logo

NEW TALENTS

Stories Group

SORROW OF LOVE S03 Ep 5

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 04 yarangiye Chance atarimo kumva uburibwe bw’igikomere cye ahubwo ashishikajwe no kumenya amakuru y’uko Daniel amerewe. Ibyo byose byabaye imbere ya Mama we ,Sandra ndetse na Bony. Ese ni iki cyakurikiye ? Twikomereze ….



Dutangiriye kuri Bony na mushuti we Pasco biyicariye ahantu hatuje bafata kamwe. Pasco ati “mwana bite ko utarimo kuvuga ahubwo ugakomeza kunywa inzoga gusa ?”

Bony ati “wapi mwana ni uko ntacyo kuvuga mfite aka kanya”

Pasco ati “oooh come on ! Gute umuntu w’umugabo yabura ikintu avuga ?”

Bony ati “reka sha ,aho atabura icyo avuga ntabwo aba yafaditse”

Pasco ati “oooh ndagutahuye noneho , urukundo nirwo rwongeye kugusaza ntakindi kijya kikubasha”

Bony ati “ubu koko nzakore iki ngo Sandra abone ko mukunda byanyabyo ?”




Twigarukire kuri Jovis aho yiyicariye muri sallon atuje , yatangiye kwibuka ikiganiro yagiranye na Nick cyagihe ubwo yamuha kalibu. Burya Alice yagiye kubashakira icyo bafata nabo basigara baganira. Nick yagize ati “ niba ntakintu bitwaye nakubaza akantu ?”

Jovis ati “mbaza rwose wisanzuye ntakibazo” Nick ati “ubundi Alice mwahuye mute ?”

Jovis arasubiza ati “nyine urebye ni inkuru ndende ntabasha kuvugira hano usibye ko ntanakunze kubigarukaho kuko ntabwo bishimishije”

Nick ati “oooh ! Birumvikana niba bibabaje ntampamvu yo kubigarukaho. Ese yaba yarakubwiye ko afite umugabo ra ?”

Jovis ashidukamo gusa yanga kubyerekana ahubwo arasubiza ati “sha ntabyo yambwiye kuko siniriwe mbimubaza kuko nkimubona gusa ubwanjye narabyibwiye nanga kwirirwa mwibutsa iyo ngegera yari yamuhemukiye kugeza kurwego namusanze ariho. Gusa nakifuje ko iyo ngirwamugabo yakamubonye uko yishimye uyu munsi”

Nick nawe mumutima yarashidutse arangije arivugisha ati “wamujinga we uri kuntuka nkumva sha !”

Nibwo Alice yazanaga agafanta barasangira birangira Nick asezeye aragenda !!!




Kumbe uko Jovis yibukaga ikiganiro ninako Nick yarimo acyibuka , yibuka amagambo yo kumutuka  Jovis yamubwiye umujinya ukazamuka arangije arivugisha ati “sha nge nawe tuzareba umugabo n’imbwa !”

Kuruhande madam ati “ninde muri guhangana ?”

Nick arashituka ati “chr waje ryari ?”

Madam ati “nibwo narinkiza nsanga urimo kwirahira. Hari uwo muhanganye muri business se ?”

Nick ati “ ye…yego , hari ushaka kunzenguruka kwisoko natsindiye yitwaje ruswa ariko arye ndye nareba nabi niwe uzajya hasi”

Madam ati “ako kazi kanyu karagoye pe , buri kanya ni uguhora muntambara gusa!”

Nick ati “ none ko ndeba wambaye neza werekeje he ?”

Madam ati “chr nawe wikabya rwose ! Aka kanya wibagiwe ko mfite kujya kwakira umuzigo mushya uvuye hanze ?”

Nick ati “sorry chr umutwe uba wakoze cyane nkagira nibyo nibagirwa!”



Tugaruke kuri Bony na Pasco. Pasco ati “ Sandra ntabwo azigera akumva uriya musore akiri muzima”

Bony ati “ byobyo kabisa. Ibaze ko yarimo andirira mumaboko arira undi muntu akunda ! Umutima wandiye ,urashya ariko nyine nihagazeho ariko nasaga nkuri mwitanura ry’umuriro. Ese man ko wigeze kumbwira ko hari plan wari wateguye kuburyo Sandra azangarukira , yaba yari iyihe ?”

