Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON  S01 Ep 16

FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 16

Loading verse...
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
:
:
EPISODE 16
:
:
•Twasize Selena munkambi y'abanzi bamuteguriye ikirori cyo kumwakira, Riquelme hari icyo yarabonye agira ngo ari kubonekerwa no kwerekwa.
•Twasize Vicklam na mama we Shallenne batabawe baracikishwa, Shallenne atungurwa n'umukobwa ubatabaye.
•Twasize Bommel yavumbuwe arafatwa, ndetse dusiga hari umuntu bazanye utuma avuga nta mananiza. 
.
Dukomeze,
Duhere hano mumashyamba akikije igiturage cya Golden Land aho twasize Riquelme akingurirwa ubwo yarakomanze kucyumba cya Selena ibyo abonye bigatuma agira ngo ari kwerekwa cyangwa ari mw'ibonekerwa, Riquelme ntakindi yarabonye ni Selena warumukinguriye ubwiza bwe n'imyambarire ye idasanzwe ikarabiriza mumaso nk'umurabyo cyangwa imirasire y'izuba kuburyo yahise amera nk'uvuye mumwijima w'icuraburindi akisanga m'urumuri rumurika cyane, Riquelme yakomeje kurangazwa n'uburanga bwa Selena yakanuye amaso hafi kunogokamo kubera uburyo Selena yari yambaye neza ndetse yiyujujeho imirimbo nyaburanga ye yose ya kigore ubona kumureba byonyine ari ibintu binogeye amaso bikanezeza umutima, muby'ukuri Selena yari yikozeho kurusha uko yinjiye muri iryo shyamba ameze, kuko yari yikozeho kuva k'umubiri n'imyambarire, aho yari yambaye agakanzu keza kagufi kandi karekuye ndetse kuzuye amatoni meza y'amabara menshi, amaboko yuzuye ibikomo byinshi bitondetse neza k'umurongo k'urutondekerane rw'amabara anyuranye, mw'ijosi yambaye inigi nziza cyane, kumatwi yambaye amaherena meza, kw'izuru yambaye impeta, k'umutwe imisatsi ye myiza kandi miremire yayimanuriye k'umugongo, inzara z'amano n'intoki yazihinduriye amabara meza, yambaye n'inkweto ndende z'udushumitwiza, yiteye imibavu myiza ihumura neza, ndetse yisize n'amavuta yoroshya uruhu n'umubiri kuburyo wamurebaga ukabona ni itoto ritonyanga gusa gusa, noneho ya maso ye y'urwererane kuyareba byonyine urumuri rwahitaga rukongeza umubiri wose, noneho uruhanga rwe rukagira imirasire nkiy'izuba, isura ye imurika nk'ukwezi n'inyenyeri bya n'ijoro, nyuma y'akanya Riquelme yitegereza Selena cyane kuburyo yari yatwawe agaherayo wese, Selena yamukomyeho amubaza ikibazo afite gituma ameze nk'ugiye kuguruka n'impamvu yarabakomangiye, ako kanya aba aribwo Riquelme yibuka ikimugenza avuga adidimanga agira ati .....
.
*Riquelme ati -"umugaba mukuru w'ingabo z'igihugu cyacu akaba n'igikomangoma cya Coast hills yaranyoherereje ngo mbabwire niba mwamaze kwitegura musohoke mwakirwe mucyubahiro kibakwiye imbere ye n'ingabo ze zose muri rusange, maze musangire kumazimano mwateguriwe mubyishimo byinshi n'igiciro nk'icy'abari n'abategarugori b'ibwami.
.
Riquelme yamaze kubwira Selena gutyo, nawe amwitegerezanya indoro ituje nk'umugore w'umutima, amusubizanya ibyubahiro byinshi avuga ati ....
.
*Selena ati -"Rwose humura ubutumire bwa shobuja nabwakiriye neza kandi uburyo ari umugabo w'icyubahiro n'igikomerezwa nta muntu numwe kw'isi yose wakwanga kwakira ubutumire bwe kuko ayo mahirwe yo gutumirwa na Ferinessi abonwa na bake abandi bakarinda bava kw'isi bayifuza ariko bakayabura burundu, nukuri ikintu cyose azajya ambwira nzajya nihutira kugikora kuko uburyo mwubaha n'uburyo mufata nk'icyitegererezo bituma numva nahora mugaragiye by'iteka kandi ibyishimo nterwa no kuba naragize ayo mahirwe atagirwa na bose yo guhabwa agaciro nawe nzarinda mbimanukana munda y'isi k'umunsi w'iherezo ry'ubuzima bwanjye.
.
Selena yamaze kubwira Riquelme gutyo amushimira asubira inyuma amubwira ko bamutegerereje hanze aho bateguriye ikirori cyo kumwakira, ako kanya Riquelme akimara kugenda, Selena yabajije umuja we Ellen niba yamaze kwitegura, nawe amwikiriza ko yiteguye neza, nuko Selena aramwegera amusaba amwihanangiriza kutaza gukora ikosa na rito rituma mission yajemo ipfa, kuko Ferinessi n'ingabo ze bamaze kumwigabiza bo ubwabo bamutegurira ibirori by'ubujiji bakibagirwa kwita kuby'urugamba rwo kurimbura abanyaGolden Land bajemo bityo nawe agomba gufatirana ayo mahirwe kuko iyo amahirwe agucitse kuzongera kubona akugarukiye ni nko kubaho utekereza ko uzabaho iteka cyangwa uzajya mw'ijuru udapfuye, uko Selena yagakomeje kwihanangiriza umuja we Ellen amusaba kutaza gutuma mission ye ipfa, Ellen aho gukomera nk'uko Selena abimusabye ahubwo yatashywe n'ubwoba kurushaho atangira gutitira nk'uwanyagiwe n'imvura y'amahindu ivanzemo n'urubura, ako kanya Selena amubaza ikibazo agize Ellen amusubiza ko ibyo amubwiye yiteguye gukora bimukuye umutima kurushaho akamuhangayikira cyane kubw'impungege z'uko aza gufatirwa mucyuho cyangwa akaza kuvumburwa mbere yuko asoza mission yamuzanye, Ellen akimara kuvuga gutyo Selena yaramwegereye amufata mw'isura n'ibiganza byombi amwitegereza mumaso ubudahumbya, nuko yitsa umutima rimwe amubaza icyo yakora iryo hema barimo rihuye n'inkongi y'umuriro, Ellen amusubiza ko yarwana no guhunga iyo nkongi, Selena arongera amubaza iyo ubwoba yaba yabushyize Ellen amusubiza ko icyo yaba yitayeho ari ukurengera ubuzima bwe gusa iby'ubwoba n'andi marangamutima ntabwo yaba azi iyo yabishyize cyangwa uko biri gukora m'umubiri we, Ellen amaze kumusubiza ibyo bisubizo byose, Selena yamushimiye uburyo amusubije neza, akomeza amubwira ati .....
