Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
NYUMA y’IMYAKA 4
_JESSICA_
MUGANGA: sha ihangane usunike n’ingufu nyinshi dore harabura gato rwose umwana agasohoka
JESSICA: Muganga nagerageje ariko ndumva imbaraga zanshiranye rwose pee
MUGANGA: ndumva ushaka kwihekura wowe si gusa. Dore umwana ari mu matako neza rwose ndi kumubona none wowe ngo urumva unaniwe koko? Sunika bwa nyuma nibyanga ubwo nyine ni ukugushyira ku iseta nta yandi mahitamo
Numvise ngo iseta mpita nishakamo imbaraga za nyuma zishoboka maze ndasunikaaaaaa
Mu masogonda make numvise akana karize.
Ahuiii. Nariruhukije
MUGANGA: ntubona ko uyu musore wari umuhejeje umwuka umubuza kuza ku isi
Umusore? Nibutse ko umugabo wanje James yambwiye ko adashaka kumenya igitsina cy’umwanaa utaravuka ko ashaka kuzakimenya umwana yamaze kuvuka. Nyuma yo kubyara Sheja noneho tumukurikije umuhungu mwiza cyane
Mu minota mike nibwo mukuru wanjye yari ahageze ari kumwe na cheri wa twembi, nimvuga ngo twembi ntimwumve ko ndi gukabya kuko nageze aho kwihangana birananira numva narikunze bikabije nifuza isaranganya
_UKO BYAGENZE_
JESSICA: ese cheri urumva koko utajya ukumbura umugore mukuru? Ntunyirarireho rwose urabizi turaziranye umbwize ukuri
JAMES: nyine niba ushaka ukuri, ntakubeshye njya nkumbura bimwe kuri we. Ariko kuko nafashe icyemezo, ni jye nawe ibindi byararangiye
JESSICA: ngusabe ikintu kimwe se urakimpa basi?
JAMES: yego nimba ngishoboye ndakiguha nta kibazo
JESSICA: nshaka kugusaba ko wajya utugabanya iminsi. Icyumweru gifite iminsi 7, jyewe uzampe iminsi 4 indi isigaye uyimuhe. Urabibona aracyari muto, na we rwose ndahamya ko akeneye kumva umugabo iruhande rwe. Ibyabaye byarabaye, ntabwo twabihindura ariko ntabwo yabikoze kuko akwanze ahubwo yashakaga gusigasira urugo n’umubano wanyu. Naratekereje nsanga ndi kwikunda ngakabya, niyo mpamvu ngusabye na we kumuha igihe. Nushaka uzamutere inda, nimushaka muzabyarane, rwose nta kibazo mbifiteho
JAMES: ariko kuki uhora untungura koko? Uzi ko ibi bintu nabitekereje kuva kera nkabura aho mpera mbikora. Rwose kuba umpaye uburenganzira biranyereka ko ari wowe mugore nyawe, utikunda wenyine ahubwo unareba ibyiza byaba kuri mugenzi wawe. Ndabishimye kandi ndabikunze cyane rwose pee. Nzabikwitura kandi
Kuva uwo munsi nibwo natangiye kujya ndarana na we iminsi 4 indi itatu akayirarana na mukuru wanjye, kandi numvaga binejeje kuko byibuze na we yishimiraga uburyohe bwo mu buriri. Erega mwa bantu mwe hariya hantu hararyoha, ntawe utahifuza igihe cyose bishoboka
_______________
Ubwo namaraga kubyara umwana wacu wa kabiri naranezerewe, maze umugabo wacu ahagera afite indabo nziza naho mukuru wanjye ari iruhande rwe. Bangeze iruhande bambaza icyo nabyaye maze bacyumva ko nabyaye umuhungu impundu nyinshi ziravuga
JAMES: ntababeshye umuryango wanyu utanga icyororo pee. Reba ku mukuru havutse umuhungu n’umukobwa none no ku muto ni ko bigenze
Yavuze ayo magambo maze mbona mukuru wanjye Janet amarira azenze mu maso. Nibajije ikibimuteye ndakiyoberwa ariko kera kabaye nibuka ko abana afite ari aba Zabuloni. Disi buno aba yumva ari bihemu, kandi njyewe ndumva ntamutera amabuye
_JANET_
Ubwo yavugaga ngo iwacu dutanga icyororo, nibutse ubuhemu bwanjye numva ntacyo nakora ngo nsibanganye iki cyaha. Ese Mana koko nakora iki? Nzi neza yuko nahuraga na Zabuloni nshaka umwana gusa nta kindi kindi nabaga nifuza. Uburyohe bwo mu buriri nabaga nabubonye buhagije rwose sinagaya James ngo ntiyanshimiraga ahandya, ahubwo nabaga nishakira akana gusa
Kandi na ko nabaga ngashaka nta kindi ngamije uretse kuziba icyuho mu muryango no kudashaka ko mabukwe yandeba ukundi cyangwa ngo anteshe umutwe dore ko abakecuru bumva ko iyo utabyaye uba uciye umuryango
Gusa byarabaye nta kindi narenzaho, kandi nishimira ko James yabaye imfura none akaba adutunze twembi jye na murumuna wanjye kandi akaba aduha agaciro kangana. Biranshimisha rwose ndetse bigera aho bikandenga kuko uko tubanye na rubanda byarabayobeye neza neza kuko ntabwo bumva ukuntu tubanye gutya nemeye guharikwa murumuna wanjye ndetse akaba ari we uba umugore w’isezerano. Ariko nanone ntabwo bazi ibanga ryacu.
Twamaze umunsi umwe gusa kwa muganga nuko Jessica baza kumusezerera turataha
Ntawundi wagombaga kumwitaho utari jye kandi rwose numvaga mbyishimiye kubona murumuna wanjye yibarutse umwana wa kabiri kuri James, jyewe ntabashije kuvanaho umwana n’umwe nubwo abo yitirirwa abitaho uko ashoboye kose nk’abana be.
Gusa nahoraga nibaza umunsi se nyirizina azazira guteza ubwega ashaka abana be, kuko niyumvagamo ko igihe kizagera akaza kubaburana
Abagabo bajya biyemera ngo ntibaba bashaka ko undi muntu yabarerera cyane cyane iyo babizi ko yamenye ko abana yita abe atari abe
Iryo nakenze ryaje kugera nuko umunsi umwe numva Zabuloni arampamagaye
ZABULONI: ubu rero namaze kubona ubwenegihugu bwa Amerika kandi ngomba kujyana abana banjye
JANET: ariko se ko hano babayeho neza kandi ntacyo babuze kuki ushaka kudurumbanya umuryango koko
ZABULONI: none se abana si abanjye? James we se ntabizi ko ari abanjye? Niba afite ikibazo abana nzamuha indezo yabo rwose nta kibazo ariko abana banjye ngomba kujyana na bo. Hari ikibazo ubyumvamo se kandi ra?
JANET: njyewe nta kibazo mbibonamo ariko nawe urabyumva ko ari ikibazo. None utangiye kuzanamo kwiyemera ngo indezo wayitanga koko?
*_Ngaho da. Iyi ndezo se koko izatangwa abana batangwe cyangwa James azanga agasuzuguro abimane? Agace ka 2 ntuzagacikwe_*
Comments