Loading verse...
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
:
:
EPISODE 20
:
:
•Twasize Vicklam, Engels, Bommel na Shallenne babashije kubohoza umuryango w'umwami Campbell wa IX, ndetse twasize hari abantu babasanze kugipangu babinjiranye kungufu.
•Twasize Selena na Salemu berekeje m'umurwa mukuru wa Merbella, Selena aje gushaka umwana we Victor mugihe Salemu yaraje kureba aho ikipe ye ya Triple Unbeaten igejeje mission yo kurwanya ikibi.
.
Dukomeze,
Duhere hano kugipangu cya ya nyubako iri munkengero z'umurwa mukuru wa Merbella cya gipangu cyatorejwemo ikipe ya Triple Unbeaten igizwe na Vicklam, Engels na Bommel aho twasize batunguwe n'abantu babinjiranye mugipangu abo bantu babatunguye ntabandi ni Selena na Salemu bari babiyeretse bamanitse amaboko, birumvikana Shallenne yaratunguwe no kubona uwo yakwita nka mukeba we kuko bombi babyariye Mordekai, ikindi kandi Selena na Shallenne bakaba bari basanzwe ari inshuti zahujwe na Mordekai kuva cya gihe Selena azana na Mordekai m'ubukwe bwa Shallenne na Hamilton, k'urundi ruhande Vicklam, Engels na Bommel bari batunguwe no kongera kubona umutoza wabo bazi nka Chenko cyane ko izina rye nyaryo Salemu, noneho umuntu ugize Triple Unbeaten urizi akaba ari Vicklam wenyine, Salemu we ntabwo yiriwe yita kuri ayo marangamutima yabo na gato, ahubwo yahise yinjiza Selena ubundi ahita afunga byihuse n'igihunga cyinshi bigaragara ko bashobora kuba bari bakurikiwe, Salemu ntabyo kwirirwa abasuhuza akomeza kwiruka agana munyubako mugihunga cyinshi, Vicklam, Engels na Bommel bamukurikira bibaza ikibazo kibaye kureba babona azamutse k'umunara uri kunyubako, nabo bahita bamusangayo bazamukiye kumascarien bageze m'ubushorishori bw'umunara basangayo imbunda eshatu ziremereye. Vicklam, Engels na Bommel bose babariza icyarimwe Salemu ikibazo kivutse gitumye ahita aza kuri uwo munara igitaraganya, Salemu abasubiza ko we na Selena umuyobozi mushya wa Golden Land bakurikiwe n'intagondwa zigizwe n'abagabo bakorera Rottin, bakaba bahuye nabo munzira bari gukora urugomo rwo gusahura no gutoteza rubanda, babasaba imisanzu n'imisoro kungufu, ababuze icyo batanga bakabica, abandi bagakubitwa, ndetse bamwe bakurizwa imodoka bajya kubafunga, noneho mukubanyuraho nabo barabahagarika babaza iyo bava n'iyo bajya mukwitegereza baba babonye Selena barasakabaka cyane ngo babonye umuzigo utuma umwami Rottin abazamura muntera kubwo kumushyikiriza uwishe umuhungu we Ferinessi, mugushaka kubaboha birwanaho, bahangana n'abagabo ba Rottin bashaka inzira bacikiramo ngo bave munzara zabo kugeza babashyize hasi ubundi bava aho bahunga, abapagasi ba Rottin nabo banga kuva kw'izima bahita bahaguruka babirukaho ari nako babatabariza cyane ngo babatangatange bihorere kubishe igikomangoma Ferinessi, ariko Salemu na Selena nabo birwanaho bahangana n'abagabo babitambitse ariko kubera ubwinshi bwabo bakomeza guhangana nabo bacika ababitambitse bose bakabashyira hasi kugeza babonye icyuho barazimira birukira mumasambu babakwepera mubihingwa ariko nabo bakomeza kubahiga nk'abahigi bari k'umuhigo bahiga inyamaswa, nabo mugukomeza bihuta bahunga kubw'amahirwe babona bahingukiye kuri iyo nyubako bihurirana n'uko bari babonye bus yinjiye ari Vicklam uyifunguriye, aribwo Salemu nawe yavuyeyo yiruka atanguranwa nuko Vicklam yongera gufunga kuko nta tumanaho yarafite ryo kubavugishirizaho kandi no gukanda kuri sonnerie nabyo bikaba byari gutinda babanza kureba kuri camera kuburyo bari kujya kubafungurira, abagabo babakurikiye babagezeho kare cyane aribwo yaje yihuta atanguranwa nuko Vicklam arangiza gufunga urugi ahita atambikamo ukuboko bahangana Vicklam ashaka gufunga, naho Salemu arwana no gufungura, aribwo byaje kurangira we na Selena binjiye we akihutira kuza kuri uwo munara ngo ahangane n'abakurikiye abasukaho urusasu.
.
Salemu yamaze kubabwira uko byagenze n'impamvu azamukiye k'umunara, babona koko nk'uko yabibabwiraga havumbutse igitero cy'abagabo bitwaje intwaro baza basatira igipangu bigaragara ko hari ubahaye amakuru yaho abo bakurikiye binjiye, ntabyo gutinda Salemu asaba Vicklam, Engels na Bommel gufata igipimo bagaturitsa abagabo bakabatwikisha urusasu bagahinduka ivu kandi ntihagire n'umwe urokoka ajya gutanga amakuru kumwanzi, ibyo Vicklam, Engels na Bommel babyumva vuba abagabo babashyira mugipimo batangira kuboherereza ibiturika, ubundi abagabo si ukubatwika baragenda barakongoka, kuburyo nuwashatse gusubira inyuma ahunga bamukurikije urusasu, n'ababibonye bose barabaturitsa ngo batajya gutanga amakuru cyane ko n'ubundi bari barengereye baza m'ubutaka bwabo, bose bamaze kubashyira hasi, Salemu yarabashimiye cyane ndetse abashimira n'uburyo bakomeje gukora akazi yabasigiye neza n'ubwo azabashimira bya nyabyo bamaze gushyira Rottin hasi n'igihugu bamaze kugisubiza mumahoro n'umutekano, ako kanya Vicklam amusubiza ko n'ubundi Rottin ariwe gipimo bari baje gutegura gukurikizaho ngo bamushyire hasi, Salemu acyumva umupangu bafite ahita abasaba kumanuka ngo bajye kwiga urugamba neza kuko muntambara n'ingamba barwanye zose urwo rugamba nirwo rukomeye kandi ruremereye kuburyo atatinya kuvuga ko hashobora kubonekamo n'ibitambo, Vicklam amusubiza ko yiteguye gukora igishoboka cyose n'iyo byasaba ko ariwe uba igitambo ariko agapfa aziko amahoro n'umutekano yaharaniraga byagezweho, cyangwa akaba asize ateguye inzira abo asize bazamukiraho bakomerezaho barwanira icyo bakomeje guharanira. Vicklam akimara kuvuga gutyo Salemu yamukoze muntoki amubwira ko bya bitekerezo, ishyaka n'umuhate asanzwe amuziho kuva kera akibifite kandi kwakundi bihuye neza n'iby'inshuti ye Mordekai umuyobozi wa Golden Land yigeze kumubwira ko basa kw'isura n'umutima bitumye afatwa n'agahinda ko kuba uwo Mordekai aherutse kwicwa agasezera isi atabahuje ngo bamenyane. Salemu yamaze kubabwira gutyo Vicklam, Engels na Bommell bamwihanganisha kubw'inshuti ye Mordekai ntabyo gutinda bamanuka basohoka muri uwo munara, bakomereza munyubako bisanzwe bakomereza m'uruganiriro mukugeramo Salemu atungurwa kandi anezezwa no kubona umwami Campbell wa IX yishimanye n'abagize umuryango we kandi yarazi ko yapfuye kera ndetse n'abagize umuryango we bose bagashimutwa, m'umunezero mwinshi yitegereza Vicklam, Engels na Bommel nk'abagize ikipe ye ya Triple Unbeaten yumva atewe ishema nabo kubw'akazi gahambaye bakoze.
K'urundi ruhande Shallenne na Selena bari bicaranye batuje ubona ko Selena arimo kumuganyira amubwira iby'urupfu rw'umugabo we no kubura umwana we, na Shallenne agerageza kumwihanganisha amuturisha amuhumuriza ari nako agerageza kongera kumuremamo icyizere cy'ubuzima.
Naho k'urundi ruhande Estelle na Naella bo baribashagaye Miguel bamushyize hagati, ndetse na babandi babohoje nk'mfungwa bmwe na bamwe bari bicaye aho ngaho batuje, baganjwe n'amarangamutima y'ibyo babona aho ngaho, ariko Engels kureba abura abana bombi Victor na Rahab ahita yibwira ko bashobora kuba babaryamishije umutima usubira mugitereko aratuza ariko urukumbuzi abafitiye rutuma yerekeza mucyumba cye yihuta ngo byibuze ababone gusa.
