
Episode 07 yarangiye Chance abonye amafoto ya Sandra na Daniel bafatanye bari muri party. Muri Party ho Sandra yarimo atambana na Bony Daniel nawe arimo kunywa inzoga kuruhande. Hakurikiye iki ? Twikomereze ….
Dutangiriye kukiganiro cya Sandra na Bony bariko batamba bukebuke,
Bony ati “cheri wawe ndabona yiyubaha cyane kuburyo no gutamba atabikozwa”
Sandra ati “yes ,we ntajya akunda ibintu nkibi no kuba yanyemereye kuza muri iyi party yanyubashe ubundi akunda kuba yibereye muri business ze”
Bony ati “gusa ari cool sana , ari ngewe ntabwo nakwemerera ko utambana n undi mugabo”
Sandra ati “we ntabwo ari uko , aranyizera kandi nanjye ndamwizera rero ntampamvo zo gucungana”
Bony ati “congrats ndumva warabonye umusore mwiza”
Sandra ati “Thx”
Bony ati “ese yaba akora akahe kazi ?”
Sandra ati “kubijanye n’akazi ke ibyo ntiharagera nimbahuza uzamwibatiza mwese muri abagabo”
Uko baganira Daniel yahagurutse aho yarimo kunwera ajya mubwiherero.
Nkugarure kuri Alice aho acumbitse muri Hotel, arimo kuvugana na mushuti we Nadine kuri whatsapp amubwira ukuntu urubanza rwagenze.
Nadine ati “sha ntiwareba ukuntu bimeze , sha iyo utaba uri mubwihisho nakifuje ko nawe warikuba hano”
Alice aeasubiza ati “ntumbwire ko hari hahiye !”
Nadine ati “ntiwareba , na mukeba wawe yari yahageze afatanye ba Nick”
Amwoherereza amafoto yagiye afata mukirori , sangahe atari yamwoherereza iya Daniel afatanye na Sandra akikanga!!
Nkugarure kuri Daniel aho yagiye kwiherera mushuti wa Tony yarahamusanze arangije aza kuruhande ati “musore uri umunyamahirwe kugira umukunzi nka Sandra”
Daniel mumutima abanza kwibaza ati “haaa ,uyu biragaragara ko yatumwe kandi ashobora kungirira nabi ! Ariko nanjye ndi umugabo ngomba kwihagararaho”
Arangije gutekereza ati “eeeh! Nibyo Sandra ni umukobwa mwiza kandi witonda rero kumugira nkumukunzi wanjye ni amahirwe”
Pasco ati “gusa nubwo ari umwana mwiza , niko nawe uri mwiza kuriwe ?”
Daniel ati “icyo ni ikibazo bwoko ki ? Kubera iki uhisemo kumbaza icyo kibazo ?”
Pasco ati “sorry kubinjirira ariko ni uko mbona ugaragara nkutamukunda”
Daniel asekamo arangije ati “ubwo ushatse gufatira ko kuba namuretse agatambana n’umusore umukunda nawe atamukunda ko nakoze amakosa ? Umva musore ,sinkuzi ariko niba hati n uwagutumye genda umubwire uti Sandra na Daniel turakundanye kandi turizerana. Nubwo haza iki ntacyadutandukanya”
Ahita anamusiga mubwiherero atigendera maze ageze aho bari gutambira ahita afata akaboko Sandra ati “dutahe burije!”
Bony asigara abareba barenga !!!!
Nkuzane kuri Nadine aho nawe yavuye hafi y iradiyo arimo kuvugana na Alice ,
Ati “niki ko uhise umpamagara ikitaraganye kandi uzi ko ndi mukirori ari nabwo cyaryoshye ?”
Alice ati “umva Nadi , uyo musore bavuze ko afite couple nziza niwe Daniel maze imisi ndi gushaka, please ndakwinginze umugumizeho ijisho ubu nyene ndaje”
Nadine ati “none ko nabonye afite umukunzi kandi bamenranye neza”
Alice ati “umva nadi ,wimbaza byinshi weho menyera ibyo ibindi ndabyimenyera mpageze”
Nadine ati “sawa reka nsubire mukirori mucunge”
Phone ivaho Nadine asubira kwinjira gusa Daniel na Sandra bari bamaze kuhava bagiye !!!
Nkuzane kuri Sandra na Daniel mumodoka barimo bagenda,
Daniel ati “Sandra umbabarire kuba ngukuye mubitori aribwo byari bigiye kuryoha ariko nyine nashakaga kujya nubwo ari mwijoro”
Sandra ati “Daniel rwose reka ngushimire kuba unankuye hariya hantu numvaga ndi bored gucezana na Bony. Gusa Sha Couple yacu yabemeje n ubwo yari fake!”
Daniel ati “reka kunyibutsa ubwoba narimfite , iyo ntahabona akayoga ngo kamare ubwoba nari guhava nonona umupangu ukamaramara imbere yabariya bakire”
Sandra ati “eeh cyakoze narikuba nsebye cyane pe. Sasa Dani ko amasaha amaze kugenda waje ukarara iwanjye nkazagucyura ejo ?”
Kumbe uko bavugana bari mumodoka hari indi modoka ori kubakurikira bo batabizi.
Bidatinze bwarakeye , aha turi murugo rwa Nick aho yakangutse kare umugore atari yikangura arangije atangira gutekereza mumutima agira ati “kweli koko uwo nabonye yaba yari Alice cyangwa ? Ariko se ko ari mucyaro ni gute namuyoberwa ? Ariko kandi ntabwo nayoberwa umugore nkunda !..ubundi se uwabaza mushuti we Nadine?”
ESE BYAGENZE BITE ? Burya koko Alice nkuko yari yabibwiye Nadine ko aje yaraje ahura na Nadine gusa agasanga Daniel na Sandra bagiye mukwiyamamura kwe Nick yaramubonye ariko madam we ( Mama Shafi) aramurogoya ati “chr dutahe dore amasaha amaze kugenda”
Nick ati “nibyo chr , reka nsezere inshuti yanjye mpite nza dutahe”
Mama Shafi ati “sawa ariko ubanguke dore twakerewe”
Nibwo yagenda asatira Nadine asanga ari wenyine maze aramubaza ati “bite byawe Nadi ? Uzi ko ikirori cyadutwaye sinagusuhuze !”
Nadine ati “nabibonye gusa nge nyine mba nakwisuhurije ni uko nabonye urikumwe na mabuja ndavuga nti reka ntarusenya”
Nick ati “hoya ntacyo wari kunsuhuza ,buriya madam ntabwo ajya apfa guhubuka ngo atekereze ikintu abonye cyose”
Nadine ati “eeh ,ntabwo narimbizi rwose umbabarire”
Nick ati “ntakibazo Nadi , ntagakuru ka Alice ko kuva yajya mucyaro yatinzeyo na phone itakiba online”
Nadine ati “sha nanjye ntakimvugisha ubanza yarasanze mama we ameze nabi cyane. Ahubwo uwazamusura tukabona uko ameze”
Tuve aho tuze muri Taxi imwe, turabonamo Chance , mumutima arimo gutekereza ati “ngombe ngere murugo ,ni gute umuntu yava kwamuganga atanimisi yari yahera akajya mubirori atari yakira neza , ubwo wanasanga yananweye inzoga. Ariko se ubundi kuki mama yamuretse akava murugo kandi yagombaga kubanza akaruhuka umubiri ukabona imbaraga? 🤔 ariko se ni iki kiri gutuma muhangayikira bigeze hano kugeza nubwo mbeshya kwishuri ko ngwaye kugira njye kumureba gusa?”
Kumbe disi uko arimo kwibaza byinshi ninako Daniel arimo kunywa icyayi kwa Sandra bigaragara ko yari yemeye kurara kwa Sandra.
Barimo kunywa icyayi Sandra ati “Daniel niki cyari cyakuzanye mumugi ?”
Daniel ati “nari nazanwe n akazi ariko uko nasanze mumugi hameze byaba byiza nisubiriye mucyaro”
Sandra ati “mumugi hameze hate ?”
Daniel ati “nabaye nkihagera mba nibwe byose hafi yo gupfa , ngize ngo ndahavuye hari undi wangonze nisanga ndyamye mubitaro ariko uhoraho yarakinze sinababara cyane nibwo nari nkiva mubitaro mpura nawe”
Sandra ati “pole kubyakubayeho !”
Daniel ati “urakoze”
Sandra ati “ariko se Daniel , ko bumaze kwira cyane ntabwo waza ukarara iwange nkazagucyura ejo?”.......LOADING EPISODE 09 .
ARABYEMERA CYANGWA ?
Comments