Loading verse...
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
:
:
EPISODE 18
:
:
•Duherukana Engels na Bommel batabawe bagacikishwa na Vicklam, Shallenne, Estelle na Naella, na none nyuma yo gutabara Engels na Bommel bakomeza bajya kubohoza Miguel, mugihe na none twasize Engels atunguwe nabo asanze munzu.
•Twasize Selena n'umuja we Allen babashije kuva mungando y'abanzi amahoro, ndetse abatuye Golden Land bagabye igitero kubanzi babo, gusa abagabye igitero hari ikibatunguye bakigera m'umubande.
.
Dukomeze,
Duhere hano mumibande y'imisozi ya Golden Land aho twasize abagabye igitero batunguwe n'ibyo basanze, ibyo byabatunguye ni ugusanga inyeshyamba zigisinziriye ubona inzoga baraye banyoye zabahinduye ibyatsi, bo kubibona gutyo bumva basubijwe ndetse urugamba rugiye kuborohera kuko bagiye kubazengurukamo babica byoroshye kugeza bose babacogoje m'uburyo batazi, ariko abayobozi babo (abagaba) babibutsa amabwiriza Selena yabahaye yo kubakanga gusa bigaragara ko we adashaka ko haba ubwicanyi hagati y'ingabo kuko n'ubundi izo nyeshyamba zikoreshwa ibyo zitazi ariyo mpamvu we yagiye muri mission yo kwica Ferinessi nka gitera gituma izo nyeshyamba zihungabanya umutekano n'ubusugire bw'igiturage cyabo, abo bagaba b'amatsinda babibukije ko Selena yabasabye guhangana n'abashaka kubarwanya gusa naho abamanika amaboko bakabafata nk'imbohe bakajya kubafungira ahantu hamwe m'uburyo bwo kwirinda ko bacika bakongera bagahura n'uwabohereje akongera kubasuganya agaruka kubasukaho igitero gikomeye. abagaba b'amatsinda bamaze kwibutsa ingabo bayoboye gahunda z'urugamba n'intambara bajemo bicubya ubukana n'ubukaka bari bafite bwo kwirara muri izo nyeshyamba bakazifatirana n'inzoga n'ibitotsi bakazirimbura zose kuburyo ntawo kubara inkuru usigara, ntakundi baratuje bubahiriza itegeko, abagaba bo babyutsa izo nyeshyamba z'abanzi babo zikanguka zibona iminwa y'imbunda kumitwe yabo, muri bwa bwoba bwinshi zihaguruka ziruka zisubira mungando rwagati, birumvikana zari zigiye kubimenyesha abayobozi babo nabo bakabimenyesha ababakuriye bikagenda biba uruhererekane bigendanye n'uko basumbana munzego kugeza bigeze kubagomba kubimenyesha umugaba mukuru w'ikirenga Ferinessi bagasanga yapfuye, inyeshyamba zose zigacika ururondogoro zigatahwa n'ubwoba kugeza zihutiye guhunga urugamba nk'uko Selena yabishakaga ndetse yabitekereje ubundi bakagenda bazifata mpiri izanze kumanika amaboko bakazikura munzira, ako kanya Olofa umugaba mukuru w'ingabo za Golden Land yabonye inyeshyamba zirutse zijya gutabaza no kumenyesha abayobozi n'abagaba bazo ahita avugira kucyombo ingabo za Golden Land zose zumvikaniraho abategeka kuzenguruka amashyamba yose ya Golden Land bagatangatanga inyeshyamba zose munzira zicamo zihunga bakaza kuzifata mpiri izishatse kubarwanya bakazica kuburyo nta nyeshyamba n'imwe igomba gucika ari nzima, bivuze ko inyeshyamba yose isigara ari nzima iraba ari imbohe yabo, umugaba mukuru w'ingabo Olofa yamaze gutanga itegeko na gahunda y'urugamba n'intambara bagiye kurwana nabo bamwumva vuba bakwirikwira bazenguruka ayo mashyamba ya Golden Land agizwe n'imisozi miremire.
.
K'uruhande rw'inyeshyamba uko zakagiye gutabaza abakuru bazo bagiye bakangura bagenzi babo bari bagisinziriye bibereye mukinya cy'inzoga z'ikirenga baraye banyoye, mukanya gato baba bageze kubabakuriye nk'abayobozi babo, nabo bihutira kujya kubimenyesha abari hejuru yabo bigendanye n'uko inzego z'ubuyobozi zigenda zirutana kugeza bageze kuri Riquelme usanzwe yungirije Ferinessi bamugeraho bamubwirana igihunga kivanzemo kwishyongora kwinshi bavuga bati -"jya gukangura umugaba mukuru w'ikirenga Ferinessi kuko b'abatindi n'abacakara bacu batinyutse kuzamuka baza kuturwanya ngo tubatsembatsembe burundu.
.
Ako kanya Riquelme m'ubukana n'umujinya mwinshi yitotomba cyane bivanze no kwishyongora ngo Abapokate bagiye kubaha isomo rikomeye rituma barimbuka bicuza icyatumye babaho, akomeza yinjira mw'ihema rya Ferinessi akomereza kucyumba cye akomanga k'urugi rw'icyumba cye yibwira ko Ferinessi aryamanye na Selena, ariko mugutega amatwi yumviriza niba baba bagihuje urugwiro rw'imibiri yumva ntawe ukoma bituma atekereza ko buriya baje kugwa agacuho bagasinzira kubw'ijoro ry'ibyishimo by'umubiri bagiranye ijoro ryose, ariko abona atategereza igihe bakangukira kubera abanzi babo babasatiriye, ahitamo gusunika urugi yinjira agamije kubakangura ariko mukumara kwinjira yabaye nk'ukubuswe n'inkuba itagira amazi nyuma yo kwinjira agasanga Ferinessi arambaraye hasi imbere y'urwuririro rw'igitanda cye ari umurambo bamuciye umutwe, Riquelme akimara kubona ibyo bintu kubyakira byaramugoye ataka cyane nk'usogoswe ibyuma byo m'umutima, aboroga cyane nk'ukubiswe inyundo y'umutwe abivanga no gutsikimba kwinshi, mumarira menshi nk'ay'uruhinja ashishimura imyambaro ye ayihindura ubushwangi, uko yagashenguwe n'intimba y'agahinda ko kwicwa k'umutegetsi wabo, umutima wari washegeshwe wamwerekeje gutura agahinda Selena, nuko asohoka mucyumba cya Ferinessi yacitse intege n'isereri yamufashe hafi kwikubita hasi, ariko yihagararaho kugeza yinjiye mucyumba cya Selena ngo amuganyire kubw'ishyano ryabagwiririye ariko mukugeramo agwa mukantu asanze hamuhamagara Selena n'umuja we ntabakirimo ndetse ntan'ikintu cyabo kiri aho ngaho uretse impamba bari baje bitwaje gusa, ako kanya ahita ahamya ko Selena ariwe wabiciye umutegetsi wabo Ferinessi, mukwiheba kwinshi asohoka muri iryo hema abogoza cyane kugeza ageze hanze agana imbaga y'igisirikare cyabo, mukugera imbere y'ingabo zose ababwirana amaganya y'agahinda yuzuyemo kwiheba kwinshi agira ati ......
.
*Riquelme ati -"Oooh mbega agahinda weee!!! abacakara bacu b'abatindi bigaragambije!!, umugore umwe w'Umupokate ateza ikimwaro inzu y'umwami Rottin, ubu mpagaze imbere yanyu mbogoza, mbamenyesha ko Ferinessi umugaba w'ingabo w'ikirenga arambaraye hasi k'ubutaka bamuciye umutwe.
.
