logo

NEW TALENTS

Stories Group
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON

FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON

FREE
S01
Action, kingdom
▶ Start Reading
5.0
📝Story Preview

FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON..EPISODE 1.UBWIZA BW’UMWARI NIBWO BUTUMA YINJIRA IBWAMI ARIKO UBWENGE BWE NIBWO BUGENA IGIHE AZAMARAYO.Ese kuki ntangije uyu mugani,Ese kuki iy film “FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON” (UBWIZA BW’IGITSINAGORE NK'INTWARO YE) humura uraje usobanukirwe, icyo usabwa ni ugucana kumaso ukirinda kurangara, ubundi uryoherwe na film irusha uburyohe kurusha izo waba warabonye ahandi aho ariho hose..Dutangiriye ahantu kunyubako imwe turabona hari imbaga y’abantu benshi cyane bayizengurutse impande zose barimo kubyina indirimbo z’umutsindo bishimye cyane, bose baririmba ibisingizo by’umugore w’intwari witwa ‘’SELENA’’ bakomeza kumushimagiza icyarimwe mubisigo n’ibisingizo binogeye amatwi bavuga bati <<uri ishema rya GOLDEN LAND n’ikuzo ry’umuryango wacu, uri intwariy’ubwoko bwacu. Ibyo byose wabikoresheje amaboko yawe urokora Golden Land, hundwagaza imigisha n’amahoro mugore w’intwari ufite imbaraga zidasanzwe>>,. Abaturage bakomeje kuririmba ubutwari bw’umugore witwa ’’SELENA’’ barwanira kwinjira muri icyo gipangu ngo bamusuhuze, bose bakomeje kubyiganira kwinjira mugipangu ariko ntabwo byari gushoboka kuko bari benshi cyane, uko bakabyiganiye kwinjira mugipangu ako kanya hasohotse umugore mwiza cyane bihebuje kandi ukiri muto, uwo mugore yasohotse abapepera cyane batangira kumwirundaho ari benshi baramushagara bose bashaka kumukoraho, hashize akanya abasaba akayira abajya imbere abandi bagore b’inkwanzi ya nkwakuzi baramukikiza ubundi baramukurikira nuko batangira umutambagiro bayoboye abandi uko bagatangiye umutambagiro bahise bashyiraho akadiho babyina baririmba ibisigo n’ibisingizo abagabo bakabikiriza bavuga ibyivugo by’imyiyemero n’imyishongoro, abo bantu bakomeje kwivuga ibigwi birata imbaraga n’ubutwari bwabo, umutambagiro warakomeje basatira umusozi bigaragara ko ari ikirombe gicukurwaho amabuye y’agaciro bahageze ‘’SELENA azamuka hejuru kumanga y’umusozi bose basigara bamurangamiye, nuko arangurura n’ijwi rirenga kandi riyunguruye kandi risona neza avuga ati….‘’SELENA ati“<<muze twishimire umutsindo dukomeze tuganze muntsinzi, muze twirate ubudahangarwa bw’umuryango wacu, twishongore kubanzi bihaye kuduhagurukira bakishora mukibuga cy’urugamba batazi ikipe bahanganye nayo, igitsinagore natwe mureke tuzamure icyizere kuko natwe turashoboye kuko ntakintu ukuboko k’umugabo kwakora ngo ukuboko kwacu kukinanirwe, ahubwo usanga hari imbaraga turusha igitsinagabo kuko ukuboko k’umugore gukoze ibyananiye amaboko y’abagabo kuko ukuboko k’umugore ariko guhiritse igihangage cyari cyarahangayikishije abaturage ba Golden Land, nibyo si amakabyankuru ahubwo ni impamo kuko kitahananuwe n’umusore cyangwa inyamaswa y’inkazi ahubwo ni umutegarugori ‘’SELENA’’ wamutsindishije ubwiza, uburanga n’ikimero cye byiza, mutege amatwi ijwi ry'umutegarugori avuga ibigwi by'ubutwari bwe, bijya gutangira SELENA mw'ishyaka n'ubutwari bwe yiyambuye ikanzu y’ubupfakazi agirango atabare abaturage ba Golden Land agirango abunamure kungoyi umwanzi yari yabatsikamijeho, yasize isura ye amavuta atuma azana itoto rigenda ritonyanga kubo ahuye nabo bose rituma atona kuribo aba umutoni wabo, imisatsi ye ayifungisha agashumi gafite ibara ryiza, yambara agakanzu kagufi ko kumureshya, akamutesha umurongo, yambara ibikomo byiza mumaboko ye’ ijosi rye arikwiza imikufi ishashagirana ikozwe muri zahabu imirasire yayo ikarabya indimi z’umugabo, yambara urukweto rurerure rumufasha gucimbagira nk’inyambo yigaruirra amaso ye, uburanga bwe buramurangaza bumutwara intekerezo ze, ubwiza bwe bumutwara umutima, amaboko meza yari atakishije ibikomo byiza yayasanganije aye aba ariyo amuca ijosi akoresheje inkota ye yicuriye ubwe acura umugambi mubisha wo gutsemba no kurimbura abaturage ba Golden Land, abaturage bose ba Golden Land basingiza ubutwari bwe mubisingizo by’amajwi meza y’urwunge, abanzi ba Golden Land bose bakangaranwa ndetse bahindishwa umushyitsi n’ubukaka bwe, abateshejwe agaciro b’intabwa baboneraho urwaho n’ama...

📚 Episodes (21)

Loading...
📢 Kwamamaza

Ibihe...

🎬
S01 EP01
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 1
🎬
S01 EP02
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 2
🎬
S01 EP03
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 3
🎬
S01 EP04
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 4
🎬
S01 EP05
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 5
🎬
S01 EP06
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 6
🎬
S01 EP07
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 7
🎬
S01 EP08
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 8
🎬
S01 EP09
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 9
🎬
S01 EP10
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 10
🎬
S01 EP11
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 11
🎬
S01 EP12
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 12
🎬
S01 EP13
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 13
🎬
S01 EP14
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 14
🎬
S01 EP15
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 15
🎬
S01 EP16
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 16
🎬
S01 EP17
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 17
🎬
S01 EP18
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 18
🎬
S01 EP19
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 19
🎬
S01 EP20
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 20
🎬
S01 EP21
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 21

Story Info: FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON | S01 | 21 episodes | Categories: Action, kingdom

Author: Asher Makabe | Published: 5/2/2026

Rating: 5.0 ⭐ | Type: Free