Loading verse...
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
:
:
EPISODE 19
:
:
•Twasize Muri Golden Land bari kwishimira intsinzi ikomeye nyuma yo gukubita inshuro igitero cyari cyoherejwe na Rottin, na none twasize barimo gushyingura uwari umuyobozi wabo Mordekai, Twasize na none Selena nyuma yo kwibuka uko byagenze byose kugeza aho bari gushyingura umugabo we Mordekai, hari uwo afashe mw'ishingu amutura agahinda ko gupfusha umugabo we Mordekai no kubura umwana we Victor atazi niba agihumeka umwuka w'abazima cyangwa niba nawe yarishwe.
•Twasize Engels atabaye umwami Campbell wa IX n'abana bombi Victor na Rahab bari bagiye kwicwa, ndetse twasize agiye gutanga umusada (ubufasha) kuri Vicklam n'abo barikumwe
•Twasize Shallenne, Vicklam, Estelle na Naella babashije gucikisha Miguel akiri muzima cyo kimwe n'izindi mfungwa zigera mw'120, na none dusiga Vicklam na mama we Shallenne batunguwe n'umusozi bahingukiyeho, ndetse hari uwari ubatabaye abasirikare bari bagiye kubica.
.
Dukomeze,
Duhere hano Shallenne, Vicklam, Estelle, Naella na Miguel bari bamaze kubohoza no kumucikisha cyo kimwe n'izindi mfungwa 120, aho twasize bose barangamiye umuntu w'intwari ubatabaye urusasu rw'ingabo za Leta rwari rwenda kubinjira, Vicklam, Shallenne, Nealla na Estelle kureba batungurwa no gusanga ari Engels mwenyewe uhagereye igihe, bakibona ko ari Engels ubatabaye ubwuzu n'imbamutima byarabasaze Shallenne, Estelle na Naella bahoberera Vicklam icyarimwe bamubwira ngo "bafite amatsiko yo kubona uwo mugabo udasanzwe wabatoje akabagira abanyembaraga n'intwari bigeze kuri urwo rwego".
.
Bose uko bari bagihoberanye ari bane banze kurekurana bumvise undi muntu wa gatanu ubiyunzeho kureba babona ni Engels ubagezeho, bose bahita bahindukira icyarimwe bamuhoberera rimwe bamushimira igikorwa cy'indashyikirwa n'ubutwari akoze abarokora urusasu rwari rugiye kubinjira, ariko we ababwira ko zari inshingano ze yuzuzaga nk'uko yabitojwe hamwe na Vicklam na Bommel, akomeza ababwira ko nta mwanya bafite wo gutinda aho ngaho kuko ya nyubako umwami Campbell wa IX n'abana bombi Victor na Rahab cyo kimwe na Bommel barimo akanya ako ari ko kose ishobora kwatakwa kuko email y'umwami yatumye asanga bafashwe bagiye kwicwa atabarira hafi, ibyo Vicklam akibyumva biramutungura abaza Engels uburyo babashije gukurura ayo merekezo kandi Chenko (Salemu) yari yarinstallinzemo application zidatuma itabasha gukururwa n'uwo ariwe wese kuko yagerageje gukoresha ibikoresho na technology bya kera, Engels amusubiza ko kubijyanye n'itumanaho ry'inziramugozi (internet) hatabura abacker bakomeye kandi email y'umwami nayo ikaba yubatse muri system zikomeye mukigo cy'itumanaho ariko uburyo cyamaze gufatwa n'abanzi kuyishakisha ni ibintu byari byoroshye, ibyo Vicklam akibyumva yahise akangarana kurushaho amubaza impamvu yatinyutse gusiga umwami kandi abibona neza ko umutekano we utizewe, Engels amusubiza ko n'ubuzima bwabo yaraje gutabara ari ingenzi cyane kuri we no kugihugu muri rusange, kandi abari gutanga amakuru y'aho umwami ari yaramaze kubakura munzira, ndetse na email y'umwami ayishyira muri system imeze nko kuyiblocka kuburyo batongera kuyibona kw'itumanaho bakabura n'amerekezo yarifunguriwemo, ikindi kandi na Bommel n'ubwo yasize akimeze nabi amwizeye nk'indwanyi y'akataraboneka ifite ubushobozi bwo kurwana n'intege nke z'umubiri n'uburibwe bwawo kugira ngo yikure mubihe bibi yisanzemo bivuze ko habaye guterwa yakora ibishoboka byose agatabara ubuzima bw'umwami n'ubw'abana amusiganye nabo ariko impungege afite zituma abasaba kuva aho byihuse bagana kuri ya nyubako nuko atizeye neza ko mubantu yasanze munyubako akabakura munzira ntababa basigaye inyuma ngo bajye gutanga amakuru kubanzi bityo ashaka ko bihutira kujya gukora ubwirinzi buhambaye byashoboka bagahindura n'ibirindiro byabo abanzi bataraza ngo babyangize bica n'itumanaho ryabo, Vicklam acyumva ibikorwa bihambaye Engels yakoze atabara umwami n'abana ndetse nabo akaba abatabaye urupfu rwari rumaze kubageraho amushimira amubwira ko atewe ishema nawe nka mushiki we bakuranye kuva mubwana, Engels amukubita agashyi ko kw'itama amubwirana utumwenyu ko niyongera kumubwira ijambo ririmo kumushimira ahita amujugunya akamuroha muri cyo kiyaga cya Melds kuko ibyo yakoze atabara umwami n'ibyo akoze abatabara byari inshingano ze yarategetswe kuzuza nk'uko yatojwe gutabara no kurokora ubuzima bw'umuntu mbere y'ikindi gikorwa icyo aricyo cyose, Vicklam akimara kumva ibyo Engels amubwiye yabuze icyo arenzaho ahita areba mama we ngo abone uburyo yakiriye umutima ukomeye wa Engels, ariko atungurwa no gusanga yarangariye igiti cyari hejuru yabo, Vicklam kubona igiti mama we Shallenne yarangariye abona ni cya kindi binaganitseho akimara kumutabara amukura munzara za Thimothy imodoka yaribamanukanye ikamanuka mukiyaga yonyine, kumbi impamvu Vicklam na Shallenne batunguwe n'uwo musozi bahingukiyemo nyuma yo gusohoka m'ubuvumo ni uko bisanze kuri wa musozi n'ishyamba bafitanyeho amateka akomeye yo kongera guhura nk'umwana na mama nyuma y'imyaka 15 yari ihise batandukanyijwe, ako kanya Vicklam akoma kuri mama we wari watwawe, nawe muguhindukira bose babona yuzuye amarira, Estelle muguhangayika kwinshi amubaza ikibazo agize kimutera kurira kandi yari yakagombye kwishimira uburyo mission bayisoje neza, Shallenne amusubiza amuhumuriza amubwira ko ayo atari amarira y'akababaro n'agahinda ahubwo ari amarira y'ibyishimo kubwo kongera kwisanga aho yahuriye n'umwana akaba musaza we Henson nyuma y'imyaka 15 ihise bombi bazi ko buri umwe yishwe, Engels na Miguel bakibyumva barikanga, Miguel atungurwa no kumva burya Shallenne yarafite imfura y'umuhungu kandi yarazi ko imfura ye ari urukundo rwe Estelle, kuri Engels nawe yikanga kubwo kumva iyo myaka 15 ihise Shallenne aburanye n'umuhungu we Henson ingana n'iyo we na Vicklam bamaze ari imfubyi nyuma yo kwicwa kw'ababyeyi be Pavel na Betha, n'ababyeyi ba Vicklam aribo Hamilton na mama batigeze bamenya izina, Shallenne we yabonye ko Engels na Miguel cyo kimwe n'imfungwa bibacanze abakura m'urujijo ababwira ko uwo mwana we Henson avuga ari uwo musore w'intwari Vicklam ubahagaze imbere, Engels akibyumva arikanga yitegereza Vicklam amufashe imisaya yombi no kumukanurira kwinshi amubaza niba koko ibyo uwo mubyeyi Shallenne avuze ari impamo, Vicklam amwikiriza azunguza umutwe kuko nawe yari yaganjwe n'amarangamutima yatumye afatwa n'ikiniga kikamuniga ijwi, kuri Miguel nawe kubyumva biramunezeza cyane mumbaraga nke avayo akambakamba Estelle nawe amusanganira amuhagurutsa bahoberana byimbitse Miguel amubwira ko yishimiye kumva burya afite umuvandimwe, nyuma y'uko yabiyungagaho we na mushiki we Naella ngo bamurinde irungu kubwo kuba nta muvandimwe agira yaravutse nk'ikinege, kuri Naella nawe yabonye uburyo Vicklam ahoberanye na Engels bakuranye nka mushiki na musaza, n'uburyo musaza we Miguel ahoberanye n'umukunzi we Estelle, nawe ahita ahobera Shallenne amubwira ko kubona imfura ye Henson ari igihembo cy'uburyo ari umubyeyi mwiza w'impuhwe nyinshi akaba yaramweretse urukundo rwa kibyeyi we na musaza we Miguel aziba icyuho cyari gisizwe na mama we Rita nyuma yo kwicwa ndetse na nyuma yo kwicwa kwa papa wabo Mark akaba yarakomeje kumuba hafi kuburyo atigeze yiyumva nk'imfubyi nubwo wenda yarafite igikomere cyo gupfusha ababyeyi be bombi Rita na Mark no kubura musaza we Miguel, none birangiye we n'umwana we Henson bamufashije kongera kubona musaza we Miguel nyuma y'imyaka itatu (3) baramuburiye irengero.
