Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON  S01 Ep 14

FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 14

Loading verse...
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
:
:
EPISODE 14
:
:
•Duherukana Shallenne n'umukobwa we Estelle bari mubyago byo kwicwa, muguhunga Shallenne asitara kumirambo atungurwa no gusanga ari umusaza n'umukobwa asanzwe azi.
•Selena we yararaye munkambi y'abanzi bwa mbere, gusa abura ibitotsi mugusohoka mucyumba ageze m'uruganiriro hari icyamukanze. 
•Umwami Campbell wa IX na Engels bari babashije gucika ariko Bommel warukomeje kubakingira ikibaba atungurwa n'ibyo asanze mungoro y'ubwami.
.
Dukomeze,
Duhere kuri Vicklam na Naella aho twasize Vicklam yinjira munyubako agatungurwa n'abo asanze, ubwo mukumara kwinjira mucyumba atungurwa no gusanga ari ubwana bubiri agahungu n'agakobwa burimo gushaganyura bwatereye ibintu hejuru bigaragara ko hari icyo buri gushaka cyane kuko no mumaso byagaragara ko bwahoze burira kuko n'amarira yari yumye ahinduka umweru, mukugwa mukantu no kwikanga kwinshi Vicklam yahise ajugunya inkota k'uruhande na Naella ajugunya pistol, bombi basanga ubwo bwana bwari bwagize ubwoba bwinshi kubwo kubona abantu babwinjiranye butabazi, Naella na Vicklam babusatira batuje babuhumuriza ko ntakibazo banabwizeza ko ari abantu beza, kugeza ubwo bwana aribwo buje bubasanganira bubatura amarira n'agahinda byabindi umuntu abona umuhoza akaba aribwo abona imbaraga zo kurira, uko bwaje bubasanganira bubaririra Vicklam yakira agahungu naho Naella afata agakobwa, bombi batangira kubuhoza amarira bwariraga buhamagara Engels, biba ngombwa ko Vicklam abuhendahendesha pistol na grenade kuko ntabindi bikinisho byari bihari, bumaze gutuza no guceceka Naella afata Grenade na pistol abihisha aho batagera, agaruka abaza Vicklam niba ubwo bwana yaba abuzi amusubiza ko agakobwa ari ka Rahab akana ka Ferinessi na Elizabeth kakaba gasanzwe karerwa na Engels nk'umuja, naho ako gahungu kakitwa Victor ko Engels akaba yaraherutse bakamuzanira ngo akarerane na Rahab ndetse akaba aherukana na Engels ataramenya aho kavuye n'impamvu bakamuzaniye, Vicklam amaze kubwira Naella abo bana abo aribo basigara bibaza impamvu Engels yabashimuse yarangiza akabakingirana ariko ntibabitindaho bahitamo kumutegereza akaza ababwira impamvu yabyo, kubw'amahirwe babona Victor na Rahab ubwabo batangiye gukina bishimye, Nealla ahita ahindura imyenda akomeza ajya mugikoni atangira gutegura ifunguro rya n'ijoro, Vicklam we akomeza gukina na Victor na Rahab abarinda ko bongera kurira bahamagara Engels, Naella yaje kurangiza gutegura ifunguro abatumira kumeza batangira gufungura Vicklam asangira na Naella bafasha Victor na Rahab gufungura babatamika ndetse babahoreza kuko ifunguro ryari rigishyushye, uko bagafunguye bishimye ifunguro ryarabaryoheye ndetse barahaga kugera ubwo batangira kurikiniraho basigana ibiryo mumasura, nyuma Naella arandurura akora n'isuku yaho bamaze gufatira ifunguro, bakomereza aho bari basoreje mugukina, bakina udukino tw'abana kuburyo Vicklam na Naella bari babaye nk'abana bato kugera ubwo nabo bakambakamba ndetse bakina n'udukino tw'uducinamico Vicklam ari igisimba kije kurya Victor na Rahab noneho Naella nk'umurinzi wabo akabatabara ahangana n'icyo gisimba (Vicklam) ndetse Victor na Rahab bakaza kumufasha guhashya icyo gisimba kugeza bakishe, bakinnye imikino myinshi irimo no kwihishanya kugeza ubwo Victor bananiwe Naella abakuramo imyenda abashyira mumazi araboza, abakomezanya mucyumba cya Engels abasiga amavuta, ashatse utwenda abambika aratubura, abura uko agira abaryamisha bambaye ubusa, nawe akuramo akenyera aka essui-main ajya douche, Vicklam mukumubona uburyo agaragara muka essui-main kagufi gatuma abona neza ikimero cye cyiza n'ibibero bibengerana umubiri we uramuhindukana ndetse Naella no mukuva muri douche nabwo Vicklam amukurikiza amaso kuburyo yagiye agaherayo wese kugeza ubwo amaso amwereka ko ari kuza, Naella amaze kwinjira mucyumba cya Engels aba aribwo Vicklam agarura ubwenge mukurwana n'umubiri nawe ajya mucyumba cye afata essui-main ajya douche, kuri Naella we yamaze kwisiga amavuta yambara agakanzu k'ijoro yurira uburiri ngo aryame ariko akibugeramo atungurwa n'uburyo Victor na Rahab bafumbatanye ahita yibuka uko musaza we Miguel n'inshuti ye Estelle babaga bameranye bakiri bato, ibyo mukubyibuka bihita bimwibutsa ko aheruka Estelle ajya kureba mama we Shallenne warumutumyeho mubitaro igitaraganya kandi nawe yabigezemo bitunguranye, ako kanya mukwinenga kwinshi yibaza icyatumye yibagirwa guhamagara Estelle ngo amubaze uko yasanze mama we Shallenne ameze n'icyatumye ajya mubitaro igitaraganya kandi we na Estelle yarabasize mucyumba ameze neza, ako kanya yishakashaka phone ngo ahamagare Estelle ariko arayibura mukuyibura atekereza ko iri mucyumba cya Vicklam kuko ariho yatinze cyane kandi akaba aricyo basohoreyemo we na Estelle bakimara kwinjira muri iyo nyubako nyuma yo gushyira umurambo wa shangazi we Riza ahantu hakonje, ibyo Naella yarangije kubitekereza gutyo amaze gusohoka mucyumba cya Engels asatira icyumba cya Vicklam akigezeho ahita asunika urugi yinjira adakomanze mukumara kwinjira yahise amera nk'ukubiswe n'inkuba apfuka amaso vuba vuba asakuza cyane, kureba ikintu gitumye asakuza yipfutse mumaso kumbi yinjiranye Vicklam yambaye uko yavutse arimo kwisiga amavuta noneho uburyo imbunda ye yari yafashe umurego ireba hejuru nibyo byakanze Naella kurushaho akananirwa kwakira ibyo abonye, kuri Vicklam we yahise ahindukira atera Naella umugongo amuhisha ibyo yamaze kubona kare mukumutera umugongo asigara arwana no gushaka essui-main vuba vuba ariko essui-main yarakomeje gukabakaba ashaka yari imanitse inyuma ya Naella, kuri Naella warucyipfutse mumaso yatangiye kwisegura kuri Vicklam amubwira ko yarasanzwe amenyereye kwinjira mucyumba cy'inshuti ye Estelle adakomanze uko yamusangaga ameze kose ntacyo byabaga bitwaye none yibagiwe nawe amwinjirana adakomanze, ako kanya Vicklam nawe mukudidimanga kwinshi arya indimi amusubiza ko ahubwo ariwe wakagombye kumusaba imbabazi ndetse n'amakosa akaba ari aye kubwo kuba atabanje gufunga urugi rw'icyumba cye, akomeza amusaba kumuterera essui-main iri inyuma ye, Naella arayimuterera Vicklam nawe ayakira vuba vuba ayikenyera atanguranwa ariko imbunda iramubangamira kubera ko yari yakomeje gufata umurego bituma ahitamo kuyikenyereraho, Naella abonye ko Vicklam yamaze gukenyera essui-main amubwira ko yaraje gufata phone ye yasize aho ngaho, Vicklam warukimuteye umugongo amubwira ko yayirebera k'uburiri kuko atari yakabushashe, Naella nawe wasaga n'uwahungabanye kubera ibyo abonye atangira gushagunyura amashuka n'igihunga cyinshi ngo afate phone ye asohoke muri icyo cyumba byihuse ariko phone arayibura akomeza gushakira hose mubyuma byari aho ngaho nabwo akomeza kuyibura biba ngombwa ko Vicklam arekeraho guhisha imbunda ye akenyereyeho atangira kumufasha kuyishaka ariko uburyo bombi bari batewe isoni n'ibibabayeho mukanya gato gashize byatumye bagira isoni zo kurebana ngo bahuze amaso ahubwo buri umwe agategereza kwiba umugono mugenzi we, agacunga arangaye akaba aribwo amureba akamurangarira