Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON  S01 Ep 12

FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 12

Loading verse...
FEMALE'S BEAUTY AS WEAPON
:
:
EPISODE 12
:
:
•Twasize Shallenne nyuma yo kubwira umukobwa we Estelle ubuzima bw'amahwa yaciyemo, binjiriwe n'abaje bakura urugi, ese uwo muntu winjiranye ubukana n'uburakari bigaragara ko yumvaga ibyo bavuganye byose batunguwe no gusanga ari nde?
•Twasize umwami Campbell wa IX ari mubyago bikomeye byo kwicwa agakorerwa coup d'etat (agahirikwa k'ubutegetsi), ese uwo mukobwa wamutabaye bwa mbere amurinda kwicishwa umusego na Rottin, kandi akamenya ko yari yararozwe ni nde?
.
Dukomeze,
Duhere kuri Vicklam ugikomeje kubwira Naella iby'urugendo rw'ubuzima yaciyemo aho yarageze k'uburyo yashimutanwe na Engels na Bommel bagatungurwa n'ibyo basanze aho bashimutiwe, Vicklam akomeza kubwira Naella agira ati.....
.
*Vicklam ati -"mukumara kwinjira dutungurwa no gusanga harimo intwaro z'ubwoko bwose, tubona ko twinjiye munzu y'icyihebe ruharwa, uko twari dushimutanwe buri wese nta kindi yahise atekereza uretse gutekereza aho agiye kuba nyuma y'ubuzima bwo mw'isi, mugihe tugitungurwa n'ibyo dusanze munzu y'icyihebe, uwo mugabo w'icyihebe udushimuse yahise aduhagurutsa byihuse atwereka ikindi cyumba twinjiramo mukwinjiramo dutungurwa no kwakirwa na za mudasobwa nyinshi kuburyo wagira ngo ni muri studio y'abahanzi n'abakinnyi b'amafilm, ako kanya ahita atwicaza kuntebe, ntabyo gutinda ahita afungura machine ayihuza na projecteur yari imbere yacu twakirwa n'amashusho ameze nka film documentaire (icyegeranyo) batwereka uburyo abantu bakorerwa iyica rubozo, tubona aho abasirikare bitwaje intwaro baza bakarasa abacivile batagira intwaro, tubona ahandi noneho bashimuta abantu by'umwihariko urubyiruko bajya kubakoresha uburetwa abandi babinjiza mugisirikare kungufu, abandi bakabafungira ahantu h'umwijima wicuraburindi bakabicisha inzara, tubona ahandi abantu bitwa ko ari abayobozi bagura intwaro n'ibiyobyabwenge, tubona ahandi abayobozi bakira za ruswa zitandukanye, tubona abandi bayobozi bayoboza igitugu n'iterabwoba bahonyora rubanda bitwaje icyo baricyo, tubona abandi bantu bameneshwa birukanwa mugihugu bazira uko bavutse, twamaze amasaha atatu tureba iyo film documentaire ikubiyemo icyegeranyo cy'ibikorwa bibi bikorerwa rubanda nyamwinshi kandi ari inzirakarengane, uwo mugabo atubwira ko ibyo byose bibera mugihugu cyacu kandi bigakorerwa abantu bene wacu b'abenegihugu cya Coast hills, ako kanya mpita mubaza impamvu atweretse ibyo bintu byo kutwongerera agahinda n'ishavu, mukunsubiza abanza kunshimira uburyo mfite umutima ukomeye, cyane ko no gutera kiriya kigo gikomeye cya Rottin kiri muri Green Plant forest kandi umutekano waho uba wakajijwe bikomeye ni ubutwari bukomeye, naho impamvu turi aho ngaho kandi akaba atweretse ayo mashusho n'amajwi nk'icyegeranyo cy'ubuzima igihugu cyacu cya Coast hills kibayemo nuko ari k'uruhande rwacu akaba yifuza ko dukorana kuko twese umwanzi turwanya ari umwe, ako kanya ndongera mubaza ikintu byibuze kimwe cyatuma mwizera niba adashaka kudukoresha munyungu ze bwite, ansubiza ko kubw'umutekano we nihangane ndeke kwihuta cyane ngo nigire nk'uri kumusaba ikiguzi cyo gukorana nawe, bityo kubw'akazi na mission yajemo ntabwo yiteguye kutwibwira atarasoza mission bityo niba tudashaka ko dukorana ngo duhuze imbaraga n'ibitekerezo dushatse twasohoka tukagenda ntabwo atuzitira, nubwo kwemera gukorana nawe cyari ikintu cy'ingenzi kuri twese nubwo atazi icyo turwanira ndetse wenda dushobora kuba turi m'urugamba rwo kwihorera kuko nawe arabizi neza ko Rottin yababaje abantu benshi bamwe abagira imfubyi n'abapfakazi, abandi arabasahura, abandi abashimutira inshuti n'abavandimwe, ibyo tukibyumva twatunguwe no kumva uburyo uwo mugabo atomboje icyo turwanira kikaba impamo duhita tubona ko hari byinshi azi kandi hari byinshi yadufasha kuko uburyo yavugaga Rottin byagaragaraga ko amuzi neza kuturusha, noneho tubihuje n'uburyo adushyize amahitamo imbere yacu hagati yo guhitamo gukorana nawe cyangwa tugasohoka byatweretse ko nta nyungu aduteganyaho uretse kutwifashiriza gusa, cyane ko yaramaze no kudutabara igitero cya Rottin, ako kanya nahise ndebana na Engels na Bommel twicirana isiri twemeranya gukorana n'uwo mugabo, nawe adushimira kuba twemeye gukorana nawe, ako kanya adusaba ko twibwirana turabyemera atubimburira atubwira ko yitwa CHENKO akaba akomoka muri Golden Land akaba ari aho ngaho kuri mission yo kurwanya urugomo n'ubwicanyi bikorerwa rubanda, umugabo amaze kutwibwira nakurukiyeho mwibwira ko nitwa Vicklam nkaba ndikugerageza gushakira ababyeyi banjye bishwe na Rottin ubutabera, ndetse nkaba ndi kugerageza kusa (gusoza) ikivi papa wanjye yasize atushije cyo kurwanya Rottin n'ibikorwa bye bibi, maze kwivuga Chenko ambaza niba bitashoboka ko mubwira ababyeyi banjye abo aribo musubiza ko nkuko nawe yanze kutwibwira birambuye kubw'umutekano we nanjye k'ubw'umutekano wanjye ntabwo namubwira ababyeyi banjye kuko ababishe bazi ko nanjye napfuye, ibyo Chenko ntabwo yabitinzeho, dukomeza kwibwirana hakurikiraho Engels yivuga izina rye nawe avuga intego nk'iyo maze kuvuga cyane ko n'ubundi ababyeyi bacu bose bazize ikintu kimwe, kandi bapfira mugihe kimwe bishwe n'umuntu umwe ariwe Rottin, Engels yamaze kwivuga hakurikiraho Bommel we avuga ko atazi icyo arwanira uretse kugendera mukigare cyacu nk'inshuti n'umukunzi ariko nawe bikaba bimuhaye gushakisha abishe papa we n'impamvu bamwishe kuko icyo azi aruko papa we Ramon yagumuye abaturage bo k'umusozi wabo yarayoboye abashishikariza kwanga gutanga amakoro n'amaturo y'umwami kuntumwa zari zoherejwe na Rottin kandi ubusanzwe bari basanzwe bayatanga kw'itariki ya nyuma y'ukwezi, akizeza abaturage ko ajya kubabariza ibwami niba itegeko n'uburyo bwo gutanga amaturo n'amakoro byahindutse cyane ko n'ubundi utarigerera ibwami abeshywa byinshi, ariko we na mama we Riza mugihe bari bategereje ko ataha avuye ibwami batunguwe no kubona abaturanyi bazanye umurambo we bavuga ko haje imodoka ikawubajugunyira igasubirayo yihuta, agorwa no kwakira gupfusha papa we ahinduka nk'icyihebe aribwo yahise ava m'urugo agatorongera akajya kuba inzererezi k'umuhanda, 
.
