logo

NEW TALENTS

Stories Group

SORROW OF LOVE S02E04

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 03 Yarangiye Chance arimo gusabira akazi inshuti ye , Naho Pasco we yari yanyuze kuruhande arimo avugana n abicanyi bokwica Daniel mucuti we Bony atabizi. Niki cyakirikiye ? Twikomereze …



Dutangiriye Epiosode yacu mucyaro, Turikubona Daniel yicaranye na mushuti we Rich.

Daniel ati “Ibintu byanshanze pe, ndi kwibaza nsubire mumugi cyangwa mbireke! Hariya hantu narahanze pe”

Rich ati “ Umva Daniel Ibyakibayeho mumugi ni impanuka kandi ubu noneho urahazi kandi kubaho ntakazi urazi uko bituvunye kandi twarize. Witakaza amahirwe ,jya mumugi ukore akazi”

Daniel ati “Ndikumva ubwoba mwana!”

Rich ati “Ubwoba bwiki Dani ? Ariko ibihiye bibona abana kweli . Uzi ahantu twadepoje henshi ntakintu kivamo?”

Daniel ati “ndabizi ariko nanjye mfite ubwoba pe , ukintu narimpfiriye mumugi nahise mpatinya cyane !”

Rich ati “vaho reka imiteto yawe!”



Tuze kwishuri sasa , Chance yaje kungaruka noneho kwishuri. Nkuko bisanzwe inshuti ye yambere bagombaga kuganira ni Diane.

Diane ati “ariko chance utambeshe ,Wari wagiye he ?”

Chance ati “aha sorry nawe ntabwo nagusezeye ariko nyine ntahandi nari nagiye usibye kujya gusura wamusore nagonze!”

Diane ahita aturika araseka 😅 maze Chance ati “ubwo se igisekejemo niki ?”

Diane ati “ndiguseka wowe ,but warifashe utoroka ishuri ujya mucyaro gushakisha umuntu wagonze ukanamuvuza ?”

Chance ati “Sha umutima uba urimo Kundya , rero mabonye kuba twahura aribyo byarihura umutima wanjye mpitamo kumushaka ubwanjye . Gusa disi ikibabaje ntabwo nanamwibwiye kuko numvise afite uburakari bukabije kuwamugonze mpitamo kumuhisha!”

Diane ati “ni uko umwana wose hamwe no gusiba masomo biba birangiye bityo ntakinti ugezeho!”

Chance ati “niko ubibona ariko kuri Ngewe ndikubona byagenze neza kuko namusabye ko yagaruka mumugi arangije arabyemera”

Diane ati “Chance uba kuzima bundi ? Umwana wanandoa ugiye kumugarura mumugi uzamutunga nawe ubwawe uteze Maboko mama wawe ?”

Chance ati “nabitekerejeho byose ,navuganye na Anti anyemerera ko agiye kumfasha bakamuha akazi muri company ya mama cyane ko ikibanza gikeneye umukozi gihuje n’ibyo yize. Sha nabona akazi bizanshimisha cyane!”

Diane ati “Chance ngusabe akantu ?”



Nkuvane aho nkuzane kuri Sandra , secretaire we yarinjiye amuhereza dossiers yari yamutumye arangija arahindukira ngo asohoke ariko Sandra aramugarura ati “ihangane gati wicare ico tuvugana!”

Secretaire ati “ntakibazo boss!”

Sandra ati “umbabarire kuko ibyo Ngiye kukubaza ntabwo bijyanye n’akazi ariko nkumukobwa mugenzi wanjye wangira inama”

Secretaire ati “boss niba mbibashije humura ndagufashe”

Sandra ati “Ngewe hari umusore nakunze ariko uburyo twahuye n’uburyo amfatamo bitandukanye n’uko Ngewe niyumva bitandukanye n'uko we amfata. Ese nakora Iki ngo abashe gutahura emotion zanjye ?”

Secretaire ati “niba ntakirengera kugiyemo , wambwira uburyo mwahuyemo kugira byibuze menye aho mpera nkugira inama?”



Tugaruke kuri Chance na Diane kwishuri,

Chance yarasubije ati “wambaza ntakibazo”

Diane ati “Chance Ukunda uwo musore ?”

Chance ati “Nkunda ? Reka reka ntabwo Mukunda”

Diane ati “ shahu Chance wimpisha ndio inshuti yawe ! Gukunda umuntu niko Biza kuko umuntu iyo umukunda umuhangayikira cyane Kandi nawe n'ibyo ndikukubonaho”

Chance ati “ese koko naba narakunze Daniel ?”



Kuri Sandra na Secretaire we mubiro,

Sandra ati “mpura nawe ubwambere narimo nihuta gubura n umusore twari twumvikanye ko aza kwigira Cheri wanjye muri Party ya Bony. Muri uko kwigira rero hari Ako nataka je we aragatora aza anyiruka inyuma kukampa. Mbonye ukuntu ari umwana mwiza mpitamo kumujyana ahantu turasangira biza kurangira uwo narinateguye ataje aba ariwe nifashisha ndagenda mugurira imyenda turangije tugenda nkabakunzi kurya mwatubonye”

Secretaire ati “kumbe umwe mwazananye ntabwo ari umukunzi wawe burya ! Sha nanjye byari byanshanze nibazaga ukuntu wakundanye n umuntu no kukazi ntitumumenye”

Sandra ati “wapi sha kwari ukugira nikize Bony wakomezaga kuntesha umutwe. Gusa ibyo nafataga nkimikino byarangiye bimviriyemo kumukunda!”

Secretaire ati “ ngaho rero ! None se we arazi ko wamukunze byanyabyo ?”

Sandra ati “nyine nagiye iwabo ngiye kubimubwira ariko mpahurira na Ex we nawe kurya namukinishije nkumukunzi nawe ahita abikora uko mukunyita Chr we kugira yemeze ex we ! Sha sinakubwira uko noneho nahavuye meze nkuwasajijwe n’urukundo !”

Secretaire ati “uzi inama nakugira ? Shaka umwanya umutumeho uhite urikocora !  Erega ubu ntibikiri ngombwa ko umukobwa ategereza umuhungu ko ariwe utera intambwe yambere abwira umukobwa ko amukunda !!”



Reka nkuzane kuri wamugabo wa Alice , yaje murugo aho Alice aba aza ahamagara ati “chr!!” Ariko yitabirwa n’inzu gusa biramutangaza arangije aza hanze abaza umuzamu ati “nyokobuja ari he ?”

Umuzamu aramusubiza ati “Mabuja yasohotse hano mugitondo afite igikapu bigaragara ko yari afite nkurugendo , rero kuko ngewe ntaburenganzira narimfite bwo kumubaza nacecetse gusa !”

Umugabo ati “none kuki yagiye imodoka ayisize ?”

Umuzamu ati “nashatse kubimubaza ariko kubera nabona asa n ufite agahinda ndabyihirera !”

Umugabo mumutima ati “yagiye ntamodoka afite agahinda ! Cyangwa mama we yapfuye ?” (mwibuke ntamama we urwaye yaramubeshaga ngo abone umwanya wo kujya gushakisha Daniel)

Afata phone aramuhamagara ariko asanga ntiriho arushaho kwikanga !  Afata phone atangira guhamagara inshuti zose za Alice ariko zose ziramuhakanira ubwoba butangira kwiyongera !!!! …….LOADING EPISODE 05


ESE ALICE AGIYE HE SASA ??




Comments