Loading verse...
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
:
:
EPISODE 17
:
:
•Twasize umuryango wongeye kwihuza nyuma yuko Shallenne yisanze hagati y'abana be bombi Henson na Estelle, na none twasize batunguwe n'icyo basanze mucyumba umwami Campbell wa IX arwariyemo.
•Twasize Engels na Bommel bari mubyago by'igitero kibatatse, ndetse twasize batunguwe no kubona uwo mugabo ushagawe n'icyo gitero cy'abakomando uwo ariwe
•Twasize Selena akoze ibyananiye abagabo yica umwanzi ukomeye w'igiturage cyabo cya Golden Land, ndetse twasize umuja we hari ikimutunguye abonye kuri Selena ubwo yaragarutse avuye mucyumba cya nyakwigendera Ferinessi.
.
Dukomeze,
Duhere hano kuri Shallenne, Vicklam, Estelle ndetse na Naella, Victor na Rahab twasize binjiye mucyumba umwami Campbell wa IX arwariyemo mukwinjiramo batungurwa no gusanga umwami yakangutse arimo kurwana no kwikuraho ibitsinga n'ibyuma bimuriho, ako kanya Shallenne na Vicklam biruka bajya kubimukuraho, mukumara kubimukuraho yihutira kubabaza aho ari n'uko yahagejejwe n'abo aribo, ako kanya Shallenne amwiyereka amubwira ko ari chairman wa Latimore hotel, akomeza kumwereka n'abo barikumwe kuva kubana be Vicklam na Estelle, akomereza kuri Naella umwana wa ba nyakwigendera depite Mark na senateli Rita, akomereza kuri Rahab umwana wa Ferinessi na Elizabeth ndetse na Victor bareranwaga, Shallenne amaze kubwira umwami abo aribo akomeza amubwira ko muri ako kanya bari munkengero z'umurwa mukuru wa Merbella akaba yahagejejwe atabawe n'abo bana b'urubyiruko Estelle, Vicklam na Naella bamukuye mw'ishyamba rya Melds ubwo abanzi bari bamaze kumuzenguruka, Shallenne yamaze kubwira byose umwami mubyubahiro byinshi, umwami yihutira kubabaza aho umukobwa wamucikishaga witwa Dolce ari, Shallenne amusubiza ko we yafashwe akajyanwa n'abari babakurikiye, ariko bakaba bari binjiye munzu baje kwambarira urugamba ngo bajye kumutabarira hamwe n'umukunzi we Elmore kuko bafite impungege ko baba bamaze kuvumburwa ko ari ba maneko bivuze ko bari mubyago bikomeye, umwami akimara kumva byose agahinda karamusaze, Shallenne agerageza kumwihanganisha no kumuturisha anamuhumuriza amubwira ko bagiye kubatabara anamwizeza ko n'umuryango we bagomba kuwubohoza, bakabasubiza ubwami bwabo, Shallenne yamaze guha umwami amasezerano akomeye gutyo nawe amubwira ko muri ako kanya nta bandi ahanze amaso cyangwa yizeye ataribo nubwo atiyumvisha uburyo we nka Shallenne n'abo bana bataragera no mugihe cy'ubwangavu n'ubugimbi bazabasha guhangana na Rottin ukikijwe n'abasirikare n'abapolice b'igihugu cyose ndetse anashyigikiwe bikomeye n'abaturage, umwami Campbell wa IX yamaze kuvuga gutyo, Shallenne amusubiza ko atari ihame ko ubwinshi bw'ingabo n'uburemere bw'intwaro aribyo bitsinda ahubwo gutsinda urugamba bisaba uko wize urugamba n'uburyo wize uwo muhanganye ukamenya aho afite intege nke n'aho afite imbaraga maze ugaca aho ubona hagufasha kumutsinda, bityo nta mpamvu yo kwiheba no gucika intege ibintu bitaraba ndetse bitararangira, Shallenne yamaze kubwira umwami gutyo Vicklam abasaba ko baba bamuhaye akanya ko kuba ategura intwaro, umwami Campbell wa IX ahita ababwira ko we ameze neza bityo nta mpamvu yo gukomeza kumwitaho kandi hari abandi bakeneye ubufasha n'ubutabazi bukomeye kumurusha, ako kanya Shallenne amwereka imiti amwerekera n'uburyo agomba kuyifata, nuko asohoka akurikiye Vicklam, Estelle na Naella naho umwami Campbell wa IX asigarana n'abana bombi Rahab na Victor, Shallenne nawe mukumara kwita kumwami Campbell wa IX akurikira Vicklam, Estelle na Naella ahabikwa intwaro, mugihe bo bamaze kugera ahabikwa intwaro kare, batangira kuzipakira mubikapu, babiheka m'umugongo babisohokana babijyana mumodoka ebyiri zaraho ngaho mugipangu, basoje gupakira byose, Estelle abasaba ko babanza kujya gufata ifunguro kuko basanze yari yahishije kandi birumvikana urugamba bagiyemo rurabasaba kuba bafite imbaraga z'umubiri n'ubwonko cyane ko batari baherutse gufungura, nabo baramwumvira bagaruka munzu, Naella na Estelle bajya kwarura naho Shallenne na Vicklam bajya kuzana umwami bavayo bamusindagiza Victor na Rahab baza babakurikiye, bageze muri salon, bategereza ko Naella na Estelle baza bazanye ifunguro, bamaze kurizana batangira gufungura vuba vuba batekereza urugamba bagiyemo