
Episode 01 yarangiye Chance asabye Daniel gusubira mumugi akamushakira akazi. Mama Chance we ndetse no kwishuri bari bapanitse bakeka ko Chance yazimiye . Ese hakurikiye iki ? Turakomeje ….
Dutangiriye kuri Daniel na mucuti Rich , Rich ati “zimpe neza mwana , kiriya cyuki cyagushakiraga iki ?”
Daniel ati “sha ntakidasanzwe , gusa Imana irakorera mubantu kweli, uriya niwe wanjanye kwamuganga igihe bangongaga. Rero yaje aperereza ngo amenye uko merewe nyuma yo gusanga kwamuganga ntakiriyo”
Rich ati “icyo gusa nicyo cyamwirukansa ubona ko no kunanirwa yananiwe !!”
Daniel ati “asha ni ibyo yambwiye ! Gusa nyine nabonye afite umutima mwiza”
Rich ati “Daniel kugira neza byama byabaye , urakeka se kuza kukureba ko wakize aricyo cyonyine cyari kimuzanye ?”
Daniel ati “yego , none ikindi cyaba cyamuzanye kindi ni iki ?”
Rich ati “Nawe ba ushira mugaciro kabisa , icyambere nabonye ari umwana wo mubakire ntabwo yari aje ngo umushimire aguce amafaranga. Kuba baramubwiye ko wakize ugataha ntabwo byari ngombwa ko yirusha aza kugushaka kuko umugisha yakoreye azawuhabwa n Imana . None iwawe yari azanwe niki ? Humuka sha reka kuzana ubunyacyaro”
Nkuzane kuri Alice na Nadine , Alice nyuma yo guhabwa uruhusha na Nick ntahandi yafatiye iferi ni kwa Nadine . Nadine ati “ndakeka wakoze amakosa. Wamusi muri party yarakubonye nubwo wabyihakanye bigakunda , ubu wasanga yabikoze kugira agukurikire amenye neza ko uba ugiye mucyaro kwa mama wawe agahita abona ko utajayo. Urakeka bizagusiga amahoro ?”
Alice ati “simbyibaza kabisa. Nick aranyizera cyane ntabwo yaneka bigeze aho”
Nadine ati “nyamara byashoboka. Hanyuma ni uyuhe mupangu ufite aka kanya?”
Alice ati “mfite amakuru y uko Daniel yasubiye mucyaro ndashaka ko umperekeza ngahita njyayo”
Nadine ati “nguherekeze ? Alice nizere ko udakomeje p kuko nawe urazi akazi katubeshejeho muri uyu mugi . Rero kuguherekeza naba ndimo gutakaza umwanya kandi umwanya ni amafaranga!”
Alice ati “ Nadine wowe uri inshuti nziza kuringe ntabwo wakanga kumperekeza . Kandi niba ari nayo mafaranga ndayaguha ariko tujyane byibuze uzanamfasha kumvisha Daniel ko nkimukunda akanyumva”
Nadine ati “Yewe kugufasha ntamafaranga ugomba kumpa ,Ahubwo dusabe Imana azakumve twoye kugendera ubusa. Turagenda ryari ?”
Alice ati “watinze kwitegura ahubwo”
Kumbe uko baganira indani munzu , hirya y inzu barimo Nick ari mumodoka ya Taxi arategereje bigaragara ko yari yamukurikiye ngo arebe ko yerekeza mucyaro byukuri !!!
Reka tuze iwabo wa Chance , Chance yarahageraga akigera muri Sallon yasanze mama We yicaye aramusuhuza undi ati “urabona kunsuhuza bihagije kuziba amakosa yawe ?”
Chance ngo cweeee! Mama arakomeza ati “Chance ejo wari he ?”
Chance mubwoba ati “kwishuri mama !”
Mama ati “uri sure ko wari kwishuri ?”
Chance ati “yego !”
Mama ati “byiza ko wari kwishuri. Kuki uri hano aya masaha mugihe wakabaye uri kwishuri ?”
Chance ati “baranyirukanye !”
Mama ati “bakwirukanye kubera irihe kosa ?”
Chance abura icyo asubiza ahubwo amarira atangira kumushoka ati “Mwana wanjye navunitse cyane ndi genyine kugira nkugeze aho ugeze uze ugire icyo wimarira ntuzabe nkanjye . None dore na University ntuyirangije utangiye kujya arara hanze . Abo basore ujyamo ntakindi bazakuzanira usibye kukwangiriza ubuzima gusa !”
Chance ati “ariko mama ntabwo nari nagiye mubahungu !”
Mama ati “ziba aho , ikintu cyavunye kwishuri utavuze ukagenda ?”
