
Episode 08 yarangiye Sandra asabye Daniel kurara akazamucyura bukeye bwaho ,mugihe Chance we yarimo ataha iryo joro atorotse kwishuri. Ese yarabyemeye cyangwa ?
Dutangiriye iwabo wa Chance, Chance aracyaryamye . Mama we yamusanze mucyumba aramukangura undi areguka asuhuza mama we ati “mwakeye mama !”
Mama ati “mwakeye, chance urarwaye ?”
Chance mumutima arabanza arivugisha ati “ndamuka mubwiye ko ntarwaye arandakarira ntanubwo ari bumbwire amakuru ya wamusore” arangije gutekereza arasubiza ati “yego mama , nashitse bwije mbona ntakwirirwa nkubyutsa mpitamo gufata imiti ndaryama”
Mama Chance ati “noneho byuka witegure duhite tujya kwamuganga”
Chance ati “hoya mama ndaza kumera neza ndi kumva birimo kuza bidatinze ndaza kumera neza”
Mama ati “Sure ?”
Chance ati “yego mama! None se mama ko wamusore ntigeze mwumva hano ari he ?”
Mama ati “dore ishyano ! Wowe uvuze ko washitse ninjoro twamaze kuryama kandi nanubu ntiwari wava muburiri. Ubu se mwahurira he ?cyangwa uragira nawe agusange hano ?”
Chance ati “hoya mama ntabwo ari ibyo nasobanura ! Reka noneho mpite mbyuka”
Mama aramufata ati “wikirushya kuko ntawuri hano ,avuye kwamuganga yahise ataha iwabo”
Chance ati “ariko mama ntabwo yari yakira neza !”
Mama ati “none se ko namuhatirije akabyanga washakaga nkore iki ? Nyine yaranshimiye ko twamuvuje tutamutaye nkabandi arangije arenzaho ko atazigera ababarira uwamugonze ubundi arigendera”
Akivuga atyo Chance ahita atangira gutaka munda ati “mama ndi kuribwa cyane munda !”
Icyo gitondo Daniel nawe yari yaraye kwa Sandra cyane ko yari anaraye anyoye. Yatinze kubyuka Sandra we wabyutse kare warangije no guteka icyayi aza kumubyutsa mucyumba yarayemo ariko Daniel aranga avuga ko akeneye undi mwanya wo kuba yaba aryamye ko inzoga zitari zamushiraho. Sandra ntakindi yakoze yamusize munzu amubwira ko agiye kukazi ari bumucure noneho apres midi avuye kukazi. Sandra yasohotse igipangu yerekeza kukazi asiga Daniel aryamye 🚘
Ageze kukazi buri mukozi wese yaramubona akamutunga agatoke ari nako bajujura bavuga kumukunzi we (Daniel) mukirori cyari cyaraye kibaye. Nawe uko abareba mumutima agenda yivugisha ati “burya koko ejo twabemeje bigeze hano ? Sha iyo bamenya ko yari ikinamico ntibakabaye bari kuvuga ibyo kabisa” Yikomereza mubiro bye.
Kuri Alice muri Hotel , Arimo kwibuka amagambo Daniel yamubwiye mucyaro agira ati “Alice wansize kubera ntabutunzi mfite ubusanga mumugi kandi warabubonye pe kuko biragaragara n uko usigaye usa. Ibintu bibiri wansabye ndakwemerara kimwe nkwangire ikindi. Kuguha ayandi mahirwe ndabyanze ariko kukubera umwarimu w uburyo wanyibagirwa ndabikwemereye” Anibuka agapapuro yahawe na mucuti wa Daniel kanditseho ati “iki ni icyigwa cyambere cyo kunyibagirwa”
Byose abihuje amarira amutemba kumaso arangije ati “Daniel wambariye koko ukareka kunyicisha aka gahinda ko kugukunda !”
Twigarukire kwamuganga, Mama Alice arimo kuvugana na muganga wasuzumye umukobwa we , amubwira ko ntakibazo kirenze ko wasanga biri kuvana n ibiryo byo kwishuri usanga bitujuje ubuziranenge kuko biterwa ari byinshi icyarimwe ko ntabirenze. Kumbe uko mama ahugiye aho Chance biboneka ko yirwazaga ngo aze kwamuganga ,burya yahise aza kuri wa Dr wavuye Daniel kumubaza ibye. Muganga amubwira ko ukuri kose ko mama we yishuye amafaranga agahita yigendera kuburyo n umusore yavuye kwamuganga kubera itike yamuganga. Chance arababara ahita yivumbura arasohoka atari yagenda muganga ati “yavuye hano anavuze ko atazigera ababarira uwamugonze narimwe mubuzima bwe” Iryo jambo arihurizaho na Mama we kandi bituma Chance noneho mumutima akomeza kwishinza icyaha !!