Naella yamaze kubwira Shallenne gutyo nawe amusubiza ko nubwo ataribyo agenderaho amwitaho cyane ariko ibyo mama we Rita yamukoreye kuva mubwana bakiri ibitambambuga nibyo bihambaye kurusha ibyo amushimira yamukoreye, ikirenzeho amateka y'ubucuti bari bafitanye bwo gutabarana no kurindana akaba nayo afite uruhare rukomeye mw'ivuka ry'urukundo rwe Henson (Vicklam).
Shallenne akimara kubwira Naella gutyo byamuzamuriye imbamutima ze yibuka ibyo Estelle yamubwiye byose n'uruhare mama we Rita afite mw'ivuka ry'urukundo rwe Henson, abajije Shallenne impamvu atabibwira Henson amusubiza ko ari inkuru ndende n'amateka akomeye ashobora guhungabanya Henson, bityo byaba byiza ategereje bakabanza bakarangiza urugamba n'intambara barimo akazamwicaza ahantu hatuje akabona kumubwira byose abivuye imuzi akamubwira amateka ye yose yo kuba atazi inkomoko ye n'ababyeyi bamwibarutse agakomereza k'uburyo yamutwise kuva akiba urusoro munda ye gukomeza mubwana bwe kugeza bongeye guhura nyuma y'imyaka 15,
Naella akimara kumva ibyo Shallenne amubwiye akabihuza n'ibyo Estelle yamubwiye yumva koko bidakwiye guhita bihutira kubibwira Henson. uko bagahoberanye kumpande zitandukanye babwirana amagambo yuzuye amarangamutima abasore n'abagabo babohoje nk'imfungwa nabo byabakoze k'umutima babona uburyo mumiryango yabo baciye mubikomeye ariko bagakomezwa n'umutima ukomeye bari basanzwe bariyubatsemo, nyuma y'umwanya nunini Vicklam ahoberanye na Engels, Estelle ahoberanye na Miguel na Shallenne ahoberanye na Naella, Santiago yabajemo hagati ababwira ko hari bagenzi be b'imfungwa bameze nabi bakaba bakeneye ubufasha butandukanye burimo ifunguro, amazi n'imiti, ako kanya bose bahita barekurana Vicklam abaza Engels uko bakura abo bantu aho ngaho, Engels ahita amubwira ko agiye guhamagara umukuru w'umwe mumacompany atwara abagenzi akaboherereza nka coaster (bus) ebyiri, Vicklam amubaza uburyo abigenza ntibibashyire mubyago, Engels amusubiza ko amuhamagara mw'izina rya Dolce kuko basanzwe bamuzi nk'umuja wo kwa Ferinessi na Elizabeth bityo aramuhamagara amubeshya ko bakeneye imodoka zo gutwara abasirikare bari muri iryo shyamba ngo bimurirwe ahandi igitaraganya kuko izo basanzwe bagendamo bazikoresheje muyindi mission, Vicklam amubaza ikintu gituma uwo muyobozi wa company amwumvira kandi abaja bafatwa nk'abantu baciriritse, Engels amusubiza ko mugihe cyose yamaze kwa Ferinessi yerekanye itandukaniro n'abandi baja kuburyo abantu benshi bamuzi nk'umunyamabanga wo kwa Ferinessi cyangwa secretaire we cyane ko n'ubusanzwe Ferinessi yari yaratwawe n'ubwiza n'uburanga bwe bigatuma atamufata nk'umuja, ahubwo akamukoresha izindi mirimo amutuma kubayobozi bakomeye ndetse rimwe na rimwe bakajyana mukazi n'izindi gahunda ze bwite na none abantu bakaba baramubonanaga na Ferinessi hari inyandiko agiye kumuha ngo azijyane m'urugo cyangwa haba hari icyo akeneye ko bamujyanira kukazi akaba ariwe ukimujyanira, ndetse bakaba baramutumaga ahantu henshi hatandukanye kuburyo abari bazi ko ari umuja bari abo m'umuryango n'inshuti z'umuryango z'umwihariko.
Engels yamaze kubwira Vicklam inzira bagiye gukoresha bakura izo mfungwa aho ngaho, Vicklam amusaba kugira vuba kuko izo mfungwa zikeneye ifunguro byihutirwa kuko aho zari zifungiye zicishwaga inzara, ako kanya Engels akurayo phone ahamagara umugabo bavugana byumvikana ko baziranye cyane kandi bavugana byumvikana ko bombi bubahanye cyane, Engels amubwira ko mumashyamba ya Melds hari battallion (battaille) bashaka kwimura igitaraganya kandi imodoka za gisirikare ntabwo ziteguye kubera ibihe barimo by'uko umwami Rottin yapfushije umwana we Ferinessi bityo hafi ya zose zoherejwe kujya kwakira imirambo y'ingabo zaguye k'urugamba, Engels yamaze kubwira umuyobozi w'umwe mumacompany atwara abantu n'ibintu amwikiriza amubwira ko agiye kuba yoherejeyo coaster ebyiri byihuse kuko izindi ziracyari mukazi, Engels amusubiza ko coaster (bus) ebyiri zihagije nuko basezeranaho bashimirana, Engels akimara kuvugana n'uwo mukuru w'amacompany atwara abagenzi, asaba ba Vicklam n'imfungwa ko bava aho byihuse bakaba bagiye gutegerereza k'umuhanda, ariko mugihe bagitangira kuzamuka batungurwa no kubona mukiyaga cya Melds haturukayo amato menshi yuzuye igitero cy'ingabo zirwanira mumazi ziva k'umusozi uri hagati y'amazi awuzengurutse wose kuburyo twawita ikirwa, ako kanya mukwikanga kwinshi Vicklam abasaba kuzamuka byihuse icyo gitero kikabageraho bamaze kugera k'umuhanda bo bagasigara bahanganye n'icyo gitero kuko muminota icumi (10) icyo gitero kiraba kibagezeho, ntabyo gutinda bose bazamutse batora intwaro z'abasirikare Engels yari yashyize hasi, Vicklam asaba Estelle na Naella kwambara imyenda y'ingabo za leta, bakajya ahagaragara imodoka bohereje nizibageraho zihagarare, imfungwa zose bamaze kuzigeza k'umuhanda, bazisaba gutegereza imodoka gato kandi bakaza kuzinjiramo ntakindi batekereza kirimo kuza kubafasha m'urugamba babasizemo cyangwa gutatana bahunga, Vicklam arongera abwira Estelle na Naella kujya gutegera izo bus kure y'aho ngaho kugira ngo abazitwaye batumva urusasu bagasubirayo ikindi bahite bashimuta n'abaza bazitwaye babazirike ubundi imodoka abe aribo bombi bazitwarira baze bacikane imfungwa bazijyana muri ya nyubako, ako kanya Estelle na Naella bagenda bitwaje imbunda, izo mfungwa zisigaye azisaba kuba zihishe, zikaza kuva mubwihisho aruko imodoka zihageze, ako kanya Vicklam, Engels na Shallenne bakurayo imbunda n'ibitwaro biremereye cyane bipanga mumpinga y'umusozi, imbunda bazirebesha mukiyaga bahita batangira gusuka urusasu kuri abo basirikare barwanira mumazi bari babatatse, ako kanya urusasu rutangira gutontoma, abasirikare barwanira mumazi babamarira mumazi kuko babarasaga bari hejuru yabo babareba neza kuburyo uwageragezaga kuzamuka bahitaga bamupima isasu, ndetse mukanya katarambiranye ingabo zose bari bamaze kuzishyira hasi bihurirana nuko imodoka zo kubakura aho ngaho zari zihageze, Shallenne, Vicklam na Engel bihuta bajya gufasha imfungwa kwinjira, bahera kuri coaster (bus) Naella atwaye, bamaze kuyuzuza, bakurikizaho iyo Estelle atwaye bahereye kuri Miguel, ariko akimara kwinjira akabona umushofeur Estelle yashimuse yahise yikanga avuga ngo -"uyu ni Nolito cyangwa ndarota!!!
