho imodoka aherutse kungurira iparitse, nibuka Brian na Stella bari mu rugo, amarira arashoka
Ese aba bana koko nizere ko batazigera bamenya ko uriya atari we wababyaye? Biragoye pee
Ese abazabona dukoze divorce bwo ariko simve muri uru rugo bo bazavuga iki? Ibi na byo ni irindi hurizo rikomeye ninjiyemo ariko nanone, nibwo buryo bwiza
Ukuntu nitanguranwe ngo ahite afata icyumba cye, nkaho jyewe ndi umwere.

Nari nkiri gutekereza ibyo byose, nibwo nabonye murumuna wanjye aje aho twari turi.
Yaradushuhuje nuko aricara.

*Janet:* none se ko uje hano ni amahoro?

*Jessica:* yego ni amahoro nta kibazo.

*James:* ni jye muhamagaye murangira aho adusanga

Ni we umuhamagaye? Ashaka se kumundegera? Oya yaba agiye kurengera nanone kuko twumvikanye ko ibyacu biba ibanga rwose.

*Janet:* ni wowe umuhamagaye? Ko numva utangiye kuncanga

*James:* nshaka kubanza kugusaba imbabazi, kuko umuntu nakubwiraga twaryamanye, ntawundi ni uyu murumuna wawe. Ahari ushobora kumurakarira cyangwa se kumva ari ibisanzwe, ariko ku ruhande rwe ndamusabira na we imbabazi kuko ibyo yakoze ni jye nabimushoyemo, afatirwamo. Ikindi rero, mu kanya nakubwiye ko nkeneye kuzabyara kandi wanyemereye ko niba bizakomeza kuba hagati yacu, nta kibazo. Rero natekereje nsanga ntawundi wambera umugore uretse Jessica ureba aha, murumuna wawe. Ntabwo bimutunguye nabimusabye mu minsi ishize, kandi ukuri kose arakuzi, yanemeye kuzakomeza akaguhisha. 

Naguye mu kantu. Murumuna wanjye? Mbega isi mbega mbega isi. Ubu ngiye guharikwa murumuna wanjye? Nako si uguharikwa ni vamo njyemo. Nikije umutima numva mbuze icyo ndenzaho

*James:* nkuko twabyumvikanye, ubuzima bwacu buzakomeza uko bwari bumeze, uretse kutongera kurarana nawe, nkuko wabinyisabiye mu kanya. Inshingano zose nakoraga nk’umugabo mu rugo zizakomeza, umubano wacu rwose humura nta gatotsi kazazamo. Ni ibintu n’uzabyumva azasanga bitangaje, ariko se ubuzima nyine ntibuhoramo udushya? Kumva twatandukanye ariko tugakomeza kuba mu nzu imwe, noneho bakabona nsezeranye na murumuna wawe, na we tubana mu nzu imwe? Gusa byose ni isomo haba kuri twe no ku bandi. Reka rero njye kureba ko nacuruza ho utwa nimugoroba, mbasige muganire ndabizi mufite byinshi byo kuganira mwenyine.

Yahise ahaguruka adusiga aho. Numvaga nasaba isi ikasama ikamira. Isoni zaramfashe, numva na bwa burakari nabanje kugirira murumuna wanjye bwose burayoyotse ahubwo ntangira kwicuza mu mutima. Nabanje kwibaza icyaba cyaratumye James atereta murumuna wanjye, gusa nibutse ko nta na rimwe nigeze mwereka ko mwitayeho nubwo ntamusuzuguraga ariko nanone gusasa byari nikize, mu rugo byose nari narabyeguriye abakozi noneho murumuna wanjye aho aziye mu rugo ndarumusigira pe.
Abagabo kandi bakururwa n’akantu gato nkuko nanone akandi gato gatuma bagusiga bakagenda.

*Janet:* Jessica, ndatunguwe

*Jessica:* nanjye naratunguwe, kuko uko nabipangaga si ko byagenze rwose. Mu kuri ubwo yanteretaga byahuriranye nuko nawe wahise ujya iwacu, nuko uko tumarana umwanya munini numva urukundo ruri kuza. Nabigiyemo nishakira ko azamfasha kwiga, akajya anyitaho. Numvaga ko utazarabukwa kuko nawe byose wabaga wabanje kubibwirwa ukabyemera ukumva yuko ari ukumfasha nka muramu we. None dore uko bigenze. Gusa sinifuzaga kugusimbura mu rugo rwawe, ariko ubwo yangezagaho icyifuzo afite, akanambwira ikibimuteye nabitekerejeho, numva aba bana badakeneye muka se wundi. Byibuze jyewe baranzi, turamenyeranye bazakomeza uko bisanzwe. Nabigiriye abana, mbigirira wowe, ngo byibuze bibe inshungu yuko ngutwariye urukundo