nk'uko abakomando bose bamera, gusa Shallenne we nk'umugore akaba umubyeyi yafashe akanya ko gufasha umwami gufungura kubera uburyo yari yavunaguritse uko afasha umwami gufungura akaba ari nako acunga Rahab na Victor niba bari gufata neza ifunguro, acishamo akabatamika kuburyo we yiyibagiwe ntiyibuke ko nawe akeneye gufungura ngo ajye k'urugamba afite imbaraga, byasabye ko Vicklam avayo agatangira kumugaburira amutamika noneho Shallenne kubibona gutyo biramurenga yibuka ko atagize amahirwe ahagije yo kurera Vicklam akiri umwana ngo amuhundagazeho urukundo rwa kibyeyi none bongeye kubonana ariwe umugaburira nk'umwana muto, ibyo ntabwo babitinzeho, ahubwo bose bihutiye kujya kwambara imyambaro y'urugamba, cyane ko iyo Vicklam na Shallenne bari bambaye yari igitose kubera urugamba rwo mumazi bari barwanye, mukanya gato bari basoje, Vicklam yerekeza umwami kubyuma by'itumanaho bahuza amajwi avugira kubyombo no kuri bluethooth, buri wese bamuha icyombo kimwe na bluetooth, umwami Campbell wa IX nawe Vicklam amwerekera uko aza kubayobora kugeza bageze kuri Dolce(Engels) na Elmore(Bommel) kuko hari GPS tracker zibarimo zishobora gukururana n'iri muri Vicklam bigatuma bamenya aho bari, ibyo bamaze kubipanga n'umwami Campbell wa IX bamusezeraho cyo kimwe n'abana bombi Victor na Rahab, basohoka basatira imodoka zombi bazigezeho Vicklam nk'umuntu wamaze igihe yitoza iby'urugamba ndetse afite n'uburambe mumamission, yasabye mushiki we Estelle n'urukundo rwe Naella kwinjira mumodoka iri inyuma noneho we na mama we Shallenne bakinjira mumodoka y'imbere, Estelle na Naella bakabaza inyuma, ntabyo gutinda Vicklam ahagurutsa imodoka na Naella ayihagurutsa amukurikiye, bamaze gusohoka igipangu Vicklam arabanza aragifunga ubundi bafata umuhanda k'umuvuduko mwinshi nk'uko abatabaye bose bamera.
:
:
Dusige Vicklam, Shallenne, Estelle na Naella batabaye tuze hano mumashyamba ya Golden Land, aho twasize Selena n'umuja we Ellen babuze uko basohoka mungando y'abanzi nyuma yo kwica Ferinessi umugaba w'ingabo w'izo nyeshyamba, tukaba twarasize umuja wa Selena hari ikimutunguye, icyo ntakindi ni ukubona Selena avuyeyo yambaye imyambaro ya gisirikare ashyize imbunda k'urutugu akenyereye no kunkota iri murwubati, mukugera imbere ye yihutira kumubaza igisobanuro n'intego yabyo, Selena amusubiza ko bagiye gusohoka aho nk'abagiye koga k'uruzi nk'uko yari yabisezeranye na Ferinessi nawe agategeka ingabo ze kuzajya zigira k'uruhande ntizibitambike, bityo yambaye gutyo ngo asohoke nka Ferinessi umurinze ubwo bivuze ko we agomba gusohoka nkawe, bityo nawe agomba guhindura imyenda byihuse, ntabyo gutinda Ellen ahita akuramo imyenda iciriritse yari yambaye, Selena amuhitiramo imyambaro ye y'ibiciro kuva kugakanzu, n'indi mirimbo ye yose, kuburyo Ellen yahise aberwa birenze igipimo nawe ubwe yirebye ariyoberwa abona ko burya nawe byamubera, ako kanya basohoka muri iryo hema Ellen afashe isakoshi irimo umutwe wa Ferinessi ahetse igikapu kirimo ibintu byose bya Selena, mukanya gato bari bageze mukiraro cy'ifarashi, Selena azitura iyo we na Ferinessi bari bagiye batwaye mugitondo cyahise kuko ariyo yaririho ibikoresho byo kuyitwara, ako kanya umuja we Ellen ayurira m'uburyo bwihuse na Selena ahita yurira yicara inyuma y'umuja we, ubundi atwara ifarashi nk'uko Ferinessi yayitwaye ubushize, nuko batangira urugendo rusohoka muri iyo ngando, uko bakagiye koko nk'uko bari bagize impungege ko hari abashobora kuba bataryamye mukugenda batangiye kunyura kungabo za Ferinessi zaraye irondo ariko nazo zubahiriza itegeko rya Ferinessi zigira inyuma ntizaza kubitambika zibwira ko ari Selena na Ferinessi banyuzeho nk'ijoro ryabanje, Selena n'umuja we Ellen bakomeza kwambukiranya ingando nta nkomyi cyangwa gitangira bazenguruka umubande wose barongera bazamuka gato impinga y'umusozi bayiminuka basohoka mumushyamba ya Golden Land kugeza bisanze mukibaya cy'igiturage cya Golden Land, amashyamba baba bayasohotsemo neza n'ingando y'abanzi bayisiga kure ariko kugira ngo bemere neza ko bayisohotsemo by'impamo nuko bahise bakirwa na benewabo baraye irondo bakabahagarika bibwira ko ari inyeshyamba kubera imyambaro ya Ferinessi Selena yari yambaye, ako kanya mukwiruhutsa kwinshi Selena yarivuze bumvise uwo ariwe bahita batahwa n'ubwoba bamusaba imbabazi