Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON  S01 Ep 13

FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 13

Loading verse...
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
:
:
EPISODE 13
:
:
•Twasize Estelle na mama we bagiye gufatwa kungufu mbere yuko bicwa, ndetse twasize hari amasasu avuze.
•Twasize Vicklam na Naella binjiriwe n'abantu batazi. noneho Vicklam mukugera mucyumba atungurwa n'abo asanzemo.
.
Dukomeze,
Duhere hano muri Golden Land forest duheruka Selena agiye kugeza ubutumwa kungabo z'abanzi, mugusohoka ingabo zose zimwakiriza amashyi y'urufaya avanze n'amakondera, nawe akomeza azamuka kumpinga y'umusozi ageze imbere yabo aterura avuga ati .....
.
*Selena ati -"Mbanje kubasuhuza n'ibyishimo byinshi kubwo kuba ndi hagati y'abagabo b'intwari bemeye kundinda, bityo munyemerere mbagezeho ubutumwa mfitiye umugaba w'ingabo Ferinessi bw'uko mugomba guhashya abanzi banyu, Ferinessi!! mubisingizo n'ibyubahiro byinshi harakabaho Rottin umwami w'igihugu cyacu we wakohereje n'ingabo zawe gushyira ibintu k'umurongo mugiturage cya Golden Land, harakabaho n'ingoma ye, kumpamvu zawe hari benshi bamugaragira kandi bagomba kumuyoboka, kubw'imbaraga zawe byose bizaberaho papa wawe Rottin n'abazabakomokaho bose, rero Ferinessi!! twumvise bavuga ubuhanga n'ubushobozi bw'ibitekerezo byawe, birazwi mugihugu cyose ko usumbya abandi bategetsi ubushishozi, ukaba uri ikirangirire m'ubumenyi n'intagereranwa mukuyobora ibitero by'intambara, ubu rero ni wo mwanya wo gukomeze imbere, ukagumana imbaraga ubasanga maze ubagwe gitumo, ubohereze m'urupfu kuko ubu bakomeje kwicwa n'inzara n'inyota kubera ubwoba wababitsemo bigatuma bahagarika gukora kubwo kwitera icyizere cy'ahazaza, ndetse ubu batangiye gushyamirana bo ubwabo bitana bamwana na ba nyirabayazana kuburyo ubu bamaze gucikamo ibice ndetse bakaba nta muyobozi wo kubashyira k'umurongo bagifite nyuma yo gupfa kwa Mordekai bityo ibyo byose bari kunyuramo ni ibyerekana ko bakugabiwe ngo ubacire urubanza rubakwiye ubaha n'igihano cy'urupfu maze bose barimbukire gushira. rero Ferinessi ibyo byose namaze kubibona gutyo mbihuza n'uburyo bakomeje kunshinja urupfu rw'uwari umuyobozi wabo Mordekai mfata icyemezo cyo kubahunga nza mbagana ngo mundengere, ndetse nimwemera kunyakira dukorane ibikorwa bihambaye isi yose izatangarira bigasigara no mumitwe n'imitima ya buri kiremwa muntu cyose aho kiva kikagera kuburyo n'abazavuka bazajya babyiga mumateka, none rero Ferinessi kuva ubu nzaguma iruhande rwawe nk'umwunganizi wawe, imipangu na gahunda z'uko tugomba kwataka tuyipangire hamwe, irindi banga nabibira nuko buriya mubatuye Golden Land nasizemo maneko uzajya umpa amakuru na gahunda zose z'ibyo bakomeje gupanga, ndetse ambwira n'aho bafite imbaraga n'intege nke maze nitumara guhuza neza amakuru yose, nzaze mbikubwire maze usohoke n'ingabo zawe zose tubatere tubatunguye, kuburyo tuzabagwa gitumo bakagira ngo bagwiriwe n'ikirere, kuburyo nta bushobozi bwo kukurwanya bazaba bafite, nyuma yo kubarimbura no kubatsembatsemba bose nzahite nkuzengurutsa igiturage cyose cya Golden Land nkwereka ahantu hose habitse imitungo kamere y'igiturage cyose cya Golden Land, ndetse nkuyobore no kuyindi mitungo kamere duherutse kuvumbura m'ubutaka bwa Golden Land nkomeze nkwerekeza m'umurwa n'ingoro y'ubutegetsi ahabitswe umutungo wose w'igiturage, maze nshyire intebe yawe m'umurwa rwagati maze wowe n'ingabo zawe mugabane ubutaka nimubishaka mutumeho imiryango yanyu muture, kandi mutunge ndetse mutunganirwe. ngubwo ubutumwa nashakaga kubaha, kandi ibyo mbabwiye byose mbibabwiye mbikuye k'umutima ari nawo umpatiye kubibabwira kuko ari mwe mukwiye Golden Land, kandi nzishima by'iteka kubona bariya bantu banshyinyaguriye banshinja kugambanira umugabo wanjye Mordekai nabo bagiye iyo yoherejwe ntan'uwo kubara inkuru usigaye.
.
Selena yamaze kuvuga ayo magambo y'uburyarya m'uburyo bwo kwigura kubanzi, Ferinessi n'ingabo ze banyurwa nayo, basigara batangarira ubuhanga bwe bamukomera amashyi y'urufaya n'amakondera bavuga bati -"kuva isi yaremwa, nta mugore twabonye nk'uyu ufite uburanga mumaso n'ubuhanga mubitekerezo n'ubushishozi mumvugo".
.
ingabo zamaze kuvuga gutyo Ferinessi asanga Selena kumpinga y'umusozi aho ahagaze imbere y'ingabo zose zimurangamiye, amaze kumugera iruhande aramubwira ati ....
.
