logo

NEW TALENTS

Stories Group

MURAMU WANJYE S01 EP17

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


_JANET_

Ubwo nageraga kwa muganga namubajije icyo murumuna wanjye basanze arwaye mbona ntashaka kumpa amakuru.

*Janet:* muganga, ko utambwira ariko?

*Muganga:* erega uburwayi bumenyeshwa umurwayi gusa ntawundi uba yemerewe kubimenya keretse ari umurwayi uhisemo kubyivugira. Ubwo rero waza kubaza murumuna wawe, indwara afite. Gusa humura ntabwo arembye, ni umubiri wari unaniwe naruhuka birashira

*Janet:* ariko ibanga ni ibiki? Ubwo ni kwakundi musanga umuntu arwaye kanseri azapfa mu mezi abiri, muti humura uzakira bikaba ahooo, amezi 2 yashira akaba arapfuye banamaze kugurisha agasambu ngo baravuza, bikarangira n’ayo gushyingura abuze

*Muganga:* umva nshuti yanjye, wigereranya ibitagereranywa. Murumuna wawe indwara arwaye twayimenye turayivura arataha. Ngaho ndeka rero nikorere akazi. Utanyicira umunsi rwose kandi numvaga naramukanye akanyamuneza. Sibyo?

Yabimbwiye ankomanga ku rutugu, numva koko ko nshobora kuba narengereye nuko ndikiriza ndasohoka. Nahise mpamagara James mubwira yuko ngiye kureba Jessica ko bamusezereye, hanyuma ndi bumuzamukanire ibyokurya.

_JAMES_

Ubwo namaraga kuvugana na Janet nahise nanjye mpamagara Jessica ngo mbanze muvugishe numve uko amerewe. Naramuhamagaye ntiyitaba ahubwo anyoherereza SMS

*Muganga yambujije gukoresha phone. Ariko ndi muzima ahubwo byatewe no kuva cyane nkanakoresha imbaraga nyinshi*

Narayisomye ubwoba buranyica. None se ko ejo ntigeze mbona amaraso menshi koko, ubu byatewe n’iki ibi byo kuva cyane koko?

Nahise nanjye musubiza

_None se wavuye cyane? Ejo ko wari muzima ra? Wibuke izi SMS uzisibe mukuru wawe atazibona dore aje kukureba. Kandi ukomeze ibanga_

*Yego ndi kohereza ngahita nsiba, nawe usibe izawe. Gusa ndumva nagukumbuye ariko nihanganye.*

Nasomye iyi SMS numva umutima uragiye ngo hubuuu. Arankumbuye? Ibi se ni ibiki mwa bantu mwe? Umwana w’abandi none namushora mu rukundo rurambye koko kandi jyewe ari urukundo ruzashira? Nako rutazashira ariko rudafite intego? 
Gusa ndibuka uko nasanze ari isugi, nkumva neza neza nanjye urwo namukundaga ruri kugenda rwiyongera. Nakibukako agira isuku, ari umunyamurava, nkumva noneho ndushijeho. 
Ubu koko nzabyitwaramo nte? Gusa umugabo ni umugabo, ibi ngomba kubyitwaramo neza, ndetse cyane rwose. 

_JESSICA_

Nsigaye mbona nimero ya James nkumva ibinyugunyugu mu nda biragurutse. Aramvugisha nkumva twakomeza. Nubu ni uko nanze kwica amabwiriza ya muganga ariko ubundi rwose nari guhita mwitaba ntazuyaje. 
Ubu se nzabasha koko kumubangikanya na Charles mbishobore cyangwa bizagenda ukundi koko? Ibi bintu Mana yanjye nishoyemo nzabivamo cyangwa bizampitana bihwaniremo? Wa mugani wa wa muririmbyi? Sinzi rwose niba bizoroha.

Nari nkiri aho ntekereza nibwo mukuru wanjye yinjiraga, atanabanje gukomanga we. Yego ni iwe ariko se ubu ni gute umuntu yinjira mu cyumba cy’undi muntu adakomanze? Sinumva ngo niyo baba ari abana uba ugomba kwinjira ukomanze?
Yarinjiye yicara ku gitanda arandeba

*Janet:* none se urumva umerewe ute?

*Jessica:* uretse umutwe numva uremereye buhoro ariko ahandi ndi kumva nta kibazo meze neza. Ubu se bahishije ba bakobwa ko ntanarebye?

*Janet:* oya sinje kurya nari nje kureba uko umerewe. Abaganga bambwiye ko nta kuguhamagara ahubwo uri kuruhuka nuko ndavuga reka nze nkurebe mbone gusubira ku kazi nanagemuriye James. None se bakubwiye ko urwaye ute? Ko jye nababajije bakanga kubimbwira?

*Jessica:* ngo banze kubikubwira? Ubwo se babyangiye iki koko? Abaganga na bo rwose baransetsa

*Janet:* wahora n’iki. Ngo ni ibanga sinzi, ngo keretse ari umurwayi ubinyibwiriye…bimwe byabo nyine utayobewe.

*Jessica:* yewe muganga yanganirije tuza gusanga nabitewe nuko nagize imihango iva cyane, noneho nkaba nanakoresheje imbaraga ntari nsanzwe nkoresha. Uretse ko n’imihango yaje mu gihe kitari icyayo. Ubanza ari urugendo, ibyo kurangura…

*Janet:* sha nanjye ni ukubura uko ngira erega naho ibintu byo gucuruza nabyo biravuna. Ubundi wabyihoreye ukituriza ukarindira koko ukazigira kwiga nta stress uriho? Ubu ibi uzabivamo?

*Jessica:* ariko sister rwose. Nta kibazo nzabimenyera. Ese wibuka ko nanjye nzagira igihe ngashaka umugabo? Urumva se nimenyera kubaho ntamikwa, byose nshaka mbihabwa, ntazaba narakuze nabi? None mushatse ntabe afite ubushobozi bwo kuntunga wenyine sinahasebera? Gusa no kwiga nziga da.

*Janet:* ahubwo se ubona uziga ute nujya mu bya business? Urumva udashaka kwinaniza ukiri muto koko? Ubwo ushaka ujye wiga ijoro cyangwa weekend?

*Jessica:* jyewe icyo nshyize imbere ni ugushaka ubuzima sister. Ubu koko guhora ngusaba pads, ngusaba ticket ngiye gusura Charles cyangwa abandi bana urumva bikwiye?

*Janet:* ahubwo uranyibukije. Charles byarangiye bite? Ejo waramuhamagaye?

*Jessica:* nabyibagiwe kumuvugisha. Ubundi se ntiyagiye? Ko we se atigeze amvugisha ubundi?

*Janet:* nuko ibyanyu ntashaka kubyivangamo ariko rwose uriya musore mbona nta terambere rye. Buriya ubona yazakugeza kuki? Uzi ko papa Brian yambwiye ko agiye kungurira imodoka kuko ari jye nabonye permis mbere. Urabona Charles koko, umuntu usura unitegeye we? Rubanda muranakunda. Reka nirebere ibiryo ngende. Ubwo wiyiteho urye bya beterave. Reka mbwire abakozi nijoro bateke isombe. Sinibuka ibindi byongera amaraso bikanarinda isereri ntumbaze.

*Jessica:* reka sindembye erega gusa bambwiye kuryama nkirinda phone. Ubwo ejo nzaba niyumva wenda. Ubundi se bofre ibyo kumpa akazi yabyanzuye ate?

*Janet:* ntabwo turabivugana neza. Nataha nijoro turi bubivuganeho buriya turebe ibyerekeye umushahara n’ibindi, ubwo nawe ube utekereza ibyo uri busabe. Niwigira umwana kazi yako

***********

Nijoro ubwo byageraga, bavuye ku kazi basanze nicaye n’abana ndi kubafasha gukora homework nuko bansaba kugira vuba nkabasanga muri salon tukagira ibyo tuganira. Nubundi ni nk’aho ibya homework byari birangiye maze nshoje mbanza kunyura mu cyumba gukenyera agatenge kuko nari niyambariye agakabutura kandi sinashakaga kubajya iruhande nambaye agakabutura, mukuru wanjye wenda yari kubibona nabi.

Nageze muri salon nsanga bicaye nuko nanjye ndicara.

*James:* none se bite? Urumva uri koroherwa?

*Jessica:* ndumva ndi muzima, ahubwo. Ni akaba kanyuzemo gusa nyine kubera umubiri wari unaniwe ariko ubu ndumva nanakina umupira

*Janet:* ukunda kwihagararaho shahu. Umuntu wari urimo serumu mu gitondo none ngo wakina umupira? Ubu se urumva ejo uwagutuma kurangura waba ufite ingufu zijyayo?

Yavuze kurangura mpita nibuka ibyabaye, kurangura ubu ni yo terme tu. Bizaba nka babandi bavugaga gusakara amabati cyangwa kumanika supaneti. 

*Jessica:* najyayo da. 

*James:* ibyo mubireke tuganire duhereye imbere. Rero Jessica, jye na mukuru wawe twaratekereje dusanga kwicara nta kintu ukora ntacyo twaba tukumariye, dore n’amashuri ntaratangira ngo umenye uburyo utegura ibyo kwiga kaminuza. Kandi nubwo kwiga ari byiza, icya mbere ni umurimo. Erega ushobora no kuzigama ukaziga wiyishyurira, wenda abagufasha bakagira aho bahera. Hanyuma rero ndashe ku ntego, numvaga kugirango n’ibyo mu rugo, abana, bikomeze kwitabwaho, mwajya mujya ibihe. Jessica ugakora iminsi y’ibiharwe naho mama Brian agakora iminsi itari ibiharwe. Haba hari gahunda yo kurangura, rimwe mukajyana, ubundi tukajyana, kugera ubimenyereye ukaba wanijyana. Murabyumva mute?

*Janet:* none se waretse akajya akora iminsi itari ibiharwe, ko ari yo mike. Indi akajya aba ari hano? Ese ubona ko abana bamwiyumvamo cyane? Kandi no kurangura jyewe urabizi simbikunda rwose mujye mujyana wowe, nzajya nsigara ncuruza. Biriya bintu byo kwirirwa uzenguruka Mattheus na Commercial bintesha umutwe shwii. 

James yaramurebye mbona azunguje umutwe. Mukuru wanjye disi ntabwo azi ibijya mbere. 

*James:* nta kibazo na byo, kuko n’abana bagomba kwitabwaho. Ubwo reka tubyanzure gutyo. Hanyuma Jessica urumva wifuza umushahara ungana ute mu kwezi, ukurikije uko wabonye akazi? None se uri tayari ejo dusubire kurangura?

*_Ngaho re. ese ubu Janet nta kabazo afite kandi ra? Jessica se arasaba angahe? Aremera se ejo ajye kurangura? Agace ka 18 kari bugufi_*

Comments