Riquelme yamaze kuvuga gutyo, abakuru b'ingabo n'ingabo zose mukumara kubyumva barikanga bamera nk'abagwiriwe n'umusozi, barishaka baribura burundu bashishimura imyambaro yabo, baradagadwa, bariheba cyane, batabaza bavuza induru maze ingando yose bayikwiza imiborogo no kubogoza kwinshi, abari bakiri mumahema kubera inzoga z'ikirenga bari baraye banyoye zari zanze kubavamo, bumvise iyo miborogo inzoga zihita zibashiramo babyuka batazi ibyabaye babazanya amatsiko menshi cyane cyane ibyabaye kugeza bamenye ko umutegetsi wabo Ferinessi bamwishe maze barumirwa ndetse bagwa mukantu kubw'ishyano ryari ryabaye mungando yabo, bose bariheba ndetse baradagadwa cyane, ubwoba aba aribwo busigara bubakoresha, ntihagira umuntu n'umwe uguma iruhande rw'undi ahubwo bose banyanyagirira rimwe bahunga banyura mutuyira twose two mumibande abandi bazamuka imisozi ngo baminukire inyuma yazo basubira iyo baturutse, gusa uko bagatatannye bahunga basanze ingabo z'AbanyaGolden Land zibategereje zirabahagarika zibiraramo abanze kumanika amaboko zikabica abemeye kumanika amaboko bagahita babagira imbohe n'ubwo kubona inyeshyamba zimanika amaboko bitari byoroshye kuko muri kamere yazo zumva zapfana ishema ryo kugwa k'urugamba aho kwitwa imbohe z'intambara kuko gupfira k'urugamba byitwa ubutwari naho kwitwa imbohe y'intambara bikaba ubugwari bubi cyane k'uburyo n'abakohereje k'urugamba bashobora kugutererana ndetse bakakwibagirwa burundu, ikindi kwicwa nk'imbohe bifatwa nk'igisebo n'igisuzuguriro kubacomando, urugamba rwarakaze inyeshyamba zikomeza gupfa zirimbuka kubwinshi kubera kwanga kumanika amaboko, n'umusaza Henock aho yari yasigaye kungoro y'ubutegetsi nawe yahise acisha itangazo kuri radio amenyesha abatuye Golden Land n'ibice batuyemo byose ibiri kuba ngo buri wese abafashe gutangatanga inyeshyamba zose kuburyo ntanimwe ibacika, bazifate mpiri izigerageje kubarwanya bazirimbure, ibyo AbanyaGolden Land babyumvise birohera kubanzi icyarimwe barabarwanya, abari batuye hejuru mumisozi miremire bakurikira inyeshyamba bagenda bazitsinda mumayira zanyuragamo zihunga, AbanyaGolden Land n'ingabo zose za Golden Land batangatanze inyeshyamba aho zanyanyagiriye hose zihunga, barazirwanya bikomeye ndetse barazitsembatsemba zose, kuburyo nta nyeshyamba n'imwe bahaye agahenge ko gucika, gusa uko abandi bari bahugiye guhashya inyeshyamba niko abana n'abandi bantu b'abanyantege nke bari biroshye mungando y'inyeshyamba basahura ibintu by'igiciro gikomeye byarimo barikungahaza cyane, AbanyaGolden Land bari bavuye muri iyo ntambara nabo banyura mungando bafata ibyari bisigaye byose, abatuye mumidugudu, n'abo munsisiro z'imisozi miremire n'abo mubisiza (ibibaya) bigabagabanya iminyago myinshi kuko yari ishyano ryose. uko bishimira iyo ntsinzi n'iminyago bakuyemo yose, Selena babikesha byose we turamubona yagarutse iwe yongeye kwambara ya myambaro y'ubupfakazi yarengejeho n'ibigunira ndetse yirabye ivu k'umutwe no mw'isura apfukamye imbere y'umurambo w'umugabo we Mordekai amuririra cyane ubona ari mukiriyo gikomeye, muri ako kanya akimuririra sebukwe Henock yamugezeho amukomeza amubwira ko nyuma y'igikorwa cy'ubutwari akoze atarakwiye gukomeza guheranwa n'agahinda no kwigunga kuko na nyakwigendera Mordekai aho aruhukiye m'uburuhukiro bw'iteka amwishimiye kandi atewe ishema nawe nk'ikuzo rya Golden Land n'ishema ry'Abapokate kubwo yabashije gutabara igiturage cyabo cya Golden Land.
.
Henock yakomeje kwihanganisha Selena anamukomeza amusaba kwiyumanganya kuko urugo rwe rwuzuye kandi ruzengurutswe n'imbaga y'abantu bifuza kubona intwari y'igiturage cyabo, bityo yishakemo imbaraga ajye kubiyereka yishimane nabo bishimira intsinzi y'urugamba bavuyemo bahashya abanzi babo bari bahagurukiye kubarimbura, Selena warusanzwe wifitemo kamere yo kubaha no kumvira ndetse akabihuza no kugira umutima ukomeye yubahirije ibyo sebukwe amubwiye, arabanza ajya kwiyuhagira yikuraho ivu yari yiminjiriyeho nuko yambara imyambaro y'icyubahiro kandi yiyubashye nk'umugore wo mukiyobozi kandi w'ikitegererezo kubatuye Golden Land bose, mugusohoka ageze m'uruganiriro atungurwa no gusanga mubyo basahuye mungando y'abanzi, ibyari ibya Ferinessi byose babimuzaniye kuva kw'ihema, ibikoresho bye bya feza, diama na zahabu, ibitanda, n'ibindi bikoresho byose byinshi by'igiciro gikomeye n'imitako y'akataraboneka, ako kanya ababaza impamvu babimuzaniye bamusubiza ko babimuzaniye ngo bizajye bimubera urwibutso rw'ubutwari bwe k'uburyo n'abazajya binjira munzu ye bazajya bakirwa n'ibigwi n'ubutwari bwe bwo kubohora igiturage cyabo kungoyi y'urupfu bari baziritsweho na Ferinessi, Selena bamaze kumubwira gutyo ntiyabitindaho kuko we yarakibereye mugahinda ko gupfusha umugabo we Mordekai no kuba atazi niba umwana we Victor akiri muzima cyangwa niba yarapfuye, nuko abereka icyumba baba babishyizemo we akomeza asohoka, mukugera hanze yakirwa n'imbaga y'abantu benshi bazengurutse inyubako ye impande zose kugeza n'inyuma y'igipangu barimo kubyina indirimbo z'umutsindo bishimye cyane bamuririmbira ibisingizo byinshi bamwita intwari n'indashyikirwa bakomeza bamushimagiza mubisigo n'ibisingizo binonegeye amatwi mumbyino n'umutambagiro binogeye amaso.
.
"NK'UKO MUBYIBUKA AHA NIHO FILM YACU YATANGIRIYE KURI EPISODE YA MBERE, KUVA SELENA ASOHOKA ASANGA IYO MBAGA KUGEZA KW'ISHYINGURWA RYA MORDEKAI. BAMARA KUVUGA KO ASIZE UMUGORE UMWE SELENA N'UMWANA UMWE VICTOR. SELENA AGASHEGESHWA KURUSHAHO YUMVISE BAVUZE UMWANA WE VICTOR BAKAMERA NK'ABAMUSONZE INKOTA Y'UMUTIMA, ARIBWO INTEKEREZO Z'AGAHINDA ZAMUTWAYE AKIBUKA BYOSE UKO BYAGENZE KUVA KUNTANGIRIRO KUGEZA AHO KW'IRIMBI BASHYINGURA UMUGABO WE MORDEKAI. (NB= musome episode ya mbere)
.
Selena yamaze kwibuka byose yahogoye, kubw'agahinda n'intimba no gucika intege kwinshi, ako kanya atangira kuzenguruka mumbaga yari yuzuye aho ngaho bigaragara ko hari uwo ari gushakana ubukana bwinshi ubona yariye karungu, mukanya gato azenguruka mumbaga ameze nk'umurwayi wo m'umutwe hari uwo yagezeho ahita amusingira amufata mw'ishingu n'umunigo amubwirana ubukana bwinshi ko amukeneye akagira ibyo amusobanurira mbere y'uko arenza itaka k'umugabo we Mordekai, imbaga yaraho kureba umuntu afashe mw'ishingu amukurubana nabi baratungurwa cyane bagwa mukantu bifata k'umunwa babonye uwo muntu ari .......
:
:
Dusige AbanyaGolden Land basoza urugamba n'intsinzi ikomeye bakesha Selena, ndetse barimo gushyingura uwari umuyobozi wabo Mordekai, ndetse batungurwa n'umuntu Selena afashe mw'ishingu tuze hano kuri Engels twasize yinjiye munzu akakirwa n'amajwi muguhengereza atungurwa n'abo yarabonye n'ibyo yarabonye, abo bantu yarabonye bakamutungura ntabandi ni umwami Campbell wa IX kandi yarazi ko yamaze gutanga (gupfa) ndetse atungurwa no kubona abana bombi Rahab na Victor mukubabona aba aribwo yibuka ko yari yabasize muri iyo iyo nyubako yibutse uburyo yari yasize abafungiranye kuburyo iyo batabona umuntu ubatabara bari gupfiramo bishwe n'inzara n'inyota biramurenga, yumva asazwe n'ikiniga n'impuhwe nyinshi, gusa uko yagatunguwe no gusanga umwami Campbell wa IX, n'abana bombi Victor na Rahab yashenguwe n'ibyo yarabonye bikamubabaza akumva ubukana n'ishyaka biramuzamukanye nyuma yo kubona umwami Campbell wa IX n'abana bombi Victor na Rahab bafashwe n'abagabo bitwaje intwaro barimo kubaza umwami abantu bamucikishije bakamuzana aho ngaho abo aribo n'icyo bakora ariko umwami yanga kubasubiza yirengagije ko bamutunze imbunda k'umutwe, ako kanya Engels areba aho atsimba (ahisha) Bommel yari yinjiye ateruye, nuko avayo atangira kubara abagabo bakomeje gutoteza umwami, uko bagakomeje kumubaza yanga kubasubiza bakiriye phone ibahamagaye, umwe muribo ubayoboye yitaba ayishyize loud speaker kugira ngo abo barikumwe nabo babyumve nuko yikiriza umuhamagaye avuga ngo -"yego afande Thimothy!!! akomeza amubwira ko umwami yanze kugira icyo ababwira kandi n'iyo nyubako nta kintu cyabaha amakuru bigeze babona uretse intwaro zikomeye na za mudasobwa nyinshi ziruta izo muri cyber cafe (cafe internet) bigaragara ko amabanga yose abitswe m'uburyo bwa soft byasaba kubona abahacker bahackinga imibare y'ibanga (password) y'izo computer, ako kanya Thimothy ababwira ko kumenya abo bantu bakomeje kubabangamira n'ubundi ntacyo bikimaze kuko n'ubundi bamaze gufata ubwami, nuko akomeza abaha itegeko ryo kwica abo basanze munyubako bose noneho umwami bakamuca umutwe bakawupakira ndetse bagapakira izo mudasobwa zose ubundi inyubako bakayituritsa bayitwika banyirayo bagasanga yabaye umuyongo ari ivu gusa rigaragara,
.