bamubwira ko bari bagize ngo ni umwe munyeshyamba warutannye, nawe ababwira ko kuba bamuhagaritse byerekanye ko umutekano baba bawucunze neza, ako kanya akomeza ababwira ko batangira gutegura intwaro no kwambarira urugamba kuko mukanya gato bagiye kugaba igitero gikomeye kubanzi, Selena yamaze kubabwira gutyo ahita akuramo imyambaro yose ya Ferinessi asigara yambaye agapantaro kamufashe n'agat-shirt k'agasingle naho imyenda ya Ferinessi bayipakira mugikapu, nuko bakomeza urugendo rugana m'umurwa mukuru wa Golden Land, nyuma y'umwanya utari muto bari bageze mumarembo y'umurwa mukuru wa Golden Land witwa POKATE, ako kanya abarinzi bawo bamubonera kure baza kumukingurira bahamagara n'abakuru ba Golden Land, mukumukingurira bakomeza kumubazanya amashyushyu uko asohotse mungando y'abanzi n'igitumye ahise agaruka adasoje mission, Selena abasubiza ko ubuhangage n'ubuhangare bw'igiturage cyabo cya Golden Land budateze kwangirika ndetse imbaraga no gutsinda kwabo nabyo ntibijya bibura k'umuntu wese wifitemo amaraso y'Abapokate, abo barinzi bari baje kumukingurira bamuhaye ikaze yinjira m'umurwa indani, we n'umuja we bamanuka kw'ifarashi bakomeza bazamuka binjira mungoro y'ubutegetsi kugera muri ya salle batungurwa no gusanga yuzuye ibyiciro byose by'abantu kuva kubana, abacadet(te), ingimbi n'abangavu, abasore n'inkumi, abagabo n'abagore, abasaza n'abakecuru bose bicaye batuje abandi bapfukamye bigaragara ko bari mumasengesho akomeye kuko wabonaga buzuye amaganya n'ubwoba mbese bateye impuhwe, ako kanya Selena abajya hagati abasuhuza abashimira kubwo kuba basigaye bamusengera, mukwikanga kwinshi bumvise ijwi rye bose buburiye amaso icyarimwe batungurwa no kwisanga Selena ari hagati yabo ameze neza ntan'urwara abanzi bamuriye, mugihe bagitungurwa umusaza Henock, Olofa na Salemu cyo kimwe n'abandi bayobozi bakomeye bavayo biruka ubona bose bifitemo byinshi byo kubaza Selena k'urugendo rwa mission yari yagiyemo akaba ahise agaruka, uko bakaje bose baraza bakikiza Selena bamuzenguruka bamubazanya igishyika cyinshi ibintu bidasanzwe byaba byabaye cyangwa bigiye kuba, Selena abanza kubitegereza abona uburyo bose bacitse igikuba ubona bahangayitse cyane n'igishyika cyinshi, nuko aterura avuga ati...
.
*Selena ati -"nimushyitse umutima mugitereko, muhumeke mutuje, muturishe ubwonko n'umutima, kuko gutsindwa bitigeze biba mumaraso yacu nk'abapokate kandi n'umukurambere wacu pokate ntabwo yigeze abidusigira nk'umurage kuko irage yadusigiye ni imitsindo n'ubutwari bwo kugira umuhate wo guhatana kugeza dutsinze none muri iri joro ukuboko kwanjye kukaba kwahonyoje by'iteka umwanzi warudutsikamiye yanze kutuvaho.
.
Selena yamaze kuvuga gutyo asaba umuja we Ellen kumwegereza ishakoshi, amaze kuyimwegereza akuramo umutwe wa Ferinessi, ndetse amuhereza n'inkota ye iri murwubati, n'imbunda ye ikozwe muri zahabu, na uniform ye ya gisirikare byose abishyira hejuru abibereka avuga ati.....
.
*Selena ati -"Nimurebe umutwe wa Ferinessi umugaba mukuru w'ingabo za Coast hills, Nimurebe kandi intwaro ze zikomeye yari yiteguye gukoresha adutsembatsemba adasize kurimbura umurage w'abasokuruza bacu, na none nimurebe wa mwambaro wa gisirikare uhora wubashywe n'amaranks (amapeti) afite, ndetse ibi byose mumaze kwibonera ni ukuboko kw'umugore kwabikoze kandi Ferinessi yari yarahabuye imitima ya benshi, ikirenzeho iyi nkota ye yari yarateganyije gukoresha aturimbura niyo yamwiciriye umutwe, nihasingizwe IMANA yo yandinze munzira nanyuzemo zose ikamfasha no mubyo nakoze byose impa ubushishozi n'ubuhanga mumigambi na gahunda zanjye, kuko imirasire y'uruhanga rwanjye, n'uburanga bw'isura yanjye n'ubwiza bw'umubiri wanjye n'ikimero cyiza, byanyuze uwo mugabo bimugusha mucyorezo cy'irari, nkamwica atankoresheje icyaha cyanyanduza kikantera isoni kikanantera n'ipfunwe mubandi.
.
Selena yamaze kuvuga gutyo abari aho ngaho bose baratangara cyane bananirwa no kubyiyumvisha, bose bashimira IMANA yayoboye intambwe n'intekerezo za Selena kugeza arimbuye icyigomeke Ferinessi cyari gikomeje kubatsikamira none abanzi babo akaba aribo bagiye gutsembwa mucyimbo cyabo nyuma y'uko aribo bari bakomeje kubaciraho iteka ngo baje kubatsembatsemba, bose bagitangajwe n'ubutwari bwa Selena, umusaza Henock yaje imbere ye aramubwira ati .....
.
