Loading verse...
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
:
:
EPISODE 15
:
:
•Twasize Vicklam na Naella bisanze barohamye munyanja y'urukundo m'uburyo batateguye, ndetse dusiga bagiye gutabara umwami Campbell wa IX na Engels.
•Twasize Selena we akomeje kwigarurira amarangamutima n'ibitekerezo bya Ferinessi kuburyo yamaze kumwiyegereza neza no kumwigarurira wese, gusa twasize basanze akavuyo kw'ihema ryabo.
•Twasize Shallenne n'umusore atazi umutabaye bazengurutswe n'igitero cya battallion ebyiri, ndetse uwo musore mukumubona isura amwibutsa undi musore wo mumateka.
.
Dukomeze,
Duhere mumashyamba ya Golden Land, aho twasize Selena na Ferinessi basanga akavuyo kw'ihema ryabo, mukuhagera batungurwa no gusanga ari umuja wa Selena wateje akavuyo asakuza cyane ngo bamwereke nyirabuja, abasirikare nabo bagerageza kumuturisha ariko yanga gutuza ababwira ko abaha agahenge aruko abonye nyirabuja Selena, ibyo kubibona gutyo Selena yabaye nk'usuherewe ahangayika atekereza ko umuja we ashobora kumuteza abanzi bakamenya ikimugenza, Ferinessi abonye uburyo Selena ahindutse ahangayitse cyane, ahita amanuka kw'ifarasi agenda asatira ako kavuyo abinjiramo hagati, aba ageze k'umuja wa Selena amufata amuturisha amuhumuriza amubwira ko nyirabuja ameze neza ariko umuja ntiyita kugitinyiro cye ahita amusimbukira amuteragura inzara amubaza ibyo avuye gukorera nyirabuja naho ajugunye umurambo we, ibyo Selena kubibona noneho yumvise umusatsi umworosotseho abona ko natinda gato umuja we amuraburiza byabindi by'imiteto yamanukaga ku ifarasi ari Ferinessi umumanuye arabyirengagiza ahita asimbuka bya gikomando, yinjira muri ako kavuyo ahamagara ELLEN, ako kanya umuja acyumva ijwi rya Selena yahise ashigukira hejuru atiyumvisha niba ijwi riciye mumatwi ye ari impamo yubura amaso abona nyirabuja, kumara kumubona ananirwa kubyakira, ubwuzu buramusaga avayo yiruka amuhobera amubwira ngo yarazi ko Ferinessi yamwishe, ako kanya mugahinda kenshi ko kubona umuja we Ellen ashaka kumuraburiza yahise amutera urwara amwibutsa gusubiza umutima kuri gahunda yabazanye agakura ubutesi aho ngaho, ako kanya Ellen amera nk'ukangutse ahita atangira kumusaba imbabazi amubwira ko uburyo yamubereye nyirabuja mwiza kuva yagera m'urugo rwe aje kurera ka Victor yamwakiriye neza amufata nka murumuna we bityo niyo mpamvu ahora amuhangayikiye aribyo byari byatumye aruremesha kunyeshyamba azibaza aho bamushyize, Selena acyumva umuja we Ellen avuze umwana we Victor yahise yijima mw'isura yongera kumutekerezaho cyane yibaza aho ari n'uko ameze cyangwa niba akiriho, ariko nk'umuntu wari waramaze kwiyakira ko Victor yamaze kwicwa ariyumanganya asaba umuja we gutuza, amaze gutuza aramwiyaka agenda asanga Ferinessi warimo kwitabwaho n'ingabo ze kureba abona umuja we yamwangirije isura ubwo yamuteraga inzara, ako kanya asaba ingabo kuba zigiye k'uruhande nazo zimuha umwanya ageze imbere ya Ferinessi amusaba imbabazi amubwira ko umuja we Ellen ari kuriya ameze mbese muri kamere ye akaba yifitemo guhubuka kwinshi no gufata ibyemezo atabanje gutekereza kabiri, Ferinessi nawe amusubiza ko amakosa atari aye nta mpamvu yo kumusaba imbabazi kuko iteka ari umuziranenge muri byose, Ferinessi yamaze kuvuga gutyo Selena amufata akaboko amwinjirana mw'ihema, amukomezanya mucyumba ubundi azana amazi amwomora ibisebe atewe n'inzara z'umuja we Ellen, nyuma aranamupfuka neza, Ferinessi amushimira amubwira ko azamwitura uburyo akomeje kumwitaho, Selena amusubiza ko ibyo ari gukora ari inshingano ze ariko niba ashaka kumuhemba azamuhe amahirwe yo kongera kubona umwana we Victor akiri muzima, ibyo Ferinessi akibyumva arikanga yibuka ko aheruka papa we Rottin amubwira ko umuja wabo Dolce yaburanye n'abana bombi Rahab na Victor, ibyo akibyibuka yibaza icyo asubiza Selena kubera uburyo yarakomeje kumutinya kubw'amarangamutima adasanzwe