Kuri Naella na Estelle babonye Vicklam n'abo barikumwe binjiye aho ngaho bavayo biruka bahoberera Vicklam icyarimwe n'ubwuzu bwinshi bamubaza niba nta gasasu kamusaruye k'umubiri, nawe abasubiza ko ari m'uburinzi bw'IMANA bityo ntacyamuhangara kuko amasasu aramubona akamukwepa, akimara kubasubiza gutyo abasaba gusuhuza Salemu, abwira Naella ko uwo ariwe Chenko nyiri iyo nyubako wabatoje yamubwiraga, birumvikana na Estelle yahise amumenya kuko Naella yari yaramubwiye byose Vicklam yamubwiye, kuri Salemu we yakomeje kwitegereza abantu baraho ngaho bose akorwa k'umutima n'uburyo ikipe ye Triple Unbeaten ikomeje gukora ibikorwa by'indashyikirwa bizatuma bahora bibukwa nk'intwari, kuri Selena we yahise ahaguruka aza asanga Salemu amubwira ko ibyo asanze aho bigaragaza ko yakoze igikorwa gikomeye cyo gutoza iyo kipe ya Triple Unbeaten igizwe na Vicklam, Engels na Bommel kugeza batabaye umwami bakabohoza n'umuryango we mugihe abatuye isi yose bazi ko bamaze gupfa bose, bityo nk'igisobanuro cyo kwirinda guhamya ko umuntu yapfuye utarabona umurambo we kuko igihe uba utizera ko aho ari atarokoka urupfu IMANA yo iba ifite inzira zirenga amamiliyoni n'amamiliyari yo kumurindamo no kumutabaramo, none bimuhaye icyizere ko umwana we yaba akiri muzima bityo ni ko kanya ko gufata urugendo rwo kujya kumushaka kugeza amubonye akiri muzima ubundi akabagarukira aza gufatanya nabo urugamba rwo kurwanya umwanzi w'igihugu cyabo ukomeje guhungabanya ubusugire bw'igihugu cyabo no kubangamira uburenganzira bw'ikiremwamuntu.
Salemu yamaze kumva ibyo Selena amubwiye abitekerezaho cyane muntekerezo ze abona iyo shusho n'iyo foto y'uburyo Selena agiye kwinjira mubanzi wenyine amuhangayikira cyane amusaba ko yareka bakamufasha ariko Selena amuhumuriza amubwira ko azi uko yakwirinda n'uburyo yahangana n'abanzi bityo nagumane n'ikipe ye ya Triple Unbeaten bakomeze gushaka uko batabara igihugu n'abagituye kuko nyuma yo kubona ibitangaza bakoreye umwami Campbell wa IX n'umuryango we byatumye ababonamo abacunguzi b'igihugu cyabo cya Coast hills, Salemu nawe ntiyamuzanaho ibintu byinshi byo kumuvuguruza cyangwa kumuhatiriza ahubwo amwifuriza amahirwe masa mukubona umwana we akiri muzima, Selena amushimira amusezeraho ariko ataratera intambwe Shallenne avayo amwitambika amusaba ko yamuherekeza akamufasha gushaka umwana we, kuko ariwe umenyereye umurwa mukuru wa Merbella kandi akaba amenyeranye no kwa Rottin, Selena nawe amushimira cyane amubwira ko ariwe nshuti nya nshuti yabonye imukora k'umutima nubwo batigeze bagira amahirwe yo kumarana igihe kinini nk'inshuti, ariko niwe wamuhoraga muntekerezo nk'umugore ukomeye kandi wubatse izina rikomeye mugihugu cya Coast hills, aho azwi nka chairman wa Latimore hotel izwi nka hotel yambere mugihugu ikomeye kandi yakira abantu benshi biganjemo ba mukerarugendo n'abashyitsi baturutse mubihugu byo hanze biganjemo abanyapolitiki, cyane ko ariyo yakira inama zikomeye zerekeye politiki byatumaga Shallenne yamamara nk'umuntu uzi kwita no kwakira neza abamugana ndetse akarangwa no guhanga no kuvumbura udushya kuko uwazaga uno munsi yagarukaga asanga hari utundi tuntu dushya twiyongereyemo, ibyo byatumaga Latimore hotel imenyekana no m'uruhando mpuzamahanga ndetse ishyirwa m'urutonde rwa hotel icumi za mbere (top ten), zakira abantu benshi kandi zihenze.
.
Shallenne yamaze kumva ibyo Selena amubwiye ko amufata nk'icyitegererezo biramutungura cyane, ariko kandi biramunezeza ishyaka riramuzamukana, amushimira amubwira ko atarazi ko ari gutyo amufata, gusa abantu baraho ngaho bari bakomeje kwitegereza Shallenne na Selena ubutabakuraho amaso bagacishamo bakanoshanya bongorerana utuntu tutamenya ntabyo gutinda Shallenne asezera kubana be Vicklam na Estelle ndetse n'abana b'inshuti zabo Rita na Mark aribo Naella na Miguel, ndetse n'umwana wa Riza na Ramon ariwe Bommel, ariko arebye abura Engels umwana wa Pavel na Betha, kuri Selena nawe mukugenda asezera nk'uko Shallenne asezera yageze kuri Vicklam bagihuza ibiganza amera nk'ufashwe n'ikinya, kumurekura biramunanira, ibyunzwe biramurenga nk'uri mw'itanura ryaka umuriro ariko agatitira nk'uwaguye m'urubura, ndetse akanurira amaso Vicklam ubudahumbya ameze nk'umuntu uri mw'ibonekerwa cyangwa uri mw'iyerekwa, k'uburyo yabaye nk'utaye ubwenge agatangira guhamagara izina Mordekai arangamiye Vicklam amurebana ubwuzu n'amarangamutima adasanzwe, abaraho ngaho bose kubibona barikanga ndetse batungurwa n'uburyo Selena areba Vicklam ameze nk'uwenda kumugurukira bibaza niba wenda yamugiriye amarangamutima y'urukundo cyangwa niba yamugiriye irari cyane ko n'ubundi Vicklam ari umusore mwiza ushinguye mugihagararo cya gisore n'uburanga butangaje. gusa kuri Shallenne, Estelle na Naella bari bazi impamvu yabyo ntabwo byabatunguye, ariko Shallenne abonye uburyo Selena nk'umuyobozi wa Golden Land ari guta ikuzo ahamagara Vicklam mw'izina rya nyakwigendera Mordekai, yabajemo hagati agerageza kubaturisha kuko na Vicklam ubwe byari byamucanze kubona umugore yanga kumurekura, Shallenne akimara kubatandukanya, Selena yahise amugwamo amubaza niba ibyo abonye ari impamo cyangwa niba ari agahinda ko gupfusha umugabo we Mordekai, isura n'ishusho bye akabibona mubandi basore kuko isura n'ishusho bya Vicklam yabibonagamo Mordekai, Shallenne akibyumva yahise yibuka uburyo nawe akibona Vicklam bwa mbere nyuma yo kumutabara amukura mumaboko ya Thimothy nawe yamubonye mw'ishusho ya Mordekai, ibyo akibyibuka aba yibutse ka Victor yasanze muri iyo nyubako akakabona mw'ishusho ya Vicklam akiri igitambambuga mumyaka 15 ihise akabanza kugira ngo ni umwana wa Vicklam, ariko akamuhakanira amubwira ko ari Engels wamuzanye aho ngaho we na Rahab, ibyo Shallenne akimara kubyibuka ahita yemeza adashidikanya ko kumbi ka Victor ari karumuna ka Vicklam kuri papa wabo Mordekai, bivuze ko ka Victor ariko Selena ari gushaka akeka ko kaba karishwe, ibyo Shallenne akibisesengura gutyo m'umunezero mwinshi yiyatse Selena amusaba kuba amurindiriye gato akagira igihembo kidasanzwe kandi kimunezereza umutima abanza kumuha nk'umuntu w'intwari watabariye hafi igiturage cya Golden Land cyendaga kurimburwa cyo kimwe n'abagituye bose bagatsembwa, Shallenne yamaze kubwira Selena gutyo ava aho abaraho bose abashyize m'urujijo n'amatsiko menshi by'umwihariko Selena kuko m'uburyo bumutunguye yatangiye gusesa urumeza ndetse yuzura ubushashagirana bwinshi yibaza icyo gihembo Shallenne agiye kumuha, kuri Shallenne we yakomeje afungura imiryango y'ibyumba kugeza ageze mucyumba cya Engels agatungurwa no gusanga Engels yasinziranye n'abana bombi Rahab na Victor birumvikana kwa kundi yagiye kubareba yasanze basinziriye abaryama iruhande ngo yumve impumeko yabo bihurirana nuko adaheruka kuryama ngo aruhuke ahita asinzira abafumbase, Shallenne nawe mugushaka uburyo aterura Victor adakanguye Engels biranga kubera uburyo yarabafumbase nk'umurinzi wabo uhora witeguye ko hari icyaza kubahungabanya, Shallenne uko yagahatirije guterura Victor adakanguye Engels, yatunguwe no kubona Engels akangukanye ingumi yo mw'isura ariko Shallenne nawe nk'umuntu watojwe kandi uhora yiteguye ahita ayikinga ayigaruza ukuboko, Engels kubona ko yarakubise Shallenne mama wa Vicklam yihutira kumusaba imbabazi amubwira ko yarimo kurota hari ushaka kumwaka Victor ngo amushimute agakomeza guhangana nawe munzozi aribwo akangukanye ingumi asanga kumbi ibyo yarotaga byari ibya nyabyo, Engels yamaze gusaba imbabazi Shallenne nawe amusubiza ko nta kosa afite ahubwo yerekanye ubutwari bwo kuba yararinze Victor kandi yari yatanzwe ngo yicwe none mama we waruzi ko yishwe cyera akaba agiye kunezezwa no kongera kubona umwana we ari muzima, Shallenne yamaze kuvuga gutyo Engels biramucanga amubaza icyo ashatse kuvuga Shallenne amusaba kumuhereza Victor ubundi akamukurikira akihera amaso ibyo amubwiye, ako kanya Engels amwumva vuba amuhereza Victor nawe aterura Rahab babakura muri icyo cyumba barira kubera uburyo babakanguye batamazeyo ibitotsi, mukanya gato baba bageze aho Shallenne yarasize abandi, nk'abantu bari bategereranyije amatsiko igihembo Shallenne agiye kuzanira Selena bari bakomeje guhanga amaso umuryango Selena ari bwinjiriremo agaruka, ako kanya Shallenne akimara kwinjira aho acigatiye Victor wariraga cyane, Selena kubona umwana we Victor akiri muzima byaramurenze ananirwa kubyiyumvisha no kubyemera biramugora, ako kanya afatwa n'isereri bitunguranye agiye kwikubita hasi Vicklam wari hafi ye ahita amusama, amwerekeza kuntebe ayimwicazaho anamwicara iruhande amuhungiza m'uburyo bwo kumwongerera umwuka, Shallenne nawe mumpuhwe nyinshi avayo abasanga abagezeho aca bugufi imbere ya Selena amuhereza umwana we Victor amubwira ngo amwakire amuhe ibere anamwereke za mpuhwe za kibyeyi amuhoza.