.
Miguel akimara kuvuga gutyo Estelle yamusubije ko ariwe ndetse nawe akaba yatunguwe no gusanga ari umuchoffeur kandi yarazi ko yakagombye kuba ari ikirangirire n'icyamamare m'umuziki nk'uko Rottin yari yarabimusezeranyije, ako kanya Nolito mukimwaro no kudidimanga kwinshi abasaba imbabazi ababwira ko yabonye ingaruka zo kwikanira umugisha w'undi kuko byatumye abura n'ibyo yarafite birimo kuba Miguel ariwe wamufashaga amwandikira indirimbo akanamukorera productions z'indirimbo byatumye acikisha amashuli kuko yishyurirwaga n'ikigo yamamarizaga, ndetse akabura na Naella kuko nk'inshuti ya Miguel yari yaramuhuje na mushiki we Naella ariko rya rari ryo kwifuza iby'abandi no kwikanira umugisha w'undi rimuhuma amaso ntiyabona ubwiza budasanzwe bwa Naella ngo ariruka inyuma ya Estelle, ariko birangira nawe amubuze ndetse na Rottin ahita amwihakana amubwira ko icyo bapfanaga cyarangiye aribwo umuziki we wahise uzima kuko ataragifite Miguel wamufashaga aribwo yatangiye kwandagara no kwandavura, gusa nyuma kubw'amahirwe aza guhura na Mark papa wa Miguel warumuzi nk'inshuti magara y'umuhungu we amuha ubufasha bwo kwiga imodoka akabona uruhushya rwo gutwara imodoka (permi) yiga imyaka ibiri avayo abonye uruhushya rwo gutwara imodoka, Mark ahita amushakira n'akazi muri iyo company atazi itwara abagenzi ko ariwe wagambaniye umuhungu we Miguel, nyuma y'amezi atandatu atangiye akazi abona ubuzima butangiye guhinduka yibutse ko byose abikesha Mark papa wa Miguel yagambaniye umutima umutegeka kumubwira irengero rya Miguel n'uko yabuze aribwo Mark yatangiye gukurikirana abagabo ba Rottin yari yamweretse yashikirije Miguel kugeza amenye neza aho Miguel afungiwe ariko yicwa ataramubohoza.
.
Nolito yamaze kubabwira ibyo yaciyemo nyuma yo kugambanira Miguel inshuti ye magara akomeza abasaba imbabazi ariko ntihaboneka n'umwe umwikiriza, ibyo bihurirana n'uko izindi mfungwa zose na Engels na Shallenne bari bamaze kwinjira, ariko batungurwa no kubona Vicklam asigaye hanze bamubajije impamvu atinjira abasubiza ko ubushize barwana urugamba rwo mumazi cya gihe atabara mama we Shallenne yagize amatsiko yo kumenya ikintu kidasanzwe izo ngabo zirwanira mumazi zirinze muri icyo kirwa, ariko abyirengagiza ashaka uburyo abanza gucikisha mama we ariko kuri iyo nshuro agomba kuhava amenye ikintu kidasanzwe barindiyemo kuko m'ubusanzwe icyo kirwa nta gikorwa kidasanzwe cyakorerwagamo, Vicklam akimara kuvuga gutyo Shallenne na Engels bahita basohoka muri bus bamubwira ko bagiye kumuherekeza ndetse na Naella na Estelle bashaka gusohoka ngo bajyane ariko Vicklam abinginga abasaba kubanza kujyana izo mfungwa muri ya nyubako ariko bababwira ko bafite impungege zo kuba bagabye igitero ari bake bivuze ko bari bakeneye ubufasha bwabo, Vicklam abasubiza ko atari ihame ko ingabo nyinshi arizo zisoza urugamba neza kuko hari n'igihe biba ngombwa ko hakenerwa ingabo nke bigaragara ko ingabo nyinshi zakwangiza mission cyane cyane mission z'ubutasi kandi mission nabo bagiyeho ni iy'ubutasi nta gahunda y'urugamba bafite, Vicklam yamaze kubabwira gutyo abizeza ko baza kwirinda, nabo baramwumvira bahagurutsa bus byihuse, bus zigihaguruka bumva izindi modoka ziza zihorera cyane k'umuvuduko uhambaye, ako kanya Vicklam, Engels na Shallenne bihutira kurebera muri jumel batungurwa no kubona ari igitero gikomeye cya gisirikare kije kibasatira bahita babona ko izo ngabo zirwanira mumazi zabatabarije zisaba ubufasha, mugihunga cyinshi bibaza icyo bakora ngo bazihagarike zidakurikira ba Naella na Estelle, ako kanya Shallenne ababwira ko bagiye kuzitega ibiturika zikaza zibigwamo zigakora impanuka, noneho iziri inyuma nazo bakazisanga kuburyo zo nizihagarara kubwo guturika kw'iziri imbere nazo bazirasa ibiturika, Shallenne yarangije kubaha umupangu barangije kuwukora kare ubundi bamanuka hepfo y'umuhanda basubira inyuma mucyerekezo izo modoka za gisirikare zivamo, mukanya gato iza mbere batangira guhura nazo ziri k'umuvuduko udasanzwe nk'uko abatabaye bose bamera, ntabyo gutinda zigwa muri bya bisasu baziteze, ziraturika zirashya zirakongoka, iziri inyuma nazo bazakiriza ibisasu biturika zose uko zageraga mw'icumi (10) n'abasirikare barenga ijana (100) zirakongoka n'abazirimo ntihagira n'umwe urokoka, ibyo Vicklam, Shallenne na Engels ntibabitindaho bahita bamanuka mukiyaga bavuga ngo "niyo haza izindi modoka zasanga bus zigeze kure cyane, ntabyo gutinda bageze mukiyaga bigabagabanya amato buri wese afata ubwato bwe uko batatu, ubundi babutwara berekeza mukirwa.