amufitiye, ibyo bituma ahitamo kumubeshya ko Victor ameze neza aho arikumwe n'agakobwa ke Rahab anamwizeza ko kandi azongera kubahuza, gusa Selena nk'umuntu wabanje kwiga neza Ferinessi kuburyo yarasigaye azi uburyo amarangamutima ye ahinduka bitewe n'impamvu runaka bityo yarebye uburyo Ferinessi abimubwiyemo abona neza ko amubeshye ndetse bimuhamiriza neza ko umwana we Victor bamaze kumwica, gusa nk'umuntu uzi icyo ashaka kandi akaba yaraje akeka ko Victor bashobora kuba baramwishe yanze kubigira birebire akomeza kumwenyurira Ferinessi amubwira ko azishimira kongera kubona umwana we, na Ferinessi akamwikiriza adidimanga kuko nawe yarahangayikiye agakobwa ke Rahab, nyuma bimaze kuba m'urukerera Selena asaba Ferinessi ko aryama akaruhuka nawe akajya mucyumba cye kuko ijoro ryose baraye bagenda, bityo byaba byiza basinziriye bakikuramo ibitotsi kugirango bataza kwisanga basinzirira imbere y'ingabo, muby'ukuri Selena yarasabye Ferinessi kuryama kugira ngo akomeze abe kure y'ingabo ze bitume bakomeza kudindira muri gahunda z'urugamba bimuha umwanya wo gutegura neza uburyo bwiza bwo kubahagarika no kubangiriza mission, Ferinessi warusigaye ari nk'umugaragu wa Selena abyemera vuba atabitekerejeho yifuriza Selena gusinzira neza, nuko Selena amusezeraho amusoma kw'itama muri k'agasomyo k'uburyarya ariko gatuma Ferinessi akomeza kwiyumvamo ibyiyumviro bidasanzwe, Selena mukumuha agasomyo k'uburyarya asohoka amumwenyurira ari nako amuzunguriza ikimero noneho Ferinessi si ugutwarwa agira ngo ari kuguruka, kuburyo yasigaye mucyumba atekereza kubihe byiza yagiranye na Selena birangira abuze ibitotsi burundu kuko ubwonko ntakindi cyari kibereyemo uretse Selena umugore mwiza w'uburanga butangaje agahebuza bose mubwiza bwaje bumubera nk'urumuri rumukura mumwijima rukamuzana m'urumuri, Ferinessi yakomeje gutekereza kuri Selena umutima we uterera hejuru ubudatuza, yiburamo amahoro n'umutekano, ibyo byose uko bimubaho akarushaho gutekereza ikintu icyari cyo cyose cyatuma Selena yishima kandi akabona ko yamuzirikanye cyane, ubwo yatekereje kumpano yamuha, atekereza ikintu yamukorera cyatuma abona ko amwishimiye kuba amubona hafi ye, ako kanya ahita yibuka ko kuva Selena yaza ntakintu kidasanzwe yakoze nko kumwakira, ako kanya ahita agira igitekerezo cyo kumukoreshereza ikirori bikitwa nko kumwakira nk'umushyitsi w'imena (udasanzwe) ako kanya ntabyo kujijinganya cyangwa ngo abitekerezeho cyane yahise abyuka k'uburiri yari yirambitseho asohoka agana hanze, asanga abasirikare be bose babyutse hafi ya bose bibereye mumikino itandukanye irimo igisoro, amakarita, akabuguzo n'indi mikino iborohereza gukina bicaye kuko muri ayo mashyamba nta bibuga byarimo ngo barakina ruhago n'indi mikino itandukanye, uko bamwe bakinaga abandi bari bahugiye gufura (kumesa) imyambaro, abandi bibereye mubiganiro bitandukanye ubona nta gahunda n'ibitekerezo by'urugamba bibari mumitwe nk'uko Selena abishaka, ako kanya Ferinessi ahamagaza ibyegera bye biyobowe na Riquelme bamaze kumugeraho ababwira ko bategura ikirori kuko uwo munsi ashaka gutungura Selena amukorera ikirori cyo kumwakira nk'umugore udasanzwe kandi w'indashyikirwa, kuko baramutse batamwiyegereje muri ibyo bihe byaba biteye igisebo n'ikimwaro bapfushije amahirwe ubusa yo gushyikirana n'umugore mwiza ufite ibitekerezo birusha iby'abagabo imbaraga bityo baramutse batamwiyegereje ngo bafatirane ayo mahirwe yaje abasanga n'isi yose yazabaseka, rero nk'abantu bagize amahirwe yo kumugira muribo rwagati ntabwo bagomba gupfusha ayo mahirwe ubusa ngo bazave muri ayo mashyamba batishimanye nawe. Ferinessi amaze kubibabwira babyakirira hejuru bigaragara ko abasirikare bose bishimiye Selena cyane, nuko Ferinessi abategeka gutoranya abasohoka munkambi bakiyoberanya bakajya kugura ibinyobwa bisembuye bibafasha kwishimana na Selena, bakohereza abandi bajya kugura