logo

NEW TALENTS

Stories Group

SORROW OF LOVE S01E07

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 06 yarangiye Bony abonye ikintu atategekanya kubona mumaso ye muri party ye. Kwishuri ho hari umuziki wagombaga guhuza abanyeshuri bose aho na Chance yagombaga kujyayo kandi hari uwo bari bahaye impanuro z uko agomba kwitwara kugura azatsindire umutima wa chance. Ese niki cyakomeje ? Twikomereze …



Dutangiriye muri Party , Bony nyuma yo kubona ko umukobwa akunda azananye n undi musore yanze kubigira birebire cyabe ko hari muruhame ahubwo araza nkanyene Party aba ariwe uza kubiyakirira. Yaje imbere yabo asuhuzanya na Sandra maze Sandra ati “Cheri , uyu ni inshuti yanjye Bony . Twariganye kuri kaminuza ninawe nyiri iyi party tujemo. Bony hura na Cheri wanjye yitwa Daniel”

Daniel mwisura ikeye ubona ntabwoba ahereza akaboko Bony ati “ndishimye kumenyana nawe Bony!”

Bony mumutima kararya ariko arenzaho ati “nanjye ndishimye kumenyana nawe. Kaze muri party yanjye”

Araberereka nabo baratambuka bafatanye neza nkabasanzwe bakundana !! 💞💞💞



Kwishuri naho abanyeshuri bari bamaze kunwa agafanta abafata agacupa bamaze kunywa nka tubiri maze cyari igihe cyo gufungura umuziki. Nkibisanzwe umuziki ugira babiri bawufungura kugura abandi babonereho gutamba. MC yasabye Rodrigue nkumusore ukeye kukigo ndetse akaba n umuhanga ko ariwe wawmfungura ariko agahitamo umukobwa umwe bagombaga kuwufungurana. Abakobwa bose ubona ko bashaka ko aribo yatoramo uwo bawufungurana ariko we umutima hari ahandi wari wibereye , yanyujije amaso mubakobwa bose arangije aratambuka ababyuramo ajya kuwicaye inyuma arangije amuhereza akaboko ati “wakemera ko dufungurana umuziki ?”

Ntawundi yari abibwiye yari Chance ,abanyeshuri bose bahise basakuza bavuga bati “ntubyange ,ntubyange” ariko na Diane mushuti we amukoma ngo ntabyange. Chance yarebye abanyeshuri bose abona niwe bahanze amaso arangije ahereza akaboko Rodrigue aramuhagurutsa amujyana imbere kuri Stadium maze akaziki kagenda gahoro (Slow) kaba kagiyeho maze Rodrigue aramwegera bafatana neza batangira guceza ariko amafoto afatwa neza cyane !!!



Nkugarure muri Party ya Bony , abantu bari gufata umwe wese icyo asanzwe afata , abaje ari couple baricaranye . Sandra yongorera Daniel ati “sha uzi gukina pe , uwo wabwira ko uri mushya mumugi ntabwo yabyemera. Wabonye uko twemeje abantu bose ?”

Daniel ati “koko nabitoye ? Uzi ubwo badukomera amashyi ko nagize ubwoba  , iyo ntaba umuhungu nari guhunga kabisa”.

Sandra ati “wari kuba unyishe pe , hama ukomeze wihagarareho nkuko wabitangiye erega biroroshye ntakibazo”

Daniel ati “sawa ndakomeza nkine ikinamico”

Sandra ati “kandi ibyo kwisabisha inzoga zihendutse ubihebe ufate kumuvinyu nkumusore unkunda apana za byeri zamagana abori”

Kumbe uko bavugana ninako Bony na mucuti we mukigo barimo kuganira . Bony ati “rwose Pasco ntabwo ndimo kwiyumvisha ibyo mpejeje kubona. Sandra ni uwo kundutisha kariya gasore kafake ?”