*Ferinessi ati -"Wakoze mugore mwiza, kandi wagize neza kuba waje utugana ngo uduhe umutsindo udufasha kurimbura bariya bantu babangamiraga inzozi zacu, naho wowe ufite uburanga mw'isura n'ubwiza bw'umubiri wose n'ubuhanga mumvugo ibyo uvuze nibiba nk'uko ubivuze uzatura mungoro y'ubwami bwa Rottin turimo kubaka, k'uburyo uzaba uri umugore wa mbere wubashywe mugihugu, ukazaba ikirangirire kw'isi yose.
.
Ferinessi yamaze kubwira Selena gutyo bakorana muntoki bizezanya ko bagiye gukorana, ingabo zibaha amashyi n'amakondera zisaba Ferinessi gufatiraho kuko abonye umugore mwiza kandi w'umuhanga umuhoza amarira y'urupfu rw'uwahoze ari umugore we Elizabeth uherutse kwicwa, ibyo Ferinessi na Selena kubyumva bararebana bahuje imboni bombi bagira amasoni, noneho ingabo si ukubafana zibabwira ngo "bakomereze aho ngaho ni uko bitangira.
.
Selena nawe nk'umuntu waje azi icyo ashaka mukwigirisha amasoni asaba Ferinessi ko amukura aho ngaho kuko amasoni ingabo ze zirikumutera aratuma arindimuka kuri iyo mpinga y'umusozi, Ferinessi nawe nk'umuntu wari watwawe n'uburanga n'ubwiza bwa Selena amufata akaboko amukura aho ngaho ingabo ze zikomeza kubaha amashyi ndetse zibakorera n'akarasisi kuburyo wakeka ko aho habaye ubukwe bw'umukomando, noneho Selena si ukuganzwa n'amasoni atangira gushashagirana nk'imitako ya zahabu na Feza imbere ya Ferinessi kuko amasoni ya Selena yahuraga n'uburanga bwe agakora umutako w'akataraboneka, uko bagakomeje gucimbagira nk'ishya ziri gutamba ingabo nazo zibafana baje kugera mw'ihema rya Ferinessi, ahita ategeka abasanzwe bamuba hafi ko binjiza Selena mucyumba cye asanzwe abamo cyuzuye ibikoresho byose n'imitako ya zahabu na feza, bakamugaburira kubiribwa n'ibinyobwa bye, ariko Selena akibyumva amuhakanira amubwira ati...
.
*Selena ati -"Ferinessi!! umbabarire si ukwanga ibyo mumpaye ariko mugihe tukiri muri rino shyamba nzirinda kurya no kunywa kubyo ugenerwa kugira ngo bitazangusha mw'ikosa cyangwa bikangwa nabi kubwo kutabimenyera bikaturivamo umuvumo wo gutsindwa urugamba ruturi imbere, bityo reka nzatungwe n'ibyo nazanye nsanzwe menyereye kandi bijyanye n'umuco w'ubwoko bwacu.
*Ferinessi ati -"Ese urumva impamba yawe nishira tuzakubonera gute ibindi nkabyo kandi muri twe twese nta wundi muntu n'umwe wo mubwoko bwawe?.
*Selena ati -"Shyitsa umutima mugitereko Ferinessi!!, rwose humura ntabwo nzamara impamba nitwaje mbere yuko nsoza ibyo natangiye nkoresheje ikiganza cyanjye.
.
Selena yamaze kubwira Ferinessi gutyo, nawe arekeraho kumuhatira ibitamurimo kuko yarasanzwe azi amateka ya Selena nk'umuntu utajya akurwa kucyemezo cye noneho uburyo yari yakomeje gutwarwa n'uburanga n'ubwiza bye byahebuje byatumaga umutima we umutegeka gukora icyo Selena ashaka cyose kuburyo niyo Selena yari kumubwira ngo ahagarike igitero asohoke mw'ishyamba n'ingabo ze basubira m'umurwa mukuru wa Merbella yari guhita abyemera atajijinganyije, ako kanya ibyegera bya Ferinessi byari bikomeje gutungurwa n'uburyo Ferinessi yashizemo amakare n'amakaka nk'intare yahiye ijanja bajyanye Selena mukindi cyumba giteganye n'icyo Ferinessi abamo, bazana n'impamba ye yose bayishyira muri icyo cyumba, Selena n'umuja we babanza gutondeka ibintu byabo k'umurongo, icyumba cyabo baragitakagiza barakiryoshya, bafata n'umwanya wo gutegura ifunguro kumpamba bitwaje, nyuma bararyama ariko Selena abura ibitotsi kubera guheranwa n'ibitekerezo by'uko agomba kugobotora igiturage cyabo igitero kibatsikamiye, atekereza uburyo agomba guhagarika Ferinessi n'igitero cye uko yagatekereje cyane yarabyutse muri icyo gicuku abandi bose basinziriye uretse abaraye bacunze umutekano hanze, uko yakabyutse asohoka mucyumba anyonyomba yirinda kugira icyo akoma, mukanya gato aba ageze m'uruganiriro ariko byabindi by'uwububa ubonwa n'uhagaze yageze m'uruganiriro mukwikanga atungurwa no gusanga....
:
:
Dusige Selena atunguwe n'icyo asanze m'uruganiriro tuze hano muri royalty Hospital aho twasize umwami Campbell wa IX arikumwe n'umukobwa wamutabaye amubaza uko yamenye umugambi mubisha wa Rottin yaramufitiye wo kumwica ndetse akaba yari yaramuroze ariko kandi aho bari munzu yo hasi ntabwo bazi ko bagabweho igitero simusiga uwo mukobwa mukujya kumusubiza abanza gukuramo itaburiya n'ibindi bintu by'abaganga yari yambaye kumureba turabona tumuzi kuko ari wa muja urera Rahab agakobwa ka Ferinessi na Elizabeth, ariko uwo mukobwa agitangira gusubiza umwami Campbell wa IX uko byagenze yatunguwe no kubona umusore wambaye inyambaro y'abarinzi ba Rottin ubinjiranye mugihunga cyinshi amuhamagara mw'izina ati -"Bommel!!! bigenze gute ko ugarutse kutureba ntabwo uziko ushobora kwishyira mubyago byo kuvumburwa Rottin akakugirira nabi ndetse bikatwicira na mission?