amwitegereza wese kuva kuri Naella wari wakomeje kurangarira imiterere myiza ya Vicklam nk'umusore ushyitse noneho agatwarwa kurushaho n'ibituza byiza bya Vicklam, kuri Vicklam yakomezaga kurangarira Naella mugakanzu gato k'ijoro kabonerana noneho ikimero cyiza n'utubere dushinze nk'umutemeri twishushanyije kugakanzu bigakomeza kumuzonga, by'agahebuzo yagera kumisatsi ye miremire Naella ari kuzunguza buri kanya abanje kunaga ijosi byo noneho akumva arashize wese, uko bagakomeje gushakisha phone barangarirana sinzi ukuntu Naella yakomye mudasobwa ubwo yari yarangariye Vicklam, yikubita hasi Naella mukwikanga asimbukira hejuru asakuza cyane ahita agwira Vicklam nawe wari wamurangariye ahita amusama bombi bisanga hasi Vicklam aba ariwe ubanza hasi agwa agaramye Naella amugwa hejuru amwubamyeho Vicklam nawe yamufashe yamukomeje cyane, uko bakaguye bagwirirana bombi babaye nk'abisanze mubihe bidasanzwe basigara barebana mumaso ubudahumbya mundoro yuje ubwuzu bananirwa kwikura aho hantu kuko bombi bari bameze nk'abafashwe n'ikinya, kuri Vicklam kumva uburyo Naella amukojejeho umubiri we utemba itoto noneho yakumva amukojeje utubere mugituza agasesa urumeza kugeza ubwo atangira gushishiza atitira cyane, kuri Naella we kwisanga yaryamye mubituza bya Vicklam byari byamutwaye wese akomeza kumva utuntu tw'utuzongamubiri tumwiruka m'umubiri wose, uko Vicklam asesa urumeza na Naella agorwa n'utuzongamubiri bombi barebana mundoro yoroheje mumasura y'uburanga kuri bombi, bisanga iminwa yabo itangiye gukururana m'uburyo batazi kandi batateguye, ikomeza gukururana buhoro buhoro yiteguye guhura, ariko habura akadomo gato ngo iminwa ihure, Naella yahise ashigukira hejuru yiyaka Vicklam asohoka muri icyo cyumba yiruka, yongera guhumeka ageze mucyumba cya Engels ahita yurira uburiri ariyorosa aripfukirana hose ariko akomeza kwiburamo umutuzo, kuko ibyo yaramaze kubona kuri Vicklam n'ibyari bimaze kubabaho byari bikomeje kugaruka muntekerezo ze buri kanya, Vicklam akomeza kwigarurira intekerezo ze kugeza ubwo atangira kumutekereza barikumwe m'uburiri bambaye uko bavutse, Naella yakomeje gutekereza kuri Vicklam yibuka uburyo bahuyemo, ibihe bikomeye bamaze gucanamo mugahe gato bamaranye, ndetse akomeza gutekereza no kunkuru y'ubuzima Vicklam yaramaze kumubwira, uko Naella yakomezaga gutekereza kuri Vicklam cyane niko yakomezaga kwigarurira umutima we kuburyo yageze ubwo abyibazaho yibaza impamvu Vicklam akomeje kwigarurira intekerezo ze zose n'umutima we wose, ibyo bituma abihuza nuko kuba Vicklam akomeje kumwigarurira byatumye yibagirwa n'inshuti ye magara Estelle na Shallenne afata nka mama we, ibyo bituma atangira kwibaza uwo Vicklam ariwe utuma yibagirwa umuvandimwe we Estelle na Shallenne ibyo akomeza kubihuza ashaka igisubizo cyabyo n'ubusobanuro bwabyo ariko akomeza kubiburira igisubizo n'ubusobanuro ndetse yiburamo umutuzo ari nako yibaza aho phone ye yaba iri, ako kanya mugusubiza ubwenge kugihe neza yibuka ko phone yayisize kwa shangazi we Riza ubwo yari yahishyize k'umuriro bihita bimwereka ko na Estelle ashobora kuba yamuhamagaye akamubura, ibyo kumara kubitekerezaho ahita afata icyemezo cyo kujya kureba Estelle na Shallenne muri icyo gicuku kuko bombi yarabahangayikiye cyane yibaza impamvu Shallenne yagiye kwa muganga igitaraganya ndetse yibaza uko Estelle aza gukiranuka na papa we Thimothy igihe yaza kumukeka. ndetse no kumva ko agiye kubwira Estelle amakuru yaho umukunzi we Miguel afungiwe nabyo byamuteye ibakwe kuburyo yarangije kubitekereza yamaze kubyuka kare arimo gushaka imyenda agenda yambaye, uko Naella ashaka imyenda yo kwambara ngo ajye kureba Estelle na Shallenne, kuri Vicklam nawe aho ari mucyumba cye yicaye atekereza kuri Naella cyane yibuka uburyo yamwinjiranye akaba umukobwa wa mbere umuboneye ubwambure noneho atekereje uburyo Naella byamuhungabanyije cyane atangira kwitonganya yibaza impamvu yavuye muri douche atekereza kuri Naella cyane bigatuma n'imbunda ye ibyuka ubutongera kuryama yarangiza ntiyirirwe afunga icyumba kugeza Naella amwinjiranye, Vicklam yakomeje gutekeza kuri Naella yibuka uburyo yamubonaga mugakanzu k'ijoro korohereye kagaragaza imiterere ye n'ikimero cye cyiza n'isura nziza yuje uburanga n'itoto n'amaso meza y'urwerane, byose uko abyibuka agatwarwa wese, gusa uko yagakomeje gutekereza Naella cyane umubiri we wakomeje gucika intege ariko nyuma aza gusubiza ubwenge kugihe yibaza impamvu Naella akomeje kwigarurira intekerezo ze n'amarangamutima ye, kuko kuva yamubona ariwe wibera mubwonko bwe gusa, yibaza niba impamvu aruko Naella yamutabaye amurokora urupfu ariko ibyo abona ataricyo bisonanuye kuko hari benshi bamufashaga akabashimira ariko ntabitindeho, ibyo bituma arushaho gukomeza kwibaza impamvu Naella akomeje kwigarurira ibyiyumviro bye by'umutima n'amarangamutima ye yose kugera nubwo atinyuka kumubwira uwo ariwe akanamuhishurira mission ariho ntacyo amukinze kandi ibyo kubikora ari ukurenga kumahame y'akazi, ibyo bikomeza kumucanga kurushaho ariko mukwibuka ko yabwiye Naella ibya mission byose yahise yibuka ko kuva yahura na Naella atongeye kwibuka ibyo gukomeza mission, ahita abona ko Engels na Bommel bashobora kuba baramubuze cyane, ako kanya agiye gufata bluetooth ngo abavugishe yibuka ko yazishwanyaguje ubwo abari bamukurikiye bari benda kumushyikira nyuma yo kumurasa amasasu menshi agahitamo kwangiza iyo Bluetooth ngo Engels nka Dolce na Bommel nka Elmore badahita babavumbura ko ari ba maneko bakorana ndetse bakamenya na mission bariho, ibyo Vicklam akimara kubyibuka yahise ahagurukana imbaduko ashakisha indi bluetooth ayihuza na device za bluetooth ya Engels na Bommel, iya Bommel ihita iba connected ariko iya Engels ikomeza kubura ndetse iba "failed", Vicklam muguhangayikira Engels akomeza kuyisearchinga ngo arebe ko yaboneka ariko akiyiserchinga yahise yakira amajwi menshi cyane ya Engels na Bommel bari baramwoherereje ariko abona kuyumva byamukereza ahita afata phone bavuganiragaho na Chenko (Salemu) wabaga yasigaye k'ubuhanga bw'ibyuma ahita ahamagara Bommel kuri bluetooth Bommel amwitaba amubaza aho yabaga icyo gihe cyose, kuko baherukana ajya gutanga amakuru kuri Winners tv, Vicklam amusubiza ko yari yararashwe kuko yageze kuri Winners tv agasanga bamuteze agaco, agasigara arwana no gucika akaza gutabarwa na malaika kazi mwiza wuje ubwiza n'uburanga, ako kanya Bommel amwiseguraho kuba ataramenye ko bamuteze agaco kuko byakozwe na Thimothy mw'ibanga rikomeye kuko m'ubusanzwe yifitemo kamere yo kutizera abantu kandi agakora ibintu wenyine m'uburyo bwe akaza gutanga rapport nyuma y'igikorwa, Vicklam amusubiza ko kuba ari maneko atari ihame ko amenya amabanga na gahunda z'abo aneka zose ari yo mpamvu nawe yagiye kuri Winners tv afite amakenga menshi akavumbura ko bamuteze agatego kugeza nawe abakinnye umutwe akabacika, ako kanya Bommel amubwira ko nta mpamvu yo gutinda kubyahise ahubwo icyihutirwa ni ukujya gutabara umwami Campbell wa IX na Engels bari muri MELDS FOREST kandi bakaba bari mubyago bikomeye kuko ubwo bavugana Rottin yamaze kuba umwami wa Coast hills ubu akaba yamaze gushimuta umuryango w'umwami wose ndetse mukanya gato amaze kuntebe y'ubwami akaba