:
:
Dusige berekeza mukirwa tuze hano mukindi kirwa aricyo Golden Land aho twasize Selena hari uwo afashe ishingu kubw'agahinda yaratewe no kuba atazi neza niba umwana we Victor akiri muzima cyangwa niba yarishwe, abantu kubona uwo Selena afashe umunigo amukurubana nabi cyane mukumirwa kwinshi batungurwa no kubona ari musaza we Daniel, cyane ko abaturage basanzwe batari bazi ibyerekeye ubugambanyi bwa Daniel, Selena mugukurubana musaza we wari wamaze koroherwa atakigendera mukagare ahubwo agendera kumbago yamwinjije ahantu kuburyo ntawe ubumva, yihutira kumubaza aho yashyize umwana we Victor amutota ndetse amutontomera n'ubukana bwinshi busumbye kure ubw'intare yabuze icyana cyayo ngo amuhe igisubizo byihuse, Daniel nawe wari wahungabanyijwe n'ubukana bwa mushiki we Selena yamusubije ko nawe atazi niba Victor akiriho cyangwa niba yarapfuye kuko bahise batandukanywa Victor bamujyana iyo atazi naho we bahita bajya kumufunga, aribwo nyuma yaje gucika aho bamufungiye agatera kwa Ferinessi agiye kwihorera agasangayo umugore we Elizabeth akamufata kungufu m'ubugome bwinshi ateganya no guhita amwica ariko sebukwe Rottin n'ingabo ze bahagera bamutunguye aribwo bahise bamutera igishinge kimuca intege akongera kugarura ubwenge ari mumaboko ya Ferinessi mumashyamba ya Golden Land, bakamubabaza m'uburyo bukomeye kugeza baje kumujugunyira bene wabo yagambaniye ngo abe aribo bamwiyicira ariko atungurwa no gukanguka yisanga kwa muganga bamwitayeho cyane, yibutse ibyo yakoze abagambanira yumva arigaye cyane yicuza n'impamvu yagambaniye bene wabo cyane ko n'ubundi bitamuhiriye ngo abone ibyo yaharaniraga.
.
Daniel yamaze kubwira mushiki we Selena uko byagenze, Selena ananirwa kubyakira atahwa n'agahinda kurushaho acika intege za mbaraga yarafatishije musaza we mw'ishingu zirashira amanukira hasi ashinze amavi k'ubutaka atangira kurira cyane birarenga arahogora, Daniel aramwegera agerageza kumuhoza amusaba imbabazi, hashize akanya Selena yishakamo imbaraga yitegereza Daniel ubudahumbya yitsa umutima gato amubaza ati ....
.
*Selena ati -"ariko Daniel!!! nkubaze unsubize, ko ubizi neza ko twakuze turerwa na Henock n'umugore we Rosselle bakaturerana n'umwana wabo Mordekai kuburyo ntacyo twigeze tubaburana ni iki cyatumaga ubanga cyane, ukarangwa no kubasuzugura by'umwihariko ukaba warahoraga ushaka guhangana na Mordekai muri byose bigaragara ko umufitiye ishyari ryinshi, kuburyo wamutegaga n'imitego ushaka kumwica nkamutabara ntamenye imigambi mibisha wari wamuteguriye, muby'ukuri wabiterwaga ni iki? ese cya gihe umaze kwica umugabo wanjye Mordekai umaze no gufata bugwate umwana wanjye Victor ko wambwiye ngo nzi impamvu uhisemo kutugambanira kandi ngo nzi n'icyo ushaka, muby'ukuri washakaga kuvuga iki?, na none ko wambwiye ngo utitaye ko Victor ari mwishywa wawe ngo afite amaraso y'inzigo kubwo kuba akomoka kubanzi ugiye kumujyanira Ferinessi wagutumye kugambanira ubutaka bw'inkomoko yawe ngo azagufashe kwihorera umuhembe ikarita y'igishushanyo mbonera cy'ubu butaka, muby'ukuri umuryango wa Henock washakaga kuwihoreraho iki?, ndetse bagukoreye iki?, ese ko wambwiye ko kuba wishe umugabo wanjye Mordekai bitumye wumva utangiye kuruhuka nubwo icyo ushaka cya nyacyo ntacyo urabona, muby'ukuri urashaka iki gituma ukora amahano ugambanira ubutaka bw'abasokuruza ushaka kwangiza n'ubusugire bw'igiturage cyacu, ubwoko bwacu ukabushyira mubyago byo kurimburwa n'urupfu?
.
Selena yamaze kubazanya amaganya menshi musaza we Daniel ibyo bibazo by'uruhurirane mumatsiko menshi avangavanga amagambo kubera intimba y'agahinda, Daniel nawe mukubona agahinda mushiki we afite n'ikiniga avugana bimukora k'umutima abona uburyo yahemutse n'ubugambanyi bwe bukaba bwarakomerekeje benshi by'umwihariko mushiki we Selena kuko ariwe wagizweho n'ingaruka zikomeye ziturutse kuri ubwo bugambanyi kuko bwatumye ahinduka umupfakazi nyuma yo kumwicira umugabo we Mordekai no kumuhekura nyuma amushimutira umwana we Victor, ibyo yamaze kubitekerezaho no kwicira urubanza rukomeye yitsa umutima gato, hashize akanya asubiza mushiki we Selena ibibazo byose amubajije agira ati......
.
*Daniel ati -"Mushiki wanjye Selena!!! ntabwo nzi niba kugusubiza ibyo bibazo byose umbajije hari icyo biguhinduraho cyangwa ngo bitume ubona ko ndi umwere ariko mbere ya byose icyo wamenya nuko nubahirizaga inshingano nasigiwe na papa wacu Morientes, ndetse mbikora ndinda umurage w'ubutegetsi nasigiwe na papa wacu, muby'ukuri Selena!!! ndabibona gusobanukirwa n'ibyo nkubwira biraza kukugora, ugomba kuzirikana ko imvo n'imvano n'intangiriro yabyo byose ari cya gihe cya kera wa munsi twabaye imfubyi kubabyeyi bombi tukiri abana kumyaka irindwi (7) narimfite nawe ufite imyaka umunani (8), icyo gihe uribuka ibyo papa yatubwiye adusezeraho kuko yabonaga ko agiye gupfa, uribuka ko akimara kutubwira byose twembi, yagusabye ko uba usohotse agasigarana nanjye, nka nyuma y'iminota 20 akaza gushiramo umwuka, aribwo nasohotse ngutabaza, noneho nyuma yo kumushyingura akaba aribwo natangiye kwerekana impinduka z'ubwonko n'umutima kuburyo natangiye kurangwa n'ingengabitekerezo mbi cyane yayindi y'urwango n'amahari ugahora umbaza impamvu nahindutse muri ubwo buryo nkanga kugira icyo ngusubiza wowe ukabifata nk'agahinda n'ihungabana byo kuba twarabaye imfubyi tukiri bato, ariko muby'ukuri ntabwo ariko bimeze, ahubwo imvo n'imvano ya byose ni iriya minota 20 namaranye na papa twembi mbere yuko ashiramo umwuka asezera kw'Isi, kuko muri iyo minota yambwiriyemo ibijyane n'igisekuru cyacu kuva k'umukurambere wacu Pokate, ambwira uburyo igisekuru cyacu aricyo cyasimburanaga k'ubutegetsi ansaba kuzakomeza kurwanira iyo ntebe y'ubutware nyambura umuryango wa Henock wayitwambuye kuko abizi neza ko Henock ariwe wabagambaniye we, mama wacu Velona n'imfura yabo y'umukobwa akaba mukuru wawe na mushiki wanjye, Henock akaba