logo

NEW TALENTS

Stories Group

MURAMU WANJYE S01 EP14

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


_JAMES_

Ndamutse mvuze ko iri joro nabashije gutora agatotsi naba mbeshye neza neza. Kuko rwose naraye nibaza ukuntu ikosa rimwe gusa rigiye kunsenyera urugo, ndigaya
Ariko nyuma nkongera ngatekereza nti nakoze irihe kosa, nkumva ahari nshobora kuba ndi kwishinja ibinyoma
None se uretse ko igurukanye umutanyu bavuga ko ari yo yayamaze, ntiwasanga na nyiramama wanjye ari we gica kundusha ariko kuko ataragera igihe cyo kubinyereka cyangwa se atarafatwa nkaba mushima nti mfite umugore mwiza w’igitangaza?

Erega buri rugo rugira amabanga yarwo. Hari abagabo usanga bariswe ba *Ntungiyabandi* cyangwa se bakita abana babo ba *Jyamubandi* ahanini kubera yuko barera abo batabyaye nyamara ari bo bitirirwa. Ugasanga umugore mumaranye imyaka 15 uzi ko mubyaranye kane nyamara wenda utanabyara.
Bibaho rwose. Nshatse nakiha amahoro
Rero ndabona nta yandi mahitamo mfite. Niba ari ikosa nararikoze kandi nzaryirengera ariko sinakemera guhara miliyoni yose ngo ni ukugirango ibanga ribikwe
Ubundi se naba nzi nte yuko adafite za copy nyinshi, agasiba imwe izindi akazigumana, ubutaha akazazinkangisha nanone?
Nahise nibuka kera nkijya muri Sunday School agatekerezo badusomeye kitwaga ngo *Uribuka ya nkoko?*
Ni abana babiri, bavukanaga. Umwe rero agira atya atera ibuye bigezo rifata inkoko iba irapfuye maze yigira inama yo kuyihisha ngo bitamenyekana. Mwene nyina wamurebaga aramubwira ati kugirango nkubikire ibanga, ni uko uzajya ukora akazi kawe n’akanjye. Undi kubera ubwoba arabyemera maze babatuma kuvoma we akajyayo kabiri. Babatuma gutashya agatashya ize n’iza mwene nyina. Umwana aba aho atangira guhorota, kubera guhozwa ku nkeke. Yagira ngo ashatse kwanga, mugenzi we ati *Uribuka ya nkoko?*
Ibyo byose bimubuza amahoro, iminsi ikomeza guhita ariko ageze aho arabirambirwa.
Nuko afata umwanzuro, ni ko kujya imbere ya nyina arapfukama ati *Mama mbabarira, burya ya nkoko ni jye wayishe*
Nyina ahita amuhagurutsa nuko aramubwira ati *Mwana wanjye, burya umunsi uyica nari mu idirishya nkureba. Namaze kukubabarira, ahubwo nari ntegereje ko wowe ufata iya mbere ukaza kunyisabira imbabazi. Genda ntuzongere kuba umucakara wa mwene so*

Umwana yavuye aho yishimye, nuko mwene se amubwiye gukora akazi bamutegetse aranga. Undi ati ndabibwira mama maze ahita amusubiza ati *ahubwo watinze*
Kuko yari yizeye ko yahawe imbabazi.

Nanjye rero ndabona ngomba kugira icyo nkora hakiri kare amazi atararenga inkombe.

Bukeye nabyurse mpamagara Paul ngo duhure, ariko mubwira kuza yitwaje sheki.
Yanyemereye ko duhura vuba nuko turongera duhurira aho dusanzwe duhurira.

Twasaye ikawa nuko ubwo twarimo dusangira nterura amagambo

*James:* rero muvandimwe Paul, natekereje cyane mbona umwanzuro mfite ntawundi ni ukukubwira ukanyishyura, hanyuma ibisigaye bikaba biri mu biganza byawe. Ubigenze uko ubishaka. Gusa jyewe ngufata nk’inshuti yanjye kandi inshuti nyanshuti ndetse ibyo uri bukore byose ntabwo biri buhagarike ubushuti bwanjye nawe. Umuntu arahinduka ariko guhinduka kwawe ntabwo byatuma nanjye mpinduka.