.
*Selena ati -"Ellen!! urakoze kubw'ibisubizo byiza umpaye, muby'ukuri umuntu uri ahantu hameze neza niwe uba wifitemo amarangamutima menshi atandukanye arimo ay'ubwoba no guhangayika cyane yibaza ibibazo byinshi bitandukanye kubintu bimuhangayikishije ariko iyo cya kindi yarafitiye ubwoba kimugezeho bwa bwoba buhita buzimira agasigara arwana no kwigobotora icyo kintu kimubangamiye cyangwa kiri kumubabaza, kuko ikintu runaka kiguteye ubwoba kikugezeho ukananirwa kwikuramo amarangamutima y'ubwoba nta bushobozi n'imbaraga waba ugifite ngo ukigobotore (ucyikureho) bituma kikugumaho kikagutsikamira kugeza kikwangije cyangwa kikaguteza ibindi byago birenzeho, muby'ukuri urugero naguha kubyo nkubwiye: inkongi y'umuriro igusanze munzu ikakuzenguruka ugatinya gushaka ibyo witwikiriza ngo usohoke birangira ya nkongi y'umuriro ihindutse itanura ry'umuriro ukakugota wese utagifite andi mahitamo yo kugira icyo ukora ngo witabare kandi wari wakagombye kuba wasohotse kare iyo nkongi itarahinduka itanura bityo no kubw'ibyo iyo numva igitero abanzi bagabye kugiturage cyacu cya Golden Land nkaganzwa n'amarangamutima y'ubwoba byari gutuma ntabona umwanya wo gutekereza icyo nakora ngo ntabare igiturage cyacu kugeza igitero abanzi batugabyeho bakidutuye hejuru nta bushobozi n'amahirwe na make tugifite yo kukigobotora ariyo mpamvu najugunye amarangamutima y'ubwoba bw'igitero nkaza kugitangirira kure kandi kare kitaratugeraho, kubw'ibyo rero Ellen!!! ugomba kumenya ko m'ubuzima uba ukwiye gutandukanya amarangamutima n'ikintu gikwiye kandi cya nyacyo ndetse cyangombwa uba ukwiye gukora, kuko iyo uheranwe n'amarangamutima akakubuza gukora icyo wakagombye gukora birangira akwangije ndetse ukisanga urindumukira hasi utagifite ubushobozi bwo kongera kuzamuka.
.
Selena yamaze kubwira Ellen gutyo nawe arabisesengura neza agerageza kubihuza n'ibihe bikomeye barimo muri iyo ngando y'abanzi asanga koko bakomeje kuganzwa n'amarangamutima y'ubwoba bagatinya gukora mission yabazanye mugihe nyacyo byazarangira bavumbuwe bakicwa cyangwa bakazisanga mubihe bituma babura uburyo basohoza ubutumwa no gusoza mission yabazanye, ibyo Ellen akimara kubitekerezaho neza yahise yiyumvamo imbaraga zidasanzwe amarangamutima y'ubwoba ahita azimira, yizeza nyirabuja Selena ko noneho yiteguye kandi ntabwo aza kumutenguha, Selena akibona uburyo isura ya Ellen yuzuye ishyaka ndetse akagira umutima ukomeye yahise amuhobera amukomeza amushyiramo imbaraga n'icyizere, amubwira ko umuntu wese uba kw'isi mubwoba nta kizere cy'ubuzima bw'ahazaza aba afite, kandi iyo watakaje icyizere uba wicukurira umwobo wo kurindimukiramo ukarigita m'ubutaka indani, bityo umuntu uhorana icyizere ahora akomeye kandi ntakintu kibi gipfa kumuhangara, rero kubw'ibyo bafatanye kugira icyizere cyo gushyira hasi Ferinessi n'igitero cye batitaye kubwinshi bwabo cyangwa ngo bitinye nk'abagore kuva kera bahoza hasi n'inyuma muri byose ngo ntacyo bashoboye ndetse ngo bahora ari abanyantege nke ntabwo ari abanyembaraga nk'abagabo bityo rero harageze ngo bereke isi n'abayituye ko n'abagabo hari aho bagira intege nke kandi n'abagore hari aho barusha abagabo imbaraga, ndetse batume abatuye isi yose bamenya ko ntakintu amaboko n'ubwonko bw'umugabo byakora ngo umugore we bimunanire.
:
:
Dusige Selena n'umuja we Ellen bamaze guhuriza hamwe umugambi no kwiremamo imbaraga, tuze hano m'umuhanda twasize Vicklam na mama we Shallenne hari umukobwa ubatabaye Shallenne mukumwitegereza neza atungurwa no gusanga ari Naella inshuti magara y'umukobwa we Estelle akaba umwana w'inshuti ye Rita. Shallenne kumara kubona ko batabawe na Naella byaramurenze bihita bimwibutsa mama we Rita uburyo nawe yamurengeraga amutabara none n'umwana we yasize yamusigiye umutima nk'uwe, gusa ibyo akibitekerezaho aba yibutse ibyo Naella yaramaze kuvuga ko umutima we waruhangayikiye uwo ukunda, ibyo bimushyira m'urujijo yibaza niba Naella ari m'urukundo n'umwana we Henson (Vicklam), ibyo bituma ibinezaneza bimuzamukana m'uburyo atazi atekereza uburyo Naella umukobwa mwiza n'uburanga kandi asanzwe azi neza kumico myiza yaba umukazana we, ikirenzeho mama we Rita yarahoze ari inshuti ye magara kuva mubwana bwabo none birangiye bagiye gushyingirana abana babo, Vicklam kureba abona mama we yasazwe n'ibyishimo birenze igipimo, amubaza ikimushimishije ngo amufashe kwishima nk'umwana we, ariko Shallenne amusubiza amubeshya ko ashimishijwe nuko batabawe, ako kanya Vicklam ahita abaza Naella uko asize umwami Campbell wa IX na Estelle bameze, Naella amusubiza ko umwami yakomeje kuba muri coma naho Estelle akaba yari yakangutse nubwo yarakimeze nabi aribwo yamusigiye abana bombi Victor na Rahab akamubwira ko aje kubatabara, Shallenne acyumva ko burya aho umwana we Estelle n'umwami Campbell wa IX bari barinzwe ibyishimo byaramusaze kurushaho ahita yivugishwa ngo -"mwana wanjye Estelle IMANA ishimwe yo yakurindanye n'umwami bityo ndagusabye ngo nsange umeze neza kuko mfite byinshi byo kukubwira no kukwereka ibitangaza byiza binezeza umutima wawe. 
.
