logo

NEW TALENTS

Stories Group
SORROW OF LOVE

SORROW OF LOVE

FREE
S03
Action, Love-Story
▶ Start Reading
0
📝Story Preview

Episode 03 yarangiye Daniel ubuzima bwe buri mukaga kwamuganga ndetse akomeje no kubura uwamuha amaraso cyane ko yari yanavuye menshi. Alice we yari yikanze nyuma yo gukingura umuryango akabona ubasuye. Ese hakurikiye iki ? Twikomereze ….Dutangiriye kwamuganga, Ibisubizo byaje nyuma yo gupima amaraso ya Mama Chance ni uko bahuje na Daniel mbese ntagutinza batangiye kumuvoma amaraso byihuse . Uko mama ari gutanga amaraso Chance we aho barimo kumwitaho (mwibuke yari yakomeretse cyane kukuguru) we n’uburibwe ntabwo ari kwitaho ahubwo ari gutekereza uko Daniel yaba amerewe. Umuganga warimo kumwitaho yasoje kumufuka igisebe agiye kugenda Chance ati “sorry muga! Ese nemerewe kuba nasohoka?”Muganga ati “hoya , ugomba kubanza ugatuza umuti ukabanza ugakora akazi kawo . Ntabwo ugomba kugendera kuri ako kaguru”Chance ati “ muga please ndakwinginze basi iri rimwe pe , hari icyo nshaka kujya hanxe kureba ngahita ngaruka”Muganga ati “ntakintu cyingenzi wajya kureba hanze kirenze ubuzima bwawe , wowe tuza niba naho hari icyo ushaka wambwira nkakikuzanira”Chance ati “muganga…”Muganga ahita amuciramo ati “niba ntagihari ndagiye ukomeze wiyiteho kamdi ntagusohoka !”Ahita asohoka aragenda !!Kuri Alice , kumbe uwari ukomanze ntabwo ari uyundi ni Nick wari wayoboje mpaka amenya ahantu Alice asigaye atuye. Alice yakamwitegereje kuva kera Nick ati “urakomeza kunyitegereza utyo kugeza ryari ? Ntanubwo uri bumpe kalibu”Alice ahita amusunikira hanze arangije arugara amufata akaboko amukurura kuruhande ati “Nick urakora iki hano ?”Nick ati “sinari jiteze ko ari weho wakambajije iki kibazo !”Alice muri panic ikomeye ati “umva Nick , nakuviroye mubuzima nicyo gihe ngo nawe umvire mubuzima byiteka”Nick ahita aseka cyane , Alice ati “wiseka nge ndakomeje!”Nick ati “nizere ko urimo kwikinira ! Ese ubundi ni iki cyakuvanye murugo rwiza nagihaye kikakuzana kuba ahantu habi haciriritse nkaha ?”Alice ati “ibyo ntibikureba Nick, haba hacirirtse cyangwa hagayitse nkuko ubitekereza ariko hari amahoro arenze kuruta iwawe wita ko ari heza”Nick ati “ ariko Alice , nigute wakifata…”Atari yakomeza Alice yarembuje amaso inyuma ye nawe ahita ahindukira , kumbe ni Jovis wari ubonye batinze hanze ahitamo kuza kureba icyo bari kuganira.Tuze kwamuganga, Bidatinze Bony nawe yaje kugera kwamuganga (mwibuke akunda byasaze Sandra). Yasanze Sandra aho yicaye ategereje ibisubizo byamuganga yihebye yewe arimo gusengera mumutima ngo Daniel Imana imufashe akire. Yagerageje kumwihanganisha bishoboka gusa nyine Sandra yasa nuwataye ubwenge kubera ubwoba !!Bony ati “Sandra humura araza kumera neza!”Sandra mwijwi ryahangayitse cyane ati “Bony, wowe ntiwabyumva . Daniel niwe muntu wenyine nkunda kuburyo ndamutse mubuze nanjye ubwanjye kubaho byankomerera. Rero nkurikije Stage y ubuzima bwe ntabwo natuza”Bony ati “Imana nayo ubwayo ntabwo yatuma agira icyo aba, tuza abaganga bari kumwitaho”Gusa nubwo yarimo amwihanganisha mumutima umujinya ni mwinshi wo kwihanganira kumva umukobwa akunda byasaze arimo guhangayikira undi muhungu bigeze ahangaha , gusa nyine nkumuntu w’umugabo yaryumyeho arihangana !Twigarukire kuri Alice , Jovis na Nick. Jovis uko yabasatiriye yaravuze ati “Alice ko utamuhaye karibu munzu?”Alice abura icyo asubiza isoni ziramufata gusa Nick ahita yitanganiza ati “ndabona Alice adafite icyo asubiza , ese nisubirize ?”Alice ati “hoya hoya Nick ! Jovis uyu ni Nick ni inshuti yanjye rero natunguwe no kumubona hano kandi ntari mwiteze”Jovis ntiyabigira intambara ahubwo ahita ahereza akaboko Ati “oooh , nanjye ndi Jovis ndi inshuti nshya ya Alice”Nick nawe arijijisha ati “nishimiye kumenyana nawe !”Jovis ati “byiza rwose , karibu munzu noneho!”Nick ati “murakoze bwana Jovis”Banyuraho berekera munzu Alicia asigara hanze gato arimo kwibaza byinshi kukuntu bigiye kugenda!Kwamuganga ho Chance yanze kumvira muganga ahubwo afata serum bamuteye aza ayifashe muminwe arinako acumbagirira kuri kakaguru aza aho ba Sandra na Mama We bicaye. Mama we akimubona ahita ahaguruka ati “Chance...

📚 Episodes (8)

Loading...
📢 Kwamamaza

Ibihe...

🎬
S03 EP04
SORROW OF LOVE S03 Ep 4
🎬
S03 EP04
SORROW OF LOVE S03 Ep 4
🎬
S03 EP05
SORROW OF LOVE S03 Ep 5
🎬
S03 EP06
SORROW OF LOVE S03 Ep 6
🎬
S03 EP07
SORROW OF LOVE S03 Ep 7
🎬
S03 EP08
SORROW OF LOVE S03 Ep 8
🎬
S03 EP09
SORROW OF LOVE S03 Ep 9
🎬
S03 EP10
SORROW OF LOVE S03 Ep 10

Story Info: SORROW OF LOVE | S03 | 8 episodes | Categories: Action, Love-Story

Author: Edouard Safari | Published: 11/7/2025

Rating: 0 ⭐ | Type: Free