Bommel yamaze kutubwira uko byagenze ngo yisange k'umuhanda ari umuntu wataye icyizere cy'ubuzima bidukora k'umutima, by'umwihariko umukunzi we Engels kwihangana byaramunaniye atangira kurira, Bommel afata akanya ko kumuturisha, ntabyo gutinda Chenko akomeza adusaba gukomera tugakomeza umutima kuko urugamba tugiyemo ntabwo ari urwo kugaragarizamo amarangamutima adasanzwe, bityo niwo mwanya wo kurebera hamwe icyo dukora no kwiga urugamba, akomeza atubwira ko bigaragara ko turi abana mumyaka n'ibitekerezo bityo ikintu tugiye guheraho ni ugukora ikosi (amafunzo) rihambaye riduhindurira ubwonko n'umubiri, twamara gusohoka muri iryo kosi twemye akaba aribwo yizera ko urugamba tugiye kujyamo rushoboka kuko duhanganye n'ababyembaraga kandi batojwe ndetse bafite n'intwaro ziremereye kandi bakaba ari benshi bityo natwe tugomba gukora ikipe ikomeye kandi tubeho nk'umutwe witwara gisirikare, amafunzo n'imyitozo bibe ibya gisirikare noneho kuba turi bake biratuma tugira umwihariko w'amafunzo kuburyo uzajya abona ibyo dukora n'uburyo tubikoramo atazajya apfa kwemera ko turi ibiremwamuntu nk'abandi, bivuze ko tugomba kwitoza m'uburyo budasanzwe kandi nta n'undi ukwiye kumenya uko umutwe wacu ukora, imikorere yacu ntawe ukwiye kuyimenya kandi ntabwo dukwiye kuvugisha uwo ariwe wese by'umwihariko itangazamakuru mugihe tuzaba twamaze kwamamara, ikindi kandi ntawe ukwiye kutumenya amasura n'amazina yacu, mbese tugomba kuvamo indwanyi z'akataraboneka kandi tukamenya ibikorwa byose n'imikorere ya gisirikare, Chenko yamaze kutubwira uburyo tugiye kwitegura kwambarira urugamba, ntabyo gutinda aduha umwanya wo gutuza no kuruhuka ejo tugatangira imyitozo izamara amezi atandatu yose ubundi tukinjira urugamba twiyizeye bihambaye, ako kanya icyo twahurijeho ni ukujya kuzana ibikoresho byacu twasize muri getto ariko Chenko aduhakanira atubwira ko atari ngombwa kuko ubu tuvugana naho abari batugabyeho igitero kuri boutique bashobora kuba naho bahafashe badutegereje ahubwo wenda igishoboka ni ukudufasha kujya mw'isoko kugura ibyo dukeneye byose, ntabyo gutinda aduhereza lunette za fumee, turasohoka atwinjiza mumodoka dusohoka mugipangu tujya mw'isoko ry'imyambaro dutoranya iyo dukeneye yose kuva kunkweto, amapantaro, amashati, amat-shirt, mbese imyambaro yose dushimye twaracaguye by'umwihariko Engels nk'umukobwa kumyambaro n'udusytles nk'abakobwa ntawe ubahiga, ntabyo gutinda Chenko abaza facture arishyura, turapakira tuzana mumodoka, dukomereza mw'isoko ry'ibiribwa duhaha iby'ubwoko bwose, ubundi tugaruka muri cya gipangu, Engels nk'igitsinagore wari uturimo atangira gutegura nk'uko bisanzwe tukiba getto, arahisha adutumira kumeza turafungura nyuma Chenko ajya kutwereka ibyumba tuzajya turaramo, aho buri wese agomba kujya arara mucyumba cye azajya afatiramo umwanya uhagije wo kwitekerezaho no gutekereza kucyo ashaka kuko umunsi wose tuzajya tuwumara mumafunzo n'imyitozo ikomeye inaniza umubiri n'ubwonko, iryo joro kuri njye ryarinze ricya ngikanuye naheranwe n'ibitekerezo ari nako nibuka amagambo papa wanjye Hamilton yansigiye nk'umurage agomba kunyobora m'ubuzima bwanjye bwose, uko nkomeza kugenda nyibuka nkumva ishyaka rinzamutsemo ari ryinshi, nkiri muri ibyo bitekerezo mugitondo cya kare hafi saa kumi za mugitondo twumvise sonnerie idutegeka kubyuka, tubyuka twambara imyenda ya siporo, duhurira hanze duhurira kukabuga ka metero 50 tukazenguruka amasaha atatu twiruka n'ingufu nyinshi nubwo Engels twakomezaga kumukoreraho amatour tumunyuraho tukongera tukamunyuraho ariko nawe nk'umuntu uzi icyo ashaka ntacike intege agakomeza guhatiriza, ibyo byavuyeho twambara imyambaro yo kogana tujya muri piscine ngari yari aho ngaho, Chenko atangira kudusaba kwibira tukamara igihe kinini mumazi, dutangira tumara iminota ibiri munsi y'amazi dukomeza kuzamuka kugera kuminota itanu, ibyo mumazi byavuyeho atujyana, noneho mubyuma bifite ubushyuhe budasanzwe adusaba guhangana nabwo dukoresheje ubwonko ntidututubikane, nyuma akomeza ajya kudutoza iby'imirwanire birangira tunaniwe adutegeka kujya gushaka ibyo kurya kandi tukabishakira hamwe tutabihariye Engels wenyine kuko aho ntabwo hakiri m'urugo ahubwo tuhafate nk'ingando cyangwa inkambi, kurya byarangiye aduha isaha yo kuruhuka, imaze gushira akanda sonnerie turamwitaba noneho adutoza gukoresha intwaro zirimo imbunda, grenade n'izindi ntwaro zitandukanye ndetse adutoza n'ibyo kurwanisha inkota n'ibyuma, nko mumasaa kumi z'umugoroba adusaba kujya douche tukambara bisanzwe ubundi tukajya muri computer lab & studio, naho tugezemo atangira kutwigisha uburyo twahackinga system runaka, atwigisha uburyo watega agafata majwi na camera aho ushaka ibyo wifuza ukabikurikirana wibereye aho ngaho, nyuma ya computer lab & studio tujya gutegura ifunguro rya n'ijoro, nyuma duhabwa isaha yo kuganira nyuma tugahita tujya kuryama, birumvikana muri uko kuganira njye nariheje ngo mpe umwanya abakundana kuko urukundo rwa Engels na Bommel rwari rukomeje guca ibintu, nyuma tujya kuryama noneho tubyutswa saa cyenda za mugitondo dutangira imyitozo, ubuzima bukomeza twitoza imyitozo ya gisirikare m'uburyo buhambaye noneho munzira zo kurwanya indwara zirimo umusonga, ibicurane n'izindi ndwara akadushyira mumazi akonje kurusha urubura, akanadushyira ahantu hashyushye kurusha umuriro w'itanura agamije gutoza imibiri yacu kudahungabanywa na climate runaka twisanzemo, akomeza kutwigisha uburyo twabasha kwihanganira ibintu bibabaza umubiri kuburyo umuntu usanzwe atapfa kubyihanganira, ibyo bintu birimo kutuzirika nabi cyane, kudutwika, atwigisha uburyo twayobora umujinya n'uburakari mbese ibintu abantu badapfa gukora aba aribyo adutoza, urugero nko kuducisha munsinga z'amashanyarazi tukishakira inzira kandi tukarwanya ubushye no gukubitwa n'amashanyarazi dukoresheje ubwonko, gusa nubwo twakoraga imyitozo ikomeye kandi ikanganye