Shallenne yamaze kwivugisha gutyo Naella arikanga amubaza ibintu bidasanzwe byabaye kuko na Estelle batandukanye amubwira ko hari amateka adasanzwe bafitanye ashaka kumubwira kandi nawe hari amakuru amunezeza umutima ukunda yari yateganyije kumubwira, ako kanya Vicklam warubahangayikiye bombi nka mama we n'urukundo rwe abasaba ko byaba byiza izo nkuru zidasanzwe n'amateka bashaka kubwirana baba babiretse bakabibwirana bageze m'urugo kuko inyuma yabo bagikurikiwe n'umwanzi bityo icyihutirwa ni ugucika bakabanza bakabava munzara, bakajya gutegura uburyo bajya kubohoza Engels na Bommel kuko ubwo bavugana bari mubyago bikomeye, naho ibyo bindi bashaka kubwirana bikaza nyuma, Vicklam akivuga gutyo Naella yamwumvise vuba akandagira imodoka ihita isimbuka nawe ayitwarira mubicu no k'umuvuduko uhambaye, kureba babona ntabwo bagikurikiwe, Naella akomeza gutwara imodoka yihuta cyane kugeza bageze kuri ya nyubako, Naella ahereza Vicklam imfunguzo arasohoka afungura igipangu, Naella akomeza yinjiza imodoka imbere, amaze guparika Shallenne asohoka mumodoka vuba vuba yiruka agana munzu ari nako ahamagara Estelle cyane ariko abura umuntu umwitaba, Naella ababwira ko Estelle na Victor na Rahab yari yabasize mucyumba cya Engels naho umwami akaba yari yamushyize mucyumba cy'abarwayi, ako kanya biruka bagana mucyumba cya Engels ariko babura umuntu muguhangayika kwinshi batekereza ko bashimuswe bajya mucyumba cy'abarwayi basanga umwami we arimo ndetse akiri muri coma, ako kanya Vicklam ababwira ko Estelle n'abana bombi Victor na Rahab bashobora kuba bari inyuma m'ubusitani bityo abe ariyo bajya kubarebera we asigare yita kumwami ashaka uburyo amuhanduramo amasasu, ako kanya Shallenne aba agabanyije amarangamutima n'amashyushyu yo kumurikira Estelle musaza we Henson (Vicklam) asaba Naella ko ajya kumubarebera we agasigara afatanya na Vicklam kwita k'umwami, Naella arabumvira asohoka vuba vuba, Vicklam na Shallenne bakurayo ibikoresho basatira umwami batangira kugerageza kumuhanduramo amasasu kubw'amahirwe basanga amasasu atamufashe mucyico ndetse yose bayamukuramo, baramupfuka neza n'ibindi bikomere yatewe no kugonga ibiti n'amabuye ubwo yatembanaga na Engels akongera agatembana na Estelle, bamaze kumupfuka bamucomekamo selumu yohereza imiti m'umubiri ndetse bamwambika n'icyo guhumekeramo, Vicklam na mama we Shallenne bamaze gukorera umwami ubutabazi bukomeye bakorana mubiganza bashimirana, ako kanya aba aribwo bibuka ko baheruka babwira Naella ngo ajye kureba Estelle n'abana none ntabwo yigeze agaruka, muguhangayika kwinshi basohoka bihuta berekeza inyuma m'ubusitani mukugerayo batungurwa no gusanga Estelle na Naella bicaye bigaragara ko bageze kure babarirana (babwirana) inkuru zidasanzwe kuko bombi wabonaga baguye mukantu ndetse batwawe, ubwuzu nabwo bwabasaze ndetse ubona ko amasura yabo yahindutse mugihe Victor na Rahab barimo kwikinira udukino tw'abana bahana uturabyo, Shallenne na Vicklam Bakimara kubona ko Estelle na Naella batwawe n'udukuru bari kubwirana babiyunzeho Shallenne abanza guhobera Estelle amubaza uko amerewe, amusubiza ko ari koroherwa kuko uburyo yakangutse yisanga munyubako Naella amwicaye iruhande byagaragaraga ko yari yashegeshwe, ako kanya na Vicklam avayo aramuhobera ubundi babicara impande, Shallenne yicara iruhande rwa Naella Vicklam yicara iruhande rwa Estelle amukorakora kubipfuko ari nako amubaza uburyo uburibwe bumeze na Estelle akamusubiza yirya byabindi by'abakobwa biteteshwa kubasore, ariko Vicklam akomeza kumukorakora kubipfuko n'impuhwe nyinshi ubona ababajwe no kubona uburyo gashiki ke kababaye, Naella utaruzi ibijya mbere akomeza kubitegereza cyane yibaza ibyo barimo ndetse n'agafuhe gatangira kuzamo kandi mumateka ye na Estelle ntakintu na gito bari barigeze bapfa cyangwa ngo bakirwanire ariko kubona uburyo Vicklam yitaye kuri Estelle cyane byahise bihungabanya umutima we urabyimba kuburyo byatumye atangira kubona Estelle nk'ikibazo ibintu bitari byarigeze bimubaho na rimwe cyangwa ngo bibe kubabyeyi babo Shallenne na Rita, Shallenne wari watwawe no kubona uburyo Henson yitaye kuri mushiki we Estelle byaramunejeje abona icyo Estelle yari yarabuze kuva mubwana aho yamuhozaga kunkeke amubaza impamvu batabyaye abandi bana ngo nawe agire abavandimwe, gusa nk'umuntu ureba kure yabonye ko Naella ari kubirenganiramo abona uwo yakunze yitaye kuwundi mukobwa mumaso ye, ako kanya ashaka uko abihosha, ahita abaza Estelle na Naella ibyo bari bahugiyeho baganira biherereye bimwe byabo kuva kera, ako kanya Estelle atanguranwa amusubiza ati -"Mama!! Naella yambwiraga inkuru nziza y'uko musaza we Miguel akaba umukunzi wanjye yamenye aho afungiwe abibwiwe n'uyu musore Vicklam wabonye papa we Mark yicwa. 
.
Estelle yamaze kuvuga gutyo Naella amuca mw'ijambo abwira Shallenne ati -"Mama Estelle!!! nanjye Estelle yambwiraga uburyo twavutse turi impanga kubabyeyi batandukanye, n'uburyo wamubwiye ko papa we wa nyawe yari Hamilton akaba yarafite na musaza we Henson ariko bombi bakaba barishwe ataravuka.
.
 Shallenne akimara kumva inkuru Estelle na Naella babwiranaga yasheshe urumeza bimukora m'umutima nuko arababwira ati -"Estelle nawe Naella!!! ndumva inkuru mwabwiranaga ari iz'amateka bityo mureke mbibafashemo mbabwira ko uwo Henson mwavugaga ari uwo musore ubicaye iruhande, aho mwebwe musanzwe mumuzi nka Vicklam.
.