ariwe wabateze agaco abaturikisha igisasu ngo bapfe bizitirirwe za ntagondwa zishyigikiye ivangura moko maze nibamara gupfa yigarurire ubutegetsi bwa Golden Land n'abazamukomokaho abe aribo baba abaragwa b'ubutegetsi bamuzungura uko ibisekuru bizakurikirana iteka ryose, papa wacu Morientes yamaze kumbwira uwari inyuma y'ituritswa ry'imodoka barimo akomeza ampa inshingano zo kuzarwana intambara ikomeye kugeza ngaruye intebe y'ubutegetsi mugisekuru no m'umuryango wacu, akomeza ansaba kuzakora uko nshoboye kose haba munzira mbi cyangwa nziza kugeza nisubije ubutegetsi bwacu, akomeza ambwira ko n'abazankomokaho aribo bagomba kuzaba abazungura b'ubutegetsi bwa Golden Land, ndetse anyihanangiriza antegeka kutazigera nemera ko abagukomokaho nka mushiki wanjye aribo bazazungura ubutegetsi kuko bazaba bitirirwa undi muryango washakiyemo, papa yamaze kumpa amabwiriza n'amategeko ngomba kugenderaho nk'umurage ariruhutsa, mugusoza abanza kunsaba kubikora m'uburyo bwanjye no kugiti cyanjye mw'ibanga rikomeye ntabikubwiye kugira ngo utazabyangiza kuko yakubonaga nk'umunyantege nke n'umutesi utagize icyo witaho, ikirenzeho abakobwa muri rusange mukaba murwanira ishyaka n'inyungu imiryango mwashakiyemo kandi n'ibyo mukoze bikitirirwa umuryango mwashakiyemo, papa nyuma yo kumpa amategeko yose no kunsigira izo nshingano zikomeye araca (arapfa), mushiki wanjye Selena!!! ngiyo impamvu nakuze nanga umuryango wa Henock ndetse nkagerageza kenshi kwica Mordekai ukamvangira umurokora, rwose kuva kera Mordekai namubonaga nk'umuntu umbangamiye kandi turwanira intebe y'ubutegetsi bwa Golden Land ndetse n'ubundi bikaba byaraje kurangira iyo ntebe y'ubutegetsi anayintwaye nyuma yo kuntsinda mumatora yashyizweho bwa mbere mumateka, igiturage cya Golden Land kikayoborwa n'umuyobozi wishyiriweho n'abaturage, ariko ibyo kuri njyewe ntabwo byanejeje na gato nubwo nakomeje kumwigiraho inshuti nyanshuti akanyizera ariko kuri njyewe nahoraga nshakisha uburyo nazamushyira hasi ubuyobozi nkabusubiza munzu y'umuryango wacu aribwo naje guhitamo gukorana n'abanzi ba Golden Land aribo Rottin n'umuhungu we Ferinessi ngo bazamfashe guhirika ubutegetsi bwa Mordekai nanjye mbahe igishushanyo mbonera cy'igiturage cya Golden Land cyose nko kubegurira umutungo kamere ugize igiturage cyacu aribwo nyuma naje kubigeraho niyicira Mordekai n'amaboko yanjye ngashimuta n'umwana we Victor ngo nawe tuzamwice kuko natinyaga ko nawe yazahanganira intebe y'ubutegetsi n'uzankomokaho, gusa nyuma yo kwica Mordekai bakanjyana iwabo nko kuba bampungishije bahise batwara Victor nanjye bantwara bamboshye bambwira ko banshutse m'uburyo bwo kunkoresha naho ubundi ubuyobozi naharaniraga ntabwo nzabona kuko bagabye igitero cyo kurimbura no gutsemba ikinyabuzima cyose kiri muri Golden Land bityo nanjye nk'umupokate mwene wabo ntabwo bazandebera izuba, aribwo nyuma naje gukoresha bwa buhanga n'imbaraga twakuye mumyitozo nakoranye na Mordekai, Olofa na Salemu nk'abantu twari tugize ikipe ya Quarter undefeated, maze nza gucika, ako kanya m'umutwe wanjye hazamo igitekerezo cy'ubujiji cyo kwihorera mumwanya wo gushaka uko nza gutabara bene wacu cyane ko Victor ntarimwitayeho na gato muhora ko ari umuzungura cyangwa umuragwa w'ubutegetsi, gusa wa muvumo uva mukwihorera watumye nongera gufatwa bangarura mumashyamba ya Golden Land ntazi iyo ndi kubera igishinge bari banjombye nongera gukanguka nziritswe nabi mbabazwa na Ferinessi n'ingabo ze, bamaze kungira intere baza kunjugunyira bene wacu ngo abe aribo banyiyicira nk'umugambanyi, ibyakurikiyeho urabizi uburyo nitaweho nkanababarirwa kuko n'ubundi kunyica bitari fusubiza ibihe inyuma ngo bisubize Mordekai ubuzima, rwose ngizo impamvu nakuranye urwango n'inzigo idasanzwe nkaba ntarigeze nishimira n'umwishywa wanjye Victor kuko yifitemo amaraso y'inzigo. rwose ubyumve ubyiteho ntabwo nicuza kuba narishe umugabo wawe Mordekai cyangwa kuzimiza umwana wawe Victor, kuko umuryango wabo watugize imfubyi tukiri bato batwambura n'intebe y'ubutegetsi twarazwe kuva kera mubinyejana bitabarika, gusa ikintu kimwe cyonyine nicuza ni ukuba narakoranye n'abanzi b'igiturage cyacu bahe kumpinduka byanyeretse ko guhemukira benewanyu bizana umuvumo ukomeye kandi ibyago ubateje akaba ari wowe bigeraho mbere.
.
Selena yamaze kumva byose musaza we Daniel amubwiye, muntimba y'agahinda no mukiniga cyinshi amubwira ko burya ibyo yakoze byose bitari we kuko ari umutima mubi w'inzika n'ingengabitekerezo mbi yasizwemo na papa wabo Morientes mbere yuko apfa, bityo nubwo papa wabo Morientes yapfuye ntabwo azigera amubabarira kuko muri ako kanya ahise amushinja ko ariwe wamupfakaje kubera ko iyo atubaka umutima mubi muri musaza we Daniel ntabwo ibyo byose byari kuba. mugahinda kenshi Selena yarebye Daniel amubwira ko munjiji yabonye cyangwa injiji zabayeho mumateka y'isi kuva yaremwa ariwe njiji ya mbere ibaho kuko umuntu udashobora kwisesengurira no kuyungurura ibyo abwiwe abigosore, ndetse abanze abishakire ibimenyetso na gihamya aba agaragaje ko we nta bwonko agira abayeho atekererezwa n'abandi kuko iyo aba afite ubwonko buzima bubasha gutekereza no gushyira munyurabwenge nyuma yo gukura yari gushaka amakuru neza agakora n'ubushakashatsi n'iperereza bihambaye kuri ayo makuru yahawe nk'uko nawe yikoreye iperereza n'ubushakashatsi kugeza amenye neza ko Rottin ariwe wari uri inyuma y'iryo turitswa ryakorewe ababyeyi babo Morientes, Velona n'umuvandimwe wabo w'umukobwa wari mukigero cy'amezi atandatu, Rottin akaba yarabaturikije abitumwe n'umubyeyi we RONATO wari umujyanama mukuru w'umwami, bityo nawe iyo yishakira ukuri nkuko nawe yabanje kugushaka ntabwo aba yarakomeje kwitwara inabi kuri Mordekai n'ababyeyi be abahora ubusa.Selena akimara kuvuga gutyo Daniel yamubajije uko babigenje kugira ngo bamenye ko byose ari Rottin wari ubiri inyuma, Selena amusubiza agira ati.....
.
