logo

NEW TALENTS

Stories Group

MURAMU WANJYE S01 EP 19

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


_JESSICA_

Narebye hirya yanjye mbona ntawundi muntu uhari. Muganga na we nabazaga nabonaga adashaka kunsubiza.
Impanuka yabaye ndeba, nkurikije ukuntu igikamyo cyihutaga ntabwo James yaba yarokotse pee.
Mana yanjye kuki ibi bintu wemeye ko biba koko? Ubu se byibuze mukuru wanjye yaba yabashije kubimenya ko twakoze impanuka?

Muganga hashize akanya dore ko yari yasohotse yarongeye arinjira amfata ibipimo, uko mpumeka, uko umutima utera, areba niba amaso ari gukora neza anafata umuriro.

*Muganga:* urumva uri kubabara hehe?

*Jessica:* banza umbwire, hari abandi barokotse?

*Muganga:* ntawapfuye n’umwe gusa hari abakomeretse cyane bahise boherezwa I Kigali abandi basigaye barwariye hano. Ngaho nsubiza nanjye ubone kongera kumbaza ibindi bibazo

*Jessica:* umutwe ni wo numva ubabara, ndumva nta handi hababara

*Muganga:* ngaho byuka turebe

Nagerageje kubyuka numva biremeye, ndicara. Nasanze mfite igipfuko ku kuguru

*Jessica:* ni aha nakomeretse gusa?

*Muganga:* niho honyine. Na ho ntabwo bikabije ni ikirahure cyakwituyeho kiragukomeretsa. None se mu modoka hari abantu uzi mwari kumwe?

*Jessica:* yego. Umugabo wari wicaye imbere, James. Ni umugabo uringaniye, ufite ubwanwa bwinshi buconze, yari yambaye agapira n’ikoti rya cuir. Ni muramu wanjye twari tuvuye kurangura.

*Muganga:* uwo mugabo arwariye hano we, gusa yakomeretse anagwa muri coma ntabwo arakanguka. Ariko ntabwo afite ibikomere byinshi cyane.

*Jessica:* none se nta muntu waje kutureba?

*Muganga:* hari umugore waraye aje tumubwira ko ntawemerewe kureba abarwayi, ariko yatubwiye amazina y’abo akeka bari muri iyo modoka nuko tubajije abakase amatike twumva koko ayo mazina arimo. Kuko rero impanuka ntawe yahitanye, twamubwiye yuko yihangana agategereza bukeye akaza kugaruka kureba ko abantu be bari hano cyangwa bari mu boherejwe I Kigali.

Byibuze niba yamenye ko twakoze impanuka birahagije, byagabanyije guhangayika no kwibaza wenda aho twaba turaye. Ariko se James bite? Ngo yaguye muri coma? Ubu se azabasha kuyivamo koko? Nibutse ejo ukuntu yanyitayeho, uko yamfashe neza, byose ndabyibuka amarira atemba ku matama

*Jessica:* wanyereka aho arwariye se?

*Muganga:* yego nta kibazo ngwino tujyane nkwereke. 

Narabyutse nuko ngerageje gukandagira numva ndi kubabara, maze muganga ampereza imbago yari yaje yitwaje ngo nzigendereho. Twaragiye nuko mpagarara mu idirishya ndebera mu kirahure aho James aryamye
Yari ariho ibimashini byinshi iruhande rwe, harimo ibijwigira, ibihinda, ibisona…
Nahagaze aho umwanya utari muto, nkomeza kumureba, nkumva muri jye agahinda kavanzemo ubwoba karanyeguye.

Ngihagaze aho numvise umuntu ankomanze ku rutugu nuko ndahindukira mbona ni mukuru wanjye

Yampanaguye ku matama. Na we yarebeye mu idirishya yitegereza aho umugabo we aryamye, gusa nkabona we ntabwo bimuteye agahinda cyane. Hari abagore baba ari ibiti neza neza.

Twamaze aho akanya gato nuko ndongera ndacumbagurika nsubira mu cyumba ndwariyemo maze mukuru wanjye anyicara iruhande

*Janet:* Imana ishimwe ubwo mwarokotse. Narebye amakuru kuri TV ndeba ukuntu imodoka yashwanyaguritse, ubwoba buranyica mpita mbatelefona mwese telefoni zanyu zigacamo ntizibone uzitaba. Nuko mpita niruka nza kureba kuko navugaga nti uko byamera kose ndabimenya ningera hano. Nibwo bambwiye rero amakuru yose ariko ntibigeze banyemerera kubareba.