.
ako kanya uwo musore tumaze kumenya ko ariwe Bommel mwenyewe yahise amusubizanya igihunga amubwira ati -"Engels!!!! ntabwo ngarutse gutyo gusa ahubwo narinje kukurabura ko ubuzima bwawe n'ubw'umwami buri mubyago ndetse n'umuryango w'umwami muri rusange, bityo niko kanya ko gushaka uko musohoka aha ngaha njyewe nkajya kureba uko ntabara umuryango w'umwami, kuko Rottin yiteguye kwica umwami agafungira n'umuryango we ahantu hatazwi agahita yigarurira ingoma aba umwami.
.
ako kanya Bommel akimenyesha Engels ko batangiye guhigwa bukware, umwami yahise acika igikuba no guhangayika kwinshi asaba ko bamureka akajya gutabara umuryango we, ariko Engels ahita amufata amubwira ko icyihutirwa ari ubuzima bwe kuko busesetse gato igihugu cyose cyahita gicura umwijima w'icuraburindi, ariko umwami amusubiza ko yakwemera agapfa aharanira ko umuryango we umererwa neza bityo ntabwo yakwemera guhunga azi ko umuryango we awusize mubyago, Engels na Bommel babonye umwami akomeje kubagora no kubicira mission bicirana ijisho bahana amasiri ako kanya Engels ahita ajomba umwami urushinge ahita atuza arasinzira ntabyo gutinda baramuterura bamutereka kugitanda, ako kanya Bommel abwira Engels ko basohokera k'umuryango w'inyuma ari buhasange imodoka y'umuhondo n'umukara yabateguriye ayinjiremo acikishe umwami, ako kanya bahita basezeranaho bahana utudomo kuminwa nk'abakundana, Bommel amubwira ko agiye kubanza yarangaza bagenzi be amushakira icyuho acamo acikisha umwami, we akaza gusigara akurikirana aho umuryango w'umwami ufungirwa akawubohora, ako kanya Bommel mukuva aho ngaho abona bamwe mubo bakorana bamubonye agambana mugihe bagishaka kumurasa arabatanga abarasa k'umuvuduko uhambaye, abandi bumvise amasasu bavayo bahuruye Bommel ababeshya ko umwanzi wishe bagenzi babo acikishije umwami nyuma yo kumucika, bagenzi be bacyumva amakuru nabo bihutira kumubaza aho uwo muntu ucikishije umwami anyuze abereka icyerekezo ababeshya nabo bakurikira bihuta, Bommel yicira isiri Engels amubwira ko ariko kanya ko gucika, ubundi akomeza akurikira bagenzi be bakurikiye umuntu ucikishije umwami ngo akomeze abajijishe, Engels nawe aba abonye icyuho abanza gufunga gikomando n'intwaro azikenyereraho ubundi asunika igitanda umwami aryamyeho asohoka yihuta, acika aca mumacordor akwepana n'abari kubahiga, ariko kubw'amahirwe make hari abamubonye ariko muri bwa bubangutsi yatojwe bose abapima amasasu kugipimo cyiza nta kosa ryo guhusha afite, abandi bacyumva amasasu baza bahuruye amasasu aba ariyo abona ijambo ryo kuvuga n'uburenganzira bwo guseka muri ibyo bitaro, gusa Engels ni umurashi mwiza kuko yatangiye kubakoramo umwe kuri umwe abashyira hasi ari nako akomeza abakwepa acikisha umwami, gusa na babandi Bommel yari yayobeje bumvise amasasu bashatse kugaruka Bommel abarundaho urusasu n'ibiturika bose bose bisanga hasi ubundi agaruka yihuta ngo arebe uko yafasha Engels uri mubyago bikomeye noneho kugera aho Engels ari asanga noneho ahanganye n'ingabo za Rottin bakoresha umubiri nubwo Engels yarakomeje kubashyira hasi nk'indwanyi yakoze ikosi rikomeye kurusha iry'abo bapagasi ba Rottin, kuko uburyo Engels yaguhaniraga abagabo si ubw'ino aha kuburyo kumureba agurukira abantu akabamanukira abakubita nabi ntabwo wapfa kwemera ko ari ikiremwamuntu ahubwo wakeka ko ari ikimanuka gihanganye n'ibiremwamuntu, gusa Bommel yabonye birimo gutinza Engels gucikisha umwami abyivangamo yitsimba ahantu atangira kurasa bagenzi be bakorana bakisanga hasi batazi iyo amasasu ari kuva n'uri kubarasa, uko yakabagabanyije Engels aba abonye icyuho cyo gukomeza gucika, asunika igitanda umwami aryamyeho anyura inzira yo m'umuryango w'inyuma Bommel yamubwiye kunyuramo asanga imodoka imutegereje, kubw'amahirwe aba ageze hanze ntawe umubangamiye n'imodoka Bommel yamuteguriye abona iteguye neza, ako kanya areba igitanda ari gusunikiramo umwami kitashobora kunyura mumasarabwayi n'umucanga byoroshye ahita amuterura amushyira kubitugu amukura aho yiruka kuri wa muvuduko batojwe basiganwa n'inyamaswa z'inkazi, imodoka aba yayigezeho kare, afungura umuryango byihuse ashyiramo umwami, nawe ayinjiramo byihuse ariko atarayihagurutsa hari abamwitambitse bamushyize mugipimo bamubwira ngo arakora ikosa rito hakagira ipine ryizinguriza gato barahita bamumena umutwe ubwonko bwe busigare bunyanyagira aho ngaho, Engels we abonye iminwa y'amasasu imuri imbere abona ko yafashwe