logo

NEW TALENTS

Stories Group

SORROW OF LOVE S02E09

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 08 yarangiye Daniel ,Rodriguez na Chance bafashwe n’abasangwabutaka babasanze aho bari bagiye kuzana amazi yogutabara mushuti wabo wari wariye uburozi. Ese niki cyakurikiye ? Twikomereze …



Dutangiriye kubanyeshuri aho bategereje abagiye kuzana amazi , Jimmy (mushuti wa Rodriguez) mumutima yarivugishije ati “ubu ndakeka umupangu wa Rodriguez wamaze gucamo , kugira uyu mukobwa adapfa reka nge njye kuzana amazi” Arangije gutekereza atyo ahita asaba mwarimu ati “reka mbarebe ndabona bari gutinda kandi umuntu amerewe nabi”

Yiruka kumazi, ahageze yahasanze kagacupa bari bagiye kuzanamo amazi aragafata avoma amazi . Ahagurutse ngo agende ahita abona phone ya Daniel arayitoragura gusa ntiyabotindaho ahubwo ajyana amazi arangije aatanga report ko Chance na Rodriguez atahabasanze ahubwo ahasanze agacupa azanyemo amazi ndetse na phone ya Daniel . Bikangamo ariko ntibahuta babikomezaho ariko babanza guha amazi wamunyeshuri wari wariye uburozi !!



Nkuzane mumugi kuri Nick (uyu niwe wari umugabo wa Alice ) , nyuma yiminsi 3 abuze Alice yaje kureba Mimah (uyu niwe washutse Alice amuzana mumugi) Ati “ nyine ubyumve ko uyu musi ugira 3 narabuze Alice , nubwo yaba yaragiye mucyaro iwabo sinumva ukuntu yagenda asize imodoka kandi narayimuhaye ndetse yanagerayo agakuraho phone iminsi 3 yose”

Mimah ati “nge ntamakuru narimfite ,Ese wabajije na Nadine ko ariwe basigaye bacuditse cyane ?”

Nick ati “ Nadine nageze iwe sanga ngo yarahimutse ndetse na phone ye ntiriho”

Mimah ati “waba warafashe nabi Alice ?”

Nick ati “rwose nawe urazi ukuntu nkunda uriya mukobwa , namuhaye buri kimwe cyose yashakaga . Ntanarimwe nigeze mushwanira. Usibye Stress yari amazemo imisi zuko mama we arwaye ameze nabi cyane ntakindi kibazo cyari hagati yacu pe”

Mimah yikangamo arangije ati “sawa , weho genda murugo ndaza kujya mucyaro kumureba ndaza kuguha amakuru y’uko byifashe”

Nick ati “ese ubundi twajyanye ko nanamukumbuye ?”

Mimah ati “hoya Nick , urazi mubanye umuryango wa Alice utabizi ,rero kugenda gutya ntabwo byaba aribyo. Weho tuza ndaza kuba mpari kubwawe !”

Nick ati “sawa ndakwizeye!”



Nkugarure mwishamba rya Park , Daniel ,Rodriguez na Chance baje kwikangura bisanga bafungiye muri Cage nkamatungo banaboheye amaboko inyuma! Uwikanguye kare ni Daniel arangije akoma Rodriguez nawe arakanguka !! Barebye hirya babona sibo bonyine bashimuswe ahubwo hari nabahamaze iminsi . Rodriguez arebye muri cage iri hirya yabo abona babasore batatu bahoze bapanga nabo ubwabo bashimuswe arikanga maze mumutima arivugisha ati “bariya ko aribo nahaye akazi ko kudushimuta ,byagenze bite ngo nabo babe bafunze ?”

