Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_JAMES_
Narebye muganga, nkeka ko ahari ashobora kuba yibeshye ku wo ari kubwira. Na we ubanza yarabibonye yuko byanyobeye nuko aragenda asunikiraho urugi maze aragaruka aricara
*Muganga:* ahari ntabwo iki ari igihe nyacyo cyo kugira amakuru areba ubuzima bwawe yandi tukubwira ariko nanone ndabona ari ngombwa ko uyamenya kuko kuyamenya byagufasha ndetse bikagufasha mu buzima bwawe buzaza.
*James:* none se ni ayahe makuru yandi ubwo mushaka ko menya kandi ntari nyazi koko? Ndabizi ko nakoze impanuka, ndanabibona aho mpfutse ko hakomeretse, ikindi gisigaye se ubwo ntazi ni iki muganga?
*Muganga:* burya abarokore bajyaga baririmba ngo ibigeragezo biza bihetse ibisubizo nkabaseka ariko ubu ni bwo mbonye ko koko hari igihe habaho ikibazo kimwe ngo hakemuke ikindi.
*James:* aho urangurishije nta na kimwe ntoyemo muganga. Ushaka kuvuga ko impanuka nagize rero hari akamaro kayo?
*Muganga:* cyane rwose, aho ngaho urashe ku ntego. Kuko iyo udakora iyi mpanuka, uburwayi bundi ufite ntabwo tuba twabashije kububona na cyane ko ari uburwayi butagaragaza ibimenyetso
*James:* ndabyumva rwose. Ngaho reka guca ku ruhande unsobanurire neza. Ngo bimeze bite
*Muganga:* ubwo bagezaga hano inkomere, twasanze bane bakomeretse cyane harimo na shoferi, bahita boherezwa I Kanombe. Mu basigaye ni wowe wari muri coma ariko udafite ibikomere bikabije, dukeka ko wenda waba waviriyemo imbere cyangwa se waba wagize ikindi kibazo kitagaragara nuko biba ngombwa ko tukunyuza mu cyuma tukareba imbere
*James:* utangiye kuntera ubwoba noneho muganga. None se mwanyujije mu cyuma mubona iki?
*Muganga:* amakuru ngiye kuguha ngusabye kuyumva witonze kandi utuje, kandi unakomere. Ubwo twakunyuzaga mu cyuma rero twaje gusanga imiyoboro ivana intanga aho zikorerwa izijyana hanze yarifunze. Ni yo mpamvu kare nakubajije niba warigeze ubagwa kuko twarabibonye dukeka ko waba warifungishije burundu
*James:* ubanza nawe rwose ushaka kunyumva. Nako ubanza mwavanze ibisubizo si gusa. None se ubu naba ntabizi koko? Ubu se nkubwire inshuro zose maze gusohora muganga?
*Muganga:* yewe ndumva nawe uri kimwe na babandi bitiranya amasohoro n’intanga pee. Ni ibintu bibiri bitandukanye nshuti yanjye
*James:* ako kantu ni gashya mu matwi yanjye. Ngaho nsobanurira rero. Amasohoro n’intanga bitandukaniye hehe?
*Muganga:* Nubwo hari abajya bitiranya amasohoro n’intangangabo, nyamara siko bimeze. Ahubwo amasohoro aba arimo n’intangangabo uretse ko hari n’igihe ushobora gusohora ntihazemo intangangabo nk’igihe wifungishije burundu cyangwa uri ingumba (utabyara) cyangwa se hari ibindi bituma amasohoro yawe aba atarimo intangangabo.
*James:* none nyine ubwo uransobanuriye? Abaganga mwabaye mute koko?
*Muganga:* ndaguha urugero. Reba uri kunywa icyayi. Kuba cyaba kirimo isukari cyangwa itarimo, ubimenya ari uko usomyeho. Rero n’amasohoro yaba arimo intanga n’ayo zitarimo ntabwo wabimenya utabipimye, ikindi kandi ku mugabo ushobora kubisuzumira ku kuba atarabyara, aho ukaba wahahera ukora ibindi bizami.
*James:* jyewe rero narabyaye nabikubwiye ndetse mfite abana babiri. Umuhungu n’umukobwa beza cyane basa na nyina kubi. Ni we musa wagiye aragaruka rwose.