ariko yibutse umwami afite kandi bakaba bashaka kumuvutsa ubuzima ahitamo kwiyahura muri ayo masasu abanza kubabara neza kuri wa muvuduko yatojwe ahita aryama mumodoka ahita ayihagurutsa nabo si ukumusukaho urusasu akamodoka bagahindura ubushingwe ariko kabacaho bareba bibwira ko Engels bamuhamije amasasu akamodoka kakaba kari kwitwara ariko batungurwa no kubona gasohotse m'ubutaka bw'ibitaro gaciye m'umuryango werekeza kungoro y'ubwami, kureba kumbi Engels aracyari muzima nubwo hari amasasu amwe yari yamufashe ikiganza cyari gifashe voulant, n'irindi ryafashe urutugu, ako kanya mukweguka abanza kureba niba umwami nta sasu ryamufashe ariko kureba ababazwa no gusanga hari amasasu yamufashe ariko cya kizere batojwe cyo kutamanika amaboko ibintu bitararangira neza gituma yumva ko umwami aza kubaho yongera umuvuduko ngo arebe niba amubonera ubutabazi bwihuse, kubw'amahirwe abona ageze m'umuhanda mugari akamodoka aragacanira ngo arebe niba hari aho yabona yakura ubufasha bw'ibanze bwo gutabara ubuzima bw'umwami, ariko ageze kure cyane atangiye kumera nk'usohotse m'umugi yarebeye mukirahuri abona yakurikiwe noneho by'amaraburizo ikigaragaza ko uwo munsi atari uwe, yumvise akamodoka gatangiye kunuka kureba abona kari gucumba umwotsi bigaragara ko kagiye gushya, ibyo kubibona gutyo atangira gushaka uko akamodoka bagasohokamo katarashya, ahita agakatisha mugashyamba ahita aminuka inyuma aho umwami aryamye, yihutira gufungura umuryango ahita amusohoramo, bamara gusohokamo akamodoka gahita gaturika, Engels nk'umukomando yirengagiza uburibwe bw'amasasu afite n'uburyo ari kuvunika ateruye umwami atangira kwiruka mumashyamba, abakurikiye barimo na Bommel mukuhagera basanga akamodoka gakomeje gushya bibwira ko buriya umwami n'uwageragezaga kumutabara bahiriyemo, ariko Bommel nk'umuntu uzi Engels yanga kwizera ko yapfa gutyo nk'ikigwari kuko mw'ikosi bitoje uburyo bwose bakwitabara bari mubyago koko nk'uko yabikekaga abona inzira y'amaraso Engels yanyuzemo, ibyo akimara kubibona ashaka kwica bagenzi be ngo ajye gufasha Engels n'umwami ariko atekereje kubwinshi bwabo abona yajya kubarangiza nabo bamurangije kare, ahita ahagarika ibyo gutekereza kwica bagenzi be ahubwo yihutira kubashushubikanya abasaba kuva aho byihuse ngo bakomeze bajya k'urugamba rwo gufata ubutegetsi, nabo bamwumva vuba bahita bahindukira byihuse, mukuva aho Bommel agenda asenga ngo ntihagire icyo umukunzi we Engels n'umwami baba, ari nako asenga ngo asange umuryango w'umwami utarashimutwa maze akore uko ashoboye kose awutabare atitaye ko Rottin amuvumbura kuko ibihe bagezemo by'urugamba rufunguye ntabwo bikiri ngombwa ko akomeza kwihisha no guhisha ko ari maneka kuko na Rottin nk'umugambanyi w'umwami yamaze kumenyekana, uko yakagiye abitekerezaho yabonye neza ko urugamba rugeze ahakomeye kugera ubwo abura amahitamo y'abo atabara mbere, ako kanya agerageza gutabaza Vicklam ngo amubwire ajye kureba Engels n'umwami mw'ishyamba ariko amubura kuri bluetooth no kuri phone, mukwiheba yibaza uko byagendekeye Vicklam utari kuboneka k'umurongo, anibaza uko umukunzi we Engels n'umwami bameze, muguhangayika n'agahinda kenshi ko kubona ikipe yabo ya Triple unbeaten isa n'isenyutse kuntangiriro bituma asubiza intekerezo inyuma atangira kwibuka uko byatangiye ubwo yajyanaga na Rottin na bagenzi be kwa Ferinessi batabaye mukugerayo Rottin n'abarinzi bakinjira munzu, naho we akihutira gushaka umukunzi we Engels ngo arebe niba ameze neza agasanga yihishe m'ubusitani n'abana babiri aribo Victor na Rahab, kuko yaragikomeje kwigira umunyantege nke nk'umuja, ako kanya akimubona babanza guhoberana by'urukumbuzi, nyuma bahana amakuru Bommel abwira Engels ko bari munzira yo kujya kwica umwami Campbell wa IX bagasubizwa inyuma n'intabaza ya Ferinessi wahamagaye papa we Rottin amutabaza ngo atabare umugore we Elizabeth n'umwana we Rahab kuko batewe aribwo bageze aho we akihutira kuza kumushaka amuhangayikiye cyane, Engels amaze kubyumva ishyaka rimuzamukamo ahita amubwira ko nta mwanya wo kuzarira bafite kuko bagomba kujya gutabara umwami byihuse, ako kanya Bommel aterura Victor naho Engels aterura Rahab bahita baca m'umuryango w'inyuma ariko batarinjira mumodoka bahubirana n'umurinzi wa Rottin wari wiherereye akurura kumwotsi (anywa itabi), akibabona ashaka kubaraburiza, Bommel ahita amurasa amasasu yo k'umutima atitaye ko ari mugenzi we bakorana ariko