Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*Nyuma y’ukwezi*
Namaze mu bitaro ibyumweru bigera kuri bibiri, nuko ndasezererwa. Gusa byansabye ibindi byumweru bibiri ngo numve meze neza, nshobora gukora imirimo yose, kugenda, gucuruza, mbese nsubire mu buzima busanzwe
Gusa nubwo ku mubiri nari narakize, ku mutima ho numvaga ndushaho kuremba, kuko igikomere nari mpafite cyiyongeraga umunsi ku wundi
Nabajije abasobanukiwe iby’amategeko, kuko nashakaga kumenya niba koko Brian na Stella atari abanjye, narinze mva kwa muganga iki kintu ntaracyemera neza numvaga nshidikanya.
Uwo nabajije rero ubisobanukiwe yambwiye ko igihe cyose umwana atarageza imyaka y’ubukure, kujya gupimisha amasano bikorwa uwitwa se na nyina babyemeranyijeho kandi bose bakaba bahari.
Numvise bisa n’ibigoye, kuko nashakaga kubikoresha mu ibanga, yaba nyina cyangwa abana batabizi.
Icyo nahisemo kukireka, noneho nitangirira iperereza bwite ryanjye.
Nibwo naje kumenya ko hari umugabo ubu usigaye aba muri Zambia wagiye gucuruzayo, wahoze ukundana na Janet mbere yuko tumenyana noneho ntibikunde yuko babana kubera buri wese yakomeye ku idini rye, umusore ngo yari umudive naho Janet ari umugatolika.
Nibwo naje gufata telefoni ya Janet rwihishwa, nshakamo abantu bafite nimero zo muri Zambia, nibwo nabonyemo iyo baheruka kuvugana.
Nahise nanahamye yuko yaba ari we kubera izina. *Zabuloni*
Abadive ni bo bantu bazwiho kwita abana babo akenshi amazina yo muri Bibiliya.
Ubu rero igisigaye ni ugushaka ukuri, nkukuye kandi muri nyirubwite.
Uyu munsi namubwiye ko nshaka ko dusohokana, twenyine babiri dore ko kuva narwaa navuga yuko twari tutaranaganira.
Ubwo twamaraga kwicara no gutumiza ibyo dufata namurebye mu maso, nkurura ishusho ye mu myaka 10 ishize tutarabana, ndongera ntekereza kuri Brian na Stella. Abana bacu. Ndabita abacu kuko bavukiye mu rugo rwanjye ndetse ni najye banditseho
Nabanje kwitsa umutima nuko
*James:* umva cherie nifuzaga ko tugira ibintu tuganiraho, bishobora kuba byoroshye ariko bishobora no kuba bikomeye.
*Janet:* yego ndakumva mbwira nta kibazo
*James:* kuva twabana hari ikintu waba waramburanye na kimwe? Cyangwa wenda icyo waba waranyifujeho ukabona singifite
*Janet:* nubwo ntazi igitumye umbaza icyo kibazo, ariko kugera ubu ndumva nta na kimwe
James:* none se haba hari ikosa rikomeye naba naragukoreye ku buryo waba warananiwe kurimbabarira ariko ukarenzaho ukicecekera?
*Janet:* oya ndumva ntaryo. Ayabayeho arasanzwe kandi twabiganiragaho bikarangira. None se kuki uri kumbaza ibi bibazo byose ubundi? Habaye iki?
*James:* nta cyabaye ahubwo ni uko numvaga nshaka kubimenya. Buriya rero ukuri nubwo guca mu nzira y’inzitane, ariko kugera aho kukigaragaza. Ubwo nagwaga muri coma nashoboraga no kuyigwamo kandi nari kugenda njyanye ukuri maranye amezi hafi ane nguhishe. Ukuri kurimo icyaha nagukoreye kiremereye nifuje kwicuza imbere yawe, nubwo nkeka yuko gushobora gushyira akadomo ku mubano wacu ariko ndumva hageze ko ukuri kujya ku mugaragaro. Sinshaka gukomeza kuba imbata y’ibanga ry’ikimungu kimunga ubuzima bwanjye, hato ntazanapfa ngahagama singere ikuzimu.
*Janet:* cheri ko utangiye kuntera ubwoba koko? Byagenze bite ubundi?
*James:* ntakundi kudasanzwe. Niba wibuka neza, nigeze kukubaza nti ni ikihe cyaha nakora ntube wambabarira, urambwira ngo icyaha utambabarira ni ukuguca inyuma. Niyo mpamvu nari mvuze nti uko kuri gushobora gushyira akadomo ku mubano wacu, kuko icyo cyaha naragikoze ndetse ngikora inshuro zirenze imwe. Ariko igihe navaga muri coma, numvise bikwiye ko nahinduka. Rero nagusabaga imbabazi, kandi umwanzuro uri bumfatire wose nemeye kuwakira. Numpa imbabazi ukanyemerera gukomeza umubano wacu, ndishima ndetse birarushaho kunyereka ko uri umugore nyawe, umubyeyi mwiza. Ariko nutanazimpa sindi bukurenganye, buri wese agira uko yakira ibintu.
Narangije kuvuga ntyo mbona yazinze umunya amarira ari gutemba mu maso, uburakari aburusha imbogo yivuganye Lyangombe.