amaze kumena amaraso menshi yibasira abari basanzwe k'ubuyobozi bw'ingoma ya Campbell wa IX yamaze kurangira, ibyo Vicklam akimara kubyumva yabaye nk'usakiwe muguhangayika kwinshi ahita ajugunya essui-main k'uruhande atangira gushaka imyambaro y'urugamba, akomeza abwira Bommel ko agiye kubatabara byihuse kuko afite amashyushyu yo kubereka malaika murinzi wamutabaye akamurinda kugeza agarutse ibuzima, ako kanya Bommel mugutungurwa no guhangayika kwinshi amusubiza ko ari bwo bwa mbere yakumva ahangayikiye ibindi bitari urugamba none urukundo rwaje rumutsibamo ya makare ye yose na wa mutima w'ubutabazi awusimbuza uw'urukundo n'umukobwa yigarurira intekerezo ze zose, Bommel yamaze kubwira Vicklam ko yigaruriwe n'urukundo akomeza amwinginga ngo abe yirengagije urukundo azaruhe umwanya nyuma ya mission kuko gahunda zose zivanzemo urukundo zirapfa kuko imbaraga zarwo zigarurira byose akaba ari rwo rusigara ruyoboye ndetse rukagena na gahunda ngenderwaho, Bommel yakomeje kwiginga Vicklam ngo uwo mukobwa mwiza wigaruriye umutima we n'ubwonko bwe abe amwirengagije abanze asoze ibyo yatangiye kuko uwo mukobwa n'ubundi arahari azagaruka amusanga, Bommel yakomeje gukangura Vicklam amwibutsa amakosa we na Engels bakoraga muri mission atewe n'amarangamutima y'urukundo kugeza ubwo bihaye intego yo kuba barushyize k'uruhande, Bommel yamusabye gukanguka amwibutsa uburyo mbere yuko arohama munyanja y'urukundo warangizaga kumubwira aho agaba igitero yarangije kugenda kare, ibyo Bommel yamaze kubimubwirana intimba n'ishavu, Vicklam nawe koko asanga yari yarasinziriye ndetse abona igisubizo cy'impamvu Naella yakomeje kwigarurira amarangamutima n'intekerezo ze ko burya ari urukundo rumugurumaniramo ahita afata icyemezo cyo kuba agabanyije umuvuduko warwo, akabanza agasoza ibyo papa we Hamilton yatangije, ako kanya agiye kwisegura kuri Bommel asanga yamukupye kare, nawe yihutira gufunga gikomando yitunganyirizaho na camera n'udufata majwi na bluetooth ayitunganya neza, ubundi asohoka mucyumba yihuta ngo ajye gufata intwaro agabe igitero atiriwe abimenyesha Naella m'uburyo bwo kugaragaza ko atakiyobowe n'urukundo amukunda, ako kanya mukumara gufungura umuryango atungurwa no kumva umuntu ukomanga kubituza bye mukwikanga atungurwa no gusanga ari Naella wari watinye gukomanga akibuka gukomanga asanga Vicklam yamaze gufungura aribwo ahise amukomanga mubituza, Naella kubona akomanze kuri Vicklam yahise akorwa n'isoni yumva arasuherewe yibaza impamvu ibyo bintu bikomeje kumubaho kuburyo yabuze n'icyo abwira Vicklam kubera ikiniga n'amasoni menshi, ako kanya Vicklam wari wagarutse k'umurongo yapfukiranye ya marangamutima akomeje kugirira Naella yahise amubaza impamvu ahinduye imyenda nk'ugiye m'urugendo, Naella amusubiza ko yaraje kumutira imodoka ngo ajye mubitaro kureba inshuti ye Estelle na mama we Shallenne kuko imodoka ye bayisize iwabo wa Estelle yangiritse cyane ubwo yamutabaraga, Naella amaze kubwira Vicklam gutyo nawe yahise amubwira ko nawe yaragiye gutabara umwami na Engels kuko ubwo bavugana igihugu cyamaze gufatwa bityo byaba byiza agiye ajyanye na Victor na Rahab kuko bitaba byiza bongeye gukanguka bakongera kwisanga bafungiranwe munzu bonyine, Naella akimara kubyumva yahise yikanga yumva ahinze umushyitsi, ishyaka atazi aho rivuye rimuzamukamo ahita abwira Vicklam ko bagomba kujyana ariko Vicklam amuhakanira amubwira ko adashaka ko hagira ikibi kimubaho, kandi uburyo agaragara nk'umwana ugikeneye guteta ntabwo bikwiye ko ajya ahantu hatuma ajya hagati y'urupfu n'ubuzima kandi yarafite amahirwe yo kubaho atuje, ako kanya Naella mw'ishavu n'agahinda abwirana Vicklam ikiniga n'amarira ko m'ubuzima bwe adakunda umuntu uhinduka kw'isezerano kuko we asanzwe ari umuntu wubaha amasezerano bityo uburyo amuhindutse kandi yari yemeye gukorana nawe cyo kimwe na Estelle bimukomerekeje umutima kuburyo bitumye n'ikizere yagiriraga abantu kigabanyuka kubera uburyo bahinduka kurusha ikirere, ako kanya Vicklam mumpuhwe nyinshi asaba Naella imbabazi amubwira ko kuva yamubona yahindutse m'uburyo budasanzwe, amarangamutima ye yose akomeza kuyigarurira, intekerezo ze ziganza kuri we kuburyo yibagiwe ibindi byose kubera we akaba amaze kumenya ko impamvu ya byose ari urukundo yamukunze m'uburyo atateguye rukomeje kumugurumanamo bityo iyo niyo mpamvu ari kwanga kumujyana muri ibyo bintu by'urugamba n'intambara kubera kumuhangayikira no gutinya ko hari ikibi cyamubaho akamuhomba. Naella mukumara kumva Vicklam mubyo avuze byose avuzemo n'ijambo urukundo yahise yikanga yumva utuntu tudasanzwe tumwirutsemo tumusesekazamo ibinezaneza ndetse nawe ahita abona igisubizo cyo kuba Vicklam yarigaruriye amarangamutima n'intekerezo ze ko burya nawe ari urukundo amukunda rukomeje kumwirukamo, gusa nk'umukobwa nk'abandi bakobwa bose bazi guhishira amarangamutima yabo yahise abwira Vicklam ko niba ari ukumuhangayikira kubera urukundo aza kwirinda k'ubwe ndetse arekere kuzana iby'inkundo kandi igihugu kiri mubyago bikomeye bityo babanze barwane urugamba ibindi bizaza nyuma, Vicklam nawe mukubura uko agira nubwo yarahangayitse cyane yemereye Naella ko bajyana k'urugamba ndetse amusaba ko ajya guhindura imyemda agasanga we yamaze gupakira intwaro, Naella nawe ahindukirana imbaduko nyinshi agerageza kwemeza Vicklam ko ari umukomando kandi ashoboye, mukugera mucyumba abona imwe mumyenda ya Engels y'urugamba arayambara ndetse afunga n'inkweto za gikomando, mukujya gusohoka aba abonye ukuntu Victor na Rahab biryamiye bafumbatanye batazi ibijya mbere yibutse uburyo we na Vicklam basanze barize bakihanagura kugeza ubwo bamenye ubwenge bwo kwishakira urufunguzo yumva impuhwe ziramuzamukanye yibuka ko na Engels wabasizemo yagiye aziko ahita abagarukira none akaba ari mubyago, akomeza yibaza uko byari kubagendekera iyo we na Vicklam batahagoboka bivuze ko bari kuzapfira munzu bishwe n'inzara urupfu rwa mbere rubi rubaho, ibyo bituma yibaza uko byagendekera abo bana urugamba we na Vicklam bagiyemo batabashije kugaruka amahoro ahita afata icyemezo cyo kubajyana wenda niba ari abo gupfa bicwe n'amasasu ariko ntibicwe n'inzara, ako kanya abaterura vuba vuba bagisinziriye arabasohokana, Vicklam kubibona amubaza niba izo ari izindi ngabo azanye zo kubafasha m'urugamba, Naella amusobanurira impamvu azanye abana, Vicklam yumva nibyo amufungurira umuryango w'imodoka yinjirana abana na Vicklam abanza gufunga inyubako akomeza asohora imodoka mugipangu nacyo aragifunga ubundi yinjira imodoka ayitwarira mubicu nk'uko abatabaye bose bamera mugutwarira k'umuvuduko uhambaye imodoka ayerekeza muri Melds forest bamurikiwe n'ukwezi k'umuzora (kuzuye) n'inyenyeri nyinshi kandi nini ziri mukirere gisukuye kandi gikeye cyane k'uburyo nubwo aho hari mugicuku ariko urumuri rwagaragaraga rwarutaga urw'amatara y'amashanyarazi acanwa mw'ijoro, muri uko kugenda k'umuvuduko ntanumwe wavugaga kuko bombi bari bahangayikiye ibihe igihugu kisanzemo ari nako Naella abiikira utwana adusegura neza kubibero bye ngo dukomeze dusinzire neza, mugihe Vicklam we amaso yarayahanze m'umuhanda ngo adahumbya gato agakora ikosa imodoka ikabanaga hanze y'umuhanda kubera uburyo yarayitwariye k'umuvuduko utabaho.