*Muganga:* umva ngusobanurire neza. Iyo umusore ageze mu gihe cy’ubugimbi, nibwo udusabo tw’intanga dutangira gukora intangangabo. Iyo zimaze gukura ziva aho zikorerwa zikanyura mu miyoboro yabigenewe aho zihura n’amatembabuzi aturuka ahantu hatatu. Hamwe ni muri bulbourethra, ahandi ni muri prostate aha gatatu ni muri seminar vesicles. Ayo matembabuzi niyo za ntanga zinyuramo zigasohoka iyo umusore cyangwa umugabo asohoye. Iyo rero wa muyoboro uyobora za ntanga udakora, amaasohoro asohoka nta ntanga zirimo. Uwo muntu rero ntabwo aba yashobora gutera inda, kandi utateye inda ntabwo wabyara. Rero ntabwo tuzi neza niba ikibazo cyawe warakivukanye cyangwa se cyaraje nyuma ariko mu byo icyuma cyerekanye ni uko imiyoboro isohora intanga mu dusabo twazo, ifunze. Gusa nkurikije uko nasuzumye neza, nahamya ko ari ibintu wavukanye
Yashoje iyo nteruro mu mutwe bitangira kwivanga. Ngo nshobora kuba ntabyara? Oya ntabwo bishoboka. None se bariya bana bakaba ari abande? Eheeee. Ntabwo nabyumva
None se Janet yanciye inyuma arinda abyara abana babiri bose? Pas possible!!
Natangiye kwibuka nsubiza ubwenge inyuma
Nibutse uburyo twamenyanyemo, nibuka uburyo twakomeje gukundana kugera tubanye, ndakomeza ntekerezaaaa, ngera uyu munsi.
Jessica
Ibitekerezo byanjye byahise bigaruka kuri Jessica. Tumaze amezi menshi turyamana kandi igihe cyose dukorera aho. Ibi se ni ibiki?
*James:* none se muganga mwanyemerera nkagira umuntu mpamagara kuri telefoni niba nta kibazo?
*Muganga:* umunota umwe ntuwurenze ariko. Gusa niba ari umugore wawe ushaka guhamagara, nakugira inama yo kuba witonze ntiwihutire kumuhamagara cyangwa se kumuvugisha, kuko hari ibindi bisigaye mbere yo gufata umwanzuro
*James:* oya si we.
Yaranyemereye nuko mpita mfata telefoni mpamagara Jessica musaba ko niba afite agatege yaza kundeba kwa muganga. Ahita ambwira ko nubundi yari amaze kwitegura ngo aze kureba uko meze.
Ntihashize umwanya munini yari ahageze nuko nsaba muganga niba yaduha akanya tukaganira twenyine. Muganga amaze gusohoka, nitegereje Jessica, numva mbuze aho mpera. Numva ikiniga kiramfashe ariko ndikomeza
*James:* kuva turyamanye bwa mbere, hashise igihe kingana gute?
Yarandebye akubita mu biganza
*Jessica:* ubu koko urabura gukira ugataha nawe ngo kuva turyamanye? Ibyo se ubundi wowe urabiyobewe ko hashize amezi hafi 4
*James:* none se kuva twabikora wigeze ufata cya kinini kirinda gusama?
*Jessica:* oya. Nta na rimwe rwose. Ese ibyo bibazo byose uri kumbaza urabimbariza iki?
*James:* ndi kubyibaza gusa ndumva igisubizo nashakaga nkibonye. Uheruka imihango ryari harya?
*Jessica:* twagiye kurangura maze iminsi 4 mvuye mu mihango ndacyeka.
*James:* sawa. Mbwirira muganga ko ibyo twaganiraga birangiye hanyuma ujye ku iduka undebere uko business iri kugenda. Ariko utaragenda, mbwiza ukuri. *Urankunda koko?*
Yamfashe mu biganza andeba mu maso
*Jessica:* nubwo mbizi neza ko nagukunze urudashoboka, ariko *NDAGUKUNDA*
Yarasohotse nuko hashize umwanya muganga arinjira anyicara iruhande amfata mu biganza
*Muganga:* ntabwo ngiye kukubaza ngo bimeze bite ahubwo nshaka kukuganiriza nk’umugabo mugenzi wawe. Niba ufite abana ariko ukaba utabyaraga, bivuze yuko abo bana atari wowe wababyaye. Ariko ni abawe imbere y’amategeko ndetse no muri sosiyeti kuko bavukiye mu rugo rwawe. Inama rero, ntuhite wumva urakariye umugore wawe, twese turacumura, turakosa. Ashobora kuba na we atabizi neza ko abana atari abawe, nkuko yaba anabizi byose birashoboka. Rero banza ukire, haba ku mubiri no ku mutima, nibiba ngombwa muzabiganireho ariko utuje kandi witonze
Amagambo muganga yambwiraga, yayambwiraga amarira yanjye ari gutemba ku maso. Imyaka maze nderera abandi? Byo si ikibazo kuko abana ni umugisha. Ariko se kuki yambeshye? Byibuze iyo ambwira koko? Ariko ndamurenganya ntabwo yari kwimena inda, nkuko nanjye ibyo nkora na murumuna we atabizi.
Jessica, arankunda.
Igitekerezo ako kanya cyahise kinza mu mutwe
*James:* none se muganga nkubaze akabazo?
*Muganga:* yego nta kibazo wambaza.
*James:* ubu burwayi bwanjye, bushobora kuvurwa bugakira?
*_Ahoo. Ko abyibajije amaze gutekereza kuri Jessica? Ese aba bana ni abe cyangwa si abe? Agace ka 21 ntuzagacikwe_*
Comments