Pasco ati “plan nari nakoze bigaragara ko abasamgwabutaka banyitambitse kuko abasore nohereje kurangiza umujinga ntabwo bagarutse bivuze ko nabo bashimuswe n abasangwabutaka”

Bony arikanga ati “wari wapanze kumwica ?”

Pasco ati “none urabona inzira wamukura mumutima wa Sandra ari iyihe ? Rimwe na rimwe hari ubwo dufata ingingo zikakakaye kugira tugere kuntego zacu”

Bony ati “none urashaka mwice ?”

Pasco ati “fatirana aho akiri kwamuganga umuhitane bigaragare ko yahitanwe n’uburwayi”



Twiyizire kwamuganga kuwo bari gupangira kwica, Sandra byabaye ngombwa ko abanza akava mubitaro akajya kukazi kugira ibbyo yitaho cyane ko muri company ye ntamuntu tari yasize wamuhagararira. Chance we yari yagumanye na Daniel mucyumba arwariyemo ategereje ko yakanguka. Yicaye ategereje mama we yarinjiye aza azanye imbuto aramuhereza ati “gerageza nawe ufate imbuto dore nawe urarwaye!”

Arakira avanamo umuneke atangira kurya mama we nawe akomeza kumuganiriza agira ati “ese ko ndeba uhangayikiye cyane uyu musore mwari musanzwe muziranye na mbere ?”

Chance ati “mama , Daniel murimo ideni rikomeye cyane , bwambere naramugonze Imana irakinga . Ubu aryamye hano acometseho ibi byuma atabasha no kwikoma byose ni kubera nge. Yari afite amahirwe yo kwicikira akansiga ariko ntabyo yakoze ahubwo yakomeje kundinda mpaka kukuka ke kanyuma. Rero kumutegerereza hano ntabwo bikomeye nkibyo yankoreye”

Mama we nibwo guhita yibuka koko ko Daniel ariwe wamusore bavuza akabesha umukobwa we ko yatashe nyuma yo gukira kumbe yarishuye ibitaro gusa ubundi akamuta !!!!



Tuze kukazi kwa Sandra, arimo gukora akazi ariko intekerezo ze ziri kure y umubiri we . Ari gutekereza kuburwayi bwa Daniel gusa hakomeza kuzamo Chance kumagambo yavuze ndetse n’ukuntu yari ahangayikiye Daniel kugeza ubwo atari no kumva uburibwe bw’igikomere cye. Akiri aho hari uwakomanze amuha ikaze mubiro. Ni umusore umwe wambaye costume nziza cyane. Sandra ati “mpa ayo makuru”

Umusore ati “uriya mukobwa ni umunyeshuri wo kuri kaminuza mugisata cya comptability. Iwabo ni umwana umwe w ikinege, afite mama we gusa akaba nyiri company ikodesha amamodoka atwara ibintu n ibintu”

Sandra ati “ahuriye he na Daniel ?”

Umusore ati “ntabirenze bigiye kure usibye ko bamenyanye bwambere uriya mukobwa amugonga bakamuvuza ubanza ari nayo mpamvu bamuhaye akazi muri iriya company ngo atajya kubarega kuri polisi”

Sandra ati “bivuze ngo ntabwo bahujwe n’urugendo bagiriyemo impanuka gusa ahubwo bari baziranye na mbere hose!”

Umusore ati “ simbyibaza kuko umusore ntanubwo azi k uwamugonze ari Chance”

Sandra ati “urakoze kumakuru umpaye , nugira ikindi umenya uze kumenyesha”

Umusre ati “arik madam,...”

Sandra ahita amunyuramo ati “humura nabisoje urareba msg!” Umusore ati “nkunda ko iteka uba uzi icyo gukora! Gukorana nawe ntakwicuza nagira !”

Arahaguruka aragenda Sandra arivugisha ati “Chance ntabwo naguhebera Daniel wanjye !” ……..LOADING EPISODE 06



HAAA , SIBWO URUGAMBA RUGIYE GUTANGIRA !!!






Comments