Shallenne yamaze kuvuga gutyo Estelle na Naella bombi barikanga ndetse bahita bagwa m'urujijo bibaza uburyo Henson wapfuye kera akiri igitambambuga kumyaka ibiri yaba abicaye impande na none bibaza ukuntu Vicklam ahinduka Henson, mugihe bigikomeza kubacanga Shallenne akomeza abwira Estelle ko uwo ariwe musaza we Henson yamubwiraga bakiri mubitaro nubwo atazi uburyo yarokotse akaza no kwitwa Vicklam, ako kanya Naella wari uzi uko Vicklam yarokotse yahise abihuza no kuba Estelle yaramaze kumubwira ko avuka kuri Hamilton yarasanzwe aziko ariwe papa wa Vicklam atangira gucanganyikirwa yibaza niba uwo Hamilton ariwe watandukanyijwe n'umugore we bavuye gufasha ababyeyi be Mark na Rita kwakira abashyitsi nyuma yuko hari hashize umunsi bakoranye ubukwe none urujijo byari bimushyizemo rurashize, amenya ko izina Henson ariryo Pavel yanze kubwira papa we Fernand kubw'umutekano we akamusaba kumwita irindi zina aribwo yahise amwita Vicklam, na Estelle nawe abihuza n'amateka ya Vicklam, Naella yaramaze kumubwira ahita abona neza aho ahuriye na Vicklam n'isano bafitanye nka mushiki na musaza, ako kanya guhishira amarangamutima ye no gufunga imbamutima ze biramunanira ahita asimbukira Vicklam bari bicaranye bahita bibirindura hasi bahoberanye, uko bakisanze hasi bisanga Estelle yubamye hejuru ya Vicklam barebana mumaso mundoro yuje ubwuzu n'umunezero, imbamutima zirabaganza bombi bashoka amarira aya Estelle agatemba agwa mw'isura ya Vicklam, Shallenne na Naella aho bari bicaye babitegereza nabo kwihangana birabananira bashoka amarira birangira nabo bahoberanye m'uburyo bwo gukomezanya barwanya amarangamutima yarakomeje kubaca intege, uko bose ari bane bagaheranwe n'amarira y'ibyishimo, Vicklam nk'umugabo warubarimo yishatsemo imbaraga yeguka ateruye Estelle amugarukana kuntebe yicara amucigatiye amuhanagura amarira, hashize akanya asaba na mama we Shallenne ko nawe yakongera akamuhobera kuko batigeze babona akanya ko kwisanzuranaho ngo bahoberane bashire impumu kubera ahantu bahuriye, ako kanya Shallenne yiyaka Naella, na Vicklam yiyaka Estelle arahaguruka asanganira mama we bahurira hagati bombi bahita bahoberana m'ubwuzu n'ibyishimo byinshi, bamara iminota myinshi bananiwe kurekurana byatumye na Estelle ananirwa kwihangana abiyungaho bahoberana icyarimwe ari batatu, Vicklam abafata imisaya yabo bombi ayirambika mubituza bye abazengurukije amaboko mubitugu, Naella we kubona umuryango wishimye gutyo akurayo phone atangira kubafotora amafoto menshi cyane kugeza bamaze gutuza, ako kanya Victor na Rahab bavayo biruka muri twa dukino two gukirana, Shallenne mukubabona arikanga ababaza icyo Rahab umwana wa Ferinessi na nyakwigendera Elizabeth akora aho ngaho, noneho mukubona Victor yahise agwa mukantu yihutira kumuterura amwitegereza cyane mukumwitegereza isura ye imusubiza mumyaka 15 ihise acigatiye Henson nk'uko acigatiye ka Victor, mugukomeza gucigatira Victor yitegereza isura ye cyane, ikomeza kumwibutsa Henson nawe agifite imyaka ibiri abona basa neza, mugishyika cyinshi abaza Vicklam uburyo yabyaye umwana kandi nawe akiri umwana, ako kanya Vicklam yikanga amubaza ibyo amubaza impamvu yabyo, Shallenne amusubiza ko niba ashaka kubihisha uburyo yibyaye nk'intare n'ingwe byo byamaze kumutamaza kuko ako gahungu ke Victor barasa neza nk'intobo, Shallenne akimara kuvuga gutyo Naella nawe yahise yungamo avuga ngo nawe yabonaga isura ya Victor akabona hari umuntu basa yashaka isura yuwo muntu basa akamubura naho kumbi burya ni isura ya Vicklam yari yakomeje kumwihisha, ako kanya Naella akomeza abaza Vicklam impamvu yamubeshye ko ari umwana wo kwa Ferinessi bazaniye Engels ngo amurerane na Rahab kandi ari umwana we. ako kanya na Estelle yongeramo umunyu avuga ko musaza we Vicklam yamubyariye akisengeneza keza k'akabogali nkawe kandi basa, Shallenne kumva Naella avuze izina Engels umwana wa Pavel yarikanze yibaza uko yaba akiriho na none yibaza uko yareraga Rahab umwana wa Ferinessi kandi yarasanzwe aziko Rahab arerwa na Dolce, Vicklam we kumva ayo magambo bakomeje kumuhurizaho byamuvanze m'umutwe abura uko yisobanura abahakanira ko uwo Victor atamuzi na gato ahubwo bamwibukije ko agomba kujya gutabara Engels na Bommel bari mubyago, ariko abonye uburyo Naella byamubabaje abanza kwisobanura nk'uri m'urubanza, mama we Shallenne abona impamvu ari kwisobanura ko aruko ari gutinya guhomba urukundo rwe Naella, ahita abihosha avuga ko ibyo yaravuze ko Victor ari umwana wa Henson yiganiriraga naho ubundi kugirango abantu base kw'isura ntabwo ari ihame ko baba bahuje amaraso, ako kanya Naella ahita aruhuka umutima aratuza, Naella amaze gutuza Shallenne ababaza ibyerekeye Engels yumvaga bavuga Naella amusubiza ko ari inkuru ndende Henson azamusubiriramo batuje, gusa muncamake nuko ababyeyi ba Engels bishwe bazira gucikishwa kwa Henson, aribwo umukozi wareraga Engels yamuhunganye akamujyana kwa sekuru Fernand asanga ariyo Pavel yahungishirije Henson akabarerana hamwe bakura babana nka mushiki na musaza, naho Dolce yarazi ni izina ry'akazi nk'umutasi. Shallenne acyumva ko Pavel ariwe wamutabariye umwana agahinda karamutashye kubwo kuba yaramuciraga urubanza amushyira mugatebo kamwe n'abamwiciye umugabo we Hamilton n'umwana we Henson kuko nawe yari muri cya gitero cyabateze agaco, gusa kumva ko Bommel umwana wa Rita na Ramon akiriho byo byaramunejeje kuko nyuma y'iyicwa rya papa we bari baramuburiye irengero, Vicklam (Henson) we ntabwo yitaye kuri ayo marangamutima atuma bahugira kubyahise yahise abasaba kuva aho ngaho bakajya kwambarira urugamba rwo kujya gutabara Engels na Bommel abaza imbere bagaruka munzu ngo bitegure kwambarira urugamba bajya gutabara Engels na Bommel, mukugera munzu bose babanza guca mucyumba umwami arwariyemo ari muri coma bamuhangayikiye cyane n'ibyifuzo byinshi byo kumubona yagaruye ubuzima ngo asubirane intebe ye y'ubwami, mukugeramo batungurwa no gusanga.....
