
Episode 02 yarangiye Alice abeshye umugabo we ko agiye mucyaro kureba ikibazo kiri mumuryango gusa nyamara twe tubizi yari ajyanwe n’urukundo rwarimo kumuriza . Ese yaba yarabigezeho ? Twikomereze ….
Dutangiriye mucyaro mugitondo cya kare , Turabona Alice arimo kuza atambuka yerekera aho Daniel atuye. Daniel nawe arimo kugara umuryango afite iforoma ndetse n’isuka .
Daniel ahindukiye amaso ye yakubitanye n’icyo atatekereza kubona Alice kuyindi nshuro.
Daniel aramwitegereza ati “ Eheee ,nawe aha aya masaha urakora iki ?”
Alice ati “Daniel please ,ndi hano iwawe kubwawe?”
Daniel ati “kubwawe ? Alice kuva ryari uza kureba umukene nkanjye ? Birenzeho waranamaze kuba umukire ?”
Alice ahita afukama ati “Daniel ,ndi hasi y’ibirenge byawe. Please irengagize ibibi byose nakoze ariko wibuke ibyiza byanjye naba naragukoreye”
Daniel aashira isuka hasi arangije araza amuha amaboko abiri aramuhagurutsa arangije mwijwi rituje ati “Alice , naragukundaga yewe sinzi ko hari undi mukobwa nzigera nkunda ukundi gusa nguhanuye byaba byiza ukomeje inzira watangiye”
Alice ati “urasobanura iki Daniel ?”
Daniel ati “ndasobanura ko ntamwanya ugifite mumutima wanjye , byiza tangira nawe unyibagirwe nkuko nabikoze”
Alice kumva ayo magambo amarira yatangiye gushoka kumaso amarira ati “Please ,Daniel mbabarira”
Daniel ati “uri kunkereza mukazi ,mbisa nigendere”
Alice ati “Daniel basi niba wanze kumbabarira ngusabe ikintu kimwe . Urakimpa ?”
Daniel ati “niba kiri mubyo nabasha ndakiguha”
Alice ati “nkuko wanyikuyemo mfasha umbere mwarimu w’ukuntu nzakwiramo nanjye”
Daniel atekerezaho gato ati “sawa nzagufasha”
Ahita yigendera asiga Alice arimo kumwitegereza neza neza nkuko nawe wamusi yamusize yirukira amaronko mumugi.
Nkuvane aho nkwizanire murugo rumwe rw’abakire mumugi ukeye, Hari umwana w’umukobwa uri kuganira na mama we muri sallon .
Mama ati “Umva mwana wanjye Chance ugiye kujya kwishuri. Kandi kwishuri abasore bahenda abakobwa ni benshi ,uze wibuka icyakujyanye ko ari ukwiga kandi ninako kazoza kawe”
Chance ati “sawa mama ,nzazirikana izi mpanuro zawe ndetse n’izindi ujya umpa kandi sinzakumaramaza”
Mama ati “byiza mukobwa wanjye mwiza ,kwari ukukwibutsa ariko narimbinzi ko nakureze neza utamaramaza mubandi babyeyi”
Chance ati “sawa mama ,reka ngende ntacyererwa”
Umukobwa asohoka iwabo yinjira imodoka y’iwabo yagombaga kumugeza kwishuri aho agiye . Gusa umuryango urifashe dukurikije imodoka imutwaye ndetse n inzu avauyemo !!
Nkuzane inyuma yaho imisi mike. Rich ari iwe yarakomangiwe na Alice akinguye asanga niwe ati “Alice bite ?”
Alice ati “ni byiza Rich”
Rich akingura umuryango ati “kalibu munzu”
Alice ati “Urakoze ,gusa ndi kwihuta ntabwo nicara. Ese ko maze imisi ntari kubona mucuti wawe Daniel wamenyera aho ari ? Ngeze iwe kenshi ariko ntabwo mpamusanga”
Rich ati “oooh ! Rich ntabwo akiri hano yagiye mumugi”
Alice arikanga ati “mumugi ?waba uzi aho aherereye mumugi ?”
