logo

NEW TALENTS

Stories Group

MURAMU WANJYE S01 EP16

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


_JANET_

Ubwo twageraga kwa muganga, murumuna wanjye nabonaga ari kugenda ndeba. Nibazaga niba yaba hari indi ndwara yari afite tutabizi biranyobera. Namukoragaho nkumva umubiri we nta gashyuhe na gake afite, mbwira muganga twari turi kumwe muri ambulance ya CHUB yari ije kumutwara amukozeho mbona ahise agira ubwoba. Yahise amworosa ambwira gutuza tukagera kwa muganga byihuse.
Ubwo twageraga yo bahise bamujyana muri urgence bansaba kuba ntegerereje hanze bakaza kumbwira nyuma.

Aho nari ndi numvise mu mutwe ibintu byinshi byivangavanze.
Ubu se mpamagare mama mbimubwire? Ndamuzi arahita ashya ubwoba ashake kwambuka Nyungwe aguruka kandi bidashoboka.
None se ubu koko uyu mukobwa arwaye ibiki mwo kanyagwa mwe? Ibi si ibyago biba biramukiye umuntu koko?

Nkiri aho ntegereje ko abaganga baza kumbwira ibiri kujya mbere, nabonye nimero ntatekerezaga ko yampamagara ntabanje kuyibipa impamagaye.
Uyu se kandi we ateye aturuka hehe?

Naramwihoreye sinitaba, nuko iracika.
Hashize akanya irongera irahamagara, ndahaguruka ngana mu busitani ngo nitabe nitaruye urusaku.

*Janet:* aloo. Bite se ko umpamagaye?

…: None se kuguhamagara ntibyemewe? Nashakaga kukubaza amakuru yawe

*Janet:* sha amakuru ni meza gahoro, ndi kumwe na sister kwa muganga, mu kanya aguye igihumure none ameze nk’uwahwereye. None kuki uhamagaye ntabanje kukubipa? Siko twumvikanye koko?

…: Numvaga tudaheruka kuvugana. Umugabo araho se n’abana bameze neza?

*Janet* sha bameze neza. Agakobwa ni ko iyi minsi kanyuzamo uducurane ariko ntabwo bikabuza kwiga. Ndakeka ari ukubera kuzinduka bajya ku ishuri. None se uzagaruka ryari? Ubona udakumbuwe koko?

…: Ndumva mfite gahunda yo kugaruka vuba, nzakubwira. Nzakwandikira kuri email nguhe gahunda neza. Buriya se umunsi mwiza ni uwuhe ku buryo waza kunyakira ku kibuga?

*Janet:* umunsi waza wose wabanza kunteguza mbere nkabona uko nzaboneka. Ngaho reka njye kureba muganga ndabona asohotse ubanza ari jye ashaka. 

Yamaze gukupa nsubira kureba muganga nabonaga ameze nk’aho ari jye ari gushaka.
Ubwo namugeraga imbere yankoze ku rutugu atuje

*Muganga:* humura murumuna wawe yakangutse. Ariko birasaba ko tumugumana hano amanywa yose tukareba neza uko ubuzima bwe buhinduka

*Janet:* ntakibazo niba yagaruye ubwenge. None se mwasanze arwaye iki muganga? Azakira se neza?

*Muganga:* kugera ubu ntabwo navuga ngo arwaye iki cyangwa kiriya kuko ibizami twamufashe biracyari muri labo. Ariko mu kanya baraduha ibisubizo. Wakisubirira mu kazi, nimero zawe turazifite nihagira impinduka ziba turabamenyesha

*Janet:* sinabanza se kumureba byibuze?

*Muganga:* oya ubu twamuteye imiti ituma aba aruhuka, uramureba nugaruka. 

Naragiye ariko ngenda numva ntanyuzwe. None se niba yari yakangutse kuki bataretse ngo muvugishe koko? Aba nabo rwose sinzi uko bakora. Nako ngo ni za protocoles da.

Ubwo nasubiraga ku kazi ariko nagiye ntekereza cyane ku muntu umaze kumvugisha. Hari hashize amezi hafi atatu tutavugana yego ni menshi ariko yishe amasezerano twahanye. Ubundi namubwiye ko azajya amvugisha mbanje kumubipa, kugirango tuvugane nisanzuye. Ubu ntatangiye kurenga ku masezerano koko? 

************

_JESSICA_

Naherukaga ndi kwandika ibyo bari kwinjiza, nongeye gukanguka nisanga ndi ahantu hasize amarangi yera ndebye impande zanjye ahanzengurutse mbona abantu babiri bambaye amataburiya. Nibwo namenye ko ndi kwa muganga.
Kwa muganga? Ndi kuhakora iki se?
Nafashe umwe ku itaburiya arahindukira

*Muganga:* wakangutse? Imana ishimwe ukangutse vuba rwose

*Jessica:* none se muganga? Naje hano ryari? Mpamaze iminsi ingahe se? mukuru wanjye ari hehe?

*Muganga:* banza utuze, ibibazo byose ndabisubiza humura. Rero hano uhamaze amasaha abiri atatu gusa si menshi. Bakuzanye umeze nk’uwagiye muri coma ariko twabonaga nta kintu cyabiguteye. Urumva se nakubaza ukansubiza?

*Jessica:* yego nagusubiza nta kibazo.

*Muganga:* ni iki wumva waba wibuka mbere yuko ugera hano? Aho wari uri, ibyo wakoraga

*Jessica:* icyo nibuka ni uko narimo nandika ibyo bari gupakurura mu modoka, ariko nageze aho numva akantu k’isereri n’isesemi nuko nicara ku mufuka. Ndumva ari ibyo nibuka

*Muganga:* isereri ubwo ni yo yabiguteye nta kindi rwose. 