Shallenne akimubwira gutyo Selena yahise akangukira hejuru n'imbaraga nyinshi ahita yakira umwana we Victor ameze nk'umusamye, mukumara kumwakira mumaboko yumva ubushashagirana n'utuzongamubiri turamwuzuye wese, m'ubwuzu bwinshi amuhoberana ibyishino n'impuhwe za kibyeyi amusomagura kumatama no k'uruhanga, uko amusomagura akarushaho kumusukaho amarira y'ibyishimo kugeza nubwo yibagirwa no kumuhoza amuha ibere, Shallenne kubibona agerageza kumuturisha amwibutsa guha umwana we Victor ibere ngo arekere kurira, Selena nawe amera nk'ugaruye ubwenge afungura ishati yari yambaye akurayo ibere arishyira m'umunwa wa Victor, nawe aryakirana inzara nyinshi akurura vuba vuba, abaraho bari bakomeje kubireba ubwuzu burabaganza bibakora k'umutima, kuri Salemu we anezezwa n'akazi abagize ikipe ye ya Triple Unbeaten bakomeje gukora kuko bakomeje no gukora ibirenze ibyo atabatoje byo guhuza abatandukanyijwe cyangwa ababuranye, kuri Engels yarakomeje kurwana no guhoza Rahab wari wakomeje kurira cyane yibaza impamvu adaceceka kandi ubusanzwe yageraga mumaboko ye ntiyongere kurira, kureba abona ari kurira yerekeza amaboko kuri Victor yerekana ko ariwe ashaka gusanga, ako kanya Engels ahita agenda abasanga nawe amuhereza Selena amubwira ngo yakire umukazana we, Selena nawe amwakirana ubwuzu n'impuhwe nyinshi, Rahab ahita aceceka ntiyongera kurira, Victor ahita yeguka areba Rahab amuhereza ibere rya mama we ngo nawe yonke, ariko Rahab nawe ararifata arishyira m'umunwa wa Victor amubwira ko nawe ari buze konka ibere rya mama we, kuburyo byabonekaga ko Rahab abizi neza ko ibere ridasangirwa, ariko Victor nawe yanga gukomeza konka amubwira ko atakonka wenyine badasangira, kuri Selena wari wasazwe n'ibyishimo byo kongera kubona umwana we noneho yanejejwe kurushaho no kubona umwana we Victor aho m'umurwa mukuru yarahabonye inshuti y'akadasohoka, ako kanya areba Shallenne amwitegerezanya amarangamutima menshi amushimira kubw'ikintu gikomeye amukoreye amuhuza n'umwana we Victor, amushimira uburyo yamurinze kugeza amurokoye abashakaga kumutwara ubuzima, Shallenne amushimira kubw'ishimwe rye ariko amubwira ko uwo agomba gushimira ari Engels kuko ariwe wamwakiriye akamurerana n'umwana wabo Rahab kugeza amucikanye amukura kwa Ferinessi, ariko Engels nawe ahita abyihakana avuga ko ukwiye gushimwa ari Vicklam kuko ariwe wabakuye aho bari bafungiranye kuburyo iyo Vicklam atahagera bari gupfira mucyumba bishwe n'inzara mugihe we na Bommel bari babasizemo bari bafashwe, Engel yamaze kubwira Selena ko Vicklam ariwe akwiye gushimira ariko na Vicklam abyihakana avuga ko uwo ashimira ari Naella wamutabaye ubwo yari mumazi abira yakurikiwe abicanyi benda kumugeraho ngo bamwice, Naella akamutabara kugeza amufashije kongera kugaruka muri iyo nyubako, Vicklam yamaze kuvuga gutyo avuga ko ukwiye gushimirwa ari Naella, ariko na Naella abyihakana avuga ko ukwiye ishimwe rikomeye ari nyina wabo Riza (mukuru wa mama we Rita), kuko yatabaye Vicklam urupfu agatuma bacika igitero bari bagabweho kugeza bisanze muri iyo nyubako aribwo barokoye Victor na Rahab, Naella yamaze kuvuga gutyo abari bategereje ko urwo ruhererekane rukomeza bakomeza guhakana ko ibyo babashimira ataribo babikoze ahubwo byakozwe n'abandi babuze uwo Riza ngo nawe yihakane iryo shimwe, ubwo mukumubura aho ngaho Selena abaza uwo mubyeyi mwiza Riza aho ari n'uwo ariwe ngo amushimire, ako kanya Naella, Vicklam na Estelle nk'abantu bazi aho ari bahita barebana mugahinda kenshi bahuza amaso, ako kanya ntawe ubwirije undi bayahuriza kuri Bommel wari wakozwe k'umutima n'uburyo mama we Riza bamuvuga neza bituma arushaho kwigaya kuba yaramutereranye, kuri Selena warubajije ikibazo atungurwa no kubona Vicklam, Estelle na Naella barebana ndetse Naella na Estelle bashotse amarira, ako kanya nabo baba babonye ko Selena yababonye biyumanganya bihanagura amarira, Naella ahita agorora ijwi ashaka uburyo ababwira aho Riza ari ariko Vicklam abona atari ko kanya ko guhita abivuga batarabanza guteguza neza Bommel, ahita amuca mw'ijambo asaba Selena ko Riza baba bamwirengagije gato bakabanza bakishimira kuba abonye umwana we Victor noneho uwo Riza akaza kumushimira nyuma yaho, ariko Vicklam yamaze kuvuga gutyo atungurwa no kubona Selena akomeza kumukanurira amaso ubudahumbya ndetse ubona atari aho hafi kuburyo yari yasamye akibagirwa kubumba umunwa, noneho igihe agaruriye ubwenge atangira kureba Victor yarangiza akareba Vicklam ubona ko ari kubagereranya, mukubagereranya atinyuka no gukora mw'isura ya Vicklam ubona ko hari icyo ari gupima, uko amukoraho akagenda arushaho kwikanga no kujya m'urujijo, abari aho ngaho bajya m'urujijo bibaza ikibazo Selena afite gituma ararikira umusore muto w'ingimbi, gusa Shallenne, Estelle na Naella bari bazi impamvu yabyo batangira kwibaza icyo bakora ngo Vicklam na Selena basobanukirwe n'ibiri kubabaho, mugihe bakibaza icyo bakora ngo bakemure icyo kibazo kiri hagati ya Vicklam, Selena na Victor, ako kanya Selena yikije umutima gato hashize akanya aravuga ati.....
.