Yarandebye atangira guhumekera hejuru nuko umujinnya uramwegura
*Janet:* koko? Ni ibyo wankoreye? James? Wanciye inyuma? Ubikora unabizi neza ko ari ikintu cyambabaza nkaba ntanakubabarira? Ibyobintu koko ni ko byagenze? Wabikoreye iki koko? Umva urambabaje, urambabaje cyane. Ntabwo nshobora kuzakubabarira icyo kintu kandi guhera uyu munsi ushake icyumba cyawe sinzongera kurarana nawe. Naho niba ukeka ko nagenda aho ho uribeshya sinzava hariya rwose. Gusa ubu nibwo ugiye kumenya Janet wa nyawe. Sawa warakoze
Yabivuze ashaka guhaguruka, nuko mufata akaboko, ndamusaba ngo yongere yicare akanya gato. Amaze kwicara mfunga umwuka
*James:* umwanzuro ufashe ushobora kuba uwufashe uhubutse gusa ntabwo ndi buwuhakane ndemera ukomeze uwufate gutyo rwose. Ni uburenganzira bwawe sinabukubuza. Gusa mbabajwe nuko unaniwe kumbabarira ugendeye ku magambo nkubwiye gusa, utanazi niba ari ukuri cyangwa byari ukugusuzuma ngo menye niba koko urukundo unkunda rukwemerera kumbabarira. Ngaho nyibwirira. Umuntu witwa Zabuloni, mupanga ibiki wowe?
*Janet:* ngo nde? Zaaa, zaabu.. Zaki?
*James:* Zabuloni, uba muri Zambia.
*Janet:* ni ukuri kw’Imana barambeshyera ntabwo tunakivugana duherukana atarajya muri Zambia, kandi yagiyeyo tutaranabana jyewe nawe rwose twahoze nyine dukundana none….
Amagambo yo kuvuga yarayabuze neza neza, atangira kubira ibyuya. Jyewe nari naramaze kwitegura mu mutima, nkomeye ariko we ndabibona aratunguwe ku mpande zombi. Kandi urugendo niyemeje gutangira ngomba no kururangiza.
*James:* wikigora uvuga menshi cyangwa utanga ubundi busobanuro. Brian na Stella ndabizi neza ni we mwababyaranye, ariko ntabwo icyo ari cyo kibazo. Ikibazo ni ukutambwira ukuri haba mbere haba n’ubu mbikubajije. Rero ubwo nakoraga impanuka nibwo namenye yuko ntabyara, kumenya uwo mwabyaranye bariya bana byo rwose ntabwo byangoye. Ntabwo ngiye kukwirukana nta nibyo nzakora kuko ibyo wakoze nanjye bishobora kumbaho, twese dufite umubiri. Gusa nanone warakabije pee. Abana babiri bose koko?
Namaze kumubwira ayo magambo apfukama imbere yanjye ngo ansabe imbabazi, jyewe muri jye numvaga naramaze kuzimuha rwose. Naramuhagurukije mubwira yuko jyewe nta nzika mufitiye. Gusa nagize icyo nongeraho
*James:* rero, imbabazi zo urazihawe. Gusa, ndashaka kugusaba ikindi kintu. Wanyemerera ngashaka undi mugore? Ubitekerezeho neza kuko kugirango nshake undi mugore ni uko wowe uba utakiri umugore wanjye imbere y’amategeko, ariko simvuze ngo nshaka gutandukana nawe. Ntabwo nkwanga nawe ntunyanga ariko nanjye ndashaka kugira umuryango unkomokaho. Inkuru utari uzi rero, ni uko ubwo namenyaga ko ntabyara nabajije muganga, ambwira yuko bamvura ngakira kuko ni imiyoboro yari yarazibye gusa. Ibyo rero barabikosoye kandi ubu nabyara. Gusa ntakubeshye ntabwo umutima unyemerera kubyarana nawe. Ariko nanone sinshobora kubikora utabinyemereye
*Janet:* James, nta kintu mfite navuga kuko unyeretse ko undusha ubupfura. Twese turakosa, twese dukora ibyaha binyuranye, ariko nararengereye. Mu kuri ubwo twamaraga amezi 6 tubana utarantera inda, naje kujya kwa muganga rwihishwa ngo bansuzume, bambwira ko ndi muzima. Bantumye ko twajyana ariko numva si ngombwa nuko nza kugucunga tumaze kubikora, bari barampaye agakombe nshyiramo amasohoro ndayajyana bayapimye bambwira ko nta ntanga n’imwe yibereyemo udashobora kubyara. Nibwo rero nongeye ncomekana na Zabuloni, ndetse koko tubyarana bariya bana babiri. Kuba ntajyaga ngufuhira cyangwa ngo ubone nita ku kugucunga ni uko nari nzi ko niyo wasambana utabyara. Ni ukuri, mbikuye ku mutima, niba utazanyirukana nyuma ya divorce, ndayikwemereye. Tuzagende dusinye ubane n’uwo wahisemo kubana na we, kandi mbifurije kuzabyara hungu na kobwa. Gusa, ibitazwi n’abandi uzanyemerere ntibazabimenye kuko nanjye nemereye uwo twabyaranye ko abana azaba azi ko ari se ariko bo bagomba gukura ari wowe bazi
*James:* urakoze, ubaye imfura. Ntabwo nanabiguhisha reka ahubwo muhamagare aze anagusuhuze munamenyane.
Nahise mfata telefoni nuko ndahamagara.
*_Ahamagaye nde se? ngo aze bamenyane? Uwo ni nde agiye kugira umugore se kandi? Agace ka 22 ntuzagacikwe_*
Comments