Amasaha yaragiye arisunika maze Daniel aza kubyuka aza muri Salon asanga Icyayi Sandra yamusigiye arabanza arakinwa ubundi aratekereza ko Sandra yaba agiye kuva kukazi kandi ari buze ashonje kandi biri butume atinda abanza guteka akaza kumucyura mucyaro atinze ahitamo kwinjira mugikoni abitegure kuburyo ari bushike afungura gusa bahita bagenda ! Kumbe Daniel nubwo ari umucyaro kuguteka arenzeho ubanza ari nabyo yize weee!!! Yaragiye agutekera ibiryo akamoto kabyo karagenda gashwara mpaka no mubabanyi kuburyo. bose barimo kwibaza aho kari kuva !!! Bidatinze yumvise portail ikingurwa ajya guhengeza abona imodoka yinjiye maze isohokamo Sandra uzananye Bony arikanga 🙄 arangije arivugisha ati “uriya si wamuhungu Ushaka Sandra mugihe nawe atamushaka ?”
Uko ibyo biba niko Chance na Mama we bari mumodoka bataha gusa Chance aracecetse ntanakimwe arimo kuvuga !
Mama ari kumubaza impamvu ariko we agasubiza ko ntakibazo afite ahubwo ari ubanza biri kuva kumiti yanyoye !
Hakuno ho Sandra na Bony barakinguriwe na Daniel maze kumwe bahoze bakina nkabakunzi Bahita bahoberana barangije barasomana 💞 neza imbere ya Bony barangije baratambuka bicara muri Salon .
Daniel ati “Karibu Bony , urisanze!”
Bony mumutima ari kuribwa arasubiza ati “murakoze cyane Daniel”
Sandra ati “Chr habaye iki ko ndi kumva impumuro idasanzwe muri ino nzu ?”
Daniel ati “ariko nawe ugira amatsiko we ! Nyine navuye kukazi kare ndavuga nti chr wanjye ejo twarikumwe muri Party none yagiye mukazi araza kuvayo ashonje . Niko kuza kare ngutegurira ibiryo”
Sandra ati “Chr ngukundira icyo , iteka uba watekereje icyo nkeneye”
Daniel ati “erega nirwo rukundo nyarwo! Ngaho karibu nari narangije no gutegura ameza”
Bose begera ameza batangira gufungura ! Ibintu utakwizera Sandra yishimiye ibiryo bimwe ntakubwira kuburyo Bony we umutima warimo kwaka ariko agakomeza kubihisha !!!
Nkuzane kuri Bony mumasaha y umugoroba, yaje guhura na mushuti we Pasco.
Pasco ati “ni ibiki se mwana ko ndeba isura yawe yijimye ?”
Bony ati “wahora niki bro , ntayundi atari Sandra!”
Pasco ati “none se ntabwo wansize kukazi uvuga ko ugiye kumuhitana mukajyana iwe ugahita umubwira ko umukunda yabyanga ukamubaza impamvu ?”
Bony ati “sha byo nagiye nawe arankundira turatahana. Gusa tugeze murugo twahasanze wamutipe yahantanze . Ibaze uburyo basomanaga imbere yanjye mbareba !!”
Pasco araseka 🤣🤣 Bony arakomeza ati “wahora niki sha ! Umujinga yari yanarangije kumutekera ibiryo na Sandra si ukubyishimira kabisa . Cyakoze guteka arabizi nubwo narira kumuriro mumutima!”
Pasco araseka ati “sha Bony nkunda uko witwara kabisa , umujinga arimo kukujyana umwana nawe ukamushima ngo azi guteka ? Cyangwa wamumuhebeye burundu ?”
Bony ati “none niba yaramaze kumuntwara bigeze hariya nakora iki ?”
Pasco ati “wiba umurezi utyo ! Nge mfite plan yatuma ubwe akugarukira kandi akagukunda we wese ntazongere kureba na Daniel ukundi”
Bony ati “Uyuhe mupangu ?”...... LOADING EPISODE 10
SINGAHO UMUNYACYARO WAKINAGA URUKUNDO BATANGIYE KUMUPANGIRA !!
Comments