za mpuhwe z'abari n'abategarugori zihora hafi, Engels asaba Bommel ko bamujyana kwa muganga, Bomnel amubajije niba ataza kubakereza babanza kumujyana mubindi bitaro, Engels amusubiza ko bamujyana muri royalty hospital babeshya ko ari umwe mubagize umuryango w'ibwami ukoze impanuka, Bommel arabyumva abanza gushyira Victor mumodoka aragaruka aterura uwo mugenzi we arashe amwinjiza mumodoka abanza kumuhambira ngo amaraso adakomeza gutemba, ubundi Engels ahagurutsa imodoka k'umuvuduko nk'uwa kibon'umwe cyangwa umurabyo, Bommel kureba atungurwa no kubona Engels ataye icyerekezo cya royalty hospital, amubajije impamvu Engels amusubiza ko abo bana ari abaziranenge batagomba kugira aho bahurira n'urugamba bagiyemo bityo abanje kubajyana muri ya nyubako basigiwe na Chenko, Bommel amubajije uwo abasigira amusubiza ko asiga abasinzirije bakongera kubagarukira bamaze gutabara umwami, cyangwa babashinge Vicklam abiteho n'ubwo bakomeje kumubura k'umurongo, birumvikana kuko aho iyo nyubako iri hari kure cyane munkengero z'umurwa mukuru wa Merebella bayigezeho batinze, barafungura banjira mugipangu, bakomeza binjira munzu kugeza bageze kucyumba cya Engels binjiramo, ako kanya Engels aryamisha Victor na Rahab k'uburiri bwe akurayo agacupa abapuriza mumazuru ahereye kuri Rahab akurikizaho Victor bombi bahita bacika intege bahita basinzira, Bommel amubajije igihe bamara basinziriye Engels amusubiza ko basinzira amasaha 12 bivuze ko ayo masaha agomba gushira bagarutse agakomeza kubitaho no kubarinda cyangwa nibidashoboka ko baba bagarutse basenge bongere kubona Vicklam k'umurongo babamushinge bivuze ko nta kosa ryo gupfa bagomba gukora kuko n'abo baziranenge Victor na Rahab babigenderamo bapfa urupfu rwa mbere rubi rwo kwicwa n'inzara, ntabyo gutinda basohoka mucyumba byihuse, barafunga bakomeza basohoka munzu nayo barafunga bakomeza basohoka igipangu nacyo barafunga, ubundi bafata umuhanda ugaruka m'umurwa rwagati, kugeza bageze muri Royalty hospital mukwinjira abarinzi babanza kubahagarika, ako kanya Bommel ababeshya ko bari bazanye umwe mubagize umuryango w'umwami ukoze impanuka, abo barinzi b'ibitaro babonye uburyo Bommel yambaye imyenda y'abarinzi ba minisitiri w'intebe Rottin bahita bamwibuka ko ari Elmore umurinzi wa mbere Rottin yizera nabo baramwizera babemerera kwinjira, mukwinjira mubitaro indani babanza gushimuta abaganga babambura imyambaro y'akazi babafungira ahantu bafata wa mugabo nawe bamwambura imyenda y'akazi k'uburinzi bwa Rottin bamwambika iy'abarwayi, ariko bamushyizeho ibipimo basanga yapfuye kare, ako kanya Engels aha Bommel igitekerezo cyo guhinduranya bagurana uwo murambo n'umwami kugira ngo umuryango we utaza kumubura ugacika igikuba cyangwa Rottin akahagera akamubura bataramusohora mubitaro, Bommel amubajije uko bagurana umurambo kandi umwami nuwo mugabo badasa cyane ko umwami ashaje n'imvi z'uruyenzi zuzuye umusatsi n'ubwanwa, Engels amusubiza ko bajya gushaka ikimask gisanzwe bakagishyiraho ubwanwa bwinshi kandi burebure bw'umwami n'umusatsi mwinshi kandi by'umweru ubundi bakabyambika uwo murambo, Bommel ahita amubwira ko mask ayifite ariko ubwanwa n'imisatsi kubibona bigoranye ako kanya Engels amusaba kuba amutegereje akanya gato, mukugaruka agaruka afashe umukecuru w'umuganga bamwogosha umusatsi w'imvi z'uruyenzi bazishyira kuri mask nk'ubwanwa izisagutse bazishyira k'umutwe w'umurambo, uwo muganga nawe bamufungira aho bafungiye abandi, nuko basunika uwo murambo kugitanda cy'abarwayi, bageze kucyumba umwami arwariyemo Bommel abanza gutsimba umurambo k'uruhande, Engels we yinjira mucyumba umwami arwariyemo nk'umuganga ategeka umuryango wose w'ibwami gusohoka akagira isuzuma rya nyuma akorera umwami, bagisohoka ahita amutera urushinge rumuca intege, ako kanya abanza guhindura camera ubundi abwira Bommel kwinjiza uwo murambo, Bommel nawe nk'umuhanga awinjiza ntawe umurabutswe, Engels ahita aterura umwami na Bommel aterura umurambo bahita babahinduranya kubitanda, umwami bamushyira kugitanda bazanyeho umurambo n'umurambo bawuryamisha kugitanda umwami yararyamyeho, ako kanya Bommel asohokana umwami naho Engels asigara atunganya uwo murambo awambika ibintu byo guhumekeramo n'ibitsinga byinshi awutega camera n'agakurura majwi abihuza na bluetooth ye, ndetse na camera y'icyo cyumba ayisubiza k'umurongo, ahita ahamagaza abarwaza b'umwami ababwira ko umwami amuteye umuti ufite