:
:
Dusige Vicklam, Naella, Victor na Rahab berekeza muri Melds forest tuze mumashyamba ya Golden Land aho twasize Selena yikanze nyuma yo kugera m'uruganiriro agatungurwa no gusanga Ferinessi ahagaze hafi y'ihema ryabo, ako kanya Selena akimara kubona ko afatiwe mucyuho yahise asanga Ferinessi amuhungiraho m'ubutesi bwinshi amubwira ko yaramukanze, na Ferinessi warusa nk'ufatiwe mucyuho atangira kumwiseguraho kuba amukanze, Selena muri bwa buryarya n'ubucakura bwe akomeza amubwira ko yabuze ibitotsi burundu kandi n'icyokere kikaba cyamubanye cyinshi akaba yarashaka gusohoka ngo ajye gufata akayaga hanze n'ubwo yumva ahatinye kubera ko kuva mubwana atinya amashyamba, ako kanya na Ferinessi amubwira adidimanga ko nawe yari yabuze ibitotsi, bityo niba yaragiye gufata akayaga hanze ntakibazo basohokana akajya kumwereka ahantu heza hari ubuhehere n'amafu akamuguma hafi kuburyo ntakibazo cyo gutinya agira, ako kanya Selena ahita amubwira ko ikintu cya mbere yumva ashaka ari ukwiyuhagira kandi afite isoni zo kogera muri iryo shyamba ryuzuye igitsinagabo gusa kuburyo yakoga atekereza ko hari abari kumuhengereza bityo ntabwo azi niba yamufasha kugera kw'isooko y'uruzi rumwe akaba ariho ajya kogera, Ferinessi wabonaga ko yabaye umugaragu w'ibyo Selena avuze amwikiriza ko amuherekeza nta kibazo, Selena amushimira amubwira ko binashobotse n'andi majoro yamuha uburenganzira bwo kujya ajya kuhogera buri joro aherekejwe n'umuja we kandi bibaye byiza yabimenyesha n'ingabo ze ntizizigere zibitambika, Ferinessi amusubiza ko ibyo kujya kogera kw'isooko buri joro abyemeye ndetse n'ingabo ze arazibuza ntizizigere zimuhagarika ariko ibyo kujyana n'umuja we ntabyo ashaka kubera guhangayikira umutekano we ahubwo azajya amwiherekereza kuko amuhangayikiye yikanga za ntagondwa z'abatuye Golden Land zishobora zaramukurikiranye zikamutega agaco zikamwica, bityo ntagire ikibazo buri buri joro azajya amuherekeza kugeza basohotse muri iryo shyamba bamaze kurimbura abatuye Golden Land, ibyo Selena akimara kubyumva yasazwe n'ibyishimo m'uburyarya bwinshi yereka Ferinessi umunezero w'uko yemeye gukomeza kumurinda, ndetse m'ubwuzu bwinshi amuhobera amushimira cyane uko amuhobera akagerageza kumukozaho ibice by'umubiri we amwikubaho noneho Ferinessi si ugutwarwa yisanga muyindi si ndetse yumva umubiri we ufashwe n'amashanyarazi ya makare n'ubumara bimushiramo asigara atitira cyane n'umubiri ucika intege, uko Selena yakamuboheye amwikubaho yaje kumwiyaka amubwira ko agiye guhindura imyenda kuko yaracyambaye agakanzu k'ijoro, Ferinessi we asigara ahagaze aho ngaho nk'ipoto umubiri wose wafashwe n'ikinya, kuri Selena we yageze mucyumba ubona ibyizere byamubanye byinshi ngo urugamba yajemo ntabwo rurimo kumugora kuko Ferinessi yahise amufatisha byoroshye kugera n'ubwo arara ahagaze inyuma y'icyumba cye yumviriza impumeko ye akurura n'impumuro ye, ibyo Selena yarangije kubitekerezaho yamaze kwambara agakanzu gato kandi karekuye ndetse yamaze gupakira n'ibindi byibanze aza kwifashisha, mugusoka icyumba asanga Ferinessi aracyahagaze aho yamusize ubona yaheranwe n'intekerezo nyinshi biba ngombwa ko amukomaho ashigukira hejuru, Selena mumpuhwe nyinshi amubaza ikibazo afite gituma aheranwa n'ibitekerezo ariko Ferinessi amuhakanira yihagazeho mukudidimanga kwinshi amubwira ko nta kibazo afite, akomeza amusaba ko nawe yaba amurindiriye akabanza yahindura imyenda, mukanya gato agaruka yambaye ipantaro n'agapira bya siporo n'inkota murwubati ndetse n'imbunda, basohoka muri iryo hema mukugera hanze abaraye irondo baza kubitambika ariko Ferinessi abasubiza inyuma ababwira ko ubutaha nibazajya babona basohotse bagomba kujya bahita bigira inyuma cyane ngo badakanga Selena, ingabo ze nazo zimwumva vuba cyane zisubira inyuma, Selena na Ferinessi bakomereza mukiraro cy'amafarasi, Ferinessi ahitishamo Selena niba bagenda kw'ifarasi imwe cyangwa niba buri umwe agenda kw'ifarasi ye, Selena amusubiza ko uburyo atinya ishyamba butatuma agenda kw'ifarasi ye wenyine cyane ko atazi no kuyitwara, muby'ukuri Selena yahisemo ko bagenda kw'ifarasi imwe agamije gukomeza kurangaza Ferinessi kuburyo atabona umwanya wo gutekereza k'urugamba n'umuryango we ako kanya Ferinessi wari wamaze guta icyubahiro kubera Selena yinjira mukiraro cy'amafarasi akurayo imwe, abanza kuyitunganya neza ayishyiraho ibyangombwa byose nyuma asaba Selena kurira akicara kw'ifarashi ariko yigira umunyantege nke udashoboye kurira biba ngombwa ko Ferinessi amwuriza nawe arurira amwicara inyuma, ubundi afata imigozi yo kuyobora ifarasi agenda yerekeera Selena uko batwara ifarasi (nka kuriya umuntu uri kwiga moto n'umwigisha baba bicaye), ubwo bagiye Ferinessi amwigisha uko bayitwara na Selena yigize umutesi utagize icyo azi bakomeza bamanuka mukabande, kugeza bageze kw'isooko, Ferinessi amanura Selena kw'ifarashi, ako kanya Selena ahita akuramo agakanzu ajugunya k'uruhande asigara yambaye utwenda tw'imbere (pikini), nuko akuramo n'amaherena, ibikomo, inigi n'agashumi kari gafunze imisatsi ye byose abihereza Ferinessi ngo abe abimufashije, ubundi ahidukira azunguza ikimero nka ba nyampinga bari mumyiyereko bahatanira  ikamba ry'ubwiza yageze mumazi atangira kwiyuhagira ateye Ferinessi umugongo noneho Ferinessi yabona uburyo ari kuzunguza imisatsi ye miremire akumva uwe usa nk'umworosotseho, Ferinessi yakomeje kureba uburyo Selena yiyuhagira kuko n'ubwo hari mw'ijoro ukwezi n'inyenyeri byamurikaga kurusha izuba byamuhaga