Chance ati “mam mama …”
Mama ati “ziba ako kanwa ! Gusa uramaramaje mubandi babyeyi. Icyo narinkwitezeho sicyo nsanze”
Nkugarure kuri Bony na Pasco nabo bicaye kukayaga bafata kamwe arinako baganira.
Pasco ati “hari ikintu nge ndi gukeka kuri Sandra”
Bony ati “ikihe pasi ?”
Pasco ati “Sandra ntabwo twari tuzi ko afite umusore bakundanye . Mukanya gato avuga aragaraye. Ntidutinze nyamusore ahise abura neza , urakeka yaba atadutubiriye akatuzanira umusore batanaziranye ?”
Bony ati “simbyibaza kabisa , ngewe urukundo berekanye imbere yanjye (mwibuke wamusi batahana na Sandra bagasanga Daniel yateguye ifunguro dyiza) ntabwo rwari urutuburano bari basanzwe baziranye”
Pasco ati “ harya muri Party ntiwavuze ko yamuretse mugatambana ?”
Bony ati “yego narabimusabye ahita abyemera ntakujijinganya”
Pasco ati “Noneho shira mugaciro. Ninde muhungu wakemera ko Chr atambana n’undi muhungu kandi ariwe basohokanye ?”
Bony abitekerezaho yitonze arangije ati “uzi ko byaba byo wana ?”
Kumbe uko bari kwibaza byinshi Sandra we turamubona aparika imodoka hamwe yageza Daniel cyagihe arangije ahita ahamagara kuri phone ngo aze kumufata. Uko ahamagaye hari indi modoka ya Fume yaparitse hirya yiye gato. Ntayindi ahubwo ni imodoka irimo Alice na Nadine. Alice ati “Uriya ntabwo ari wamukobwa watambukanye na Daniel muri Party avuga ko ari umukunzi we ?”
Nadine areba muri phone amafoto arangije ati “niwe kabisa . Ariko se arakora iki hano mucyaro ?”
Bakiyaga epfo y’umuhanda haturutseyo Daniel aza asekaseka ahoberana na Sandra wari uhagaze hanze y imodoka amutegereje baranasomana !!!! Alice aho ari umutima wenda kumusohokamo neza neza gusa Nadine aramuturisha amusaba ko bategereza bakareba ikiri bukurikireho.
Mumugi ho Ikiganiro Cya Pasco na Bony cyo kirakomeje,
Bony ati “none urabona twavumbura ukuri gute ?”
Pasco ati “nyine dukwiye kwishura umuntu aga hackinga fone ya Sandra tukajya tumenya buri kimwe cyose bavuganye”
Bony ati “ariko guhakinga phone ye byazambabaza hamwe nazajya ndeba messages bandikirana z urukundo!”
Pasco ati “none se aho uri uranezerewe kuba bari kukujyana umwana ukunda ? Umva ntarugamba ruruta urundi nuru ni urugamba kandi buri musirikare wese urugiyemo agenda yizeye intsinzi”
Bony ati “sawa , reka numvire inama yawe!”
Uko bapanga ibyo twigarukire mucyaro kuri Sandra na Daniel,
Daniel ati “ariko Sandra wagiye ureka imikino . Ubu hagize utambuka hano akabona uri kunsoma ntibampindura umuhehesi koko kandi nge nawe ntakintu dupanga ?”
Sandra ati “hoya humura ntawatubonye . Erega narimo kwibukiriza ya Couple ya fake twakora mumugi”
Daniel ati “iriya yari deal yararangiye!”
Sandra ati “winyibutsa urya musi ,uzi ukuntu wari wabaye serieux nkahonnyine aribyo!!”
Bombi baraseka 🤣 gusa Alice mumutima we arimo kwakamo umuriro uruta uwikirunga neza neza kuburyo aba yanasohotse ariko Nadine yamubujije!!!!!
Hanze ho Daniel ati “Turekane nibyo, andi makuru se ?”
Sandra ati “amakuru ni ameza kabisa gusa nyine naringukumbuye ndavuga nti reka nsimbe nze nkurebe”
Daniel ati “unkumbuye !” Asekamo gake 😀 arangije ati “Ni igiki cyatuma unkumbura se ?”
Sandra ati “nyine kuva wamusi duhura ukamfasha kwemeza ba Bony hari ikinru cyahindutse mubuzima bwanjye. Ibaze ko kuva uriya musi kugeza na niyi saha ntabasha gukora akazi ntekanye , burikanya mba ndi gutekereza ibintu bindengeye cyane pe. Mbese ndi kubona buriya narag….” ………. LOADING EPISODE 03
REKA SASA SANDRA AZE ARIKOCORE !!!
Comments