
Episode 04 yarangiye Alice aburiwe irengero nyuma yo gukatirwa na Daniel , naho Sandra yari agiriwe inama yo kurikocira akabwira Daniel ko amukunda mugihe na none Chance yari yasabiye akazi Daniel murwego rwo kumugarura mumugi. Ese niki cyakurikiye ? Twikomereze …
Dutangiriye kuri babasore babiri bari barangije gusahura ibegi Alice akanabaha phone kubushake. Bageze imbere bariyumviriye bati “uyu muntu uduhaye na phone ubwe n amafaranga kandi twari tumwibye ubanza afite ikibazo si gusa !”
Niko gusubira inyuma kureba niba koko ari muzima. Sangahe bataramubona agiye kwambukiranya umuhanda kandi imodoka zirimo zicicikana !! Umwe muribo yahise yiruka amuturuka aramukurura amusubiza inyuma ati “wowe wabaye iki ? Ntureba ko nujya mumuhanda bahita bakugonga ?”
Undi we ntagusubiza ahubwo arakanura gusa !!!
Reka sasa nkuzane kwishuri, Chance arangije kuvugira kuri phone , Mucunti we Diane amuturuka inyuma ati “weee !”
Undi ashitukira hejuru , ahindukiye abona ni Diane umukanze arangije ati “sha uri umwana mubi pe , uzi ko naringize ni prof unsanze hano !”
Diane araseka ati “sha ukuntu usigaye uri busy na phone azagufata tu , dore ubu ntukinangisha n’inama ngo mbe nanagucungira”
Chance ati “wapi sha , ntabwo nguhisha ahubwo narimo mvugana na Belyse kuri wamupangu”
Diane ati “utambwira ko wanamaze kumushakira gueto azabamo ,uzi ko ejo ubivuga nakekaga ko ari imikino!”
Chance ati “nge ndi serieux , uriya musore naramuhemukiye rero ngomba gukora hasi hejuru byibuze akishima akibagira ikibi namukoreye!”
Diane ati “Chance ndakuzi neza wimbesha ! Uriya muhungu ntabwo ari impuhwe umufitiye ahubwo uramukunda !!”
Uko bari kuvugana kwishuri ninako Daniel turi kumubona kuri Parking asohoka mumodoka kuva mucyaro . Uko yagasohotse hari umukobwa wamurembuje hirya amuhamagara. Daniel aragenda aramwegera maze umukobwa ati “nitwa Belyse , noherekwe na Chance ngo nze ngufate”
Daniel ati “Chance ! None se kuki atariwe yaje ?”
Belyse ati “we akazi kamufatiriye kuburyo atahageze ariko ntugire ikibazo ndagushikana ntaribi”
Daniel agira amakenga aramyfata arangije afata phone ahamagara Chance ariko atungurwa no kuba phone otariho !! Belyse ati “humura ntabwo meze nkabaguhemukiye mbere , nge ndi umuntu mwiza”
Daniel ati “abampemukiye mbere ! Ibyo weho ubibwiwe niki ?”
Belyse ati “nyine Chance ajya kuntuma yambwiye ngo nkwitondeshe kuko ngo mbere uza mumugi wahuye n’ibibazo byinshi baranagusahura. Ntabwo nshaka kubikwibutsa ariko nyine nagirango wumve ko natumwe na Chance kuko niwe wenyine wari ubizi”
Daniel abanza kubitekerezaho …
Tuze kwishuri , turabona Rodriguez arimo kuganira na mucuti we Jimmy ,
Jimmy ati “None se Rodriguez urabona ibi bizacamo koko ?”
Rodriguez ati “sha ngewe ndabyizeye ijana kurindi , ikindi wibuke ko nashizemo amafaranga menshi kugira uru rugendo rubeho !”
Jimmy ati “sha uriya mukobwa aba yihagazeho cyane gusa plan nigenda neza nkuko twabipanze ntabwo azarusimbuka azagukunda bimwe bihebuje kabisa!”
Rodriguez ati “yes , nicyo amafaranga akora. Bavuga ngo urukundo ntirugurwa ariko baribesha kuko bivana n uburyo waruguze!”
Jimmy ati “sha kora aha uri mapanzi kabisa !!”
Twigarukire kuri babasore babiri batabaye Alice nyuma yo kumwiba bakabona agiye kwita mumuhanda bamuzanye muri Gueto yabo . Bagerageza kumuvugisha bamubaza ikibazo afite ariko we uko baigaragara intekerezo ziri kwibuka yamagambo yanyuma Daniel yamubwiye , anibuka nuburyo bari bafatanye na Sandra imbere ye bigatuma amasozi ariyo ashoka kumaso he !! Umwe ati “uyu muntu byanze bikunze afite ikibazo gikomeye!”
Undi ati “biragaragara ariko weho wamuzanye hano watumye tujya mubibazo. Twe akazi kacu ni ukwiba none reba ngo urazanamo uyu mukobwa ufite ibibazo tutazi icyabimuteye!”
Undi ati “yego turi abajura ariko ntitubikura kubera umutima mubi cyangwa turi babi , ahubwo ni ubuzima bubidutera. Uyu mukobwa akeneye ubufasha kandi abari bubumuhe nitwebwe”
Undi ati “ Hoty ibintu byo kwigira umuntu mwiza bizatuna tujya mubibazo . Ubu wasanga ari maneko ?”
Hoty ati “ ariko Jovis wagiye uba umuntu koko , ubu urareba uyu mukobwa ukuntu ameze yaba ari maneko koko ?”
Jovis ati “ hama maneko agira irangi ?”
Tuze kwishuri , Abanyeshuri benshi barimo gupakira imyenda mubikapu. Chance na Diane nabo nyene barimo gupakira . Chance ati “sha uru rugendo shuri ndi kumva ntarwishimiye pe !!”
Diane ati “ kubera iki ? Abandi turi guserebura ko tugiye kugira ibihe byiza none weho ngo nturwishimiye ?”
Chance ati “nanjye gutembera muri park ndabishaka ariko umutima urimo kumbuza ngo singende !!”
Diane araseka ati “ndaguhinyuye ikiri kubigutera ! Ni wamusore wapangiye gueto”
Chance ati “ubwo nawe ukaba uratangiye !”
Diane ati “sintangiye ahubwo ndi kuvuga ukuri ! Ariko se ubundi Chance ko mvuga ukabona ko ndi kukubonera . Gute ukunda umuntu utagira akazi ,utabasha kwikotera icyumba ndetse umunyacyaro ? Ubwo ntubona ko uri kwisuzuguza ?”
Chance ati “uwakubwiye ko mukunda ninde ? Ikindi urazi ko uri inshuti yanjye utazatuma nkubahuka kubera umunwa wawe ! Pakira ibyo urimo ubundi twitegure hirya y’ejo nibwo tuzagenda kuri urwo rugendo !”
Ibyacu ntibitinda bwarakeye maze Daniel azindukira kukazi aho yahuye na Anti wa Chance ahabwa ikaze mubiro.
Anti ati “ ni weho Daniel?”
Daniel ati “ yego ningewe , mwari musanzwe munzi se ?”
Anti ati “kumazina narinsanzwe nkuzi ariko kwisura nibwo nakubona. Chance ndabona azi kureba niba uko ugaragara ariko uzakora n’akazi kawe neza !”
Daniel ati “ntagushidikanya kuko nge nkunda akazi kandi namwe muzaba mubibona hamwe mwampa amahirwe”
Anti “Chance ni umwana ujya ushishoza ntamuntu udashobotse yanzanira…”
Atari yakomeza phone ye ihita ihamagara agira uwo bavugana gusa ubanza yari abwiwe inkuru itari nziza kuko yarangije kuvugira kuri phone asa n’utanezerewe!
Daniel ati “ni ibiki madam ko muhise muhinduka !”
Anti ati “Musore uri mushya , hari ikizami ngiye kuguha nugitsinda uraza kuba ufite akazi”
Daniel ati “ntabwo njya ntinya ibizami , mbwira nditeguye !”
Anti ati “umwe mubakozi yari afute akazi ko kuba yajyana n’umushoferi ugiye gutwara abanyeshuri gutembera muri park none mumuryango iwabo babuze umuntu. Ndagirango ugende mucyimbo , nugaruka uzahita ubona akazi”
Daniel ati “akazi kanjye kazaba ari akahe ?”
Anti ati “wowe uzaba ujejwe kubara buri kimwe cyose bazakoresha ukabyandika ukazabizana muri company byose wabibaze neza”
Daniel ati “ibyo ndabibashije ntugire ikibazo . Ni ryari urugendo?”
Anti ati “ubu tuvugana ngiye kuguha impapuro uzakoresha uhite utaha witegure urugendo ni ejo !!”..........LOADING EPISODE 06
RODRIGUEZ AKUNDA CHANCE , NDETSE NIWE WATEGUYE URU RUGENDO KUBWINYUNGU ZO KUGIRA CHANCE AMUKUNDE. ESE YAPANZE IKI ?
DANIEL BIGARAGARA KO AKUNDWA NA CHANCE , KANDI NAWE AGIYE KUJYANA NABO. ESE BIZACURA IKI ?
REKA INKUBA ZIBIRI ZIHURIRE MUGICU UREBE NGO UMURIRO URAKA
Comments