inyama n'ibindi biribwa bitandukanye, Ferinessi amaze gutanga amategeko bamwikiriza muri za nyikirizo za gikomando ubundi bajya kubimenyesha abandi basirikare ntabyo gutinda batangira kugabagabana imirimo, bamwe bajya guhaha, abandi basigara bakora isuku, abandi bakwirakwiza imitako aho ibirori biza kubera abagiye guhaha no kugura ibinyobwa nabo mukanya gato bari bahageze bagaruka bakomeza batunganya ibyo bazanye abanyagikoni batangira akazi kabo, buri wese wari aho ngaho nta n'umwe wari wicaye bose bari bakomeje gushyashyana n'ibyegera bya Ferinessi biyobowe na Riquelme bizenguruka hose bireba ko ibintu biri k'umurongo kandi birigutegurwa neza, nko mumasaa cyenda z'igicamunsi nibwo ibintu byose byari bimaze kujya k'umurongo, kuburyo aho hantu hagaragaraga nk'ahantu hagiye kubera ubukwe bw'ibikomerezwa cyangwa ibirori bisanzwe bibera ibwami ilurugero nko kwimika umwami, ako kanya Riquelme abasaba kwitegura ubwabo kubijyanye n'isuku n'imyambarire ubundi ikirori kigatangira, ndetse asaba n'ikipe y'akarasisi gutegura akarasisi bakorera Selena bamwakira mukirori nk'umwamikazi cyangwa igikomangomakazi, ntabyo gutinda Riquelme ajya kureba Ferinessi mw'ihema rye kugera mucyumba abamo asanga nawe amaze kwitegura muri costime na tisu by'umweru uzira ikizinga kandi biteye ipasi neza, arenzaho na Calvate nziza y'icyatsi n'inkweto nziza z'umukara tsiritsiri, ako kanya Riquelme amubwira ko byose byamaze gutegurwa neza no gushyirwa k'umurongo bityo igikurikiyeho ni ikirori nyir'izina, ako kanya Ferinessi amusaba ko ajya kubwira Selena ko ikirori kigiye gutangira kuko yari yabimumenyeshaje atumye umuja we Ellen, ako kanya Riquelme asohoka mucyumba cya Ferinessi asatira icyumba Selena n'umuja we Ellen barimo, arakomanga, ako kanya yumva umuntu ukinguye kureba ukinguye ahita yikanga amera nkuri mw'ibonekerwa cyangwa nk'uri mw'iyerekwa kubwo gutungurwa no kubona......
:
:
Dusige Riquelme atungurwa n'ibyo abonye tuze hano mugiti twasize Shallenne abonye isura y'umusore umutabaye akayibonamo iy'undi musore azi mumateka uwo musore yahise amubonamo ntawundi ni Mordekai, gusa twe kubona umusore turamuzi ni Vicklam, Shallenne akimara kubona Vicklam mw'ishusho ya Mordekai yaguye mukantu yibaza niba koko uwo musore ari umwana we Henson aheruka akiri igitambambuga kumyaka ibiri wakuze akavamo umusore mwiza w'igikuriro n'uburanga bigeze kuri urwo rwego ruhambaye, ariko yanga kubyemera yumva ko wenda ashobora kuba arota cyangwa akaba yapfuye akamusanga m'ubundi buzima asanga yarakuze ariko akibaza impamvu yaba atabona umugabo we Hamilton, Vicklam amukangura amubwira ko abibona ko ashidikanya ko ibyo abona ari impamo ariko byaba byiza arekeye kubishidikanyaho kuko ari Henson umwana we aheruka afite imyaka ibiri none ubu yarakuze muminsi mike iri imbere araba yujuje imyaka 17, ako kanya Shallenne wari wabuze imbaraga zo kuvuga kubera ururimi rwe rwari rwagobwe n'umuhogo we wanizwe n'ikiniga, n'amaso ye avubukamo isoko y'amarira yazamuye akaboko amukorakora mw'isura, uko amukorakora ubwuzu bukomeza kumuzamukana kugeza amarira atangiye kwidudubiza atembera mw'isura ye, ako kanya Vicklam amuhanagura amarira amubaza ikimuriza kandi yarazi ko yakagombye kumwishimira, ako kanya Shallenne mukiniga cyinshi amubaza niba koko ariwe Henson imfura ye, akomeza amubaza uko yarokotse, ndetse n'uko yamenye ko ari mama we Estelle akaba mushiki we ndetse n'impamvu ahisemo kumwigaragariza muri ako kanya nyuma y'igihe cyose we azi ko atakibarizwa kuri iyi si y'abazima, ako kanya Vicklam amusubiza ko ibyo bibazo byose abireka akaza kubimusubiza bavuye aho ngaho kuko abanzi babazengurutse impande zose.
.
Ese koko Vicklam amenye gute ko Shallenne ari mama we, Estelle akaba mushiki we? ndetse na none yisanze aje gutabara mama we gute kandi yaravuye m'urugo we na Naella baje gutabatabara umwami Campbell wa IX na Engels?
.