Rich ati “ naba nkubeshe kuko yabonye akazi kajyanye n’amashure ye ahita agenda gusa yansigiye ubutumwa bwawe”
Akora mumuguka avanayo agapapuro gato aramuhereza maze Alice nawe arakarambura asanga kanditseho kati “Munyeshuri mukundwa wansabye kukubera umwarimu wokunyibagirwa , iki ni icyigwa cyambere duhereyo”
Alice akibibona yamenye ko byanze bikunze Daniel yamuhunze murwego rwo kumujya kure ngo abashe kumwibagirwa 😪😪😪 amarira yahise akoroka ariko Rich arenzaho ati “Alice ihangane , gusa no hanyuma uzahe agaciro umutima ugukunda”
Alice ntakindi yakoze kwari uguhita asubira kumodoka akayatsa agasubira mumugi.
Kumbe uwo bari kuririra we turamubona mumugi yururuka Bus . Acyururuka yarebye umugi irya nino abura iyo ajya gusa avabayo agapapuroareba amerekezo arangije abaza umusore umwe nawe arangije amwishura ko ahazi ahita amujya imbere undi arakurikira. Muri uwo mwanya Chance warimo kwerekeza kwishuri yakase imodoka agira aho anyura hatandukanye n’amerekezo yo kwishuri. Ninako Daniel wacu bari kumuntuza muma cordo menshi bamujyanye aho yatanze amerekezo. Sasa ndagirango ukurikire neza wotonze . Hari aho bageze Daniel bahita bamuniga bamwambura buri kimwe barangije baramurekura ataha imbokoboko. Niko mumugi hamera !!!
Sasa Daniel nyuma yo kwibwa buri kimwe cyose yaje mumugi yambaye ibirenge azenguka umugi atazi aho yerekeza ,nta phone yewe ntaninkweto yambaye. Yaragiye arazenguka birangira yisanze mumuhanda nkabandi. Sasa kubera gucanganyikirwa yambutse umuhanda atarebye imodoka imwe murizo ihita imugonga !! Yoo disi kumwe bavuga ngo inkoko yo mucyaro ntitora mumugi ninako Nawe byamugendeye ntanumwanya aramaramo !
Twiyizire kuri Alice , nyuma yo kuva mucyaro abuze Daniel ugonzwe mukanya yageze murugo iwe hamwe abanye na wamugabo wamuhaye buri kimwe , yarahageze asanga umugabo amutegereje yarakaye . Gusa nawe nkumuntu uzi kubeshya neza yaje arimo arira umugabo amubonye aho kurakara aza yiruka kumuhoza ati “ chr ufite ikihe kibazo?”
Arimo arira Alice ati “chr ntabwo wabyumva ,ikibazo kirakomeye kuburyo no kuba narengeje imisi nakubwiye ni uko ikibazo cyabaye kinini”
Nick ati “Chr bite ko utanampamagaye ngo umbwire ,? Uzi ko narimpangayitse kubwawe ?”
Alice ati “cheri nanze kugutera umutima uhagaze ,ndavuga nti reka mbanze nze byibuze nawe nkumenyeshe utaza guhangayika”
Nick ati “kumbe Cherie umpa agaciro bigeze hano kuburyo ufite n’ikibazo wigomwa ukabanza ukamenyesha ?”
Alice ati “uri uwagaciro ariko aho bigeze najye byanshanze , mama wanjye birashakirwa ko ajya mubuhinde kuvurirwayo niyo mpamvu byancanze”
Nick ati “chr kuva yarabyaye umukobwa mwiza nkawe yaricunguye. Nge ndi tayali kwishura yose”
Alice ati “ ariko Chr ninjye uzajya kumurwaza igihe cyose azamarayo !”
Nick yarikamze 🤯………LOADING EPISODE 04
ESE AREMERA CYANGWA ?
DANIEL UBWO NTAPFUYE ?
KUKI ALICE ABESHYE ?
Comments