imbaraga nyinshi zo kwica amarozi bamuroze yose akamushiramo bikaba bitumye umubiri w'umwami ucika intege agasinzira kuburyo akanguka nyuma y'amasaha 24 akaza gukanguka ahita yihagurutsa aho ngaho akajya gukomeza ubuzima nk'uko bisanzwe bityo icyo basabwa ni ukumuguma hafi kugeza akangutse kugira ngo hatagira undi umwinjirira akongera kumuroga bityo n'undi muganga winjira uwo ariwe wese ntibamwizere kuko igihugu cyuzuyemo abagambanyi n'abanzi benshi ikirenzeho bakaba babihishemo, Engels yamaze kubabwira gutyo asohoka bamushimira ageze hanze abaza Bommel aho we n'umwami bari amurangira aho bari munzu yo hasi abasangamo byihuse, Bommel amubaza uko basohoka aho ngaho Rottin atarahagera ariko Engels amubwira ko ahubwo bategereza Rottin agafatirwa mucyuho kuburyo ibyo gucikisha umwami bitaba ari ngombwa kuko yamuteze camera n'agafata majwi kuburyo ibyo akora byose baba babireba banabyumva, Bommel akimara kubyumva amukora muntoki amubwira ko ari umuhanga, ntabyo gutinda amusezeraho ngo asange Rottin kugira ngo atamukeka, Bommel asohoka muri ibyo bitaro agisohoka abona Rottin amuhamagaye amubaza aho ari amusubiza ko yarimo gushaka umwuzukuru we Rahab na Dolce umuja umurera. Rottin amusaba kuba abiretse akaza aho abandi barinzi n'ingabo ze ziri kuko agiye kugera mumwanya wo kurindwa cyane nk'umwami, aribwo Bommel yasanze abandi bagaherekeza Rottin muri Royalty hospital akabasiga inyuma y'ibitaro akinjira wenyine, kugeza ageze aho umwami arwariye agatungurwa no kubona noneho umuryango we udashaka kumuva iruhande mukurambirwa gutegereza akabatekera umutwe w'impuhwe za bihehe ngo bajye kuruhuka arasigara amubarebera ariko bagisohoka akurayo umusego ngo yice umwami urw'agashyinyaguro abanje no kumwishyongoraho abona kumushyiraho umusego ngo yicwe no kubura umwuka byose, Engels n'umwami babireba aribwo Engels yamwoherereje amajwi kuri bluetooth amumenyesha ko ibyo amaze gukora aruhiye ubusa, Rottin nawe ahamagara Thimothy amutegeka guhita bakora umupangu wa kabiri bise OCD (Open Coup D'etat), Thimothy nawe waruhugiye mukumviriza ibyo umugore we Shallenne abwira umukobwa we Estelle kugafata majwi yabateze ahita ahamagara Elmore (Bommel) n'undi mupolice umwungirije ababwira ngo nicyo gihe ni nako kanya ko gukora umupangu wa OCD, aribwo bahise bataka batabara Rottin warugiye gufatwa n'abarinzi b'ibitaro, abapagasi ba Rottin bamaze gushyira abarinzi b'ibitaro hasi, Rottin ahita abagabamo amakipe abiri imwe ihiga umwami ikamwica n'indi ijya gushimuta umuryango w'umwami aribwo Bommel yahise yihuta ajya kubimenyesha Engels ngo bashake uko bacika, Bommel yakomeje kwibuka byose uko byagenze ageze kuho basanze imodoka Engels n'umwami barimo irimo gushya yakongotse agahinda no guhangayika biramusaga yibaza niba baba bakiri bazima nyuma yo gusohoka mumodoka, uko Bommel yagaheranwe n'agahinda baje kugera kungoro y'ubwami ariko kuyigeramo agwa mukantu atungurwa no gusanga......
:
:

Dusige Bommel atungurwa n'ibyo asanze kungoro y'ubwami tuze hano mugashyamba aho Estelle na mama we Shallenne bari bagiye gufatwa kungufu, ariko mugihe Estelle yarakirimo kwirwanaho ngo arebe ko yatabara mama we bari bamaze kwambura imyambaro yose asigaranye utwenda tw'imbere, ako kanya bumva amasasu avuze yikurikiranwa bose mukwikanga bihutira kureba abarashwe batungurwa no kubona abarashwe ari abashakaga gufata Estelle na mama we Shallenne kungufu, Estelle mugihe akibaza ubatabaye n'impamvu abatabaye ako kanya arongera yumva umurundo w'amasasu ukivuga kureba atungurwa no kubona ari mama we Shallenne wabaye umukomando akomeje kumarira abicanyi hasi, Estelle kumara kubibona gutyo ibyishimo biramusaga yumva ishema aterwa na mama we ryikubye inshuro milioni, ako kanya nawe afata intwaro zabo mama we ashyize hasi nawe atangira kurasana n'abapagasi ba Thimothy, mugihe bakirimo kubamarira hasi n'abari basigaye kumuhanda bavayo barasa, Shallenne abibonye akenyera umwitero atora n'indi myenda ye avayo yihuta afata umukobwa we Estella ngo bacike icyo gitero ariko abapagasi ba Thimothy babirukaho babamishaho urusasu Shallenne nawe abasubiza ari nako akingira umukobwa we Estelle ngo hatagira isasu rimufata, kuri Estelle we yari yakomeje gutungurwa n'uburyo mama we Shallenne ari umukomando kuko igipimo yarafite ntabwo ari icy'umukomando uwo ariwe wese kuko abagabo yarakomeje kubahamya amasasu nka mudahusha watojwe kuburyo yarakomeje kubashyira