*Selena ati -"mbere na mbere mumbabarire kubw'imyitwarire idasanzwe ndikubagaragariza muri aka kanya, kuko n'ibitekerezo muri kuntekerezaho ndabibona ko abenshi mwaketse ko wenda namukunze cyangwa mufitiye irari, ariko ntabwo ariko biri ahubwo nabuze ikibazo mfite kuburyo uyu Vicklam ndi kumureba nkamubonamo umugabo wanjye Mordekai, ndetse nkanamubonamo isura y'umwana wanjye Victor, sinzi niba ari ihungabana ryo gupfakara ririkubintera, cyangwa niba ari umuzimu wa Mordekai uri kunyiyereka nubwo m'ubusanzwe iby'abazimu ntabyemera, ariko nukuri mwumve ko nacanganyikiwe n'uyu musore Vicklam kuko byose kuva kugihagararo, uburanga, imirebere, imivugire n'impumuro ni Mordekai musa musa mbona imbere yanjye, bityo mumfashe mumbwire niba ibyo mbona ari impamo cyangwa niba ndi mw'iyerekwa n'ibonekerwa, cyangwa niba hari ikindi kibazo cyo m'umutwe nagize cyane ko n'ubundi ntariyumvisha neza ko nshigatiye umwana wanjye Victor ahumeka umwuka w'abazima, nukuri ndabiginze munsubize mutambeshye mbashe kuva muri uru rujijo kuko aho bigeze ndumva ndi munzira zo gusara kuko m'umutwe byamaze kwivanga.
.
Selena yamaze kuvuga gutyo abaraho bose barikanga bahuriza amaso kuri Vicklam ngo barebe niba ibyo Selena avuga ari impamo, Vicklam we kumara kumva amagambo Selena amuvuzeho no kubona abari aho ngaho bose bamuhurizaho amaso byamuvanze m'umutwe yibaza ibiri kumubaho, ndetse abihuza n'ibyo Salemu yigeze kumubwira ko asa n'umuyobozi wa Golden Land Mordekai, ndetse n'imyitwarire n'imyumvire ye n'uburyo akoramo ibintu bikaba bihuye n'ibya Mordekai ijana kw'ijana (100%), ibyo Vicklam amaze kubyibuka yibuka n'uburyo mama we Shallenne na mushiki we Estelle baje bamubwira ko bari batekereje ko ka Victor ari akana ke bamufana cyane ngo yibyaye nk'intare n'ingwe kubwo kubyara umwana basa nk'intobo, none uwo mwana Victor bavugaga ko basa ni umwana wa Mordekai bivugwa ko basa. ibyo yamaze kubitekerezaho no kubihuza nawe acanganyikirwa m'umutwe cyane yibaza ibyo aribyo mugihe akibyibazaho cyane m'urujijo rwinshi, na Selena akomeza kumwitegereza cyane, yumvise mama we Shallenne yitsa umutima, akomeza avuga ati...
.
*Shallenne ati -"Mwana wanjye Henson nawe Selena mbere yuko mbasubiza ibibazo mumbaza munyemerere mbanze mbasabe imbabazi kubw'ibyo ngiye kubabwira bishobora kubagora kubyakira, cyangwa bikababaza, muby'ukuri kuba mfashe ijambo ni ukugira ngo nsubize ibibazo byose Selena amaze kubaza namwe mwese muri aha mwibaza, ndetse namwe abasanzwe muzi Mordekai mukomeje kwibaza uburyo umwana wanjye Henson muzi nka Vicklam asa nawe, ikindi na none akaba asa na Victor, igisubizo cyabyo byose ni uko bafitanye amasano akomeye kandi ya hafi cyane, aho Mordekai ari papa wa Henson na Victor, bivuze ko Henson muzi nka Vicklam na Victor ari abavandimwe.
.
Shallenne yamaze kuvuga gutyo bose barikanga, ndetse baratungurwa cyane bibaza inzira byaciyemo, kuri Vicklam na Selena bo babaye nk'abakubiswe n'inkuba, ibyunzwe birabarenga bananirwa kubyumva, Vicklam we mukiniga cyinshi atangira kubaza mama we Shallenne ibyo avuze niba nta kibazo afite m'umutwe, Selena nawe amubaza niba uwo Mordekai avuga ari umugabo we Mordekai koko cyangwa niba ari undi bitiranwa, kuko atiyumvishaga ko Mordekai n'uburyo amuzi atari umuntu wabona imbaraga zo kumuca inyuma, Shallenne uko bakamuhundagajeho ibyo bibazo by'urusobe, yabasabye gutuza akabasobanurira uko byagenze byose n'inzira byaciyemo, atangira avuga uburyo ari Rottin wabagushije m'umutego agamije kumuteranya n'umukunzi we Hamilton no gutesha agaciro Mordekai kubwo kurenga k'umuco wabo w'Abapokate bafite umuziro wo kutaryamana n'undi muntu utari umupokate kuko byari ibintu byateza ibyago bikomeye kugiturage cyabo cya Golden Land, Shallenne yakomeje ababwira ibyakurikiyeho byose n'uburyo Henson yaje kuvuka yitirirwa uwa Hamilton bari barashyingiranwe kugeza ubwo batandukanyijwe Henson ari mukigero cy'imyaka ibiri asoreza aho bongeye guhurira amutabara nawe akamubona mw'ishusho ya Mordekai nk'uko bigendekeye Selena.
.
Shallenne yamaze kubabwira byose bose baguye mukantu kuva kubatunguwe no kumva uburyo Henson yarokotse, abandi batungurwa no kumva burya Shallenne hari undi mwana yari yaribarutse mbere ya Estelle, kuri Vicklam na Selena bo kubyakira no kubyiyumvisha byari byabagoye noneho kuri Vicklam kwakira uburyo yavutsemo n'inzira byaciyemo ngo abe urusoro n'uburyo yitiriwe umwana w'umugabo utari papa we byaramunaniye m'umutwe bikomeza kwivanga, mugihe Selena we yahise aheranwa n'intekerezo nyinshi, ako kanya ahita yibuka ijambo Mordekai yamubwiye mbere yo gupfa mubwira ko hari amahano yakoze akaba ariyo ateje ibyago igiturage cyabo kuburyo kigiye kurimburwa, ariko agashiramo umwuka atamubwiye ayo mahano yakoze abakunguriye, ibyo Selena akibyibuka ahita yemeza ko kuba yararyamanye na Shallenne ariyo mahano Mordekai yashakaga kumubwira.
.
Uko Vicklam na Selena bagaheranwe n'ibitekerezo bombi bafashe akanya ko kubakomeza aho Vicklam yahise akikizwa na Engels na Bommel naho Salemu yicara iruhande rwa Selena, mugihe Shallenne yahise akikizwa na Estelle, Naella na Miguel, bose bafata akanya ko gukomezanya no gufashanya kubyakira, ndetse birangira bose babyakiriye mubyishimo byinshi, Vicklam afata akanya ko guhoberana na Selena nka mukase, arongera aterura Victor amuhoberana ubwuzu bwinshi nka murumuna we, Shallenne nawe ahoberana na Selena nk'abantu bahuje amateka yo kubyarira umugabo umwe, ibyo byavuyeho Bommel wari wakozwe k'umutima n'uburyo imiryango yishimiranye abasaba ko bamuha akanya ko kubanza kujya kureba mama we Riza mbere yo kugira indi mission ajyamo, Vicklam, Estelle na Naella kubyumva nk'abantu bazi aho mama we Riza ari bararebana babazanya icyo bakora bakoresheje amasiri ako kanya Vicklam ahita yegera Bommel amusaba kuza kugira umutima ukomeye kubw'ibyo agiye kumubwira, akomeza amubwira ko mama we ashaka kujya kureba atakibarizwa mw'isi y'abazima kuko hashize iminsi arashwe ubwo yamwitangiraga, Vicklam yakomeje abwira Bommel uko byagenze na Salemu, Engels na Shallenne bumviraho uko byagenze n'urugamba Vicklam yarwanye, Vicklam arangiza kuvuga byose Bommel, Engels na Shallenne bahogoye, noneho byagera kuri Bommel we akabivangamo n'amagambo y'amaganya yiganjemo kwicuza kwinshi cyane, Vicklam afata akanya ko kumuturisha amuhoza, naho Selena we ahoza Shallenne, mugihe Salemu yahozaga Engels, nyuma y'umwanya babahoza baje gutuzamo gake, Bommel asaba ko byibuze bamwereka aho bashyize umurambo wa mama we Riza akawubona, ako kanya Vicklam amufata akaboko amwerekeza mucyumba bashyizemo umurambo wa Riza n'abandi barabakurikira, bakomeza binjira mucyumba kimwe bakigezemo Vicklam afungura frigo bari bashyizemo umurambo kumara kuyifungura bakirwa n'impumuro itari nziza, kureba babona n'umurambo watangiye kwangirika, ariko Bommel ntiyabyitaho ahubwo akimara kubona umurambo wa mama we Riza arasara cyane, abivanga no gutontoma nk'intare n'amakare menshi, bakomeza kumuturisha, umwami Campbell wa IX abasaba ko byaba byiza bateguye uburyo bamutegurira uburuhukiro bwe ntakomeze kwangikira hanze, babibajije Bommel mukwikomeza kwinshi abasubiza ko abshyigikiye ariko byaba byiza umurambo bawujyanye kw'ivuko agashyingurwa iruhande rwa papa we Ramon nk'umugabo wa Riza, ako kanya Salemu amubwira ko bitapfa gushoboka kuko hanze intagondwa za Rottin zikomeje guhungabanya umutekano wa rubanda zabakoma munkokora cyane ko n'ubundi barimo guhigwa bityo byaba byiza babaye bamushyinguye muri icyo gipangu, akazimura ibisigazwa by'umubiri wa mama we hari umutekano, birumvikana Bommel ntayandi mahitamo yarafite yarabyemeye, Salemu asohoka ajya kureba ahantu hakwiye bacukura imva (bashyira irimbi), ahabonye akurayo ibikoresho b'abantu babohoje nk'imfungwa bamusaba ibikoresho batangira gucukura, naho Vicklam, Naella, Miguel na Estelle binjira mumodoka bajya kugura isanduka, abandi basigara bafashe m'umugongo Bommel waririraga mama we Riza, na Engels wariraga Riza wari kuba nyirabukwe, na Shallenne waririraga Riza umuvandimwe w'inshuti ye magara Rita, mugihe abagize umuryango w'umwami bari bakomeje gusukura umurambo wa Riza bawutera n'imibavu, nyuma yo kuwutegura neza hasigaye kuwushyira mw'isanduka, Bommel yarawegereye ashinga amavi imbere yawo awubikaho umutwe, mumaganya menshi no kwicuza kwinshi awubwirana ikiniga cyinshi avuga ati ....