*Jessica:* none se isereri ubwo yaba yaturutse hehe ubundi muganga? Ko ntasanzwe nyigira ubusanzwe?

*Muganga:* isereri ituruka ku bintu byinshi, buriya wasanga hari kimwe muri byo cyabiguteye. 

*Jessica:* ubwo se cyaba ari igiki? Mwasuzumye musanga nayitewe n’iki?

*Muganga:* uretse ibizami bafashe bitaraboneka, bagufashe amaraso gusa. Isereri reka nkubwire bimwe mu biyitera, wenda wasanga umenye icyaba gishobora kuba cyayiguteye
Icya mbere gitera isereri ni ukuba ufite umuvuduko muke w’amaraso. Abarwayi b’umuvuduko muke w’amaraso bakunze kuzungera, iyo umuvuduko w’amaraso utangiye kugenda gacye ugereranyije n’ibisanzwe. Ibi kandi bishobora kubaho mu gihe wari wicaye, ugahita uhaguruka gutyo, ushobora guhita wumva isereri. Ibi biterwa nuko umuvuduko w’amaraso uhita ugabanuka iyo umurwayi wa hypotension ahagurutse. Niba rero wowe wafashwe wari uhagaze ndacyeka atari yo mpamvu

*Jessica:* aho nanjye ndumva atari yo mpamvu rwose yaba yabinteye pee. Izindi mpamvu se ni izihe muganga?

*Muganga:* ikindi navuga ni uburyo uhumekamo. Ubanza nabyita guhumeka insigane. Guhumeka insigane no guhumeka cyane birenze ibisanzwe, bituma agace k’ubwonko gashinzwe kuringaniza umubiri no kukwereka ibyerekezo bitandukanye, katabasha gusobanukirwa uburyo uhagaze, ndetse ukaba wakumva ugiye kwikubita hasi. Abarwayi b’iyi ndwara yo guhumeka insigane, ikizungera gikunze kubabaho kenshi bitewe n’uko bameze; niba bicaye, baryamye cg se bahagaze. Sinzi niba ujya kumva isereri wahumekaga neza?

*Jessica:* yewe ndumva nahumekaga neza rwose pee. Ubwo wenda haba hari indi mpamvu. None se ni izo gusa nta zindi?

*Muganga:* oya hari izindi. Indi mpamvu ni ugutakaza amaraso menshi hakiyongeraho no gukoresha imbaraga. Gutakaza cyane uturemangingo dutukura tw’amaraso cg hemoglobin bishobora kugutera kumva ibintu byose impande zawe bizunguruka. Niba ufite ikibazo cy’amaraso macye, ibi akenshi bikubaho nka nyuma yo gukora imyitozo ngorora mubiri cg undi murimo usaba imbaraga.

*Jessica:* impamvu ni iyo rero wishakira ahandi.

*Muganga:* gute se? nsobanurira neza tumenye uko tukuvura. 

*Jessica:* muganga ko ari ibanga koko ubu kandi ntashaka kubivuga?

*Muganga:* humura abaganga tugirira ibanga abarwayi bacu ni inshingano. Mbwira wirekuye rwose, biradufasha mu kumenya uko tukuvura

*Jessica:* ejo nakoze imibonano kandi nayikoze ari ubwa mbere. Rero twakoze amaturu atatu mu gihe cy’amasaha abiri gusa. Urumva ko biriya wavugaga by’imbaraga ari ho zagendeye. Ikindi rero, nijoro nagiye kubona mbona ibimeze nk’imihango, nambara pad, na mu gitondo byari bikiza nambara iyindi sinzi ubu niba nabwo ituzuye

*Muganga:* ni iyo mpamvu rero ntayindi. Reka njye kukuzanira pad noneho uhindure iyo wambaye. Turagutera agashinge gatuma udakomeza kuva, ubundi utahe uruhuke birashira. Ntiwumva ko kubwira muganga agufasha kwivuza neza. Ubu twari twashakiye mu ndwara z’umutima, indwara zo mu mutwe, umuvuduko wo twari twasanze uri ku bipimo byiza.

*Jessica:* noneho mwari kumpa indi miti iyo ntababwira?

*Muganga:* none urumva twari kukureka se tutakuvuye?

Muganga yahise agenda, yari umukobwa na we. Nuko agarukana pad ninjira mu bwiherero ndahindura. Indi koko yari yamaze kuzura na yo. Naragarutse bantera agashinge bambwira ko ningera mu rugo nywa ibintu birimo amasukari nkanashaka ibingaruramo amaraso ubundi nkaryama nkaruhuka. Banambujije gukoresha telefoni, nuko ntaha ntabwiye mukuru wanjye ko natashye

_JANET_

Byageze saa sita kwa muganga batarambwira uko murumuna wanjye ameze numva binyanze mu nda nsubira kwa muganga kureba uko amerewe. Numvaga ntatuje ntazi neza uko amerewe.
Ubwo nageragayo nasanze wa mugang wamwakiriye ari hanze

*Janet:* muganga nari nje kureba murumuna wanjye. Ameze ate se?

*Muganga:* twamusezereye yatashye ubwo impamvu atababwiye twamubujije gukoresha telefoni

*Janet:* mwamusezereye? None se mwasanze yari afite ubuhe burwayi?

*_Ubu se muganga arabivuga cyangwa aragirira umurwayi akabanga? Aho amaherezo ibanga ntirizamenyekana. Ese uwavugishije Janet tutabashije kumenya we ni nde? Agace ka 17 ntuzagacikwe_*

Comments