logo

NEW TALENTS

Stories Group

SORROW OF LOVE S03 Ep 8

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 07 yarangiye Chance yakamejeje ko agomba kunona Daniel kubyo cyasaba icyaricyo cyose gusa bakirimo baharira hari uwavuze inyuma yabo bose barikanga nyuma yo guhindukira . Ese yaba yarinde ? Twikomerese inkuru yacu…



Uko bagahindukiye kumbe ntayundi yari Dr urimo kwitaho Daniel. Sandra ati “Dr umurwayi ntashaka ko bamusakuriza kandi uyu mukobwa arashaka kuzana urusaku hano, gute umbuza kumusohora ?”

Dr ati “ umusore yakangutse , impamvu nkubujije ni uko nyuma yo gukanguka gusa ahise ampa ifoto y umuntu ashaka kubona ubwambere kandi uwo nawe ni uyu murimo gusora !”

Sandra arikanga maze Chance ahita avuga ati “Dr Daniel yakangutse ?”

D r ati “yego kandi umuntu ashaka kubona ubwambere ni weho! Nkurikira”

Chance ahita atambuka gusa Sandra amufata akaboko ati “Dr ninjye nkwiye kumubona ubwambere!”

Dr arahindukira ati “boss , ntabwo nirengagije ko ari weho wampaye akazi ariko ibi ndigukora ni ugutabara ubuzima , Kandi iyo uri kwitaho umurwayi nkuriya ugomba gukora icyo ashaka kuko nabyo ubwabyo bifasha gukira. Reka icyifuzo cy umurwayi gitambuke !”

Sandra abitekerezaho arangije arekura Chance akurikira Dr kujya kubona Daniel bwambere



Twigarukire kuri Bony umukobwa bararanye muri Green Hotel , Rodriguez yemeye urwaje Hotel barayemo ni nziza cyane kuko iyo waharaye baranagufungurira. Bicaye ahiteguye barasangira maze Rodriguez aratangira ati “mukobwa Sorry kuba naraye nkuruhije bigeze ahangaha!”

Umukobwa ati “boss wikivuna , wari wansohokanye rero ntabwo nagomba kukubona wasinze ngo nindangiza ngusige mukabari”

Rodriguez ati “niyo mpamvu ndimo kugushimira kuko iyo ataba weho sinzi niba mba ntari mubinyamakuru kandi byakangiza isura ya Papa!”

Umukobwa ati “inzoga ndazizi , niyo mpamvu ntari kugusiga”

Rodriguez ahita amuhereza akaboko ati “nitwa Rodriguez!”

Umukobwa nawe amuha akandi arangije ati “nishimiye kongera kukumenya mubundi buryo kandi ndabyishimiye nabyo!”

Akivuga atyo nibwo Rodriguez yahise atangira kwibuka ubwo bataha , bageze mucyumba we ubwe yahatirije umukobwa birangira baryamanye !! Haaa dore ngo isoni noneho zirarenga agashiduka yamwiyatse maze umukobwa ati “ni ibisanzwe Boss ,nanjye nitwa Diane !”



Twigarukire murugo kwa Sandra, Chance yazanwe na Dr aho Daniel aryamye . Nibyo koko yakangutse , Chnace n igihunga cyinshi yahise amwegera ati “Daniel wakangutse ?”

Daniel nawe mwijwi ry umurwayi arasubiza ati “Chance umeze neza ?”

Chance n amarira arimo kumutemba arasubiza ati “Meze neza Daniel kandi ndishimue kuba ungarukiyeee!” Daniel ati “humura wirira ntaho narikujya nge ndi umugabo data yatoje kuba umunyembaraga!”

Dr kuruhande ati “Chance ngiye kuguha umwanya uganire nawe ariko uramenye ntumurakazs cyangwa ngo umuvugishe amagambo menshi kuko umubiri we ntambaraga uragira !”

Babasiga bonyine , Maze Chance akomeza kuganira n umurwayi mwijwi ririmo amarira ariko amarira y ibyishimo ati “ntabwo wakiyumvisha ukuntu umutima wanjye wari uhangayitse , gusa kuva ugarutse noneho umutima uratuje!”