yiganjemo ibikorwa n'imbaraga z'umubiri, umwanya munini yawutakazaga adukoresha ikosi ryo m'umutwe kuko n'ubundi byose bitangirira m'umutwe akaba ariho birangirira ndetse akaba yari yaratubwiye ko intwaro ikomeye kurusha izindi ari ubwonko, gusa Bommel yumvise ikosi n'amafunzo bimurenze abaza Chenko impamvu adukoresha ikosi rikakaye gutyo nkaho turi amamashini cyangwa za robot, Chenko amusubiza ko nawe ariryo yaciyemo na bagenzi be batatu aho umuntu urikoze akarirangiza neza nta mission n'imwe ashobora koherezwamo ngo imunanire, kandi nyuma y'iryo kosi nta kintu na gito gishobora kuba cyabasubiza inyuma, kandi nta na rimwe bigeze bananirwa igihe bari kuri mission kandi kuri mission zananiranye bo bazikoraga muminota mike cyane, bakaba baroherezwaga muntambara ari abantu bane bagiye guhangana na batallions nyinshi kandi bakazitsinda, muri mission zo kurwanya iterabwoba no gushimuta ibyihebe bazisoga muminota mike cyane kandi m'uburyo bujimije, uko bari ikipe y'abantu bane bashoboraga no guhabwa mission yo gushimuta umwami cyangwa undi muntu ukomeye bakamujyana abamurinda batazi uko byagenze, Chenko yakomeje kubwira Vicklam, Engels na Bommel iby'ibitero byabo n'uburyo n'uburyo butangaje bakoragamo, Vicklam, Engels na Bommel bo bumva ari nk'inkuru y'amakabyankuru Chenko ari kubabwira cyangwa akaba ari film zitabayeho, Chenko akomeza kubabwira uburyo ikipe yabo yakoraga n'uburyo yaribayeho kuko bo batabonaga n'umwanya wo kuryama kubera ko ikosi n'amafunzo yabo bayakoreraga mumashyamba ya Golden Land biberaho nk'inyamaswa, iryo kosi barimaramo umwaka wose bityo iyo niyo mpamvu nawe ari kutugira abanyembaraga kuburyo nta mission nimwe izigera itunanira, bityo niyo mpamvu ari kutugira abantu bashobora kwihanganira uburibwe n'ububabare bw'umubiri kugeza dusoje igikorwa runaka twoherejwemo, ibyo Chenko yaramaze kudusobanurira byatwongereye imbaraga twumva dushaka kuba nkabo, nyuma y'amezi abiri turi mw'ikosi Chenko yatangiye kudusohora mugipangu mw'ijoro atujyana mw'ishyamba guhiga tukagenda twambaye ubusa hejuru kugira ngo umubiri ukomeze umenyere guhangana n'ubukonje, ijoro ryose twarimaraga twiruka mw'ishyamba ririmo inyamaswa z'inkazi zikatwirukaho natwe tugasiganwa nazo cyane ko tutari twemerewe kuzirasa keretse Chenko warufite imbunda irimo imiti isinziriza akaducungira hafi arasa inyamaswa igiye kurya umwe muri twe, muby'ukuri ikosi ryacu ryari rihambaye kuburyo nta mikino cyangwa ubutesi bwarimo kuko Chenko yashakaga kutugira abantu bameze nk'ibyuma kuburyo dushobora kugaba igitero kubyihebe tukagaruka turi bazima, ndetse n'igihe twaba twafashwe dukorerwa iyica rubozo iryo ariryo ryose ntitumene ibanga, nyuma yatangiye no kutwigisha andi masomo yo kwirwanaho igihe wafashwe, no kwihanganira ibyo bagukorera wafashwe, ndetse nuko wakwihagararaho ntufatwe niyo waba wazengurutswe n'igitero kinini cyane, Chenko yatuziritse m'uburyo bwose umwanzi yatuzirikamo atwereka nuko twakwibohora, nyuma y'andi mezi abiri bivuze ko hashize amezi ane turi muri iryo kosi ryo m'umutwe n'ibikorwa by'imbaraga z'umubiri, twaje kumera nk'abafashe ikiruhuko cy'ukwezi Chenko aduha umwanya wo gusohoka tugatembera bisanzwe adusaba kwigaragaza nk'abandi bantu basanzwe kandi boroheje cyane ko yari yaraturinze ibyuma byagura umubiri ashaka ko tugumana umubiri dusanganwe ariko mo indani twifitemo imbaraga zidasanzwe ariko nta muntu ushobora kubidukekera, muri uko kwezi ko kubaho bisanzwe Chenko yadukoreshaga n'isuzuma ryo m'umutwe akoresheje imikino isaba m'umutwe akanadukoresha ibizamini ngo amenye urwego rw'imitekerereze tugezeho, nyuma y'uko kwezi bivuze ko hashize amezi atanu, ukwezi kwa nyuma yakudukoreshejemo internaship (stage/kwimenyereza) atwoherereza m'ubushakashatsi, gutara amakuru runaka, kuneka, no gushimuta bimwe mubyihebe n'ibikorwa byabo, ukwezi kurangira nabyo tubikoze neza, ahita adusohokana ahantu hamwe adushimira atubwira ko uburyo turangije ikosi turi ishema ry'igihugu kandi tukaba tunejeje roho z'ababyeyi bacu ziri m'uburuhukiro bw'iteka, kandi ni iby'agaciro kubatuye igihugu kuko babonye abatabazi n'abacunguzi bityo ni cyo gihe cyo kubagobotora ingoyi y'ihohoterwa n'iterabwoba bari barashyizweho, birumvikana nk'abacomando ntabwo tunywera gusinda, twaratashye tugeze m'urugo Chenko aduha ibihembo bitewe nuko twitwaye muri iryo kosi n'amasomo yose yaduhaye atwibutsa ko mw'ishuli iryo ariryo ryose n'iyo haba iry'abaswa gusa cyangwa iry'abahanga gusa hataburamo uwa mbere n'uwanyuma, bityo natwe nk'ishuli ry'abahanga gusa hari ibyo twagiye turushanwa kugeza ubaye uwambere abonetse, ako kanya akurayo indangamanota ahera kuwa gatatu ariwe Bommel, akurikizaho uwakabiri aba Engels, akurikizaho uwambere birumvikana yari njyewe Vicklam, Engels na Bommel bankora muntoki bambwira ko narimbikwiye kuko nerekanye ikinyuranyo hagati yabo, na Chenko ambwira ko yatunguwe n'ubuhanga n'ishyaka namweretse noneho uko yambonaga akaba yarambonagamo umusore w'intwari bakoranye ikosi kuburyo yifuza kuzaduhuza. ntabyo gutinda adusaba guhitamo izina ry'ikipe yacu n'andi mazina tugomba kwitwa kuko ubu turi murwego rw'ubutasi. ariko tubura uko twiyita, ahita atubwira ko ikipe yacu ayise "TRIPLE UNBEATEN" (batatu batavogerwa/badakubitwa), naho njye anyita V+155, Engels amwita E+255, naho Bommel amwita B+355 izo akaba ari code tuzajya duhamaganiraho kucyombo, bluetooth na phone, ntabyo gutinda ahita atangira kutwinjiza mukazi atubwira ko ikintu cyambere tugiye guheraho ari ugushaka ibimenyetso by'ibyaha Rottin na bagenzi be bagiye bakora kuburyo tuzajya kumufata dufite ibimenyetso byinshi bimushinja kuko abantu bakomeye nka bariya ntabwo ari abo gushimuta nta burenganzira wahawe n'itegeko kuko ahubwo wafatwa nk'icyihebe kiri guhungabanya umutekano w'igihugu, keretse tumushimuse tuziko duhita tumwica mw'ibanga, ako kanya Chenko akitubwira