logo

NEW TALENTS

Stories Group

MURAMU WANJYE S01 EP15

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


_JAMES_

Navuye aho Paul ari numva mbohotse mu mutima ku ruhande rumwe. Abashije kunyereka koko ko ari inshuti nyayo. Nibyo koko ntabwo ubushuti bwacu bwari bukwiriye kurangizwa n’aka kantu gato gutya ngo birangirire hano ndetse birangire nabi
Janet simwanga ariko na Jessica ndamukunda. None se mbizire koko? Ubu wasanga uri kumva ibyanjye ukangira ruharwa? Ukumva yuko naciye inka amabere? Reka nemere koko ko ibyo nakoze wowe utabikora ndetse utanabitinyuka. 
Ese ujya usoma Bibiliya? Niba ujya uyisoma uzi benshi banakoze ibirenze ibyo jyewe nakoze nyamara ntibyabujije Imana kubakunda. Nibe nanjye sinabaye nka Dawidi wicishije Uriya ngo akunde amutware Betisheba. Ugirango Imana yamuhanishije iki? Ngo kuba inkota itazabura mu muryango we ndetse n’umwana yabyaranye na Betisheba agapfa da. Ariko ntabwo hapfuye Dawidi cyangwa uwo mugore, hapfuye inzirakarengane Uriya ndetse na ba Abusalomu, Amunoni, abandi simbibuka. Aha iyo mpasomye jyewe mbona rimwe na rimwe abantu banazira ibyaha by’abandi.
Naho se umusaza Salomo? Uyu we yari arenzeho, ibaze ko umwamikazi wa Saba yamuzaniye ituro akarenzaho akanamurarana akamutera inda. Burya ngo aba Rasta bafite inkomoko nyayo kuri Haile Selasie, akaba umwe mu buzukuru b’igisekuru cya Salomo da. Ubanza ari yo mpamvu ubona Abanyetiyopiya basa n’abisiraheri ndetse n’inyandiko zabo zenda gusa. Ubu ntabwo kandi wari ubizi?
Simvugira ibi byose kwirengera, ahubwo nshaka kukwereka ko kuba nacika intege nkifuza undi muntu atari ibya James gusa, mbisangiye na benshi, yewe no mu bana b’Imana babandi yishimira barimo bakoze nk’ibi ndetse banarenzaho.
None se ubundi uretse ko amategeko y’amadini twakuriyemo cyangwa igihugu dutuyemo atatwemerera gutunga umugore urenze umwe, ugirango benshi bageze aho byemewe ntihari n’abatunga abagore 10 cyangwa banarenga. Nyamara ba sogokuruza mbona bari babayeho neza kuko umugore mukuru ni we wagiraga uruhare mu gushaka bakeba be ndetse bakamwubaha nka nyirabukwe. Barasazanaga kandi bakubahana.
None ubu no kuvugisha undi mugore byabaye icyaha, nako reka ndeke gusigiriza ibyo naraye nkoze, ariko singiye kubeshya ngo nzabireka, nubu ndumva nakongera rwose.
Nageze ku kazi nsanga uri bupakurure ntarahagera, nuko mpereza madamu ya mafaranga Paul atwishyuye

*Janet:* icyakora uwaguriza yaguriza Paul rwose. Ni inshuti kandi ni imfura. Ubu nijoro nabonye utashye utabivuzeho, ndeba ukuntu waryaga umeze nk’ufite ibibazo, numva yuko wasanga yayabuze ukaba nawe uri kwibaza aho uyakura bikakuyobera

*James:* nubundi naraye ndyamye ntazi ko ndi buyabone kuko ejo wanyandikiye ndi kumwe na we mwereka SMS arambwira ngo nta cyizere yampa ngo kuko atarayabona. Mu gitondo rero ndamubwiye ngo ko mushaka ahita ambwira ngo na we yanshakaga ngiye ahita ampereza sheki. None se murumuna wawe ameze ate?

*Janet:* nabyutse ahari atarakanguka kuko namuhamagaye ntiyitaba, sinzi rero. Gusa ndakeka atarembye, ubanza ari mu mihango kuko nagiye kujugunya imyanda muri poubelle mbona pad izingazinze. Kandi ubwoko akoresha ndabuzi.

*James:* nuko uriyizira utanamubajije we? None se ubu ntaba aje hano akareba uko iyi mari tuyibara tuyirangura?

*Janet:* none se ubu ko nta unite mfite ngo muvugishe? Muhamagare rero umubwire aze cyangwa umubaze uko amerewe

Nahise ngana ku mucuruzi wa unite nuko ndazigura, mpitamo kumuvugisha nitaruye mukuru we ngo menye neza uko bimeze kuko numvise hajemo ibya pads, numva ntabwo byoroshye da.

