logo

NEW TALENTS

Stories Group

SORROW OF LOVE S03 Ep 10

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Episode 09 yarangiye Pasco ari kubwira Bony ko agomba kwica Daniel n’ibiganza bye kandi akamwicira murugo kwa Sandra aho arwariye. Sandra we yari afite impungenge ko Daniel akundana na Chance mugihe Secretaire we yarimo amugira inama yo kuba hafi Daniel. Twikomereze …

Dutangiriye murugo kwa Sandra , Sandra yinjiye mucyumba Daniel arwariyemo agasupu kumurwayi asanga Chance kuruhande yasinziriye yicaye yigamiye igikuta kubera umunaniro wo gutegereza Daniel umwanya munini atari yakanguka. Yegereye aho Daniel arwariye amukorakora kumutwe arangije ahita akorora Chance arashiduka maze Sandra ati “uko niko ureba umurwayi ?” Chance n’ibitotsi byinshi ati “ni agatotsi kari kantwaye gato ,umbabarire !” Sandra arasubiza ati “sinakurenganya kuko nawe urarwaye. Ese ntabwo wataha nawe bakajya kukwitaho ko ukirwaye ?” (Mwibuke yakomerekeye mwishyamba arikumwe na Daniel) Chance arasubiza ati “igikomere cyanjye ntabwo gikomeye cyane kirimo kugenda gikira” Sandra amenyuramo arangije arabaza ati “ese ubundi Daniel ni iki kuri weho ?” Chance abanza gutekereza arangije ati “Da… Daniel nyine Daniel …” akijijinganya Sanda amuciramo ati “ wikirirwa wirushya gusa nagirango nkubwire ko Daniel utekereza ko ariwe aratandukanye ! Yego muri Park yarakurinze ariko aka kanya ugomba kumenya umupaka ugarukiraho” Chance ati “Urasobanura iki Miss Sandra ?” Sandra ati “biragaragara ko ukiri umwana kweli , gusa utekereze ayo magambo nkubwiye uraza kumenya icyo nasobanuraga !” Chance asigara murujijo rwinshi atekereza kuri ayo magambo ya Sandra !!


Twiyizire kuri Alice , ubuzima burakomeje ariko buri mwanya akomeza kwibuka Daniel n’ibihe byiza bagiranye . Akinuba we ubwe amagambo mabi yakoresheje bajya gutandukana . Anibuka Bwanyuma asaba Daniel kumwigisha Daniel yarangiza akamusubiza ko isomo ryambere ari ukuba kure ye !! Akiri aho phone ye yakiriye message ayisomye arikanga ! Mubwihusi yahise afata agapapuro agira amagambo make yandikaho arangije ahita asohoka murugo kwa Jovis aragenda. Ese message iravuga iki ? Komeza usome.


Twigarukire kuri Bony. Yatekereje kumagambo mucuti we yamuhanuye ko we ubwe ariwe ugomba kwiyicira Daniel. Yatekereje umwanya munini arangije azamura agacupa karimo umuti arakitegereza arangije arivugisha ati “Daniel mfite ubugome ariko ntabwo kwicana ngira gusa kuva washatse kuntwara ibyange (sandra) ugomba gupfa !” Ahita asohoka iwe yurira imodoka aragenda !! 
Uko agiye turabona Jovis nawe ashika murugo ahamafara Alice aramubura , mukuzenguruka nibwo yabona kagapapuro Alice yasize yanditse arangije aragafata atangira kugasoma . Yanditse ati “Jovis umbabarire kuba ngiye ntagusezeye ni uko byari byihutirwa ntari bubashe kugutegereza !! Nakubwiye byinshi byanjye ariko ikinjyanye nicyo ntangiroro ya Byose nakubwiye ngiye kugisanga byibuze nkosore amakosa Nakoze ahahise ! Usigare amahoro!” Jovis arangije gusoma yarababaye arangije mumutima arivugisha ati “Alice ni iki cyatuma ubabaza umutima wanjye ? Yego ntabyo nakubwiye ariko imyitwarire yanjye yarabigaragaza ko ngukunda !” Ese Alice agiye he sasa?


Twigarukire kuri Mimah (mwibuke niwe washutse Alice ajya guhebana na Daniel akaza mumugi ) arikumwe na Nick . Nick ari kumubaza ati “umugambi wawe urizera neza ko uri bukore ?” Mimaha asekamo arangije ati “Alice akunda birenze Daniel. Rero kumubwira ko arwaye tukanamuha amerekezo yaho arwariye byanze bikunze arahita ava mubwihisho bwe agaruke mumugi !” Nick ati “nagaruka se ko azaba agarukiye Daniel nge nzungukira he ?” Mimah arasubiza ati “move yambere ni iyo kumukura hariya ari , indi move nzakubwira amaze kugaruka mumugi” Mimah asekamo. Ibi bivuze ngo Mimah niwe woherereje message Alice amubwira ko arwaye anamubwira aho arwariye . Ninayo mpamvu Alice kwihangana byanze agahita asohoka kwa Jovis akerekera mumugi asange uwo akunda byanyabyo !