Namaze kumubwira ayo magambo mbona aramwenyuye ankomanga ku rutugu maze akura sheki mu mufuka arayisinya arayimpereza
Amaze kuyisinya afata telefoni mu ntoki maze bya bindi yari yakoreye record byose arabisiba.

Naguye mu kantu. None se abisibye yamaze kubyoherereza madamu cyangwa abikoze kuko nubundi yasanze nta mpamvu?

Yamaze gukora ibyo arakorora nuko aramvugisha

*Paul:* nkubwije ukuri, undushije ubutwari kandi amagambo umbwiye ahuye neza neza n’ayo naraye nsomye.
Nijoro tumaze gutandukana nageze mu rugo ndyamye mbura ibitotsi, urabizi muri iyi madamu yagiye kurwaza nyina. Nuko uko nigaraguraga mu buriri jyenyine nibwo naje kujya kuri Google, nandikamo ngo *Inshuti nyanshuti*
Ibi nabikoze nshaka kureba koko ibintu biranga inshuti nyanshuti. Nibwo naguye kuri iyi nyandiko, reka nyigusomere wihangane ntabwo ari ndende cyane.

_Nibyo koko twese tugira inshuti nyamara hari abo usanga twita inshuti magara, zimwe tubitsa amabanga, dusangira akabisi n’agahiye._
_Ashobora kuba ari uwo mu rungano nkuko ashobora no kuba akuruta cyangwa umuruta. Mushobora kuba mwarabyirukanye, mwariganye, mwarakoranye, cyangwa mufite ikindi cyatumye muhura._
_Ese ni ibiki biranga inshuti nyanshuti?_

*1. MUGIRA BYINSHI MUHUJE KANDI IBYO MUDAHUJE MUKABYUBAHANIRA*

Umuhanga witwa Aristote niwe wavuze ko inshuti nyanshuti ari nk’aho ari undi wowe.
Akenshi igitera ubucuti ni uko muba mufite ikintu cyangwa ibintu muhuriyeho byaba imyidagaduro, akazi, ibyo mukunda kurya,… Gusa nanone ntimwahuza byose 100%, ariko na bya bindi mudahuza ntibibatera ikibazo. Kuba mudafana ikipe imwe ntibibateranye, kuba mutanywa bimwe, mutizera kimwe, ntibizane agatotsi mu mubano wanyu. Ahubwo ugasanga birarushaho kongera ubumwe bwanyu.

*2. AVUGA IBINTU UKO BIRI, NTAVUGIRA MIVUMBI KUMUVUMBA*

Nibyo koko inshuti zibereyeho gushyigikirana no gutabarana ariko inshuti nyayo ntishobora kugushyigikira mu mafuti. Niba ukosheje arabikubwira kandi ntabikubwira n inabi ahubwo aba ashaka kugucyebura, ntaguteza rubanda. Muri macye ahora yishyira mu mwanya wawe.

*3. MUFATANYA IBYISHIMO*

Niba ubonye akazi cyangwa uzamuwe mu ntera ni nde uhita ubibwira ? Uwo muntu ubibwira ni uko wifuza ko mwasangira ibyishimo. Ni inshuti iruta izindi. Ashobora no kubimenya mbere y’umubyeyi wawe cyangwa umuvandimwe wawe bitewe n’uburemere umubano wanyu ufite. Niba wibarutse niwe uhita ubibwira, niba watsinze niwe,…

*4. ABA HAFI IYO ABANDI BAGUTAYE*

Ibintu ntibihora ari byiza hari igihe uzarwara, ukene, upfushe, ufungwe, n’ibindi binyuranye bishobora kukubaho bibi.
Inshuti nyanshuti izakuba hafi muri byose kandi igukomeze ikwihanganishe.
Abandi nibagutererana we azakwizirikaho ndetse aguhoze amarira aguhumurize. Akubera umwunganizi n’umujyanama. Kandi akubera umunyamabanga kabone niyo rukomeye akunambaho ibanga akariryamaho ntabe yarimena.