Thimothy yarangije gutanga iryo tegeko rikakaye uwo mugabo bavuganaga akurayo imbunda ayitunga umwami k'umutwe amubwira ngo avuge ayanyuma kuko noneho kuri iyo nshuro urupfu atarucika nk'uko amaze iminsi arucika, ako kanya Engels k'umuvuduko wa gikomando atanguranwa n'uko uwo mugabo akanda kumbarutso ahita amupima isasu ry'umutwe, umugabo yisanga hasi Engels akomeza arasa n'abandi bari bafashe Rahab na Victor, ubundi yinjira yibirindura hasi arasa abandi bagabo baje bahurujwe n'urusasu, abagabo mukuvayo bahururiye ibyo batazi Engels abakiriza urusasu arubasukaho rubagwaho nk'imvura iguye idakubye (itunguranye), umwami we yihutira gukura abana mukibuga cy'amasasu abatsimba k'uruhande, ubundi nawe atora imbunda afasha Engels kurasana n'abo bagabo babinjiranye mukanya gato bose bari bamaze kubashyira hasi, Engels abanza gusuzuma imirambo yabo areba ko ntawipfushije akomeza azenguruka ibyumba byose areba niba ntawarokotse ngo abe yihishe, akomeza ajya kuri camera ngo abare abagabo binjiye muri iyo nyubako amenye niba bangana n'iyo mirambo bamaze gushyira hasi, kubabara abona ni abagabo 20 bangana n'iyo mirambo iri aho ngaho bivuze ko ntawacitse ngo ajye gutanga amakuru y'iyo nyubako n'ibyo yabonye byose ntabyo gutinda iyo mirambo ayizenguruka ayikuraho udukoresho twose twatuma batrackinga aho hantu kuva kumaphone, amasaha akurayo n'akuma kagaragaza ahantu hari ikintu gifite aho gihurira n'itumanaho ubundi byose yihutira kubyangiza, amaze kubishyira k'umurongo ahita avayo asimbukira umwami Campbell wa IX amubaza uburyo yarokotse n'uburyo yageze munyubako yatorejwemo mbere yuko yinjira mukazi k'ubutasi, umwami amusubiza ko yatabawe n'umugore w'intwari Shallenne n'umukobwa we muto Estelle, ndetse na Naella umukobwa wa ba nyakwigendera depite Mark na minisitiri w'ubutabera n'amahoro Rita ndetse n'umusore atazi witwa Vicklam, ibyo Engels akimara kubyumva byaramurenze yibuka uburyo abo bose batabaye umwami aribo bamaze kumutabarana n'umukunzi we Bommel, ako kanya ahita yibuka Bommel azanye ameze nabi, ahita yiyaka umwami ngo ajye guha Bommel ubutabazi bw'ibanze, ariko ataratera intambwe yumva Victor na Rahab bamusingiye amaguru bamuhamagara mama bigaragara ko bari bamukumbuye cyane, ariko za mpuhwe yaberekaga akibarera aba azirengagije arabiyaka ngo abanze atabarire ubuzima bwa Bommel hafi, Bommel amukurayo amwihutana mucyumba bavuriraramo yihutira kumuha ubutabazi bw'ibanze nk'uko yabitojwe, umwami nawe aza kubimufashamo bafatanya kugorora ingingo z'umubiri wa Bommel bazinanura kuko abari bamufunze bari bazivunaguye nabi cyane, bakomeza bamupfuka ibipfuko ndetse bamuha umuti bawucishije muri selumu bakomeza kumwitaho cyane kugeza babonye ko Bommel aza kumera neza, ubundi Engels yihutira guterura Victor na Rahab abakinisha twa dukino yabakinishaga akibarera, hashize akanya abasaba kuba bakina we akabanza akaruhuka kuko arushye cyane, ako kanya yihutira kubaza umwami Campbell wa IX uko abo bagabo binjiye aho ngaho kandi yarazi ko ntawapfa kuhamenya cyangwa ngo ahacyeke, umwami amubwira ko byose ari amakosa ye kuko kugira ngo abo bagabo binjire aho ngaho byatewe nuko yafunguye email ye ashaka kureba niba abana be Jasheika na Janeika cyangwa abandi bagize umuryango we ntawaba yamwandikiye amubwira aho bafungiwe, maze ikigo cy'itumanaho kigahita giha Thimothy amakuru yaho email ye ifunguriwe aribwo bageze kugipangu kigeretseho senyenge zirimo umuriro w'amashanyarazi bagahamagara kukigo gishinzwe umuriro w'amashyanyarazi ngo kibe gifunze umuriro mugihugu cyose, aribwo babanje gukuraho izo senyenge bakinjira babanje kuzamukira kugipangu babinjirana yikinira na Rahab na Victor aribwo bamwe bahise babagota abandi bakajagajaga inyubako yose baterera ibintu byose hejuru kugeza babuze icyaricyo cyose cyabaha amakuru, aribwo bamujeho bashaka kumukuramo amakuru nawe akababera ibamba kugeza ubwo barambiwe bagashaka kumwicana n'abana aribwo, Engels yahise ahagaboka m'uburyo butunguranye akamutabara nk'uko yamutabaye muri Royalty hospital ubwo Rottin yaragiye kumwiciramo, umwami yamaze kubwira Engels uko byagenze asoza amushimira uburyo iteka aba ahabaye mukurengera ubuzima bwe buba bwageze mumarembera, ako kanya Engels amubwira ko byose abikora kubw'abatuye Coast hills akomeza amusaba kwirinda kongera gukoresha imbuga z'inziramigozi (internet) kuko mubihe bagezemo itumanaho riciye munzira migozi ariryo risigaye rikora akazi ko guhiga ababuze kandi ibihe barimo bakaba bahigwa bikomeye, ntabyo gutinda Engels yihutira gusubiza za mudasobwa n'itumaho k'umurongo kugira ngo ataza kuburana na Vicklam, byose amaze kubitunganya neza no kubisubiza k'umurongo neza asaba umwami Campbell wa IX gukomeza kwita kubana no gucungira hafi ubuzima bwa Elmore (Bommel) we akarebauburyo ajya guha ubufasha Vicklam nabo barikumwe m'urugamba bagiyemo rwo kubohoza umusore yumvise bita Miguel, ubundi nibamara kugera aho ngaho bigire hamwe urugamba rwo guhiga aho umuryango w'ibwami washitumiwe kugeza bawubohoje noneho batangire urugamba rweruye rwo kurwanya Rottin wamaze kwigarurira ubwami butari ubwe, umwami nawe amwikiriza amubwira ko nta gitekerezo kidasanzwe yamuha kuri iyo mipangu kuko ariwe ubona neza icyo gukora nk'umucomando nyawe, ako kanya Engels ajya mucyumba cye ahindura imyambaro y'urugamba, akomereza mucyumba kibikwamo intwaro, afata izishoboka asohoka akwepa Victor na Rahab ngo badasigara barira kubwo kuba abasize, uko yagasohotse akomeza yinjira imodoka abanza gufungura igipangu aragaruka yinjira mumodoka ayisihora mugipangu arongera asohoka mumodoka agaruka gufunga igipangu akomeza yinjira mumodoka ubundi afata imodoka agendera kuri GPS tracker imuhuza na Vicklam kuko bombi bari bifitemo utwuma tubarimo dutuma buri wese amenya aho undi ari, mukugenda agendera kuri GPS tracker imodoka yayitwariye kumuvuduko uhambaye cyane mw'ishyaka n'umuhate udasanzwe ubona ko yambariye urugamba kandi atiteguye gutsindwa.