*Janet:* winsobanurira byinshi, ahubwo mu ijambo rimwe, uri intwari ndetse uritomboreye. Nkubwije ukuri, nubwo nta byabaye byahuranyije ariko James ni jye namuteye ibi byose, ni jye namuteye kwifuza kunca inyuma. Hano mu rugo ntabwo nigeze mwitaho nk’umugabo mu rugo. Ariko byari ubujiji. Gusa ndashimira Imana kuba ari wowe yahisemo. Mwana wa mama, ntuzatekereze ngo ubwo mwaryamanaga afite umugore nawe azajya aguca inyuma. Aho ntuzubaka ngo rukomere. Uzite ku byo mu rugo rwawe, urebe inshingano zawe zose ko wazitunganyije, naramuka ararikiye undi azagenda ariko azagaruka. Ntabwo nkubaraho ikosa na rimwe, humura pee. Ndetse nubishaka, nzakubera marraine mu bukwe bwanyu, ndetse abantu bizabayobera ibiri kuba. Umugabo uvuga ukuri, umugabo ubabarira, umugabo utagira incyuro cyangwa inzika, abo bagabo baboneka hake, kandi James ni umwe muri bo. Namugushimira rwose. Rero ndabifuriza kuzabyara hungu na kobwa, mugatunga mugatunganirwa. 

*Jessica:* none se sis, utambeshye urumva uzihanganira kubona araye mu cyumba cyanjye wowe uraye wenyine? Nta kantu ko gufuha ubwo kazazamo koko? Numvaga namusaba jyewe agashaka indi nzu tukazayijyamo 

*Janet:* ni uburenganzira bwawe rwose gusa kuguma hano ntacyo jyewe bimbangamiyeho ndetse nta nubwo byateza ikibazo ahubwo byarushaho kuba byiza. Bwa mbere bizandemerera sinabihakana ariko se ko ntacyo nabikoraho, nzagenda mbimenyera nsigare nibera hano nka mushiki we cyangwa nkuko nawe wabaga hano.

Yarahagurutse aho yari yicaye nuko aranyegera arampobera, twembi amarira arashoka, ntabwo ibi bintu twumvaga byabaho ariko bigiye kuba. Kuko mu rukiko ntabwo bazatwangira gatanya kandi ari twe tugiye kuyisabira.

***********

*Nyuma y’amezi 4*

_JESSICA_

Inkuru yacu ni imwe mu nkuru abantu bumva bagatungurwa. Ku ruhande rumwe bamwe barangaya, bati wagiye guharikwa mukuru wawe wa gashinzi we, kubera iki?
Abandi bagaya mukuru wanjye bati ni gute ubyarana n’undi mugabo abana babiri bose koko mutabyumvikanyeho byibuze ngo akwemerere kubyara hanze kuko we kukubyarira byanze?
Abandi bakanenga muramu wanjye bati ni gute utinyuka ukaryamana na muramu wawe koko, noneho munabana mu nzu imwe?

Buri wese afite uko yaducira urubanza ku ruhande rwe, ariko jyewe mbabwije ukuri ntabwo nicuza ibyo nakoze kuko nabikoze nabitekerejeho nubwo uko nabishakaga atari ko byagenze. Abafaransa se ntibavuga ngo *l’homme propose mais Dieu dispose*
Byagenze uko Rugira yabigennye, naho twebwe uko twumvaga byagenda si ko byagenze.
Mukuru wanjye yarabyakiriye, James arabyakira nanjye ndabyakira. Ubu rwose ndi umugore we byemewe n’amategeko, mukuru wanjye tubanye noneho neza kuruta na mbere, ni we mujyanama wanjye wa mbere. Mama byabanje kumukoroga kuko hari ibanga atazi, twamuhishe. Ni ibanga ry’umuryango kandi twiyemeje kuryumaho, abantu bazatekereze ibyo bashaka birabareba.

************

*Nyuma y’amezi 10*

_JAMES_

*Muramu wanjye* sinari nzi ko ashobora guhinduka akavamo umugore wanjye, akambera umubyeyi w’abana ntangiye kubyara.
Uyu munsi nibwo Jessica asohotse muri maternite, yabyaye imfura yacu y’umukobwa. Namuhaye akazina ka Sheja. 
Ibyabaye mu muryango wanjye ni inkuru itangaje, nubwo ntawe uzi ikibiri inyuma byose ariko kubona ukora gatanya n’umugore ukarongora murumuna we kandi wa mugore akaba ari we uba marraine we ndetse mugakomeza kubana mu nzu imwe, ntawe bitatangaza rwose.
Nyamara byose twabikoze mu nyungu z’abana mbere ya byose, ndetse tunabikorera kutiteza rubanda burya si ngombwa ngo abantu bose bamenye ibyawe
Abana banjye, ni abanjye ibihe byose. Mbarera mbyishimiye ndetse na nyina ubu twibaniye neza, yambwiye ko ntawundi mugabo azigora ashaka, azaguma hafi y’abana be
Twibanira hamwe twese mu rugo rumwe, kandi ubuzima buraryoshye ku mpande zombi.

*IHEREZO*

Nubwo utifuzaga ko iyi nkuru yarangira ariko reka tuyisoreze hano, ndizera ko hari byinshi ikwigishije.

*

*NB: Uburenganzira kuri iyi nkuru bwihariwe na nyirayo gusa. Ibisigaye ni ukwica amategeko*

Comments