
Episode 06 yarangiye bus ijyanye abanyeshuri ba University gutembera muri park yinjiye park neza neza gusa muri iyo park hari abasore batatu bari bamaze kurigeramo barimo gupanga gukora ikintu kitari cyiza . Ese cyari igiki ? Twikomereze ….
Dutangiriye mumugi kuri Sandra na Belyse aho basohokeye barimo gufata kamwe,
Belyse ati “ngaho zimpe neza ! Kandinndazi ko igihe cyari gishize ari kinini inkuru ufite nyishi zo kumbwira”
Sandra ati “inkuru ni nyishi ariko ntazo ndi bukubwire ahubwo ndakubwira imwe ya moto moto !”
Belyse ati “ hmmm kagira inkuru n’umunwa wo kuyivuga nanjye nkagira amatwi yo kukumviriza!”
Sandra ati “Belyse ibyo nahoraga nanga nanjye ubu byanshikiye !”
Belyse ati “ibiki ?”
Sandra ati “ese ndahera he mbikubwira ? Noneho ntabwo ndi bugukire kabisa !”
Belyse atekerezaho gato arangije ati “sha ndakuvumbuye ! Ikintubwanga kandi uzi ko utankira kiramutse kigushikiye ni ugukunda umuhungu !!sibyo se ?”
Sandra araceceka maze Belyse ati “ Sandra wakunze umuhungu ?”
Sandra ati “sha iyo mukunda basi nawe abizi , ibaze ko namukunze atabizi naniwe no kubimubwira na uko imisi igenda yisunikaurwo rukundo rukomeza kunzamukamo !”
Sangahe Belyse atari yaseka akeguka abari mukabari bose bagahindukirira rimwe bamwibazaho !!
Tuze muri Park ,
Bus yagejeje abanyeshuri aho bagombaga gushira amatents yabo bakaruhuka ubundi nyuma Ujejwe gutembereza ingenzi muri park akaza kubafata akabatembereza ! Diane na Chance bubatse tent imwe barangije binjiramo Chance ahita yiruhutsa aranaryama!
Diane kuruhande ati “Ariko chance nawe ibyawe birantangaza cyane , ngo ukunda umuntu none uri kumwihisha . Ibyo bizarangira bite ?”
Chance ati “reka ayo magambo yawe ndeka nduhuke , uzi ukuntu naje umutima urimo gusimbuka!”
Diane aramureka arahagura yigira hanze cyane we ko kuryama ntabyo ashaka!!
Kumbe kurundi ruhande muyindi tent hatimo Rodriguez na Jimmy .
Rodriguez ati “ndashaka guhita mbanza kujya guhura n’abasore banjye nkabaha gahunda yose uko nayiteguye!”
Jimmy ati “ariko Rodri , ndi inshuti yawe ariko nubu ntabwo urambwira uko Plan ikoze . Ntunyizera se ?”
Rodiguez arahindukira ati “weho sinaguhisha kuko uri umuntu wanjye, nakoze deal nuzadutembereza kuzatera ubwoba abanyeshuri bose ko kizira gutandukana n’abandi kuko iyo park igira ibindi biremwa iyo uri umwe bikumira kugirango bazatinye. Maze ari mwijoro hari abasore banjye bazatera imiti muri tents zose abantu bose basinzire maze binjire muri tent ya Chance bamushimute. Nibamara kumushimuta azajya kwikangura asanga nge nawe tubohanye byitwe ko twese twashimuswe. Icyo gihe nzakora ibishoboka mwereke ko ndi kumucikisha ndetse no kumucikisha nateguye imitego myishi tuzagenda duhura nayo mwitangira nawe abone ko mukunda kuburyo tuzasohoka ishyamba yankunze !”
Jimmy ati “eewh ! Ko numva plan ari nini ikazatwara imisi irenze iyo twahawe . Ubwo ntibizaba birebire polisi ikabyinjiramo ikaza kubahiga mwishyamba ikangiza plan ?”
Rodriguez ati “nicyo umuntu ashakira amfaranga , buose nabyizeho weho reka nihuye ngende ubundi ibindi uzabibona upfe kumbikira ibanga gusa !!”
Ahita asohoka muri tent yinjira mwishyamba mwibanga atanumwe ubimenye !!!
Tuze muri Tent ya Daniel, we ntakuruhuka kuko yafashe impapuro yahawe na company akomeza kuzinyuzamo amaso cyane ko yari mushya mukazi bimusaba gukora cyane kugira amenyere akazi . Akirimo kuzireba yibutse phone ahita akora mumufuka asanga yazimye arangije areba muri bag ye avanayo power bank bamuhaye kukazi arayishariza arangije arayatsa asangamo call 16 za Sandra ahita amuhamagara ! Gusa kuvana na network ntibyakunda ko bavugana ndetse na network ihita ivaho birangira aretse phone ijyemo umuriro byibuze araza gushaka network yongere amuhamagare.
Tuze mumugi aho Bony na Pasco , bicaye imbere y’ameza yuzuyeho inzoga,
Bony ati “pasco ibi ni ibiki ndikubona imbere yanjye ?”
Pasco ati “hari ikindi se gitandukanye n’inzoga ?”
Bony ati “ufite urubanza se ?”
Pasco ati “hoya , ni nge nawe turi buzinwe , cyangwa weho ntacyaka ufite ?”
Bony ati “icyaka cyo ndaguhorana gusa ntunguwe n uburyo waguzemo inzoga nyishi”
Pascon ati “uyu kusi ni umusi ukomeye gusa turanwa ariko ntabwo ndi bukubwire icyatumye uyu musi uba udasanzwe !”
Bony ati “Sawa ntakibazo , igikuru si uko tugiye kunwa !”
Batangira kunwa inzoga !!
Tugaruke kuri Sandra na Belyse aho bicaye , Belyse ati “none se Sandra byagenze bite ngo muhure n’uwo musore?”
Sandra ati “ nyine twahuye bitunguranye maze mwifashisha nkumukunzi wanjye muri party ya Bony kugirango Nikize Bony ataza kungora . Kuva uwo mwanya umutima wanjye watangiye kugenda umukunda kugeza n’ubwo musuye mucyaro nabwo kandi biba nkuko byabaye ngira nikize Bony nawe nkoresha nkumukunzi we yikiza ex we . Sha ubu singisinzira kabisa”
Belyse ati “sha uko mbyumva si ugusinzira gusa ahubwo vuba uraza no gusara kabisa ! Gusa nkugiriye inama fatirana muri ako kqvuyo yashwanye na Ex we uhite umuba hafi yoye kubona umwanya wogsubirana n’uwo mukobwa”
Sandra ati “ nanjye nibyo nashaka ariko namubuze kuri phone “
Belyse ati “musange mucyaro !”
Sandra ati “ntabwo ari mucyaro ari aha mumugi gusa ikibazo ntabwo yambwiye ahantu yashikiye”
Belyse ati “icyo si ikibazo , wasanga phone ye yashizemo umuriro araza kuguhamagara”
Sandra ati “reka mbyizere ko aho ari ameze neza !”
Tuze muri Park , Sasa Daniel phone imaze kubona umuriro muke byabaye ngombwa ko asohoka akajya mwishyamba gushakisha aho yabona network agahamagara Sandra. Gusa arebye hirya yabonye Umwe mubajyeshuri (Rodriguez) arimo kugenda yububa yihisha aahitamo kumukurikira . Reka sasa ngo aze amenye amabanga ya Rodriguez ntari bugende atamwishe !!........LOADING EPISODE 07
Comments