*Selena ati -"iryo perereza n'ubushakashatsi njya kubikora nabikoranye na Mordekai mw'ibanga rikomeye ubwo twari tukiri abana bari gusatira ubugimbi kuri Mordekai n'ubwangavu kuri njyewe, ubwo twagiye m'umurwa mukuru wa Merbella, Mordekai ahamagara kuri Winners tv avuga ko yiboneye abaturikije uwari umuyobozi wa Golden Land n'umuryango we kandi afite n'amashusho yabyo byose uko byagenze, abanyamakuru bamubaza aho ari ngo bahamusange bakorane ikiganiro kirambuye, arahabarangira neza ariko mukanya gato njye na Mordekai dutungurwa no kubona havuyeyo Rottin n'umwana we Ferinessi wari urungano rwacu nubwo yaturutaga, mukwikanga njye na Mordekai duhita twitsimba, mukanya gato Rottin n'umwana we Ferinessi bakurayo pistol batangira kuzenguruka muri iyo nyubako iri kubakwa twari twihishemo, Ferinessi amubaza iyo nyamaswa amubwiye baje guhiga amutoza kuzavamo umuhigi nyawe nk'inyamaswa zihiga izindi (predator animals), Rottin amusubiza ko atari inyamaswa by'ukuri baje guhiga nk'uko yaramaze kubimubwira ahubwo amuzanye ngo amutoze uburyo azajya yivuna umwanzi ushaka kumwitambika munzira no kumubangamira muri gahunda ze naho uwo muntu agereranya n'inyamaswa bari guhiga ni umutimbwe umaze guhamagara kuri Winners tv uvuga ko wabonye ituritswa ry'umuyobozi wa Golden Land kandi ukaba ufite n'amashusho yabyo, Rottin amaze kubwira Ferinessi gutyo nawe yahise amubaza icyo bakora aho kandi abanyamakuru aribo bari bakagombye kuhaza nk'uko bari bavuganye ko bagiye kuza akabaha interview n'ayo mashusho, Rottin amusubiza ko impamvu aruko ariwe waturikije umuyobozi wa Golden Land Morientes n'umuryango we abitumwe na papa we Ronato wari umujyanama mukuru w'ibwami, bityo bari aho ngaho bahiga uwo mutimbwe ngo bawice utaratanga amakuru yabashyira kukarubanda, ibyo njye na Mordekai tumaze kubyumva nko kubona icyo twashakaga twahise tuva aho ngaho duhunga, ariko kubw'ibyago dusanga n'ikiyaga cya Oferia twari gucamo dusubira iwacu cyafashwe n'umukwabo umeze nabi abarobyi n'abavumvu (aborozi b'inzuki) nabo bicwa babahora ko mugenzi wabo w'umurobyi ashobora kuba ariwe wahamagaye kuri Winners tv, ibyo njye na Mordekai kubibona gutyo byasabye ko twambukira mukindi gihugu gihana imbibi n'igihugu cyacu cya Coast hills dutumaho databukwe Henock aza kudukurayo mw'ibanga rikomeye, ndetse tumubwira byose tunanwumvisha n'amajwi y'ibyo Rottin yavuganye n'umwana we Ferinessi ariko adusaba kubyirengagiza kuko aho kuzana ubutabera byateza umwiryane n'imyivumbatanyo hagati y'amoko yombi kandi muri iyo myaka twari dufite agahenge, ndetse n'amajwi njye na Mordekai twari twafashe ajya kuyabika kure cyane adusaba kurekeraho guhangana n'ikipe iturenze.
.
Daniel yamaze kumva ko uwabagize imfubyi ari Rottin aho kuba Henock biramuvanga m'umutwe, abaza Selena impamvu atabimubwiye, Selena amubwira ko kubera umushiha, inzika n'umujinya yaramuziho ndetse n'ubuhubutsi bwe mugufata ibyemezo bihutiyeho cyangwa bijyanye n'amarangamutima ye atabanje kubitekerezaho yatinye kubimubwira ngo adateza akavuyo n'imyivumbatanyo mugihugu cyabo nk'uko Henock yari yabasabye kubyitondesha bakabitwara gake, Selena akomeza abwira Daniel kwigaya kubwo kuba yaritwayeho inabi n'umwikomo kunzira karengane, ahita amusiga aho asohoka n'agahinda kenshi kugera aho bari m'umuhango wo gushyingura umugabo we Mordekai asanga bageze mugihe cyo kumusezeraho nawe agendera k'umurongo nk'abandi. ageze k'umurambo we amusezaraho amusezeranya ko agiye gushaka umwana wabo Victor kugeza amubonye akazamurera neza kuburyo nawe azaba umunyembaraga nkawe.
ibyo bivuyeho hakurikiraho isengesho ryo kumusabira no kumwifuriza iruhuko ridashira, nyuma bamumanurira mumva bakora wa muhango wo kurenzeho agataka, hakurikiraho abafundi batangira kubaka iyo mva muri bwa buryo bashyinguramo ibikomerezwa, nyuma hakurikiraho kujya gukaraba ariko Selena ntiyabiha umwanya na muke, ahita ajya guhindura imyambaro nk'umuntu wambariye urugamba ndetse azinga n'indi myambaro nk'umuntu uteganya kuzatinda iyo agiye, ako kanya ajya kureba umuja we Ellen ngo bajyane yibaza n'impamvu atigeze amubona mw'ishyingura mukugera mucyumba cye atungurwa no gusanga aruka cyane, amubajije icyo yabaye amusubizanya ikiniga n'amarira amubwira ko atwite, Selena mukwikanga no gutungurwa kwinshi amubaza uwamuteye iyo nda, Ellen amusubizanya ikiniga cyinshi ati ....
.
*Ellen ati -"rwose mabuja mbanje kubasaba imbabazi kuba nari narabibahishe kuko natinyaga gupfa, naho iyi nda ni iya musaza wawe Daniel wamfashe kungufu mumezi atanu ahise akankangisha urupfu antegeka ko iyo nda ngomba kuyigereka kuri Mordekai kugira ngo umwana uzavuka azabe ariwe uzamuzungura k'ubutegetsi kuko Victor umwana w'ukuri wa Mordekai azaba yaramwishe, nawe mabuja!! akaba yakuroze kutazongera gutwita no kubyara na rimwe, kugira ngo utazabyarira Mordekai undi muzungura nyuma yo kwicwa kwa Victor bityo by'amaburakindi no kubura uko bagira Mordekai azazungurwe n'umwana w'umuja bibwira ko ari uwa Mordekai kandi ari uwa Daniel, maze intebe y'ubutegetsi babe bayisubije m'umuryango wabo n'ibisekuru byabo gutyo.
.
Selena akimara kubyumva kubyakira byaramugoye, mugahinda kenshi yivugisha avuga ati -"Daniel!!! ukomeje gukora amahano menshi kuburyo ntangiye gushidikanya ko waba uri musaza wanjye, gusa ibi bintu ukomeje gupanga ngiye gukora ibishoboka byose ntibizigere biguhira ndetse binyongereye n'ishyaka ryo gushaka umwana wanjye Victor kugeza mubonye ari muzima, akaba ariwe uzaba ikimenyetso cyo gutsindwa kwawe yicara kuntebe y'ubuyobozi ukomeje guharanira uharanira ibyubahiro by'abakurambere kandi urugendo rwabo hano kw'isi rwararangiye,
.
Selena yamaze kwivugisha gutyo yihanganisha Ellen, nawe amusaba kutaza kubibwira Daniel kuko yari yaramukangishije kuzamwica umunsi azamena iryo banga, Selena abimusezeranya amubwira ko agiye no kumushyiriraho uburinzi ndetse nawe akomeze yitware nkaho ntacyabaye kuburyo Daniel atigera amucyeka ko yamuvuyemo, ntabyo gutinda Selena atumaho umuganga wo kwita kuri Ellen, umuganga amaze kuhagera we ahita asohoka aciye inyuma mugikari ngo abaje kumufata m'umugongo batamubona, ariko atararenga umutaru sebukwe Henock, umugaba w'ingabo Olofa na Salemu bari biherereye baganira k'umutekano w'igiturage cyabo baramubona bamubaza iyo agiye nawe abasubiza ko agiye m'umurwa mukuru gushaka umwana we Victor, mukumuhangayikira kwinshi bamubaza niba agenda wenyine n'ibyo azi yakoze yica igikomangoma Ferinessi, bakomeza bamwibutsa ko Rottin yamaze kuba umwami bityo amubonye n'uburyo yishe umwana we Ferinessi mukwihorera kwinshi yamwica nabi cyane kuburyo n'umurambo we yawuzura akongera akamwica, Selena abasubiza ko ahubwo Rottin nibatinda kumushyira hasi arabisangira mugiturage cyabo cya Golden Land abatura umujinya wo gupfusha umwana we Ferinessi no kubihoreraho kuba barishe igikomangoma cye, bityo gahunda ajyanye m'umurwa mukuru ni ugushaka umwana we Victor yamara kumubona cyangwa kumubura akinjira m'urugamba rwo gushyira hasi Rottin atarabagabaho igitero, ibyo bakibyumva Henock na Olofa barikanze ndetse bahangayikira Selena cyane ariko Salemu ababwira ko ashyigikiye Selena bityo bagiye no kujyanirana kuko nawe yarafite gahunda yo kujya kureba ya kipe yasize aho igejeje urugamba rwo guhagarika no gushyira hasi Rottin, ako kanya Olofa ababwira ko nawe bajyana ariko Selena amuhakanira amwibutsa ko ariwe mugaba w'ingabo w'igiturage cyabo cya Golden Land bityo agomba gusigara arinze igiturage cyabo, noneho sebukwe akaba ariwe usigara aziba icyuho cye nk'umuyobozi wa Golden Land, byose bamaze kubyemeranyaho basezeranaho bifuriza Selena amahirwe masa yo kongera kubona umwana we Victor akiri muzima, nawe abasaba kumurindira umuja we Ellen, no kudakura ijisho kuri musaza we Daniel, ubundi Selena na Salemu burira amafarashi batangira urugendo berekeza m'umurwa mukuru wa Merbella.