:
:
Dusige Engels afashe umuhanda yerekeza gutabara Vicklam n'abo barikumwe bose, tuze hano kuri Vicklam, mama we Shallenne, mushiki we Estelle n'urukundo rwe Naella aho twasize bagabye igitero kwa Rottin bagiye kubohoza Miguel musaza wa Naella akaba umukunzi wa Estelle, uko bakagabye igitero turababona bageze kwa Rottin kare, barimo kurebera kugishushanyo mbonera uburyo urugo rugari rwa Rottin rwubatse n'uburyo ruteye hashira akanya bakarebera muri jumel umubare w'abarinzi bose barimo gusa uko bagakomeje kurebera kugishushanyo mbonera babura ahantu habaha ikimenyetso ko aho muri urwo rugo rwa Rottin haba hari ahantu hafungiwe abantu kuko uburyo hagaragaraga kugishushanyo mbonera buri cyumba na buri nzu byari bifite ikintu runaka gikorerwamo, ndetse no kurebera kuri jumeli bakabona ntabikorwa bidasanzwe bikorerwamo uretse kubona abakozi bo m'urugo bazenguruka mugipangu bisanzwe, abakora amasuku bazenguruka m'ubusitani babwuhira, ndetse n'abarinzi bake, ako kanya Vicklam ababwira ko na Bommel yahabaye igihe kinini nka maneko ariko nta kimenyetso kidasanzwe yigeze abona ko aho hafungiwe abantu bityo nyakwigendera Depite Mark ashobora kuba yaribeshye cyangwa rikaba ari rya hungabana ryo kubura imfura ye Miguel, Vicklam akimara kuvuga gutyo Shallenne ahita amuhakanya amubwira ko Depite Mark yaramuzi neza nk'umugabo ufite umutima ukomeye kandi akavuga ibyo ahagazeho 100% akaba atarigeraga akora ikosa ryo kuvuga kubyo nawe ubwe ashidikanyaho bityo kuba yaravuze ko Miguel afungiwe aho ngaho ndetse nabyo bikaba biri mubyo yazize arahamya adashidikanya ko ibyo yavuze ari impamo, bityo barekeraho kubishidikanyaho ahubwo bashake uko binjira byihuse batanguranwa nuko Rottin nabo abageraho akabica kuko kuva yamara gufata ubwami yahise yishyiraho ububasha bwo kwica no gukiza abo ashaka aribwo yahereye kubari k'ubuyobozi b'ubwami bwa Campbell wa IX bivuze ko agomba gukurikizaho n'imfungwa n'imbohe yari yaratinye kwica atinya ko yazabazwa amaraso yazo, ako kanya Estelle na Naella bari bahangayitse cyane babaza Shallenne uburyo binjira n'aho hantu harinzwe gutyo Shallenne abahumuriza ababwira ko afite umupangu, nabo bamwikiriza bamubwira ko biteguye kugendera k'umupangu we kuko ntacyo batakora ngo babohoze Miguel, Shallenne nawe ababwira ko icyo bagiye gukora ari ukwitamba kugira ngo babohoze Miguel, Estelle amusubiza ko kwitamba abyiteguye aharanira kubona urukundo rwe Miguel yisanzuye afite n'uburenganzira bwose bugenewe buri muntu atari imbohe itotezwa by'indengakamere, ako kanya Shallenne amubwira ko bagiye kwinjirana aho ngaho bitwaje ko bombi ari umuryango wa Thimothy noneho nibamara kubinjiramo bageregeze kubarangaza bashaka icyuho Vicklam na Naella banyuramo binjira munyubako, maze nibamara kwinjiramo indani bashimute umuntu ubarangira aho bafungira imbohe kugeza ahabarangiye, ubundi nibamara kuhamenya babibamenyeshe nabo bahite bazimira ubundi batangire kugabanya abo barinzi baharura inzira banyuzamo imbohe n'imfungwa zirimo na Miguel, Shallenne yamaze kubaha umupangu neza, bombi baritegura ako kanya Estelle asohoka mumodoka yambaye agakabutura gato kagaragaza ibibero bye byose bibengerana cyane kurusha imitako biteye amabengeza n'agapira k'agasingle (agasengeri) na lunette za fumee, n'amaherena maremare mugihe Shallenne we yasohotse yambaye agakanzu gasanzwe kandi kamubereye nk'umubyeyi wiyubashye bihuye n'ubwiza bwe, nuko we na Estelle basatira igipangu nta ntwaro bitwaje, mugihe Vicklam na Naella bari bakomeje kushyira intwaro k'umurongo bazipakira mubikapu nabo basohoka babihetse ubundi bitsimba ahantu bashyize ijisho kuri Shallenne na Estelle ngo babinjirireho, kuri Shallenne na Estelle uko bagasatiriye inyubako abarinzi babakirije amaso babakanurira cyane ubona batwawe n'ubwiza n'ikimero cya Shallenne na Estelle noneho by'akarusho byagera kuri Estelle wagaragazaga ibibero bye bibengerana n'igituza gitatse utubere twiza dushinze neza nk'umutemeri n'uruhanga rwe rushashagirana nka zahabu n'isura nziza imurika nk'izuba bagatwarwa kurushaho, muri uko gutwarwa kwinshi barangariye ubwiza n'uburanga bwa Shallenne n'umukobwa we Estelle, Vicklam na Naella nabo bari bakomeje kwinjirira muri iyo nzira Shallenne na Estelle bakomeje kubaharurira, kuri Shallenne na Estelle uko bagasatiriye inyubako abarinzi babakiranye ibyubahiro byinshi nk'abantu basanzwe bazi, babazanya igishyika ikibagenza Shallenne abasubiza ko bari baje gutegura ibirori biza kubera aho ngaho byo gukomeza kwishimira intsinzi ya Rottin wamaze kuba umwami, bityo bakaba bari bohorejwe aho ngaho ngo babe bagira ibyo bashyira k'umurongo kuko umwami Rottin ari guteganya kuzenguruka kumazu ye yose ayakwirakwizamo amafoto ari umwami, ibyo Shallenne yabibeshyaga abarinzi yicira Vicklam na Naella amasiri ngo binjire byihuse, abarinzi bo umanza batarigeze bumva n'ibyo Shallenne avuga kuko ubwenge bwabo bwari bwatakariye kukirori Estelle kubera ubwiza bwe n'imyambarire ye na none batwawe n'uburyo Shallenne avugana ijwi ryiza rihuye n'ubwiza bwe, kuri Shallenne yavugaga abara intambwe Vicklam na Naella binjiriramo kugeza abonye ko binjiye munyubako neza, ubundi asaba abarinzi kubaha uburenganzira bakinjira nabo ntibagorana kuko uwo muryango bari bawuzi nk'inshuti zikomeye n'umuryango wa Rottin, ntabyo gutinda Shallenne na Estelle bahise basatira uruhande rumwe rw'inyubako bizwi ko ariho Rottin ataha kuko binjiye bakirwa n'abakozi bo m'urugo, ubundi babasaba gutangira gutegura ikirori cy'umwami Rottin ukomeje kuzenguruka kunyubako ze zose azikoreraho imihango ikomeye anazitakamo amafoto ye yambaye imyambaro ya cyami, kuri Vicklam na Naella bamaze kwinjira inyubako kare ndetse bakomeje gushyira abarinzi hasi bucece no mw'ibanga rikomeye bifashishije ibyuma no kubanigisha imigozi kugeza bashimuse umwe muri bagenzi babo, bakamuhuriraho bamubabaza by'indengakamere ngo abarangire aho Rottin asanzwe afungira inzirakarengane ariko umugabo yanga kugira icyo abasubiza ababwira ko yarahiye kuzapfira iryo banga ako kanya Vicklam akurayo umukasi amubwira ko bagiye kumukorera ibintu bituma yifuza gupfa nabyo akabibura ariko umugabo yanga kugira icyo avuga, noneho Vicklam kugira ngo amwereke ko ibyo amubwiye abihagazeho ahita amukata urutoki, umugabo atangira gutaka cyane, ataratuza Vicklam arongera amukata urundi rutoki noneho ashimangira neza amubwira ko amukata uduce twose tw'umubiri kugeza avuze, Vicklam amaze kumubwira gutyo afata urundi rutoki akirwinjiza hagati y'umukasi, umugabo atakamba ababwira ko abageza aho imfungwa ziri, ako kanya bahita bamushyira imbere, ubundi Vicklam na Naella bakurayo imbunda za silencieux batangira kugenda barasa uwo bahuye nawe wese, umugabo abinjiza mucyumba kimwe kirimo