gutyo nahise nibuka ababyeyi banjye Rottin yicishije mpita mbwira Chenko ko ahubwo tumushimuse tukamwica aribyo byaba byiza, na Engels na Bommel baranshyigikira ariko Chenko ahita aduhakanira atubwira ko ikosi tumazemo amezi atandatu zitari izo kudutoza ubwicanyi no kwihorera ahubwo kwari ugushaka imbaraga zo gushaka ubutabera kuko aribwo bukenewe mbere y'ibindi byose kubera ko abo Rottin yahemukiye ntabwo bahazwa n'urupfu rwe kuko byibuze bakeneye no kumva Rottin aca bugufi akemera icyaha abasaba imbabazi, akomeza atubwira ko kandi tumwishe m'uburyo butemewe n'amategeko ntaho twaba dutandukaniye nawe nk'umwicanyi kandi ubutabera bwabituryoza, ikindi kandi dushobora kumwica hakagira abasigara bakomereza aho yaragejeje bityo iyo ushaka kurimbura igiti burundu kuburyo kitazigera cyongera gushibuka ugihera mumizi yacyo kuburyo iyo kibuze imizi yacyo gihita kirangira bityo na Rottin kumushyira hasi ni uguhera kubitumye afite imbaraga n'igitinyiro, ibyo ntabwo twabitinzeho twebwe icyo twakoze ni ugukurikiza amategeko ya Chenko, aduhereza amabluetooth tuzajya aduhuza nka communication, atwambika udufata majwi na camera byose abihuza na mudasobwa ze kuburyo azajya adukurikirana akanatuyobora kw'ikorana buhanga, ubundi twinjira ikibuga twigize abantu basanzwe tukajya twihinduranya nk'uruvu bitewe naho tugeze, Rottin n'ibikorwa bye turabyinjirira, amakuru yose tuyohereza kuri Chenko wasigaye kw'ikoranabuhanga, ndetse nk'abantu twatojwe dutangira no kugaba ibitero mubigo byose dukeka ko bikorana na Rottin kugeza no mubiro bye, tubona ibimenyetso by'ibikorwa bibi akora n'ibyo ategura n'ibyo yinjiza akanabisohora m'uburyo butemewe n'amategeko, n'uburyo anyereza umutungo w'igihugu, n'iby'ubwicanyi byose tugenda tubikusanya kubwinshi byose tukabishyikiriza Chenko, dufata umwanya wo kubisesengura tubona hari ikintu kidasanzwe kandi kibi Rottin arimo gutegura kandi kikaba kirimo ibanga rikomeye kuko akiziranyeho n'umuhungu we general Ferinessi gusa, nuko duhuza ibitekerezo dushakira hamwe icyo dukora ngo tumenye ibanga Rottin akomeje kurinda cyane, ako kanya nk'umuntu uhorana ibitekerezo byagutse kandi bibangutse mbaha igitekerezo cyo kujya kwigira abakozi ba Rottin na General Ferinessi tukajya kubashakamo amakuru byihuse kuko uko turushaho gutinda niko ikintu kibi benda kutugwishaho gishobora kutugwaho m'uburyo tutazi  kandi butunguranye, nkimara gutanga icyo gitekerezo bose bagisamira hejuru ahubwo dusigara dupanga uko tubinjirira kugeza batwakiriye batazi ko turi ba maneko, ako kanya Chenko ahita atubwira ko bisaba ko umwe ajya kwa General Ferinessi undi akajya kwa premier minister Rottin, noneho umwe agasigara hanze kuburyo yatabara abinjiye nka ba maneko mugihe bibaye ngombwa, ako kanya Engels ahita yitanguranwa avuga ko abakozi bo m'urugo bamenya amabanga menshi ya ba shebuja bityo tumushakire uko yinjira kwa Ferinessi nk'umuja wo kwita kugakobwa ke Rahab, Bommel nawe adusaba ko twamufasha akinjira muba bodyguard ba Rottin bamuhora hafi nk'umwizerwa, ibyo ntabwo twabitinzeho twabanje kujyana Engels m'urusengero Ferinessi n'umugore we Elizabeth basengeramo, noneho ubwo bari basohotse Bommel avayo amera nk'usunitse umuja warucigatiye umwana wabo Rahab aramucika mukujya kwikubita hasi Engels avayo n'umuvuduko mwinshi ahita amusama umuja wabo agwa wenyine, ako kanya Engels mugusama ka Rahab akereka impuhwe n'urugwiro rwinshi gatangira guseka cyane, Ferinessi na Elizabeth bavayo bamushimira uburyo abatabariye umwana wabo bamubaza igihembo yumva ashaka ababwira ko ashaka akazi bamubajije amashuli yize ababwira ko nta mashuli afite ariko bamuhaye n'akazi ko kurera Rahab yakakirana yombi, Ferinessi na Elizabeth barebye uburyo Engels agaragara nk'umwana wo mubisubizo batungurwa no kumva atarize ndetse ashaka n'akazi ko m'urugo babimubajijeho ababwira ko ari imfubyi no kuba agaragara gutyo nuko yari yaje gusenga ariko byibuze niyo bajya bamuhemba utwo kurya gusa n'aho kuryama byaba bihagije, ibyo Engels yabibabwiye yabigizeho umwana uteye impuhwe nabo impuhwe zirabasaga bemera kumuha akazi ndetse wa mukobwa bahita bamwirukana, Engels aba yinjiye m'urugo rwabo gutyo abaho ababeshya ko yitwa "DORCE", noneho dusigara dupanga uko Bommel azinjira kwa Rottin, Chenko atubwira ko tuzamucunga ari kugenda n'amaguru cya gihe aba ari muri siporo noneho azaveyo n'imodoka nk'ugiye kumugonga Bommel ahite amutabara, uwo mupangu twawunogeje gutyo Bommel nawe yambara nk'uri muri siporo agenda inyuma ya Rottin yicira Chenko isiri nawe avayo k'umuvuduko bigaragara ko agamije kugonga Rottin, ako kanya Bommel avayo k'umuvuduko uhambaye nk'uko yatojwe avayo kumiguruko agwira Rottin binaga hepfo y'umuhanda arwana no kuramira Rottin m'ubuhanga bukomeye nkuko twatojwe gutabara ariko yigira nkaho we yavunitse ngo Rottin amugirire amarangamutima nk'umuntu umutabaye akanamwitangira, ako kanya Rottin ntiyita kubyo gushimira IMANA kuba arokotse impanuka ategeka ko bakurikira uwari umugonze bakamumuzanira ari muzima akamwiyicira amunyujije imodoka hejuru, ubwo abarinzi be barakurikiye abandi abategeka guterura Bommel umutabaye akemera no kumwitangira maze bamujyana kwa muganga, Bommel nawe aba yinjiye kwa Rottin gutyo kw'izina rya "ELMORE", ndetse nyuma aza kuba umurinzi we wa mbere w'umwizerwa, ubundi we na Engels batangira kudusunikira amakuru kubwinshi, ndetse akaba aribo bandangira aho njya gushimuta ibimenyetso byo gushyira Rottin n'umuhungu we Ferinessi hasi, noneho kubera uburyo bari bakajije umutekano kubw'ibintu bibi bari gutegura mw'ibanga nkabikora mbanje guhana abarinzi nk'umuntu watojwe neza, ibikorwa byabo nkomeza kugenda mbyangiza kuburyo nabatesheje umutwe kugera nubwo batangira kunsaba imbabazi batanzi banyigingira kubabwira uwo ndiwe n'icyo nshaka nanjye mbasubiza ko bazamenya uwo ndiwe maze kubashyira hasi naho icyo nshaka ubutabera.