*5. MUSANGIRA AKABISI N’AGAHIYE*

Kenshi na kenshi uzasanga muhura mutabiteganyije, gusa kubera kwa kuzirikanana, gushimishwa na bimwe, musange muri kurebana film, umupira se, musange mwajyanye guhaha, gutembera se, mbese usange igihe mutari mu mirimo kenshi muri kumwe.
Niyo mwaba mudatuye hamwe uzasanga muhora mwandikirana muhamagarana kandi mukora uko mushoboye kose mukabonana amaso ku maso.
Gushyingirwa, akazi, urubyaro n ibindi binyuranye bituma abantu bahuga bakabura umwanya ntibishobora gutandukanya inshuti nyanshuti.
_Niba ufite inshuti ukaba ubona ibi byose ibyujuje uramenye ntizagucike kuko iyo nshuti niyo nshuti nyanshuti_

Rero namaze gusoma ibi byose, mbona mu bantu bose nzi, ni wowe nshuti nyanshuti ngira. Nanjye nari naraye niyemeje kukwishyura kandi ibanga rikaguma hagati yacu. Gusa ndashaka kugira ibintu ngusaba, kandi unyumvire

*James:* mbwira ndakumva rwose kandi ngushimiye ko unyeretse ko ubushuti buruta ibindi bintu bibaho byose.

*Paul:* ntabwo nshaka kukubuza kuryamana na muramu wawe, wabitekerejeho bihagije kandi ufite impamvu wenda jyewe nakumva ko itumvikana ariko kuri wowe ikaba yumvikana. Simbitindaho rwose sinzanabyivangamo, humura. Ahubwo nshaka kuguha inama. Menya ko yaba Jessica cyangwa undi wese muzaryamana, ntawe uteze kuzaruta Janet ukubyariye kabiri, mukaba mumaranye imyaka 10. Niba hari icyo umunenga cyangwa se ubona kuva wabana na we yananiwe gukora, wabimubwira mukabiganiraho cyangwa se wenda ugafata indi myanzuro. Burya wanamuharika ku mugaragaro akamenya ko afite mukeba. Yabanza agatumba ariko nyuma yabyakira da. None se yabikoraho iki? Sinkubwiye ngo shaka undi mugore ariko nanone gutunga abagore babiri mu nzu imwe bizakubiza icyuya. Ubitekerezeho neza

*James:* inama yawe ndayumva kandi rwose ndayishimye. Ariko se reka nkubaze nawe umbwize ukuri uri umugabo mugenzi wanjye. Ukundanye n’umukobwa imyaka 2, muri iyo myaka yose no kugusoma yarabyangaga akakubwira ko mutarabana, adateze kuzaryamana nawe. Ukaba aho uvuga uti nanjye ngiye kuzashaka isugi, maze mwamara kubana ugasanga ubusugi wakekaga abunganya na nyogokuru. Ukeka ko icyo kitaba igikomere nubwo ahandi hose mwaba mubanye neza?

*Paul:* none ushaka kumbwira yuko Janet mwabane atari isugi rero? Nakumirwa cyakora da. Nukuntu wamusingizaga nubu umusingiza ngo ni we ntawundi?

*James:* kuba atari isugi ubu ntacyo bintwaye, ariko burya umugabo acika intege ahanini bitewe n’impamvu imwe cyangwa iyindi. Si ibyo gusa hari ibindi bikomeye kurenza ibyo. Nako reka njye kureba ko imari yahageze mbikuze. Ibindi nzabikubwira nitonze nshuti.

Nahise ngenda kubikuza, ubundi ngana ku iduka. Ariko ngomba no kumenya uko Jessica yaramutse.

*_Ahuiii. Ntacyo ubwo Paul atamutanze. Ariko se uyu mugabo ko wasanga afite ikimungu ahishe ku mutima cyamuteye ibi byose? Agace ka 15 ntuzagacikwe_*

*

Comments