amascarien amanuka hasi cyane, uko bakamanutse baje kugera kuyindi nyubako yo hasi nayo irinzwe cyane baba baguye mugaco k'abarinzi bahita batangira kurasana urusasu, kugeza amasasu abashiranye ubundi bipima imbaraga z'umubiri Vicklam abagurukira kumiguruko n'umuvuduko uhambaye kuri Naella we yari yipanze hejuru akomeza kurasa abarinzi nka mudahusha watojwe, nyuma y'umwanya utari muto abarinzi bari bamaze kubashyira hasi bose mugihe barebye wa murinzi ubazanye ngo akomeze abajyane aho imfungwa zifungiye batunguwe no kumubura, ibyo bituma bagira impungege bumva ko agiye gutabaza akabateza Rottin n'abandi barinzi, ako kanya Vicklam avugira kuri bluetooth asaba mama we Shallenne na mushiki we Estelle guhagarika uwo mugabo atarabicira mission, akomeza ababwira inzira banyuramo bahura nawe, Shallenne amwikiriza amubwira ko bagiye kubikora bihuse kuko bamaze kurangaza abakozi bose bo muri iyo nyubako bose bakaba bahuze bashyashyana bategura ikirori cy'umwami Rottin, ntabyo gutinda Vicklam na Naella bafata imbunda bongera kuzuzuzamo amasasu baheka n'ibikapu birimo intwaro bakomeza kuzenguruka muri iyo nyubako yubatse munsi y'ubutaka, nyuma y'umwanya munini babuze aho bafungira imfungwa bakase munguni baba babonye indake bayinjiramo bakora urugendo rungana na metero icumi (10) kubw'amahirwe bahingukira ahantu hafungiye imfungwa nyinshi zirimo kuzengurukwa n'abarinzi zimwe zikubitwa nabi, izindi zihonyozwa, izindi zimanitswe zicuritswe, ako kanya Vicklam na Naella batangira kubabara neza, Vicklam asaba Naella kwitegura bakinjirira mumyotsi barasa abarinzi bakisanga hasi batazi uko bigenze, ntabyo gutinda bambara lunette zibafasha kurebera mumyotsi ndetse zikabarinda no kuribwa mumaso, ako kanya bahita babajugunyamo ibyotsi n'ibyuka biryana mumaso binjira m'umuvuduko barasa abarinzi amasasu ya silenciex, imyotsi ishira abarinzi bose bamaze kubashyira hasi, Vicklam atangira kubohora imfungwa zose azikura kungoyi ziboshyweho zose, mugihe Naella yihutiye gushaka musaza we Miguel amuhamagara cyane, ariko Vicklam arangiza kubohora imfungwa zose, Naella musaza we Miguel ataramwitaba bituma atangira kwiheba yumva ko yamaze kwicwa, kwihangana biramunanira imiborogo imubana myinshi arira abaza imfungwa aho Miguel ari ariko imfungwa zikamusubiza ko zitahazi, Vicklam abonye uburyo Naella yihebye cyane ahita amwegera agerageza kumukomeza no kumuhumuriza amwizeza ko musaza we Miguel akiri muzima, ahubwo bishoboka ko afungiye ahandi, ariko Naella yanga kubyizera amubwira ko niba bamuburiye aho ngaho buriya yamaze kwicwa kuko papa we Mark wavuze ko afungiye aho ngaho atibeshye, mugihe Vicklam na Naella bakiri muri ayo maganya Shallenne na Estelle babagezeho baca igikuba ngo Rottin aje azanye n'igitero gikomeye yuzuye ubukana ngo umwana we Ferinessi yishwe none aje avuga ko amaraso agomba gutembana n'amaraso y'umwana we Ferinessi agomba kuba menshi akaba aje guhera kuri izo mfungwa azitsembatsemba, bityo ntayandi mahitamo uretse kwakira urupfu kuko nta nzira isohoka aho ngaho ihari uretse gusubira inyuma kandi iyo nzira niyo Ferinessi n'igitero cye barimo kunyuramo baza, ibyo imfungwa zikibyumva zatangiye kudagadwa ziriheba, imiborogo izibana nyinshi, Estelle nawe atangira guhamagara Miguel ngo byibuze apfe yongeye kumubona ariko Naella amubwira ko bamubuze bivuze ko ashobora kuba yarishwe, noneho Estelle kumara kubyumva imiborogo imubana myinshi kurushaho ararira arabogoza ndetse arahogora kurusha Naella, mugihe Vicklam na Shallenne bari bashobewe babazanya icyo bakora ngo bahagarike Rottin uje kwica izo mbohe nabo bakabigenderamo, ariko mukungurana ibitekerezo barebera hamwe icyo bakora ngo barokoke ndetse barokore n'imfungwa babura igisubizo cy'icyo bakora barashoberwa babura n'imbaraga zo guhoza Naella na Estelle bari bahogoye kubwo kubura Miguel, uko bagashobewe no kwiheba kwinshi havuyeyo umwe mumfungwa ababwira ko yitwa SANTIAGO, noneho Miguel akaba yari inshuti ye magara aho yari wa musore wahoranaga umutima ukomeye kuko yagerageje gucika inshuro nyinshi bamufata, bakamufungira ahantu h'umwihariko, igihe kingana n'ukwezi bakamugarura yenda kunogoka kubera iyica rubozo n'agashyinyaguro bamukoreraga ariko yamara guhembuka akongera agapanga ubundi buryo bwo gucika bakamufatira mucyuho aribwo nyuma bamubajije impamvu akomeje kwizirika ashaka gucika bigatuma ababazwa by'indengakamere, abasubiza ko byose ari imbaraga z'urukundo zimuhatira guca muri ubwo buribwe ngo yongere abone urukundo rwe Estelle byibuze rimwe gusa amubwire ijambo rihora rimuniga kuko atifuza gupfa atabwiye ijambo -"Ndagukunda" Estelle umukobwa yakunze kuva mubwana kuko barinze batandukana atabimubwiye ibintu ahora yicuza, uwo musore Santiago akomeza ibabwira ko noneho hashize umwaka Miguel bamutwaye nyuma y'uko yari yamaze gutegura ahantu heza ho gucikira bose akabacikisha, ariko ijoro bari bapangiye gucikiraho umwe mumfungwa abagambanira kubarinzi babo ateganya ko bamuhemba kumusohora aho ngaho wenyine, ako kanya Miguel bajya kumufungira ah'umwihariko ubutazongera kubagarukamo na wa mugenzi wabo wabagambaniye bamuhemba kumwica bamubwira ko uburyo yatinyutse kugambanira bagenzi be batakwizera ko bamugejeje hanze atabagambanira ndetse banamurekeye mumfungwa nabwo akaba yabagambanira m'uburyo batazi, none umwaka wose ushize batazi irengero rya Miguel kuburyo yagerageje no gukora ibikorwa bituma bajya kumufungira ahantu h'umwihariko ngo ahamagare Miguel yumve niba akiri muzima ariko inshuro zose bamujyanagayo yaramuhamagaraga akabura umwitaba kugeza yihebye yumva ko yaba yarishwe
.
Santiago yamaze kubabwira ibyerekeye Miguel n'amaherezo ye, Vicklam amubazanya igihunga aho hantu bagombaga gucikira ngo abe ariho bacikira ariko Santiago abasubiza ko Miguel ariwe wenyine uhazi kuko nta muntu n'umwe yari yarigeze yizera aho yarebaga abamuzengurutse bose akabafata nk'abagambanyi kuko no gufatwa kwe azanwa aho ngaho yagambaniwe n'inshuti ye magara imuhora ko imigisha n'ibyiza byose ariwe biza bisanga kuva kuba amurusha impano y'ubuhanzi no kuba akundwa n'umukobwa mwiza cyane Estelle, aribwo igihe bari mukirori cy'isabukuru y'umwami iyo nshuti ye yamuhamagaye ngo amusange mubwiherero agire icyo amwereka mukugeramo akakirwa n'urushinge rumuca intege ahita yikubita hasi yumva inshuti ye imubwira ko yemeye kumugambanira kuri Rottin umushaka amuhora papa we Mark ngo nayo ibyungukiremo isigarana umukunzi we Estelle ndetse akaba ariwe wiharira ubwamamare bw'ubuhanzi nk'uko Rottin yamwijeje kumutera inkunga amufasha kuzamura rwego rwe rw'umuziki kugeza amugize icyamamare kugeza kumpera z'isi, bityo kuko ntakintu kitagira ibitambo niwe ubaye igitambo cyo kwamamara kwe no kwegukana Estelle akunda byo gupfa,
.
