
Episode 07 yarangiye Daniel abona Rodriguez arimo kuvugana n’abasore 3 mwishyamba basa naho barimo kuvugana ibintu byo mwibanga agahitamo kwihisha. Ese bavugana iki ? Twikomereze ….
Ubanza atabitinzeho kuko turabona umunsi wakurikiyeho umukozi ushinzwe gutembereza ingenzi muri Park arimo kuvugana n’umwarimu waje userukiye abanyeshuri. Bidatinze abanyeshuri bose barahamagawe bava muma Tent yabo bakoranira hamwe . Nkibisanzwe Chance yaje isuura yayihishe ngo Daniel.
Uri bubatembereze ati “tugiye kugendera hamwe , muramenye hatagira uza kuvana n’abandi hagataho ataza kuba yahura na zimwe munyamanswa zikaba zamugirira nabi”
Mwarimu ati “byiza noneho ko mubimenye mbere , ntabwo muri abana murakuze . Mufate ibyo muri bukenere kuko uyu musi turara iyo tugiye. Ibiryo ,amazi ni ingenzi”
Tugaruke mumugi kuri Bony, yabyutse akerewe kubera Hangover y’inzoga bari baraye banyoye . Yaje muri douche gukaraba arinabwo yatangira kwibuka ubwo bari bamaze kunwa zibageze ahantu Pasco yatangiye agira ati “Bony , umuntu w’umugabo ntabwo aba agomba gutsindwa cyane kukintu akunda. Nawe ugomba kutemera gutsindwa ngo bagutware Sandra wicaye urebera nkaho wagira ntamafaranga ugira”
Bony nawe wari wasinze yaramubajije ati “none se Pasco urabona nakora iki ko uriya mutipe yamaze kumujyana ?”
Pasco ati “tuliya abana bo munugi tukwereke uko bikorwa”
Bony yaramubajije ati “uzabikora ute ? Uramenye sinshaka kubabaza Sandra !”
Pasco ati “bro , urumva nababaza muramu wanjye koko ?”
Bony ati “none uzabikora ute Sandra akunda uriya muhungu kandi bakundana bombi”
Pasco ati “hari weho na Sandra, hakaba n uriya mutipe na Sandra , bivuze ngo Sandra ari hagati yanyu kuko mumuhuriyeho, umwe afashe akaboko kamwe undi akandi mukwega mwikwegeraho. Urakwega n uriya musore agakwega kandi akomeje kukurusha imbaraga. Inzira ihari kugira umutsindire ni uko akaboko ka Sandra gafitwe n uriya musore tugakata”
Bony arikanga atura n’umubi ati “umva Pasco utazanagerageza gukomeretsa Sandra kuko twabana babi cyane”
Pasco ati “none se ngewe uzi ko nyobewe ko kubabaza Sandra ari ukukubabaza umuvandimwe ! Komeza unwe twiryohererwe”
Ni uko ikiganiro cyarangiye gusa Bonybwe akomeje kwibaza byinshi kukuntu mushuti we agiye kubigenza Sandra akamukunda !!
Reka nkuzane kuri babasore babiri babajura bafashije Alicia imodoka igiye kumugonga ! Ni HOTY na JOVIS.
Bicaye hanze barimo baganira kukazi kabo kubujura munzu bwambere Alicia yarasohotse , Rwose ukuntu agaragara amaze no kunanuka kubera kwirirwa arira ,agahinda gakomeza kumushengura umutima yibuka urukundo rwe na Daniel uko rwari rwimereye hatari hazamo Mimah ngo amushuke amujyane mumugi akisanga yagiye muburaya akabona amafaranga ariko akabura ibyishimo by’umutima we. Hoty amubonye aritanganiza ati “oooh , bwanyuma uje no hanze ?”
Ahita ahaguruka kuntebe yari yicayeho aramuha ati “icara!”
Alicia aricara maze Hoty ati “nkuzanire iki ,dore unamaze iminsi waranze gufata ikintu nakimwe urimo kurira gusa”
Alicia mwijwi rito ati “nzanira amazi”
Hoty avuga yirutse munzu kuzana amazi , mushuti we Jovis azunguza umutwe amenyuramo !!
Kubari gutembera muri Park , bakomeje kugenda babereka inyamanswa zitandukanye ariko bagenda bazifotora, izitari inkazi baziforezaho . Hari umunyeshuri umwe turi kubona afite akatsi mukanwa agenda agahekenya bisanzwe , bageze imbere yikubise hasi atangira gusamba mukanwa ariko haza ifuro. Batangiye kwibaza ikibaye burabayobera maze umwe ushinzwe kubatembereza arebye iruhande rwe ahabona kakatsi arangije ati “yariye uburozi, dukeneye amazi”
Chance wari aho hafi akora mwibegi avanayo amazi ahereza umugabo ariko arayanga ati “iki cyatsi yariye ntabwo gisaba amazi meza ahubwo kirasaba amazi y’uruzi ruteyemo ibi byatsi”
Gusa uko ibyo bibaye byose Daniel ntawe turi kubona aho hafi ntituzi aho yagiye !