.
*Bommel ati -"Mama ntabwo nigeze ntekereza ko nakubwira aya magambo ndira, nawe uri umurambo, muby'ukuri aya magambo nateganyaga kukubwira yari yiganjemo kugushimagiza no kukuvuga imyato kubw'ubutwari bwawe kuko uburyo ngaragara n'uburyo nitwara ni wowe mbikesha, kuba ndi wa muntu uharanira icyiza ndwanya ikibi mbikomora kuri wa mutima mwiza wanyubatsemo, mama mwiza uhebuje byose mumpuhwe n'urukundo ni byinshi nifuzaga kukubwira nyuma yo kugusaba imbabazi kubwo kuba ntarakubereye umwana mwiza, kugeza ubwo ngusiga wenyine nkajya kuba inzererezi yo kumuhanda nkagutererana ngusiga mubwigunge nyuma yo gupfa kwa papa wanjye Ramon, rwose n'ubwo ntizeye niba unyumva nyemerera nkubwire ko ari wowe muntu w'intwari nabonye kuva Isi yaremwa ndetse ni wowe muntu wa mbere wanyeretse urukundo ruhebuje byose kuburyo wananyitangira, rwose uburyo wihanganiye uburibwe nyuma yo gupfa kwa papa wanjye Ramon nanjye nkagusiga byanyeretse umutima ukomeye kandi wihangana wiyubatsemo bitumye nzakomeza kugufata nk'ikitegererezo m'ubuzima bwanjye bwose, ngaho ukomeze kugira iruhuko ridashira naho kuri njyewe nsigaranye agahinda ko kuba ugiye byibuze ntanagusabye imbabazi kubwo kukubera umwana mubi, gusa nizeye za mpuhwe zawe wanyerekaga zatumaga umbabarira utitaye k'uburemere bw'ikosa nakoze ndetse utiriwe utegereza ko ngusaba imbabazi, Ndagukunda mama nubwo nzahora nkumbura ibihe byiza twagiranye dufatanya uturimo two m'urugo, n'urukundo wanyerekaga n'utuganiro twiganjemo urwenya n'udukino twagiranaga kugeza ujya kundyamisha ukongera kumbyutsa mugitondo untegura ngo njye kw'ishuli, rwose IMANA ikwakire mubayo, nanjye ikizere nsigaranye cyo kuba uri mubiganza by'IMANA nicyo kinkomeza aho nsigaye nsigaranye icyizere ko nzaza ngusanga.
.
Bommel yamaze kuvugana amaganya abwira mama we Riza, Engels aramwegera akomeza kumufata m'umugongo amufasha kumuririra, ndetse n'abandi baraho bose bamukomezanya na Shallenne wari wahogoye, babongerera icyizere babumvisha uburyo badasigaye bonyine kuko babari hafi,
:
:
Dusige abari aho ngaho muri iyo nyubako bakomeza Bommel urira mama we na Shallenne uririra Riza umuvandimwe w'inshuti ye yo mubwana Rita, na Engels uririra uwari kuzaba nyirabukwe, tuze kuri Vicklam na Naella, Miguel na Estelle bagiye kugura isanduka, turababona bamaze kwinjira mw'isoko rigurishirizwamo amasanduka, babaza isanduka y'icyuma, barayishyura bayishyira mumodoka, ubundi binjira imodoka barayihagurutsa ngo bagaruke aho basize abandi, ariko bataragera kure bahagarikikwa kuri bariyeri n'umukwabo ukomeye, mugihunga cyinshi baparika imodoka, abapolice babazenguruka bababaza iyo iyo bava n'iyo bajya, ako kanya Estelle warutwaye abiyereka n'ubutesi bwinshi mumarangamutima menshi ababwira ko bagize ibyago bakaba bari bavuye kugura isanduka, abapolice barabutswe ubwiza n'uburanga bwa Estelle baratwarwa wese, babura n'imbaraga zo gukomeza kubahagarika babaha uburenganzira bwo gukomeza urugendo, ariko Naella nawe ababaza impamvu bari babahagaritse noneho kubona Naella nabwo babura uburyo bamurebamo bamusubiza badidimanga ko impamvu bari babahagaritse kwari ukugira ngo bajye kwitabira imbwirwaruhame y'umwami Rottin ari kugeza kubatuye Coast Hills, Vicklam aho yari yicaranye na Naella yabihishe akibyumva asaba Naella ko yabwira abapolice ko bajya muri stade byibuze iminota mike nabo bakumva ubutumwa umwami Rottin yabageneye, m'uburyo bwo kumenya icyo umwami Rottin avuga n'ibyo bari gupanga, ako kanya Naella abaza abapolice igisabwa kugira ngo binjire muri stade babasubiza ko ntakindi kitari indangamuntu ariko bo ntacyo basabwa kuko batarakwiza imyaka yo gutunga indangamuntu, ako kanya Estelle ahagurutsa imodoka ayikatisha ayerekeza mucyerekezo kijya kuri stade, mukuhagera baparika k'uruhande, mugusohoka Vicklam na Miguel basohoka bambaye ingodero z'ikizuru kibahisha amasura, mugihe Naella na Estelle basohotse bambaye lunette za fumee, bakomeza binjira muri stade bakirwa n'ijambo ry'umwami Rottin ryuzuyemo ubukana n'ingengabitekerezo y'ivangura avuga ati.....
.
*Rottin ati -"Bantu ba Coast hills, cya cyorezo cy'Abapokate cyongeye kutwataka giturutse muri Golden Land, nkuko mubizi hashize igihe kinini ubwoko bw'Abapokate bukomeza kutubangamira kuburyo nibikomeza gutya buzatujya hejuru bukatuyobora bukadushyira hasi kuko ubumara bwabo bukarishye kurusha ubw'indyanishamurizo, ariko bavandimwe ntimugire ubwoba kuko ubu noneho kuva nafashe ubwami dufite ijwi n'ijambo rikomeye nta mpamvu yo gukomeza gutinya ziriya ndyanishamurizo, bityo ubu nicyo gihe ngo dushyireho umurongo uhamye muri iki gihugu cyacu kugirango tucyiharire nk'ubwoko bwasizwe amavuta kandi bwarazwe iki gihugu, bityo turasabwa kunga ubumwe ntabundi bwoko butwivanzemo kuko iki gihugu aritwe cyabereyeho ngo tukigenge kandi tucyiharire, nk'uko duhuje ubwoko ndabasaba gukaza umurego duhangana na ziriya ndyanishamurizo z'abapokate kugeza tuzishyize hasi ndetse tuzirimbure kw'isi yose twusa ikivi umwana wanjye Ferinessi yasize adasoje, ziriya ndyanishamurizo ngo ni Abapokate batwiciye umusirikare ukomeye ariwe Ferinessi, warwaniraga iki gihugu cyacu cy'igikundiro, kandi na none m'ubusanzwe abapokate bakomeje gushaka kutwambura ahazaza hacu n'ibyo tugenewe bagamije kutujya hejuru ngo batuyobore kandi barahoze ari abacakara bacu, bariya bagome buzuye ubumara bishe abavandimwe bacu, abana bacu n'ababyeyi bacu bose bakabarimbura kugeza nubwo habura nuwo kubara inkuru tugomba kubihoreraho, tubatwikisha urusasu bagapfana n'ubumara bubuzuyemo, baturage ba Coast hills mwese ndabamenyesha ko uyu munsi tugomba guhaguruka tukishyira hamwe twunze imbaraga zirenze kure iz'abasirikare bacu bishwe ubundi tugahashya umwanzi, nukuri ibyo badukoreye bica abavandimwe n'ababyeyi bacu birahagije kandi birarambiranye ntabwo dushaka ko bizasubira ukundi, bityo munyemerere ngire ubutumwa mbwira nabo banzi bacu, banyaGolden Land!!! nimwe mbwira ubu ubwoko bwacu twongeye kwisuganya twunga izindi mbaranga tubereka ko tutatewe ubwoba cyangwa tutahungabanyijwe n'uburyo mwatwiciye ingabo zose, kuko nubundi turabizi ko ntakiza abapokate mutuzanira uretse guhungabanya umutekano n'ubusugire bw'igihugu cyacu, rero aka kanya mubare nkaho ubu tuje kubishyura ibyo mwadukoreye tubarimbura nkuko mwarimbuye abasirikare bacu, mubyumve kandi mubyiteho abagize ubwoko bwacu ntabwo tuzongera kwicara kumeza ngo dufate ifunguro tutarabatsembatsemba, kandi niba mushaka guhangana natwe nicyo kigomba kubarimbura ndetse niba mushaka kurwana uru rugamba twabashoyeho muraza kurimbukira gushira, twe turi abantu bakunda kubaho twisanzuye ntawe duhanganiye ibyo dukeneye kandi biraza kurangira tubigezeho, ubu twakaniye n'umurava mwinshi wo kubaha isomo rizahora ari amateka akomeye kugihugu cyacu, aho dusigarana ukwishyira no kwizana kubwoko bwacu ntawe utubangamira, turi ubwoko bumwe burinzwe n'IMANA kandi bukunzwe nayo ndetse ubu tugeze kure tubagabaho igitero tubakura kw'isi m'uburyo bwo gusukura isi, ubu turabaziye kandi ntanumwe tugomba gusiga ari muzima, rero nyuma yiri jambo, nsoreje aha ngaha duhita dufatiraho tugaba igitero kubanzi duhorera amaraso y'abana bacu, abavandimwe bacu n'ababyeyi bacu biciwe mumisozi n'amashyamba ya Golden Land, bivuze ko iyi ntambara n'igitero tugabye ari ibyo guhesha icyubahiro n'ikuzo abacu barimbukiye mumaboko y'Abapokate, ubu intwaro zirateguye, abasirikare nabo bariteguye n'abandi mwese mufitiye ishyaka ubwoko bwacu n'igihugu cyacu muhawe ikaze ngo muze mudufashe kwivuna umwanzi dusukura igihugu cyacu.