Sasa Ndebera hakuno uko agakino kameze , Rodriguez yishuye aba basore ngo bazabashimutire muri park we na Chance maze we azagaragaze ubutwari amwitangira mubibazo bazahuriramo gutyo bizatume aba hafi ye ndetse na Alice abone nkaho arimo umwenda Rodriguez azashiduke yamukunze gusa abasangwabutaka babyivanzemo ndetse banafashe n’abasore ba Rodriguez !!!Haaaaa

Bakiri aho hirya bumvise urusaku rwabo basohora ibyatumye na Chance yikangura (kumaso he haracafutse) , barebyeyo babonye ari uwo basohoye muri cage bari bafungiyemo barangije bamuzana kugiti kinini kimeze nkinkingi , Umukuru wabo wicaye kuntebe yarebye umwana we w’umuhungu nawe ahita ahaguruka afata umuheto arangije atamika umwambi maze arafora apima kumugabo neza amurasa mujisho barangije abasangwabutaka bakomera amashibrimwe ngo umwana w’umwami wabo afite igipimo !! Ba Daniel babonye ko bikomeye ubwoba burabafata !!



Twigarukire mumugi, turabona Sandra mubiro bye yahamagaye secretaire we ati “ndashaka kukubaza akantu kamwe”

Secretaire ati “ ntakibazo boss !”

Sandra ati “rekana n ibyakazi !”

Secretaire ati “aah , niwamusore nanone wakunze ?”

Sandra ati “nawe ! Gusa ntabwo ariwe ahubwo ni Bony”

Secretaire ati “Bony nawe yakoze iki ko nabonye ariwe muntu wambere wakiriye mugitomdo ?”

Sandra ati “nyine yansabye ko uyu musi twaza gusohokana maze akaziubona ko ejo ari weekend “

Secretaire ati “none urashaka nkubwire iki ? Amahitamo ni ayawe ngewe ntacyo nagufasha”

Sandra ati “nyine ndi kujijanya imitima , namubwiye ko ndi bumuhe igisubizo ariko umutima uri kwanga ndumva Daniel bitamurwa neza aramutse abonye ndi kumwe n undi muntu”

Secretaire ati “yego nyine ntibyamurwa neza , kandi ikirenzeho wibuke ko utari wamubwora ko umukunda , rero nakubona ukomeza gusohokana n’abandi basore azakeka ko ufite umukunxi ubundi akugendere kure wisange ubwawe ariwe wamushize kuri yawe !”

Sandra yitsa itima !!!



Nkuzane mwishamba, Daniel yarebye Rodriguez na Chance ufutse kwisura atari yanamenya uwariwe ati “umva basore , tugomba gushaka uko ducika hano kuko uko dutinda natwe baraza kutwica kuko ntamikino bafite”

Rodriguez ati “turabacika dute ko inkambi yabo yose irinzwe ndetse natwe aha turi tukaba tuziritse?”

Daniel ati “ngiye guhera kuri uyu mukobwa unyegereye muhambuze umunwa , haramutse haje umurinzi munkome nigire ko ntari nakanguka !”

Rodriguez ati “sawa”

Daniel araryama atangira guhambura amaboko ya Chance aboheye inyuma mugihe Rodriguez we arimo gukebaguzwa irya nino acunze abarinzi ko bategera kuri cage bafungiyemo!

Chance we uko bamuhambura ubwonko bwe bwahise butangira kwitekerereza ibindi , yibona Daniel arimo kumusoma kukaboko amwerekana hagati munshuti ye ko ariwe akunda !!.

Hagataho Daniel yaregutse arangije ati “nawe hita uryama wigire nkuko ukiboshye uhambure Mugenzi wawe nyuma nawe araza kumpambura!”

Kumbe uwo babwirw ubwonko bwe buri kwitekerereza ibindi , Daniel yasubiyemo kabiri maze Rodriguez abona yarangaye arangije ati “Chance wamujinga we uri gutekereza iki ?”

Chance habe no gushiduka , sangapi Rodriguez atari yamukubita umugeri agashidukira hejuru bigatuma n’umurinzi aza kubareba kandi aramuka asanze umukobwa adahambiriye ni ibibazo kuribo ! ……LOADING EPISODE 10 .


ESE NIKI KIZAKURIKIRA ? 

Written by Edouard Safari

Comments