Chance abibonye ati “ndajya kuyazana!”
Rodriguez amenyuramo arangije ati “reka nguherekeze !”
Bagenda kuzana amazi ari babiri bonyine basize abandi !
Nkukazane mumugi gato kuri Sandra , ari mubiro bye hari fone yarimo asezera ahita akupa, arangije arivugisha ati “aka kanya aribwo agishika mumugi ahise ajya muri park ? Byagenze bite ko atanumuntu bamenyana muri uyu mugi ?” Ako kanya phone fix y’akazi ihita ihamagara arangije aritaba ,nyuma asubiza ngo mureke yinjire. Agishira phone hasi Bony niwe winjiye arangije ati “oooh ,Bony! Ni kalibu”
Bony ati “murakoze !”
Sandra ati “bite ko mutugendeye mugitondo cyakare ?”
Bony ati “ntakidasanzwe usibye ko nari mpanyuze ngo ndebe uko umeze ntakindi”
Sandra asekamo arangije ati “Bony nanubu uracyameze nka kera bahakwa kukwirukana bagufashe ushaka kwinjira muri dortoire z’abakobwa ngo wari uje kureba uko naramutse !”
Bony ati “byumve nyine ko nanemeraga kwishira mubyago ariko nkaza kukureba , gusa ubu nyine ntawampana kuko ubu turakuze”
Bombi baraseka 😂😂 bigaragara ko kuva kera bari inshuti mbese n’ubwo Sandra adashaka kwikoza Bony we aramukunda cyane !
Kuri Alice we nyuma yo kunwa amazi yashimiye abasore arangije ati “ndashaka kugenda !”
Hoty ati “Umva ntabwo wari wagira imbaraga zo kuba wava hano ukagenda , yego worohewe ariko ntabwo wari wamera neza “
Alice ati “ibibazo byanjye ntawe nshaka ko abyinjiramo bikamubera umutwaro kandi ntakosa yakoze. Ndashaka kugenda ntakomeza kubagora”
Hoty ati “umva muko, ntabwo twakubwiye ko uri kutugora. Turi kugufasha nkuko twafasha undi muntu wese cyangwa natwe badufasha. Tuza ubanze umere neza uzaba ugenda”
Alice yitegereza Hoty arangije amubonamo Daniel nanone mumaso he hongera kuzenga amarira , Hoty abibonye ahita amuhobera ati “tuza vuba bizagenda neza ako gahinda ufite gashire ubundi umutima wawe ushenguwe n’agahinda aka kanya w’uzuremo umunezero. Amaso yawe arimo gukorora amarira y’agahinda akorore amarira y’ibyishimo gusa. Uku nguhobereye uri mugahinda noneho nzaguhobere uri mubyishimo!”
Kuruhande Jovis we yumiwe kumva umuniga w’igisambo birirwa bibana kumihanda arimo kuvuga imitoma isosereyeee !!
Nkugarure muri Park , Rodriguez na Chance baje kuvoma amazi mwicupa yo kuvura mugenzi wabo wariye uburozi. Chance arimo avoma amazi Rodriguez aramubaza ati “Chance kubera iki wahisemo guhisha isura yawe utabihorana ?”
Chance ati “ntakidasanzwe ahubwo ni uko ngwaye ibicurane ntabwo nshaka kuba nabyanduza abandi banyeshuri”
Rodriguez ati “urwaye ibicurane ? None se kuva twaza ko ntari numva witsemura ?”
Chance atari yasubiza inyuma yabo Daniel yaravuze ati “kubera iki muri hano mwenyine ?”
Barahindukira babona niwe ,Chance atinya kuvuga kubera gutinya ko yamumenya ijwi maze Rodriguez ati “twari tuje kuvoma amazi yo gufasha mugenzi wacu wariye uburozi “
Daniel ati “oooh , muveyo twihute!”
Bagitera intambwe imwe gusa bazengurutswe n’abagabo bafite imiheto bambaye ukuntu bigaragara ko ari abasangwa butaka ba Park !! Babavugishije ikirimi nanjye ntumva barangije baza babaturuka ibyuma babakubita kumitwe bombi uko ari 3 barahwera !!! ……….LOADING EPISODE 09
Comments