ibyo tukibyibaza baradusubiza inyuma gato ubwo Vicklam na Naella bazaga bagana muri Melds forest batabaye barikumwe na Victor na Rahab ishyamba baje kurigeraho, barasohoka Naella avayo ahetse Rahab m'umugongo afatiye n'imbunda ebyiri kuntugu zombi na Vicklam avayo acigatiye Victor ahetse n'urukapu rwuzuye intwaro m'umugongo akenyereye no kunkota ibitse murwubati, ako kanya batangira kuzamuka ishyamba banyuze m'umubande, ariko bagitera intambwe ya mbere bazamuka baba bumvise amasu atangiye guseka ari menshi ndetse n'abana bombi Victor na Rahab bahita bakanguka barira cyane, ariko iby'ayo marira ya Victor na Rahab ntibabyitaho kubwo guhangayikira umwami na Engels batangira kuzamuka bihuse ngo batabarire hafi ariko hashize akanya gato batangiye kuzamuka ishyamba, batunguwe no guhubirana n'abantu babiri bari kumanuka umusozi batemba, ako kanya Vicklam abona abo bantu bagiye kugonga urutare runini cyane, ahita atereka Victor hasi ajugunya n'igikapu cyuzuye intwaro azamuka k'umuvuduko uhambaye kubw'amahirwe n'ububangutsi bwinshi yabagezeho bataragonga urutare ahita abatangira kureba abona ni umusaza n'umukobwa muto buzuye inguma n'ibikomere byinshi bameze nk'abamaze gupfa kwitegereza neza abona uwo musaza ni umwami Campbell wa IX ariko uwo mukobwa atungurwa no gusanga atari Engels kandi Bommel yamubwiye ko umwami arikumwe na Engels, ako kanya mugihe akibaza uwo mukobwa uwo ariwe n'uko yahuye n'umwami, ndetse n'aho Engels ari, Naella yahise amugeraho acigatiye Victor mugihe Rahab we yari m'umugongo, Naella mukugera kuri Vicklam nabo bantu atabaye urutare bendaga kugonga yabonye imyambaro umukobwa yambaye yabaye nk'ukubiswe n'inkuba mugusuhererwa no kwiheba kwinshi ahita yiyamira asakuza cyane avuga ngo -"Estelle nshuti yanjye!!! ndakwiginze ntunsige gutyo ngo ugende ntakubwiye inkuru nziza yuko namenye aho musaza wanjye Miguel akaba umukunzi wawe afungiye.
.
Naella yamaze kubwira Estelle gutyo aca bugufi atereka Victor yaracigatiye hasi, atangira kuzunguza Estelle mumarira menshi amwigingira gukanguka, Vicklam wari wakomeje gucanganyikirwa naho Estelle yahuriye n'umwami ndetse yibaza aho Engels ari yihutiye gukora k'umutima w'umwami yumva uraterera kure cyane akoze no k'umutima wa Estelle wo yumva uratera bisanzwe, ako kanya yihutira guturisha Naella amuhumuriza amwizeza ko inshuti ye Estelle akiri muzima, bityo icyihutirwa we n'umwami ni ukubakura aho ngaho bakajya kubaha ubutabazi bw'ibanze, ako kanya Vicklam aterura umwami amushyira k'urutugu rumwe na Estelle aramuterura amushyira k'urundi rutugu, abamanukana Naella amukurikira acigatiye Victor mugihe Rahab yarakiri m'umugongo we, mukanya gato bari bageze kumodoka Vicklam abinjizamo byihuse, ako kanya Vicklam asaba na Naella kwinjira akicara kuri voulant umwami na Estelle akabakura aho ngaho, Naella amubaza impamvu we batajyanye Vicklam amusubiza ko agiye kuzamuka asatira aho amasasu avugira kuko birashoboka ko Engels na Shallenne mama wa Estelle ariho basigaye bari mubyago, Naella abyumvise yumva koko niko bigomba kugenda, ntabyo gutinda bafata ka Victor bagafungira m'umukandara w'imodoka, Rahab we bamurekera m'umugongo, ubundi Vicklam na Naella basezeranaho, Naella amusaba kuzana Shallenne na Engels bombi ari bazima kandi nawe ubwe akirinda, Vicklam amwikiriza amusaba kuza kwita k'umwami na Estelle abaha ubutabazi bw'ibanze, ako kanya ahita amuhereza imfunguzo z'inyubako ubundi Naella azinga imodoka arayihindukiza afata icyerekezo gisohoka muri Melds forest, ako kanya we na Vicklam basezeranaho mukiniga cyinshi babwirana ngo birinde ubona bombi bahangayikiranye cyane, ntabyo gutinda imodoka ifata urugendo, na Vicklam azamuka asatira aho yajugunye igikapu cy'intwaro ubwo yajyaga gutabara umwami na Estelle, akigezeho aragitora atora n'imbunda ebyiri Naella yarafite ako kanya azamuka yihuta nk'umukomando ariko ataragera kure ahita ahubirana n'abapolice bigaragara ko bari guhiga umwami na Estelle muguhubirana batunguranye bahita bambarana umurwano ujya mbere ariko Vicklam utarashakaga gutinda mumayira ajya gutabara Engels na Shallenne yabakubise nabi abanaga mumanga y'umusozi bose baparika nabi, ubundi akomeza urugendo ruzamuka aho amasasu akomeje kuvugira ariko ageze hafi yayo yumva amasasu arahosheje mugutega amatwi yumva Thimothy avuga ngo "niko kanya ko gufata Shallenne bakava aho ngaho byihuse agasigara ari ikiguzi cyo kubona impeta y'ubwami n'umwami nyir'izina kuko uburyo Estelle akunda mama we Shallenne ntacyo atakora ngo abone mama we ameze neza bityo nibamutera ubwoba bamubwira ko aribo bafite mama we bakamukangisha kumwica aremera gukurikiza amategeko yabo abazanire impeta y'ubwami n'umwami ubundi Estelle namara kubagezaho impeta y'ubwami n'umwami bahite bamwicana na mama we Shallenne bamukurikiza papa we Hamilton na musaza we Henson, na Shallenne bamukurikize umugabo we Hamilton n'umuhungu we Henson.
