Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*Dusubire inyuma gato*
Yari Paul na James, mu mezi 6 ashize, bicaye baganira.
*James:* none se mwana, ngo bimeze bite?
*Paul:* sha ni akabazo nagize kandi rwose ndumva kantesheje umutwe, ubu ni wowe rukumbi ntezeho amakiriro. Mbese ni wowe niringiye gusa, niyo mpamvu ubona nagutumyeho
*James:* urabizi sinjya nkunda ibintu byo guca ku ruhande, rasa ku ntego rwose umbwire ikibazo uko gihagaze, hanyuma menye niba hari icyo nagufasha cyangwa se niba ntagishoboye nabwo nkubwire bive mu nzira.
Paul yabanje gukorora nuko aratangira
*Paul:* urabizi ko maze igihe ntafite akazi, nakomeje kubaho ku bugenge ntakubeshye none aho bigeze ndabona naniwe pee. Hari umukire rero wari wanyemereye kujya amenera umuceri nanjye nkawuranguza ino, ariko ansaba ko byibuze naba mfite miliyoni yanjye natangiriraho, noneho akajya amenera imodoka. Rwose muvandimwe, ndabizi kumbonera miliyoni nkikura mu bukene si ibintu byakunanira, nicyo nagutumirije ngo urebe ko wandwanaho. Ntabwo nzarenza amezi 3 ntayakwishyuye ndabizi neza.
*James:* umva rero nkubwire, kuguha miliyoni ukikura mu bukene si ibintu bigoye kuko ubushuti dufitanye burenze kure iyo miliyoni naguha. Ariko ntumbeshye ngo mu mezi 3 rwose waba uyibonye. Erega umenye ko uzakora ukoramo n’ubundi. Ikindi kandi sinafata miliyoni ngo nyiguhe madamu atabizi. Reka mbanze muhamagare mbimubwire, ni na we uri buduhe igihe wazaba uyadushubije.
Ako kanya nibwo James yahamagaye Janet, ashyira haut-parleur ngo na Paul yumve ikiganiro cyose uko cyagenze
*Janet:* karame cheri.
*James:* umva cherie ndi kumwe na Paul
*Janet:* nyine ndabizi ni we muri kumwe wagiye ubimbwiye ko ari we ugiye kureba. Taha wasinze ahubwo ubwo utangiye kumbwira uwo muri kumwe
*James:* oya yewe sindananywa. Ahubwo nyine Paul ambwiye umushinga afite ariko ambwira ko ari kubura miliyoni ngo awushyire mu bikorwa. Sinzi rero niba tutayimuguriza. Ubwo niba wumva twayamuha unambwire igihe yazatwishyurira.
*Janet:* Paul mbona ari inyangamugayo ntabwo wayamwima. Ariko agire akantu akwandikira, nako urafotora sheki umuhaye maze yandikeho ko uyamugurije, ubundi azayatwishyure mu mezi atanu. Niba uwo mushinga ufatika ntabwo yajya abura uko azigama ibihumbi 200 buri kwezi.
*James:* sawa reka mbimubwire noneho, ubwo ndaje mu kanya.
Yahise amukupa nuko akomeza kuganira na Paul.
*James:* ngirango ibyo mvuganye na madamu urabyumvise, ubwo niba wumva nta kibazo nagusinyira sheki ejo ukajya kuyabikuza ubundi ukirwanaho
Paul aho yari yicaye yahise ahahaguruka ako kanya apfukama imbere ya James amushimira, maze barahoberana bishimye. Ni cyo inshuti nyazo ziberaho, ni ugufatanya mu bibazo byaba bije byose.
Yamaze kumusinyira sheki barayifotoza maze Paul yandikaho ko agurijwe kandi azishyura bitarenze amezi 5.
**************
*Tugaruke none*
James yibutse byose uko byagenze aguriza Paul, yibuka ukuntu atari yarigeze amutunarika amwishyuza kandi igihe cyo kwishyura rya deni cyari kigeze, maze arebye uburyo amwihindutse mu kanya nk’ako guhumbya, byose mu mutwe we birivanga.
Yahise atangira kwibaza ku ngaruka zava mu mwanzuro wose yafata.
Bwa mbere ashobora kumuharira ideni, ya record akayisiba. Ariko se biraba bigumishijeho icyizere ko ubundi iryo banga ryo azakomeza kuribika iteka, cyangwa azagera aho arimene nubwo yaba adafite record ariko burya yatuma na Janet agira gushidikanya cyangwa se gutangira kuneka.
Bwa kabiri ashobora kumureka akamwishyura, rya banga akarimena. Birateza ikibazo mu muryango, biteze umwiryane hagati y’abavukana, ndetse uretse n’ibyo bishobora kwangiza ahazaza ha Jessica, kubera kutabasha kubika ibanga.
Byose byamurwaniye mu mutwe, abura ayo acira n’ayo amira, ariko nk’umugabo, asanga adakwiye guhubuka ku mwanzuro wose yafata.
