logo

NEW TALENTS

Stories Group

SORROW OF LOVE S02E01

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Season 01 yarangiye Mateo asa naho atarimo kwibuka uwo ariwe nyuma y ibintu byinshi yari yanyuzemo. Chance we yari yohererejwe file ivuga kumyirondoro ya Daniel mugihe Bony na Mucuti we Pasco nabo bari bishuye ngo Daniel bamushake batazi ko umutipe yisubiriye mucyaro. Ese ni iki cyakurikiye ? Twikomereze …


Dutangiriye kuri Mama Chance aho ari kuvugira kuri phone ati “ngo Chance ntawuri kwishuri ?”

Phone ati “yego ,twashakishije hose twahebye twabajije n’abashuti be bose baraduhakanira niko kukubaza ngo twumve ko yaba yageze aho murugo”

Mama Chance ati “eka da ntawahageze!”

Phome ati “ni uko rero mudufashe gushaka kandi nanahagera mutumenyeshe kuko yasohotse ikigo atavuze”

Mama Chance ati “ sawa!”

Mama Chance agerageza guhamagara umukobwa we ariko phone yanga gucamo umutima urushaho guhangayika.



Kumbe Chance babuze aho ari turi kumubona mucyaro arimo kugenda ayoboza yerekana ifoto ya Daniel abaza uwo bahuye. Kubwamahirwe yahuye na mushuti wa Daniel ariwe Rich ,

Rich aramubaza ati “yewe muko ko ndeba wananiwe bigaragara ko utanamenyereye gutembera mubyondo byo mucyaro. Uramushakira iki uyu muntu ?”

Chance muburuhe ati “uramuzi ? Sha mfasha ungeze aho atuye ni ukuri !”

Rich ati “kumumenya ndamuzi kuko nininshuti yanjye , gusa uramushakira iki ?”

Chance ati “please hangeze ndamushaka cyane. Kandi uhumure ntakibi mushakira”

Rich ati “nyine ndashak kumenya icyo muhuriyeho”

Chance ati “ntakidasanzwe usibye ko ari inshuti yanjye twahuriye mumugi”



Tuze kuri Alice , atuye munzu nziza , amafaranga arayafite ariko mumutima ntatuje . Aho aba ari hose umutima ukomeza gutekereza Daniel gusa. Akiraho umugabo we Nick yaturutse inyuma aramuhamagara  ntiyamwumva , arongera nubundi ntiyamwumva. Niko kwegera amukora kurutugu undi Ashitukira hejuru !!! Alice ati “chr ni wowe ? Urankanze !”

Nick ati “chr ko wari watwawe uri gutekereza iki ?”

Alice ati “nyine mba ndi gutekereza ukuntu mama amerewe” (Mwibuke arabeshya) 

Nick ati “ chr ndabyumva urahangayitse ariko ihangane azamera neza Imana iramubona! Hama chr ndi kubona ukwiye kuba wasubirayo kumureba . Erega urwaje ariko ukaba wegereye umurwayi wawe biba byiza kurusha guhora uhamagara ngo bakubwire uko amerewe”

Alice ati “wabinyemerera Chr ?”

Nick ati “gute nabyanga ? Erega uriya ni mabukwe wanjye”

Alice ati “urakoze chr!”

Nick ati “ariko narimfite agatekerezo . Kuki utamuzana inaha mumugi tukahamuvuriza ko ari naho yabona ubuvuzi bwizewe cyane !”

Alice ati “nabwo byaba byiza ariko sinzi ko yabyemera kuko yanga mumugi”

Nick ati “we ni umurwayi ntagomba gutegeka umurwaje . Njye ndabona wamuzana bikajya binoroha kumusura”



Nkugarure mucyaro , Daniel yibereye murugo arimo kwifyaturira amatafari. Agize atya yabonye Rich amugeraho arikumwe n’umukobwa atazi (mwibuke we ntabwo amuzi).

Rich ati “bite mwana ? Ndanona akazi ukarembeje “

Daniel ati “nisawa mwana , wapi sha ahubwo niko kandembeje . Ubu ndibaza igihe nzakwiriza amatafari yujuje inzu  bikanshanga. Ahubwo se werekeye he muri iki gitondo n’uwo mwiza mbona ?”

Rich ati “uyu mukobwa se ntumuzi ?”

Daniel ati “eka da , ninubwambere mubonye!”

Rich arahindukira areba Chance maze Chance ahita atanguranwa ati “ Daniel ,ushobora kuba utanyibuka ariko turaziranye twahuriye mumugi”

Daniel abanza gutekereza maze Rich abona basa nabaziranye ati “Daniel rek ngusigane n umushitsi wawe turongera”

Daniel ati “sawa Rich”

Ava mubyondo arakaraba arangije ati “ngwino munzu nkwakire”



Twigarukire mumugi , Sandra ari mubiro bye arimo gukora akazi ke . Gato ubwonko bwarakase yibuka Daniel cyagihe bari gutambuka muri Party bafatanye nkabakunzi arangije arivugisha ati “ sha nkumbuye Daniel ,ese ubundi uwamuhamagara” Ahita afata phone ashakishamo number ya Daniel. Kumbe uko arimo gutekereza guhamagara Daniel , Daniell we amaze guha agatebe Chance arangije ati “nkwakirize iki ? Hariho amata n’amazi”

Chance ati “naturutse kure ndi kumva icyaka , amazi niyo yaba meza kukuntu niyumva”

Daniel ashira phone ye hasi ajya kumuzanira amata, akigenda Phone ye ihita ihamagarwa Chance arebye abona ni Sandra uhamagaye arangije afata phone ahita ayizimya !!! Daniel kugaruka azanye amazi ntiyigeze amenya icyabaye ahubwo amuhereza amazi undi aragotomera arangije ariruhutsa !!

Daniel ati “yewe muko wambwira noneho , ngo turaziranye ?”

Chance ati “yego turaziranye!”

Daniel ati “hehe se ko nge ntari kukwibuka ?”

Chance arabanza aratekereza ati “nimubwira ko aringe wamugonze arahita ansohora nabi” 

Daniel ati “ni hehe ko utari kunsubiza ?”

Chance ati “umusi ugira impanuka mumugi ninge wakujyanye kwamuganga!”

Daniel arukanga ati “kumbe ? Waba waramboneye uwangonze ?”

Chance ati “sha nkurikije situation uko yari iri ntabwo namwitayeho kuko we yahise yikomereza nanjye nihutira gushaka ubufasha kuko wari umeze nabi cyane”

Daniel ati “yoooh , warakoze disi . Ubu mba narapfuye iyo ntahabona weho”

Chance ati “ni ibintu bisanzwe gufashanya , nubwo abenshi usanga batabyikoza “

Daniel ati “Nyine umusi nkugeza kwamuganga narimfite ahantu ngiye nihuta gusa ngarutse nasanze ngo wakize koroherwa uhita utaha bituma nshaka uburyo bwose nakugeraho menye uko umeze”

Daniel ati “pole kuba natumye uhangayika gusa nyine ncoroherwa nagombaga guhita mva mumugi cyane ko ibyo naboneyeyo bitari byiza kuburyo nahaguma”

Chance ati “niba ntakugoye , wansangiza bimwe mubyakubayeho mumugi ?”

Daniel atangira kumwiganira buri kimwe  …. Asoje Chance ati “mpole cane , none se uwagushakira akazi ntabwo wagaruka mumugi ?”

Daniel ati “Akazi ?”.......... LOADING EPISODE 03





Comments