.
ibyo Vicklam akimara kubyumva yahise yikanga agwa mukantu yibaza uburyo Estelle ari umwana wa Hamilton kandi yarazi ko ari uwa Thimothy na none yibaza uburyo Shallenne ari umugore wa Hamilton kandi asanzwe abana na Thimothy nk'umugore n'umugabo ariko yibutse uburyo we na papa we Hamilton batandukanyijwe na mama we bajyanwa mumerekezo atandukanye ahita abona ko burya mama we atishwe ahubwo icyo bakoze ari ukumushimuta noneho nyuma akaza kubana na Thimothy, noneho Estelle we bikaba byumvikana ko muri icyo gihe we na papa we Hamilton batandukanywa na mama we burya yari munda ya mama we amutwite, ibyo Vicklam akimara kubisesengura ahita ahamya adashidikanya ko Shallenne ari mama we, Estelle akaba mushiki we, noneho we nka Vicklam akaba yaritwaga Henson mbere yuko Pavel abwira papa we Fernand wa musaza wamureranye na Engels ko atagomba kongera kwitwa iryo zina rye yiswe n'ababyeyi kubw'umutekano we, aribwo uwo musaza Fernand yamuhinduriye izina amwita Vicklam m'uburyo bwo kumurinda, ako kanya Vicklam akimara kubisesengura no kubyemeza gutyo yahise yumva yuzuye ibinezaneza, ubwuzu buramurenga kumva ko burya afite umubyeyi n'umuvandimwe biramugora ariko yibutse uburyo Naella atwaye mushiki we Estelle ameze nabi, ndetse na mama we akaba ari mubyago bikomeye byo gushimutwa ishyaka rihita rimuzamukana yivugisha avuga ati.....
.
*Vicklam ati -"mama!! mumyaka 15 ihise twatandukanyijwe ushimuswe mbaho nibwira ko utakibaho none nyuma y'iyo myaka 15 nongeye kugira amahirwe yo kukubona nsanga urimo gushimutwa nk'uko twatandukanyijwe mumyaka 15 ihise ushimuswe, noneho ikibabaje kurushaho nje nsanga wowe na mushiki wanjye Estelle mupangirwa kwicwa ariko ntabwo nabyemera na gato kuko aya mahirwe naringize yo kubabona no kubagira m'ubuzima ntabwo nakwemera ko ansha mumyanya y'intoki nyareba.
.
Vicklam yamaze kwivugisha gutyo akurayo igikapu aragifungura ubundi yambara mask ikozwe mw'isura y'inkende, akurayo n'imbunda ziremereye arongera aheka igikapu, azamuka vuba vuba asatira aho mama we Shallenne ari hagati y'abanzi n'abicanyi ngo amutabare, ariko mukuhagera asanga barahavuye ndetse na mama we bamutwaye, akomeza kubakurikira yihuta n'ishyaka ryinshi ryo kumva ko ari gutabara mama we, mukanya gato aba ababonye binjiza mama we Shallenne mumodoka ameze nk'umupfu, ndetse avirirana cyane ishyaka n'umujinya biramuganza abasukaho urusasu nk'imvura y'amahindu, akomeza guhangana nabo kugeza atabaye mama we bagaparika mugiti bafashwe n'ishami ry'igiti.
.
Tumaze kumenya uko byagenze ngo Vicklam amenye ko Shallenne ari mama we, na Estelle akaba mushiki we, n'izina rye yiswe n'ababyeyi ari Henson, tugaruke aho Vicklam yaramaze gusubiza mama we Shallenne ko ibibazo by'amatsiko byose amubajije abimusubiza bavuye aho ngaho kuko ibyabaye nyuma yo gutandukanywa ari inkuru ndende yakuzura amapaje menshi y'ibitabo, Vicklam (Henson) akimara kubwira mama we Shallenne gutyo areba hasi abona battallion (batayo) ebyiri z'ingabo z'abofficier zizengurutse aho munsi yabo, atangira kuzibara neza abona n'abatwaye Thimothy ameze nabi ari nako ababwira ngo Shallenne n'umusore umutabaye babashakire aho hafi kugeza bababonye babamuzanire ari bazima cyangwa ari imirambo, akomeza abwira abo bofficiers ko batigeze bamanukana n'imodoka mumazi, kuri Shallenne we yarebye abo bofficiers babazengurutse n'intwaro za rutura kandi ziremereye abonye ubwinshi bwabo ariheba abona ntaburyo na bumwe bwabafasha kuva aho ngaho ari bazima, atangira gutonganya IMANA impamvu itumye ahurira n'umwana we Henson muri ibyo byago by'urupfu kandi yaramurinze kuva kera, Vicklam kubona uburyo mama we Shallenne ahangayitse amuturisha amuhumuriza ko aho hantu baza kuhava ntan'ubakojejeho n'imitwe y'intoki, ako kanya yihutira kumwicaza neza kw'ishami ry'igiti amupfuka icyo gikomere afite k'umutwe abanje kumushyiriraho umuti, ubundi akurayo igikapu kirimo intwaro yarahetse ashyira mama we Shallenne m'umugongo amusaba kumuzengurutsa amaboko mw'ijosi akamukomeza, nawe akurayo umwenda amwihambiraho ubundi atangira gutondagira kumashami ashaka uburyo agera ahantu heza ahita asimbukira mukiyaga abo