:
:
Dusige Vicklam agikomeje kubwira Naella uwo ariwe n'ubuzima bwe tuze hano mubitaro Estelle na mama we Shallenne barimo, aho twasize hari ababagabyeho igitero, aho twasize bihebye cyane mukureba umuntu winjira bigaragara ko yumvaga ibyo bavuganaga byose batungurwa no gusanga ari Thimothy mwenyewe, bakimubona bumva isi ibarangiriyeho, Shallenne atangira kwigingira Estelle guhunga kuko ntakindi Thimothy amukorera kitari ukumukurikiza papa we Hamilton ariko Estelle amusubiza ko nta bwoba afitiye uwo mwicanyi ngo ni Thimothy, kuko kumara kumva uburyo yamwiciye umubyeyi we na musaza we arumva yamucagagaguramo ibicece, ibyo Estelle yarangije kubwira mama we Shallenne gutyo, Thimothy yamaze kubageraho yihutira gupfura Shallenne imisatsi amubaza impamvu yamubeshye igihe kinini agatuma yizera ko Estelle ari amaraso ye akamuhundagazaho urukundo rwose atazi ko ari kurerera za nyakwigendera, ako kanya Estelle ahita yitanguranwa avuga ati ...
.
*Estelle ati -"umva Thimothy!!! wishinja mama amakosa yo kukubeshya kuko n'ubundi amakosa ni ayawe wishe papa wanjye Hamilton warangiza ukikora munda wiyicira n'umwana mama yaragutwitiye bityo ndagusabye reka mama bitaraba bibi ugatuma nkubahuka kandi naramaze igihe kinini nkubaha nk'umubyeyi ntazi ko wanyiciye papa wa nyawe. 
.
Estelle yamaze kubwira Thimothy gutyo ababazwa no kumva Estelle amwubahutse amuhamagara mw'izina kandi umuntu wenyine umuhamagara mw'izina ari Rottin gusa, ahita azabiranwa n'umujinya ntabyo gutinda ahita amwataka atangira kumukubita nabi cyane, amubwira ko urukundo yamukundaga azi ko ari umwana we rusimbuwe n'urwango rwikubye kabiri nyuma yo kumenya ko yarereraga abapfuye. bityo nta kindi amukorera uretse kumukurikiza papa we Hamilton na musaza we Henson, naho Shallenne we akaba agiye gukomeza kumureka ari muzima kubera Latimore Hotel maze amutoteze by'indengakamere kugeza ubwo we ubwe azisabira gusinyira ko Latimore hotel itakiri mimaboko ye kugira ngo bamuhe byibuze n'amahirwe yo gupfa, ibyo Thimothy yarangije kubivuga ahita atanga itegeko ryo kuzirika Estelle bakamujyana bakajya kumwicira aho basanzwe bicira abandi, ibyo Shallenne kubyumva atangira gutakamba asaba Thimothy kureka Estelle ari muzima akabegurira Latimore hotel ariko Thimothy amusubiza ko n'ubundi Latimore hotel ari iyabo kuko mugihe gito cyane Rottin araba umwami w'igihugu kandi bikaba bizwi ko ibintu biri mugihugu byose biba ari iby'umwami, bityo ikintu cyonyine cyatuma Estelle abaho ni ukubarangira ahantu Naella n'umusore yatabaye bari kuko akomeje kubazonga, ako kanya Estelle utari witaye k'uburyo akubitwa agahonyorwa nabi yahise acira Thimothy amaraso mumaso n'umujinya mwinshi amubwira ko nta bwoba bw'urupfu afite kuko na papa we Hamilton na musaza we Henson arakeka atarabarusha ubutungane bityo nibasubize amerwe mw'isaho ntabwo yiteguye gutamba intwari z'igihugu ngo ararengera ubuzima bwe, bityo niba ari uwo kwicwa agomba gupfa gitwari atagambaniye inshuti ye magara Naella n'uwo musore mwiza w'intwari uzagobotora igihungu kungoyi y'iterabwoba n'ibindi bibi byinshi bikorerwa rubanda, ibyo Estelle yarangije kubivuga bamaze kumuzirika ndetse bamukurubana bamusohokana, mama we Shallenne abiruka inyuma abatakambira kumurekera umwana akaba ariwe bica mucyimbo cye ariko Thimothy akamusubiza ko we nta kibazo bafitanye nk'ikibazo afitanye na Estelle cyuko bamwiciye umubyeyi we Hamilton na musaza we Henson, nawe akaba yacikishije umwanzi akaba akomeje kumubahisha, ariko Shallenne akomeza gutakambira Thimothy ngo agire imbabazi areke kwica umwana w'inzirakarengane kuko kuba yarakomotse kuri Hamilton nta ruhare yabigizemo ariko Thimothy yanga kumwumva ahubwo azabiranwa n'umujinya yibagirwa itegeko rya Rottin ryo kureka Shallenne ari muzima kugeza igihe begukanye Latimore hotel ategeka ko nawe bamutwara bakabicana bombi kuko ari kumubona yakwibuka ko yamubeshye imyaka 15 yose agasuhererwa, ntabyo gutinda babinjiza mumodoka, babapfuka amaso babajyana iyo batazi, ako kanya Estelle akurayo phone mw'ibanga ahamagara Naella ariko phone yikuraho atayitabye, ako kanya ahitamo kumwandikira ubutumwa bugufi amusezeraho ariko bamubona atarabwohereza nawe atanguranwa no kubwohereza, bamwaka phone yamaze kubwohereza kare kureba babona amaze guhamagara Naella izo numero ze bazishyira muri tracking system baba babonye amerekezo phone ya Naella irimo, babimenyesha Thimothy nawe abimenyesha Rottin, Rottin ahita ahamagara umuntu amuha amerekezo agabamo igitero akamuzanira Naella n'uwo musore yacikishije ari bazima, abatwaye Estelle na mama we Shallenne bari batwawe n'ubwiza bwabo, irari ry'abarushije imbaraga aho kujya kubica babanza kubacisha mumashyamba ngo babanze binezeze muri paradizo zabo mbere yuko babica, Estelle na mama we Shallenne babagejeje mumashyamba babanza kubabohora ingoyi yaribaboshye, ntabyo gutinda batangira kubambura imyenda bambaye, Estelle kureba abona mama we Shallenne bamaze kumwambura byose, yumva agahinda karamusaze ishyaka rimuzamukamo ari ryinshi atangira kwirwanaho ngo ajye gutabara mama we uko yagahanganye n'abasore barwanaga no kumutandukanya amaguru ngo binjire mumiryango ya paradizo, m'uburyo butunguranye bagiye kumva bumva umurundo w'amasasu uvuze ari menshi cyane yikurikiranya mukwibaza abarashe bihutira kureba abarashwe batungurwa no kubona abarashwe ari .....
