logo

NEW TALENTS

Stories Group

SORROW OF LOVE S03 Ep 7

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Episode 06 yarangiye Rodriguez arimo kurya kumafaranga ye yigina intsinzi y umwanzi we bari bahanganiye umukobwa ariwe Daniel. Chance we yari abuze Daniel kwamuganga mugihe yari yiteguye kumujyana murugo iwabo akarwarirayo. Ese ni iki Cyakurikiye ? Twikomereze ….


Dutangiye mugitondo cya kare muri hotel imwe nziza ihenze. Turi kubona Rodriguez yikangura agatangira kurebaguzwa ahantu yaraye akikanga . Yegutse yihuse gusa ako kanya hari uwinjiranye ibyamugitondo . Ntayundi ni wamukobwa bajyana muri Vip room. Amubonye yarikanze ati “wowe urinde winjira mucyumba cy’umuntu udakomanze ?”
Umukobwa arangije arasubiza ati “ Aha uri muri Green hotel naho ngewe ubona nijye nyiri icyumba , bivuze ngo uri umushitsi wanjye!”
Rodriguez arikanga ati “Green Hotel ?”
Umukobwa ati “ejo wari wasinze mbona nabwo nagusiga wenyine birangira nkuzanye mucyumba cyanjye.. rero nkurikije ukuntu waraye usinze nari nkuzaniye agasupu unywe ubona ko ari keza kuri hangover”
Dore ngo Rodriguez isoni ziramufata akabura aho akwira.
Kumbe icyo gitondo nyene nibwo Sandra yari amaze kwitegura ngo yerekeze kukazi gusa atari yagenda yasize atanze itegeko kubarinzi yari yazanye ko ntamuntu numwe wemerewe gusura umurwayi atariwe utanze uruhusha yewe nubwo yaba umushuti we !!! Abarinzi.ntakindi bari gukora usibye kwikiriza gusa .


Tuze kuri mama Chance n Umukobwa we,nyuma yo kubura Daniel kwamuganga baje guperereza bamenya ko Sandra ariwe wamutwaye Chance ashaka ko bahita bajyayo ariko mama we aramwangira ati “ Uyu wamutwaye ni umuryango we , rero ntampamvo zo kuba twajya kubagora . Reka bamwiteho nakira uzamusura cyangwa we ubwe agusure”
Chance ati “Hoya mama , ndabizi neza ko Daniel ntamuryango agira inaha mumugi. Wenda nawe ari mubashaka kumugirira nabi”
Mama ati “Nkurikije ukuntu uriya mukobwa yari ahangayitse ntabwo yamugirira nabi kuko aramukunda Cyane”
Chance yikangamo ati “Aramukunda mama ?”
Mama arasubiza ati “nkurikije uko namubonye amuhangayikiye ramukunda kabisa ntacyamubaho ahari , rero n umutekano we yawurinda !”
Chance ati “ibyo biranyongerera imbaraga noneho zo kujya kumureba !”
Akimara kuvuga atyo ahita asohoka aragenda mama we asigara yumiwe yibaza kubiri kuba kumukobwa we ariko biramuuobera !!!


Tuze kukazi kwa Sandra, yongeye guhamagara Secretaire we ngo abe amuganiriza bamaze kuba bagabanya akazi. Secretaire ati “ariko se ninde ushaka kumwica ?”
Sandra ati “nyine nanjye byansobeye cyane ko ntamwanzi agira muri uyu mugi kuko ni mushya !”
Secretaire ati “cyangwa bari gushaka kumwica kubera wewe ?”
Sandra ati “kubera ngewe ? Gute naho ko ntamwanzi ngira !”
Secretaire ati “abacuruzi ntimujya mubura abanzi nubwo waba utabizi, rero wasanga ari uwo muhanganira amasoko ari gushaka kumwica kugirango ucangannyikirwe agutsinde muri business , cyangwa se …”
Sandra ati “cyangea se iki ?”
Secretaire ati “erega ntiwibagirwe ko wanakoze presantation ye nkumukunzi wawe , rero si bose babyishimira”
Sandra abitekerezaho arangije ati “Bony ko yaba ariwe uri inyuma ya byose se ?”
Secreyaire ati “ntabwo aribyo mvuze ario kandi nanone birashoboka !”


Twigarukire kuri Alice , arimo gutegura ibifungurwa gusa ubwonko bwe buri gutekereza cyane kuburyo arimo gukaranga ariko ntabyo ari kwibuka. Sangahe atari yashora akaboko mumavuta akeka ko ari mumazi !! Haaa. Atari yagakozamo ngo ashe Jovis yarahageze ahita amufata akaboko ati “Alice uri gutekereza ibiki bituma ushaka gukaranga ikiganza cyawe ?”
Alice arashituka ati “yoooh , sinzi ibyo narimo gutekereza nshiduka intekerezo zanjye zagiye kure !”
Jovis ati “Alice urazi neza aho intekerezo zari zikugejeje kuburyo wifuza no kuba wakiyaka ubuzima, rero sinshaka kukubona wasubiye muri buriya buzima”
Alice ati “mbabarira ntabwo nzongera pe, ndagusezeranya!”
Jovis mumutima ahita atangira kwibuka , burya mbere y uko ataha akagera murugo agasanga Alice agiye kwitwika ikiganza yari yabanje guhura na Nick aruwe umurondeye baraganira. Uku niko ikiganiro cyabo cyari kimeze,
Nick yavuze ati “weho ntugira n ubwoba iyo ubana n umugore w undi mugabo ?”
Jovis ati “urasobanura iki ?”
Nick ayi “Alice ni umigore wanjye !”
Jovis karinjira atiko yihagararaho ati “niba ari umugore wawe kuki atari iwawe ko ndeba ufite n amafaranga utaba warabuze aho wamuturisha ?”
Nick ati “wenda weho kuko ukiri muto ntiwabyumva gusa nubwo twashwanye aracyari umugore wanjye!”
Jovis arasubiza ati “ntamwanya mfite wo gutakaza , Alice namufashije bisanzwe . Ikindi si umwana . Niba ari umugore wawe uraza umutore kuko nge ntakintu mpanga nawe” nibwo yahise ahaguruka arigendera . 
Akimara kwibuka ayo magambo baganiriye yahise yivugisha ati “Alice ntabwo nakureka ngo umve mumaboko ujye kwa Nick , ikizaba cyose ariko ugomba guhira iruhande rwanjye !”


Bidatinze amasaha yarisunitse ariko Chance wacu yageraga kwa Sandra nabwo ahabonye bibanje kumurushya cyane. Ahageze bamwangiye ko yinjira cyane ko abarinzi bari barahawe itegeko ko ntamuntu numwe wemerewe kuba yakinjira kwa Sandra atategeko rivuye iwe bwite. Yagerageje kuba yashwana ariko abarinzi baramwangira katu nawe ahitamo kuba yakicara hanze agategereza Sandra atashye bakibonanira. Umwanya waragiye uba muremure ariko bwanyuma imodoka ya Sandra yarahageze akingurirwa urupangu arinjira Chance nawe ahita aza asaba guhura na Sandra . Sandra amubonye yaramwibutse arangije amuha karibu munzu Chance nawe ahita yihutira kumusaba kubona aho Daniel yaba ari Sandra ati “ rwose byakabaye byo ariko ahantu Daniel arwariye ntanumwe wemerewe kuhagera yaba nanjye usibye umuganga kuko bari kumwitaho”
Chance ati “kumwitaho ndi kubyumva , ariko ndashaka kubona basi byibuze uko ameze !”
Sandra ati “harya ngo witwa Chance ?”
Chance ati “yego niryo zina ryanjye !”
Sandra ati “ Umva Chance , ubu tuvugana Daniel ari guhirwa n abantu tutari twamenya impamvu bari gushaka kumwicira muri coma, rero kubwumutekano we ndetse no kutabangamira polisi mukazi kayo ntabwo tugomba kujya ahantu ari”
Vhance ati “ polisi ? Ibya polisi nabyo bije bite ?nge ndashaka kubona Daniel ntakindi nshaka kirenze kuri ibyo.ibindi umbwira byose ntanakimwe nshaka kumva”
Sandra abona Chance agiye kumuhindukana ahita ahamagara abarinzi ngo bamusohore kumbaraga koko baraza baramufata atiko batari bamusohora hirya hari ijwi ryaturutseyo riti “mumureke !”
Sandra na Chance guhindukira bose barikanze 🙄🙄🙄……LOADING EPISODE 08


NINDE SASA UBAKANZE ?



Comments