bofficiers batarababona kuko nibababura hasi baratangira kubashakira no mubiti, Vicklam m'ubuhanga no kumenya urugamba neza yakuyeyo za grenade azijugunya m'urundi ruhande ari nyinshi m'uburyo bwo kubarangaza, abofficiers batangira kohereza amasasu batazi uwo barasa aho ari, ako kanya Vicklam abona umupangu we urakoze abacunga kw'ijisho abona bose barangariye aho grenade ziri kugwa ubundi ahagarara kw'ishami yitunatuna arebana n'amazi y'ikiyaga amaze kuzura imyuka ahita asimbuka ava kw'ishami ubundi we na mama we Shallenne batangira kumanuka nk'abari kuguruka ari nako Vicklam agenda yihagamo imyuka n'imbaraga nyinshi ngo we na mama we bagwe mumazi indani badaparitse k'ubutaka, kubw'amahirwe bagwa mumazi bibiramo indani kugeza bisanze hasi k'umucanga, Vicklam nk'umuntu watojwe yongera kuzamuka yigira imbere mumazi rwagati, nyuma y'iminota ibiri bari bongeye kugera ejuru ariko Shallenne bigaragara ko yasomye amazi menshi kuburyo hari haburiyeho gato ngo ahere umwuka, ako kanya Vicklam amukura m'umugongo atangira kumurutsa kugeza agarutse ibumuntu, ako kanya kureba babona abofficiers biroshye mumazi babakurikiye, Shallenne mubwoba bwinshi abaza Vicklam uburyo bava aho ngaho kandi asanzwe atazi koga, Vicklam amuhumuriza amubwira ko yinaze mumazi azi uko bagomba kuva aho ngaho kuko icyo kiyaga nacyo yacyitorejemo bityo azi inzira zibafasha gucika, ako kanya ntabyo gutinda mumagambo ahita ashyira mama we Shallenne m'umugongo atangira kuvuganya akoresheje amaboko k'umuvuduko uhambaye n'ubwo inyuma yabo abofficiers bari bakomeje kubakurikira ariko umuvuduko Vicklam yarafite warurenze uw'ubwato butwarwa na Moteur, gusa kubw'amahirwe make abofficiers bari babakurikiye baje kubona ubufasha bw'ubwato bw'intambara butwawe n'ingabo zirwanira mumazi, ako kanya batangira kubasukaho urusasu rwinshi, Vicklam abibonye gutyo afata mama we amwibirana mumazi ubundi afata umunwa wa mama we awushyira muwe amusaba gufunga amaso akagenda amuhumukeramo nuko Vicklam afunga umwuka we kugirango mama we abone uko asohora n'uko yinjiza umwuka, ubundi Vicklam atangira kuvuganya ukuboko kumwe bacika bagendera munsi y'amazi ari nako bumva amasasu n'ibiturika inyuma yabo n'impande yabo, Vicklam nk'umuntu wari waritoreje muri icyo kiyaga yarazi aho bahungira agenda asatira umusozi muto wari hagati y'amazi baba binjiye m'ubuvumo banyura hagati y'umusozi bahingukira k'urundi ruhande, bahita barwana no kuzamuka bava mumazi, gusa Vicklam akibona bageze k'ubutaka yahise yiruhutsa ariko kubera umwanya munini ugera muminota hafi icumi afunze umwuka yahise agwa igihumure, mama we Shallenne mukwiheba n'amaganya menshi amusaba amwinginga ngo akanguke ntamusige gutyo kandi aribwo yaragiye gufata igihe cyo kwishimana nawe nyuma y'imyaka 15 yose batandukanyijwe, mumarira n'imiborogo myinshi Shallenne yabonye ko umwana we Henson yabuze umwuka atangira kumuhumekeramo amwongerera umwuka kubw'amahirwe abona arakangutse, ariko mugukanguka baba babonye hejuru yabo inkambi y'ingabo zirwanira mumazi (marine), Vicklam mugutungurwa yibaza impamvu y'iyo nkambi kuko nta nkambi yarisanzwe iba aho ngaho, nk'umuntu uzi ibihe igihugu cyabo kirimo ahita amenya ko aho hantu hari ikintu kidasanzwe baharindiye, gusa muri ako kanya ntakindi bari bemerewe kwitaho kitari ugushaka uko bacika aho ngaho, kubw'amahirwe baba babonye ubwato buziritse k'urutare nuko afata mama we Shallenne batanguranwa basatira babusatira, babugezeho Vicklam abanza kubuzitura na mama we Shallenne atangira gucana moteur, Vicklam arangiza kubuzitura ahita abwinagamo buhita buhaguruka, Shallenne abutwarira k'umuvuduko uhambaye ako kanya abasirikare b'abamarine babaga muri iryo shyamba baba babumvishe batangira kubasukaho urusasu abandi bamanuka binjira m'ubundi bwato babakurikiza urusasu ruremereye n'imbunda za rutura zirasa kure, na Vicklam akurayo intwaro ze atangira kubasubiza abohereza ibiturika noneho igipimo yarafite ubwato bubakurikiye atangira kuburoha mumazi, amaze kubumarira mumazi havayo n'ikindi gitero cya bwa bwato yari yahunze kare bakagendera munsi y'amazi, Vicklam abonye ubwinshi bwabwo kandi n'amasasu