:
:
Dusige batungurwa n'abarashwe tugaruke kuri Vicklam ugikomeje kubwira Naella uwo ariwe n'ubuzima yaciyemo kugeza ako kanya barikumwe, akomeza amubwira ati ....
.
*Vicklam ati-"Noneho Engels nka Dorce na Bommel nka Elmore icyo twari twabohereje kuneka kwa Rottin na Ferinessi ngo bamenye ikintu kibi bari gutegura cyateza ibibazo igihugu cyacu n'abagituye, byaje kurangira bakimenye, aho Engels nka Dorce yatubwiye ko icyo yamenye aruko Rottin na Ferinessi bamaze kohereza igitero gikomeye cyo kurimbura abatuye Golden Land bose ndetse Ferinessi akaba ariwe ukiyiboye nk'umugaba w'ingabo, naho Bommel nka Elmore amenya ko Rottin arimo gutegura coup d'etat kumwami Campbell wa IX, na none Engels nka Dorce aza kumenya ko kuba umwami yaraheze muri coma ari ikibazo cy'uko yahumanyijwe mugihe atarabona umuti akaba azaguma muri coma kugeza umunsi we wo gupfa ugeze cyangwa bakamwica m'ubundi buryo, ibyo kubyumva twasabye Engels kudushakira ubwoko bw'uburozi baroze umwami nk'umuhanga ntiyatinda kubutugezaho natwe turabushaka tubucisha muri laboratoire dukoramo umuti, Chenko arawumpereza ngo ngende ninjire muri Royalty hospital ninjiremo kugeza ngeze kumwami nkawumwihera, ngasohoka ntawe umbonye birumvikana iyo niyo mission ya mbere yarikomeye kurusha izindi zose naringiye gukora kuko kwinjira ahantu harindiwe umwami byari bigoye kubera uburyo umutekano we uba ukaze cyane ariko nk'umuntu watojwe neza kandi na Chenko wadutoje akaba yaradutoje azi neza mission tuzakora ntabwo byangoye kuko naragiye m'ubuhanga bukomeye ninjira muri Royalty hospital kugeza ngeze kumwami muha umuti mw'isegonda rimwe ahita akanguka abaza aho ari, nanjye muhumuriza mubwira ko yari yararozwe, ako kanya mpita muhereza agafu azajya ashyira mubiribwa n'ibinyobwa mwibanga kuko aribyo byonyine byo kumukiza, ntabyo gutinda musezeraho, ntarasohoka ambaza umuntu waba waramuroze musubiza ko ari umuntu ushaka ubwami bwe bityo nawe ibisigaye abyikurikiranire, nawe ambwira ko agiye gukomeza kwigira nkuri muri coma ngo amenye umwanzi umurimo, nanjye mugusohoka mubwira ko agomba kuzirikana ko inshuti yawe ikomeye ariyo ishobora kuvamo umwanzi ukomeye kandi umwizerwa we wa mbere akaba ariwe uvamo umuhemu wa mbere, umwami ambaza icyo nshatse kuvuga musaba kubyisesengurira kandi niba adasobanukiwe ntabwo atinda kubibona, ambajije uwo ndiwe musubiza ko azamenya mission ndiho nyisohoje neza, ntabyo gutinda nsohoka muri ibyo bitaro mubwenge bwinshi kugera m'urugo ntungurwa no gusanga Chenko amaze kuzinga ibintu bye byose, mubajije iyo agiye ambwira ko agiye iwabo muri Golden Land kugira icyo afasha igiturage cyabo kimerewe nabi, nuko ndamuherekeza mugejeje aho dutandukanira ansaba kumutega amatwi akambwira icyo yampishe njye na Engels na Bommel aricyo kuba yari yaraje nk'umutasi wa Golden Land, izina rye ry'ukuri akaba ari SALEMU, naho iriya myitozo yaduhaga nawe akaba yarayihawe arikumwe na begenzi be bane aribo umuyobozi w'igiturage cya Golden Land witwa Mordekai, umuyobozi mukuru w'igipolice cya Golden Land witwa Daniel n'umugaba mukuru w'ingabo za Golden Land witwa Olofa, aho ikipe yabo yitwaga "QUARTER UNDEFEATED",(bane badatsindwa) akomeza ambwira ko yari m'umurwa mukuru wa Merbella kubw'igiturage cyabo cya Golden Land bityo adushimiye uburyo twamufashije kugeza tumufashije kumenya umugambi mubisha wo kubatsemba nk'Abapokate Rottin n'umwana we Ferinessi babafitiye, bityo ubu nicyo gihe cyo kwinjira m'urugamba byeruye ngashaka uko nkura Engels na Bommel mumaboko ya Rottin na Ferinessi bataravumburwa ko ari ba maneko, ubundi tugasigara turwana no gufata Rottin tukamushyikiriza ubutabera naho umuhungu we Ferinessi bazamwihera isomo rikomeye kuburyo ariya mashyamba barimo azayasigamo izina ry'igisebo gusa, Chenko narimaze kumenya ko izina rye nyakuri ari Salemu yambwiye amagambo ankomeza ari nako anyibutsa uburyo twakoranye neza bityo inyubako yari yaraguze n'ibiri mugipangu byose birimo amamodoka arabiduhaye, Salemu twari tuzi nka Chenko yasoje ambwira ko hagati yanjye na bagenzi banjye Engels na Bommel ari njye yishimiye kubarusha kubera uburyo namwigaragarije mw'ishyaka ryinshi n'imbaraga byahitaga bimwibutsa inshuti ye Mordekai nawe uburyo yarameze noneho ikirenzeho kw'isura turasa neza, bityo iyo bitaba byabindi bya kirazira ibuza abapokate kuryamana n'undi mukobwa utari umupokate yari guhita yemeza ko ndi umwana we. ibyo ntabwo twabitinzeho twasezeranyeho ansaba ko ibintu nibimera neza nazabasura akampuza nuwo Mordekai, nanjye mubwira ko nzishimira kubona uwo muyobozi mukuru wa Golden Land Mordekai kuko numvaga ibigwi bye nkifuza kuba nkawe, bityo n'uburyo nkomeje kwitwara Mordekai niwe mfatiraho urugero n'icyitegererezo cyo kimwe na papa wanjye noneho nabihuza n'ubutumwa papa wanjye yansigiye bikantera ishyaka n'umuhate byo gukora cyane. Salemu namaze kumubwira gutyo ankora muntoki ambwira ngo nzakomereze aho, ndetse ambwira ko azishimira kubona yampuje na Mordekai, ako kanya dusezeranaho, ngaruka m'urugo ngo ntegure urugamba neza, ntabyo gutinda nagiye muri Green plant forest mfite gahunda yo kwangiza ibikorwa bya Rottin, mukumara kwinjiramo indani nsanga Rottin n'umugabo ukuriye igipolice cy'igihugu witwa Thimothy hari umugabo barimo kwica urw'agashyinyaguro, ndetse yenda kunogoka, ako kanya nkurayo camera ntereka ahantu ndabacamera, ntangira gusatira ngo ndebe ko natabara uwo mugabo, nawe aba yambonye ahita arwana no kunsubiza inyuma ambuza kwishyira mubyago kuko n'ubundi niyo namutabara ntabwo yabasha kubaho, kwitegereza neza ntungurwa no kubona uwo mugabo ari depite Mark urimo kwicwa urw'agashyinyaguro, ako kanya numva abasabye kuba barekeye kumujomba ibyuma, ngo agire ubutumwa asigira Naella umukobwa we akunda cyane nabo bamwemerera bamuseka ngo n'ubundi ntabwo ashobora no gusohora ijwi, nawe mukwihagararaho no kurwana n'umwuka cyane avuga agira ati ....
