Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_JAMES_
Zabuloni yangezeho mbona ntazi uko areba ndetse yataye umutwe ku bigaragara. Noneho se kandi yabaye iki ko ibyo yansabaga byose nabimwemereye ntamugoye?
JAMES: bite se kandi ko mbona byakuyobeye?
ZABULONI: umva uri umugabo nkaba undi ariko umugore ufite si umugore ni umukinnyi neza neza
JAMES: umva uzatuke abandi ntuzantukire umugore. Ibyo mwakoranye narabyakiriye ndetse naramubabariye rero niba mutakibyumva kimwe ntabwo biguha uburenganzira bwo kuza umutuka uko wiboneye
ZABULONI: si ukumutuka cyangwa se kumubeshyera no kumuserereza ahubwo ndavuga ibintu uko biri. Urabizi navuye hano ngiye gupimisha abana DNA. Ibisubizo rero byerekanye ko abana atari abanjye. None niba atari abanjye bakaba atari abawe, ni aba nde? Urumva umugore wawe atarakabije kuvangavanga se?
Yambwiye ayo magambo numva ndushijeho kugwa mu kantu no gushoberwa neza neza. None se wa mugani niba ibipimo byerekanye ko abana atari abe, kandi nanjye nkaba nzi ko atari abanjye, ubwo abana ni aba nde?
Nabyibajijeho umwanya nuko mfata umwanzuro wihuse
Nahise ntumaho Jessica, Janet n’abana bose ariko abakuru gusa kuko ni bo twibazagaho maze duhita twerekeza aho bapimira ibipimo bya DNA
Icyatumye mfata uwo mwanzuro nashakaga kumenya mu kuri niba byibuze abana ari aba Janet ndetse banafitanye isano na Jessica. Kuko niba Jessica avukana na Janet ubwo abana be baba bafite DNA zenda guhura byibuze. Nimara kumenya ko abana ari aba Janet noneho we ubwe ari butubwire ni nde babyaranye abo bana
Ubwo twageraga aho bapimira nahise mbasaba ko bapima Janet bakanapima abana
Ibipimo byafashwe byagaragaje ko abana rwose ari aba Janet
Nahise nsaba ko hapimwa Jessica bakagereranya n’abana.
Barabikoze na we ibipimo biza byerekana ko afitanye isano rwose na ba bana
Ikibazo gisigaye rero ni ukumenya ngo aba bana ni aba nde?
Janet ni we wagombaga kubisubiza
JAMES: rero ntabwo nshaka ko duca ku ruhande. Janet urabizi sinjya nkunda findi findi ariko nanone sinihanganira amafuti aho yava hose. Wambeshye ko abana ari aba Zabuloni ndabyakira ndetse ndabyihanganira none ibipimo bimaze kugaragaza ko abana na we atari abe. None nsubiza aba bana ni aba nde?
_JANET_
Niba hari umunsi numvise birushijeho kunyobera ni uyu munsi. Ubu se koko ndi bubeshye iki? Ko mbibona neza ko ukuri kwanjye kutari bwemerwe?
Gusa nanone nta yandi mahitamo mfite, ngomba kuvuga ukuri ubwo ahasigaye ni ukukwemera cyangwa bakaguhakana
JANET: sinzi niba ibyo ngiye kuvuga muri bubyumve uko biri ariko ni ko kuri gutuye ku mutima wanjye. Janet nta wundi mugabo nigee ndyamana na we utari James na Zabuloni. Rero niba ibipimo byerekanye ko abana ari abanjye, bivuze ko nta kwibeshya kwaba kwarabayeho mu guhabwa abana bamaze kuvuka
ZABULONI: none se niba atari abanjye kandi ukaba ubizi neza ko James atabyaraga abo bana ni aba nde?
JANET: nanjye nibyo ntari gusobanukirwa neza. Ariko kuko n’ubundi twaje hano gushaka ukuri ndumva twasaba bagapima na James n’abana, tukareba niba wenda amahirwe yagwayo
Nabyise amahirwe kuko nanjye numvaga ko bidashoboka.
Gusa ubwo bapimaga natunguwe n’uko ibipimo byerekanye ko abana neza neza ari aba James
Twese twaguye mu kantu.
Abana ni gute baba ari aba James?
Twahise twegera muganga tumusobanuza ukuntu ibyo bishoboka kandi abaganga baravumbuye ko James atabyara ubwo yakoraga impanuka
MUGANGA: ubundi abahanga baravuga ngo *la biologie est la loi du hasard* bishaka kuvuga ko twebwe hari ibyo tubara ariko bikaba bihabanye n’amahirwe. Rero igihe mwabonaga ko umugabo wawe atabyara bwa mbere wasanga icyari ikibazo kitari imiyoboro ifunze kuko iyo biba ibyo bari kubibona icyo gihe. Hanyuma rero kubwa hasard navugaga akaba yarabashije kuba yabyara abo bana uko ari babiri, nyuma akaza kugira ikibazo cyo kwifunga kwa ya miyoboro ari na bwo yakoraga impanuka bikamenyekana ko atakibyara.
JAMES: none koko ubu ushaka kunyemeza ko aba bana ari abanjye ku maraso?
MUGANGA: ibipimo nawe wabyiboneye rwose, abana ni abawe. Ahubwo nakubaza nti ubyakiriye ute?
Nta byinshi avuze yahise apfukama imbere yanjye
JAMES: mugore mwiza JANET ngusabye imbabazi imbere y’aba bantu bose kuko mbonye neza ko gahunda burya iba izwi na Nyagasani. Twashatse buri wese kwirwanirira ariko adukojeje isoni
Sinaretse akomeza kuko numvaga ari jye nakabaye mpfukamye imbere ye
Nahise muhagurutsa nuko turahoberana
JANET: mugabo mwiza, warakoze kumbabarira kuguca inyuma kandi nkuko ubivuze, Imana inkojeje isoni. Ngushimiye kandi ko wakomeje kurera abana neza utitaye ku kuba warumvaga ko atari abawe. Ndetse no kuba twarakomeje kubika ibanga bigize icyo bitanga
Ibyo byose twabiganiraga abana twamaze kubohereza mu rugo kuko ntabwo twifuzaga ko bamenya ibiri kuba byose.
Ubu tuvugana ndi umugore wa kabiri wa James. Mbanye neza na murumuna wanjye kandi ubu noneho nanjye ntwite inda ya gatatu ya James. Yambwiye ko ashaka umwana tuzita impozamarira kandi uyu ntwite ndabizi neza azayaduhoza.
Burya mu buzima bwawe ntuzifuze kwirwanirira, ujye ubirekera Imana ibikore mu buryo bwayo. Ndi umuhamya wabyo, kuko mu gihe nari nzi ko nemeje ahubwo nari niyemeje.
Gusa ndashimira byimazeyo umugabo wacu James kuko yabaye intwari n’imfura. Ibisigaye Imana ni yo ibizi kandi ndabizi neza izabinyuza mu nzira nyazo.
*IHEREZO*
Comments