yamushiranye asaba mama we ko ahindukiza ubwato bakava muri ayo mazi bahunga, ariko kubw'amahirwe make ubwato batangira kuburasa babuhamya amasasu menshi kugeza butobotse bugatangira kunywa amazi, bumaze kuzura buhita bububika mumazi Vicklam na mama we Shallenne batangira guhunga bogera munsi y'amazi, ariko kubw'amahirwe ubwato bwabubitse benda kugera kunkombe, mukanya gato bari basohotse mumazi batangira kuzamuka umusozi n'ishyamba basatira umuhanda ababakurikiye nabo ntibabava inyuma, mumwanya utarambiranye Vicklam na mama we Shallenne bari bageze m'umuhanda rwagati batangira kwiruka n'amaguru inyuma yabo ingabo zirwanira mumazi nazo zibari inyuma, nka nyuma y'iminota icumi biruka m'umuhanda baje guhura n'imyaku yo gusanga b'abofficiers babategereje babashyize mugipimo, mugihe bagishaka gusubira inyuma muguhidukira babona ingabo zirwanira mumazi nazo zabagose, barebye impande zose babona barazengurutswe cyane, ako kanya Shallenne ahita yiheba yumva ko ibyabo birangiye ariko Vicklam we ntabyo gucika intege byari bimurimo ahubwo yahumurije mama we amusaba kudakora ikosa ryo kumujya kure kuko agiye kumuhanira abagabo k'uburyo ntanumwe umukozaho n'urwara rw'intoki, ako kanya Vicklam akimara guhumiriza mama we bategetswe kumanika amaboko Vicklam aba ariwe ubanza kumanika amaboko, na Shallenne mukwiheba kwinshi arayamanika uwari uyoboye abofficiers ategeka ko babambika amapingu n'iminyururu bakabajyanira umwami Rottin na Thimothy ari bazima akaba aribo babihera isomo n'igihano kubwo kutagendera kuri gahunda z'umwami mushya wimitswe, ako kanya bavayo Vicklam ababara neza bakibageraho ahita abazinguriza abaka intwaro n'iminyururu akomeza asimbukira abagabo atangira kubahana nabi cyane, Shallenne nawe yanga kurebera umwana we ahangana wenyine nawe yinjira mubagabo atangira kubahata icyo bise imigeri n'ingumi kumiguruko ihambaye ubundi we n'umwana we bafatanya kumarira abagabo hasi babaha isomo rikomeye kugeza ubwo bifuza kubarasa ngo babakure munzira vuba bitagishobotse kuko Vicklam na Shallenne bari babarimo hagati kandi babegereye, umurwano wabaye umurwano, urugamba ruba urugamba, intambara iba intambara Vicklam na Shallenne bararwana nk'abarwana urugamba rwa nyuma, abagabo bakomeza gushirira hasi kugeza imirambo yabo ibaye myinshi batangira kuyirwanira hejuru abandi babanaga mumanga y'umusozi, Vicklam na mama we Shallenne barwanye hafi isaha irenga kuko bwarinze bubakeraho bakirwana inkundura gusa byabindi by'umubiri bambaye baje kunanirwa kubera ubwinshi bwabo bari bahanganye kuburyo batangiye gukubitwa nabi, ndetse biza kurangira bafashwe batangira kubaboha ngo babajyanire umwami Rottin n'icyegera cye Thimothy abe aribo babacira urubanza babakatira urwo gupfa ndetse banabiyicire, ariko bataratangira kubaboha neza havuyeyo imodoka iza inyura hejuru y'imirambo y'ingabo humvikana ijwi ry'umukobwa rivuga ngo -"Vicklam!!! nyereka ubutwari watojwe, ntiwemere ubugwari bukugira imbohe y'abanzi kandi waratorejwe kuba ishema n'umucunguzi w'igihugu cyacu.
.
ako kanya Vicklam acyumva iryo jwi ry'umukobwa risona neza mumatwi ye no guhogoza kwinshi yahise yiyumvamo imbaraga zidasanzwe atazi aho zivuye ahita anaga abagabo k'uruhande asimbukira no kubari bamaze kuboha mama we Shallenne, ahita amuterura k'umuvuduko udasanzwe ahita asimbukira muri ya modoka bihurirana nuko nayo yari yamaze gufata umuriro umukobwa waruyitwaye ahita ayigurutsa ayigongesha abagabo abaca hejuru basigara bakumbagurika abandi bagwirirana, abasigaye batangira kurasa iyo modoka ari nako binjira mumamodoka ngo bakurikire ariko kureba babura aho imodoka irengeye gusa bapfa gukurikira bahuza na bushike (batomboza), Shallenne wari waguye mukantu yibaza kuri uwo mukobwa w'intwari ubatabaye mumatsiko menshi n'ubwuzu bwinshi ashimira uwo mukobwa ubatabaye, ako kanya uwo mukobwa ahindukira amubwira ko ibyo akoze ariwe wikoreraga kuko yashakaga gutabara umutima wendaga guturika uhangayikiye uwo ukunda, ako kanya Shallenne m'urujijo rwinshi kubw'amagambo yumvana uwo mukobwa yamwitegereje cyane mukumubona mumaso no mw'isura atungurwa no gusanga uwo mukobwa ari......