hasi abakwepakwepera inyuma y'ibiti, gusa abagabo ntibashira kuko bari benshi cyane, byasabye ko Shallenne asaba umukobwa we Estelle gushaka uko bakwepa bakihisha bagasigara bashaka ubufasha kuko abo bagabo ntabwo yakomeza kurasana nabo ngo abarangize batarabica kubera ko ntayindi gahunda babafiteho uretse gukurikiza itegeko rya Thimothy ryo kubica, Estelle wari watunguwe n'uburyo mama we ari indwanyi y'akatataboneka amwikiriza amubwira ko adashaka kumubura nkuko yabuze papa we Hamilton na musaza we Henson, ntabyo gutinda Shallenne yafashe ukuboko Estelle biruka muri iryo shyamba baca ibiti n'amabuye ariko inyuma yabo abagabo bakomeza kubirukaho n'urusasu, uko bakirutse Estelle nk'umwana ukiri mumyaka 14 nubwo yarafite igikuriro n'igihagararo yaje kunanirwa biba ngombwa ko mama we amuterura akomeza kwiruka ariko gusiga abagabo ikirenzeho batojwe byari bigoye kuburyo byaje kurangira Shallenne nawe ananiwe imbaraga zo kongera gushingura ibirenge zirabura burundu biba ngombwa ko yinjira mugihuru bihishamo, abari babakurikiye babura aho Shallenne na Estelle barengeye, bakwira ishyamba ryose babahiga nk'abahigi bahiga inyamaswa, Estelle aho yarikumwe na mama warimo kongera kwambara imyambaro bari bamwambuye yakomeje kumuhanga amaso ubudahumbya, ubona mw'isura ye yuzuye gutungurwa kwinshi, Shallenne mukurangiza kwambara atangazwa no gusanga umukobwa we amureba ubudahumbya ahita abona ko umwana we yahungabanyijwe no kumubona yambaye ubusa nubwo batari bakamwambuye n'akenda k'imbere, ako kanya ahita yiyegamiza Estelle amwiseguraho kubwo kubona ubwambure bwe ari hagati y'abagabo, Estelle amuhakanira amubwira ko atari cyo kibazo afite ahubwo impamvu aruko yaguye m'urujijo rwo kubona uburyo abagabo bari bagiye kugaba igitero muri paradizo ye byoroshye ariko agatungurwa no kubona abashyize hasi byihuse k'umuvuduko n'igipimo nk'icyabamudahusha (snipers), ako kanya Shallenne yitsa umutima gato amusubiza agira ati ......
.
*Shallenne ati -"Mwana wanjye Estelle!!! wowe uracyari muto ntabwo urahura n'ibintu bikomeye nk'ibi nubwo iteka nahoraga nifuza ko utazigera uhura nabyo kuko byanteye ibikomere kuva mubwana kugeza n'aka kanya, naho ubundi kuba watunguwe no kubona ngandukanye abagabo kandi wabonaga bandushije imbaraga, icyo wamenya nuko buriya igihe uzaba uhanganye n'umwanzi uzirinde ko abona aho ufite imbaraga n'ingufu ahubwo aho ufite imbaraga uzahamuhishe umwereke ko ufite intege nke uwo muhanganye azane ibyizere byinshi ntakindi yitayeho nawe uhite umuzanira za mbaraga wamuhishe umutunguye kuburyo nta bushobozi aba agifite bwo gusubira inyuma cyangwa kwirwanaho, aribyo nanjye nakoze nereka ziriya ngirw'abagabo mbere ko nta mbaraga mfite zo guhangana nk'uko wahanganaga nabo baza n'ibyizere byinshi batereka intwaro k'uruhande bibwira ko bagiye kwinjira muri paradizo yanjye byoroshye nanjye ndabareka ariko nkomeza kubabara nkoresheje ubwonko n'umutima, uko nakababaze mbona ubwenge bwabo bwatakariye mumaguru yanjye k'umuvuduko nk'uw'umurabyo mfata imbunda zabo n'amaboko yombi mbapimira icyarimwe mpita ndasa n'abari bakomeje kurwana nawe bose mbashyira hasi mw'isegonda rimwe hasigara abari bari kubareberera n'abari basigaye k'umuhanda aribwo twatangiye kurasana kugeza aka kanya twitsimbye hano, naho kubijyanye n'uburyo wambonye ndi umukomando kandi warakuze ubona ndi umuntu utuje uhora mugahinda n'amarira, muby'ukuri ubuzima nakuriyemo mpura n'abantu bashakaga kumpohotera harimo abamporaga ubwoko bwanjye n'abandi bamporaga uburanga n'ubwiza byatumye Rita wandengeraga buri gihe anjyana muri club y'imikino njya rugamba, no mugihe maze kuba inkumi maze gupfusha ababyeyi banjye Latimore na Alsina, papa wawe Hamilton nk'umupolice anshakira uburinzi ndetse antangiza n'ikosi n'amufunzo antoza kurasa no kumasha, mbese antoza kwirwanaho m'uburyo bushoboka bwose, muby'ukuri Hamilton yari yarangize umunyembaraga kuburyo nendaga kugera kurwego rwe nta muntu numwe wampangara ariko nkomeza kuhisha izo mbaraga ngo nzazikoreshe mugihe nyacyo muri uko kuzihisha na Thimothy yankubitaga uko ashaka nkamwihorera bitari uko anshoboye ahubwo ari kubw'icyo nshaka kurinda aricyo wowe umwana wanjye n'umurage wa Latimore Hotel ababyeyi banjye bansigiye, rero kubona uri mubyago impuhwe za kibyeyi zihora hafi zambwiye ko ari cyo gihe cyo kuzana za mbaraga nahishe igihe kinini ndengera umwana wanjye nkunda byahebuje.
.
