logo

NEW TALENTS

Stories Group

SORROW OF LOVE S03 Ep 9

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Episode 08 yarangiye Sandra yiboneye ikiganiro hagati y’umurwayi Daniel na Chance, Mugihe Pasco we yari avuze ko afite Plan yo kuvana Daniel munzira kugirango Bony abone uko atsindira umutima w’uwo yakunze ariwe Sandra. Ese ni iki cyakurikiye ? Twikomereze …


Dutangiriye kuri Sandra na Secretary we kukazi, hari impapuro Sandra yasinye maze arabaza ati “icara gato icyo nkubaza !” Secretary aricara undi arabaza ati “ese ubaye ukunda umuntu bihebuje , ese wakemera ko hari undi muntu umujyana wicaye urebera ?” Secratary arasubiza ati “mbaye mfite ubushobozi ntabwo nabyemera. Ariko se kuki umbajije iki kibazo ?” Sandra ahita amuhereza telephone areba ya video ya Daniel arimo kuvugana na Chance undi arangije ati “oooh , gusa nge ndabona aba bantu badakundanye ahubwo kubera ibibazo byinshi banyuranyemo muri park nibyo byatumye bitanaho cyane !” Sandra ati “ariko nawe , ubu koko ntubona ko uyu mukobwa akUnda Daniel ?” Secratary arasubiza ati “ntampamvu zo gupanika, tegereza Daniel abanze yoroherwe ubundi uzahite umubwira ko umukunda ubundi uko azabyakira niko kuzaguha ikindi wakora ! Mwiteho neza , umuhe buri kimwe gishoboka kandi ntukajye ureka ngo yitabweho n abakozi bawe gusa ahubwo nawe ugomba kujya umugeraho , umutekere yewe unamurishe. Erega urukundo ruzanwa n ibintu bito ni uko abantu benshi batabimenya!” Sandra ati “koko ! Cyangwa uyu mukobwa mubuze kabisa ntazongere guhura nawe ?” Secratary ati “udakora iryo kosa, Daniel naba amukeneye ujye umureka amusure uko ashaka ahubwo weho ube hafi cyane Daniel kuburyo abona ko umwitayeho muburyo budasanzwe !”


Twiyizire kuri Pasco na Bony , sasa ndagirango urebe Plan ya Pasco. Bahise baza guhura nawa muganga witaho Daniel murugo kwa Sandra. Dr ati “bite nshuti yanjye ya kera !” Pasco arasubiza ati “uya nawe wikabya , yakera kandi tujya tubonana ?” Dr ati “urahakana iki ko ari ukuri , ibaze inshuti iguheba umwaka ukagenda ugashira undi ukaza nkaho ituye mumahanga !” Pasco ati “akazi kaba kadufashe tukaburanumwanya wo kuba twanasura inshuti” Dr ati “ wamugani , hmmm ni igishya ikihe unzaniye kuko weho ndakuzi urimze unshaka haba hari icyo unshakaho ?” Pasco ati “uranzi neza , hama banza uhure n inshuti yanjye . Bony uyu ni Dr ni inshuti yanjye kuva kera twaraniganye mumashuri y isumbuye atari yajya kwigira ubuganga nanjye kajya kwiga imibare. Dr uyu yitwa Bony ni partner wanjye mukazi , companies zacu zikorana byahafi cyane !” Dr ahita ahereza akaboko Bony ati “nishimiye kumenyana nawe” Bony nawe arasubiza ati “nanjye nishimiye kumenyana nawe !”


Tubanze twigarukire kuri Nick ari murugo rwe ntakindi aba atekereza usibye Alice wamucitse akigendera. Arimo kwibaza mumutima ati “Alice ntacyo ntaguhaye , naguhaye inzu , nguha imodoka, nguha amafaranga yewe nagukoreye ibirenzi n ibyo nkorera umugore wanjye w impeta ariko byose ntabyo witayeho urangije uransiga ujya kubana n’umuntu udafite n’urwara rwo kwishima . Ese ni iki wamburanye koko ? Ngewe Nick ndi uwo gutsindwa n’agasore karaho katanagira amafaranga ?” Kubera gutekereza cyane ashiduka yaseruyebijwi ati “ngewe Nick ntabwo njya ntsindwa gutyo. Ugombe ubidyozwe !” Bihurirana n’uko Madam we yinjiye ahita amubaza ati “ninde uri guhigira gutyo kose!” Nick arashiduka ati “Chr kumbe wageze murugo ?” Madam we ati “niki ko wikanze ? Ninde ugutera gutekera bigeze aho kugeza ubwo unakomangirwa ntiwumve ?” Nick ati “ ku… kuumbe wanakomanze !” Madam ati “yeah nakomanze numva ntawishuye ,mbese narimo kwibaza impamvu umukozi yahataye harangaye ,ngize ngo ndinjira nkubitana nawe urimo kwivugisha !” Nick ati “uyu mujyinga arimo kunzonga kukazi kabisa gusa adye ndye !” Madam ati “Chr ntabwo ari byiza guhigura umuntu mugenzi wawe gutyo, wenda niba ari business arimo kwanginza wareba ukundi ubihenza usibye kumuhigira erega Imana ntibibona neza !” Nick asekamo ati “mbabarira madam ni uko aba yarengereye naho ubundi ndi Umwana mwiza nawe urabizi!” Madam ahita amusoma arangije akomeza mucyumba Nick asigara yiruhutsa !!!!