.
*Mark ati -"Mwana wanjye Naella!! ndabona neza ko ngusize mubihe bikomeye by'ubwicanyi n'ishimutwa nyuma yo kwicwa kwa mama wawe Rita, n'ishimutwa rya musaza wawe Miguel none nanjye muri aka kanya ndi gukorerwa ubuhotozi bw'agashyinyaguro. muby'ukuri ndabizi ko ibi bihe ukomeje gucamo ubura abo m'umuryango wawe bose ugasigara uri incike biraza kukugora kandi bikomeze kuguhungabanya, kuburyo ushobora no gutana kubwo kugorwa no kubura ubuzima bwiza bwose wavutse wisangamo ariko mwana wanjye!!! ugomba kuzirikana ko atari wowe wenyine wabuze buri kimwe warufite kuko n'abandi bantu bikomeje kubabaho nkawe bakomeza kuba mumwijima w'agahinda n'ishavu, mbese muby'ukuri ni imiryango myinshi ikomeje guhungabanywa no gutikizwa n'ako karengane n'ihohoterwa nk'uko nawe ukomeje guhura nabyo, bityo hano ndi kwicirwa kano kanya hari n'abandi bahakorewe ibikorwa bibi bicwa urw'agashyinyaguro, ubwo simvuze ababurirwa irengero bafungiwe ahantu hatazwi nubwo kuba mpamenye aricyo nzira ariko ntabwo nakwemera kugenda ntahakubwiye ngo uzajye kubohoza musaza wawe Miguel niba akiri muzima, aho hantu ntahandi ni m'urugo kwa Rottin aho bicishwa inzara, kandi abenshi bahafungiwe bakaba bafungwa nk'ingwate yo gucecekesha no gutera ubwoba imiryango bakomokamo, rero ndabizi nk'umukobwa ufite umutima ukomeye ntacyo utakora ngo ubohoze musaza wawe Miguel wongere umuhuze n'umukunzi we Estelle waheranwe n'intimba y'agahinda, bikaba byarakomeje kugushegesha kubona Estelle inshuti yawe magara ufata nk'umuvandimwe wawe abaho mubwigunge, rero ndabizi ntabwo ayo mahirwe yo kubona abo ukunda bishimye ntabwo wayitesha, ngaho urabeho mwana wanjye!! ubwo nibwo butumwa nyamukuru nashakaga kugusigira naho njyewe ngiye nsanga mama wawe Rita, bityo aho uzaba uri n'ibyo uzakora byose uzajye wibuka ko tugukunda, kandi uzirikane ko aho turi m'uburuhukiro bw'iteka turi kukureba tugufatiye iry'ibiryo, kubw'ibyo ndagusabye ngo nk'umukobwa ufite umutima ukomeye uzamuke uva m'ukuzimu kw'agahinda wikunkumureho ivu ry'ishavu rikuriho maze wambarire urugamba urwanye umwanzi wa rubanda uharanira ubutabera, mugusana ibyangiritse no guharanira amahoro n'uburenganzira bw'ikiremwamuntu, rwose ndagusabye ngo uhangane ushyize hamwe umutima n'ubwonko urwanye ikibi cyose aho kiva kikagera ukirandurane n'imizi yacyo yose, kuva kw'ihohoterwa n'ubwicanyi, urwanye ubwo bwami n'ibyubahiro bikomeje kuremwa n'amafaranga aturutse mubitambo by'amaraso y'inzirakarengane, urwanye n'abo bagira nabi bakomeje gushyora intambara kuri rubanda rugufi, muby'ukuri ikintu kigomba kukuyobora kuri uwo murage w'urugamba ngusigiye ni ukwihagararaho ugahangana kugeza utsinze, uzarwanye ubwoba m'umutima wawe maze ukuyobore kugera kucyo ushaka kandi uzazirikane ko intwaro ikomeye kurusha izindi zose ari ubwonko maze ubwitwaze nk'intwaro ikomeye mungamba zose uzarwana. ndagukunda mwana wanjye Naella!! kandi na musaza wawe Miguel nubasha kumubohoza uzamwibutse ko njye na mama wanyu Rita twamukundaga byahebuje.
.
Depite Mark yamaze kuvuga ubutumwa asigiye umukobwa we Naella anyicira isiri anyereka ko ari njye yatumaga ngo nzamutumikire k'umukobwa we Naella, ako kanya Rottin na Thimothy bamumishirizaho icyarimwe amasasu bavuga ngo "reka tukuruhure n'ubundi turabona watangiye kuvangirwa kugera nubwo utuma abishi bawe k'umukobwa wawe Naella ngo tuzamushyire ubutumwa twivamo.
.
kuri njyewe nabonye n'ubundi ntacyo ndamira kuko depite Mark nashakaga gutabara yaramaze gupfa, mpita nsubira inyuma ngo mfate camera yanjye mve aho byihuse ntawe umbonye, Rottin na Thimothy ntibamenye ko hari uwababonye akabafata n'amajwi n'amashusho, ako kanya nageze kuri camera nsanga byose yabifashe neza ndayifata nsohoka muri iryo shyamba ntawe umbonye ngaruka muri ya nyubako, amajwi n'amashusho mbibika muri mudasobwa no muri za flash disk na memory card nkuko dusanzwe tubika andi makuru n'ibimenyetso, ntabyo gutinda mbona aricyo gihe cyo gutanguranwa nuko Rottin akora coup d'etat no kurimbura igiturage cya Golden Land kuri Ferinessi aribwo napanze kujyana amashusho n'amajwi kuri Winners tv ariko kugerayo nsanga harinzwe bidasanzwe kandi hatuje cyane, birumvikana nk'umutasi nyawe nkora uko nshoboye kose mbanza kumenya impamvu yabyo ntungurwa no gusanga abarinzi bari aho ngaho baje kumfata, mpita nkeka ko hari uwambonye muri Green Plant forest ndigucamera Rottin na Thimothy bica depite Mark agatanga amakuru kuri Rottin na Thimothy nabo bagatangira kungendaho kugeza bamenye ko ngiye kubatanga mw'itangazamakuru, ibyo maze kubibona gutyo nk'umuhanga watojwe nigize nkaho ntacyo namenye ninjira muri studio mbaha indi flash iriho indirimbo zisanzwe, mbabaza ubwiherero barabundangira ndwana no gusenya idirishya ndicamo abari bantegereje baba barambonye banyirukaho nanjye k'umuvuduko uhambaye nk'umukomando nsiganwa n'amamodoka n'amamoto bari bankurikije by'umwihariko n'amasasu batangira kuyankurikiza ariko nayo ndayasiga nubwo amwe yatangiye kumfata nyuma y'urugendo rurerure za mbaraga zanjye zose narinsanganywe nk'umukomando ziranshirana ngerageza kubahiriza amasomo Chenko ariwe Salemu yaduhaye biranga burundu kubera ko n'ubundi nari narashwe, ntakundi iherezo ryanjye ndibona aho ngaho ndetse n'abankurikiye mbona bangezeho ariko mugihe nkihebye numva ko umunsi wanjye wo kuva kw'isi wageze, natunguwe no kubona imodoka imbere yanjye igenda ifunguye umuryango mbona irimo umuntu undebura ngo nihute ninjire, ariko mbanza gushidikanya ntekereza ko wenda kaba ari agatego ariko numvise imirindi n'amasasu biri inyuma yanjye kandi nta mbaraga zo kwiruka n'amaguru ngifite mbura uko ngira nkurayo imbaraga zose narinsigaranye niruka kumiguruko ninaga mumodoka, sinamenya ko nayigezemo cyangwa ntayigezemo kuko nahise mpwera nongera gukanguka ndi kwa muganga, mbajije muganga uwanzanye aho ngaho, ansaba gutegereza gato, muganga agisohoka mbona hinjiye abakobwa bato beza bagitangira kwinjira mukigero cy'ubwangavu, menya amazina yabo ngendeye kuyo nakomeje kumva bahamagarana, wowe menya ko witwa Naella akaba ari wowe wantabaye ubwo abanzi bari bangezeho naho mugenzi wawe akitwa Estelle akaba ariwe wagufashije kungeza aho kwa muganga. Naella!!! ndakeka ibyo nagombaga kukubwira ari ibyo kuko ibyakurikiyeho nawe urabizi, rero ubwo nibwo buzima bwanjye kugeza muri aka kanya twicaranye hano mugiti cy'amapera, gusa ntabwo nakwibagirwa kongera kukwiseguraho kuba papa wawe Mark yaramfiriye mumaso ntimbashe kumutabara, kandi na none ntabwo nasoza ntongera kugushimira uburyo wantabaye umwanzi warumaze kunshikira, bityo nubwo mbizi neza ko nta gihembo wabikoranye nzakora uko nshoboye kose nkwiture ineza wangiriye kandi nkwijeje kukurinda icyaricyo cyose cyakubabaza kuko uburyo wababaye ubura mama wawe Rita, musaza wawe Miguel, papa wawe Mark, shangazi wawe Riza n'abandi bantu mufitanye isano wagiye ubura byaragukomerekeje kandi byabaye indengakamere m'umutima wawe.
.
Vicklam yarangije kubwira Naella byose, kuri Naella kumva uburyo papa we yishwe urupfu rubi n'ubutumwa yamusigiye kubyihanganira biramugora ararira birarenga arahogora, Vicklam atangira kuzuza amasezerano yakomeje kumuha yo kumuba hafi amurinda icyatuma abona ko ari wenyine, kuri Naella uko yariraga niko yabazaga IMANA impamvu yemera ibibazo n'ibyago bidasiba kutuzira nk'abantu, ari nako ahamagara papa we Mark, musaza we Miguel, mama we Rita na shangazi we Riza ababaza impamvu n'uburyo bemeye gutwarwa n'urupfu bakamusiga kw'isi wenyine, Vicklam nawe akomeza kubabazwa nayo maganya ya Naella aramwiyegamiza amuhoza amuhumuriza amwumvisha ko atasigaye wenyine kuko ahari kubwe, ndetse akomeza kumukomeza amubwira ko nubwo Mama we Rita, papa we Mark na shangazi we Riza bamusize byibuze hari ikizere cyo kongera kubona musaza we Miguel akiri muzima kuko papa we yasize abarangiye aho bajya kumukura, ikindi kandi na Bommel musaza we wo kwa nyina wabo Riza bari baraburiye irengero nyuma y'urupfu rwa papa we Ramon nawe mugihe gito barongera kubonana, kandi nawe nka Vicklam azamuguma hafi by'iteka, yakongeraho n'inshuti ye magara Estelle ibyo ni ibimwereka ko atasigaye wenyine, Vicklam yakomeje guhoza Naella amuremamo ikizere cy'ubuzima bw'ibyishimo, anamuhanagura amarira, Naella nawe aza gutuza ariko ubona ko yacitse intege, Vicklam amusaba ko bava aho ngaho akaba agiye kuruhuka, gusa uburyo Naella nta kabaraga yarasigaranye ntabwo yari uwo kwimanura mugiti byasabye ko Vicklam amanuka hasi agatega amaboko Naella akaza amugwamo, ubundi amukomezanya amujyana munyubako amuteruye, akomeza amwinjiza, amaze kwinjira munzu abwira Naella ko yamujyana mucyumba Engels yabagamo kuko ari nacyo kirimo ibikoresho nkenerwa byose kubakobwa, Naella amusubiza ko n'ubundi yarakeneye guhindura imyenda akagira ibyo akora muri uwo mugoroba, ako kanya bakatira kucyumba cya Engels ariko kujya kukigeraho bumva ibintu bishwanyuza n'ibibomborana muri icyo cyumba cya Engels wagira ngo harimo abantu, mugutega amatwi bumva ibintu bikomeje kugwa hasi bigaragara ko abarimo bari gushwaganyuza hari ibyo bashaka cyane, ako kanya Vicklam arebana na Naella babona ko bashobora kuba batewe, Naella nawe iby'ubutesi ahita abishyira k'uruhande yiyaka Vicklam amusaba kumushyira hasi bombi basubira inyuma, bajya ahabikwa intwaro Vicklam afata inkota, naho Naella afata pistol ebyiri basatira icyo cyumba nk'abacomando, bageze kurugi Vicklam arusunika buhoro buhoro ariko yumva rurafunze neza yibaza umuntu waba wibye umwe muri bo imfunguzo kugira ngo yinjire atabanje kwica  urugi kuko uko ari bane kuva kuri Chenko nka Salemu, Dolce nka Engels, Elmore nka Bommel nawe ubwe nka Vicklam bose bafite imfunguzo zimwe zifungura ibyumba byose, ntabyo gutinda Vicklam asaba Naella gusigara inyuma ngo ataza guhubuka akarasa ataramenya niba ari umwanzi urimo cyangwa mugenzi wabo nka Engel cyangwa Bommel n'ubwo yibazaga ukuntu yaba ari umwe muribo akabanza kwifungirana, ako kanya Vicklam akurayo urufunguzo atangira gufungura yitonze, rukimara gufunguka ahita yinjira k'umuvuduko n'imiguruko yabanguye inkota yiteguye urugamba, mukugeramo atungurwa no gusanga mucyumba harimo .....
.
-Vicklam na Naella binjiriwe n'abantu batazi. ese Vicklam mukugera mucyumba atunguwe no gusangamo bande?
-Estelle na mama we bagiye gufatwa kungufu mbere yuko bicwa, ese ayo masasu avuze arashwe na nde? ese ni bande barashwe?
.
EPISODE 13 COMING SOON
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane