
Episode 09 yarangiye Chance abidobye bigashitura umurinzi kandi aramuka asanze Chance adahambiriye neza neza bari mubyago. Mumugi Sandra wacu we yari akishidakanya yibaza niba agomba kwemerera Bony gusohoka cyangwa ari bubyange. Ese niki cyakurikiye ? Twikomereze ….
Dutangiriye muri park , Sasa uko umurinzi yakaje Chance yarashidutse umuyaga nawo utezamo muguhindukira kagatambara kari gafutse isura kavaho Daniel aramubona , nako kagatambara kanyura muri Cage karangije kaza karwa kumurinzi mugituza !
Daniel ati “Chance ni weho kumbe ?”
Rodriguez ati “none se musanzwe muziranye ?”
Umurinzi ahita asakuza mukirimi twe tutari kumva bahita baceceka , Sasa uko umurinzi yakavuze dore ngo amavuta abakobwa bisiga ahumura neza arayumva kuri kagatambara arangije ahita asubira inyuma yiruka neza yerekera kumwami wabo. NIKI SASA YUMVISE ?
Umwami akibymva gusa yahise yohereza abarinzi baraza bafata Chance bamuvana muri Cage baramujyana.
Daniel usigaye ati “umva musore ,tugomba gutabara umukobwa byihuse kuko aha hantu si heza!”
Rodriguez ati “turabikora dute ko ari benshi natwe turi 2 gusa ?”
Daniel ati “iyo ibyago byabaye ntampamvu yo gutinya cyangwa ngo wizere ko utsindwa, tugomba gutsinda byanze bikunze kandi weho n’uriya mukobwa muri mubyo nashinzwe na company yanjye . Rero ngomba kubacyura ! Unama umfungure amaboko inyuma nkwereke !!”
Ibyacu ntibitinda amasaha yaricumye maze nkuzana mumugi aho Sandra yasohokeye na Bony. Banyoye ndetse bageze naho berekeza gusinda.
Sandra ati “Bony ,twanyoye nyinshi nicyo gihe ngo dutahe bumaze no kwira”
Bony ati “ariko ni weekend , ejo ntakazi gahari nubwo twanarara hano ntakibazo”
Sandra ati “ariko nge ntabwo ngomba kurara mugahinga nkumukobwa . Yego ndikorera ariko kandi nanone ntabwo bikuraho ko ndi umukobwa , rero ngomba kwiyubaha uko byamera kose. Uramuka ushatse kurara hano nge ndagusiga nigendere”
Bony ati “oya ntabwo wabinkora chr”
Sandra ati “Bony wasinze haguruka dutahe”
Amufata akaboko amuhagurutsa ,gusa Bony yasinze kuburyo no guhagarara biri kwanga ariko Sandra yaramufashe mpaka amugeza kuri Taxi imutahana !!
Kumbe uko abo bari aho ,abagorewe muri park bo bakomeje kugorwa. Uwo mugoroba turabona Chance yambitswe imyenda y’umugeni ndetse Daniel na Rodriguez bari imbere aho umugeni agomba guca bafatiweho inkota ! Chance yatambutse neza yemye nkumugeni abanyuraho ,arabitegereza gusa arakomeza neza ntanubwo ari guhatwa nawe aramenyura nkaho abyishimiye ! Chance yaratambutse agera imbere aho agomba kwabiranira n’umwami Daniel na Rodriguez bahita bacishwaho n’abasirikare ! Chance yabarebye barenga arangije mumutima arivugisha ati “umbabarire !”
Ntakindi cyakurikiye usibye imigenzo y’ubukwe ,tayali dore ngo Chance araragana n’umwami wabasangwabutaka mubyo atigeze ategura ! ESE NI IKI KIBYIHISHE INYUMA ?TUZABIBONA IMBERE.