Tugaruke kuri Bony , Pasco na Dr. Dr ati “Pasco weho kuko utari muganga ntabwo wabitahira uburemere ariko nge nkamuganga nzi indahiro narahiye umusi bampa diplome yanjye !” Pasco ati “twese tugira indahiro mubuzima ariko buriya urebye n’abapasitori cyagwa ba Padiri twirirwa tujya kubwira ibyaha byacu ngo badusengere nabo baba babifite bakora mubwihisho, rero ntampamvu yo kubona ko uzaba urenze kundahiro yawe, ikindi uriya ntamuryango agira ngo wenda uzakurikirana kuburyo ukuri kumenyekana bikugirho ingaruka” Dr yakase ati “ntamuryango agira ariko afite ubuzima yewe n ahazaza , wenda abazamukomokaho bazaba abapresidents, abandi bazaba n’abaganga bajye ibatabara abandi nkuko natwe tubikora . Pasco mbabarira unsabe ibindi atari gutwara ubuzima bw’umuntu nshinzwe gutabara ubuzima bwe !” Pasco ati ati “nshuti yanjye aya ni amafaranga reka gukina nayo!” Dr ahita ahaguruka arakaye ati “niba ari icyo wampamagariye nge ndagiye n Imana ntiyumve ko mfatanije namwe mumugambi mubisha wanyu!” Abasiga aho aragenda , Bony ati “wabonye ko plan yawe iferinze ! Ibaze ubu adutanze kuri polisi ko turimo kugambanira umuntu ngo yicwe !” Pasco ati “ni inshuti yanjye ntabwo yabikora ndamwizeye . Yego uanze kubikora n amaboko ye ariko ntabwo yamvamo. Mfite indi Plan”
Bony ati “iyihe Plan ?” Pasco arangije ati “if outiside fails, inside can not fail !” Bony ati “ urasobanura iki ?”



Twigarukire iwabo wa Chance, Chance ari mugikoni arimo ateka gusa uko arimo kubikora bigaragara ko atazi guteka kuko umukozi w iwabo arimo kugenda amwerekeza buri kimwe akora . Umukozi ati “young mistress guteka ntabwo ari akazi kawe kuki urimo kwibabaza ? Uzi mama wawe aramutse amenye ibi nakirukanwa!” Chance ati “ntabyo amenya kuko ntawubimubwira , kandi ndashaka ko nzarinda mbimenya mama atabizi” Umukozi ati “ko utabikozwaga , niki kiri gutuma ubyiga ikitaraganye ?” Chance ati “erega nubwo mvuka mubakire ariko ndi umukobwa kandi nzashaka ndetse umugabo wanjye azakenera gufungura ibiryo namuteguriye n’amaboko yanjye ubwanjye!” Umukozi asekamo arangije ati “uhmmu , sibwo young mistress nawe yinjiyemo !” Chance ati “ninjira he ?” Umukozi ati “reba urimo gushirirorza !”



Tugaruke kuri Pasco na Bony, Pasco ati “kuva umupangu wo hanze wanze , ugomba kubyikorera ubwawe!” Bony arikanga ati “pasco wasaze ?” Pasco ati “ntabwo nasaze ndi muzima! Nicyo gihe ngo urwanire icyo ushaka!” Bony n ubwoba ati “gute wambwira ko nakica!” Pasco ati “ntakigoye kirimo reka nguhe plan y uko byose bizagenda ukabikora kandi ntumenyekane !!” ……LOADING EPISODE 10


NI IYIHE PLAN ?


Comments