.
Rottin yamaze kuvuga gutyo abaturage bose basakuriza rimwe n'urwamo rwinshi bavuga ngo umwami Rottin arakaramba, ako kanya Rottin amanuka kuri podium yuzuye ubukana, abarinzi be bavayo bamukikije ubona barimo gusohoka muri stade bagabye igitero gikomeye, Vicklam, Estelle, Miguel na Naella nyuma yo kumva amagambo mabi ya Rottin yuzuyemo ivanguramoko n'iteshagaciro ikiremwamuntu n'ingengabitekerezo yo kwanganisha abantu byarabababaje cyane, ishyaka rirabazamukana bakanira bavuga ko batuza aruko bamaze kumuhagarika no kumushyira hasi bakagarura ubumwe bw'abatuye Coast Hills buzira ivanguramoko, noneho babonye uburyo Rottin asohoka muri stade yuzuye ubukana, babona batategereza igihe we n'ibyegera bye basohokera nk'uko bimeze mumabwiriza, ngo babone gusohoka kuko byaba biri kubatinza kujya gutabaza abo basize munyubako, bahita basohoka bihuse ngo bajye kubimenyesha abo basize, ngo batabarire hafi igiturage cya Golden Land, kubw'amahirwe bagera kumodoka ntawe ubahagaritse bayinjiramo byihuse kuri iyo nshuro Naella aba ariwe uyitwarira k'umuvuduko n'imiguruko kuburyo imodoka yatangiye kugenda isimbuka, bageze kuri bariyeli barabahagarika ariko kuri iyo nshuro Naella yanga kubumvira ntiyita kubyo kuba bamuteze icyuma no kuba babitambitse avayo n'imodoka yahoreye cyane agonga icyuma n'abapolice abaca hejuru, nk'umutwazi mwiza imodoka akomeza kuyiyobora neza ntiyateza impanuka, ariko kureba inyuma babona bakurikiwe n'amamoto n'amamodoka ya convoy za gisirikare, ndetse batangira no kubakurikiza n'urusasu barubasukaho nk'abasukaho amazi, Naella nawe akomeza kugerageza uburyo bwose imodoka itakora impanuka kuko yarikomeje kwangirika, ako kanya Vicklam asaba Naella bari bicaranye imbere kumera nk'uhagurutse nawe yihutira kuzamura intebe asosorayo imbunda ebyiri zohereza ibiturika imwe ayihereza Miguel wari wicaranye na Estelle inyuma amusaba guturitsa ababakurikiye bakagera kuri ya nyubako babakuye munzira ngo bataza kumenya ibirindiro byabo bakabateza umwami wabo Rottin, ntabyo gutinda Miguel afungura idirishya ry'imodoka asohora umutwe atangira kohereza ibisasu biturika kuzibakurikiye na Vicklam amwikiriza nawe yohereza ibisasu kubanzi, imodoka zitangira guparika nabi cyane zikora impanuka gusa uburyo zari nyinshi zikomeza kubazonga, ariko Vicklam na Miguel nk'abarashi nyabo bakomeza kubohereza ibiturika ubudatuza kugeza imidoka na moto zibakurikiye zose bazirimbuye na Naella nk'umutwazi mwiza agahita azimiza imodoka, nubwo yari yangiritse kuko yacumbaga imyotsi ndetse inuka cyane bigaragara ko iri munzira zo gushya, ako kanya Estelle abasaba ko bayisohokamo batarayihiramo ariko Naella ababwira ko ayiparika aruko bageze mugipangu kuko bagomba gutabarira hafi igiturage cya Golden Land n'abatuye Coast Hills muri rusange, Vicklam nawe sinzi aho yakuye icupa ry'amazi atangira gusuka ahacumba umwotsi, kubw'amahirwe baba bageze kugipangu imodoka itarabahiraho Vicklam na Miguel bakuramo isanduka vuba vuba ndetse basaba Naella na Estelle kuyisohokamo igaturikira hanze y'igipangu, bagisohokamo Vicklam ubwe aba ariwe uyituritsa, Naella afungura igipangu we na Estelle barinjira,Vicklam na Miguel binjira babakurikiye bikoreye isanduka, mukwinjira bahubirana n'abari bahurujwe n'iturika ry'imodoka, ntabyo gutinda Vicklam yihutira kubwira Salemu iby'igitero kigiye kugabwa kuri Golden Land, bityo bakore ibishoboka byose batabarire hafi, ako kanya Salemu yinjirana nabo nawe abwira abo basanze iby'inkuru mbi Vicklam, Naella, Estelle na Miguel babazaniye, bityo mucyubahiro cya Riza bagiye kumushyingura byihuse ubundi bambarire urugamba rwo gutabara abavandimwe batuye muri Golden Land no guhagarika Rottin, birumvikana abaraho babyakiriye vuba Riza bamutunganya musanduka neza, igikomangomakazi Janeika amuvugira isengesho ryo kumwifuriza iruhuko ridashira ubundi bamwerekeza kumva ye bose bamusezeraho bwa nyuma, ubundi bamumanurira mumva barenzaho itaka, barahindukira bagaruka munzu batangira kwiga urugamba igitaraganya, na babantu babohoje nk'imfungwa abari bagifite imbaraga z'umubiri babasaba ko babemerera nabo bakabafasha guhashya umwanzi w'ibyiza, muri abo bantu uko ari 120 babohoje batoranyamo abantu 72 wongereyeho Santiago na Miguel kuko aribo bagaragazaga ko bari bafite imbaraga abandi babasaba kuguma aho barinze umwami n'umuryango we n'abana bombi Victor na Rahab, ako kanya umwami ababaza umupangu bahagurukanye bajya k'urugamba habura n'umwe umusubiza kuko bose nubwo bari bashishikariye kujya guhagarika no guhangana n'umwanzi w'amahoro n'ubumwe nta mupangu bari bafite w'uko binjira m'urugamba nuko bwarwana urugamba, ako kanya umwami abasaba ko baba batuje bagategura urugamba neza ariko Shallenne amusubiza ko nta mwanya bafite wo gutinda mumyiteguro kuko abagiye kurimbura igiturage cya Golden Land bageze kure, akomeza ababwira ko umupangu bagiye fukoresha ari ukugenda bacunganwa no guturitsa ikiraro gitandukanya umurwa mukuru wa Merbella n'intara ifungiye umupaka kukiyaga cya Oferia, bityo nibangiza ikiraro biragora Rottin n'igitero cye kwambukana ibitwaro biremereye kubera uruzi rucamo hagati ruhita rutandukanya intara n'umurwa mukuru, Shallenne yamaze gutanga icyo gitekerezo cyuzuye ubuhanga n'ubushishozi bwinshi bose bamuha amashyi, Salemu akurayo imyambaro n'inkweto bya gisirikare ubundi ategeka buri wese kwinjira mucyumba atora intwaro ashoboye ubundi agakomeza asatira bus, ntabyo gutinda abagombaga kujya k'urugamba basohotse basatira bus aho hasigara Salemu wagombaga gusigara avugana nabo kw'itumanaho anabakurikirana ngo igihe bakenerera ubufasha aze kububahera igihe nyacyo, aho kandi Salemu yarahasigaranye n'umwami Campbell wa IX na bamwe mubagize umuryango we cyane ko n'ibikomangoma byombi Jasheika na Janeika n'abo bashyingiranwe bari bagiye k'urugamba, gusa muri ako kanya Miguel mugusohoka akurikiye abandi k'urugamba, Nolito warukiboshywe kimwe n'umushofeur mugenzi we, yahise amuhagarika amwinginga ngo amubabarire yirengagize ubuhemu yamukoreye bwose, maze bamureke ajye kureba mama we Josy kuko ubu amuhangayikiye cyane yibaza aho ari, cyangwa niba kumurekura bidasboboka bamutize phone amuhamagare amuhumuriza ntakomeze kumuhangayikira, ako kanya Shallenne acyumva iryo zina Josy yahise yikanga m'umutwe hahita hazamo umukobwa waje ateruye umwana uri mukigero cy'imyaka 2-3 amuzaniye Mark ngo ni uwe, mugukomeza kubikurura neza arekeraho gushidikanya yibuka ko uwo mukobwa yari Josy waruzanye Miguel kuko yarabonye undi mukunzi atashakaga ko amenya ko afite umwana, ibyo mugukomeza kubitekerezaho neza yibaza niba uwo Nolito ataba ari umuvandimwe wa Miguel, mugushaka kwikura m'urujijo abaza Nolito amazina ya sekuru na nyirakuru babyara mama we Josy, mukubamusubiza yumva amazina yabo ni ay'ababyeyi ba Josy asanzwe azi, ako kanya guhishira amarangamutima biramunanira ahamagara Miguel amubwira ko uwo Nolito ari umuvandimwe we, abari bagabye igitero bose barikanga kuri Miguel ahita agaruka inyuma abaza Shallenne uburyo uwo ari umuvandimwe we, Shallenne amubaza niba papa we Mark atari yarigeze amubwira ibyerekeye mama we, Miguel amusubiza ko yari yarabimubwiyeho ko Rita atariwe mama we wamwibarutse kuko mama we wa nyawe yamubasigiye ubwo yaragiye gushaka umugabo ariko ntabwo papa we Mark yari yarigeze amubwira izina rya mama we kuko yari yaramuhaye isezerano ryo kuzamubwira izina rye aruko asoje amashuli yisumbuye kugira ngo azamushake ntazindi gahunda yishe, aribwo yaje gushimutwa n'igihe agarukiye agasanga papa we yaramaze gupfa.