*James:* rero umpaye amahitamo agoye. Ayo mafaranga ndayakeneye nawe urabibona, nk’uko uyanguza wari uyakeneye, urabyibuka neza dore amezi 6 arashize. Ikindi nanone sinifuza ko iryo banga ryajya hanze, nkeneye ko rikomeza kubikwa. Ariko abanyarwanda baciye umugani ngo iyo umugabo agaramye aribaza, iri joro ndarara ntekereje neza, ejo mu gitondo ndumva nzaguha igisubizo nyacyo. Ariko nawe utekereze ku bushuti bwacu n’umubano wacu, umenye neza ngo ikiri bukorwe kiragira izihe ngaruka ku mubano wacu?
Yamaze kumubwira ayo magambo ahita ahaguruka, ahamagara umugore amubaza aho ageze ngo batahe asanga undi yamaze kugera mu rugo, ngo yanze kumurogoya aritahira.
_JAMES_
Ubwo nageraga mu rugo numvaga nataye umutwe neza neza. Gusa baca umugani ngo urwishigishiye ararusoma, reka ndusome koko ni jye warwishigishiye.
Narebye umugore wanjye ubwo nasangaga yicaye muri salon. Mu kuri nubwo wenda hari ibyo adakora cyangwa se ibyo akora nabi ariko nta kibazo dufitanye kugera ubu, navuga ngo tubanye neza. Buri rugo rugira amabanga yarwo, rugira ibyo rwubakiraho.
Burya niyo mpamvu bavuga ngo ushaka gushaka nk’uko nyina yashatse amara amazu. Ni ukuvuga ko ibyo nyoko, mukuru wawe, so wanyu, so, nyokorume cyangwa nyogosenge bahura na byo mu ngo zabo, ntibivuze ko nawe ari byo uzahura na byo
Nahise ntekereza iminsi 5 ishize, ibintu nishoyemo.
Nahise njya mu bwogero ndakaraba nagaruka tujya ku meza ngo turye.
Ariko tugeze ku meza, Jessica ntiyahatungutse.
*James:* none se murumuna wawe ko ataje kurya yabaye iki?
*Janet:* ngo arumva atameze neza, arananiwe. Kandi birumvikana yakoze urugendo anazenguruka Kigali murangura atabimenyereye ntabwo kunanirwa byabura. Rero ndaje mushyire ibyo kurya mu cyumba abe ari ho arira. Keretse niba hari ikibazo ubibonaho wenda, kuba yarira mu cyumba
*James:* oya mureke da. None se bwo aramutse arwaye wamuzana ku meza ku ngufu. Mushyire ahubwo urebe ko abasha kurya ataza kuva aho arwara umunaniro.
Yahise amwarurira nuko amujyanira ibyokurya mu cyumba. Ubu se uyu mwana aramutse arembye koko, kandi byose ni ukubera jye. Ariko nanjye si jye erega, nawe urebye uko ateye wahita uva mu byawe ndabikubwiye.
Ubwo Janet yagarukaga twarariye ariko numvaga ari uguhatiriza, ibiryo ntabwo byamanukaga neza neza.
Tumaze kurya twagiye mu cyumba, nuko tugezeyo mbere yo kuryama mbanza kuganiriza Janet kuko numvaga nshaka kugira amakuru mukuramo yandi.
*James:* niko se cherie, nkubaze akabazo gato uransubiza
*Janet:* yego mbaza ndagusubiza rwose. Ubundi se kuva twabana hari ikibazo wambajije singusubize?
*James:* kuva twabana ni irihe kosa nagukoreye ukumva ndakubangamiye cyane ndetse ukumva kwihangana bibanje kukugora?
*Janet:* kugera ubu ntaryo kuko iyo ribaho uba warabibonye. Yego ntabwo navuga ko uri umwere ariko nanone ndumva nta kintu kirenze wigeze umbangamiraho pee. Byarabaye binyuranye birarangira rwose.
*James:* none se, ni irihe kosa wumva nagukorera ukaba utambabarira cyangwa se rikaba ryanatuma dutandukana?
Yabanje kwitsa umutima, arahindukira arandeba
*Janet:* none se iki kibazo kuki uri kukimbaza? Hari ikosa rimeze gutyo se wakoze basi? Ukaba uri kwibaza niba nakubabarira cyangwa ntakubabarira?
*James:* oya, ahubwo biba binjemo nkumva nifuje kukubaza gusa.
*Janet:* ntakubeshye mba numva uramutse unciye inyuma nkabimenya, ari cyo kintu ntabasha kwihanganira. Sinzi ko nanakubabarira rwose. Noneho unciye inyuma bwo ukanabyara hanze, aho ho rwose ni gatanya yihuse. Ibisigaye byose ntacyo bimbwiye.
Nahise nitsa umutima, igisubizo ndakibonye.
*_Bivuze ko agiye kwemera agaheba miliyoni ariko ibanga rikabikwa ngo adasenya se cyangwa agiye kurengera cash ubundi umugore nashaka areke kumubabarira? Agace ka 14 ntuzagacikwe_*
*
Comments