:
:
Dusige Vicklam, Shallenne, Estelle na Naella batungurwa n'ibyo basanze mucyumba umwami arwariyemo tugaruke hano mumashyamba ya Golden Land aho twasize Selena n'umuja we Ellen bamaze guhuza neza umugambi wo gusoza mission yabo babanje gutsinda amarangamutima y'ubwoba bubaboha amaboko bubabuza gukora icyabazanye, ako kanya bafata akanya ko gusohoka umuja we Ellen amubanza imbere n'ishakoshi na Selena amuza inyuma nka nyirabuja, mukugera k'umuryango usohoka hanze basanga hari abasirikare babategereje biteguye gutungura Selena, nabo mukubona asohotse bahita batangira akarasisi ka gikomando, kuburyo kubireba byari binogeye amaso, Selena byari byarenze cyane we n'umuja we babashyize hagati baza babashagaye n'ako karasisi kugeza bamugejeje kuntebe y'ibyubahiro bari bamuteguriye bamwicaza iruhande rwa Ferinessi, naho umuja we Ellen bamwicaza kukirago (umusambi) imbere ya nyirabuja Selena, uko Selena yakaje acimbagira nk'abanyamideli mumyambarire ikurura abagabo kugeza ageze mubyicaro bye niko Ferinessi yari yakomeje kumuhanga amaso ubudahumbya ndetse kumwitegereza cyane bimuviramo kumukanurira ubwiza bwe buramutwara wese, umutima we ukomeza guterera hejuru udunda nk'umutingito w'isi, muri ako kanya irari riramuzamukana atangira kumwifuza barikumwe m'uburiri bambaye umwambaro bavutse bambaye basangira ibyishimo by'umubiri muguhuza imbunda na paradizo, cyane ko n'ubundi kuva k'umunsi wa mbere amubona yakomeje kumwifuza ariko akabura aho yamuhera abimusaba atinya kumuhomba nk'umukunzi kuko uretse irari ry'umubiri n'umutima ubwawo nawo wari waramaze kwigarurirwa na Selena kubera urukundo, Selena we mukubura amaso n'amasoni menshi yatunguwe no kubona uburyo abagabo bose batwawe no kumurangarira kuburyo n'abari bari kumukorera akarasisi batwawe bakibagirwa ibyo barimo, Selena abibonye gutyo arahindukira areba Ferinessi bahuza amaso kubera uburyo Ferinessi yari yamurangariye kugera ubwo yenda kuguruka amaso ye yatangiye kuzengamo amarira, ako kanya Selena mukwiyumanganya kwinshi abaza Ferinessi ikibazo afite noneho Ferinessi kongera kumva uburyo akajwi ka Selena gasona neza atwarwa kurushaho yisanga atangiye kuvugishwa asukiranya amagambo amubwira ati -"Selena!! nywa kandi urye maze wishimane natwe kuri ibi birori twaguteguriye tukwakira nk'umwamikazi mungando yacu.
.
Selena mugutungurwa no kumva Ferinessi amushishikariza kurya no kunywa kandi aribwo akigera aho ngaho ntan'ijambo riravugwa, yitegereje ibinyobwa bisembuye gusa bimuteretse imbere n'ifunguro riteguwe m'uburyo buhabanye n'umuco wabo nk'Apokate maze yitegereza Ferinessi mundoro nziza yuje ubwuzu amuterekera amaso ye meza y'urwererane, avugana y'amasoni agaragaza imwe mumitako imugize amubwira ati ...
.
*Selena ati -"Ferinessi!! urakoze cyane, rwose ndibunywe kandi ndiburye kuko nta munsi nizihiwe ndetse ngo nezererwe nk'uyu munsi, gusa muze kumbabarira ntabwo ndibunywe kubinyobwa byanyu bisembuye kuko umubiri wanjye nta gisindisha na kimwe kirawinjiramo kandi uburyo mutegura ifunguro bitandukanye n'umuco wacu kubw'ibyo ndakomeza mfate kumpamba naje nitwaje m'uburyo bwo gukomeza kwirinda kugwa mubishuko n'imitego bigatuma nta agaciro imbere yanyu kandi ndi umugore w'umutima kandi wiyubaha akiyubahisha no mubo arikumwe nabo.
.
Selena yamaze kubwira Ferinessi wari gutyo, nawe nk'umuntu wamaze kuba umugaragu w'ibyo Selena ashaka amwikiriza amubwira ko ntakibazo icyangombwa nuko abona ko bamwakiriye kandi bamwishimiye, ako kanya umuja we Ellen ahita akora mw'ishakoshi amuhereza ibyo yari yamuteguriye birimo umutobe n'ifunguro nuko atangira kunywera no kurira iruhande rwa Ferinessi, kuri Ferinessi kubona arira kumeza amwe n'umugore mwiza nka Selena byari byamurenze atiyumvisha neza niba ari impamo cyangwa niba ari za nzozi zidashoboka muri uko gutwarwa n'ubwiza bwa Selena bituma anywa divayi y'ikirenga atari yarigeze anywa na rimwe kuva yavuka, ndetse uko Ferinessi yari yatwawe n'ubwiza n'ikimero bya Selena no kungabo ze niko byari bimeze kuko inzoga z'amoko yose zari aho ngaho bazinywanye ifemba ryinshi bigaragara ko icyo kirori cyo kwakira Selena gikubye kure ibindi birori baba baragize m'ubuzima bwabo, Selena nawe wari uzi icyo ashaka ndetse azi icyamuzanye akomeza kubasaza mubwonko no kubangiriza imitima anaga ijosi rye m'uburyo bwo kuzunguza ya misatsi ye miremire kandi myiza ari nako bose akomeza kubazengurutsa ya maso ye meza abamwenyurira m'utumwenyu tubashitura imitima tukabavanga m'umutwe, uko abasirikare banywa nk'abari mukazi ko kunywa nyuma batangiye gufata amajambo bavuga uburyo bishimiye Selena, bamutakagiza bamuvugira ibisigo n'imivugo, ibyivugo n'indirimbo ziherekejwe n'imbyino nabyo ntibabyibagirwa, Selena nawe afata akanya ko kubashimira uburyo bamwakiriye, ibyo uko abivuga abagabo bose bakarushaho kumurangamira bagaherayo wese batwawe n'isura nziza yuje uburanga n'itoto, amaso meza y'urwererane, amenyo meza y'umweru dede, imisatsi myiza kandi miremire, ikimero cyiza n'imyambarire myiza ihuye n'imiterere ye, Selena nawe mukubibona arushaho kuvuga abaryoshyaryoshya mukajwi keza gatuje kandi gahogoza gasona neza mumatwi yabo kugeza ababwiye ko ibyo bamukoreye inyiturano yabyo abasezeranije ari iy'uko iryo joro ariryo rya nyuma baraye muri iryo shyamba kuko uburyo yari yarateguye agomba kubakura mw'ishyamba bikomeje kugenda neza kubera uburyo bahise bamuha ikizere bakamworohereza no kugera kundunduro yo gusoza urugamba yatangiye
.