Turacyari mwiryo joro nyene , Daniel na Rodriguez nyuma yo kuvanwa mumashyamba aho batazi baraje babajugunya mumuhanda mukuru barangije barigendera, abasore kubyuka hari imodoka yahanyura bayisaba lift irahagarara maze Rodriguez ayisimbiramo vuba ,gusa Daniel ati “weho ndakeka uri bugere mumugi amahoro, ngiye gusubirayo nzane na wamukobwa”
Rodriguez ati “ugiye gusubira hariya hantu ?sha nge ntabwo naguherekeza pe ,Imana impaye nkaba mpavuye nkiri muzima”
Daniel ati “ntugire ikibazo weho wagenda!”
Imodoka yaratsimbuye ijyana Rodriguez Daniel asigara yivugisha ati “Turi inshuti ntabwo natuma ubana n’umuntu utigeze ukunda , ngomba kugucyura !”
Ahita asubira mwishyamba gushaka Chance byanze bikunze amucyure murugo . ESE ARAZA KUBIBASHABARI UMWE RUKUMBI ?
Yazengutse ishyamba umwanya munini arimo gushakisha aho inkambi y’abasangwabutaka iri kubwamahirwe yarahabonye butari bwaca !
Kumbe uko ahabonye ninako Chance mumyenda y’abageni ari mucyumba mumyenda y’abageni ategereje ko umugabo baraganye aza. Mumutima arimo kwivugisha ati “ubuzima bwanjye burangiriye aha kweli ? Ni byinshi Mama yari anyitezeho . Ntabwo nzongera kubona isi yohanze”
Acyibaza byinshi umwami yarinjiye yanasinze ahita amufukura igitambara cyari kimufutse nkumugeni , Chance ntacyo yari gukora usibye kugira ubwoba ariko agatuza kuko nniko bari bumvikanye , kurekura Rodriguez na Daniel we akabana nawe! Igisaza cyatangiye kumwihumuriza ariko giseka . Ako kanya cyikubise hasi kirasinziraarikanga , arebye neza ni Daniel wari ugikubise umuhini wo kugakanu ! Chance amubonye yamenyuyemo maze Daniel ata umuhini hasi arangije arafukama afata amaboko ya Chance ati “ndi hano kugukura hano”
Chance ati “Daniel kuki wagarutse kandi uzi neza aba bantu ko ari inyamanswa ?”
Daniel ati “nagarutse kubwawe kandi ngomba kugucyura !”
Chance ati “koko wemeye kwishira mubyago ungarukira koko ?”
Daniel ati “reka kuvuga menshi ahubwo tuve hano batari bamenya ko umwami wabo twamubabaje”
Chance byamwanze munda ahita amuhobera neza neza abyishimiye bivuye kumutima !!!Daniel ahita amwikura ati “uyu siwo mwanya , tugende!”
Amufata akaboko atangira kumucikisha ari mumyenda y’abageni !!
Ibyacu ntagutinda bwarakeye, Rodriguez yari yageze kwitangazamakuru nkumwana wo mubakire atanga amakuru kubasangwabutaka anavuga ko hari uwasigayeyo (Chance). Mukiganiro umumenyesha makuru yaramubajije ati “none se uwo mukobwa wabitangiye gutyo akemera kubana n’umwami wabo urumva wamwitura iki ?”
Arangije arasubiza ati “niyo mpamvu ndi imbere y’itangazamakuru, ndagirango Leta imenye ko abo bantu bahari maze ije muri park kumushaka!”
Undi aramubaza ati “ese mwari mwashimuswe muri 2 gusa ko ishuri ritangaza ko mwari 3 mwabuze?”
Rodriguez ati “hoya uwo wagatatu ntabwo yazimiranye natwe kuko ubwo twatwarwa twari 2 gusa , ndetse nubwo nabasha gucika ntanundi muntu nigeze mbona” Dore sasa ngo arabeshya kandi azi ukuri !!......LOADING SEASON 03
BIRAHERERA HE SASA ?
Comments