*Henock ati -"Mwana wanjye Selena wumve ko ntewe ishema nawe, rwose uhebuje abagore bose bo kw'isi ubutwari n'ubwitange, nihasingizwe IMANA yakuyoboye kugeza uciye umutwe umugaba w'ingabo z'abanzi bacu, muby'ukuri rero abantu b'ibihe bizaza ntibazahwema kuzirikana mumitima yabo no gutekereza m'ubwonko bwabo ubuhangare n'ubuhangage bwawe mugutabara umuryango wacu ukawugobotora munzara z'abanzi bashakaga kuwurimbura, iki gikorwa cy'indashyikirwa ukoze kizatuma uhora uratwa na rubanda bagushimagiza ubutwari bwawe n'ubwitange bwawe, kandi uzahora mumitwe no mumitima yabo kuko witanze utiganda ndetse utazigamye ubuzima bwawe igihe ubwoko bwacu bwari bwahagurukiwe ngo butsembwe kw'isi yose, rwose mumateka yose uzahora wibukwa nk'umugore wamaganiriye kure kurimburwa kwacu, ikindi nuko m'ubutungane bwawe n'imbere y'IMANA uzabihererwa umugisha n'ingororano ikwiye intwari yakoze igikorwa cy'indashyikirwa nkawe.
.
umusaza Henock yamaze kuvuga ijambo rye ashimira Selena abaraho bose bamuha amashyi bavugira icyarimwe ngo -"harakabaho Selena umugore uhebuje bose m'ubutwari, kandi nihasingizwe IMANA umuremyi wacu wamuyoboye kugeza ashoje mission ntan'urwara akojejweho.
.
mugihe bagikomeje kuvuga Selena imyato, Selena yabasabye gutuza bakamutega amatwi, bamaze avuga n'ijwi rirenga ati.....
.
*Selena ati -"Ni mutege amatwi bavandimwe banjye!! muby'ukuri nubwo twishimiye kuba twamaze kwica umukuru w'inyeshyamba z'abanzi bacu bari badutsikamiye ariko mugomba kuzirikana ko urugamba rutararangira kuko kuba twishe umutware w'inyeshyamba ntabwo bivuze ko abo yarayoboye twabaciye amaboko ikindi kandi na papa we Rottin wabohereje kongera kubasuganya ni ikintu cyoroshye cyane, bityo m'uburyo bwo gutera ubwoba abasigaye mw'ishyamba ni ugufata uyu mutwe wa Ferinessi, n'iyi myambaro ye cyo kimwe n'inkota ye n'imbunda ye mukabimanika kuri wa munara ugaragarira buri wese, noneho umuseke numara gukeba, n'izuba rimaze kurasa kw'isi musabe buri wese gufata intwaro maze umugabo wese muzima aze gusohoka m'umugi asatira amashyamba akikije Golden Land ndetse bikoremo amatsinda, noneho buri tsinda murihe umuntu uriyobora, nuko mugende munyura mukibaya muzamuka umusozi musatira itsinda rya mbere ry'abanzi bari badusatiriye nimubageraho mwirinde kubasatira ahubwo mubatere ubwoba gusa mubereka ko mwihagazeho kandi mwiteguye guhangana nabo, ibyo nibabona gutyo baramera nk'abahabutse, maze bihutire gufata intwaro zabo basubira mungando, bihutire gukangura abayobozi babakuriye mugisirikare cyabo, maze abo bakuru b'igisirikare cyabo bihutire kwirukira mucyumba cya Ferinessi bamutabaza maze bakirwe n'umurambo we utagira umutwe nuko ubwoba bubatahe, bahungabane cyane maze barwane no guhungira kure, mwebwe mugende mubatsinda munzira banyuramo zose banyuranamo kugeza bamanitse amaboko bakemera ko batsinzwe urugamba n'intambara icyarimwe, ndetse ibyo babikore bandika n'ibaruwa isaba imbabazi n'indi nyandiko ikubiyemo amasezerano y'amahoro, aho basinya ko batazongera kuvogera ubusugire bw'igiturage cyacu, ubundi abarokotse mubafate nk'imfungwa kugira ngo batongera kwisuganya bakabagandukana, ariko mbere yo gukora ibyo mbasabye nabasabaga ko munzanira na musaza wanjye Daniel kugira ngo yirebere kandi ahamye ubwe ko uyu ari Ferinessi yari yagambanye nawe kuza kwigarurira Golden Land no gutsemba abayituye bose akamuharurira amayira amuzana muri twe ataziko ari kumutugabiza nk'intama iri kwinjizwa mw'ibagiro akaza yisanganiza urupfu, ako kanya bakurayo Daniel warufungiye muri kasho iri muri iyo ngoro y'ubutegetsi, bamuzana agendera mukagare k'abarwayi yambaye amapingu n'iminyururu mumaguru n'amaboko nk'uko abagambanyi bose bamera, nawe mukumara kwinjizwa muri iyo salle atungurwa no kurabukwa umutwe wa Ferinessi, warufashwe n'umwe mubasirikare ba Golden Land, mukwikanga kwinshi ahita ahananuka mukagare yari yicayeho, abari bamuzanye mukumwegura basanga yaguye igihumure (yarabiranye/yahweereye), nuko bafata akanya ko kumubyutsa no kumukangura nyuma y'akanya gato yongera gukanguka akanaguzwa ubona asa nk'uwahungabanye, noneho uburyo yahumagiraga yarameze nk'ugiye kuguruka, mugihe bagishaka uko bamuturisha ahita yikura mukagare asatarira Selena akambakamba, mukumugeraho ahita yikubita hasi yubamye imbere y'ibirenge bya Selena kubera uburyo yari yaravunaguritse ingingo z'umubiri wose, ako kanya mukugwa imbere ya Selena yubura umutwe amureba mumaso, avugana ikiniga cyinshi agira ati .....
.