uburenganzira bwo kumureba uko ashaka wese, irari n'ibyifuzo bikomeza kumuganza, ariko akihagararaho, nyuma y'umwanya utari muto Selena yaje kuva mumazi, avayo Ferinessi amurangariye cyane, ndetse amurangamiye cyane nk'umwamikazi, Selena nawe mukuvayo afata ishakoshi ye ajya kwikinga mugahuru kari aho ngaho, akurayo essui-main arihanagura akomeza yisiga amavuta ahumura neza, yitera n'imibavu ifite impumuro nziza, ubundi ahindura imyenda yiyambarira agakabutura n'agapira k'agasingle ibindi byose kimwe n'ibyo yoganye abishyira mw'isakoshi, ubundi agaruka imbere ya Ferinessi wari wakomeje kugorwa n'umubiri kugera ubwo atekereza no gusanga Selena mugahuru akamufata kungufu ariko aturishwa no kwibwira ko nta mpamvu yo kwarura ibitarashya kandi ngo amaboko azaguha ukayabonera mw'iramukanya bityo uburyo Selena akomeje kumwitwaraho amwereka ko amushaka iruhande rwe cyane biragaragara ko yamupfiriye kuko igitsinagore cyose aho kiva kikagera cyerekana urukundo mubikorwa no mumarenga, bityo uburyo Selena yamukunze igihe cyose yamusabira kumutembereza muri paradizo ye ntabwo yabyanga, akomeza yibwira ko nta mpamvu yo kumwihutisha kuko n'ubundi birashya bishyira kumubera umugore we bityo nta mpamvu yo kumukoresha ibintu bitamwubahisha nk'umutegarugori w'intangarugero n'icyitegererezo, Selena we yageze imbere ya Ferinessi yamwiteteshejeho muri ya ndoro yuzuye ubwuzu n'udusonisoni duke, mukuvuga acagagura amagambo bimwe by'amasoni asaba Ferinessi ko yamwambika ya mitako irimo amaherena, utunigi n'ibikomo, Ferinessi wari wamaze kuba umugaragu abikorana ibakwe ryinshi ndetse anabyishimiye cyane kuko yaragize amahirwe yo gukora k'umubiri mwiza wa Selena utemba itoto ibintu atari yarigeze akorera umugore we Elizabeth, kuri Selena muntekerezo ze yakomezaga kwishimira uburyo akomeje gufatisha Ferinessi nk'uko yari yarabipanze neza, akomeza kwica Ferinessi m'umutwe amuterekera amaso mutumwenyu twiza ndetse atangira no kumuzengurutsa udutoki twe mw'isura no mubituza bye, noneho Ferinessi akomeza gutitira kurushaho n'umubiri ucika intege, hashize akanya Selena amusoma kw'itama n'uburyarya bwinshi amushimira uburyo yamuherekeje akamubera umurinzi kuko m'ubusanzwe atinya ishyamba, Ferinessi akimara kumva akadomo k'umunwa wa Selena kamodomye kw'itama yahise yumva utuntu tw'utuzongamubiri tumwirutsemo asigara ashishiza nk'uwahuye n'imbeho yo m'urubura, Selena mukwijijisha amubaza icyo abaye anamwiseguraho ngo niba ibyo akoze bimubangamiye nawe abikoze atabiteguye kuko amarangamutima amufitiye niyo ari kumuyobora akamukoresha ibyo nawe atateguye, Ferinessi nawe mukwihagararaho amusubiza ko ntacyo bimutwaye akomeza amusaba ko ahubwo bava aho ngaho akamujyana kuruhuka kuko mukanya gato umuseke uraba utambitse, Selena nawe amwereka ko yari yatwawe no kuba barikumwe adashaka ko bava aho hantu, akomeza kumwereka ko bahavuye atabishaka, Ferinessi amufasha kurira ifarashi abyishimiye cyane kuko muri we kumva ari gukora kuri Selena ntabindi bihe byiza nk'ibyo yaba yarahuye nabyo, ubwo yamaze kumwuriza nawe arurira amwicara inyuma, atangira gutwara Selena nawe amwiteteshwaho amwegamira mubituza, ubundi bavayo Selena amuganiza ngo akomeze arangaze ubwonko bwe ntabone akanya ko gutekereza k'urugamba cyangwa ibindi bintu byatuma agaruka k'umurongo, uko akomeza kumuganiza niko agenda amushimira uburyo yemeye kujya amuherekeza buri joro kuko uburyo amuzi nk'indwanyi ikomeye nta mpamvu n'imwe izatuma yongera gutinya ishyamba, Ferinessi mukumva imitoma Selena amutera atangira kwibyimbya arega n'agatuza yumva ari hejuru ya byose, akomeza asezeranya Selena ko azahora amurinze kugeza iryo shyamba barisohotsemo akajya kumutuza mungoro y'ubwami akabaho nk'igikomangomakazi, Selena nawe amushimira amutakagiza uburyo azishimira kuba arinzwe n'igikomangoma gikomeye n'umwami w'intwari n'umunyembaraga Rottin, Ferinessi mukumva uburyo Selena asingiza umuryango we ko ari uw'abanyembaraga yisingikirijeho amusaba ko niba atari ibanga yamubwira impamvu atinya ishyamba cyane kandi abandi badatinya ishyamba ahubwo batinya icyo bahuriyemo, ako kanya Selena yitsa umutima gato bigaragara ko noneho ibyo agiye kuvuga nta buryarya burimo kuko n'isura yahise yijima ndetse ahita afatwa n'ikiniga bitunguranye, Ferinessi nawe akomeza kumuturisha amwereka ko barikumwe, ako kanya Selena arongera yitsa umutima ubugira atangira avuga ati ......
.
*Selena ati -"Ferinessi!!! muby'ukuri nk'uko ubivuze koko ntawe utinya ishyamba atinya icyo bahuriyemo, nanjye kuritinya ni ukubera icyo umuryango wanjye wahuriyemo naryo mumateka ya kera kuburyo byakomeje kudukurikirana kugeza na n'ubu. ubundi njya gutangira gutinya ishyamba njye na musaza wanjye Daniel twamenye ubwenge twisanga tubana na papa wacu MORIENTES abana n'ubumuga bw'igingo kuko yari yaravunitse urutirigongo byasabaga ko ahora yicaye mukagare akakavaho agiye kuryama nabwo akaryama agaramye ubutibihina, tugahora tumubaza icyamuteye ubumuga, tumubaza n'iyo mama wacu aba ariko aho kudusubiza akarira atubwira ngo tube turetse azabitubwira twarakuze, gusa nyuma yaho, njye maze imyaka umunani mvutse na musaza wanjye Daniel amaze imyaka irindwi avutse papa wacu Morientes yaje kuremba kubera kubora k'umubiri we byatewe no guhora ahantu hamwe atanyeganyega, mbese uburyo yaje kuremba byagaragaraga ko ari mumarembera, nawe arabibona njye na musaza wanjye Daniel adutumaho aratwicaza ngo adusubize ibibazo byose twamubazaga, nuko atangira atubwira ati.....
.