Tugaruke kwa Sandra, Muganga yaraje arabasohora ngo yiteho umurwayi baza kwicara muri Sallon . Bakiri aho barakomangiwe Sandra ati “kalibu!” Hahita hinjira Bony arabasuhuza arangije yicara kuruhande . Sandra ati “bite ko udutemberereye utaduteguje ?” Nick ati “sorry , gusa ni uko byari ingenzi . Hari documents za partenership wagombaga gusinya none ntabwo waje kukazi !” Sandra ati “ooo ! Nabyibagiwe kabisa gusa nanjye singe ni kubera guhangayikira umugabo wanjye urwaye !” Chance kuruhande yikangamo aribaza mumutima ati “Daniel afite umugore ?” Bony kuruhande ati “mwihangane gusa Imana iramubona azakira . Ese ubundi amerewe ate ?” Sandra arasubiza ati “arimo kugenda yoroherwa vuba azakira !” Bony ati “byiza niba arimo koroherwa . Niba atari bibi namubona ?” Chance ahita asubiza ati “Sandra , wibuke ko muganga yavuze ko ntabantu bagomba kwegera Daniel !” Sandra ahita ahindukirana igitsure areba Chance nabi ati “aha ni iwanjye ndetse na Daniel ni umugabo wanjye . Ntaburenganzira ufite bwo gutegekera iwanjye igikorwa n’ikidakorwa !” Bony nawe areba ukuntu Sandra arakaye arangije ati “ooh , ndakeka umukobwa ibyo avuga ari ingenzi ntampamvu yo kumurakarira. Niba muganga ariko yavuze , hari impamvu yabivuze reka tubikurikize !” Sandra arasubiza ati “Sorry Mr Bony , nanibagiwe kuguhuza na Chance . Uyu yitwa Chance niwamukobwa wari waburanye n’umugabo wanjye muri park” Bony arasubiza ati “byiza kumenyana nawe Chance. Nitwa Bony ndi inshuti y umuryango. Mwihangane kubyabayeho muri Park !” Chance mwijwi rituje arasubiza ati “murakoze !” Ako kanya Muganga ahita asohoka mucyumba Daniel arwariyemo ahuza amaso na Bony arikanga (mwibuke Bony yamusabye ko yakwica Daniel arabyanga !) gusa yanga kugaragaza ko baziranye arirengagiza! Sandra ati “umurwayi agereye kuki muga ?” Muganga arasubiza ati “inguma ze ziri kugenda zoroherwa , akeneye umuntu umuguma hafi umwanya wose mpaka akangutse” Sandra arasubiza ati “sawa Muga ndaza kumuba hafi” Muganga arongera ati “wibuke neza , ntamuntu numwe wemerewe kumureba usibye weho na Chance. Abandi bose n’ubwo baza biyita famille ye ntakumwegera mpaka akize !” Sandra arasubiza ati “ndabizirikana muga !” Muganga ahita asezera Bony mumutima arivugisha ati “wamujinga we ubona ngo ngutume akazi ukange nurangiza unanyangirize imipangu yo kukikorera !!!” Nibyo koko Muganga atanze iryo tegeko kuko azi neza ko Bony ashaka kwica Daniel .


Tuze kuri Rodriguez. Yakiriye amakuru ko umwanzi we (mwibuke ahora Daniel ko ashaka kumutwara Chance)atapfuye ahubwo yimuriwe kwa Sandra kandi urugo rurinzwe utapfa kumugeraho umujinya uramurya ! Arivugisha ati “wamujinga we ni iki cyagukijije Isumu baguteye kweli ? Genda ufite ubuzima bwinshi kabisa. Muri park ntabwo wapfuye none n’ibiganza byanjye urabirokotse kweli ? Ndicuza impamvu ntakwiciye muri Park kabisa” 🤣🤣🤣 Byahe ko no muri park ahubwo Daniel ariwe wamurinze yarangiza akaba ikirwari akitahira Daniel agasubira ibyuma gutabara Umukobwa wenyine !! Akimara kwivugisha ayo magambo Yarakomangiwe atanga Kalibu hahita hinjira wamukobwa baryamanye muri Hotel igihe yari yasinze . Rodriguez amubonye yarikanze maze umukobwa nawe arabanza arahagarara bararebana arangije ati “urakomeza unyitegereze utyo ntabwo uri bumpe kalibu !” Rodriguez ati “oooh ,ni kalibu mwicare” Umukobwa aricara maze Rodriguez aramubaza ati “ni gute wamenye hano ?” Umukobwa arasubiza ati “uri kwibaza uko namenye hano ntanubwo witaye kumpano nkuzaniye ?” Rodriguez arikanga 🙄🙄 amaso araturumbura !!! …..LOADING SEASON 04


NI IMPANO NYABAKI AMUZANIYE KO BAHURIYE RIMWE MUKABARI GUSA ?
DANIEL AZABASHA GUCIKA IMIPANGU MIBISHA YA BONY ? 
ALICE WE NAGARUKA MUBUZIMA BWA DANIEL . CHANCE NA SANDRA BIRAGENDA BITE KO NABO BAMUKUNDA ?
UTAZACIKWA NA SEASON 04.







📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments