logo

NEW TALENTS

Stories Group

SORROW OF LOVE S03 Ep 6

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 05 yarangiye Sandra arahiye ko atarota areka Chance atwara Daniel mugihe uyu Daniel wibereye muri coma atazi burikimwe kirimo kuba yarimo ahigirwa kwicwa haba kuruhande rwa Bony ndetse no kurwa Rodriguez wari wanabashije kubigerageza bwambere imana igakinga. Ese niki cyakurikiye ? Twikomereze …



Dutangiriye murugo kwa Sandra , turabona hari ambulance iri kuhagera . Ihageze yinjiye mugipangu barangije bavanayo Daniel bamwinjiza iwe mucyumba cyateguwe neza maze abaganga bategura buri kimwe neza bimera nko kwamuganga. Basoje muganga mukuru yahamagaye Sandra kuruhande ati “uyu murwayi akeneye ahantu hatuje kugira abashe gukira neza. Kuba twemeye kumuguha ni uko tukwizeye”

Sandra ati “muganga ntugire ikibazo aha ararinzwe , mfite umuganga wanjye ni inzobere mukazi ke azamwitaho . Ikindi aha haratekanye kuko ngiye guhita nshiraho n’abarinzi kuburyo abo bashaka kumuhitana batazamugeraho”

Dr ati “sawa ubwo twe turagiye!”

Basohoka iwe burira ambulance baragenda….



Tuve aho tuze iwabo wa Chance , Turi kubona Chance yicaye muri sallon wenyine ibitekerezo byamutwaye . Mama we yarinjiye ati “Chance mwana wanjye ko uri gutekereza cyane ni ikihe kibazo ?”

Chance ati “mama ndi gutekereza kubuzima bwa Daniel ntakindi !”

Mama we aramwegera ati “Chance mwana wanjye , ntampamvu yo gutekereza cyane kuko ubu ntakintu nakimwe ufite wakora usibye kumusengera abaganga bakabasha kumukiza kandi kuva yabonye amaraso ntakibuza bitebe bitinde azakanguka yongere amere neza nkambere”

Chance ati “mama Ibyo ndabizi , ariko mfite ubwoba . Ibaze ko hari uwateye uburozi muri serum ye kandi ari kwamuganga!”

Mama arashituka ati “ntibishoboka!”

Chance ati “ eeeeh, ibaze ko yaje yigize nkumuganga yarangiza akansohora yarangiza agatera uburozi muri serum ya Daniel. Mama ibaze ko ntabashije basi no kumurinda!”

Mama ati “wikicira urubanza , usanga ari abanzi be bo hanze utazi rero ntabwo wari kubamenya kuko ntubazi”

Chance ati “mama Daniel ntaminsi amaze mumugi. Gute yaba afite abanzi bashaka kumwica kugeza ubwo bashaka no gufatirana igihe aryamye mubitaro ? Ahubwo mama hari akantu nshaka ko umfasha!”

Mama ati “akahe mwana wa ?”

Chance ati “Mama ko tudakenye kuburyo twananirwa kwitaho Daniel ari murugo iwacu. Kuki tutamuvana kwamuganga tugashaka umuganga uri private uzajya umwitaho ari hano murugo ?”




Tugaruke mumugi aho buri wese aba ari mumirimo ashakosha imibereho. Turabona Jovis yicaye ahantu na Mimah (mwibuke twasize amubwira ko yamuha Lift). Agacupa baguze kuko amaafranga Mimah si ayo yinginga !!

Mimah ati “umbabarire kuba nangije gahunda zawe wari wateguye uyu musi ariko kandi sinareka kugushimira kuba wemeye kumpa aka kanya”

Jovis ati “ntakibazo , gusa nubwo nagihaye ako kanya ugomba kugakoresha neza kuko Alice arankeneye namutanye akazi wenyine!”

Mimah amenyuramo arangije ati “nibyo koko akanya kaba gahenze muri uyu mugi uba ushaka . Gusa nyine ntagutindiye hari ubutumwa naringufitiye”

Jovis ati “ubuhe butumwa ?”

Mimah ati “wowe uri umusore mwiza , umisore ufite ahazaza, ufite kuzatunga umuryango we neza ahazaza, gusaaa….gusa”

Jovis ati “niba ari ibyo wambwiraga urakoze nge ndagiye kuko narinsanzwe mbizi”

Mimah ati “hoya ntabwo ari ibyo nashaka kukubwira”

Jovis yanga kumwumva ahita ahaguruka arigendera …



Tugaruke kuri Chance , turi kumubona kwamuganga na Mama we ubanza baje kubihurizaho ko Daniel yajya kurwarira iwabo. Gisa igitangaje bageze kwamuganga babura Daniel biba ngombwa ko bajya kwa Dr mukuru wari ujejwe kwimwitaho. Bagezemo barabajije maze Dr arabasubiza ati “kuva tubonye ko umurwayi ntamutekano yari afitiye aha mubitaro twasabye umuryango we ko wamutwara akarwarira murugo”

Chance arikanga arangije ati “umuryango we ! Uyuhe muryango ?”

Dr ati “umugore we niwe wamujyanye iwe!”

Mama nawe arikanga ati “none se Daniel agira umugore aha mumugi ?”

Dr ati “kumenya amakuru yerekeye umurwayi kubuzima bwe bwite si akazi kanjye gusa icyo nzi ni uko uwamujyanye ari umugore we ntakindi. Rero niba ntakindi kibazo mufite mwagenda nanjye nkakomeza akzi kanye ko kwita kubarwayi”



Reka nkuzane kuri Rodriguez wakoze deal yo kwivira Daniel kwamuganga . Nyuma yo kumenya ko yakuye uwo bahiganira umukobwa munzira yahise aza kwisengerera mukabari ameza ayizuza inzoga . Si uguhamagara abakobwa yivayo baranwa karahava yewe ni party irenze. Umwe mubakobwa yarimo agurira yaramubajije ati “ watuguriye inzoga zihagije ndetse no kutwishura watwishuye akayabo kamafaranga no tuze kugufasha ikirori ariko ntabwo uri kwemerera umukobwa numwe ko akwegera cyangwa ngo anagukoreho! Ese watuguze ngo tukurebe gusa ?”

Rodriguez wamaze kugerwamo n’agacupa ati “ rwose uri umuhanga mubakobwa bose natumiye mukirori cyanjye ndemeye ! Ibaze ko bose bemeye offer bakanywa ariko ntibibaze iki kintu. Mpise nkongera 50k kuri Account yawe”

Koko ahita anakanda phone aha umukobwa ashiramo namba ubundi avuga amwoherereje 50k umukobwa arikanga!

Rodriguez wamze gusinda ati “njye ntabwo ntinda muri buri kimwe ndi Sharp . Rero weho twakiganirira ndikubona abandi ari abo kunywa gusa. Muhudumu buzurize imeza izindi byeri bakomeze kurya ubuzima Rodriguez nahigereye!! Hama nawe mwiza twimuke tujye muri private tuganire neza weho ndi kumva wagira n icyo umfasha!”

Inzoga zihita zizanwa kumeza nawe ahagurukana n uwo mukobwa bajya vip room ahabonyine !!......LOADING EPISODE 07



INZOGA YE ! ZIZAGAKORA KABISA.







Comments