:
:
Dusige Selena na Salemu bafatanya urugendo umwe ajya gushaka umwana we undi ajya kureba ikipe ye Triple Unbeaten, duhite tugaruka kw'ikipe ye ikomeje urugamba aho twasize Vicklam, Engels na Shallenne nk'umuntu uri mumwanya wa Bommel berekeza mukirwa, turababona ikirwa bamaze kukigeraho kare barimo kwitunganya no kwipanga neza, n'intwaro bazishyira k'umurongo ubundi Vicklam ajya imbere agenda acunganwa n'icyabitambika munzira bari kunyuramo, Shallenne avayo amukurikiye acunganwa n'impande zombi iburyo n'ibumoso, noneho Engels aza inyuma yabo acunga ko ntacyabaturuka inyuma n'ibiri hejuru, mukanya gato baba bageze mubirindiro by'ingabo neza ariko babonye ubwinshi bwabo n'uburyo bacanye kumaso babona batabinjiramo barasa ahubwo icyo bagiye gukora ni ukwinjira mw'ibanga bakamenya icyo barimo gupanga cyangwa icyo barinze muri iryo shyamba gusa, bivuze ko n'uri bubitambike bamwica bucece badakoresheje amasasu kuko yabaraburiza, ako kanya bahita bazenguruka ngo bajye guca inyuma, mukugerayo basangayo abarinzi icumi (10) Vicklam ababwira ko icyo bagiye gukora ari ukubinjirana babatunguye, bakabashyira hasi bakoresheje imibiri yabo k'umuvuduko uhambaye kandi bucece kuburyo abandi batabumva bagahurura batabaye, Vicklam yamaze kubabwira gutyo Engels amwunganira amubwira ko bagiye kwigabanya abo barinzi, we na Vicklam bakataka n'abagabo bane bane noneho babiri basigaye bakatakwa na Shallenne, Engels arangiza kuvuga gutyo bose bamaze kwipanga kare ubundi batangira kubegera bakurura inda n'inkokora hasi byose babikora bucece badakora n'ikosa ryo kugira icyatsi bahungabanya cyangwa ngo bagire icyo banyeganyeza kikabaraburiza mukanya gato baba bageze munsi y'abarinzi bari bahagaze bareba kure cyane, Vicklam, Engels na Shallenne bicirana isiri ryo gutangira igikorwa bahita basimbukira abagabo babatunguye babahonyora amajosi babajomba n'ibyuma byo m'umutima, m'umunota umwe bari bamaze kubashyira hasi uretse Shallenne wari wazonzwe n'umugabo umwe yananiwe kumushyira hasi ako kanya Vicklam avayo yasimbutse agwira uwo mugabo n'inkokora, ahita amuhonyora ijosi, Shallenne aramushimira nuko hakurikiraho guhisha imirambo yabo bagabo, ubundi binjira mubirindiro byihuse bitsimba ahantu batangira kurebera mundebakure bari bitwaje bareba uburyo abasirikare bazenguruka muri iyo nkambi bisanzwe babura ikintu kidasanzwe gikorerwa aho ngaho nko gukora ibitwaro bya kirimbuzi, cyangwa ibindi bikorwa bitemewe, ako kanya Vicklam, Engels na Shallenne bahuza ibitekerezo ngo barebe niba bamenya ikintu kidasanzwe gikorerwa aho ngaho cyane ko n'ubundi ibyo birindiro byashyizweho Rottin akimara gufata ubwami, ako kanya Shallenne nk'umuntu ushishoza kandi ureba kure ahita abwira Engels na Vicklam ko intekerezo n'ubushishozi bwe bitumye avumbura ko aho hantu hafungiwe abantu badasanzwe kandi bakomeye akaba ariyo mpamvu babazanye mukirwa ahantu badashobora no gucikira, ako kanya Vicklam ahita ababwira ko izo mfungwa bagomba kuzigeraho bakamenya izo arizo n'icyo zifungiwe ndetse bakazibohoza, Engels ahita ababwira ko umutima uteye umubwira ko abo bafungiwe aho ari umuryango w'ibwami, Engels akivuga gutyo Shallenne na Vicklam barikanga ndetse bahita bashyigikira Engels ibyo aketse ahubwo basigara bibaza uko bamenya aho bafungiwe kuko nta musirikare bashimuta wakwemera kubaha amakuru aho bakwemera no kuyapfira, bagihangayitse bibaza uko bagera kumfungwa bakeka ko ari umuryango w'ibwami bagiye kubona babona abasirikare bavuyeyo bafite indobo zirimo ifunguro, bazikurikiza amaso n'indebakure (jumeli) babona binjiye mundake yubakiye neza, Shallenne ahita ababwira ko ariho imfungwa zishobora kuba zifungiye, bakaba bari bazishyiriye ibyo kurya, ako kanya bibaza uko bagera kuri iyo ndake n'abarinzi bahari, Engels abaha igitekerezo cyo kwambara imyambaro abo basirikare bambaye kuko bahurijwe hamwe mugihe gito gishize bivuze ko bataramenyana, bityo nibamara kwambara imyambaro nk'iyabo bahite babivangamo bamere nk'abasirikare bari aho ngaho, Vicklam abibutsa ko abo basirikare barinze aho bose ari abagabo gusa nta mugore numwe uhari, ahubwo we icyo agiye gukora ni ukwambara imyambaro ya gisirikare ubundi bo bagasigara bipanze nka ba mudahusha, noneho we agende yinjire mubasirikare barinze indake agende abazana aho babashyira mugipimo neza, abo barashe akabarundanya abahisha kugeza inzira yo kwinjira mundake ibonetse, ibyo bahita babikora Vicklam afata imyambaro y'umwe mubo bishyize hasi ubundi yivanga mubandi nawe akomeza gusirikira abaganiza mumagambo make agenda aganiza umwe umwe amwegereza ba mudahusha yasize inyuma aribo Shallenne na Engels nawe imirambo yabo agahita ayitsimba, ubundi Shallenne na Engels si ukubamarisha amasasu biva imuzi kugeza baharuye inzira yinjira mundake, ntabyo gutinda Shallenne na Engels baza basanga Vicklam bakomeza basatira indake batanguranwa n'uko abinjiranyemo ifunguro basohoka, kubw'amahirwe indake bayinjiramo ntawe ubarabutswe bakinjira bahubirana n'abavuye kugabura babakiriza ibyuma byo munda no m'umutima babashyira k'uruhande bakomeza binjira mundake indani no mubyumba mukanya gato baba bageze mucyumba kimwe mukugeramo batungurwa no gusanga abagize umuryango w'umwami arimo bari bose baboshywe nk'imfungwa kuva kubikomangoma byombi Jasheika na Janeika nabo bashakanye n'abana babo, n'umwamikazi n'abandi benshi bafitanye isano n'umwami kuburyo ubateranyije bose hamwe bagera muri 20, ako kanya bihutira kubabohora byihuse, bamaze guhamburwa bose bahurira kuri Shallenne na Engels babahobera kuko aribo bari basanzwe bazi naho Vicklam ari ubwambere bamubonye ikirenzeho yambaye imyambaro y'ababashimuse, ako kanya batangira kubazanya uko babacikisha n'uko babasohora aho ngaho, Vicklam ababwira ko ntakindi bagiye gukora uretse guteza akavuyo n'imyivumbagatanyo mubirindiro bakarangaza abasirikare ngo bahugire kuri ako kavuyo ubundi babe babonye icyuho cyo gucikiramo, ntabyo gutinda Vicklam ahita asohoka abasize aho ngaho ajya inyuma nk'ugiye mubwiherero, ahurirayo n'umusirikare amutira ikibiriti ngo acane itabi, umusirikare akimara kukimuhereza ahita amufata ijosi ararikebanya ubundi afata ikibiriti atangira gukongeza kumashitingi (amahema) inkongi itangira gututumba ifata n'ibyatsi ako kanya avayo atabaza ngo ibirindiro birahiye, abasirikare bose bahururana amazi bagerageza kuzimya vuba vuba, ubona bose bahuze cyane, bituma Engels na Shallenne babona icyuho cyo gucikishirizamo umuryango w'ibwami babasohora mundake babacisha inyuma batangira kumanuka basatira ikiyaga cya Melds, Vicklam akomeza kubacungira acunga ko hagira umusirikare ubabona agahita amupima isasu rya silencieux ngo atabaraburiza, uko abacunga niko acunganwa n'uburyo abagabo bazimya inkongi y'umuriro agakongeza ahandi kugirango abe aribyo bakomeza guhugiramo, kugeza Engels amubwiriye kuri bruetooth ko umuryango w'ibwami bawugejeje kumato, ako kanya yinjira aho yabonye babika ibitwaro n'imbunda atangira kubiregera igipimo biturukiramo ubundi afata telecomande, asohoka aho ngaho aca inyuma amanuka asanga Shallenne na Engels n'umuryango w'ibwami bacikishije abagezeho asanga bamaze gushimuta umurinzi w'amato bamwaka imfunguzo nawe azibahereza vuba vuba abafasha no gushitura moteur z'ubwato bwose, urusaku rwazo rugera kubasirikare ako kanya bikanga bavuga ngo baguye mugatego none imfungwa ziracikishijwe ariko mugihe bagitangira kumanuka ngo baze kubafata Vicklam ahita akanda kumbarutso ya telecomande abo basirikare bahita baturikanwa n'ibisasu biremereye Vicklam yari yasize afunguye, maze ibirindiro byabo byose birangirika habura n'umuntu n'umwe urokoka, ako kanya Vicklam yiruhutsa avuga ngo "turabikoze!!"