_JESSICA_

Iri joro ryambereye ijoro ribi pee. Ubanza ibyo nakoze nikinira ngiye gusarura ingaruka zindi simbabeshye. Uretse kumva ntatamurika ejo, n’uturaso duke cyane navuye, narinze ngera hano numva nta kibazo kinini mfite rwose. Numvaga ntari kubabara cyane ndetse nageze na hano nywa tangawizi tea numva bwa buribwe numvaga buragabanyutse
Ariko bagiye kurya numva ntameze neza, nkomeza kuryama banzanira ibyokurya mu cyumba, numva nta appetit ihagije mfite nuko nkora aga salade gakoze igitunguru ndenzaho akadimu ndarya. Nibwo nabashije kurya, nuko maze kurya ndongera ndiryamira
Ndyamye nibwo numvise noneho bihindutse muri jye. Numvise mu kiziba cy’inda hatangiye kokera, ndetse negutse mbona nanduje amashuka ku buryo nahise nambara pad ndetse mu gitondo nabyutse nyikuramo ndayijugunya nambara indi
Iyi se ni imihango? Yaba ije vuba ntabwo ari yo rwose. Ahubwo nigeze kumva ko hari abatakaza ubusugi bakava nyuma. Ngo hari n’abava nyuma bakaba banajya mu bitaro. Ibaze ndamutse ngiye kwa muganga rero kubera amaraso natakaje bandongora bwa mbere. Byaba bibabaje ariko binashekeje rwose

Ngarutse ku byabaye ejo, na byo ndumva byampinduye undi muntu muri jye. Ndi kwiyumvamo urukundo. Ndumva James atari uwo kuryamana gusa ngo nzamukureho ikintu runaka. Ndumva nifuza kumubona iruhande rwanjye gusa, ansekera, anganiriza, ankorakora. Ese ibi si bimwe mu byerekana urukundo? None se ubundi we ntabwo ankunda? Cyangwa ni ukuryamana gusa? Simbizi ariko jyewe muri jye ndi kumva harimo impinduka zikomeye, bitandukanye na mbere yuko turyamana
Ahubwo se gahunda ya Charles? Si uyu munsi twari kujya kureba wa mwenewabo? Sinanabyibukaga pee. We se ahubwo ko atigeze yongera kumvugisha ubundi bite bye?

Nari nkiri kwibaza ibyo, nibwo telefoni yasonnye nikanga ko ari we uhamagaye ariko ndebye mbona ni James. Umutima wahise usimbuka, kuko duherukana ejo tuvuye I Kigali.

Nitabye numva igitengo muri jye. Ubu se agiye kumbwira ibiki koko?

*Jessica:* karame bofre

*James:* bite se? ngo urarwaye?

*Jessica:* yego ndumva ntameze neza ariko si cyane

*James:* ngaho mbwira neza ndi jyenyine ntabwo mukuru wawe anyumva. Ni ukubera ibyabaye ejo se cyangwa ni ibindi?

*Jessica:* ndakeka ari ukubera ejo kuko nkurikije igihe imihango yari yaziye ntabwo yaba ari imihango. Kandi pad naraye nambaye mbyutse yuzuye, nanambaye iyindi. Sinzi rwose ibi bintu ibyo ari byo. Gusa muri jye ndumva nta kindi kibazo mfite uretse ibyo

*James:* biri buze gushira buriya. Noneho wabona akabaraga ukaza hano ku iduka? Hari umukire ugiye kutuzanira imari, waza kureba uko tuyirangura? Wenda tukanasibanganya icyuho cy’ejo. Utazajyana na mukuru wawe akabona uhuzagurika akaba yadukeka.

*Jessica:* nubundi nari mvuye koga reka mpite nza. Nizere ko uri bubashe kwijijisha, nubwo nanjye numva biri bunkomerere

*James:* turabigerageza humura rwose. Ngaho tebuka bari hafi kuhagera.

Nahise nambara vuba vuba ubundi mfata aka moto nerekeza mu mugi aho bacurururiza. 

Ubwo nageragayo nasanze hamaze kugera imodoka nini yikoreye imizigo nuko mbanza kwinjira mu iduka ndabasuhuza.
Bahise bampereza ikaye, nuko mpagarara ku muryango nkajya nandika buri kintu cyinjiye, imbere ngashyiraho umubare w’ibyinjiye.
Ibiciro byo sinabaga mbizi nasigazaga umwanya babyandikamo. Nakomeje kwandika buri kintu cyose binjije abakarani bapakururaga.
Gusa uko nakomeje guhagarara nandika, nageze aho numva akantu kameze nk’isereri karamfashe, nishingikiriza ku kiziringiti cy’urugi ariko intege ziracika, mu kanya gato numva akameze nk’isesemi karamfashe maze ngiye gutambuka ngo nicare ku mufuka, mba nikubise hasi numva isi itangiye kwicurikaaaa, maze ako kanya amatwi numva ajemo igihu sinongera kumva neza.

*_Abaye iki se kandi? Ubu se amaraso make yavuye ni yo abiteye cyangwa hari ibindi bimufashe? Hagati aho James ntarumva ko yakosheje. Agace ka 16 ntuzagacikwe_*

Comments