*Papa ati -"bana banjye Selena na Daniel!! mumbabarire kuba naranze kubasubiza ibibazo mwambazaga nkaba nibutse kubibasubiza ndi mumarembera y'ubuzima, ubundi byose bijya gutangira cyari igihe kimwe nk'umuyobozi wa Golden Land njye na mama wanyu VELONA n'imfura yacu y'umukobwa yarimaze amezi atandatu ivutse, twari tuvuye mumishyikirano y'amahoro kubw'imyivumbagatanyo n'ubushyamirane bwari hagati y'amoko abiri agize igihugu cyacu cya Coast hills, icyo gihe tukaba twari tuvuye muri iyo mishyikirano duhagarariye Abapokate, tumaze gusinyana amasezerano y'amahoro dushyiraho n'imikono yacu, gusa ubwo twari tugeze kw'ishyamba riteganye n'ikiyaga cya Oferia twagombaga kwambuka tuzamuka imisozi itugarura m'ubutaka bwacu bwa Golden Land, m'uburyo butunguranye twumvise igisasu kiduturikanye kizamura imodoka mukirere ishwanyukirayo ibishwanyu byayo kimwe natwe tumanukira mumazi njye na Velona twongera kugarura ubwenge turi mubitaro, Velona yaracitse amaguru yombi ndetse yarahiye no kunda, mugihe njye nari narangiritse igice cy'umugongo urutirigongo rwaravunitse ndetse n'amaguru yarabaye parrarize, gusa tubajije agakobwa kacu, Henock wadutabaye aturohora igihe yari yaje kutwakira n'ubwato ngo atwambutse atubwira ko agakobwa kacu ko yakabuze hose haba mumazi no mw'ishyamba akaba yaraketse ko kaba karacengeye m'ubuvumo buba mumazi cyangwa kakaribwa n'ibinyabuzima biba mumazi birimo inzoka n'utundi dusimba tutazi, ibyo njye na Velona twananiwe kubyakira dushaka gusohoka mubitaro ngo tujye kwishakira imfura yacu ariko Henock atubwira ko mubitaro tuhamaze imyaka itanu (5) turi muri coma bityo niyo twakabona twabona ibisigazwa by'amagufwa yako, akomeza atubwira ko igisasu cyaturikanye imodoka twarimo abireba n'uburyo twamanukiye mumazi imodoka yaka umuriro n'ibyotsi byinshi yarabirebaga aribwo yahise yinaga mumazi akaturohora adushyira mubwato ariko amara amasaha menshi ashaka agakobwa kacu arakabura agezaho ajya no gushakira mw'ishyamba naho arakabura burundu bityo twihangane ahiwo dushimire IMANA kuba byibuze tutarahise dupfira gushira, ntakundi bigoranye twaje kubyakira, aho mubitaro tuhamara andi mezi atanu, abaganga bambwira ko nangiritse bimomeye kuburyo ubuzima bwanjye ntagihe kinini busigaje, ibyo kubyumva nahise numva nihebye kuba ngiye gupfa ntasize umuntu uzanzungura nk'uko ibisekuru byacu byagiye bisimburana mumateka y'ibinyejana byinshi kuva k'umukurambere wacu Pokate aribwo nasabye Velona ko akora uburyo bwose mutera inda ngasiga umuzungura, birumvikana nubwo ntarinshoboye kwinyeganyiza ngo nuzuze inshingano zo m'uburiri nk'umugabo Velona yabaye intwari anjya hejuru arabyikorera nyuma y'amezi icyenda yibaruka agakobwa kaje mw'ishusho ya ka gakobwa k'imfura yacu twabuze, ako gakobwa Velona yibarutse tukita SELENA, gusa kuri njyewe ntabwo nanyuzwe kuko mumateka yacu nta mukobwa wari warigeze azungura umubyeyi we kuko m'ubusanzwe umwana uvutse kuri uwo mukobwa yabaga ari uwundi muryago yashyingiwemo byasabaga ko umuyobozi uriho akora uko ashoboye agasiga umuhungu aribwo nasabye Velona ko ngerageza andi mahirwe yo kumutera inda tutiriwe dutegereza ko Selena akura kuko ntagihe cyo gutegereza twari dufite kuko abaganga bari barambwiye ko ntagihe kinini nsigaje, ntakundi Selena twahise tumucutsa (tumukura kw'ibere) nta ntan'amezi abiri aramara avutse tumureresha amata, nyuma habura ukwezi ngo Selena yuzuze umwaka m'ubutwari bwinshi Velona yaje kwibaruka agahinja k'agahungu impamvu mvuga ko ari ubutwari bwinshi nuko yabuze ibise abaganga bakamubwira ko umwana atamerewe neza munda kubera inkovu z'ibisasu byari kunda kandi akaba yarakiyemo undi mwana nyababyeyi itarisubiranya neza bityo nibategereza ibise umwana azavuka yarapfuye kandi bihutiye kumuteruramo umwana kubera inkovu z'ibisasu zuzuye kunda ntabwo byashoboka ko bongera kumudoda ngo inda yongere ifatane bityo niwo mwanya wo guhitamo umwana cyangwa umugore, kuri njyewe mbura amahitamo kuko bombi narimbakeneye cyane ari bazima ariko Velona ambwira ko n'ubundi we nta hazaza afite ariko umwana we akenewe n'abatuye igiturage cya Golden Land nk'umuyobozi uzanzungura, ibyo Velona yarangije kubivuga abaganga bamuteye ikinya kare ngo batabare umwana aribwo bamuteruyemo umwana w'umuhungu, Velona mubyishimo byinshi yishimira ko yibarutse umuzungura, umwana amwita DANIEL amunshyikiriza m'uburibwe bwinshi ambwira ko niyo yapfa byibuze asize yubahirije ihame ry'igisekuru cyacu cyo kwibaruka umuzungura, nuko nyuma y'icyumweru aza gupfa ansigiye impinja ebyiri, abana mbarera m'ubuzima bungoye kuko nanjye ntari nishoboye, gusa ntibyababuza gukura ari nako ntungurwa no kubona ntinze gupfa nkurikije uko abaganga bari barabimbwiye bagatuma nihutisha Velona kumbyarira umuhungu bigatuma abigenderamo, gusa wa munsi wanjye ndabona wageze, ubu nicyo gihe ngo ibyo abaganga bamvuzeho bisohore nsange Velona n'imfura yacu bitahiye.
.
Papa wacu Morientes yamaze kutubwira byose ansaba kuba nsohotse akagira ibyo abwira Daniel, nyuma y'iminota 20 Daniel asohoka arira ngo birarangiye, kujya kureba nsanga papa yamaze gushiramo umwuka, hakurikiraho kumushyingura nyuma tujya kurererwa kwa Henock wari warasimbuye papa k'ubuyobozi, we n'umugore we ROSSELLE baturerana n'umuhungu wabo Mordekai waturutaga kuko we yari mukigero cy'imyaka 10. Ferinessi!! ngiyo impamvu ntinya ishyamba n'ibyaryo byose nuko ryantwariye umuryango kuva kuri mukuru wanjye, hakurikiraho mama wanjye Velona na papa wanjye Morientes akurikiraho.
.
Selena yarangije kubwira Ferinessi impamvu atinya ishyamba yahogoye kubwo gukora kugikomere n'inkovu z'amateka, Ferinessi amuhanagura amarira amukomeza amwizeza kuzamurinda k'uburyo ntakibi azigera ahurira nacyo muri iryo shyamba, ako kanya batungurwa no kwisanga bageze mungando batabizi, bakomeza kugenda basatira ihema ryabo, uko bagenda baryegera batangira kwakirwa n'urusaku rw'abantu basakuza cyane n'akavuyo kenshi, mugihunga cyinshi bagenda bihuta ngo barebe ikibaye batabarire hafi, kuhagera batungurwa no gusanga.......
:
:
Dusige Selena na Ferinessi batungurwa n'ibyo basanze kw'ihema ryabo tuze murindi shyamba rya Melds twasize Shallenne n'umwana we Estelle bari mubyago bikomeye, gusa twasize Shallenne muguhunga asitaye kumirambo aratsikira ahita agwa hasi agerageza kuramira Estelle yarateruye mukugaruka inyuma ngo arebe niba iyo mirambo yaba atazi ba nyirayo abanza kuyihanagura amaraso n'ibitaka byari byuzuye amasura yabo, kwitegereza neza atungurwa no gusanga umusaza ari umwami Campbell wa IX naho umukobwa ari Dolce umuja wa Ferinessi na Elizabeth, Shallenne kubona umurambo w'umwami yarikanze aba nk'uhonzwe inyundo yo m'umutwe, akajombwa inkota m'umutima, kubona umwami yishwe bimuvanga mumutwe yibagirwa ko we n'umukobwa we Estelle wahwereye bakurikiwe atangira kuririra umwami arahogora cyane, mumiborogo n'amaganya atangira kubwirana umwami amaganya amuganyira agira ati ......
.
*Shallenne ati -"Mwami wacu Campbell!! kuki wemeye gupfa gutya nk'umuntu utagira agaciro?, kuki wemeye gusiga igihugu cyacu mukaga ugisigira umuntu uzamukira mubitambo by'amaraso, Oooh!! ibi bintu bitugwiriye ni ibiki koko!!, ubutaka bwacu bugiye kunywa amaraso y'inzirakarengane ubudashira inyota, bumire n'imibiri ya rubanda ubudahaga, rwose mwami ndakwiginze ntube wemeye gusiga igihugu cyacu gutya ugisigiye izi nyamaswa zitungwa n'amaraso n'imibiri ya rubanda.
.