Miguel yamaze kuvuga gutyo Shallenne amubwira ko mama we yitwa Josy bivuze ko Nolito ari umuvandimwe we nka murumuna we, Miguel akibyumva yahise yibuka uburyo Nolito bari inshuti zikomeye nyuma akaza kumugambanira kubw'ishyari ryo kuba amurusha impano no gushaka kumutwara umukunzi we Estelle, ibyo Miguel akimara kubitekerezaho yitegereje murumuna we abura icyo amubwira kwakira ko yagambaniwe nuwo bahuje amaraso y'ubuvandimwe biramugora mugahinda kenshi ahita akomeza akurikiye abagiye k'urugamba, kuri Nolito nawe kumva ko yagambaniye umuvandimwe we yigaye kurushaho mukwicuza kwinshi atangira guhamagara umuvandimwe we Miguel amwiginga ngo amubabarire ariko we amwima amatwi, yinjira muri bus, Shallenne nk'umubyeyi uhorana impuhwe hafi yegera Nolito amuhumuriza amubwira ko mukuru we Miguel ari umujinya w'ibyo yamukoreye ukimurimo ariko naza gucururuka nyuma y'urugamba rumuhugije ubwonko n'umutima azamwumva kandi amubabarire, Shallenne yamaze kubwira Nolito gutyo amubohora amwereka Salemu ngo amufashe kuvugana na mama we Josy, Nolito ashimira Shallenne anamusaba kuza kumusabira imbabazi umukobwa we Estelle kubw'ubuhemu yamukoreye amushimutira umukunzi we, Shallenne amusubiza ko Estelle nta mutima mubi amufitiye kuko yishimiye kuba afite umukunzi we Miguel, kandi na Miguel akaba ahangayikishijwe n'urugamba agiyemo bityo asigare yizeye imbabazi ze nyuma y'urugamba
.
Shallenne yamaze kubwira Nolito gutyo amukomeza, akurikira abandi, bus zombi zihaguruka zitwawe na Estelle na Naella, bazitwarira k'umuvuduko batanguranwa no kugera kukiraro mbere y'igitero cya Rottin, uko bagenda buri wese yagendaga ategura intwaro azishyira k'umurongo, nyuma y'umwanya utari muto bari bageze kukiraro ariko kubw'amahirwe make basanga ingabo za Rottin zamaze kuhagera bose basohoka muri bus, Naella na Estelle bazisubiza inyuma bazihisha mudutsibanzira, nabo basanga abandi bipanga mumashyamba y'inzitane yaraho ngaho bamanukira m'uruzi bafatanye urunana kubera imbaraga uruzi rwatembanaga, abambere batangira kurwambuka bipanga mubihuru muri uko kwambuka bigabanya mumakipe abiri iy'abafite intwaro zoroheje aba ariyo yambuka, abitwaje intwaro ziremereye bagera nko kubantu 20 bayobowe na Santiago bo basigara inyuma ngo nibiba ngombwa baze gutanga ubufasha, birumvikana bose bari bambutse bajya gutangirira igitero imbere, bakomeza begera ingabo za Rottin bazihishe mubihuru kubw'amaharwe basanga ntanumwe mungabo za Rottin urambuka ikiraro ngo akirenge, Shallenne ababwira ko noneho ari ko kanya ko gutanguranwa no guturitsa ikiraro kuko impamvu ingabo za Rottin zitinda kwambuka nuko zitegereje ibitwaro kirimbuzi, Shallenne yamaze kuvuga gutyo bose bamubwira ko ibisasu bafite bitaturitsa icyo kiraro kuko gikomeye cyane, ariko Vicklam abasaba kumurinda akagenda asatira abasirikare ba Rottin akabinjiramo kuko afite umupangu, ako kanya Shallenne mukwikanga kwinshi amubaza ibyo agiye gukora niba atari ubwiyahuzi, Vicklam amusubiza ko ashaka kujya gushimuta igicontineur cyuzuye ibitwaro bya kirimbuzi akacyerekeza mukiraro hagati ubundi akagitegamo udusasu bitwaje akagituritsa, bamubajije uburyo akigeraho abasubiza ko ntayindi nzira cyangwa andi mahitamo bafite uretse gushaka uko barangaza abasirikare ba Rottin barasana nabo batitaye kubwinshi bwabo ahubwo bacunganwa n'uko ikiraro gisenyuka ubundi bagasigara babakwepera muri ibyo bihingwa n'amashyamba, Vicklam yamaze kubaha umupangu bakomeza kumubuza bamubwira ko kwinjira hagati mubanzi ari ubwiyahuzi bukomeye ariko nawe yanga kuva kw'izima avuga ko ntabundi buryo bafite bwo guturitsa ikiraro kandi nta bundi buryo bafite bwo gutabara abatuye Golden Land uretse gusenya ikiraro, Vicklam yamaze kuvuga gutyo nk'umuntu wasaga nkaho abayoboye nk'umugaba w'ingabo banga kumuzitira no kumuvuguruza, bose bakora ibyo abategetse, bahita bahindura impande m'uburyo bwo kurangaza abasirikare ba Rottin babasukaho urusasu byihuse, abasirikare ba Rottin barasakabaka bamera nk'abaguye muri ambushi batangira kubasubiza batazi iyo barasa, Vicklam aboneraho icyuho agenda abasatira m'ubuhanga bwinshi bwo kwihisha abaca murihumye mugihe Bommel na Engels bari bakomeje kumuherekeresha imbunda ngo nibabona umubonye bahite bamupima ngo adatanga amakuru Vicklam ataragera kugicontineur, Vicklam we yakomeje kugenda abasatira kugeza yinjiye munsi y'ikiraro agenda yerera nacyo akagitega udusasu akomeza azamuka hejuru yisanga rwagati mungabo za Rottin nazo ziba zamubonye zimwakirira hejuru ariko nawe nk'umucomando yirwanaho abakubita nabi cyane abavunagura akomeza gusatira igicontineurm'urugamba n'intambara ikomeye igikontineur yakigezeho abanza kugabanya abagabo ba Rottin abakura munzira abandi bakomeje gushirira hasi kubwa bagenzi be bakomeje kubasukaho urusasu babareba neza, mukanya gato Vicklam yabonye bya bimodoka bya burende n'ibindi bimodoka bitwaye intwaro bari bategereje bihageze ndetse hagera n'izindi ngabo nyinshi cyane, ako kanya atanguranwa yurira icyo gicontineur agihagurutsa acyerekeza mukiraro rwagati agezemo hagati akurayo ibisasu yarafite akurayo n'icupa rya essance yari yitwaje ayikwirakwiza mugiconteneur nuko asaba Bommel na Engels kumucovaringa neza(kumurinda neza) ubundi asohokana umwambi uri kwaka awujugunya muri contineur ahita asimbukira m'uruzi, ikiraro gihita gishwanyuka cyose kimanukira m'uruzi cyose, abasirikare ba Rottin babibonye bamera nk'abasaze, mugihe abo Vicklam yaje ayoboye basigaye bamuhangayikiye bibwira ko nawe aturikanywe n'igisasu cyangwa uruzi rukaba rumutembanye ariko m'uburyo butunguranye bamubona azamuka ava m'uruzi, ntabyo gutinda Naella, Estelle na Miguel baza kumwakira kuko yarazamutse nta kabaraga afite, bamugezeho bamuzamura bamusindagiza, mugihe abandi bagenzi be bari bakomeje kurasana n'abasirikare ba Rottin kuburyo urugamba rwagiye rugakomera cyane ibyatsi n'ibiti akaba aribyo biharenganira ariko ubwinshi bw'ingabo za Rottin butuma Vicklam na bagenzi be bakomeza kuganzwa kuburyo ingabo za Rottin nazo zambutse uruzi zoze zikabasanga mumashyamba bari bitsimbyemo, kuburyo bamwe muri bagenzi babo batangiye gupfa, Vicklam we uko yakazamukanwe na Miguel, Estelle na Naella urusasu rubari inyuma yagiye kumva yumva mama we Shallenne amuhamagaye n'ijwi rirenga ahita amenya ko hari ikibi cyabaziye, kureba inyuma abona hari umusirikare wa Rottin wabashyize mugipimo, afashe kumbarutso ako kanya m'ububangutsi bwinshi n'imbaraga nyinshi yahise afata Miguel, Naella na Estelle abahuriza hamwe abashyira imbere ye, amera nk'ubakingiye ikibaba noneho amasasu si ukumwisukiranyaho nawe akomeza kubundukira Naella, Miguel na Estelle kuburyo amasasu yose uko ari ane uwo musirikare yarapanze kubarasa uko ari bane ariwe wenyine yinjiye, kandi yose amufata ahantu habi cyane kuko amasasu abiri yinjiye m'umutwe, irindi ryinjira m'urutugu ryerekeza m'umutima irindi ryinjira m'umugongo ripimye m'urutirigongo, uwo musirikare umurashe mukubona ko ayo masasu yari yateganyije kurasa abantu bane afashe umuntu umwe azabiranwa n'umujinya arongera abashyira kugipimo ngo arase Naella, Miguel na Estelle ariko kubw'amahirwe yabo asanga amasasu yamushiranye ako kanya Estelle nka mushiki we na Naella nk'urukundo rwe begukana ubukana bwinshi bahuriza urusasu kuri uwo musirikare bamuhindura akayunguruzo, Miguel abonye ko batwawe n'umujinya barasa umuntu wapfuye kare ahita abakabura ateruye Vicklam warumeze nk'umurambo avirirana cyane, bava aho biruka inyuma yabo bakirikijwe urusasu rukomeye ubona ingabo za Rottin zariye karungu zibarasa n'ubukana bwinshi, uko Naella, Estelle na Miguel waruteruye Vicklam bakirutse mukanya gato bari bageze kuri bagenzi babo, Selena nk'umuntu ureba kure abasaba guhunga bacika kuko bakomeje guhangana n'ubwinshi bw'ingabo n'intwaro za Rottin bapfira gushira, Selena yamaze kubaha icyo gitekerezo bacyakirira hejuru abatarakomereka baterura abakomeretse, Selena we asindagiza Shallenne wari wacitse intege kubwo kuraswa k'umwana we Vicklam k'uburyo ntakizere cyo kubaho cyari gihari, naho Bommel we afata Naella wari wahogoye aririra umukunzi we Vicklam, mugihe Engels we yafashe Estelle wari wabaye nk'umusazi ashaka kujya kwiyahura mubasirikare ba Rottin abihoreraho kubwo kuba bishe musaza we Vicklam, uko bakagiye biruka mumashyamba bakwepakwepana n'amasasu ntan'intwaro basigaranye, abasirikare ba Rottin bakomeje kubirukaho n'urusasu nta gahunda bafite yo kugira uwo basiga ari muzima, Ba Shallenne, Selena n'ibikomangoma byombi Jsheika na Janeika n'abo barikumwe bose uko bakirutse baje kugera k'ubuvumo babwinjiramo vuba vuba bose bakimara kwinjira bahita bakingaho ibibuye binini kuburyo abanzi bahagera ntibamenye ko hari ubuvumo, ako kanya bamaze gukinga ubuvumo bose bahita bahurira aho Miguel arambitse umurambo wa Vicklam bose bamuririra bamuhamagara bamwiginga ngo akanguke, noneho byagera kuri Shallenne nk'umubyeyi yari yashegeshwe cyane kuburyo umutima wari wamenetse n'umutwe we umeze nk'uwasadutsemo kabiri, kuri Naella na Estelle bo bari bahogoye kugera n'ubwo babigoza bamuhondagura ibipfuntsi ngo akanguke, kuri Bommel, Engels na Miguel bo nubwo bari bikomeje cyane nk'abantu baciye mubikomeye ariko nabo umutima wabo wendaga guturika, kuri Selena kubona umwana w'umugabo we Mordekai apfa byamwibukije uburyo nawe yaririye k'umurambo wa Mordekai ubwo yarakimara kuraswa na musaza we Daniel ibyo kubyibuka nawe arira abaririra bombi arahogora, ibikomangoma byombi Janeika na Jasheika kubona intwari yatabaye ubuzima bwa papa wabo Campbell wa IX akanababohoza aho bari bafungiwe mukirwa kubyakira byarabagoye nabo baramuririra cyane, n'abandi barikumwe bose aribo babandi Vicklam yabohoje abakura kungoyi yaribaboshye muri bwa buvumo Rottin yari yarabashyizemo nabo bagowe no kubona Vicklam ari hasi, Miguel we n'ubwo yarafite umutima ukomeye yarabonye benshi bamupfira mumaso ariko kubona intwari nka Vicklam abapfira mumaso nawe yaraturitse aramuririra cyane, mubyukuri aho icyagaragaga aho ngaho ni agahinda gusa, cyane ko uretse Vicklam warashwe nabi amasasu menshi hari bagenzi babo babipfiriyemo abandi bakabikomerekeramo, ndetse bakaba bakuyemo ubumuga bukomeye, ikirenzeho nabo bakaba batizeye ko urwo rugamba barusohokamo bakiri bazima, bose uko bakaririye Vicklam na bagenzi babo, Shallenne yegereye umurambo we arawegura awufatira mubituza bye, mukiniga cyinshi abwirana amaganya menshi agira ati ....
.
*Shallenne ati -"mwana wanjye Henson!!! nizere ko ibi mbona bitari kuba nk'impamo, rwose ndakwiginze mfasha bibe ari za nzozi zibeshya kandi zidashoboka, kuko ndakuzi neza nk'umuntu utakwemera gupfa gutyo, nukuri reba aya marira yacu ugaruke m'ubuzima, Henson!!! nukuri ndakwiginze umva amaganya yanjye, urebe amarira ya mushiki wawe Estelle, urukundo rwawe Naella, Engels mwareranywe nka mushiki na musaza, inshuti yawe Bommel, Selena n'abandi bose badukikije muri ubu buvumo turimo maze ukanguke, rwose nyuma y'imyaka 15 wongeye kungarukira ntabwo numva ukuntu wakongera guhita unsiga gutyo ntamwanya tumaranye ngo twishimane nk'umubyeyi n'umwana, rwose uko nkuzi nk'indwanyi kuva ukivuka ndagusabye ngo urwane n'umubiri ndetse uhangane n'urupfu rugutwaye kugeza urutsinze maze utugarukire byihuse kuko kukubura biratuma natwe twibura dusigare nta buzima dufite kubera ko uraba uduteye icyuho gikomeye.
.
Shallenne agikomeje gutakambira no kuganyira umwana we Vicklam (Henson) utamwumva, ako kanya bagiye kubona babona ibibuye bari bateze kumiryango y'ubuvumo bikuweho, ubuvumo burafunguka ndetse abakuyeho ibibuye bahita babinjirana n'intwaro, mugihunga cyinshi no kwiheba kwinshi Shallenne n'abo barikumwe bose bumva ko ibyabo birangiye ntaho bacikira urupfu rwamaze kubabona kare mukwitegereza neza ababinjiranye n'intwaro batungurwa no kubona abo bantu ari ....
:
-Vicklam asezeye isi kimwe na bamwe mubo bari bazanye m'urugamba, ndetse n'abasigaye nabo bakaba bari mubyago bikomeye?
Ese abo babanjiranye ni bande?
-Miguel na Nolito baje gusanga ari abavandimwe nyuma y'igihe Nolito yaragambaniye Miguel, Ese Miguel azababarira murumuna we, Josy we namenya amakimbirane ari hagati y'abana be azabyifatamo ate?
.
EPISODE 21 COMING SOON
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
Comments
Login to comment.
No comments yet.