Selena yamaze kubabwira gutyo ingabo zose zimuha amashyi y'urufaya zimushimira kubw'ijambo avuze ari nako bamusingiza ngo niwe mugore wa mbere w'intwari babonye kuburyo badateze kuzamwibagirwa aho azahora mumitima no mumitwe ya bose kandi n'abazavuka bakazajya bamwiga mumateka, ibirori byararyoshye kuri Ferinessi arizihirwa m'uburyo budasanzwe kuburyo n'abasirikare be bari batunguwe n'uburyo yahindutse nubwo nabo ubwabo inzoga z'ikirenga zari zabarangije, nyuma bwaje kwira ibirori bigishyushye Selena atangira kubara amasaha ari nako apanga imipangu myinshi igendanye na mission cyane ko we na Ellen aribo bari bafite ubwonko buzima kuko bo ntabisindisha bari banyoye byatumye aribo basigara bayoboye ingando, Selena ubwe aba ariwe ufata ijambo asaba ko bose bajya kuryama kugira ngo baruhuke neza bitegura kuva muri iryo shyamba m'urukerera, ndetse na babandi bararaga barinze ihema rya Ferinessi abasaba kujya kuruhuka kuri uwo munsi wa nyuma baraye mw'ishyamba, Selena yamaze kubasaba gusoza ikirori nabo bamwumva vuba batangira gutatana bagenda badandabirana binjira mumahema yabo, Selena we afata Ferinessi amwerekeza mw'ihema amurandase, ako kanya bakiryinjiramo Selena yicira isiri umuja we Ellen ngo ajye kuzinga iby'ingenzi, we akomezanya Ferinessi mucyumba cye amwicaza kuntebe abanza kumusasira uburiri, noneho uko Selena amusasira yakunama amuteye umugongo Ferinessi agatwarwa no kubona intege n'ibibero bibengerana noneho uburyo agakanzu kagufi Selena yari yambaye kazamukaga buri uko yunamye kagatuma Ferinessi abona n'akenda k'imbere yari yambariyeho noneho irari riragenda rimugurumanamo, mw'ipantaro birakomera, kuri iyo nshuro yumva noneho Selena atagomba kugenda atamwishimishijeho ngo aryoherwe n'ibyo byiza nyaburanga bimutatse, mukanya gato Selena yararangije gusasa, avayo aca bugufi imbere ya Ferinessi atangira kumukuramo inkweto n'ibyubahiro byinshi, noneho Ferinessi yabibona agatekereza ko na Selena ashobora kuba yaramukunze kuko kubona umugore utari uwawe cyangwa umukobwa utari umukunzi wawe agukorera ibyo byose akwitaho by'umwihariko aba aca amarenga y'urukundo agufitiye kuko nta bushobozi aba afite bwo kubikubwirisha umunwa kubera wa muco ukomeje kubapyinagaza no kubazitira, Selena yamaze kwambura Ferinessi inkweto aramuhagurutsa amwerekeza k'uburiri yari yashashe neza yabuteye n'imibavu ihumura m'uburyo budasanzwe, ako kanya Selena akimara kumugeza m'uburiri amusezeraho amwifuriza ijoro ryiza ariko Ferinessi na kagasembuye kari kamwongereye ibyizere kakamukiza intinyi katumye ahita asingira Selena amukurura amwiyegereza amubwiza ukuri ko yamukunze byahebuje byose gukundwa bityo ashaka ko uburyo biriwe bishimana mubirori byo kumwakira yamwemerera ibyo birori bakabikomereza m'uburiri bakarara baryoherwa n'uburyohe buva mubyishimo by'imibiri, Selena yamaze kumva amagambo Ferinessi amubwiye yigira nkaho bimutunguye amarangamutima aramuzamukana birarenga yishakamo amarira ngo yereke Ferinessi amarangamutima amuteye mbese yorosoye uwabyukaga, Selena yakomeje kwigira umunyantege nke yereka ko Ferinessi amusabye ibyo nawe yashakaga na Ferinessi afatiraho atangira kumukorakora umubiri wose, Selena nawe aramwemerera akomeza kumwereka ko nawe yatwawe n'ibyiyumviro by'umutima n'umubiri ariko Selena nk'umuhanga akurayo divayi atangira gusomesha Ferinessi amwereka ko amwitayeho noneho Ferinessi kubona uburyo uwo akunda amwitayeho divayi akayigotomera nkuri kunywa amazi kugeza acitse intege agata n'ubwenge burundu agahita asinzira atazi iyo ari kubera divayi zari zimwuzuye, Selena abibonye gutyo yiruhutsa avuga ko intego ye igezweho ako kanya yihutira kumuryamisha k'uburiri, ubundi asohoka mucyumba cya Ferinessi abanza gucunga niba nta muntu uri hanze inyuma y'ihema, kureba abona ingabo zose zamwubashye ntanumwe wigeze areka kujya kuryama, ako kanya akomereza mucyumba yaragenewe kuraramo asanga umuja we yamaze gutegura no kuzinga iby'ingenzi byose, amusaba kujya kumutegerereza k'umuryango usohoka muri iryo hema m'uburyo bwo kumucungira, ako kanya Ellen mugishyika cyinshi amubaza icyo agiye gukora kidasanzwe, Selena amusubiza ko ategereza igikorwa akaba aricyo kiza kumusubiza ikibazo abajije kuko m'ubusanzwe kuri we igikorwa kiza mbere yo kuvuga, Selena yamaze gusubiza umuja we gutyo asohoka muri icyo cyumba cyabo asubira mucyumba cya Ferinessi, kukigeramo asanga Ferinessi ari gufurura cyane nawe akomeza gusatira icyumba aryamyeho, amwitegereza cyane yibuka uburyo yari yarahungabanyije igiturage cyabo cya Golden Land umutekano wabo akawuhungabanya nuko yivugisha avuga ati....
.
*Selena ati -"ubu niko kanya ko kubohora abatuye Golden Land ngobotora ubuzima bwabo bwari bwaragizwe imbohe n'uyu mugabo undyamye imbere atagifite n'imbaraga zo kubumbura amaso kandi yiyitaga umunyembaraga, ubu niko kanya ko kugira ngo Golden Land isubirane amahoro yari yarambuwe, kandi isubirane agaciro n'icyubahiro yasigiwe n'abasokuruza bacu, rwose igihe cyo kubohora umurage twasigiwe kirageze, ubu niko kanya nyako ko kurangiza umugambi wanjye mponyora abanzi bari baduhagurukiye, maze igiturage gisubirane ubusugire n'umudendezo wacyo cyahoranye.
.