Pasco ati “nge numiwe ,gusa cyakoze ugira umutima wa rugabo. Nge ntabwo nari kubasha kubavugisha”

Bony ati “sha ntayandi mahitamo narimfite kuko ni umushitsi wanjye nagombaga kumwakira nkabandi. Ahubwo Pasco wowe wigeze umenya uriya musore mbere ko akundanye na Sandra ?”

Pasco ati “wapi kabisa , yewe n inshuti za Sandta ntabwo nigeze nzumvana ko yaba afite umukunzi”

Bony ati “pasco ukore uko ushoboye kose umenyere uriya musore uwo ariwe n akazi akora hano mumugi kuko sinumva ukuntu yantwara umukobwa nkaho ansumbya amafaranga”



Kwishuri ho Chance na Rodrigue bari basoje indirimbo ifungura umuziki bose babakomera amashyi bari babikoze neza cyane. Cyari cyogihe cy uko abandi nabo binjira nabo bagatangira guceza. Chance we yahise yisohokera yigira hanze gusa Rodrigue aramukurikira. Ahamusanze ati “Chance wakoze cyane!”

Chance ati “ni ibisanzwe ntacyo nakozemo”

Rodrigue ati “ sha kuringe byari ibidasanzwe pe , ibaze nkiyo uza kwanga gutambana nanjye ukuntu nari guseba imbere y’abanyeshuri bose”

Chance ati “ntabwo nari kubyanga kuko ntakidasanzwe cyarimo”

Rodrigue ati “niba bitakugoye waza tugasubiranamo tugakomeza tugaceza ?”

Chance ati “hoya ntabwo ndi bwongere guceza ngiye guhita nja kuryama ntabwo niyumva neza”

Rodrigue ati “Chance urarwaye cyangwa ni uko ndi kugusaba guceza ? Ibyabaye wamusi ntubifate nabi ntabwo nashakaga kukubwira ko ngukunda nkuko wabiketse , ahubwo nkwikundira bisanzwe nkishuti nkaba nshaka twazajya dufashanya mumasomo no mutundi tuntu dusanzwe”



Twigarukire muri Party , baranyoye barakwiza biza kugera aho batamba , Daniel wacu uvuye mucyaro ibintu byo gutamba sasa ntubimubwire.

Sandra ati “Cheri wahaguruka tugatamba ?”

Daniel nawe nkumuntu utazi gutamba kandi azi neza ko ari kubesha ati “ngewe ntabwo nkunda gutamba cyane nkiyo nashizemo kamwe”

Sandra ati “ariko cheri turatamba byibuze kamwe”

Atari yasubiza kuruhande hari uwavuze ati “ndabona inshuti idashaka gutamba. Daniel hari ikibazo ntambanye na Chr wawe ?”

Yari Bonny ,

Daniel arebana na Sandra abona namwangira arava azanye ubunyacyaro mumugi ati “si inshuti yawe se ? Mwatamba ntakibazo”

Bony afata akaboko Sandra batangira gucezana slow bukebuke ari nako baganira mwijwi rito Daniel nawe akomeza kwifatira agacupa bukebuke.




Twigarukire kwishuri , koko Chance nabwo yongeye guceza ahubwo yahise yigarukira muri dortoire , aryamye byabaye ngombwa ko ahamagara mama we amubaza ko noneho yamuha Faniel bakavugana ariko mama we aramuhakanira amubwira ko yahise yitahira iwabo atagumye murugo iwabo kuvana n uko mbere yari yamubeshe. Chance yakufye fone atiyumvisha ukuntu umusore yaba yahise agenda atanavugishije uwamugonze. Yabonye atabitindaho ahitamo kwigira kuri facebook abe amara umwanya !! Ryari atari yarwa kumugenzi umwe wapostinze amafoto yafashe muri ya Party ya Bony . Dore ngo arabona Daniel yigeze kugonga afatanye na Sandra ari couple nziza mbese na Comments bari kuyishiraho ari iyibavuga ko baberanye 🙄🙄🙄……LOADING EPISODE 08

Comments