Shallenne yamaze kubwira Estelle gutyo Estelle nawe mugutungurwa cyane amubwira ko yari yabanje kujya m'urujijo yibaza niba ariwe mama we wa nyawe asanzwe azi byamucanze kuko uburyo yarasaga kugipimo cyuzuye adahusha n'uburyo yakwepaga amasasu byari birenze iby'abakomando kuburyo yumva akunze Rita na papa we Hamilton bamutoje bakamusiga ari umunyembaraga kuburyo yumva abafashe nk'intwari azahora yibuka, Estelle amaze kuvuga gutyo mama we Shallenne amwikiriza amubwira ko n'ubusanzwe nawe inshuti ye Rita n'urukundo rwe Hamilton abafata nk'intwari zitagereranywa, akomeza amusaba ko nibasohoka aho ngaho ahita ajya kumwereka uwo musore witwa Vicklam akamubaza aho yaba yarakuye agashanette k'umwana we Henson, Estelle abimwemerera amubwira ko nawe akumbuye Naella ngo amubwire amateka atarazi yo kuba baravutse ari impanga nubwo bavutse kubabyeyi batandukanye, gusa Estelle na mama we Shallenne bakirimo gupanga uko basohoka mw'ishyamba bumvise imirindi y'ababahiga hafi yabo, Shallenne abwira Estelle kumufata akamukurikira bagasohoka muri iryo shyamba ariko bataratera intambwe abicanyi bahise bababona, Shallenne nawe ahita atanguranwa abinjiramo ngo abacecekeshe batarahamagara bagenzi babo bagiye gushakira ahandi, mukubageramo hagati atangira guhangana nabo akoresheje umubiri n'ubwonko, bahana icyo bise imigeri n'ingumi barwana inkundura ibyatsi n'ibiti aba aribyo bitangira kuhagorerwa gusa Estelle yarebaga uburyo mama we akubita abagabo k'umutima akivugisha ati -"iyaba babandi bapinga igitsinagore bari hano bakareba uburyo mama ahana abagabo maze bakemera ko ntakintu umugabo yakora umugore atakora ahubwo ikibatandukanya ari inshingano n'umuco bishyira igitsinagore hasi bikabatsikamira bigatuma abantu bahora barebera igitsinagore mundorerwamo y'abanyantege nke.
.
.
Estelle yamaze kwivugisha gutyo ishyaka riramuzamukana abona nta mpamvu yo kuba ikigwari arebera mama we arwana wenyine ngo ari kumurinda, nawe ahita yinjira m'urugamba ngo amufashe ariko bahita bamukubita ingumi imwe yikubita hasi arahwera, mama we Shallenne kubona umwana we Estelle akubiswe nabi cyane ubukana n'umujinya biramuzamukana amera nk'intarekazi ibonye hari ubangamiye icyana cyayo, atangira guhana abagabo abatura umujinya ntaby'imbabazi mukanya gato bose yaramaze kubashyira hasi, yihutira kureba uko umwana we Estelle ameze kureba asanga yahwereye kare mukwiheba n'agahinda kenshi amuterura vuba vuba ngo arebe ko yamwihutana kwa muganga ariko atarashingura ibirenge abona haje ikindi gitero cy'abandi bagabo ahita abona ko abo bari babazanye kubica batabaje Thimothy akaba yohereje abo kubafasha, nawe abonye ubwinshi bwabo n'umwana we Estelle ameze nabi ahitamo kwiruka ahunga abo bicanyi arengera ubuzima bw'umwana we Estelle, nabo bakomeza kumwirukaho ubudacika intege, gusa uko Shallenne yakirutse ateruye umwana we Estelle sinzi uko yasubije amaso inyuma ngo arebe abamukurikiye intambwe yabasize kureba abona bamuri hafi abona ko agomba kongera umuvuduko ariko mugusubiza amaso imbere akomeza kwiruka sinzi ikintu yahise akandagiye aratsikira yikubita hasi ariko agwa agerageza kuramira umwana we Estelle, uko yakaguye abona n'abicanyi bakomeje kubasatira yihutiye kureba ikintu akandagiye kikamutura hasi, kureba atungurwa no kubona kumbi akandagiye imirambo y'abantu wa mutima w'impuhwe ahorana yirengagiza ko bari mubyago agaruka inyuma akambakamba ngo arebe byibuze niba baba bagihumeka umwuka w'abazima abafashe ndetse abatabare, abagezeho asanga ni umukobwa w'inkumi n'umusaza barashwe ndetse buzuye ibikomere byinshi bigaragara ko batembagaye bagonga ibiti n'amabuye, mukubitegereza neza abona amasura yabo atari ubwambere ashobora kuba ayabonye, yihutira kubahanagura amaraso n'ibitaka byari byuzuye amasura yabo bigatuma atababona neza, kongera kubitegereza neza agwa mukantu amera nkuri mw'ibonekerwa cyangwa mw'iyerekwa, umutima uterera hejuru, m'umutwe birivanga impuhwe ziramusaga, yumva muri we aracanganyikiwe kubwo kugorwa n'ibintu abonye nyuma yo gutungurwa no gusanga uwo mukobwa n'umusaza ari ....
.
-Shallenne n'umukobwa we Estelle bari mubyago bikomeye, Ese uwo musaza n'umukobwa Shallenne abonye akananirwa kubyiyumvisha ni bande?
-Ubwami bwa Campbell wa IX buri mubyago byo gusenyuka, Ese Bommel atunguwe n'iki nyuma yo kwinjira mungoro y'ubwami?
-Selena araye mungando y'abanzi bwa mbere nubwo byamugoye akabura ibitotsi, Ese ubwo yarabyutse mugicuku agasohoka mucyumba cye anyonyomba mukumara kugera m'uruganiriro ni iki kimukanze?
.
EPISODE 14 COMING SOON
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane