
Episode 05 yarangiye Daniel agiye kugenda murugendo rw’abanyeshuri rwari rwapanzwe na Rodriguez tutazi icyo yari yarupanzemo ngo Chance azamukundiremo. Ese ni uyuhe mupangu yari afite ? Twikomereze….
Dutangiriye umusi wanyawe , abanyeshuri bamaze kurira bus bose ndetse na shoferi arimo. Rodriguez ati “Shofe ko utarimo guhagurutsa imodoka utegereje iki ?”
Shoferi ati “ntegereje boss wa Company aze tubone guhaguruka!”
Rodriguez ati “ariko kuki company yanyu itajya yubahiriza amabwiriza , twavuganye ko sakumi tuzaba tugiye none reba bugiye kuba sakumi na mbili tutari twagenda , nge sinkunda abantu batagira gahunda !”
Shoferi ati “ariko ntabwo nava hano nta boss , so tugomba kumutegereza !”
Uko barimo bishurana na shoferi Chance kuruhande yabajije Diana ati “bite ko Rodriguez ari gushwanira shoferi ?”
Diana ati “gusa ntabwo ari kumurenganya kabisa , abantu batubahiriza gahunda nanjye simbakunda !”
Chance ati “ntabwo yakwica gahunda kubusa wasanga nawe hari ibyamugoye !”
Bakivuga Daniel yaturutse hirya muri costume nziza cyane yihuta ahita yinjira muri bus ati “sorry bakiriya hari ibyari byagoranye mukubatunganiriza ibyo muzakoresha murugendo n’imisi muzamarayo”
Rodriguez imbere ahita asubiza ati “ariko service yanyu yabaye ite ,uzi ukuntu company yanyu iba yiha ibirwi kumbe ni hovyo ntimwubaha abakiriya”
Gusa uko bavuga ibyo Daniel we yari ateye umugongo Chance batari babonana amaso kuyandi !!!
Mbanze nkuvane aho nkuzane kuri Alice , Babasore ntabwo bamutaye ahubwo bakomeje kumwitaho bamwereka naho aryaama nabo bemera kurara hasi . Alice niwe wakangutse mbere areguka yicara kugitanda yitegereza abasore ukuntu bamwitangiye batanamuzi ahita atungira kwibuka kera . Bajya guhura na Daniel byari mwijoro imvura irimo kugwa imunyagirira musi y’igiti yabuze aho yakugama ! Yarimo gutitira biboneka ko yari akonje cyane ! Aliri aho Nibwo Daniel yahanyura afite umutaka amubaza impamvu arimo kunyagirwa maze nawe aramusubiza ko we ari mushya mucyaro ko yaje gusura anti we gusa yazimiye kandi atazi naho yajya. Icyo gihe Daniel yamuhaye ikaze murugo iwe nabwo aryama kugitanda Umusore nawe aryama hasi neza neza bihuye nibyo ari kubona kuri aba basore !! Disi amarira yongeye kumushoka kumaso 😪
Tuve aho twiyizire kuri mushuti wa Bony ariwe Pasco. Babasore yagambana nabo ko bashaka Daniel bakamwica kugira yoye kubangamira Sandra maze bitume mushuti we Bony abona amahirwe yo gukundana na Sandra. Abasore bamuhaye amakuru y uko babonye Daniel nabo yerekeje maze nawe ati “ndagirango namwe mujyeyo maze mumutsinde muri ririya shyamba”
Abasore bati “sawa boss” Bahita bagenda Pasco amenyuramo ko umutego we ugiye gufata ! Gusa mwibuke ibi byose arimo gukora abikorera Bony kandi ni ibanga ntabyo azi !!
Uko asigaye aho , Turabona kurundi ruhande hari abasore batatu bari mumodoka . Umwe muribo ati “basore aka kazi tugiyemo gahagaze amafaranga menshi rero tugomba kugakora nkuko gategekanijwe ntakosa”
Bose baremera nawe arangije atangira kubaha Plan gusa twe ntayo tumenye !!
Tuze muri bus irimo abanyeshuri , Bus yanyuze kuri station ibanze inweshe . Daniel nkujejwe kumenya ibikoreshwa byose muri uru rugendo yavuyemo ajya kureba amalitiro imodoka inwa !
Mumodoka indani Chance arimo gutera inkuru na mushuti we yanyujije amaso mwidirisha abona Daniel niwe bajyanye ! Yarikanze arangije aravuga ngo “Diane dore Daniel !!”
Diane ati “Daniel ? Daniel ninde ?”
Azamura akaboko amutungira agatoke Diane nawe arahindukira abona arimo kumwereka Uworejwe na company ngo agende ahagarariye bus ibajyanye gutembera !!
Chance ati “uriya niwamusore nasabite akazi bivuze ngo Anti yabikoze!”
Diane ati “Chance uba muzima cyangwa ! Uriya ko ari umukozi wa company y iwanyu ahuriye he n’umucyaro uhora umbwira ?”
Kumbe uko bavugana inyuma Rodriguez na mushuti inyuma barimo kubareba , Jimmy ati “barimo kuvuga iki ko ndeba bari kwitegereza uriya musore ?”
Rodriguez ati “nanjye ntabyo nzi gusa nyine ntuzi abakobwa n’utugambo twabo ! Ubwo barimo kumuvugaho bihorere . Nge ubu ntakindi ndi gutekereza usibye kukuntu ngiye kwigarurira umutima w’uwo nkunda !”
Jimmy ati “wamugani nicyo cy’ingenzi !” Ntibabyitaho ariko Daniel yagarutse yurira imodoka (we yicarana na shoferi) bakomeza urugendo !!
Twiyizire kuri Sandra mubiro bye , arimo kwibaza ati “Gute Daniel atarimo gufata telephone yanjye ? Cyangwa cyagihe yagize isoni zo kongera kumvugisha !”
Acyibaza byinshi hari uwamukomangiye amuha ikaze , kumbe ntayundi ni Belyse (mwibuke uyu niwe wakiriye Daniel ) Kumbe ni mushuti wa Sandra !!
Sandra ati “sha nawe wari warampebye neza neza !”
Belyse ati “sha si ukuguheba akazi kaba kantwaye !”
Sandra ati “oya pe habe no kumpamagara kuri phn !”
Belyse ati “mbabarira basi sinaje se ?”
Baraseka , disi ni inshuti !!
Belyse ati “mpa ayo makuru rero !”
Sandra ati amakuru mfite ntabwo twayavugira hano muri office ahubwo reka nugare tujye ahantu tugire nicyo dufata dore twaherukana kera”
Bahita bahaguruka…
Tuze muri Bus , Chance nyuma yo kubona Daniel we ataramubona yahise avanayo agatambara agafukisha kwisura ngo Daniel ataza kumubona . Diane aramubaza ati “none uzihisha imisi yose tuzamara muri uru rugendo ?”
Chance ati “umva Diane ntabwo nshaka ko Daniel amenya ko ndi umunyeshuri , ndashaka kuzabonana nawe ntari mwizina ry’umunyeshuri”
Diane ati “sawa reka mbitege amaso nzaba ndora uko uzabigenza !”
Kumbe bo uko bari muri bus mwishamba bagiyemo babasore batatu bari babigezemo mbese turi kubabona basoma map. Umwe ati “baraza kuba bakambitse hano , tweho turaza kuba turi hano. Noneho boss kumusi wejo tuzahurira hano aduhe signal y akazi katuzanye maze bukeye bwaho dukore akazi kacu !”
Abasore bazunguza umutwe bemera …….LOADING EPISODE 07
ESE BARAPANGA IKI ?
BOSS WABO NINDE ?
UTAZACIKWA NA EPISODE 07 !!!
Comments