Selena yamaze kwivugisha gutyo abona aho inkota ya Ferinessi imanitse ibitse murwubati yiremamo imbaraga arayimanura ubundi ayikura murwubati nuko asatira uburiri Ferinessi aryamyeho, abugezeho afata Ferinessi amumanurira hasi yitimbura nk'umutumba, Selena nawe atanguranwa nuko akanguka azamura inkota avuga ngo "kubwa Golden Land n'abayituye nk'inkomoko yanjye, niko kanya ko kwisubiza agaciro n'icyubahiro n'igitinyiro twahoranye tutavogerwa n'uwariwe wese.
.
 ibyo Selena arangiza kubivuga yakuyeyo imbaraga ze zose ayimanurira mw'ijosi rya Ferinessi umutwe uhita utandukana n'igihimba, Selena mukwiruhutsa kwinshi ahita yihutira gufata umutwe wa Ferinessi awuzingazingira mumwenda, nuko awusohokana mucyumba cya Ferinessi asanga umuja we Ellen warumutegerereje k'umuryango nuko amuhereza umutwe wa Ferinessi nawe awushyira mw'isakoshi, Selena akomeza amubwira ko ariko kanya ko gusohoka muri ayo mashyamba, izo nyeshyamba zitarasinduka inzoga zikabyuka zikabafata batararenga umutaru, ako kanya umuja we Ellen amubaza uburyo bagenda muri iyo ngando bakarinda bayisohokamo ntawe ubabonye, ibyo Selena abyumvise ahita yikanga avuga ko yungutse igitekerezo cy'umupangu yari yibagiwe muyo yari yarateguye, ako kanya ahita asubira mucyumba cya Ferinessi byihuse, umuja we Ellen akomeza gucungacunga hanze n'igihunga cyinshi, hashize akanya Selena aragaruka umuja we Ellen mukumubona abanza kwikanga nyuma yo gutungurwa no kubona .......
:
:
Dusige umuja wa Selena atungurwa n'icyo abonye ndetse tuve kuri Selena umaze kwica Ferinessi amuciye umutwe we n'umuja we bashaka uko basohoka muri ayo mashyamba ntawe ubabonye, tuze hano muri cya kizu gifungiwemo abantu tutazi icyo bazira twinjire hano mugasalle Bommell afungiwemo ababazwa cyane hafi kwicwa azira kwanga kugambanira igihugu amena amabanga y'akazi k'ubutasi yarimo, gusa twasize bamuzaniye umuntu utuma avuga ntayandi mananiza abazanyeho, Bommel kureba umuntu bazanye kugitanda cy'abarwayi ameze nabi cyane acometse selumu n'icyuma ahumekeramo atungurwa no kubona ari Engels umukunzi we w'ibihe byose, Bommel kumara kubona uburyo umukunzi we Engels ameze nabi gutyo agahinda karamurenze kwiheba bimubana byinshi ahita yibwira ko umwami Campbell wa IX yamaze kwicwa kuko Engels wamucikishaga bamufite kandi nawe nta kizere cy'ubuzima agifite, za mbaraga z'urukundo zitihishira zihita zigaragaza n'imbere y'abanzi ahita acika intege atangira kumuririra amarira yivanga n'amaraso, Thimothy na bagenzi be bamuboneraho urwaho bamusaba kubasubiza ibibazo byose bamubajije cyangwa bakamwicana n'umukunzi we ariko Bommel mukiniga cyuzuye umujinya abasubiza ko kubaha ibisubizo by'ibibazo bakomeje kumubaza bimeze nko kwicukurira icyobo cyo gushyingurwamo kuko n'ako gahenge afite ko kuba akiriho bataramwica nk'uko bakomeje kwica inzirakarengane nuko yabimye amakuru, bivuze ko bamenye icyo bashaka bahita babica kuko ntakindi baba bakibakeneyeho, Bommel akimara kubasubiza gutyo Thimothy nawe m'ubukana bwinshi yahise amusubiza ko nkuko abivuze batabica batarabakuramo amakuru ariko kwicamo umwe muri bombi ntabwo byabananira bityo bagiye kwica Dolce cyane ko n'ubundi aribo bamugaruriye ubuzima bamuvura bakamukuramo amasasu bakanamwomora ibikomere yatewe no gutemba mw'ishyamba we n'mwami bagonga ibiti n'amabuye, ibyo Thimothy arangiza kubivuga yamaze gushyira igipimo k'umutwe wa Engels, Bommel (Elmore) wari wacitse intege atangira gutakamba abinginga ngo byibuze abe ariwe bica ariko Dolce (Engels) bamureke ari muzima, ariko Thimothy amusubiza ko Dolce nk'umuntu uri muri coma atabasha kuvuga ntacyo bamukeneyeho ariko we afite ubushobozi bwo kuvuga ariyo mpamvu Dolce agomba kwicwa we bakamureka ari muzima kugeza igihe azavugira uwo bakorera, abo bakorana, intego yabo, inyungu yabo na gahunda bafite zose, ariko Bommel amusubiza ko atakwemera gutamba igihugu ngo akigambanire amena amabanga y'ubutasi, Thimothy amusubiza ko kw'isi buri kintu kigendana n'igiciro n'igitambo bityo kurinda igihugu bivuze ko umukunzi we Dolce aba igitambo, cyangwa niba ashaka kurinda urukundo rwe Dolce igihugu nicyo kigomba kuba igitambo cy'ubuzima bwa Dolce. Thimothy yamaze kubwira Bommel (Elmore) gutyo amuha umunota wo guhitamo icyemezo afashe hagati y'ayo mahitamo yombi bamuhaye yo guhitamo igihugu cyangwa umukunzi, ariko Bommel abasubiza ko byombi ntanakimwe yiteguye guhomba, Thimothy n'umujinya mwinshi amubwira ko nabo batamwemerera kubigira byombi bityo bahisemo kwica Dolce, ntabyo gutinda Thimothy kugira amwereke ko nta mikino afungura isasu akanda kumbarutso umunwa wa pistol uri k'umutima wa Dolce (Engels), ako kanya Bommel kubibona gutyo za mbaraga z'urukundo zamurushije imbaraga ahita ababwira atanguranwa ko yemeye kubasubiza ibibazo byose bamubazaga arengera ubuzima bw'umukunzi we Dolce, ako kanya bamusaba gutangira kuvuga byose akabiva imuzi kuva bashinze uwo mutwe w'intagondwa kugeza ubwo bamufatiye mucyuho hari uwo bari kuvugana kuri phone abagambanira, ntabyo gutinda Bommel abanza kugorora ijwi ryari ryafashwe n'ikiniga ariko ako kanya agitangira kuvuga atungurwa no kumva umurundo w'amasasu avuze ari menshi cyane kureba atungurwa no kubona Engels amereye nabi abagabo abamarira hasi, ako kanya Thimothy yaramaze kwambura imbunda agahita amurasa bamusohokana aho ngaho bamuhungisha ameze nabi kurusha uko yari gicaye mukagare, Engels asigara ahanganye n'abasigaye nk'umuntu ufite igipimo kidasanzwe bose yaramaze kubashyira hasi m'umunota umwe, ako kanya yihutira kumanura umukunzi we Bommel aho yaramanitswe nk'intama iri mw'ibagiro, mukumumanura amwururutsa buhoro buhoro amurambika kugitanda cy'abarwayi ba Thimothy bari bamuzanye aryamyeho kuko byagaragaraga ko Bommel yashenjaguritse umubiri wose, ako kanya amusaba gutuza akamusohora muri icyo kigo ntawundi umukojejeho urwara. Bommel amusaba kubanza akamubwira ibyamubayeho we n'umwami Campbell wa IX kugeza bamugejeje muri icyo kizu ameze nk'umurambo akazuka bose abamarira hasi mw'isegonda rimwe kuko muri ako kanya ahangayitse cyane yumva ko umwami Campbell wa IX yishwe, Engels amusubiza agira ati.....
.
*Engels ati -"Mukunzi!! ntabwo nzi niba kwihutira kukubwira uko byose byagenze tutararokoka aha hantu harinzwe bidasanzwe ari ngombwa ariko nk'uko ubinsabye reka nkubwire uko byagenze byose, muby'ukuri ubwo nacikishaga umwami Campbell wa IX muri Melds forest kubera intege nke kubw'amasasu twari twarashwe naje gusitara kw'ibuye nikubita hasi njye n'umwami turatembagara tugenda tugonga ibiti n'amabuye noneho njye nza gukubita umutwe kugiti mpita nta ubwenge nongera gukanguka ndi mubitaro nuzuye ibipfuko umubiri wose ariko ngira amakenga ko naba nafashwe n'abanzi nkomeza kwigira nkuri muri coma ngo mbanze menye aho ndi n'abanzanye kwa muganga mukanya gato nkibyibaza ntungurwa no kubona Thimothy avuyeyo agendera mukagare yacitse ikiganza ahita atanga itegeko ryo kumfata bakanjyanira umukunzi wanjye Elmore akabasobanurira iby'ubugambanyi bwacu, aribwo banyinjije muri iyi salle ngatahwa n'agahinda nsanze wowe nk'umukunzi wanjye bakumanitse nk'intama bari kubaga ariko nkomeza kwigira nkuri muri coma nshaka uburyo ngutabara aribwo wemeraga kuvuga ngo bareke kundasa nanjye mukurwanya kumena ibanga ry'akazi ncunga Thimothy warurangariye kugutega amatwi mushikuza pistol mpita murasa yisanga akagare yari yicayemo kamubirindura na bagenzi be mpita mbamarira hasi. 
.
Engels yamaze kubwira umukunzi we Bommel uko byagenze atahwa n'agahinda ko kumva ko mission bariho yo kurinda umwami batayikoze neza kuko birumvikana aho umwami bamusanganye na Engels bahise bamwica, ako kanya Engels amukomeza amubwira ko kuba batabashije kurinda umwami bidakwiye kubaca intege ahubwo nibwo bagomba kongera imbaraga byibuze bagakosora amakosa bakoze yo kunanirwa kurinda umwami Campbell wa IX batabara ibikomangoma byombi Jasheika na Janeika nk'abazungura b'ubwami, bakabatabarana n'abandi bagize umuryango w'ibwami. ako kanya Bommel mugahinda n'ikiniga cyinshi amubwira ko bishoboka ko nabo bamaze kwicwa kuko ubwo bavaga guhiga umwami n'umucikishije yihutiye gushakisha aho umuryango w'ibwami bawufungiye ariko arababura burundu ndetse habura na bagenzi be baba bazi aho bashyizwe, Bommel akimara kuvuga gutyo na none Engels yamukomeje amubwira ko Rottin atajya apfa kwihutira kwica atarabona neza icyo ashaka kwambura abo bantu bityo birashoboka ko hari ahantu h'ibanga ashobora kuba yababitse ategereje kubica nyuma yo kwimikwa kubwami byemewe n'amategeko, ako kanya Bommel amusubiza ko n'ubundi ubu Rottin yamaze kuba umwami kuko yishe abatambyi bashinzwe kwimika umwami nyuma yuko bamusabye impeta y'ubwami ngo abe ariyo bakoresha bamwimika ayibuze bamuhakanira bamubwira ko indahiro barahiye mbere yo kugirwa abatambyi igihango n'inzigo yabyo byabahagama, Rottin ahitamo kubica cyo kimwe n'abandi bose bari basanzwe k'ubuyobozi bw'ubutegetsi bw'ingoma ya Campbell wa IX ahita ashyiraho abe bashya aba aribo bamwimika kubwami, noneho akimara kuba umwami abari basanzwe bari munzego z'ubuyobozi abamarira k'ubugi bw'inkota agenda yishyiriraho abe ashaka basanzwe mugatsiko ke k'ubwicanyi yarasanzwe akoresha muri mission zo kwica no gusahura rubanda n'inzirakerengane, Bommel akimara kubwira Engels uko byagenze byose, Engels yatashywe n'agahinda ariko ntiyacika intege ishyaka riramuzamukana asunika Bommel kugitanda amusohokana avuga ko atakwihanganira kubona Rottin amena amaraso y'inzirakarengane bityo agomba kumuhagarika igihugu cyabo ataracyoreka mw'isuri n'umuvu w'amaraso, uko Engels yagakomeje kuvuga ayo magambo yuzuye ubukana n'ishyaka ryinshi ari nako asunika igitanda Bommel aryamyeho amusohokana ngo bacike aho hantu, mukugera k'umuryango usohoka muri icyo kizu we na Bommel bahise bahubirana n'igitero cy'abasirikare bakomeye kumapeti (ranks) yo hejuru baherekeje umugabo usatira ubusaza afashe inkota nshya ubona yuzuye umujinya n'uburakari bwinshi bigaragara ko aje kwica abantu, Engels na Bommel kwitegereza uwo mugabo w'igikomerezwa ushagawe n'abakomando bitwaje intwaro ziremereye mukubona uwo ariwe baguye mukantu, bariheba iherezo ryabo baribonera aho nyuma yo kwitegereza uwo mugabo w'umusaza bagatungurwa no kubona ari .....
:
-Engels na Bommel bari mubyago by'igitero kibatatse, Ese batunguwe no kubona uwo mugabo ushagawe n'icyo gitero cy'abakomando ari nde?
-Selena akoze ibyananiye abagabo yica umwanzi ukomeye w'igiturage cyabo cya Golden Land, Ese Selena mukugaruka umuja we Ellen atunguwe no kubona iki?
-Umuryango wongeye kwihuza nyuma yuko Shallenne yisanze hagati y'abana be bombi Henson na Estelle, ese kugera mucyumba umwami Campbell wa IX arwariyemo batunguwe no gusanga iki?
:
EPISODE 17 COMING SOON
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane