logo

NEW TALENTS

Stories Group

MURAMU WANJYE S01 EP11

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


_JAMES_

Hari ibintu bikubaho utari ubyiteguye ukumva ubuze icyo warenzaho neza neza.

Ubundi nubwo nabinyujije mu nzira y’urukundo ariko ubwo nasabaga Jessica ngo turyamane sinari nshyize urukundo imbere rwose pee
Ikintu kuri we cyabanje kunkurura ni ubwitonzi agira. Ni wa mukobwa utabona yasamaye, ni wa mukobwa nari ntaranabona imfundiko ze, mbese nabanje kumugirira amatsiko adasanzwe
Icya kabiri cyankuruye kuriwe ni imiterere ye. Ateye neza wa mugani ngo uteye nk’igisabo. Ni wa mukobwa ubona ukagirango yariremye neza neza. Naramurebye abyiruka nkajya mwitegereza igihe cyose, uburanga bwe burankurura bundusha imbaraga neza neza numva ntabwo akwiye kuncika na gato pee.
Ikindi kuri we cyankuruye ni umurava. Si umunebwe pee. Uburyo anyitira ku bana noneho ubwabyo byatumye umutima wanjye wimuka mu gituza ujya hagati y’amaguru ukaba ari ho uzajya uterera.

Nyamara ubwo natangiraga kumutereta sinumvaga ko hari irindi banga ryihishe inyuma y’ibyo mbona byose.
Ubwo namaraga kubikora ngasanga yari akiri isugi, umutima wanjye habuze gato uba warahagaze. Isugi muri iki kinyejana?
Nahise ngarama iruhande rwe ntavuga ahubwo numvaga ikiniga.
Nahise nsubiza amaso mu minsi 5 ishize ubwo ibi byose nabitangiraga.
Nubwo bitakabaye ariko nahise mugereranya na mukuru we ku ngingo nyinshi

Ku byerekeye abana, uyu mukobwa rwose azi kubitaho kurenza nyina wababyaye. Ni kenshi mubwira gutaha kare ngo abakoreshe homework cyangwa se arebe ko boze neza nkabona ntabyumva. Ngira amahirwe ko nkoresha abakozi byibuze bize Tronc Commun usanga ari bo babafasha ariko kuva Jessica yagera hano nabonye impinduka mu myigire y’abana banjye.
Si ibyo gusa kandi. Narongeye nibuka ku isuku. Nubwo ntari nzi ko ari mukuru we wabimubwiye ariko ubwo natahaga bwa mbere ngasanga icyumba gitunganyije nahise muhamagara ndamubaza ambwira ko yamusigiye imfunguzo ngo ajye ahantunganya nagiye ku kazi. Uburyo uyu mukobwa asasa, uko atunganya mu cyumba ntaho bihuriye na mukuru we mu myaka 10 yose tumaranye rwose si ukumusebya peee.
Mbese ni kwakundi inda ibyara Mweru na Muhima aba na bo batandukanye kuri byinshi.
Noneho ndebera. Ku myaka ye 21 aracyari isugi nyamara mukuru we nako reka ndeke kumwibazaho cyane ntaza kuva aho ntekereza ibindi bitari byiza.
Ariko nanone ndibaza nti kuki Jessica yemeye kumpa ubusugi bwe koko? Ni urukundo gusa cyangwa mbyite ubujiji? Arabizi neza ko ibyanjye na we bizarangira, kuki atampakaniye koko?

Nari nkiri gutekereza ibyo byose, nuko mbona telefoni yanjye irasonnye. Yari Janet umpamagaye. Akimpamagara ni na bwo bakomangaga ubanza ari commande natanze batuzaniye. Nahisemo kureka ukomanze akaba ari we njya kureba, telefoni ndamuhamagara ubwanjye.

Narakinguye nkenyeye essuie-main nsanga koko ni commande bazanye.
Narayakiriye ndongera negekaho nuko mbishyira ku meza mbanza kwitaba Janet

*Janet:* ese ko utambwiye ko mwagezeyo ra? Ni amahoro?

*James:* ni amahoro da. Twagezeyo maze mu isaha cyangwa ebyiri turaba tumanutse. Gusa ndabona bimutonda ubutaha muzazana, ubundi nanjye tuzane kugera abimenyereye rwose

*Janet:* ahubwo se telefoni ye ko itariho? Mumpe mubwire icyo namushakiraga

*James:* ugirango se ari hafi yanjye. Nari nitaruye urusaku ngo nitabe. Ntiwumva ko nta miyaga n’amajwi uri kumva? Reka nsubireyo muguhe akuvugisha ubwo sinzi iye icyo yabaye. Ni amahoro se?

*Janet:* yego. Ni ka gahungu bakundana sinzi ibyo kambajije nshaka kumusobanuza neza.

Yavuze agahungu numva akantu ko gufuha kanjemo ariko nihagararaho. Nahise ntegereza umwanya muto ngo agirengo koko nsubiye aho Jessica ari maze mubwira kumubwira na we ko yitaruye urusaku nuko aramuvugisha. Kubera nari nashyize haut-parleur, na we yitabye biri muri haut-parleur

*Jessica:* karame sis ngo wambuze ariko?

*Janet:* nakubuze da. Niko se kuki utambwiye ko ejo uzasubira I Kigali koko? Nta gahunda ufitanye na Charles ra?

*Jessica:* nari namubwiye ariko ko ntarabibabwira ngo mbasabe uruhushya sinzi impamvu yashyuhaguje rwose na we. Ngo ashaka ko tuzazana gusura mwenewabo wahawe ubupasiteri. Rero kuko numvaga muvuga ibyo kunyigisha akazi nabanje kurindira ngo menye neza umunsi.

*Janet:* ibyo ni ibyanyu. Uze kumuvugisha rero ubwo mupange ibyanyu ntibindeba. Hanyuma se urabona uzabimenya ra? Ko James ambwiye ngo byagucanze?

*Jessica:* yewe ibi bintu bisaba umutwe pee. Ngo kamwe hano akandi hariya ubundi aha ni menshi hariya make… Nzagerageza ariko

*Janet:* ese uri wenyine cyangwa akuri hafi?

Yahise andeba ubanza ashaka kumbaza icyo amusubiza nuko mucira isiri ngo avuge ko ari kure yanjye

*Jessica:* oya ndi ku ruhande jyenyine

*Janet:* rero shahu mwene mama urabizi iwacu nta butunzi bafite. Aya mahirwe ugiye kubona ntuzayapfushe ubusa. Muramu wawe kuba yemeye kuba wadufasha mu bucuruzi niwitwara neza ashobora no kukurihira kaminuza, ubwo nuba umwasama ni akazi kawe

*Jessica:* none se ubwo ushaka nzitware neza gute wowe? Nyine sha jya ungira inama ni wowe mukuru ntazakosa ntabizi

*Janet:* burya umugabo wanjye akunda umuntu ukora nubwo jyewe meze nk’uwamunaniye. Ikindi niba uri mu bucuruzi uba usabwa kuba inyangamugayo ku ifaranga, mwakora controle ntugwe manquant. Ubundi ibindi urabibashije. Kwitonda no kwitwara neza byo bikurangwaho si ikibazo rwose. Ngaho genda ibindi tuzabivugana nyuma, wowe umenye ubwenge

Yarakupye nuko nzunguza umutwe. Umugore na we uzi ko ahari hari ibyo yananiyeho koko ubu ngubu bite bye?

Twashyize telefoni hasi nuko turirira. Twaryaga n’ubundi numva nabuze aho nahera ikiganiro ariko nyuma nza kumuvugisha

*James:* ese ko mfite ibibazo byinshi uremera nkubaze cyangwa mbyihorere?

*Jessica:* mbaza ndagusubiza nimba mfite igisubizo rwose.

*James:* ikibazo cya mbere. Kuki wemeye ko ari jyewe ukwambura ubusugi bwawe? Kandi umbwize ukuri

*Jessica:* wambwiye ko unkunda.

*James:* ibyo gusa nta kindi?

*Jessica:* wambwiye ko ntacyo nzakuburana

*James:* ikindi?

*Jessica:* ntakubeshye rata si izo mpamvu. Ni izindi mpamvu zanjye bwite kandi sinzikubwira

*James:* sha wambabariye ukambwira. Basi nkore iki ngo uzimbwire?

*Jessica:* ntamika

Yabivuze ahita yipfuka mu maso. Disi aka kana ni na romantique. Nahise nterura agafiriti ndamutamika, nuko asa n’unduma urutoki ariko ntiyambabaza cyane
Ko mbona amasomo Paul yampaye se ahubwo uyu ari we wayafashe bahu.

*James:* ngaho mbwira

*Jessica:* nari nariyemeje ko umuntu uzantwarira ubusugi azaba ari umuntu w’ingenzi kuri jye ntitaye ku bindi. Niyemeza kuzabikorana n’umuntu ku buryo ntazabyicuza. Rero nubwo nkundana na Charles, sinzi niba azantwara cyangwa atazantwara. Ibaze rero muhaye ubusugi bwanjye ejo akancika. Byambabaza pee. Wowe rero nabikoze mbizi neza ko uri umugabo w’abandi, ntabwo nshobora kuzabyicuza rero. 

*James:* none se ko byatumye urukundo nari ngufitiye rwikuba inshuro nyinshi. Ubu nzakomeza kubihisha mbibashe? Rwose ndumva byandenze sinkubeshye. Ahubwo mbwira. Ni iki wumva nagukorera nk’ishimwe ko ari jyewe mu bantu bose wemereye ko ngutwara ubusugi bwawe? Mbwira icyo ushaka cyose ndagikora pee. Mpfa kuba ngishoboye gusa

*Jessica:* koko se urumva byatuma umpemba? None se niba atari ibanga kuba isugi no kutabayo bitaniye he? Sinumva ngo isugi turarushya? Ubu wasanga ntanakuryoheye

*James:* nubwo bitari ngombwa ariko kuva mbayeho ni wowe sugi duhuye. Rero byandenze nshaka kubiguhembera ndetse ukishima. Igihembo ni wowe kandi ugihitamo

*_Si ngaho ya turufu ya Jessica koko irakoze. Ese arahitamo iki? Charles se bagenzi, aho ntagiye kurya uw’inyuma? Agace ka 12 ntikazagucike_*

*

Comments

: Very interesting