*Jessica:* nanjye nakangutse nibaza ko James yaba yamuhitanye kuko igikamyo cyatugonze cyari gifite umuvuduko mwinshi kandi we yari yicaye imbere. Gusa nyine muganga ambwiye ko ntawapfuye numwe uretse abajyanywe I Kigali barembye cyane. Ubwo batamujyanye wasanga wenda we buriya babonye nta kibazo cyane uretse coma

*Janet:* rero ngiye gukingura mbe ncuruza. Imari yo yahageze amahoro, yanahageze mbere yanyu. Ubwo ndabwira abakozi bakugemurire, nihagira igihinduka umbwire. Ahubwo se ubwo isakoshi yawe iri hehe na telefoni? Unakeneye guhindura imyenda ahubwo. Yewe reka nsubire mu rugo ahubwo nkuzanire imyenda yo guhindura. 

*Jessica:* nta kibazo, gusa jyewe ndumva ntarembye bashobora kunsezerera ngataha, ikibazo ni James uri muri coma.

Yahise ansiga aho aragenda, nkomeza kwicara ku buriri nanjye nibaza byinshi byabaye. Nyuma hafi y’isaha nibwo yagarutse anzaniye icyayi n’imyenda yo guhindura amfasha kujya koga nuko mpindura imyenda ngaruka ku buriri ndicara na we ajya ku iduka kuba acuruza
Naje kubaza umuganga niba nta sakoshi yanjye babonye ahita anyereka iruhande rwanjye mu nguni aho iteretse. Nakozemo nsanga telefoni yanjye ikirimo ariko yamenetse ikirahure. Gusa yarakoraga
Nasanzemo missed call nyinshi, ariko Charles ni we wari wampamagaye inshuro nyinshi. Naramuhamagaye nuko mubwira ibyaraye bitubayeho ariko ambwira ko ari mu nzira yerekeza I Cyangugu azagaruka nyuma y’icyumweru. Charles nubwo muca inyuma ariko mbona ankunda. Ariko se ubundi buriya ni ukumuca inyuma ra? Uretse se kumbwira ko ankunda hari ubwo yankoye cyangwa ngo asinyire ko mbaye umugore we akambera umugabo? Nagende sha.


***************

Nyuma y’iminsi 2 baransezereye, ariko James we yari akiri muri coma.
Nabaga nibereye mu rugo, nkagerageza kugendagenda no kwihugenza. Kwa muganga nari narabasigiye nimero ngo nava muri coma bazahite bampamagara

Nuko nyuma y’iminsi 3 bansezereye mbona muganga arampamagaye ambwira yuko James noneho avuye muri coma kandi ayivuyemo neza, ari kubasha kuvuga no kuganira.
Nahise nkaraba nerekeza kwa muganga, nuko akinkubita amaso mbona aramwenyuye

*Jessica:* nari mfite ubwoba ko ugiye kudusiga

*James:* ntabwo nari kugenda ntyo, dufite byinshi tutarakora.

Naramurebye ndamwenyura nuko musoma ku itama

_JAMES_

Bansobanuriye ko maze iminsi 5 muri coma. Mbega iminsi myinshi umuntu atazi ibibera ku isi. Ni igitangaza cy’Imana kuba ngarutse ndi muzima rwose pee.
Narirebye mbona mu iyasha harapfutse, no ku mutwe na ho hapfutse. Ukuguru kumwe kwari kuriho isima igice cyo ku murundi, muganga ansobanurira yuko igufa ryavunitse ariko ritatandukanye.

Muganga yasabye Jessica gusohoka, nuko dusigarana twenyine

*Muganga:* none se hari ahantu wumva ubabara? Uko uri kwiyumva muri make mbwira

*James:* uretse ibikanu numva ntabasha guhindukira neza. N’amaguru ndumva aremereye, ariko no mu nda ni uko

*Muganga:* mu nda ho bishobora kuba bituruka ku kuba udaheruka kurya. Naho ibikanu ni ukubera igihe umaze uryamye mu buryo bumwe udahindura
Amaguru urabibona kumwe kuriho isima buriya ukundi na ko kwarababaye nubwo nta kindi kibazo kwagize gikomeye. Nta kindi kibazo wumva ufite?

*James:* yewe ndumva nta kindi pee.

*Muganga:* hanyuma, waba warigeze ubagwa na rimwe mu buzima bwawe?

*James:* mbagwa? Keretse wenda byarabaye ndi uruhinja naho rwose ntabyo niyiziho. Ubundi se njya ndwara jyewe? Uretse nka ka grippe rimwe na rimwe naho ubundi rwose ndi mutaraga

*Muganga:* none se ko ndeba uri mu myaka ikuze, waba warashatse umugore cyangwa uracyari ingaragu?

*James:* oya narashatse, mfite umugore n’abana babiri.

*Muganga:* ngo? Abana babiri? Ntabwo bishoboka.

Muganga nabonye azunguje umutwe, biranyobera ibibaye. None se kubyara abana babiri ni igitangaza?

*_Kubagwa, abana babiri? Igipfuko mu iyasha? Agace ka 20 ntikazagucike_*

Comments