.
umuryango w'ibwami umuhuriraho wose umuhobera umushimira, ntabyo gutinda moteur zarashituwe bose batangira kwinjira mumato bakwirwa mumato atatu, uwo musirikare abinginga abasaba kutamusiga muri ayo mashyamba wenyine nibashaka bamutware nk'imfungwa, ako kanya Vicklam amwambura ibyangombwa byose amwambika amapingu kumaboko ubundi amwuriza ubwato amuzirikaho neza nuko bava kuri icyo kirwa k'umuvuduko uhambaye batanguranwa nuko bahura n'abahurujwe n'iyo nkongi y'umuriro, nyuma y'iminota nka 15 bari bageze kunkombe, bazamukira mw'ishyamba baciye m'urundi ruhande ruri kure yaho babanje kurwanira mbere y'uko binjira mukiyaga bagaba igitero mukirwa, mukanya gato bari bageze k'umuhanda, mugihe bagitekereza uburyo bagiye kugenda n'amaguru batungurwa no guhubirana na bus imwe muzatwawe na Naella na Estelle batwaye imfungwa kureba uyitwaye banezezwa no kubona ije itwawe na Bommel mwenyewe, nawe abanza kuyizinga ayihindukiza, mukanya gato yaramaze kuyirebesha mucyerekezo aturutsemo asohoka abasaba kwinjira vuba vuba ako kanya Engels avayo n'ubwuzu bwinshi amugwamo amubwira ko anejejwe n'urugamba rw'ubuzima arwanye kugeza arutsinze, ako kanya na Vicklam avayo amuhobera amushimira uburyo ari indwanyi ikomeye, ako kanya na Shallenne wari watashywe n'ubwuzu kubwo kubona umwana wa Riza na Ramon wari waraburiwe irengero avayo amuhoberana impuhwe za kibyeyi, Vicklam waruhangayitse cyane atinya ko baba bakurikiwe abasaba kwinjira muri bus byihuse, nabo bamwumva vuba bose bamaze kwinjira Bommel ajya kuri voulant ayihagurutsa kumiguruko baza bamubaza niba Estelle na Naella imfungwa bazigejejeyo amahoro abikiriza ababwira ko asize barimo kuzitaho baziha imiti ndetse bazitegurira n'ifunguro, uko bagakomeje urugendo baganira Shallenne we yarakomeje kwita kubagize umuryango w'umwami Campbell wa IX ahumuriza abahungabanyijwe n'ishimutwa nubwo byagaragaraga ko bose ntawabahutaje cyangwa ngo abakomeretse mugihe bari barashimuswe, kuri Bommel we uko yagatwaye imodoka aganira na Vicklam na Engels, yababwiye ko uburyo agarukiye kure arokotse urupfu ayo mahirwe yo gusubirana ubuzima ntabwo yayapfusha ubusa bityo bakigera m'urugo mbere yo kugira indi mission akora agomba kujya kureba mama we Riza akabanza akamusaba imbabazi z'uko yamutereranye nyuma yo gupfusha papa we Ramon akamusiga, Bommel yamaze kuvuga gutyo Engels amubwira ko amuherekeza, ariko Vicklam ahita atahwa n'intimba y'agahinda kubwo kubona Bommel yibutse kwicuza no gusaba imbabazi amazi yararenze inkombe kuko mama we arigupangira kujya gusaba imbabazi yamaze gupfa ndetse n'umurambo we ukaba uri muri iyo nyubako barimo kwerekezamo, Vicklam mugutahwa n'agahinda atangira kwibaza uburyo asobanurira Bommel iby'urupfu rwa mama we Riza cyane ko yapfuye kubwo kumwitangira agapfa mucyimbo cye kuko igipimo ariwe cyariho, uko Vicklam yagaheranwe n'intimba y'agahinda Bommel na Engels barabibonye bamubaza ikibazo afite nawe mukwiyumanganya kwinshi adidimanga ababwira ko hari ibyo yari yibutse aza kubabwira bageze kunyubako, bahita bamubaza niba atabaherekeza ababwirana ikiniga cyinshi ko abaha igisubizo bageze munyubako, ndetse inyubako ntibatinda kuyigeraho, Vicklam asohoka vuba vuba afungura igipangu, Bommel yinjiza bus, imaze kwinjira Vicklam arongera asunika urugi rw'igipangu vuba vuba atinya ko hari ababa babakurikiye ariko atararufunga neza atungurwa no kubona umuntu utambitsemo ukuboko, ndetse atangira kurusunika arusubiza inyuma, Vicklam nawe mugihunga cyinshi yumva ko batewe ahangana nawe arwana no gufunga uko bagahanganye uwo muntu uri inyuma ashaka gufungura, naho Vicklam ashaka gufunga, Shallenne, Engels na Bommel kubibona basabye abagize umuryango w'ibwami kwiruka bagana munyubako, nabo bavayo vuba vuba batabaye n'intwaro ubundi baripanga neza, Vicklam abonye ko baje kumutabara kandi bamaze gushyira intwaro zabo mugipimo amera nk'uwitsimbye inyuma y'urugi, ubundi umuntu uri inyuma asunika urugi arufungura yitonze buhoro buhoro, Engels, Bommel na Shallenne bakomeza kumubara cyo nabo baba barikumwe babagabyeho igitero ariko birinda guhubuka babarasa, ako kanya umuntu wasunikaga urugi n'uwo barikumwe bihutira kubiyereka wese, ako kanya Vicklam, Bommel, Engels na Shallenne kwitegereza neza abo bantu babinjiranye baca igikuba barikanga bagwa mukantu batungurwa gusanga abo bantu ari.....
:
•Vicklam, Engels, Bommel na Shallenne babashije kubohoza umuryango w'umwami Campbell wa IX, ese abo bantu babasanze kugipangu batunguwe no gusanga ari bande?
•Selena na Salemu bo berekeje m'umurwa mukuru wa Merbella, Shallenne aje gushaka umwana we Victor mugihe Salemu aje kureba aho ikipe ye ya Triple Unbeaten igejeje mission yo kurwanya ikibi.
.
EPISODE 20 COMING SOON
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
Comments
Login to comment.
No comments yet.