logo

NEW TALENTS

Stories Group

SORROW OF LOVE S01E04

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 03 yarangiye Alice abeshye umugabo we Nick ko agomba kukya kurwaza mama we yari yoherejwe kurwarira hanze gusa nyamara twe tubizi ahubwo yashakaga umwanya wo kujya gushaka Daniel kubera ko yari yumvise ko yamaze kugera mumugi .Daniel we bari bamugonze nyuma  yo kwibwa yaramaze kugongwa n’imodoka. Ese hakurikiye iki ? Twikomereze….



Dutangiriye kwa muganga , Turabona wamukobwa Chance wacu wari werekejwe kwishuri . Ako kanya Dr yarasohotse ati “niweho wazanye uriya murwayi wagonzwe n imodoka?”

Chance ati “yego ni ngewe! Ameze ate ?”

Dr ati “nkurikira mubiro”

Muganga ajya imbere Chance nawe aramukurikira…



Twiyizire kuri Alice , nyuma yo kubeshya umugabo we ntabwo yagiye mucyaro ahubwo yahise akatisha icyumba muri Hotel nziza abwira n’abakozi baho ko badakwiye kubwira umuntu n’umwe ko yahageze. Ageze mucyumba cye afata phone yandikira msg umuntu igira iti “ nabikoze neza nkuko wabimbwiye , turahura ryari ngo umpuze n’ababasore bagomba kumfasha ?”

Arasubizwa ati “byiza cyane , mukanya ndaguha location yaho duhurira. Ufite photo ye ?”

Arasubiza ati “cyane rwose!”



Tugaruke kwa muganga.

Dr ati “uriya murwayi murapfana iki ?”

Chance ati “ntacyo dupfana usibye ko imodoka yanjye ariyo yamugonze , rero ntabwo nari kumusiga ameze nabi ,byabaye ngombwa ko gahunda zanjye zose nzisubika mbanza kumuzana kwamuganga”

Dr ati “reka ngushimire cyane Chance ,ni abantu bake babikora kuko bakunze guhita bacika bakigendera bagasiga uwo bagonze mubyago igikunze kuvamo urupfu rwa benshi. Waba wabashije kumenyesha abiwabo se ?”

Chance ati “hoya kuko ntanibimuranga yari afite”

Dr ati “none se uriteguye guhagararira kuvurwa kwe ?”

Chance ati “kuva aringe wamugonze ngomba kubikora”

Dr ati “igufa ry’akaguru ke ryabusanye mwivi ,kubwibyo harakenewe ko akorerwa operation tigasubizwa kumurongo . Ikindi nyuma y impanuka ubwonko bwe bwagize akabazo gato kuburyo n ubwo yakanguka adashobora kwibuka ibintu byose ,rero azaba akeneye umuntu wo kumuba hafi kugirango aze yongere kuba yasubira kumurongo neza”

Chance ati “Dr nditeguye ntakibazo”




Nkuvane aho nkuzane kuri Alice na Nadine. Hari umusore umwe bahuye ,

Nadine ati “ Umva Patrick uyu ni Alice umwe nakubwira ko akeneye ubufasha bwawe . Alice uyu ni Patrick , umuhanga mugushakisha abantu cyangwa ibintu iyo byazimiye”

Bahana amaboko barasuhuzanya ..

Patrick ati “ boss urashaka ko ngukorera iki ?”

Alice amuhereza ifoto ati “ndashaka ko unshakira uyu muntu aho yaba ari hose muri uyu mugi. Ni mushya yaje aje gukora akazi gusa ako kazi ntako nzi”

Patruck ati “ako niko kazi kanjye gusa weho biraza kuguhenda kuko details uri gutanga ntabwo zihagije ariko kuri nge ntabwo njya mbura icyo bantumye”

Alice ati “kukijanye n’amafaranga icyo si ikibazo”

Barasezerana Alice asubira kuri ya Hotel aho yafashe icyumba.



Nkuvane aho nkugarure murugo iwabo wa Chance , mama we yamurakariye,

Chance ati “mama ntabwo nari bukomeze kandi ngonze umuntu ntabwo byarikuba ari ubumuntu pe , kandi nawe ubwawe urabizi ibyo wantoje”

Mama ati “yego ,ariko kuva wamugejeje kwamuganga wagomba guhita ukomeza kwishuri”

Chance ati “mama ,uriya muntu nagonze ntanubwo umuryango we urabimenya , kandi mubisubizo muganga yampaye ashobora kuba yagizemo ikibazo mumutwe. Rero kumurekera kwamuganga ndumva ataribyo”

Mama ati “umva Chance  , ishuri ni kazoza kawe ntabwo ugomba kuryangiza byoroheje gutyo. Ja kwishuri uwo murwayi umundekere”

Chance ati “icyo nicyo nkundira mama mwiza wanjye, Mama niba unyemereye kumukurikirana ndagenda kwishuri nige neza”

Mama ati “ntugire ikibazo , umurwayi mundekere nzamwitaho”

Chance araseka noneho ahita asohoka yiruka yishimye abwira umushoferi bagende mama asigara amwitegereza !!



Tuze inyuma y’icyumweru kwishuri kuri university, turabona Chance arikumwe n undi mukobwa ,

Umukobwa ati “ Chance nanone wongeye kwanga kwitaba ubutumire! Chance kubera iki umeze uko ?”

Chance ati “ sha Diane ntakubeshe ngewe ibintu bya Rodrigue simbishaka . Abakobwa ni benshi ashake abandi ngewe icyanzanye ni ukwiga ntakindi”

Diane ati “Chance iyi ni university kandi vuba tuzava ngaha duhita dukomeza ubuzima busanzwe , rero umuhungu nka Rodrigue si uwo kwitesha”

Chance ati “ Diane uri inshuti yanjye  kandi turubahana. Please amakuru ya Rodrigue ntiwongere kuyambwira cyangwa niba umufitiye impuhwe ugende umwihoreze ngewe undeke”

Diane ati “reka da ! Naguhanuraga naho ubundi yaba yandebaga nakamwitwariye kera kuko sinamwitesha”



Nkugarure kwa muganga, turabona Daniel yicaye imbere ya Dr,

Dr ati “musore ubu umeze neza ushobora kuba wagenda , ikibazo cyamafaranga uwakugonze yamaze kwishura byose”

Daniel ati “Dr ,ese uwo yangonze ntabwo yakubwiye aho atuye hoho ?”

Dr ati “hoya ntaho yambwiye . Hari ikindi kibazo mufitanye ko niba ari ukukuvuza yabirangije ?”

Daniel ati “Dr , ntakindi mushakaho . Dr umusi ngira impanuka narimaze kwibwa buri kimwe bituma ncanganyikirwa niroha mumodoka. Sasa Dr ngire icyo nkwisabira ?”

Dr ati “ntakibazo nsaba”

Daniel ati “nkya guhura nibi bibazo byose nibwo narinkiva mucyaro nje mumugi gushaka akazi . Dr ndagusabye basi umpe itike mpite nisubirira mucyaro ndabona mumugi atari ahange”

Dr ati “pole sana musore kubyakubayeho , itike ni angahe ?” 



Nkugarure kwishuri , Chance ari kuvugana na mama We kuri Phone ,

Chance ati “none se mama ,umurwayi agereye kuki ?”

Mama ati “ubu tuvugana nibwo tukigera murugo mvuye kwamuganga bamusezereye”

Chance arishima cyane ati “Mama wamumpa kuri Phone nkamuvugisha ?”

Mama ati “hoya Chance ,reka undi mwana aruhuke nibwo akiva kwamuganga . Namara kuruhuka muzavugana”

Chance ati “sawa mama, umunsuhurize basi”

Mama ati “ndabikora , wige neza” ........LOADING EPISODE 05


BIRAGENDA BITE KO MAMA Chance Abeshe umukobwa we ??

Iyi nkuru iracyatangira kandi ni nziza pe ,nguhamagarira gukomeza kuyisoma umusi kuyundi mpaka uyisoje.



Comments