:
:
Dusige Shallenne atungurwa n'uwo mukobwa ubatabaye tuze hano mukizu bigaragara ko bafungiramo abantu kuko turabona abafungiye ah'umwihariko, abandi bafungiye mugisalle kinini bigaragara ko abafungiye aho ngaho bafunzwe m'uburyo butemewe n'amategeko, kuko uburyo bicishwa inzara n'inyota n'uburyo batotozwa bakorerwa iyica rubozo bakubitwa nabi cyane biragaragara ko hatubahirizwa uburenganzira bw'ikiremwamuntu, gusa nubwo tutazi abafungiye aho ngaho icyo bazira ka dukomeze twinjiremo indani, twinjire mukandi gasalle gato, mukumara kugeramo turabona umusore umanitswe hejuru acuritswe nk'intama bagiye kubaga, aho azengurutswe n'abagabo bafite ibikoresho bitandukanye birimo imihini, iminyururu, ibyuma bikata birimo ibiboko na dembo, inzembe n'imbugita, inkota, n'ibisongo bose bigaragara ko uwo musore bamubabaje cyane kuko umubiri wose bari bawujuje inguma, ibikomere n'amaraso adudubiza kubwinshi, ndetse n'ako kanya baracyamukubita nabi cyane ari nako bamuhamagara bamubaza abo akorera n'abo akorana nabo n'icyo bashaka, kwitegereza neza uwo musore ukubitwa kumbi umusore turamuzi ni Bommel (Elmore) wamaze gufatwa yitwa umugambanyi, gusa uko bamubabazaga ngo avuge abo akorera n'abo akorana nabo, Bommel we ntakintu na gito yasubizaga, nabo bakaboneraho bakamuhurizaho ibikoresho bafite bamubabaza nabi cyane ariko nawe akomeza kuba ibamba yanga kuvuga, abagabo bo si ugushishikara barakubise barararuha kugeza bahaye umwanya abafite ibyuma bikata bamuza imbere bamubwira ko bamaze kurambirwa agasuzuguro ke no kwigira intwari cyane bityo nicyo gihe cyo kumwoherereza mukuzimu agapfana ayo mabanga yamaze guhishira, Bommel kuri iyo nshuro avuga ururimi rutava mukanwa n'ijwi ridasohoka neza arababwira ati......
.
*Bommel ati -"mwambabaza mwakora iki, ndangira ngo mbamenyeshe ko aho gupfa nk'ikigwari napfa nk'intwari bityo mubyumve mubyiteho mumenye ko ndatinya urupfu kuko ninjira muri iyi mission y'ubutasi narimbizi neza ko k'umusozo wabyo nzapfa cyangwa nkabaho, bityo niba umunsi wanjye wageze ntabwo nawuhagarika kandi nubwo kunyica kwanyu muraba nkabasutse agatonyanga k'amazi munyanja kuko abo dukorana baracyahari ndetse bazakomeza kubarwanya kugeza babashyize hasi icyo duharanira mugihugu cyacu kigasugira kigasagamba, mukazisanga mwebwe n'ibikorwa byanyu bibi muhindutse amateka mabi azahita yibagirana n'ibyo byubahiro n'imbaraga muharanira bikazarangira nk'umuyonga, icyo gitinyiro n'ubwamamare mushaka bukazamera nk'umunyu uguye mumazi, ngaho mushishikare munyice ariko mwizere ko mukanya gato muraba munsanze iyo munyoherereje kuko nta gihe ikibi kijya kirama nubwo kiba gifite ingufu ariko no kurangira kirangira vuba cyane.
.
Bommel yamaze kubabwira gutyo amera nk'ubasembuye bazabiranwa n'umujinya ubukana burabazamukana, bazamurira inkota n'ibisongo icyarimwe babimwerekezaho biteguye kumuca umutwe no kumusonga m'umutima no munda, ariko habura gato ngo babimugezeho bumvise ijwi ribabwira ngo "babe baretse niba uwo mugambanyi n'umutasi yanze kuvuga bazanye umuntu w'ingenzi m'umutima we utuma avuga nta mananiza yongeye kubashyiraho"
.
kureba uwinjiye avuga gutyo ni Thimothy mwenyewe warimo kugendera mukagare bigaragara ko yashegeshwe cya gihe Vicklam yamusohoye mumodoka amunaga hanze, Thimothy mukwinjira asunikwa kukagare inyuma ye havuyeyo bagenzi be bari gusunika igitanda cy'abarwayi kiryamyeho umurwayi umeze nabi cyane yambaye n'ibintu byo guhumekeramo, kuri Bommel kwitegereza neza uwo muntu bazanye utuma avuga nta mananiza agwa mukantu, ariheba, yumva isi imwikaragiyeho nyuma yo kubona uwo murwayi agatungurwa no gusanga ari....
:
-Bommel yavumbuwe arafatwa, ese uwo muntu bazanye utuma avuga nta mananiza atunguwe no gusanga ari nde?
-Vicklam na mama we Shallenne baratabawe baracikishwa, ese Shallenne atunguwe no gusanga uwo mukobwa ubatabaye ari nde?
-Selena munkambi y'abanzi bamuteguriye ikirori cyo kumwakira, Ese Riquelme ni iki abonye akagira ngo ari kubonekerwa no kwerekwa?.
.
EPISODE 16 COMING SOON
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
Comments
Login to comment.
No comments yet.