*Daniel ati -"Selena!!! vugwa ibigwi mumago n'amazu yose ya Golden Land, no mugihugu cyose cya Coast Hills ndetse no kw'isi yose muri rusange, abanzi n'abagiranabi bazumva izina ryawe bazibuke ibigwi n'ubutwari bwawe maze bashye ubwoba, naho abanyantege nke bagufate nk'umucunguzi wabo, abakunda amahoro bagufate nk'umutabazi n'umurinzi, gusa mushiki wanjye Selena!!! n'ubwo nagambanye n'abanzi kugeza ngupfakaje nkanaguhekura ndagusabye nkwinginga ngo umbwire uburyo washyize hasi uriya mugabo w'igitinyiro n'igihangage akaba icyamamare mubijyanye n'intambara kuburyo yari yarabuze uwamuhangara none wowe nk'umugore urinze umuca umutwe uri hagati y'ingabo ze zimurinze bikomeye urinda usohoka mungando yabo ntawe ugukojejeho n'urwara.
.
Daniel yamaze gushimagiza mushiki we Selena anamubaza uburyo yishe Ferinessi, nuko Selena nawe ahagaze hagati y'iyo mbaga yari imushagaye abarondorera uko yabigenje byose kuva k'umunsi asohoka muri iyo ngoro y'ubutegetsi kugeza ako kanya ayigarutsemo azanye umutwe wa Ferinessi, nyuma Selena arangiza kuvuga imbaga yose yari imushagaye itera hejuru imuha amashyi y'urufaya, igiturage cyose cyuzura urusaku rw'ibyishimo, Daniel abibonye gutyo arigaya kubwo kugambanira bene wabo, nuko afata akanya ko gusaba imbabazi, ndetse arababarirwa yakirwa bundi bushya m'umuryango w'Abapokate, nyuma umuseke ukebye bafata umutwe wa Ferinessi n'intwaro ze ndetse n'imyambaro ye bajya kubimanika k'umunara muremure cyane, maze buri wese afata intwaro ze, nuko bagenda m'udutsiko (mumatsinda) bagaba igitero gikomeye kunyeshyamba ziri k'ubutaka bwabo, mukugera mumibande y'imisozi batungurwa no gusanga.......
:
:
Dusige abatuye Golden Land bagaba igitero gikomeye kubanzi babo bari bamaze iminsi babatsikamiye tuze hano kuri Engels na Bommel barimo gucika ariko uko bagacitse bahubirana n'igitero gikomeye kureba umugabo w'umusaza ukiyoboye batungurwa no kubona ari Rottin mwenyewe noneho ikirenzeho akaba ariwe mwami wa Coast hills, Engels na Bommel bakibona ko ari umwami Rottin wiyiziye bahise baba nk'abakubiswe n'inkuba itagira umurabyo, bibaza uburyo bamuva munzara n'icyo gitero kiremereye azanye nacyo, ntabyo gutinda Engels ahita akatisha igitanda cy'abarwayi Bommel yararyamyeho, amwinjiza mucyumba kimwe ubundi atangira kwica idirishya ngo arebe ko baricikiramo, ariko uko yica idirishya akomeza kurikura niko Rottin n'igitero cye bajagajaga iyo nyubako babahiga cyane, gusa Engels aza kurangiza gukura idirishya batarabageraho ntabyo gutinda yegura Bommel kugitanda amusaba kwihangana akarwana n'umubiri we bakareba ko bacika aho ngaho, na Bommel nubwo yari yababajwe bikomeye aramwumvira muntege nke atangira kurwana no kurira idirishya na Engels amufasha kurira, idirishya aryinjiramo bimugoye yisanga inyuma ariko kubera uburyo yari yavunaguritse ingingo zose z'umubiri yahise ahanuka yikubita hasi nk'umutumba, abari kubahiga barabyumva baza birukira muri icyo cyumba na Engels m'ububangutsi bwinshi nk'umukomando ahita aca mw'idirishya byihuse ageze hanze yihutira guterura Bommel ngo amucikane kureba abona kumbi aho bari bazengurutswe n'ishyamba ry'inzitane mugihe agitangira gutera intambwe abona bazengurutswe impande zose, igitero kibazengurutse gitegeka Engels kudakora ikosa ryo kunyeganyega kuko ikosa rito akora rirahanishwa isasu, Engels mukumara kumva itegeko ryuzuye iterabwoba bamuhaye yemera kuryubahiriza ndetse ashyira Bommel hasi ahita amanika amaboko, ntabyo gutinda Rottin mwenyewe avayo n'inkota muntoki, abageze imbere abarebana umujinya ababwira ko m'ubuzima bwe uwamuhemukira m'uburyo bwose butarimo kumugambanira yamubabarira bivuze ko bo bakoze ikosa rikomeye ritababarirwa ryo kumugambanira noneho ikirenzeho bakamwinjirira nka ba maneko kandi muri za politiki z'isi yose batinya kandi bakanga ba maneko babinjirira mumabanga no mumibereho y'igihugu n'ubutegetsi bwabo nubwo nabo k'uruhande rwabo hari abo bohereza m'ubutasi bwo gutata ibindi bihugu, Rottin yamaze kubabwira gutyo akomeza abaza Engels asanzwe azi nka Dolce uwo bakorera n'intego y'ubutasi bwabo, ariko Engels araruca ararumira ntiyagira icyo amusubiza ahubwo asigara amurebana isesemi ryinshi cyane, Rottin kubona uburyo asuzuguwe kandi ari umwami bituma azabiranywa n'umujinya w'umuranduranzuzi azamura inkota ayibangura n'ubukana bwinshi, ayimanurira kuri Engels ariko Engels nk'umuntu watojwe amubara neza akurayo icyuma gito yarafite akinga inkota Rottin yaramumanuriye k'umutwe agamije kumusatura, mukumara gukinga inkota ahita yizinguriza amugurukira n'umugeri wo mw'isura amunaga mubarinzi be inkota ye arayisigarana, Rottin nawe m'ubukana bwinshi ategeka abarinzi be guhita bakura Engels munzira kugira ngo atazamusebya ko yamwubahutse ikirenzeho ari igitsinagore kandi m'ubuzima bwe bwose yarabafashe nk'abanyantege nke, abona ntakintu na gito bashoboye uretse kuba ibikoresho by'abagabo, ako kanya abagabo bavayo ari igihiriri cy'igitero gikomeye, Engels nawe yihutira gushyira Bommel k'uruhande ubundi yakira abagabo atangira kubacanga n'inkota y'ubwami Rottin yari yibye mungoro, nyuma yo kwiba ubwami, Engels nk'indwanyi y'akataraboneka yabaze abagabo abamarisha ubugi bw'inkota k'uburyo noneho yasigaye arwanira hejuru y'imirambo yabo n'umuvu w'amaraso, akomeza kubacogoza kugera ubwo hasigara mbarwa kuko Engels yarwanaga nk'uwavukiye urugamba n'intambara, ariko mugihe yaragikomeje guhana abagabo amaze kubacogoza yumvise ijwi rya Rottin rimubwira ngo birahagije, imyiyereko ye yayibonye kandi yimuritse neza ariko ibyo bigomba kujyana n'igiciro bityo ingabo ze yishe ikiguzi cyazo ni umukunzi we Elmore, ako kanya Engels acyumva ayo magambo ya Rottin yahise yikanga, kureba atungurwa no kubona umukunzi we Bommel bamufite ndetse bamwegereje umugozi bashaka kumumanika ibyo akibibona yahise ashyira inkota hasi, amanuka buhoro buhoro arimiriza amavi m'ubutaka amanitse amaboko, ako kanya atangira kubatakambira abinginga ngo abe ariwe bica ariko umukunzi we Elmore bamureke, ako kanya Rottin avayo amuseka amubwira ko ubutasi bwabo buciriritse cyane kandi ntacyo bwageraho kubera uburyo babuvanzemo urukundo rutuma baha umwanya munini kurindana mumwanya wo kurinda amabanga y'ubutasi bwabo, kuko m'ubutasi nyabwo n'amahame yabwo amabanga y'ubutasi aba arusha agaciro ubuzima bw'umutasi bivuze ko Engels yari kwihutira kwica Bommel m'uburyo bwo kumurinda kumena amabanga ubundi we agacika acikisha amabanga kuko kw'isi hahora havuka abatasi benshi kandi bashoboye kurusha abasanzwe ariyo mpamvu akenshi abatasi babusohokamo binjizwa m'urupfu cyangwa muri gereza ngo batazigera bamena amabanga bibitsemo. Rottin yamaze kuvuga gutyo Engels amusubiza agira ati..
.
*Engels ati -"umva Rottin!!! ayo mahame y'ubutasi umbwiye yubahirizwa na za politiki z'igitugu n'iterabwoba ndetse zikora ibintu bitemewe birimo za ruswa, ubusahuzi, gukora intwaro za kirimbuzi, kwikubira ubutegetsi no gushaka kwigarurira isi n'ibyayo byose bityo impamvu bica cyangwa bagafunga abatasi babo ni ukurinda gupfumuka kw'agakingirizo gakingirije ibikorwa byabo bibi bihabanye n'uko bagaragara hanze, ariko ubutasi bwacu butandukanye n'ibyo bindi mwe murwanira kuko ikintu cyonyine duharanira ari amahoro n'umutekano bityo ntabwo wabiharanira wica na bagenzi bawe mukorana, ikirenzeho umuntu uharanira amahoro we yakwemera gupfa aharanira gusiga amahoro, naho ibyo kuvuga ko urukundo rutuma ubutasi bwacu bujya hasi ntabwo aribyo na gato kuko abatasi na maneko nabo ni abantu nk'abandi bagira amarangamutima nk'abandi bivuze ko nabo bemerewe gukunda no gukundwa no gukundana noneho wenda uruhare rwabo rukaba uko bagena uburyo bagomba gufatanya urukundo n'akazi bakagena uburyo bayobora amarangamutima y'urukundo batayobowe nayo, bityo byabindi byo by'ibigo by'ubutasi bimenya ko abatasi bari m'urukundo bakicamo umwe cyangwa bombi bakabica ntagisubizo kizima kirimo uretse kongera umutima mubi mubatasi kuburyo ariho bahera bagambanira ikigo cyangwa igihugu runaka bakorera bagamije kwihorera cyangwa bakagambana bagamije gucika aho hantu bafatwa nk'abacakara, bityo ibyo mukeka ko njye manitse amaboko kubera urukundo rwanjye Bommel ntabwo aribyo na gato kuko niyo aba undi mugenzi wanjye nari kumutabara nk'uko mugenzi wacu twasize inyuma mukanya gato araba aje kudutabara no kutubohora kuko ntakindi yemerewe gukora ataratubohoza,
.
Engels yarangije kuvuga gutyo Rottin azabiranywa n'umujinya kurushaho atontoma avuga ngo -"aho ntabwo yahaje nk'uwitabiriye amahugurwa yo kumenya uburyo ubutasi nyabwo bukora bityo bombi bahite babica uwo uza kubatabara aze atabara imirambo yabo.
.
ako kanya Rottin akimara gutanga itegeko yahise yurira imodoka ava aho avuga ko agiye kuvugana n'umuhungu we Ferinessi kucyombo amubaza aho ageze urugamba rwo kwigarurira Golden Land no kurimbura Abapokate bose bagituye, ndetse abategeka no kuza kumuzanira inkota bamaze kuyoza neza, mukumara kwinjira imodoka ava aho n'abarinzi bake, abasigaye bahita bashyira Bommel m'umugozi, Engels m'urusaku rwinshi rwuzuye ubukana atontoma nk'intare ikomerekejwe avayo na ya nkota y'ubwami agamije guca umugozi Bommel ari kunaganamo, abarinzi ba Rottin babonye uburyo yaje bamutungira imbunda icyarimwe bamushyize mugipimo neza bakanda imbarutso bagamije kumutobagura bakamuhindura akayunguruzo cyangwa inzitiramibu, ariko batararangiza kurekura imbarutso bahise boherezwa ibyuka biryana mumaso bigizwe n'imyotsi y'umweru ivanze n'umukara, bituma abari bafatiye igipimo kuri Engels bakibura barasa aho batareba, bakomeza koherezwa ibyuka n'ibyotsi biryana mumaso no mumazuru aho higanza ibyotsi gusa gusa k'uburyo nta muntu wagaragaraga, nka nyuma y'iminota icumi ibyotsi byari bimaze gushira abarinzi ba Rottin mugukanguka batungurwa no kubura Engels bazi nka Dolce na Bommel bazi nka Elmore, n'inkota y'ubwami, mugukebaguza impande zose barababura ubwoba burabataha bibaza icyo baza gusobanurira umwami Rottin kuba abagambanyi b'ubwami bwe babacitse noneho ikirenzeho bakabura n'inkota y'ubwami, ako kanya bose bahaguruka bihungura mumaso batatanira muri iryo shyamba babahiga bukware, ishyamba ryose bararisakabaka ariko bakomeza kubabura burundu, kugeza barisohotsemo ako kanya baba babonye imodoka ebyiri zihagurutse aho ngaho zicika kureba kumbi imodoka iri imbere irimo Engels na Bommel bacikishijwe na Naella na Estelle, mugihe imodoka iyikurikiye irimo Vicklam na mama we Shallenne, kumbi nibo bacikishije Engels na Bommel binjiriye mumyotsi, ako kanya Vicklam mukurebera muri troviseur abona abagabo babakurikiye, abwira mama we Shallenne kubaha isomo, nawe amwumva vuba akurayo telecomande arayikanda akiyikanda ingabo za Ferinessi zari zibakurikiye zihita zituritswa n'igisasu bari baziteze, nuko bakomeza urugendo bacika, uko bakagiye Shallenne akora Vicklam mubiganza amubwira ngo barabikoze kuri Engels mugukanguka yisanga mumodoka akabona we n'umukunzi we Bommel warusinziriye bacikishijwe n'abakobwa babiri bato yababajije abo aribo n'impamvu babacikishije n'uburyo bamenye ko bari mubyago bakaza kubacikisha, ako kanya Estelle arahindukira amwereka isura amubaza niba atamuzi, Engels ahita yikanga kubwo gusanga amuzi nk'umukobwa wa Thimothy na Shallenne kuko bajyaga baza gusura kwa sebuja Ferinessi na nyirabuja Elizabeth, ako kanya amubaza niba nawe yayobotse inzira mbi ya papa we Thimothy ariko Estelle amusubiza ko uwo Thimothy atigeze aba papa we, ahubwo ako kanya ari kugendera munzira nziza za musaza we Henson na mama we Shallenne, ako kanya Engels arikanga amubaza uburyo afite musaza we kandi asanzwe aziko ari ikinege, mugihe Estelle ataramusubiza Naella ahita amubwira ko batagomba gusubira munkengero z'umurwa mukuru wa Merbella batabohoje na musaza we Miguel ako kanya Estella nk'umukunzi we abisamira hejuru, Naella ahita ahindukiza imodoka, Engels ahita yikanga abonye uburyo babasubije mumaboko ya Rottin, ababaza niba aribo kiguzi cyo kubona uwo musaza wabo n'umukunzi wabo Miguel, Naella amusubiza ko atari ko biri kuko bari k'uruhande rwabo ahubwo icyo bagiye gukora ni ukubohoza musaza wabo, Engels ababwira ko byaba byiza babanje kubonera ubufasha Bommel akabafasha kubohoza uwo musaza wabo Miguel, ako kanya Estelle amusubiza ko uburyo we na Bommel bababohoje mumasegonda make ari nako babohoza Miguel bahita bagaruka, Engels amusubiza ko ibintu bidahora ari bimwe kandi aho bagiye gukura Miguel ntabwo hameze kimwe n'aho babakuye binjiriye mumyotsi, Engels akimara kubabwira gutyo batunguwe no kubona imodoka ibitambitse imbere, kureba kumbi ni Vicklam na mama we Shallenne babitambitse, nabo bahita bafunga amaferi, ntabyo gutinda Vicklam na mama we Shallenne basohoka basatira imodoka barimo babatonganya babaza ibyo barimo Engels we kureba atungurwa no kubona kumbi ari Vicklam bakuranye nka mushiki na musaza ubatabaye afatanyije na Shallenne na Estelle na Engels, kuri Vicklam na mama we Shallenne uko bagatonganyije Naella na Estelle babaza ibyo bari gukora babasubijanyije ikiniga n'amarira menshi Naella avuga ko ashaka kubona musaza we Miguel, na Estelle avuga ko ashaka kubona umukunzi we Miguel, kuri Engels asohoka ahobera Vicklam n'ubwuzu bwinshi amubaza uko yamenye aho bafungiwe n'uburyo bababohoje mukanya gato, Vicklam amusubiza ko bifashishije GPS tracker ibarimo indani ikabaha amerekezo barimo bakahagera Rottin amaze gutanga itegeko ryo kubica, aribwo yahise asaba Naella na Estelle kwambara igicaske kibakingira amaso n'amazuru bakinjirira mumyotsi baza kubabohoza aribwo we na Shallenne bahise batangira kuboherezamo ibyuka n'ibyotsi biryana mumaso no mumazuru ubundi bagasigara bacungira Naella na Estelle baje kubabohoza ngo nihagira ugerageza kubakoraho bahite bamumena, aribwo Naella na Estelle binjiye bihuta k'umuvuduko udasanzwe Naella afata ya nkota y'ubwami yihutira guca umugozi Bommel amanitsweho, mukumanuka Estelle aramusama, nuko bamukura umugozi mw'ijosi bamukurura bamukuruta kuko batari bashoboye kumuterura aribwo Vicklam nawe yavuyeyo yambaye ikintu kimuhisha amaso n'amazuru abagezeho aterura Bommel, Naella warufashe inkota y'ubwami na Estelle baza barandase Engels nk'umuntu wari wahumijwe n'ibyo byuka biryana mumaso, kugeza bamumwinjije mumodoka Vicklam amaze gushyiramo umukunzi we Bommel, n'inkota y'ubwami bayishyira munsi y'intebe, nuko Naella yicara kuri voulant na Estelle amwicara impande bahagurutsa imodoka babacikisha, na Vicklam yinjira muyindi modoka ahamagara Shallenne warukomeje gutega ibisasu amaze kwinjira nawe ahagurutsa imodoka akurikiye iyo Naella atwaye babacikishije nawe na Shallenne bamaze gusohoka ishyamba babona bakurikiwe ako kanya Shallenne akanda telecomande aturitsa ibyo bisasu yari yabateze giturikana ababakurikiye.
.
Vicklam yamaze kubwira Engels uko byagenze byose, Engels amubaza uko yizeye abo bantu kugeza abinjije mw'ikipe yabo bataranatojwe, Vicklam amusubiza ko ari inkuru ndende, ahubwo icyihutirwa ni ugutabarira hafi ubuzima bwa Bommel buri habi nyuma yo kumumanura m'umugozi yenda guhera umwuka, bityo bagiye kumuha imodoka imwe ajyane Bommel muri ya nyubako, bo bakomeze bajya kubohoza uwo Miguel uri kuriza Estelle na Naella, Vicklam akimara kubwira Engels gutyo nawe yahise amubaza niba yaribagiwe amahame y'imyitozo n'ikosi bahawe ko mbere yuko bagira igikorwa bakora bagomba kubanza kugitegura neza bamara kubona inzira zirenze imwe babikoramo akaba aribwo bafata icyemezo cyo kwinjira muri mission, ako kanya Vicklam amusubiza ko ntanakimwe yibagiwe ariko noneho kuri iyo nshuro ni ikibazo cy'umuryango, ako kanya Engels mugutungurwa kwinshi amubaza icyo ashatse kuvuga kandi asanzwe azi ko umuryango we, ariwe nka Engels na Bommel, Vicklam amusubiza ko abimusobanuriye byamugora kubyumva bigatinza no gutabara ubuzima bwa Bommel bityo icyo asabwa kandi cy'ingenzi ni ukubahiriza ibyo amubwiye ibindi bakaza kubivuganaho munyuma, Engels nk'umuntu warusanzwe ahuza na Vicklam kuva kera bakiri abana yaramwumviye, Vicklam asaba Naella na Estelle gusohoka muri iyo modoka bakayirekera Engels akajyana Bommel muri ya nyubako ndetse ahita ahereza Engels imfunguzo, ako kanya bose bajya mumodoka imwe ubona Shallenne yaganjwe n'ubwuzu n'impuhwe kubwo kongera kubona Engels umwana wa Pavel na Betha ndetse na Bommel umwana wa Riza na Ramon, ntabyo gutinda Vicklam ahagurutsa imodoka ayerekeza mucyerekezo cyo kwa Rottin, mugihe Engels yaramaze guhindukiza imodoka ayerekeza munkengero z'umurwa mukuru wa Merbella, nyuma y'urugendo rurerure yarageze kugipangu cy'inyubako asohoka ajya gufungura, amaze gufungura aragaruka yinjiza imodoka imbere mugipangu, na none aragaruka afunga igipangu, ubundi arahindukira ajya gukura Bommel mumodoka ndetse n'inkota y'ubwami ntiyayibagirwa, nuko avayo ateruye Bommel amukomezanya munyubako, mukugera k'umuryango yakirwa n'urusaku n'ibintu bibomborana muguhengereza yibaza abo bantu basigaye muri iyo nyubako agwa mukantu nyuma yo gutungurwa no gusanga abo bantu ari .......
.
-Engels na Bommel baratabawe bacikishwa na Vicklam, Shallenne, Estelle na Naella, na none nyuma yo gutabara Engels na Bommel bakomeje bajya kubohoza Miguel, Ese barabasha kumusanga akiri muzima bamubohoze?, Ese Engels atunguwe no gusanga abo bantu asanze munzu ari bande?
-Selena n'umuja we Allen babashije kuva mungando y'abanzi amahoro, ndetse abatuye Golden Land bagabye igitero kubanzi babo, Ese abagabye igitero batunguwe n'iki?
.
EPISODE 18 COMING SOON
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
Comments
Login to comment.
No comments yet.