logo

NEW TALENTS

Stories Group

SORROW OF LOVE S03E01

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Season 02 yarangiye Daniel abashije kurokora Chance mbese barimo kwiga uko bacika inkambi bakagenda. Rodriguez we yari abeshe itangazamakuru ko Bari bashimuswe ari babiri gusa we na Chance . Ese Niki cyakurikiye ? Twikomereze ….



Dutangiriye mugitondo mushyamba , Daniel na Chance bari kwiruka gusa abasangwa butaka babakurikiye . Chance yahonyoye ihwa Daniel arimukuye byanga ko yongera kugenda biba ngombwa ko amuheka , aho hafi yahabonye ubuvumo binjiramo arangije atabura ishati ye afuka aho ihwa ryamuzibuye arangije ati “ugiye kuguma hano maze nge ngende mbayobye ubundi ndaza kugukura hano. Ntuve hano ntaraza”

Chance ati “Dani uri wenyine baraza kugufata ,guma hanontwihishe twembi”

Daniel ati “aba bantu batuye muri iri shyamba , ntahantu nahamwe wabihisha ntibakubone . Nyizera ndaza kubikora kandi ndakuvana hano uri muzima ndakwizeza”

Chance azunguza umutwe yemera gusa ubona ko atabishaka ko Daniel yagenda maze ati “wirinde , nge ndagutegereje”

Daniel arasohoka arangije arabiyereka nabo bamubonye bahita bamukurikira ariko bavuza urusaku Chance mukavumo ubwoba buramufata.



Tugaruke mumugi aho Bony ari , avuye koga mugitondo ubona ko yari yaraye asinze byahatari. Phone ye yakiriye nrssage kuva kwa mushuti we imubwira kwatsa Tv akareba ibiriho bivugwa. Nawe yahise ayatsa arangije asanga hariho amakuru avuga kwibura ry’umunyeshuri ndetse n’umukozi wa Company ikodesha amamodoka. Bashizeho foto zabo ni Daniel ndetse na Chance . Akibibona yarikanze ati “uyu si wamukunzi wa Sanfra se ? Burya si numukire nkuko nabikeka ?”

Ahita ahamagara Pasco arangije aramubaza ati “uyu ndi kubona si wamukunzi wa Sandra?”

Pasco kuri phone ati “yego niwe”

Bony ati “uzi ko atari umukire nkuko nabikeka ! Sha gute umukozi usanzwe nkuyu yantwaye umukobwa kweri ?”

Pasco ati “uyu si umwanya wo kwibaza ibyo ahubwo  ni umwanya nicyo gihe ngo muri ukwo kubura kwe ugukoresha ukigarurira Sandra”

Bony ati “uri he mpite nza umpe umupangu nakoresha?”

Pasco ati “narindangije kwitegura ngire nje kukazi”

Bony ati “wowe byihorere ndavugana na secretaire ko utari bugere kukazi uyu munsi”




Tugaruke muri park , Chance aho ari mubuvumo yarafukamye atangira gusenga asaba Imana ko yafasha Daniel ntibamwice . Kumbe uko asenga Daniel turamubona yihishe hejuru mugiti afite ingiga y’igiti. Umwe mubasangwabutaka barimo kumushaka aza musi ye nawe asimbuka hejuru nawamuhini amukubita mumutwe arwa aho ahita afata umuheto we n’imyambi. Uwo hirya aba aramubonye amurasa umwambi ariko kubwamahirwe uramuhusha ahita yiruka undi uramukurikira.  Reka abandi bahagere basange umwe muribo ari hasi barusheho kuzamura umujinya !! Gusa Daniel we yari yamaze kongera kubihisha arimo kubacungira hirya kure, btakindi yakoze yatamitse imyambi 3 icyarimwe arangije arafora ahita arekurira rimwe ! Batatu bose icyarimwe bavuga bagiye hasi , Sangahe bose batari bohereza imyambi rimwe mugihuru babonye haturutsemo imyambi !! Daniel yahise asimbuka gusa kubwamahirwe make umwambi umwe umusharura kukaboko ariko ntiyabitindaho ahaguruka yiruka baza kugera aho yarari bahasanga amaraso gusa !! Abagabo barikanze bibaza ninde ubashak kuba yarasa imyambi 3 icyarimwe birabayobera . Bakiraho abandi batatu bagiye hasi abasigaye bose bahita biruka basubira inyuma !!!




Mumugi sasa Sandra nawe amakuru yamugezeho ko Daniel yazimiriye muri park biramucanga abura icyo akora ahubwo aza kureba mushuti we Belyse.

Belyse  ati “ko biteye ubwoba ? Ese waba wagiye kubaza kuri polisi ?”

Sandra ati “nagiyeyo ariko bambwiye ko bari gukora itohoza ntegereze ibisubizo byabo kandi ngewe umutima ntutekanye kabisa kuko bariyabasangwabutaka ni abagome bashobora no kumwica”

Belyse ati “sasa niba polisi iri kubikoraho ndakeka ntakindi twakora usibye gutegereza”

Sandra ati “ntamutima wo gutegereza mfite kabisa ahubwo ndajya kumwirebera!”

Belyse ati “urashaka nawe wigemure babicire hamwe noneho !”

Sandra ati “si ibyo nshatse kuvuga ahubwo ndashaka abasore bashoboye tujye kumushaka”

Belyse ati “hmm!”



Tugaruke kuri Rodriguez na mushuti we Jimmy aho barimo gufata agafanta ahantu hatuje . Jimmy ati “ mwana aho ngaho nawe wabaye imbwa kabisa !”

Rodriguez ati “sha ukuntu nari nabonye bariya banyarwa ntabwo nari busubireyo!”

Jimmy ati “umva mwana  kubera ko nubundi umupangu wari uwo gushimutwa wagombaga kumutabara byose byari bube bigenze neza”

Rodriguez ati “sha nzagerageza indi nzira naza ariko hariya natinye pe”

Jimmy araseka cyane maze Rodriguez aramubaza ati “uri guseka iki mwana ?”

Jimmy ati “ndi guseka wowe , urakeka azaza ? Dufate basi ko uriya musore ahamuvanye , urakeka azakwiteza cyangwa azikundira uriya wamutabaye”

Rodriguez ati “ntamuntu numwe nakemera ko anjyana Chance nafuma mwica”

Jimmy ati “sha kubugoryi wakoze Chance kura mumutwe kabisa ,nubwo waba ufite amafaranga angana ate ntabwo wasimbura umuntu wamutabaye amukura murupfu”




Kumbe Chance barimo kuvuga wahishwe mubuvumo , kumbe ubuvumo arimo bwari uburaro bw’ingwe ndetse ihafite n’abana bayo. Chance akirimo gusenga ingwe yaramwinjiranye kandi yakomeretse akaguru . Ubwoba bwaramufashe  ingwe nayo ikomeza kuza imusatira !! Ingwe yarivuze irangije ihita   isimbuka Chance afuka amaso gusa !!..... LOADING EPISODE 02.



ESE INGWE IRAMUSIGA CYANGWA ?






Comments