Estelle akimara kumva icyo urukundo rwe Miguel yazize ubukana bwaramuzamukanye avugana ikiniga n'amarira menshi ati -"NOLITO!!! ntabwo narinzi ko za mpuhwe wanyerekaga unyigiraho umwana mwiza ngo uri kumba hafi kubwa Miguel nabuze ari iza bihehe!! ukomeza gukinira k'umutima wanjye ntazi ko uri ikirura cyambaye uruhu rw'intama kumbi ari wowe wagambaniye urukundo rwanjye ukanyereka ko ushaka kumpa ubufasha bwo kunyubakira umutima ntazi ko burya ari wowe wawushenye, gusa usenge nongere mbone Miguel ari muzima, kuko naba yarapfuye urupfu rwe urarwishyura ikiguzi gikomeye kurusha urupfu.
.
Estelle yamaze kuvuga gutyo Naella amwiyungaho amubwira ko nawe agomba kwishyuza Nolito ibyo yakoreye musaza we Miguel, gusa uko bombi bari bakomeje kuganzwa n'amarangamutima n'amarira yo kubura Miguel, Shallenne na Vicklam bari bahugiye gushaka uko basohoka aho ngaho ari bazima, ako kanya Shallenne nk'inararibonye aha umuhungu we Vicklam igitekerezo cyo gushaka Miguel kugeza bamubonye kuko ariwe rufunguzo rubafungurira umuryango usohoka aho ngaho ari bazima abacisha aho hantu yendaga gucikira acikanye na bagenzi be, ako kanya Vicklam akurayo ibikapu byombi asaba abari bafungiwe aho ngaho bagifite akabaraga gufata intwaro bakaba barinze aho ngaho mugihe bo bari gushaka uko basohoka aho ngaho ariko imfungwa zibabwira ko zizi aho abarinzi babo babika intwaro ndetse abafite imbaraga bahita bahinjira buri wese akurayo intwaro ashoboye, ubundi ba Shallenne babasaba gusigara babacungira, nuko basaba Santiago wabahaye amakuru kubajyana aho bafungira imfungwa h'umwihariko, nawe arongera abamanura hasi m'ubundi buvumo bagenda bica ingufuri kugeza bageze aho bafungira imfungwa by'umwihariko kuhagera basanga hariyo umurinzi umwe ushinzwe kwita kumfungwa zifungiye aho ngaho, Naella agiye kumurasa Vicklam amubuza amubwira ko ariwe utugeza kuri Miguel, ako kanya uwo murinzi aba yababonye mugukurayo imbunda ngo abarase Vicklam akurayo inkota k'umuvuduko uhambaye amutera umujugujugu w'inkota aba amuciye amaboko yombi yarafashe imbunda n'imbarutso, ndetse ako kanya Vicklam ahita amugeraho kumiguruko amufata umunigo amubaza aho Miguel afungiwe ariko umugabo amuhakanira amubwira ko atahemukira umwami we Rottin, kuko aho kubaha amakuru yapfa, ako kanya Estelle na Naella bavayo bamurira imbere bamwinginga ngo ababwire aho Miguel ari bazamuhemba icyo yifuza cyose, umurinzi kureba abakobwa beza bamuririra imbere aratwarwa, impuhwe ziramusaga ako kanya na Shallenne avayo amutera ikinya kigabanya uburibwe atangira kumupfuka aho acitse amaboko amwereka impuhwe za kibyeyi, ndetse asaba Vicklam kumuvaho akajya k'uruhande ubundi Shallenne, Estelle na Naella bakomeza kumwigisha bamuhendahenda ari nako bamukorakora mubituza bamurambikaho n'imisaya bamwereka ko ariwe byiringiro byabo, umugabo we kubona uburyo ashagawe n'abakobwa n'umugore b'uburanga butangaje arushaho gutwarwa, irari riramuzamukana atangira kubifuza cyane no mumapantalon ye birakomera ibitekerezo bye n'ubwenge bwe butakarira kumibiri ya Shallenne, Estelle na Naella noneho yabona uburyo bamufashe nk'igitangaza akumva ibiro bikomeje kwiyongera ndetse uko bamuryoshyaryoshya bamuha ibyubahiro byinshi birenze iby'umwami atangira gutekereza ibyo kwinjira mumaparadizo yabo, Shallenne we akomeza kumubwira amagambo amusenya m'umutwe amusaba kwishyira mumwanya wabo ngo yumve akababaro bafite akomeza amwinginga ngo byibuze niba Miguel akiriho amubereke gusa kumubona byonyine biraba bihagije, ako kanya umugabo n'irari ry'umubiri ashaka kubafatirana n'intege nke ababwira ko ikintu kimwe cyonyine cyatuma abakorera ibyo bamusabye ari ukwica Vicklam umuciye amaboko noneho iyo mfungwa Santiago ibagejeje aho ngaho bakayifungira ah'umwihariko, ako kanya Naella na Estelle bahita bavayo bavuga ko n'ubundi Vicklam ntaho bamuzi bityo kumwica kugira ngo babone musaza wabo Miguel ni akantu koroshye cyane, mukuvayo bavuga gutyo bahise bahuriza umurundo w'amasasu mugatuza ka Vicklam yikubita hasi adasambye, noneho Santiago baramufata bamwinjiza muri casho, umugabo abashimira ababwira ko bagize neza kumuhorera, ubundi abajya imbere abajyana m'urundi ruhande ruriho igicontineur abinjizamo indani kugeza abagejeje ahantu hafungiwe umusore warenzwe n'imisatsi afungiwe mukantu gakozwe muri senyenge nk'ikiraro cy'inkoko aho atabasha kwicara cyangwa guhagarara kuko bisaba gusutama no gupfukama gusa ikindi gikorwa yakora cyose senyenge zikamupfumura, Estelle akimara kubona uwo musore ufungiwe aho hantu yamuhamagaranye ikiniga cyinshi ijwi ridasohoka neza agira ati -"Miguel!!
.
uwo musore acyumva iryo jwi yahise yikanga yumva atari ubwa mbere iryo jwi rimuciye mumatwi mumatsiko menshi yubura umutwe n'amaso, imboni ze azihuza n'iza Estelle, bombi bagikubitana imboni ibitonyanga cy'amarira batazi aho bivuye bihita bigwa hasi, ako kanya Estelle avayo yiruka asatira icyo kintu Miguel afungiwemo, Naella we kwiyumvisha no kwakira ko uwo musore ufunzwe nk'ikintu kitagira agaciro ari musaza we Miguel biramugora ahita yisanga hasi ashinze amavi k'ubutaka akomeza gusuka amarira k'ubutaka, mugihe Shallenne we yihutiye gushaka ibyuma byo gusenya icyo kibuti Miguel afungiwemo, ariko ataragira icyo akora bumva ijwi rya wa mugabo uharinda arimo kubaseka ababwira ngo -"murakaza neza mboga zizanye, ubu nicyo gihe ndetse ninako kanya ko kumbera abagore nk'umwami kuko ikintu cyonyine gitumye mbinjiza aho ngaho ni ubwiza bwanyu ngo njye mbwinezezaho, rero mwiyakire mutegure uko muzajya musimburana buri joro muza kundaza, kubw'ibyo rero mube mwitoranyamo uri bundaze mbere, kandi ntimugerageze ibyo kwanga ibyo mbabwiye kuko mwazabyemezwa n'inzara iruta iyo nicisha uwo musore wanyu.
.
umugabo akimara kuvuga gutyo bose barikanze kureba basanga umugabo yamaze kubafungira muri icyo gicontineur yasohotse kare, ariko ntibabyitaho kuko icyo bari bitayeho ni ukongera kubona Miguel agihumeka umwuka w'abazima, nuko batangira kurwana no gusenya ikibuti Miguel afungiyemo barangije kugisenya Estelle na Naella bahita bagwira Miguel batiriwe babanza kumukuraho iminyururu, amashene n'amapingu bimuboshye, uko bakamugwiriye bamusukaho amarira mugushidikanya kwinshi bamubaza niba koko ariwe, nawe muntege nke azamura ibiganza abakora mumasura agerageza kubahanagura amarira, hashize akanya abakubita agatoki ko kumatama abibutsa uburyo yabibakoraga atarashimutwa ngo bamuburire irengero, mukumara kubakora ako gakoryo baziranyeho uko ari batatu Estelle na Naella bahita babyibuka ubwuzu burabasaga babura uko bifata uretse kureba Miguel mundoro y'ibyishimo batavuga, kuri Miguel we abahanga amaso nk'umunota hashize amaso ye yombi ayerekeza k'urukundo rwe Estelle avuga ati ....
.
*Miguel ati-"Estelle!!! ni njyewe Miguel wa mwana mwakuranye kuva m'ubuto. none muri aka kanya utitaye k'uburyo nahindanye n'uburyo ngaragara ndagusabye ngo unyemerere mvuge ijambo nahoraga nicuza kuba twaratandukanyijwe ntarikubwiye kuko umunsi nateganyaga kurikubwira nyuma y'ibirori by'isabukuru y'umwami Campbell wa IX nibwo nagambaniwe n'inshuti yanjye magara yari izi neza iby'umubano wanjye nawe ndetse akaba ari nawe nari nagishije inama y'uburyo ndakubwiramo iryo jambo ryari rikomeje kuniga, maze nyuma yo kungambanira ngo yigarurire ibyanjye byose nisanga hano mfata nko m'umuriro w'iteka wawundi utazima, bityo nyemerera ano mahirwe ya kabiri mbonye yo kukubwira iryo jambo nahoraga nicuza kuba naratandukanyijwe nawe ntarikubwiye, muby'ukuri ndabibona ufitiye amatsiko iryo jambo maze imyaka itatu nicuza kuba narakugiye kure ntararikubwira, gusa icyo wamenya nuko iri jambo ari iryo kuza ryuzuza wa mubano twari dusanzwe dufitanye kuva m'ubuto bwacu dutobana utwondo, Estelle!! rwose ntabwo nzi uko uryakira n'igisubizo umpa icyo ndeba ni ukubona ntuye umutwaro warundemereye kurusha kwikorera umusozi maze numve niba umfasha kwikorera uwo mutwaro cyangwa niba umpakanira uwo mutwaro ugakomeza kumvuna njyenyine, rwose nyemerera ndekere kubica k'uruhande iryo jambo ntarindi ni ijambo ryerekeye urukundo nagukunze rwakomeje kungira umunyembaraga aho mfungiye aha ndwana n'umubiri n'urupfu ndinda ko napfa nkagenda ntakubwiye urwuzuye umutima wanjye, Ndagukunda Estelle wowe mukobwa wenyine nabonye uhebuje abandi bose gukundwa, ukabasumbya ubwiza n'igikundiro, ukabahiga m'uburanga n'umutima mwiza, wowe rumuri rw'umutima wanjye, nukuri ndagukunda kugera ubwo nshaka uburyo nyabwo nabikubwiramo nkabubura kuko ubwo ntekereje bwose nsanga butahwana n'urukundo rwawe rwuzuye umutima wanjye ariko icyangombwa kandi cy'ingenzi mpa agaciro nuko ngukunda.
.
Miguel yamaze kuvuga gutyo Estelle biramurenga abura uko yifata imbamutima n'imvamutima ziramusaguka amusubizanya ikiniga cyinshi n'amarangamutima menshi amubwira ko iryo jambo yari yararitegereje igihe kinini ngo umutima wamukunze mbere uruhuke kandi ubohoke, Estelle akomeza amubwira ko yamukunze kuva mubwana kandi n'ubu aracyamukunda kandi azahora amukunda iteka n'iteka, Estelle yamaze kubwira Miguel gutyo bahoberana mumarira menshi y'ibyishimo, kuri Naella nubwo bombi bari bamuteye umugongo basa n'abatamwitayeho we yari yanejejwe no kubona musaza we Miguel n'inshuti ye magara Estelle bongeye kwishima nyuma y'imyaka itatu batandukanyijwe, kuri Shallenne nawe ibyishimo byari byamusaze kubwo kongera kubona umukobwa we Estelle yishimye ibyishimo bibibagiza ko inyuma yabo hari igitero cya Rottin kije kubarimbura na none bibagirwa ko wa murinzi yabafashe bugwate muri icyo gicontineur ngo abatunge nk'abagore be, gusa bakiraho muri ibyo byishimo n'amarira y'ibyishimo, Vicklam yahise abageraho abasaba kurekeraho guhoberana babanze bashake uko bacika aho ngaho kuko igitero cya Rottin cyabagezeho aho gihanganye n'imfungwa, ntabyo gutinda ahita atandukanya Miguel n'umukunzi we Estelle na mushiki we Naella, abanza kumubohora amapingu, amashene n'iminyururu amaze kubimukuraho ahita amuterura amubaza ahantu yari yateguye bagombaga kunyuramo bacika we na bagenzi be bari bafunganwe, Miguel amusubiza ko yahoraga ategereje abantu yizeye ahabwira kuko no kuba amaze umwaka wose afunzwe wenyine mw'iyicwa rubozo ryinshi nuko yanze kuhavuga nabo bakomeza kumufungira mugicontineur batinya ko bazashiduka yarabacitse akabateza leta, ntabyo gutinda basohoka mugicontineur banyura k'umurambo wa wa murinzi warubafashe bugwate kuko nyuma yo kumushuka ko Vicklam bamwishe kandi yambariyeho agakingirizo k'amasasu nyuma Vicklam yaje gukanguka akurikira inzira banyuzemo kugeza ageze kuri uwo murinzi ahita amupima isasu ry'umutwe afungura igicontineur yinjira abasaba gusohoka aho byihuse, uko bagasohotse muri icyo gicontineur, Miguel yababwiye ko inzira ibasohora aho ngaho iri muri casho bamufungiragamo kuko mukwisanga afunzwe wenyine yashatse ikintu gituma atigunga nk'umuntu uri wenyine atangira gucukura kugeza yisanze m'ubuvumo buhinguka k'umusozi atazi ariyo mpamvu yahoraga abereka ko yagerageje gucika ngo bamuzane muri iyo casho akomeze akazi ko gucukura, ako kanya Estelle ahita amubaza impamvu atahise acika, Miguel amusubiza ko yanze gusiga bagenzi be babaranye kandi uburyo urwo rugendo ari rurerure cyane byagombaga gusaba ko bagendera hamwe ari benshi ngo baterane imbaraga kuburyo hari kugira n'ikibitambika bari gufatanya kukirwanya, ntabyo gutinda bahise binjira muri ya casho Miguel yafungirwagamo Naella na Estelle batangira gukuraho ibitaka, Vicklam na Shallenne bagaruka aho basize imfungwa basanga urugamba rumeze nabi bahanganye n'igitero cya Rottin, ako kanya bakurayo intwaro zabo zigizwe n'ibiturika, basaba abafite intege nke kumanuka basatira aho bagombaga gucikira m'umwaka ushize, ubundi bo bakomeza kurasana n'ingabo za Rottin zashakaga kwinjira nabo bakazisubiza inyuma, gusa ingabo za Rottin zabarushaga ubwinshi n'intwaro zakomeje kubaganza, Shallenne na Vicklam babibonye ko basumbirijwe basaba imfungwa zose gukurikira abandi, imfungwa nazo zibumva vuba zivayo ziruka Shallenne na Vicklam baziza inyuma bakwirakwiza imyotsi n'ibyuka biryana mumaso ngo abasirikare ba Rottin batamenya aho banyuze bacika, mukanya gato bari bageze kuri ya casho Miguel yafungirwagamo, basanga imfungwa zose zikomeje kwinjiramo mugihe Estelle, Naella na Miguel bategerereje hanze, babara imfungwa zose zikomeje kwinjira kugira ngo nibaza gukenera ubufasha baze kuba bazi umubare w'ibyo bakeneye, Shallenne na Vicklam bo babanza no kubohoza abari bafungiye aho h'umwihariko, gusa uburyo bari benshi cyane kandi ubwinjiro bw'ubwo buvumo busaba kwinjira umwe kuri umwe, ndetse n'igitero cya Rottin gikomeje kubasatira kibasukaho urusasu byasabye ko Shallenne na Vicklam bajya mugicontineur kiri m'urundi ruhande batangira kurasa bagamije kurangaza ingabo za Rottin ngo zitaburizamo gucikisha izo mfungwa, ingabo za Rottin bakomeza kuzimarira hasi bikingirije icyo gicontineur bamara iminota irenga 30 barasana n'ingabo za Rottin kuburyo bazimariye hasi, bakaza gukenera ubundi bufasha bw'izindi ngabo nyinshi, kuburyo zabazengurutse bakabura uruhande barasamo ndetse mukanya gato batangira kubinjirana, uko ingabo za Rottin zakabinjiranye Naella na Estelle bababwira ko imfungwa zose uko ari 120 zimaze kwinjira m'ubuvumo bityo nicyo gihe cyo kuza nabo bagacika, ako kanya Shallenne akurayo imyotsi ngo abe ariyo bacikiramo ariko Vicklam amubuza amubwira imyotsi bafite idahagije bityo byaba byiza baretse kuyisesagura bakayirondera bakaza kuyikoresha bageze hanze, Vicklam arangiza kubwira mama we gutyo yamaze gusimbukira abagabo babinjiranye kumiguruko n'umuvuduko udasanzwe, na mama we aba abinjiyemo ubundi umurwano ujya mbere basakirana n'abapagasi ba Rottin ngo ngwino urore, gusa kuri Vicklam na mama we Shallenne barabangutse cyane kuko abagabo bakomeje kubangonganisha n'ibyuma bagaparika nabi ubutabyuka, uko babashyira hasi abandi bakinjira kubwinshi, nabo bakabakiriza ingumi, imigeri, amavi n'inkokora noneho ikirenzeho Vicklam abavangiramo n'inkota, umurwano urakomera kuburyo Shallenne na Vicklam barwanaga nk'abavukiye urugamba, gusa uko barwana niko bashaka inzira ibasohora aho ngaho kuko abasirikare bari bakomeje kwinjira kubwinshi kuburyo byatumye batangira kunanirwa ndetse batangira gukubitwa nabi ndetse abagabo ba Rottin baranabafata batangira kubababoha ariko batarababoha neza hari abinjiriye mumyotsi n'urusasu rwinshi cyane, ingabo za Rottin zirazubara zimera nk'izigwiriwe n'inkangu, kureba abinjiriye muri iyo myotsi kumbi ni Naella na Estelle uko bakinjiye barasa bahise bagera kuri Vicklam na Shallenne, babanza kubabohora Naella afata Vicklam naho Estelle afata Shallenne basohoka babarandase bageze hanze bongera gukwirakwiza imyotsi bayicikiramo kugeza binjiye muri ya nyubako igizwe na za casho ndetse mukanya gato baba bageze kuri bwa buvumo ariko kureba babona abasirikare ba Rottin babakurikiye kuko ibyotsi bari babasigiye byari bimaze gushira, ako kanya Vicklam abasaba kwinjira byihuse agasigara akereza abo bagabo, ariko Shallenne amusaba ko ariwe ubanza kwinjira kuko bagomba gucika ateruye Miguel kuko ariwe bajya kunganya ibiro nk'abasore, noneho akaba ariwe usigara abakereza ndetse akaza guhita aturitsa ubwo bwinjiro ngo abasirikare ba Rottin bataza kubakurikira, Vicklam yanga kubitindaho ngo bitabatinza nubwo yarahangayikiye mama we Shallenne cyane, ako kanya aterura Miguel yinjira m'ubuvumo byihuse Estelle na Naella baza bamukurikiye, Shallenne we asigara arasana n'abagabo ba Rottin ndetse na Rottin mwenyewe aramwibonera yuzuye intimba y'agahinda n'umujinya mwinshi ndetse bahuza amaso, ako kanya Shallenne amaze kugereranya niba ba Vicklam bageze kure ahita yinjira m'ubuvumo ubundi mubwinjiro ategamo igisasu, nuko yiruka asimbuka amabuye ageze nko muntambwe eshanu akanda telecomande igisasu kiraturika, muguturika ubuvumo butangira kurindimuka na Shallenne afumyamo yiruka areba ko yakwepa iyo nkangu mukureba abona imbere ye urutare rwenda kurindimuka kuburyo rumufungiramo hagati akabura inzira isubira inyuma n'ikomeza, ibyo kubibona akurayo imbaraga ze za nyuma ngo byibuze urutare rumugwire ahite apfa atishwe no kubura umwuka, ariko uko yakirutse agwa hasi aho urutare rugomba kugwa rumusanga atungurwa no kubona urutare rutamugwira kureba atungurwa no kubona Vicklam yaruhagarikiye mubitugu bye, mukwiheba kwinshi yumva ko umwana we agiye kubipfiramo amusaba amwiginga ngo ave munsi y'urutare byihuse rutaramugwira, Vicklam nawe amusaba kuva aho byihuse kuko azi uburyo ahikura ariko Shallenne arebye Vicklam abona ko arimo kumubeshya bigaragara ko Vicklam yiteguye kumwitangira nawe abona atakwemera guhara umwana we muri ubwo buryo kandi ntan'iminsi ingahe ishize amubonye nyuma y'imyaka 15 yari ihise baraburanye, ako kanya m'ubushishozi bwinshi akurayo ibibuye bibiri binini abisunika abitega hasi impande zombi za Vicklam ubundi asaba Vicklam guca bugufi yitonze buhoro buhoro ameze nk'ushaka kuryama yubamye, Vicklam nawe abikora nk'uko mama we abimusabye kugeza ageze hasi yubamye, urutare rusigara rufashwe n'ibyo bibuye mama we Shallenne yateze nuko mama we amukurura vuba vuba atanguranwa nuko ibyo bibuye byamugwaho kuko bitari bifashe neza, kubw'amahirwe arangiza kumusosorayo nabyo bihita birindimukira hasi ubundi biruka basiganwa n'ibindi bikomeje kurindimuka k'uruhererekane kugeza bageze ahatahungabanyijwe n'iturika ry'igisasu, bahita bahoberana bashimirana uburyo batabaranye ako kanya Estelle ababwira ko atari ko kanya ko guhoberana kureba kumbi bageze aho Vicklam yasize Naella, Estelle na Miguel, ntabyo gutinda Vicklam arongera aterura Miguel ajya imbere bakurikira za mfungwa zagiye mbere mukwihuta kwinshi baba bageze kubinjiye m'ubuvumo nyuma, nuko bakomeza urugendo bamwe bagenda basitara abananiwe bagaterurwa na bagenzi babo, nka nyuma y'amasaha abiri baje kugera hanze basanga imfungwa zishimiye ikirere gikeye kandi gisa neza ndetse ziri kwidagadura zishimira akazuba zitaherukaga kuko ziberaga mumwijima w'icuraburindi batamenya ko habaho ijoro cyangwa amanywa, kuri Shallenne na Vicklam kwitegereza ahantu bahingukiye harabatungura cyane mugihe hakibatungura bumva imirindi y'abantu baza babasatira ako kanya batangira gushyira imfungwa zifite intege nke hamwe mugihunga cyinshi ndetse bipanga mumpande zitandukanye n'intwaro bazishyira kuri gahunda bakomeza gutegereza abo bantu bakomeje kubasatira, mukanya gato baba babonye igitero cy'abasirikare bambaye imyambaro ya leta babazengurutse, ako kanya bakurayo intwaro ngo babarase ariko basanga Vicklam, Naella, Shallenne na Estelle ndetse n'imfungwa zimwe zari zifite utubaraga duke biteguye urugamba no kwirwanaho ntabyo gutinda batangira kurasana, urusasu ruraseka m'uburyo bukomeye noneho kuri Vicklam na Shallenne igipimo bari bafite si ikino aha kuko bari bakomeje kumarira abasirikare hasi babihishe inyuma y'ibihinga ariko intwaro n'amasasu biza kubashirana, ikirenzeho abasirikare babarasa babari hejuru babura icyo bakora muri ako kanya ariko mugihe bacyihebye bumva ko bagiye gupfira gushira kuburyo hadasigara n'uwo kubara inkuru batungurwa no kubona abasirikare bashirira hasi umwe kuri umwe bigaragara ko bari kuraswa na mudahusha (sniper) w'akataraboneka byahise bituma abasirikare bari bamaze kubashyira mugipimo neza basigaje kurekura imbarutso ngo babamisheho urusasu bahindukiza imbunda bazirebesha aho ayo masasu ari guturuka, mudahusha ukomeje kubakoramo umwe kuri umwe aba ariwe barangariraho bapfa kurasa batazi uwo barasa ndetse batanamubona noneho mudahusha akomeza kubamarira hasi batabona aho ahagaze n'aho amasasu ari guturuka, mukanya gato abasirikare bose bari bashiriye hasi, amasasu araceceka aho hantu hagaruka umutuzo n'ubuhehere bwiza, ako kanya bose bihutira kureba iyo ntwari ibatabaye k'umunota wa nyuma ubuzima bwabo buri kw'iherezo kureba babona ni umuntu witwaje intwaro ahagaze gicomando hejuru y'urutare bo bakomeza kumurangamira, Shallenne, Vicklam, Naella na Estelle kureba no kubona iyo ntwari batungurwa no gusanga uwo muntu ari......
.
-Shallenne, Vicklam, Estelle na Naella babashije gucikisha Miguel akiri muzima cyo kimwe n'izindi mfungwa zigera mw'120, Ese uwo musozi bahingukiyeho Vicklam na Shallenne batunguwe no gusanga ari uwuhe? ese uwo muntu w'intwari ubatabaye abo basirikare ni nde?
-Engels nawe atabaye umwami Campbell n'abana bombi Victor na Rahab,
ndetse agiye gutanga umusada (ubufasha) kuri Vicklam n'abo barikumwe.
-Muri Golden Land bari kwishimira intsinzi ikomeye nyuma yo gukubita inshuro igitero cyari cyoherejwe na Rottin, na none dusize barimo gushyingura uwari umuyobozi wabo Mordekai, Ese Selena nyuma yo kwibuka uko byagenze byose kugeza aho bari gushyingura umugabo we Mordekai, ni nde afashe mw'ishingu amutura agahinda ko gupfusha umugabo we Mordekai no kubura umwana we Victor atazi niba agihumeka umwuka w'abazima cyangwa niba nawe yarishwe?
.
EPISODE 19 COMING SOON
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
Comments
Login to comment.
No comments yet.