Shallenne agitakambira umwami Campbell wa IX ngo akanguke yatunguwe no kubona abumbye ikiganza kiriho urutoki rwambaye impeta mukukibumba agifungamo igipfuntsi, Shallenne ategereza ko hari ikindi gikorwa umwami akora araheba ariko bimuha icyizere ko byibuze agihumeka umwuka w'abazima yihutira kumukora k'umutima atungurwa no kumva utera neza nk'uko bisanzwe ahita abona ko ahubwo umwami yaba asinziriye, ako kanya akora no kuri Dolce ariko we asanga umutima uterera kure bigaragara ko we ari mumarembera, ako kanya mukumara kubona ko umwami ari muzima aba aribwo yibuka ko hari abari babakurikiye ahita agira igitekerezo cyo guhisha umwami ngo ababakurikiye batamusanga aho ngaho bakamwica ariko agitangira kumukurubana ngo amuhishe mubihuru yatunguwe no kumva abamuha amashyi bamubwira ngo -"ugaragaje ubutwari bukomeye ushaka gutabara umwami ibintu byananiye abagabo ukaba ugiye kubikora uri umugore kandi ikizira kuko igitsinagore mubereyeho kuba indorerezi gusa no gukurikiza amategeko y'abagabo.
.
Shallenne kumara kumva ayo magambo y'abagabo yubuye amaso kureba abo bagabo atungurwa no kubona bayobowe n'uwahoze ari umugabo we Thimothy watanze itegeko ryo kumwicana n'umwana we Estelle, ako kanya Shallenne amubaza icyo akora aho ngaho kandi abicanyi yamuhaye bo kumwica bari bihagije n'intwaro, Thimothy amusubiza agira ati .....
.
*Thimothy ati -"Shallenne!!! muby'ukuri nanjye ntunguwe no gusanga wowe n'umukobwa wawe Estelle mukiri bazima kandi narinzi ko abapagasi banjye babishe kare cyane, naho ibyo kumbona muri iri shyamba, njyewe ndigezemo nshaka umwami ngo mwambure impeta y'imitsindo y'ubwami, abami bose bagiye bahererekanya kuva mubinyejana byinshi bihise, kuko Rottin ageze imbere y'abatambyi bagomba kumwimika bamusaba impeta y'ubwami arayibura aribwo ahise anyohereza ngo nze ndebe aho yahiriye n'uwarumucikishije nk'uko Elmore yaramaze kubitubwira, ariko kugera aho imodoka yahiriye dutungurwa no gusanga nta kimenyetso na gito kigaragaza ko hahiriye umuntu, mpita nkeka ko Elmore warubakurikiye we na bagenzi be baba batubeshye bakatugambanira aribwo dufashe icyemezo cyo gushakira mw'ishyamba kubw'amahirwe tuba twisanze munzira umwami Campbell n'umucikishije banyuzemo bacika bakagenda basiga amaraso, dukomeza kuyikurikira dutungurwa no gusanga na babapagasi banjye nahaye mission yo kubica wowe na Estelle bari hasi mukwikanga nibaza umuntu wabishe none ntunguwe no gusanga ari wowe Shallenne ndetse uri no kugerageza gutabara n'umwami duhiga cyane, na none kandi ntunguwe gusanga Dolce umuja wa Ferinessi na Elizabeth arambaraye hamwe n'umwami mbona ko ariwe wamucikishaga ndetse aba aribwo nemeza ko twifitemo abagambanyi na za maneko kuburyo mpise mpamya ko na Elmore nawe ari inyuma y'icikishwa n'itabarwa ry'umwami kuko ntawundi muntu wo hanze wari kumenya imipangu yose dupanga, gusa n'ubundi mwese mwaruhiye ubusa kuko ngiye kwambura umwami Campbell wa IX impeta mpite mwica noneho mbahe amasegonda mirongo itandatu yo kumuririra nk'umwami wanyu mwakundaga ubundi wowe na Estelle na Dolce mubakurikize kuburyo mupfana agahinda gakomeye mwumva ko abanyu basigaye habi.
.
Thimothy yamaze kubwira Shallenne gutyo arunama ngo yambure umwami impeta ariko Shallenne ahita amutera inkokora y'amazuru, imyuna (amaraso) iridudubiza cyane, ashatse kugaruka Shallenne ahita yizinguriza amukubita umugeri wo mw'isura no mugatuza icyarimwe n'amagaru yombi nuko Thimothy aragenda agwa hirya cyane hafi kumanuka mumanga y'umusozi atabarwa n'abapolice bari bazanye, ako kanya Shallenne amubwira ko n'ibyo biri muri bimwe yamuhishe imyaka 15 ihise nk'uko yari yaramuhishe ko Estelle atari amaraso ye, Thimothy m'umujinya mwinshi ategeka bagenzi be kumwataka bakamukura munzira byihuse, ariko Shallenne abakirana imbaduko n'umuvuduko atangira kubahata icyo bise imigeri, amavi, ingumi n'inkokora kumiguruko gusa gusa!!, abagabo atangira kubagonganisha n'ibiti n'amabuye abandi akabanaga iyo hepfo mumanga y'umusozi bagaparika nabi, Thimothy abonye bitoroshye yihutira kwambura umwami impeta ngo ayicikane Shallenne ataramukoma munkokora amubangamira gusohoza ubutumwa yoherejweho na Rottin, ariko bihurirana nuko Estelle wari waguye igihumure akangutse abona inkota iruhande rwa Dolce avayo yihuta atanguranwa nuko Thimothy yambura umwami impeta m'ububangutsi bwe aba ayigezeho yizinguriza ahita ayibangura ayizinguriza m'umuvuduko uhambaye n'ubuhuha bwinshi ayitemesha ikiganza cya Thimothy cyari kigiye gukoza imitwe y'intoki kumpeta y'umwami, uko yakagikubise gihita gicika gitandukana n'ukuboko cyikaraga hejuru kigaruka kigwa imbere ya Thimothy aba aribwo yemera neza ko cyamaze gutandukana n'akaboko kare cyane, mugahinda n'umujinya mwinshi ashaka kwataka Estelle ngo yihorere nawe m'ubukana bwinshi ahita abangura inkota amubwira ko noneho namwegera gato agatwe ke niko kisanga hasi kareba uburyo gatandukanye n'igihimba, ako kanya Thimothy ahita ashya ubwoba asubira inyuma ategeka bagenzi be ko bamurasa ariko Shallenne warunejejwe no kubona umwana we abyutse akaba ari gukoresha ubushobozi bwe adahubukiye kumwigana nka mbere, nk'umubyeyi k'umwana abyivangamo atora imbunda atanguranwa arasa abashaka kurasa umwana we, ubundi urusasu ruraseka ibyatsi n'ibiti akaba aribyo biharenganira, Estelle nawe abonye uburyo mama we Shallenne ari kuvunika kubera kugerageza kumurinda no kumukingira ikibaba abona ariko kanya ko kumworohereza, agahangana nabo atabifatanyije no kumurinda, nuko bose ababara neza abacunga kw'ijisho abona abarangariye kuri Thimothy bamupfuka aho ikiganza kivuye, abandi barangariye guhangana na mama we Shallenne, nawe m'ubucakura bwinshi akurubana umwami amumanura mumanga ayimugejejeho agerageza kumucigatira ubundi amanuka akuruta ikibuno nka ya minyenga abana barira k'ubuhaname, Estelle m'ubuhanga n'ubutwari agenda akwepana n'ibisimu, ibishyitsi n'ibibuye akomeza kumanuka k'umuvuduko mwinshi, Shallenne nawe aho asigaye hejuru akomeza guhana abagabo ari nako abamarira hasi kugeza basigaye ari mbarwa kuri Thimothy bamaze kumupfuka aho ikiganza cyavuye asaba imbunda ngo abe ariwe wirasira, Estelle umuciye ikiganza ariko kureba aho yarari we n'umwami arababura, mukwikanga cyane yibaza niba bazimirira mumyotsi no mumyuka biramucanga, ako kanya ahita ategeka abapolice kubahigira kubabona nabo bamwumva vuba bamanuka mumanga y'umusozi, ategeka n'abandi gufata Dolce bakamujyana kwa muganga bakamuhanduramo amasasu kugira ngo nakira ababwire abo akorana nabo n'icyo bagamije, ndetse bize kubafasha kumenya niba koko na Elmore yaba ari umugambanyi ubihishemo nka maneko, ako kanya Dolce nawe bamukura aho ngaho ameze nk'umurambo, ubundi Thimothy nawe aho asigaye ategeka Shallenne n'ijwi rirenga guhagarara akarekeraho kumumarira ingabo kuko ari mugipimo cye, ako kanya Shallenne mukureba abona Thimothy afashe imbunda y'igifaru yamushyize kugipimo n'ikiganza cy'imoso kuko icy'iburyo Estelle yari yagiciye kare, ariko arebye k'uruhande abura umukobwa we Estelle n'umwami ndetse na