logo

NEW TALENTS

Stories Group

SORROW OF LOVE S01E10

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 09 yarangiye Chance amenye ko Daniel yarahiye kuzamubabarira kuba yaramugonze . Pasco na Bony bari batangiye gupanga imipangu y ukuntu batanya Daniel na Sandra . Ese niki cyakurikiye ? Twikomereze ….


Dutangiriye mumodoka Sandra acyuye Daniel . Sandra yagiye amuganiriza amushimira ukuntu yitwaye kuko Bony yari yahatirije ngo batahane. Daniel nawe amubwira ko ari ibisanzwe gufashanya mubuzima ubona ko we yabigoze ibisanzwe ariko Sandra we mugishima ubona ko biri kuva kumutima . Daniel niko kumubaza icyo azakora Bony niyongera kumugora mugihe We azaba adahari ngo akine nkumukunzi we uko azabigenza. Sandra mukumusubiza yamuhereje phone nshya ya Smartphone ati “igihe uzaba uri iwanyu uzajya unyandikira nka Chr wanjye uri busy n akazi nanjye phone nzajya nyishira aho abona nayifata abone duchatinga azatinda aruhe amveho ashake undi mukobwa birangire nanjye mbaye free”

Daniel yarayifashe ari nako yageze kumuhanda yagombaga kuviramo akagenda n amaguru . Sandra ashaka kumukurikira ariko Daniel aramwangira birangira Daniel yigendeye Sandra nawe akata imodoka asubira mumugi.


Kuri Alice nyuma yo kubura Daniel muri Party yagarutse iwe hamwe yahawe na Nick (Mwibuke Nick afite umugore n umwana umwe witwa Shafi) aza mugitanda ararira gusa ! Bidatinze Nick yarahamusanze aza afite umujinya wo kumubaza impamvu yamubeshye ariko asanga arimo kurira ahita akeka ko mama We yari arwaje yaba yapfuye biba ngombwa ko abanza kubyirengagiza byose abanza kumuturisha. Gusa twe tubizi ntabwo yari yapfishije nyina ahubwo yarimo ashenguwe n’agahinda kurukundo akunda Daniel yitesheje !! 


Nkuzane kwishuri kuri Chance , bari muri etude na Mucuti we Diane. Chance aritora ati “ariko se Nadi , burya washaka umuntu mumugi utabinyujije mwitangazamakuru cyangwa muri polisi ukamubona ?”

Diane ati “Sha ntabwo nabikwizeza . Ninde ushaka gushakisha mwibanga ?”

Chance ati “ni wamusore nagonga nje gutangira ishuri . Burya ubu turamuka dusoje ibibazo mpita ngenda ntanubwo ndibutegereze results”

Diane ati “Ariko sha chance nge ndabona ukwiye kumwibagirwa. Yegowaramugonze kandi ntiwabishakaga ndetse wanamweretse ko utabishakaga kuko wahise umujyana kwamuganga uramuvuza umwishurira buri kimwe cyose. Rero ntampamvu yo kumushaka kabone nubwo we atakubabarira ariko Imana yo yarakubabariye”

Chance ati “umutima wanjye ntutekanye ntari nabonana nawe ngo musabe imbabazi amaso muyandi”

Diane ati “cyangwa hari ikindi kibyihishe inyuma Chance ?”

Chance ati “ubwo ariweho uratangiye kwagukeka kwawe! Ngaho dukomeze kwiga dore n umwanya uratujyanye”



Tuze kuri Bony na Pasco , baje gushaka uwabafasha kubona wamusore watwaye Sandra kandi Bony amukunda ( mwibuke ni Daniel ) . Ntawundi baje kureba niwamusore na Alice yigeze gutuma kumushaka nawe ntayundi ni Patrick. Baraganiriye maze bamuhereza ifoto ya Daniel ayib9nye yikangamo maze Bony ati “ko wikanze ! Usanzwe umuzi ?”

Patrick ati “hoya ntabwo muzi , ahubwo ntunguwe no kubona ari umusore ukiri muto nkibaza impamvu mumushakaho amakuru. Gusa cyakoze ndabona agaragara nkumunyamafaranga ubwo murashaka kumutuburira abanyamugi ntimusanzwe!”

Bony arakaramo ati “ariko se Pasco uyu muntu wanzanyeho ashoboye akazi tumuhaye cyangwa ni umunyamatiku gusa ?”

Pasco ati “Tuza Bony wipanika , arashoboye akkazi usibye nyine ko agira utugambo twinshi ! . Patrick weho kora akazi kawe ibindi ntibikureba!”

Patrick ati “sawa ba Boss , vuba ndabaha amakuru meza kabisa”

Bahita bamusezera baragenda nawe asigara yibaza ati “ubushize babakoobwa siwe bake bashaka ? None dore naba ngo baraza bamushaka ! Ubundi uyu ni deal ki ? Cyangwa nanjye nyinjiremo?”

REKA SASA NGO ABARARA BINJIREMO BAZI NGO NI DEAL  IBINTU BIBE AGATOGO !!!



Twiyizire kuri Alice na Mima wamuvanye mucyaro, 

Mima ati “numvise ngo wari wasize umugabo wawe usubira gushaka yangegera yawe yo mucyaro .Nibyo cyangwa numvise nabi ?”

Alice ati “Mima urazi ko nkubaha , ariko  niba ushaka ko nkomeza kubikora utongera gutuka Daniel ko ari ingegera!”

Mimah akoma amashi ati “sha barabivuze koko abanyacyaro mwibagirwa nabi . Ubu Nick ibintu byose amaze kugukorera urabyibagiwe wibuka Daniel ? Ubu ugenda mumodoka, uba munzu utishura . Usohokera ahantu hakeye nkaha none ngo Daniel!”

Alice ati “ibintu ni ibishakwa erega ! Kandi gutura muri byamirenge ntamahoro byose biba ari ubusa gusa”

Mimah ati “ Alice ndabona wakamejeje ,ariko icyo nakubwira ni uko inzira uri kujyamo urimo kuzimira”

Alice ati “nubwo naba ndimo kuzimira ntabwo ndazimira kugeza uko nazimiye nambere nja kumusiga ngo nje gushaka abamafaranga ariko ntamunezero. Ibizaba byose nzabyirengera !”

Mimah ati “Alice , wibagiwe amagambo yanyuma wamubwiye ugiye kuza mumugi ?”

Alice ati “yeego ndayibuka ariko ….”

Atari yakomeza Mimah amuciramo ati “ntamuhungu wakongera kwihuza n’umukobwa wamubwiye amagambo nkayo wabwiye Daniel”



Twiyizire kwishuri , Turi kubona Chance ari kuvugana na phone kuri whatsapp n’umuntu witwa James, 

Chance ati “James ugereye kuki ko utari kumbwira ?”

James kuri whatsap ati “Chance ngiye kuguha amakuru ariko umenye ko ibyo ngiye gukora bihubanye n’amategeko, ndakwinginze bitazajya hanze!”

Chance arasubiza ati “ humura weho binkorere ntanumwe nzabibwira”

James ati “nguhaye document irimo amakuru ye yose , ubwo ni weho wokumushaka kuri address naguhaye  kandi nkwifurije amahirwe””

Chance ati “urakoze cyane” Ahita afungura Document , haaa ntakindi cyarimo usibye indangamuntu ya Daniel, aho atuye aka kanya byose nkuko biba biri muri server za Leta !!!!.......LOADING SEASON 02



HAA , REKA CHANCE AZE ASANGE DANIEL MUCYARO !!!








Comments