Daniel aramubaza ati “ukuguru kwawe kumeze gute ?” Sibwo Chance nawe yibutse ko yakomeretse ndetse yakomeje kuhagenderaho , gusa yanga guhabura umurwayi ati “ukuguru ubu kumeze neza ntakibazo nakimwe mfite!”

Daniel ati “byiza noneho !” Chance aramubaza ati “Daniel ngiye kukuvana hano nkujyane iwacu!”

Daniel ntiyasubiza Chance yongera gusubiramo ariko Daniel n ubundi ntiyasubiza , ryari atari yashiduka ! Kumureba , kumbe Daniel yari yongeye gusinzira !!! Kumbe y’icyumba Sandra ikiganiro cyose yarimo kukireba kuri phone ye binyuze kuri Camera ziri mucyumba ndetse yahuje na Phone ye !!!



Reka sasa Tuze kuri Mama Chance , arimo kuganira na Manager wa Company (Anti we)yahaye akazi Daniel agasabiwe na Chance ubwe. Mama ati “hari ikintu kidasanzwe kumwana wanjye. Kuva yakura sinigeze mubona ahangayitse bigeze uko namubonye uyu munsi!” Anti ati “erega amaze gukura , rero hari imico itandukanye weho utari umuziho agomba kugaragaza. Nge nanjye umusi asabira akazi uriya musore narabonye impinduka kuriwe” Mama ati “utambwira ko yaba agiye gukora ikosa nkiryo nakoze rikanyangiriza ubuzima bwanjye bwose kugeza na nuyu musi” Anti arasubiza ati “Umva Mama Chance , umwana amaze gukura kandi ntabwo iteka uzahora umufatira imyanzuro. Yego simbizi neza ko ibyo turi gukeka aribyo ariko n’ubwo byaba byo Umwana ni uburenganzira bwe !” Mama ahita ahinduka ati “abagabo ni abana babi , ntabwo nakmera n’umunota umwe ko umwana wanjye ashukwa n’umugabo nkuko byambayeho . Nakora icyaricyo cyose !”

Anti ati “wirakara kuko ni ibyo turi gukeka kandi Chance ni umwana wumvira rero ntabwo yarenga kumpanuro yakuze umuha ngo akore ikosa. Rero wihangayika !” Mama ati “biraba ibyuya ntibibe amaraso !”



Tuze kuri Bony wacu n inshuti ye Pasco, Pasco ati “eeeh plan naguhaye uyigejeje he ?” (Mwibuke niwe wamuhaye umugambi wo kuba yakicisha Daniel mugihe akiri muri Coma). Bony arasubiza ati “wapi sha , ibintu byanjye wagirango birimo inyatsi” Bony ati “gute naho Man , weho n amafaranga ufite unanirwa kwica umuntu atakuntu yifiteho , byongeye ingegera mumugi ?” Bony ati “umujinga Sandra yamujyanye iwe ndetse ashiraho n abarinzi bamurinda . Nge ndikwibaza icyo yamukundiye bikanshanga!” Pasco ati “Sandr anawe yabaye iki koko ? Cyangwa karamuroze kariya gatipe ?” Bony ati “kurorwa ntabyo nibaza kuko amakuru maze kumenya ni uko bamenyanye umusi wa party yanjye gusa , rero ntawamenya wasanga ari igeno!” Pasco ati “igeno ! Uzabaze sinizerera mwigeno ahubwo nizerera mumbaraga kandi iyo tuvuze imbaraga humvikana amafaranga. Amafaranga urayafite hakaniyongeraho na Leta , vana umuginga munzira ubundi ntumeho costume nkwambarire !” Bony ati “ibyo uvuga byose ndabitahura, ese Sandra namenya ukuri urakeka azabyakira ate ?” Pasco asekamo ati “kuva ryari ingagari twikorera akazi ? Mfite Plan nziza cyane iri bukemure buri kimwe!” Bony ati “iyihe Plan ?”…..LOADING EPISODE 09


NI IYIHE PLAN SASA ? SANDRA WE ARITWARA ATE SASA NYUMA Y IBYO ABONYE ?






Comments