Dolce, ako kanya m'ubukana bwinshi aza asatira Thimothy atitaye kumbunda amutunze avayo amubaza aho ashyize umukobwa we Estelle n'umwami Campbell wa IX na Dolce ariko uko yakavuyeyo amaso n'umutima byose yabishyize kuri Thimothy havuyeyo umupolice umwe amuturuka inyuma atabizi ahita amukubita dembo m'umutwe ahita ata ubwenge arahwera mukugwa agwira Thimothy amutoneka cya gisebe cyavuyeho ikiganza, bihururana n'uko Thimothy yarakanze imbarutso isasu risohoka ryinjira umupolice ukubise Shallenne Dembo y'umutwe, ako kanya Thimothy ahita ategeka ko bafata Shallenne bakava aho ngaho byihuse agasigara ari ikiguzi cyo kubona impeta y'ubwami n'umwami kuko uburyo Estelle akunda mama we Shallenne ntacyo atakora ngo abone mama we ameze neza bityo nibamubwira ko aribo bafite mama we bakamukangisha kumwica aremera gukurikiza amategeko yabo abazanire impeta n'umwami ubundi Estelle namara kubagezaho impeta n'umwami bahite bamwicana na mama we Shallenne bamukurikiza papa we Hamilton na musaza we Henson, na Shallenne bamukurikize umugabo we Hamilton n'umuhungu we Henson, Thimothy yarangije kuvuga uwo mupangu bakoresha babona impeta y'ubwami n'umwami Campbell, bamaze guterura Shallenne kare, ubundi batambika bamanuka uwo musozi basatira umuhanda, mukanya gato bari bageze aho basize imodoka, Shallenne bamwinjiza 
mumodoka imwe ameze nk'umupfu ndetse imodoka bashyizemo Shallenne aba ariyo na Thimothy yinjiramo n'ikiganza cye yari yanze gusiga mw'ishyamba ngo kitazaribwa n'inyamaswa, ariko batarahaguruka bumvise urusasu rubisutseho nk'amasaro ari guseseka, nabo mukwitanguranwa kwinshi batangira kurasana nabo batareba batabona n'aho amasasu ari guturuka, uko barasa batazi abo barashe kumbi uri kubarasa ni umusore w'umubiri muto wambaye mask y'agakende ndetse we akabarasa abareba neza cyane kuko ari kubarasira mubihuru abakwepera no mubiti hejuru asimbukira kumashami nk'agakende, ubundi amasasu akayabasukaho abagwamo nk'imvura y'amahindu, Thimothy na bagenzi be babonye ko bitoroshye bahitamo kuva aho bahunze ubundi binjira mumodoka eshatu zari aho ngaho bazitwarira mubicu bahunga na wa musore avayo abirukaho n'amaguru imodoka yari inyuma ayirasa ibiturika ihita isimbukira hejuru imanuka irindimukira mumanga ndetse ihita ishya, umusore kureba abona izindi ebyiri zisigaye zamusize, mugihe akibaza icyo gukora kubw'amahirwe aba anyuze kumoto iparitse nyirayo wari wasinze arimo kunyara, ako kanya ahita ayurira abwira nyirayo ko abaye ayitije, nyir'imoto kuza abandagara asanga umusore yamaze kuyihagurutsa kare, ubundi ayiha icyo bise umuriro kugeza itangiye kuguruka za modoka zombi birangira azibonye imbere ye, akurayo ya mbunda yohereza ibiturika ahita ayirasa nayo iturika imanukira mumanga, haba hasigaye imodoka imwe irimo Shallenne na Thimothy n'abandi bapolice ariko yo yanga kuyirasa ahubwo yongera umuvuduko ngo ayegere neza ariko abayirimo batangira kumusukaho urusasu, uko barasa uwo musore Thimothy wari watashywe n'ubwoba yahise akurayo phone atabaza asaba ko bohereza ubufasha bwa battallion yose kuko umwanzi abamereye nabi, umusore nawe uko bagakomeje kumusukaho urusasu avayo ayakwepakwepa kubw'amahirwe aba ayigezeho ubundi akandagira moto ayizamura hejuru cyane ahita ayinaga arayirekura mukumanuka ahita aparika hejuru y'imodoka, umushoferi nawe atangira kugenda ayizunguza ngo umusore ahanuke hasi, ariko umusore nk'indwanyi y'akataraboneka yanga kuva kw'izima ngo ahanuke, ako kanya ahita akura inkota murwubati abara choffeur neza ahita ashinga inkota mumodoka ihinguranya mubitugu bya chofferi ahita abura imbaraga zo gukomeza gutwara, imodoka ihita ibura uburinganire umusore nawe k'umuvuduko uhambaye yinjirira mw'idirishya mukugeramo ahita akubita Thimothy umugeri amunaga hanze, kureba abona imodoka yamaze guta umuhanda imanuka mumanga, m'ububangutsi bwinshi afata Shallenne asimbuka ava mumodoka, ariko bihurirana nuko nayo yari yari mukirere imanuka mumanga umusore nawe mukumara kuyisohokamo mububangutsi bwinshi ahita afatiriza kw'ishami ry'igiti we na Shallenne yarafatiye mubituza basigara banagana hejuru, ako kanya Shallenne waviriranaga cyane ahita akanguka atungurwa no kwisanga ari hejuru anagana mugiti kiri mumanga y'umusozi abona n'imodoka yaka umuriro itembagara ica ibiti n'amabuye igaturiza mumazi, yibaza no kuri uwo musore udasanzwe umutabaye, ariko ibyo akimara kubibona ahita yibuka cyera akiri uruhinja rw'amezi atandatu uburyo yatabawe n'ishami ry'igiti ahita abona ko uko abonye imodoka yaka umuriro w'itanura ikagwa mumazi aribwo buryo ababyeyi be bapfuyemo, noneho uwo musore akaba amutabaye nk'uko Latimore na Alsina bamukuye mugiti, Shallenne ibyo kumara kubyibuka atangira gushoka amarira ahamagara umwana we Estelle n'ikiniga cy'ishavu n'agahinda amubaza aho ari, ako kanya wa musore amuhanagura amarira amuhumuriza amubwira ati....
.
*Umusore ati -"mama!!! rwose humura aho mushiki wanjye Estelle atabashije kukubera kano kanya ndahakubereye nk'imfura yawe, nk'uko nawe amaze imyaka 14 ambera aho ntarindi, bityo humura noneho ntakintu kibi cyongera kukubaho kuko kuba ntarakurinze mumyaka 15 ihise nuko nari nkiri igitambambuga ariko ubu narakuze mba umunyembaraga kuburyo ntawakongera kugukozaho n'urwara rw'intoki mpari, bivuze ko mbere y'uko umwanzi n'umugira nabi akugeraho azabanza angereho, ndagukunda mama wanjye mwiza kuko uhebuje byose gukundwa ari nayo mpamvu papa wanjye Hamilton yari yaragutoranyije mubandi bakobwa bose bari batuye isi yose.
.
uwo musore yamaze kubwira Shallenne amagambo y'ihumure amwita mama we, arikanga, ubwuzu buramuzanukana, amashyushyu aramwica abura uko yifata, yibaza niba ari umwana we Henson uzutse ariko ibyo yumva bidashoboka atekereza ko ahari yaba arota, ariko ibyo akibyibazaho cyane yabiburiye igisubizo sinzi uko yarebye hasi atungurwa no kubona igitero kingana na battallion ebyiri kiri kubutaka, mukwiheba kwinshi yihutira gupfukura uwo musore mask yari yambaye ngo byibuze apfe abanje kubona isura y'umusore atazi umwise mama we, mukumara kumukuraho mask ikozwe mw'ishusho y'agakende akimara kubona isura ye yuje uburanga ako kanya amaso ye ahita arabirizwamo n'isura y'undi musore azi mumateka yahise wari mukigero cy'ubugimbi nk'uwo musore barikumwe umutabaye, atangira kwibuka n'ijoro yahuriyemo nuwo musore, muby'ukuri uwo musore wahise yishushanya mubwonko bwa Shallenne nyuma yo kubona isura y'uwo musore umutabaye ni iya......
:
-Shallenne n'umusore atazi umutabaye bazengurutswe n'igitero cya battallion ebyiri, Ese uwo musore wita Shallenne mama we ni nde?, uwo musore w'undi wo mumateka amwibukije ni nde?
-Selena we akomeje kwigarurira amarangamutima n'ibitekerezo bya Ferinessi kuburyo yamaze kumwiyegereza neza no kumwigarurira wese, ese ako kavuyo basanze kw'ihema ryabo ni akahe?
-Vicklam na Naella bisanze barohamye munyanja y'urukundo m'uburyo batateguye, ndetse dusize bagiye gutabara umwami Campbell wa IX na Engels.
.
EPISODE 15 COMING SOON
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane