logo

NEW TALENTS

Stories Group

MURAMU WANJYE S02 Ep2

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


_JESSICA_

Mukuru wanjye yamaze kumbwira amagambo yabwiwe n’uwo babyaranye numva neza neza sindi kubyumva neza. Ariko se ni gute nyuma y’iyi myaka yose ari bwo yibutse kuburana abana be koko? Sindi kubyumva neza rwose.

Gusa nanone ni uburenganzira bwe ku bana be, ubwo nyine ahasigaye ni aha James kubifataho umwanzuro gusa ndamutse ndi we nashora urubanza nkamunaniza

Erega abana uwo bazi ni James. Simpamya ko niyo Zabuloni yabatwara rwose bazamwiyumvamo cyangwa bazumva yuko bari kumwe na se wa nyawe, kuko ntabwo bigeze bamumenya. Uwo bazi ni uyu, ni we banditseho

Nahise mbaza umuntu tuziranye uzi neza ibyerekeye amasano n’imanza zibyerekeye ambwira yuko amategeko ateganya ko umwana ari we wemerewe kuregera gushaka se cyangwa se umugore ashaka ko umugabo yemera umwana yihakanye. Yambwiye ko amategeko adateganya ko umugabo ari we waregera kwandikwaho umwana we, mu gihe uwo mwana hari undi wamwiyandikishijeho nk’umwana we. Nahise ntekereza kuba nabiganirizaho James ariko nanone nibaza aho namuhera, numva ntabwo nahabona

Nubwo tubanye neza ariko nahisemo kwiha umupaka ku byerekeye abana ba Janet na cyane ko abo bana ubusanzwe rwose badafite ikibazo na kimwe.

Nahise nibaza niba nabibwira Janet na we nsanga amaze gusa n’uta umutwe kuko nyuma yo gutuza asigaye ahabwa ibyo umugore wese abona nka nyiri urugo hahise hivangamo ibi bya Zabuloni none nsigaye mbona ahora yigunze

Numvise ariko ayo makuru ntakomeza kuyihererana ni ko gushaka umwanya maze nganira na James

Twari tumaze gufata ifunguro rya nijoro tugeze mu buriri nuko ntangiza ikiganiro

JESSICA: Ese cheri, ibintu sis yambwiye nawe urabizi?

JAMES: ibihe se ko tuganira byinshi koko

JESSICA: ngo Zabuloni ashaka abana be?

Yabanje kwitsa umutima akanya gato nuko arandeba azunguza umutwe

JAMES: yego yarabimbwiye

JESSICA: none se ubitekerezaho iki koko? Urumva uzatanga abana waruhanye koko gutyo gusa

JAMES: ariko abana ni abe. Nanjye namaze kubyara abanjye, sindwanira abana rero

JESSICA: Ariko amategeko avuga ko igihe cyose umwana atari we uburanye ashaka se, cyangwa ngo umugore aburane aharanira ko umwana abona se, ibindi bitemewe. Ndumva rero nkurikije amategeko ko Zabuloni nta burenganzira na buke afite kuri abo bana igihe cyose bo ubwabo baba batabyishakiye

JAMES: nabikubwiye ko ntarwanira abana kuko jyewe mfite abana banjye bwite. Rero niba abashaka azaze abatware, apfa gusa kunyishyura ibyo nabatanzeho byose kuva bavutse

JESSICA: ubu se utambeshye koko byose urabizi ku buryo wamuha fagitire ya byose? Cyangwa ni ukugereranya

JAMES: jyewe rero muri kamere yanjye nkora ikintu iyo igihe cyacyo kigeze. Ntabwo araza ngo anyumvishe yuko abashaka koko, na cyane ko ntanamuzi. Ubwo naza akabimbwira nzumva icyifuzo cye nibwo nzamenya icyo nakora. Hagati aho se umwana ameze neza?

JESSICA: yewe Kevin ameze neza cyane rwose ubu arasinziriye. Nawe rwose ubanza iby’abana byarakujabutse si gusa. None se ni gute uba wumva wambaza uko ameze umureba iruhande rwawe

JAMES: simbona se asinziriye cyangwa ni ko abana baba bameze? Erega nubwo maze kunyurwa na benshi imbere ariko rwose sinakubeshya ngo abana baba bameze bate


Nahise mukura mu gatanda ke ndamumuhereza aba amuteruye ngo abone ko umwana ameze neza nta kibazo na kimwe afite, maze birangiye umwana aramunsubiza turamuryamisha

_JAMES_

Uyu munsi nibwo Zabuloni yambwiye ko anshaka ko tuganira nk’abagabo. Namwemereye ko nta kibazo rwose mfite na gito, nuko duhana gahunda n’isaha

Twahuye turicara turasangira tuganira nuko aza kwerura ambwira ikimugenza gusa jyewe nari mbyiteguye mbizi neza ko ashaka abana be

Gusa naje gutungurwa nuko yanambwiye yuko abana ashaka kubapimisha DNA kuko abatanga ibyangombwa bamubwiyeko abana bagomba kwerekana ko ari be koko binyuze ku bipimo bya DNA

Yahise ansaba ko namwemerera akajyana abana kubapimisha noneho yavayo tukabona kugira ibindi tuganira 

Jyewe abantu ntabwo ahari baransobanukirwa ariko sinjya ngorana cyangwa ngo ngore ubuzima. Ibintu byose mba nabyoroheje kandi nkabiha igihe cyabyo

Naramuretse maze ntumaho abana baraza mbabwira ko uwo hari ibizami agiye kubapimisha maze na bo ntibangora bambaza byinshi baramukurikira barajyana

_JANET_

Numvaga ubwo yivuganiye na nyirubwite ibintu ari amahoro ariko naje gutungurwa no kubona Zabuloni ampamagaye 

JANET: bite se kandi ko umpamagaye koko?

Yahise ansubiza numva yarakaye cyane

ZABULONI: icyakora nagatangaye ukuntu umugore utunze urugo rutabuze na kimwe yakemera ko turyamana gusa nta kibyihishe inyuma

JANET: ushaka kuvuga iki se kandi ubwo wowe?

ZABULONI: ariko ni gute utinyuka ukambeshya ngo abana ni abanjye ubizi neza ko atari abanjye? Ese ubwo ntabwo binagutera isoni koko kubeshya umugabo wawe nanjye ukambeshya?

JANET: jyewe nkubeshya? Ubwo naba narakubeshye se ngo nunguke iki kindi?

ZABULONI: rero umenye ko ibipimo bya DNA byerekanye ko abana atari abanjye. Ubwo niba atari abanjye ntibabe n’aba James, ni wowe uzi se. icyakora indaya ntabwo muri abantu pee. Mbashije kumirwa

Ngo DNA yerekanye ko abana atari abe? Ntabwo mbyumva neza. None se niba atari abe ntibabe aba James ni abande ko nanjye noneho birushijeho kunyobera? Mana koko ko nacumuye nkemera icyaha kuki ukomeje kumpana?

*_Ibi se kandi byo turabibara dute? Niba atari aba Zabuloni ni aba nde? Agace ka 3 ntuzagacikwe_*

Comments